Tag: Politiki

  • Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya #rwanda #RwOT

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yahakanye ibivugwa mu nkuru y'ibiro ntaramakuru Reuters ko abinjirira mudasobwa (aba 'hackers') bo mu Bushinwa bibasiye ibigo bya leta by'ingenzi cyane by'i Nairobi, birimo n'ibiro bya perezida, mu kugenzura niba Kenya yashobora kwishyura ideni rya za miliyari z'amadolari ibereyemo Ubushinwa.

    Reuters yari yatangaje ko ibyo bitero byo mu ikoranabuhanga bimaze imyaka byatangiye mu 2019, ubwo Ubushinwa bwatangiraga kugabanya guha inguzanyo Kenya kuko byari bitangiye kuboneka ko izagorwa no kwishyura iryo deni.

    Ariko mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yavuze ko iyo nkuru ari amakabyankuru kandi nta shingiro na busa ifite.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga riti 'Kwinjirirwa muri mudasobwa ni inkeke imenyerewe ku bihugu byose kandi n'Ubushinwa bugabwaho igitero cyo mu ikoranabuhanga.'

    Ibi biro bihagarariye Ubushinwa muri Kenya, bivuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kwegeka kuri leta runaka igitero cyo mu ikoranabuhanga, nta bimenyetso bifatika bihari.

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya ivuga ko umubano hagati ya Kenya n'Ubushinwa ushingiye ku bwubahane.

    Amakuru avuga ko Kenya yagabanyije kwaka inguzanyo Ubushinwa kandi ko kugeza muri Werurwe 2023, yari iburimo ideni rya miliyari 6.31 z'amadolari y'Amerika.

    The post Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya

  • USA yasabye Leta Tshisekedi gufatira ibihano abapolisi bakubise abatavuga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Felix Tshisekedi amusaba gufatira ibihano bamwe mu ba Polise bagaragaye bagirira nabi abaturage n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri DRC.

    Nyuma y'iki kiganiro ,Ibiro bikuru by'Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bushinzwe ububanyi n'amahanga, bwatangaje ko mu by'ingenzi Antony Blinken yaganiye na Perezida Tshisekdi, harimo gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo , kubahiriza amahame ya Demokarasi nyuma yaho Polisi ya DR Congo, iheruka kwibasira Abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .

    Antony Blinken , yabwiye Perezida Felix Tshisekedi, ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zitashimishijwe n'imyitwarire ya Polisi ya DR Congo mu kwibasira no guhutaza abatavuga rumwe n'Ubutegetsi ,ubwo bari mu myigagarambyo yabaye kuwa gatandatu w'icyumweru gishize mu murwa mukuru Kinshasa.

    Anthony Blink, yibukije Perezida Felix Tshisekedi ,ko Abanye congo bafite uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo n'ibibashishikaje muri politiki n'imiyoborere ya DR Congo .

    Ati:' Ubwo ni uburengenzira bw'ibanze bw'Abanye congo kandi ni ishingiro rya Demokarasi . Dushigikiye Uburenganzira bw'Abaturage ba DR Congo mu kugaragaza ibibashishikaje n' ibitekerezo byabo ku miyoborere na Politiki ya DR Congo binyuze mu myigaragambyo ituje.'

    Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga,yakomeje avuga ko, igihugu cye(USA) gifite ubushake bwo gushyigikira no gutera inkunga amatara atarimo uburignya ateganyijwe muri DR Congo mu mpera z'uyu mwaka wa 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/usa-yasabye-leta-tshisekedi-gufatira-ibihano-abapolisi-bakubise-abatavuga-rumwe

  • Perezida Kagame yagaragaje abantu bamuteye impungenge kurusha abandi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko atewe impungenge n'abashora imari mu Rwanda bahora bamubaza niba aziyamamaza ndetse avuga ko ibyo bituma yiyumvamo ko guhora atorwa ari icyaha.

    Perezida Kagame yavuze ko afite amabaruwa y'aba bantu bahora bamubaza ibi ndetse igihe kimwe azayashyira hanze.

