
Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uganda-umuhungu-wa-museveni-yazamuwe-mu-ntera

Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uganda-umuhungu-wa-museveni-yazamuwe-mu-ntera
Uyu Mary Elizabeth Truss watorewe kuyobora iri shyaka agahita anatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yari asanzwe muri Guverinoma y’u Bwongereza agiye kuyobora kuko yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Yatowe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ku majwi 57% mu gihe Rishi Sunak bari bahanganye yagize 43%, mu matora y’icyiciro cya nyuma.
Boris Johnson asimbuye kuri uyu mwanya yatangaje ubwegure bwe muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yuko yari abo mu ishyaka rye bari muri Guverinoma bari bamaze kwegura bitandukanya na we ku byo bamushinjaga birimo guha akazi uwari ukurikiranywe mu butabera.
Liz Truss watorewe gusimbura Boris Johnson, afite imyaka 47 y’amavuko asimbuye Boris Johnson na we wagiyeho asimbuye Theresa May na we wavuyeho yeguye.
Biteganyijwe ko Liz Truss atangira iyi mirimo mishya kuri uyu wa Kabiri nyuma yo guhura n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Liz Truss abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma ya Margaret Thatcher na Theresa May.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Karambu Koome, yavuze ko Ruto wahagarariye ihuriro Azimio la Umoja ari we watsinze amatora yabaye tariki ya 9 Kanama 2022.
Tariki ya 15 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’amatora yigenga (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto yatsinze amatora n’amajwi 50.49%, naho Raila Odinga agira amajwi 48.85%.
Raila Odinga yavuze ko yibwe amajwi, yemeza ko ari we watsinze amatora, ndetse atanga ikirego.
Urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego cye.
Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda zirimo Raila Odinga – nta shingiro zifite.
Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.
Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi â” ingingo zigera ku munani â” zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.
Umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga.
Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.
Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko 'ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.
Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo 'bivanye ku munota wanyuma' wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.
Yagize ati : 'Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko 'cyijimye’.'
Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu.
Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.
Amatora ya Perezida n'inteko ishinga amategeko ndetse n'izindi nzego yabaye ku wa 9 Kanama 2022,ariko umuyobozi ukomeye kurusha abandi mu gihugu cya Kenya yatangajwe uyu munsi.
Abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w'Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya ariko nyuma y'iminsi itandatu,yarangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora.
William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya ku majwi 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize amajwi 48.85% nk'uko komisiyo y'amatora yabitangaje
Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n'abaturage ba Kenya kuko ngo 'hari ibyari byitezwe ko tutagera hano'.
Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y'umucyo, na demokarasi kandi ko iki ari igihe cy'uko abanya-Kenya bashyira hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo aho guta umwanya batungana intoki.
Yagize ati: 'Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose â” uwo batoye wese â” ko iyi izaba guverinoma yabo.
'Ndashaka kubwira abari bahanganye natwe ko ntacyo bakwiye kwikanga,ntibakwiriye kugira ubwoba.Nta mwanya uhari wo kwihorera,nta mwanya wo kureba inyuma,turareba ahazaza. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose kugira ngo kijye imbere.
'Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinjanya. Tugombaâ¦gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.'
Uyu mugabo yinjiye muri politiki mu 1992, kandi yari asanzwe ari Visi-Perezida wa Uhuru Kenyatta.Ybaye Perezida wa Gatanu wa Kenya yigenga.
Uyu wari umukandida w'ihuriro Kenya Kwanza yasezeranyije guteza imbere abacyene, kandi agashyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu.
Perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.
Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y'amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n'abanyamakuru.
Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanye n'ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera 'umwijima muri iki kiciro cya nyuma' cyo kubara amajwi.
Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n'abaturage ba Kenya kuko ngo 'hari ibyari byitezwe ko tutagera hano'.
![Kenya's Ruto: '[I] will accept the outcome of the election whichever way it goes'](https://www.theafricareport.com/media/2022/04/TAR119_RUTO-732x419.jpeg)
William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.
Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y'amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.
Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y'abayitera ubwoba.
Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y'umucyo, na demokarasi.
Ati: 'Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose â” uwo batoye wese â” ko iyi izaba guverinoma yabo.
'Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga â” nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.
'Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugombaâ¦gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.'
Ibyavuye mu matora:
Martha Karua wari umukandida visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.
Mu gihe perezida wa komisiyo y'amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y'impande zitandukanye.
Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.
Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.
Komisiyo y'amatora ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.
Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.
Kubara amajwi, kuyagenzura, no kuyemeza byafashe iminsi itanndatu nyuma y'amatora yabaye kuwa kabiri w'icyumweru gishize.
Ibi byateye igishyika ku banyakenya benshi bari bategereje, babona ko iki gikorwa cyatinze cyane.
Kugeza ubu hari ubwoba bw'ibishobora gukurikiraho nyuma yo gutangazwa k'uwatsinze amatora ya perezida.
Frederic Korir umunya-Kenya ukora ubucuruzi uba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ari naho yatoreye abona ko 'amatora yabayeho mu bwisanzure, bwa mbere mu mateka ya Kenya'.
Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: 'Ikintu kimwe gikenewe kuvugururwa ni ukubara no kugenzura amajwi hamwe n'inyandiko zayo.'
@BBC
The post Kenya ifite Perezida mushya appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/08/15/kenya-ifite-perezida-mushya/

Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kenya-bategerezanyije-amatsiko-ibiva-mu-matora
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022.
Mahamadou Issoufou yayoboye Niger kuva muri Mata 2011 kugera mu kwezi nk'uko mu 2021.
Inama ya APAC yitabiriye iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga, izasozwa ku wa 23 Nyakanga 2022.
Ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima hagamijwe kugera ku 'Iterambere rirambye rya Afurika.''
APAC yitabiriwe n'abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y'u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n'abahanga mu bya siyansi.
The post Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Issoufou wahoze ayobora Niger appeared first on FLASH RADIO&TV.
Uwashyizwe mu majwi ni Colonel Frank Kaka Bagyenda wayoboye Urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu kuva muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yirukanwaga mu Ukwakira 2020.
Ni imyaka ihura neza n’igihe abanyarwanda babonaboneye muri Uganda, bafungwa ku bwinshi bashinjwa ko ari ba maneko b’u Rwanda, ibyaha ariko batigeze bashinjwa mu nkiko ngo babihamywe.
Ahubwo bakorerwaga iyicarubozo, bakajugunywa ku mupaka bataye inyuma ibintu byose babaga bararuhiye. Ni ibikorwa byanavuzwemo ubufatanye n’Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho.
Yatanze raporo ko Janet Museveni ashaka guhirika umugabo we
Ikinyamakuru Nile Post cyatangaje ko imwe muri raporo rutwitsi Colonel Kaka yacuze, harimo iyamenyeshaka Museveni ko umugore we agiye kumukorera kudeta (coup d’etat).
Icyo kinyamakuru gishingira ku makuru yavuye ahantu hizewe, ahamya ko mu 2020 yanditse raporo ya paji 10, ayoherereza Museveni amumenyesha ko ari mu byago byo guhirikwa ku butegetsi – bikozwe n’umugore we.
Muri iyo nyandiko ngo yashushanyaga umugambi neza, akerekana uburyo wacuzwe na bamwe mu basirikare bakuru b’inkoramutima za Janet Museveni.
Abo bose ngo bahabwaga amabwiriza n’umuhungu wabo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, icyo gihe yayoboraga Special Forces Command (SFC).
Iyo raporo ngo yashingiraga ku “biganiro by’imbere”, byabonetse binyuze mu bantu bo hafi y’ubutegetsi, nta kindi kimenyetso.
