Tag: Politiki

  • Impaka ku guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida – #rwanda #RwOT

    Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu nk'uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n'iy'abadepite.

    Ku rundi ruhande ariko, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iherutse kugaragaza icyifuzo cy'uko amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

    Perezida mushya w'iyi komisiyo, Odda Gasinzigwa yavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyakiriwe, cyatuma uhereye ku matora y'abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n'aya Perezida mu 2024.

    Muri rusange Komisiyo y'Igihugu y'Amatora [NEC] yagaragaje ko amatora y'abadepite ahujwe n'aya perezida byatuma igihugu kizigama miliyari 7Frw.

    NEC itangaza ko ubariyemo amatora y'abadepite n'aya Perezida usanga atwara ingengo y'imari isaga miliyoni 14Frw. Ni ukuvuga ko ayo mafaranga ari ayakoreshwaga mu bikorwa by'amatora.

    Umuyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi.

    Sheikh Musa Fazil wari mu kiganiro kuri RBA yagize ati 'Hari rero n'icyerekeranye n'abiyamamaza, ubwo ziriya miliyari 7Frw ni kuri komisiyo y'amatora, ubwo ntibashyizemo imibare igenda mu mitwe ya politiki n'abiyamamaza bashobora kuba bigenga.'

    'Nubashyiramo ukageza ku Mudugudu no mu Isibo aho biyamamaza, inama bakora, ibyapa byamamaza, imodoka zibatwara bagiye kure […] ukongeraho n'inzego z'ibanze aho amatora abera, hari akazi gahagarara.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo akazi gahagaze rero hari amafaranga atagira ingano abigenderamo. Ibyo byose ubishyize mu mafarana, ukabishyira mu gihe, amafaranga agenda ari menshi kandi aba afite aho agiye hagaragara.'

    Byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa?

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa.

    Ati 'Umuntu areba uburyo igihugu cyahisemo kwiyobora n'uko inzego zikorana byose bishingiye ku itegeko nshinga ry'igihugu. Kugira ngo itegeko nshinga rihinduke hari ibyo abantu bakwiye kwitwararikaho[…] Itegeko Nshinga akenshi aba ari ntakoreka iyo bitanyuze mu baturage bose.'

    'Kandi mu muco wa politiki hari aho n'umwenegihugu adatandukanya aho agomba guhabwa ijwi kugira ngo hagire igihindukamo [mu Itegeko Nshinga] n'igihe bishobora gukorwa n'abahagarariye abaturage cyangwa urwego rwemerewe n'amategeko kubikora.'

    Dr Ndushabandi avuga ko iyo abaturage bumvise ko Itegeko Nshinga rishobora gukorwaho usanga bose bakangutse ari nako byagenze kuri iki cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida.

    Avuga ko hashingirwa ku bintu bibiri mu guhuza amatora birimo ikijyanye n'umutungo ugendera mu matora ndetse n'icyo kuba umuturage ashobora kujya gutora kenshi mu gihe gito.

    Ati 'Icya mbere ni ukugira ngo umutungo wari usanzwe uyagendamo ugabanywe ariko n'ubundi umuturage akavuga ati ese ayo mafaranga agiye he ko tutari mu bihe bidasanzwe bya politiki? Kenshi umuturage arabyibaza.'

    'Icya kabiri ni ukuvuga ngo umuturage ajya gutora kenshi mu gihe gito cyangwa se mu myaka ibiri gusa, bakavuga ngo tubigabanyije harimo umwanya w'umuturage kutamujyana buri gihe mu bikorwa bya politiki, kugira ngo ajye mu bikorwa bye by'iterambere […].'

    Dr Ndushabandi avuga ko icyemezo cyo guhuza amatora y'abadepite na Perezida kiramutse gifashwe byasaba ko kiganirwaho n'inzego zitandukanye ndetse n'abaturage muri rusange.

    Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka.

    Ati 'Uburyo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ryacu burihariye, busa n'ubugoye, butandukanye n'ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho amategeko asanzwe.'

    Senateri Uwizeyimana avuga ko impamvu zitangwa mu cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida by'umwihariko izishingiye ku mafaranga akoreshwa mu matora zumvikana kuko aba ashobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa byo guteza imbere igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko icyifuzo cya NEC kiramutse cyakiriwe byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa by'umwihariko ingingo ziteganya manda y'abadepite.

    Ati 'Rizavugururwa [Itegeko Nshinga] kuko nta n'ukundi wabigenza. Hari n'uwambajije ati ese ubu nta kuntu twabikora tutagombye gukora ku Itegeko Nshinga […] ibyo ntibinashoboka, ni ukuvuga ngo ingingo ya 79 n'iya 79 zizagomba kuvugururwa.'