    Ati 'Mu minsi ishize itari iya kera,muzi ibi twirirwa dushakisha abantu bose uko bazana ishoramari hano,ibintu byinshi,byinshi ku isi hose.

    Mfite amabaruwa,igihe nikigera nzayabasomera n'abayanditse.Umuntu akambwira ngo turakora ibi mu Rwanda kandi twashyizemo amafaranga angana atya,turashaka gushyiramo andi.Akambaza ati 'ariko muri 2024 uzagaruka cyangwa ntuzagaruka? Abobo ni bo banteye nimpungenge kurusha bamwe baje kumbwira… Bambwira ngo turakubariza ukuri,ntabwo nzashyira ishoramari rya miliyoni 100, 200 z'amadolari mu Rwanda ntazi neza aho ibintu bigana,igihe kingana iki?.Hari biriya byo kuvuga ngo igihe kibaye kirebire dukwiye gushaka uburyo ibintu bigomba bisimburana.

    Igihirahiro navugaga ni icyo kigenda kikavamo n'icyaha nkaho hari icyo wakoze.Ngashaka uko mbigira,ibintu bizagenda neza niyo naba ntagarutse,hari abandi bazakomeza.

    Abo mvuga bazakomeza,batangire babagaragaremo.Kubagaragaramo biva mu bikorwa bya buri munsi dukora,bigatanga icyizere ku banyarwanda no ku banyamahanga.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-abantu-bamuteye-impungenge-kurusha-abandi

  • Perezida Kagame arashaka ko haboneka umusimbura we muri FPR INKOTANYI no ku Buperezida #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashyimiye abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bongeye kumuhundagazaho amajwi avuga ko icyizere gikomeye bamugiriye kuva kera gituma yumva abafitiye umwenda.

    Ibi yabivuze mu ijambo ryasoje amatora yakurikiye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

    Perezida Kagame yagize ati “Ndabashimiye icyizere mungirira, kuva keraaa.Kuva icyo gihe cyose kugeza n'uyu munsi,ndabashimira,birashimisha ibyo ntibisubirwaho.”

    Yakomeje agira ati “Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere,imirimo, hakaza n'ikindi gitandukanye n'ibyo.Numva mfite umwenda,numva hari ikintu mu byiza tugenda twuzuza hamwe,bishingiye kuri icyo cyizere,hari ikikibuze tugomba guhora dushakisha uburyo bwo kukibona.

    Icyo mvuga niki?,dufite inshingano nk'umuyobozi wanyu mushyiramo icyizere kingana gutyo. Mfite umwenda wo kuvuga ngo yiba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo muntorera gukora. Ni cyo nshaka kuvuga.Birasa nkaho hari icyaha mfite.

    N'ukuvuga ngo wananiwe gukorana nabo ukorana nabo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk'ibyawe,nk'ibyo tugusaba gukorana nawe.Nicyo nashakaga kuvuga.

    Iteka ko dushaka Chairman hakaza Kagame,ubundi mu buryo busanzwe kuki bitaba byiza ariko hari icyo kintu…Ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw'igihugu.

    Iteka uko bigenda gutya,uko ngaruka mu nshigano mumpaye,mumfashamo cyangwa munshyigikiramo.Uwo mwenda wo kugera kuri ibyo niko ugenda wiyongera.

    Dusanzwe tubwizanya ukuri,niyo mutabikora njye ndabikora.Ndagira ngo rero ngo namwe mukomeze mubitekereze,nyibikabe ibintu bihita tukishima.Hari impamvu nyinshi zigomba gutuma twishima.

    Twakwishima ariko jya wishima nurangiza wibaze.Ibyo nibyo bivamo kubaka ibizaramba igihe kirekire cyane.Nubu nibyo twubaka bizaramba ariko iyo ukemuye icyo kibazo biramba byiyongereyeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu 2010 ubwo FPR Inkotanyi yakoreraga inama kuri Petit Stade, nabwo baganiriye ku wagombaga gutorerwa kuyobora umuryango na Perezida,ko nabwo yabasabye ko bakwishakamo ukundi byagenda, ko byamushimisha.