Mu gusoma iyo raporo, Museveni ngo yumvikanye atangara abyita “ubuginga ! (Ujinga !)” (cyangwa ubujiji), ubundi ahamagara Kaka aramukurugutura.
Amakuru avuga ko icyo kiganiro kuri telefoni cyamaze umwanya muto, Museveni awiharira ashaka kumenya uburyo bwakoreshejwe mu gukora raporo nk’iyo, Kaka arya indimi.
Amakuru avuga ko nta ngingo n’imwe Col Kaka yatangaga, yashoboraga gutuma raporo ye yizerwa nk’ukuri. Byongeye, ngo nta kintu na kimwe yari yarumvanye Janet Museveni cyangwa undi uwo ari we wose.
Iyo raporo ngo yabaye umusumari wa nyuma ku gihe cya Kaka nk’umuyobozi w’iperereza, cyane ko ngo yari yarakomeje kugenda atanga raporo zo gupfundikanya.
Col Kaka mu mubano n’u Rwanda
Indi raporo igarukwaho, ni uko mu 2019 Museveni yakiriye raporo yashyikirijwe na Kaka, ashimangira ko u Rwanda rushaka kumwivugana binyuze muri MTN Uganda.
Ni raporo yahawe agaciro gahambaye, ndetse ku wa 22 Mutarama Polisi ya Uganda yemeza ko yataye muri yombi ndetse ikanirukana mu gihugu Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda.
Bombi bashinjwaga uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu. Tabura umuyobozi ushinzwe serivisi ya Mobile Money.
Budakeye kabiri, Umubiligi Wim Vanhelleputte wari Umuyobozi mukuru wa MTN Uganda na we yahise yirukanwa mu gihugu, azira kubangamira umutekano w’igihugu.
Vanhelleputte ariko yaje kongera kwemererwa gusubira muri Uganda, nyuma y’inama na Perezida Museveni yamugaragarije ko ibyo yaketsweho nta shingiro bifite.

Museveni ngo yaje gukenera kumenya amakuru neza ava imbere mu biro bya Kaka, yifashisha abantu bamwe bakoraga muri ISO ngo bamuneke bafatanyije n’ishami ry’iperereza muri SFC.
Ku wa 4 Mata 2020, umwe mu bakora mu biro bya Kaka witwa Alfred Iduso, yatanze raporo kwa Perezida Museveni ku bushobozi buke bwa Kaka, n’uburyo akunda inkuru z’impuha.
Iduso yanashinje Simon Peter Odong, impuguke mu by’ikoranabuhanga, kuba yari afite inshingano zo guhuza amajwi ashyirishamo abantu gusa.
Mu mezi yakurikiyeho, Kaka yaje kwirukanwa nyuma y’inama yabereye muri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Izindi raporo zo gupapira
Izindi raporo rutwitsi Col Kaka yakoze zirimo iyatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura atabwa muri yombi, n’indi yavugagamo ko Lt Gen Proscovia Nalweyiso atakiri umuntu wo kwizerwa.
Hari izindi raporo zakozwe mu buryo bwo gupapira nanone, harimo iyashinje Maj Gen Jim Muhwezi na Keith Muhakanizi gutera inkunga abanzi ba Museveni ngo bamuhirike ku butegetsi.
Kaka kandi ngo yigeze kurakaza Museveni ubwo yakoraga raporo y’ibinyoma, avuga ko afite gahunda yabuza Bobi Wine gukoresha uwitwa Nkonge Kibalama, wamuhaye ubuyobozi bw’ishyaka NUP.
Mu Ukwakira 2020, Col Kaka Bagyenda yasimbujwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ISO, nyuma y’imyaka itatu yari amazeho.
Yaje gusimbuzwa Lt Col Charles Oluka wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri ISO mu gihe cya Kaka.
Mbere yo kugirwa umuyobozi w’iperereza ry’imbere mu gihugu, Kaka wari uzwi cyane mu bijyanye n’iperereza mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa National Resistance Army, yari yarasezeye mu gisirikare, ajya mu bucuruzi.