    Senateri Uwizeyimana avuga ko Umukuru w'Igihugu afite ububasha bwo gutangiza urugendo rwo kuvugurura izo ngingo mu gihe yaba abona ko biri mu nyungu z'abaturage.

    Sheikh Musa Fazil avuga ko kuba umuntu yafata urupapuro rumwe rw'itora ruriho aho gutora perezida ndetse n'aho gutora abadepite byaba ari ibintu bisanzwe kandi abaturage bashobora kubyumva vuba

    Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/politiki/article/harakurikira-iki-nyuma-y-icyifuzo-cya-nec-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya

    Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka

    Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi

    Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-z-urudaca-ku-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya-perezida

  • Perezidfa Kagame ari i Addis Ababa mu nteko rusange ya AU #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inteko rusange isanzwe ya 36 y'abakuru b'ibibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

    Biteganyijwe ko iyi nteko rusange izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023.

    Yahawe intego igira iti 'Umwaka w'Isoko Rusange ry'Umugabane wa Afurika: kwihutisha isoko rusange ry'umugabane wa Afurika.'

    Iyi nteko rusange izaganirirwamo kand ifatirwemo ibyemezo bitandukanye byo mu rwego rwa politiki n'ubukungu bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

    Biteganijwe ko Perezida Kagame, azitabira ibiganiro bitandukanye bivuga ku mutekano mu Burasiraziba bwa Republika ya Demukarasi ya Congo; birimo iby'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, bivuga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Nairobi n'aya Luanda.

    Azanitabira kandi inama yateguwe n'akanama k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'umutekano.

    Mu nteko rusange y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma, Umukuru w'Igihugu azagaragaza raporo yakozwe ku mavugurura mu nzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'ishoramari mu rwego rw'ubuzima

    Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk'Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

    The post <strong>Perezidfa Kagame ari i Addis Ababa mu nteko rusange ya AU</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/perezidfa-kagame-ari-i-addis-ababa-mu-nteko-rusange-ya-au/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezidfa-kagame-ari-i-addis-ababa-mu-nteko-rusange-ya-au

  • Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama ya AU – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

    Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023. Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bazayitabira bazarebera hamwe ingamba za poltike zafasha mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y'abaturage b'uyu mugabane.

    Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

    Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira Inama z'Abakuru b'Ibihugu iziga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo n'into izitabirwa n'impande zirebwa n'ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda.

    Iyi nama izaba nyuma y'indi yaherukaga guhuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, i Bujumbura mu Burundi yiga ku bibazo bya Congo tariki 4 Gashyantare 2023.

    Mu byemerejwe muri iyo nama y'abakuru b'ibihugu harimo guhagarika imirwano no kugana inzira y'ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n'imitwe iyirwanya irimo na M23, uwo mutwe usabwa gusubira inyuma ukava mu duce wari warigaruriye kugira ngo ibiganiro bishoboke.

    Inama kandi yasabye ko indi mitwe yitwaje intwaro mvamahanga irimo FDLR isubira iwabo, itabikoze ikarwanywa.

    Iyi nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika iteranye mu gihe Perezida Kagame, yasoje manda ye nk'Umuyobozi w'Akanama k'Abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD). Biteganyijwe ko azageza kuri bagenzi be ibyagezweho ubwo yari muri izi nshingano.

    Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk'Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

    Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-addis-ababa-mu-nama-ya-au

  • Gen Muhoozi yasubije abamusabye kuziyamamaza agasimbura se ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi Kainerugaba,umuhungu wa Perezida Museveni,yabwiye abamusaba kuziyamamariza gusimbura se ko bagomba kubimwumvisha.

    Uyu mugabo utavugwaho rumwe kubera ibyo akunze gutangaza kuri Twitter,yavuze ko ibyo gusimbura se atigeze abitekereza gusa yongeraho ko abayifuza babimwumvisha.

    Yagize ati 'Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w'urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw'agatangaza!!'

    Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter,abakunzi ba Gen Muhoozi Kainerugaba bashinze amatsinda amusaba ko yaziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.

    Yagize ati 'Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y'umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.'

    Nyuma y'ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.

    Ati 'Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwanjye, ndetse nk'umuyobozi w'urungano rwange.'

    Perezida Museveni w'imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986 ndetse benshi baribaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa azashyigikira uyu muhungu we umaze kumenya byinshi ku mukino wa Politike.

    Amatora ataha ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2026.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/gen-muhoozi-yasubije-abamusabye-kuziyamamaza-agasimbura-se-ku-butegetsi

  • Perezida Kagame azahura na Tshisekedi muri iki Cyumweru #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuwa kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, barahurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.

    The Easter Africa yatangaje ko ibiganiro byo kuri uyu wa Kane bizaba biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo.