    Ati 'Nababwiye ngo twishakemo n'ukundi byagenda. Njyewe ndashaka kubabwira ko njye byanshimisha,hanyuma tugashaka ubundi buryo twafashamo ubuyobozi bw'igihugu cyacu.''

    Perezida Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi ku majwi 99,8 mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana bari bahanganye yagize 0,02%.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099, Harerimana abona amajwi atatu.

    Ubwo yari amaze gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse 'n'akazi twakoranye'.

    Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.

    Uwimana Consolée yatorewe kuba Visi Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi mu gihe Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/birasa-nkaho-hari-icyaha-mfite-perezida-kagame-avuga-ku-guhora-atorerwa

  • Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma. #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2018 Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo amaze kwiba amajwi, yaranzwe n'ikinyoma, gusahura ibya rubanda, ruswa iruta n'iyo ku butegetsi bwa Mobutu, kutubahiriza amasezerano yagiranye n'abantu, harimo n'abafite imitwe yitwaje intwaro, imwe mu mpamvu yanatumye yubura imirwano.

    Ibi byose abaturage barabizi, ku buryo batekanya kwihorera mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2023. Mu buswa cyangwa ubwana muri politiki, Tshisekedi yasanze aya amahano adahagije, maze ejobundi ashyira muri guverinoma abantu bafite ubusembwa bukabije, ku buryo iri kosa naryo azarihanirwa muri ayo matora.

    Nyamara Tshisekedi ajya gushyira mu myanya ikomeye Jean-Pierre Benmba, Vitatal Kamerhe n'abandi bagizi ba nabi bagombye kuba bari muri gereza, yibeshyaga ko yungutse amaboko azamugoboka mu matora, dore ko yikangaga ko bashobora gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. Byahe byo kajya, ko ahubwo yicukuriye imva !

    Aba bantu barakibuka akagambane yabakoreye, bakaba bashobora kuzamuhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa bagakoresha ububasha bahawe mu kurushaho guhindanya isira y'ubutegetsi bwa Tshisekedi, busanzwe n'ubundi ari umwanda. Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w'Ingabo z'igihugu, ufite inshingano zo kurengera ubusugire bwa Kongo.

    Nyamara Abanyekongo ntibaribagirwa ko ari mu ba mbere bavogereye ubwo busugire, ubwo yari Perezida wa MLC, umutwe witwara gisirikari wamennye amaraso y'izirakarengane zitabarika, ndetse aza no kubifungirwa imyaka 10 muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nubwo yaje gufungurwa ku mpamvu zitasobanutse, Bemba ubwe nawe ntiyibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bamubangamiye, ubwo yashakaga kwiyamamariza kubobora Kongo, amushinja ubwo bwicanyi ndengakamere.

    Vital Kamerhe yabaye umufatanyabikorwa wa Tshisekedi, dore ko banabanye mu ishyaka rya UDPS. Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko mu masezerano aba bagabo bombi bagiranye, Tshisekedi yemerera Kamerhe ko ariwe mukandida wa UDPS mu matora ataha, ni ukuvuga ay'uyu mwaka. Muri bwa buhemu n'ubugambanyi bwe, Tshisekedi yafungishije Kamerhe amuziza kwiba miliyoni 46 z'amadolari y'Amarika yagombaga kubaka amacumbi y'abasirikari n'abapolisi.

    Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko ubwo bujura Khamere yari abuziranyeho n'ishumi ye Tshisekedi, ahubwo amufungisha agirango amusige ubwandu butazamwemerera kwiyamamaza nk'uko babyumvikanyeho. Kamerhe yaje kurekurwa kugirango atamena amabanga, ariko se yibagiwe uwo mutego yagushijwemo n'uwo yitaga “ inshuti “ ?