Nyuma y’amezi abiri gusa ari mu nshingano, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye uwari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi hamwe n’abamurindaga, bituma abaturage bakuka umutima.
Gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi kari akazi kamutegereje mu minsi ye ya mbere, ariko na mbere hose, yari yamaze gushinja Polisi kuba ikibazo mu mutekano w’igihugu.
Ku mategeko ye, hafunzwe abofisiye benshi ba Polisi, barimo na Gen Kale Kayihura.
Mu maperereza kuri AIGP Kaweesi, bivugwa ko ISO iyobowe na Col Kaka yatanze amakuru ko ashobora kuba yarishwe n’abapolisi bagenzi be, barwaniraga imyanya y’ubuyobozi.
Amaperereza ya ISO ngo yazengurutse ku bofisiye benshi ba Polisi, hanaboneka amajwi yiswe ay’ibiganiro hagati ya Gen Kale Kayihura na Herbert Muhangi wayoboraga Flying Squad, bagaruka ku rupfu rwa Kaweesi.
Nile Post ivuga ko mu gukomeza guperereza no gusesengura amajwi, byaje kugaragara ko ijwi rishingirwaho ari irihimbano.
Hanzuwe ko abatangabuhamya byiswe ko bavuga ibyo biboneye ndetse n’ibindi bimenyetso byinshi byatanzwe na ISO, ari ibihimbano cyangwa se ko abantu babwirijwe ibyo baza kuvuga, bituma iperereza riburizwamo. Kugeza n’ubu, uwishe AIGP Kaweesi ntazwi.
Iyicarubozo no gushimuta
Col Kaka yagiye ku buyobozi bwa ISO asimbuye Brigadier Ronnie Balya wari umaze kugirwa ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo.
Mu gihe cye, ISO yashinjwe gukoresha inzu zitazwi zifungirwamo abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye, bagakorerwa iyicarubozo nk’uburyo bwo kubakuramo amakuru.
Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’Uburenganzira bwa muntu baje kugera ku bantu benshi bavuga ko bakorewe iyicarubozo, basaba gusura inzu nyinshi zifungirwamo mu ibanga, ariko barabyangirwa.
Col Kaka yaje kubasubiza ko izo nzu zidakorerwamo iyicarubozo, ahubwo zifashishwa nk’ahantu hatekanye mu kazi k’iperereza.
Ati “Izi nzu zibereyeho gucumbikira abantu batinya kwicwa cyangwa bafite ibindi bibazo bibangamiye umutekano wabo.”
Uyu muyobozi wa ISO yavuze ko hagati ya 2017 na 2018, uru rwego rw’umutekano rwatangije igikorwa cyiswe “Dumisha Usalaama” cyafatiwemo abanyabyaha basaga 400.
Nyamara ngo nyuma y’amezi atandatu yakurikiyeho, nibura 80% byabo bari basubiye mu mihanda gutera ubwoba abaturage.
Col. Kaka, yavuze ko mu iperereza basanze ari agatsiko kubatse neza karimo abantu benshi bo mu nzego z’abanyamategeko, ubucamanza na polisi, batuma bariya bantu bahita barekurwa.
Ati “Ntabwo twashoboraga kwicara nk’ibigwari ngo turebere.”
Ubuyobozi bwa Col Kaka kandi bwashinjwe uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu no kubasaba amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.
Abantu benshi barimo abanyamakuru, abanyamategeko n’abacuruzi, bashinje kenshi abakozi ba ISO kubashimuta ku birego bitandukanye, ubwo uru rwego rwayoborwaga na Col Kaka Bagyenda.
Bishimangirwa ko ku gihe cye, ISO yahaye Museveni amakuru atari yo inshuro nyinshi, ibintu byamurakaje cyane kugeza amwirukanye.