    Kuri gahunda bizibanda uko umwuka uri hagati y'u Rwanda na Congo wahosha, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za leta FARDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-azahura-na-tshisekedi-muri-iki-cyumweru

  • Perezida William Ruto yagiriye uruzinduko muri RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-william-ruto-yagiriye-uruzinduko-muri-rdc

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-inama-y-ibihugu-bikoresha-igifaransa

  • Abayobozi b'Intara zo mu Rwanda no mu Burundi bafatiye hamwe imyanzuro ikomeye #rwanda #RwOT

    Ba Guverineri b'Intara y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n'uw'Intara ya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo hafungurwe ibyambu byahoze byambukiraho abaturage, bikoroshya ubuhahirane.

    Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, baganiraga na Guverineri w'Intara ya Kirundo mu Burundi, Hatungimana Albert.

    Ni inama yari igamije gutsura umubano hagati y'impande zombi, yabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Iyi nama yanitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku mpande zombi n'abayobozi b'uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera mu Rwanda, n'abayobozi ba Komine Rusobe, Kirundo, Bugabira, Ntega, Vumbi, Kitobe na Bwambarangwe.

    Muri iyi nama baganiriye ku ngamba zo kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha, n'ibyakorwa mu gufasha abaturage b'ibihugu byombi kunoza ubuhahirane.

    Mu myanzuro yafatiwemo, harimo kunoza uko bahanahana amakuru ku nzego zose, gukomeza ibikorwa by'umutekano, ubukangurambaga mu baturage bwo kutavogera imipaka, guhererekanya abanyabyaha n'ibindi.

    Muri iyo myanzuro kandi harimo no gufatanya mu kurwanya indwara z'ibyorezo birimo Covid-19, Ebola, ubuganga n'ibindi.

    Biyemeje kandi gukora ubuvugizi ku mitunganyirize y'igishanga cy'Akanyaru mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku bihugu byombi hari ubushake bwa politike bugamije gushakira umuti ibibazo bihari.

    Yashimangiye ko hari ibyifuzo bashyize hamwe bagiye kugaragariza ubuyobozi bw'ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi habayeho kwiyemeza kugira ngo ibyifuzo twagaragaje, nibabitwemerera twabishyira mu bikorwa. Twahoze tuvuga tuti 'nibishoboka tuzakine n'umupira mu Karere ka Bugesera cyangwa se Kirundo, abantu batangire gusabana, bahahirane, twubake icyizere no gusangira amakuru n'ubumenyi biganisha ku iterambere ry'umuturage wacu.”

    Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko biyemeje kurwanyiriza hamwe indwara zitandukanye ndetse n'ibyorezo, baniyemeza gushyira imbaraga mu kurwanya abajura ku mpande z'ibihugu byombi.

    Yavuze ko kandi biyemeje kwigisha abaturage bo mu bihugu byombi kugira ngo bibafashe kutarenga imbibi z'ibihugu byabo, kuko byagiye bigaragara kenshi.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice we yavuze ko kuri ubu bishimira uburyo ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhashya umwanzi waturukaga mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa Kibira ku ruhande rw'u Burundi.

    Yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana mu guhanahana amakuru yatuma umutekano urushaho kugenda neza.

    Aba bayobozi biyemeje ko nibura bazajya babonana buri gihembwe cyangwa n'igihe bibaye ngombwa kugira ngo banoze ibitagenda neza, umubano urusheho gukomeza kuba mwiza.

    U Burundi buheruka gufungura imipaka ibuhuza n'u Rwanda aho kuri ubu abaturage basigaye bambuka neza mu mahoro, mu gihe hari hashize igihe kinini u Rwanda rwo rufunguye imipaka.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abayobozi-b-intara-zo-mu-rwanda-no-mu-burundi-bafatiye-hamwe-imyanzuro-ikomeye

  • US: Baramukiye mu matora ashobora gukoma mu nkokora Politiki ya Perezida Biden #rwanda #RwOT

    Ibiro by'amatora bya mbere byafunguye saa kumi n'ebyiri mu gitondo muri leta zo mu burasirazuba bw'igihugu (hari saa saba mu Burundi no mu Rwanda). Ku rwego rw'igihugu, amatora aravugurura kimwe cya gatatu cya Sena (ni ukuvuga intebe 35), n'intebe z'inteko ishinga amategeko-Umutwe w'Abadepite zose uko ari 435.

    Mu baturage hafi miliyoni 260 bagejeje ku myaka yo gutora, abarenga miliyoni 43 barangije gutora muri iyi minsi ishize, nk'uko amategeko abyemera. Bamwe bagiye mu biro by'itora. Abandi bohereje impapuro z'itora n'iposita.