    Birumvikana rero ko atakongera kumushyigikira nk'uko yabikoze muw'2018. Iyo usomye ibyo abanyekongo bavuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga bafitiye inzika aba bagabo uko ari batatu, bitandukanye n'uburyo Abanyekongo bari bazwi, dore ko imyaka yose bafatwaga nka ba “  Humirizankuyobore “.

    Ntibishimiye uyu muco wo kwimika abicanyi n'ibisambo, mu gihe bo ubukene bubageze habi. Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe ariko nabo si abana. Kwemera bwangu kujya muri Leta y'umuntu bafata nk'umugambanyi, biravugwa ko ari umwanya mwiza batari kwitesha wo guhirika umwanzi. Hari abanyapolitiki bafite ihame ko kugirango usenye ubutegetsi, ugomba kuba uburimo. Bemeye kwirira inoti muri aya mezi make asigaye ngo amatora abe, kandi n'undi uzatorwa azabaha imyanya kubo bamukiniye ikarita nziza, yo guca mu mizi Tshisekedi bakarushaho kumwangisha abaturage, n'ubwo nabo badakunzwe ku buryo rubanda ibajya inyuma.

    Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe kandi bongeye kugwa mu mutego wo kwibwira ko Tshisekedi ayuafa umufatanyabikorwa wo kwizerwa, nabyo byaha imbaraga abamurwanya, kuko bakwereka abaturage ko ubutegetsi bwe ari ubwa ba “ Bihemu “, badakwiye icyizere na mba.

    Nguko uko umugezi w'isibo wisiba.

    The post Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-kwitegura-amatora-tshisekedi-yiteze-umutego-uzamushibukana-ashyira-bemba-na-kamerhe-muri-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-kwitegura-amatora-tshisekedi-yiteze-umutego-uzamushibukana-ashyira-bemba-na-kamerhe-muri-guverinoma

  • Uganda: Abadepite bakomoka mu ntara ya Kalamoja batangiye kweguza Minisitiri Kitutu #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abadepite bakomoka mu ntara ya Karamoja, batangiye urugendo rwo kweguza minisitiri Mary Goretti Kitutu,ushinzwe iyi ntara, ushinjwa kurya amabati n'ibindi byagenewe abaturage batishoboye, bugarijwe n'inzara.

    Ibinyamakuru muri Uganda bimaze igihe byandika ko minisitiri Mary Goretti Kitutu uretse kunanirwa gutanga ibi bikoresho, ahindukira agaha abatabigenewe ndetse umuryango we uvugwa mu bucuruzi bw'imfashanyo z'abatishoboye.

    Amategeko muri Uganda ateganya ko umutegetsi utuzuza inshingano cyangwa se utatiye indahiro, iyo ari minisitiri uhagarariye akarere akaba ari umudepite, atererwa icyizere binyuze mu itora mu nteko ishinga amategeko.

    Muri 2021 inteko yemeje inyongera y'ingengo y'imari ya miliyaridi 39 yo kugurira amabati urubyiruko rwa Karamoja, rwitandukanije n'imitwe yitwaje intwaro, ariko kugera ubu ntibarayahabwa.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba badepite banyuze mu nteko ishinga amategeko, ngo beguze minisitiri ushinzwe intara ya Karamoja, nyuma yo gusaba Perezida Museveni kumwirukana ntabikore.

    Hari abandi bavuga ko ibigenerwa intara ya Karamoja yugarijwe n'inzara byigira ahandi, bagasanga ubishinzwe yarananiwe, akwiye kwegura cyangwa se akirukanwa kuri uyu mwanya.

     Hari amakuru yavuye mu biro bya minisitiri w'intebe, agaragaza ko bamwe mu bategetsi bigabagabanije amabati y'abaturage ba Karamoja, ndetse uyu minisitiri ushyirwa mu majwi, ngo yasanganwe agera ku bihumbi 3.000.

    Aba Badepite bavuga ko kwirukana uyu mugore kuri uyu mwanya, byatuma nta muntu uzongera kwigabiza ibyagenewe abaturage.

    The post <strong>Uganda: Abadepite bakomoka mu ntara ya Kalamoja batangiye kweguza Minisitiri Kitutu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/uganda-abadepite-bakomoka-mu-ntara-ya-kalamoja-batangiye-kweguza-minisitiri-kitutu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abadepite-bakomoka-mu-ntara-ya-kalamoja-batangiye-kweguza-minisitiri-kitutu

  • Perezida Biden yanenze uburusiya ku kwikura mu masezerano ya Nikleyeri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, asanga icyemezo cyo kwikura mu masezerano ya New Start y'intwaro za Nikleyeri uburuaiya bwafashe ari ikosa rikomeye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yatangaje igihugu cye cyikuye muri aya masezerano.

    Aya masezerano yemejwe muri 2010 ashyiraho umubare ntarengwa w'ibisasu Uburuaiya n'Amerika bigomba gutunga, Kandi agaha uburenganzira buri ruhande kugenzura intwari za buri ruhande.

    Amasezerano yo muri 2010 kuri nikereyeri hagati ya Amerika n'Uburusiya, niyo yonyine yari agisigaye hagati y'ibihugu bibiri bikomeye mu birebana n'intwaro z'ubumara bwa nikereyeri, ariko ibyo bihugu uko ari bibiri bikunze gushinjanya kutayubahiriza.

    The post Perezida Biden yanenze uburusiya ku kwikura mu masezerano ya Nikleyeri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/perezida-biden-yanenze-uburusiya-ku-kwikura-mu-masezerano-ya-nikleyeri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-biden-yanenze-uburusiya-ku-kwikura-mu-masezerano-ya-nikleyeri

  • RDC: Abatavuga rumwe n'ubutgetsi bavuga ko amatora ya Perezida azibwa #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kongo Kinshasa, batanze intabaza ko hatangiye kugaragara ibimenyetso ko amatora yo mu kwezi k'Ukuboza, azibwa mu nyungu zishyaka riri ku butegetsi.

    Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters byanditse ko abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, bahora bahabwa amahirwe yo gutegeka Kongo Kinshasa, bavuze ko kubarura abazatora biri kugenda nabi, kandi ibikoresho bizifashishwa biri gutangwa mu turere bizwi ko dushyigikiye Perezida Tshisekedi kurusha ahandi.

    Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba banyapolitiki, bavuga ko amanyanga ari mu kwandika abazatora, hamwe bari gushyiraho igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti y'itora, ahandi bakabareka.

    Ikindi bashingiraho ni uko ikoranabuhanga rizakoreshwa muri aya matora kandi kugeza ubu mu bice bishyigikiye Felix Tshisekedi, bahawe imirasire y'izuba n'amamashini, mu ahari abatavuga rumwe nawe nta gikoresho kirahagera, bivuze ko bazacikanwa ntibatore.

    Imibare y'ibanga ya Komisiyo y'amatora yabonwe n'ibiro ntaramakuru by'abongereza Reuters, yerekana ko hari ibiro by'itora bigera hafi kuri 800 basuye basanga ntibiratangira kwandika abantu, ndetse ahandi basanga 52% by'abagombaga kwiyandikisha, aribo banditswe gusa.

    Martin Fayulu avuga ko hari ibiro by'itora komisiyo yabeshye ko bihari, nyamara bagenzuye bagasanga biriho ku izina gusa, utamenya aho biherereye.

    Martin Fayulu na Moise Katumbi, bavuga ko intara ya Kasai ahavuka Perezida Tshisekedi, ariyo yitabwaho mu bikoresho kurusha n'izindi, bizwi ko zituwe cyane nka za Katanga.

    Impuguke mu gusesengura amatora yaba izo muri Kongo na mpuzamahanga zanze kugaragaza imyirondoro yazo, zavuze ko ziboneye ko ibice bishyigikiye Thisekedi biri guhabwa ibikoresho byinshi, kurusha mu bice by'abatavuga rumwe nawe.