    Bene aya matora aba hagati muri manda y'umukuru w'igihugu buri myaka ine aba ameze nka referandumu ku mikorere ye. Akenshi ishyaka rye rirayatsindwa. Ni yo mpamvu uyu munsi Abarepubulikani bafite icyizere cyane cyo kwegukana intebe zigera kuri 25 mu nteko ishinga amategeko-Umutwe w'Abadepite.

    Bibaye bagira ubwisanzure busesuye, bityo bakabasha kubangamira politiki ya Perezida Joe Biden w'Umudemokarate, bikamutera n'ikibazo mu mugambi we wo gushaka manda ya kabiri mu matora y'umukuru w'igihugu ataha mu 2024. Ahubwo byaha imbaraga cyane uwo yasimbuye ku ntebe, Donald Trump, nawe ushaka kuzongera kwiyamamaza.

    Ibiva mu matora y'uyu munsi bya mbere biratangira kumenyekana mu ma saa mbiri y'ijoro (ni ukuvuga saa cyenda y'ijoro mu Burundi no mu Rwanda). Ariko byose byose bizafata nk'icyumeru kugirango bimenyekane bwa nyuma. Inteko ishinga amategeko nshya izatangira imirimo yayo ku itariki ya 3 y'ukwa mbere gutaha.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-baramukiye-mu-matora-ashobora-gukoma-mu-nkokora-politiki-ya-perezida-biden

  • Ambasaderi Vincent Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga #rwanda #RwOT

    Uwo mwanzuro Ambasaderi Karega yawumenyeshejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, ko afite amasaha 48 yo kuba atakiri ku butaka bw’iki gihugu.

    Bivuze ko Karega yagombaga kuva ku butaka bwa RDC bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022. We ntiyahisemo gutegereza icyo gihe ahubwo yafashe umwanzuro wo guhita ava ku butaka bwa RDC cyane ko hashize igihe kinini iki gihugu cyaramwijunditse.

    Amakuru avuga ko mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi Karega yahagurutse i Kinshasa agana muri Congo Brazzaville aho agomba kuva ataha i Kigali.

    Kuva kwa Karega muri RDC ntibivuze ko Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ifunze, ahubwo irakomeza gukora nk’ibisanzwe kuko abandi badipolomate bo bagumye mu kazi kabo nk’ibisanzwe.

    Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 i Kinshasa ni yo yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega.

    Umwanzuro wa mbere wayo uvuga ko iyi nama yasabye Guverinoma “kwirukana mu masaha 48, uhereye igihe azamenyesherezwa iki cyemezo, Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Ni icyemezo basabye kubera ko u Rwanda ngo rwakomeje gushyigikira umutwe wa M23, ndetse ko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda bwirengagije imirongo migari yemeranyijweho mu gukemura ibibazo by’umutekabo muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko uburyo RDC yirukanyemo Ambasaderi Karega bunyuranyije n’uko bisanzwe bikorwa muri dipolomasi.

    Ati ' Ntabwo bikorwa utabanje guhamagara Ambasaderi ngo muganire unamubwire icyemezo mugiye gufata. Cyangwa se niba mwagifashe, umuhamagare ubanze ukimubwire na we ntaze kubibona kuri televiziyo.'

    Mukuralinda yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda yamenye umwanzuro yafatiwe abikuye kuri televiziyo nk’uko n’abandi bose babibonye. Ati 'Inama yarabaye icyemezo kirafatwa, Umuvugizi wa Guverinoma aragisoma bijya ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo n’ahandi hose.'

    Yakomeje avuga ko kandi uburyo umwanzuro uvuga, ko Inama y’Umutekano yasabye Guverinoma kwirukana Karega, bidafututse, kuko abagize Guverinoma bari no muri iyo nama.

    Ati 'Ushinzwe dipolomasi mukuru mu gihugu ni Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […] abo bose bari bari mu nama yafashe imyanzuro, wasobanura ute ko biri buze kujya mu nama ya Guverinoma n’ubundi igizwe nanone n’abo bantu?'

    Guverinoma ya RDC yaherukaga guhamagaza Karega muri Gicurasi uyu mwaka kugira ngo atange ibisobanuro ku birego iki gihugu gishinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega, itangaza ko inzego z’umutekano zikomeje kuba maso kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje ku butaka bwa Congo.

    Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n’umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.'

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko 'Inzego z’umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'

    U Rwanda kandi rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z’uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.

    U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa Congo.

    Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n’imikoranire bafitanye, bijyanye n’ubu bwiyongere bw’imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n’abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'

    Ku bijyanye n’ibirego Congo ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23, u Rwanda rwavuze ko ari urwitwazo rwa Guverinoma ya Congo mu guhunga ibibazo biri mu miyoborere ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z’ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.

    Source : https://imirasire.com/?Ambasaderi-Vincent-Karega-wirukanwe-na-Congo-yasezeye-abo-bakoranaga