    The post RDC: Abatavuga rumwe n'ubutgetsi bavuga ko amatora ya Perezida azibwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/rdc-abatavuga-rumwe-nubutgetsi-bavuga-ko-amatora-ya-perezida-azibwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abatavuga-rumwe-nubutgetsi-bavuga-ko-amatora-ya-perezida-azibwa

  • Kenya: Abari abanzi ba Perezida Ruto bahindutse ba Soma mbike #rwanda #RwOT

    Umwanditsi Francis David Imbuga wabayeho mu 1974 agapfa mu 2012, yanditse igitabo Betrayal in the City, mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ubugambanyi bwahawe intebe mu mujyi, agamije kuvuga kuri ruswa zacaga ibintu muri Afurika nyuma yo kwipakurura ubukoroni.

    Nyakwigendera Francis Imbuga nta zina yatunze urutoki mu butegetsi bwa Kenya ndetse n'igihugu Kafira yavugaga nticyari Kenya.

    Umwanditsi wa Daily Nation yisunze iyi nyandiko, yagaragaje ukuntu abambari ba Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya barwanije Dr William Ruto ubwo yari visi perezida, ariko ubu barahindukiye baba inkoramutima za hafi ye, kandi Kenyatta bagwiraga agihari, birumvikana yari perezida ubu ni umuturage usanzwe kandi amata asabwa aho abogorwa, ntasabwa aho akombwa.

    Iki kinyamakuru mu gusasira iyi nkuru cyerekana ko mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida muri Kenya, muri Kanama 2022, ntawaciraga akari urutega visi perezida Ruto, bose nk'inkomamashyi za perezida wariho icyo gihe Kenyatta, bari mu kwaha kwa Raila Odinga

    Kugeza ubu abari mu ishyaka Jubilee bamaze kwitandukanya naryo, ngo bakeze neza perezida uriho n'abavuze amagambo akomeye cyane, bamaze kwisubiraho.

    Abahoze ari abambari ba Kenyatta na Odinga mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya abenshi bamaze kubavaho, yaba abari mu myanya ya politiki cyangwa abari ku gatebe bashaka kujya mu kibuga.

    Iki kinyamakuru iyo cyerekana ubugambanyi muri politiki ya Kenya, cyerekana nka Kanini Kega  ubu ni depite muri EALA, wari warisize amarangi ashyigikiye Odinga na Kenyatta mu matora, ubu yeruye ko aryamye kuri perezida Ruto.

    Joshua Kutuny wari umunyamabanga wungirije wa Jubilee, wabwiraga Kenyatta ko aho azagwa ariho azagwa bakahamushyingura, ubu nawe ari mubashyize ku ibere perezida Ruto.

    Urutonde ni rurerure icyo bahurizaho bava kwa Kenyatta bisunga Ruto, ni uko afite ubutegetsi kandi ngo kuguma kuri Kenyatta udafite ingoma, ni ukugomera ababatoye kuko bashakaga iterambere batashakaga amazina.

    Ugarukwaho cyane ni umusaza Francis Atwoli, ukuriye ikigo gishinzwe ubwikorezi mu gihugu, wavugaga ko abaturanye na William Ruto kumuba hafi kuko yavugaga ko aziyahura mu giti agapfa kuko atazigera atorerwa kuyobora Kenya, nawe amuri mu kwaha cyane ndetse ahamya ko ubutegetsi buriho bwateje imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kuko yavugiraga muri uyu murongo. Impuguke muri politiki mpuzmahanga muri Kenya, ibona ko abarwanyaga Ruto ubu bamukeza ari abashaka amaronko muri politiki, kuko batari kumwe nawe atabibuka ngo abahe imyanya igihe bashoboye.

    The post <strong>Kenya: Abari abanzi ba Perezida Ruto bahindutse ba Soma mbike</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/kenya-abari-abanzi-ba-perezida-ruto-bahindutse-ba-soma-mbike/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-abari-abanzi-ba-perezida-ruto-bahindutse-ba-soma-mbike

  • “Uburusiya bugomba gutsindwa ariko 'ntibumenagurwe”-Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko adashaka kubona Uburusiya bumenagurwa (bushenjagurwa) no gutsindirwa muri Ukraine.

    Aganira n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, Macron yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) kongera ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, anavuga ko yiteguye intambara imara igihe kirekire.

    Yagize ati: “Ndashaka ko Uburusiya butsindwa muri Ukraine, kandi ndashaka ko Ukraine ishobora kurwana ku ho ihagaze”.

    Ariko yanenze bikomeye abo yavuze ko bashaka kwagurira intambara mu Burusiya ubwabwo mu rwego rwo “kumenagura” icyo gihugu.

    Macron yabivuze mu gihe abategetsi bakomeye bo ku isi bari bateraniye mu nama ku mutekano i Munich mu Budage.

    Muri iyo nama, abo bategetsi basezeranyije kwihutisha guha intwaro Ukraine no gufatira Uburusiya ibihano bikaze cyane kurushaho.

    Macron yabwiye ikinyamakuru Le Journal du Dimanche ati: “Sintekereza ko, nkuko abantu bamwe babitekereza, tugomba kwiha intego yo gutsinda Uburusiya mu buryo bwuzuye [busesuye], tugatera Uburusiya ku butaka bwabwo bwite.

    “Abo babibona gutyo barashaka, hejuru y'ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kumenagura [gushenjagura] Uburusiya. Ibyo ntibyigeze na rimwe biba aho Ubufaransa buhagaze kandi ntibizigera na rimwe biba aho duhagaze”.

    Ku wa gatanu ubwo yagezaga ijambo kuri iyo nama ku mutekano y'i Munich, Macron yashimangiye ko ubu atari igihe cyo kugirana ibiganiro n'Uburusiya.

    Ariko ntiyagize ipfunwe ryo kuvuga ko intego nyamukuru ari ukugirana ibiganiro by'amahoro hagati y'Uburusiya na Ukraine.

    Perezida Macron yumvikanishije ko ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine, bifashijwe n'ibihugu by'inshuti zayo, ari bwo buryo bwonyine bwo “kugarura Uburusiya ku meza no kubaka amahoro arambye”.

    Yanapfobeje ko byashoboka guhindura ubutegetsi buriho mu Burusiya, avuga ko aho ibyo byagiye bigeragezwa handi ku isi “byantsinzwe bisesuye”.

    Nubwo Macron yavuze gutyo, ibiganiro ni ikintu kiri kure ku bategetsi ba Ukraine.

    Ku wa gatanu, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yakiriye neza icyemezo cyo kudatumira Uburusiya muri iyo nama y'i Munich.

    Yavuze ko abategetsi b'Uburusiya badakwiye gutumirwa ku meza mu gihe cyose iyo “leta y'iterabwoba yica, mu gihe cyose ikoresha za bombe, za misile n'ibifaru nk'ingingo [yo gutanga] muri politiki mpuzamahanga”.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko adakozwa ibiganiro by'aka kanya na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ashimangira ko “nta cyizere” gihari hagati y'impande zombi.

    Mu kiganiro na BBC muri iki cyumweru, Zelensky yanapfobeje igitekerezo cyo guhara ubutaka bumwe bwa Ukraine ngo akunde agere ku masezerano y'amahoro n'Uburusiya.

    Mbere, Macron yanenzwe na zimwe mu nshuti z'Ubufaransa zo mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) kubera gutanga ubutumwa ibyo bihugu by'inshuti byemeza ko buteza urujijo kuri Ukraine.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2022, yamaganwe na Kuleba, wa Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine, kubera kuvuga ko ari ingenzi cyane ko Uburusiya “budakozwa isoni kubera igitero cyabwo”.

    Icyo gihe, Kuleba yasubije ko Uburusiya – “burimo kwikoza isoni bwo ubwabwo” – bukwiye gushyirwa mu mwanya wabwo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bugomba-gutsindwa-ariko-ntibumenagurwe-perezida-macron