Tag: Politiki

  • Perezida Ndayishimiye mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Tshisekedi yise umuvandimwe we #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Iyi Komisiyo yagaragaje ko Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73,34% ; mu gihe umugwa mu ntege ari Moise Katumbi wagize amajwi 18,08%, mu gihe Martin Fayulu we yagize 5,33%.

    Nyuma y’ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri DRC, Perezida Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Tshisekedi.

    Mu butumwa yanyujije kuri X Ndayishimiye yagize ati 'Ndashimira mushuti wanjye akaba n’umuvandimwe, Félix Antoine Tshisekedi ku bwo kongera gutorerwa kuyobora RDCongo nyuma y’ibyavuye mu matora .'

    Perezida Ndayishimiye, ariko yavuze ko mu gihe iby’amatora byaba bikomeje kugibwaho impaka nk’uko bimaze iminsi bimeze aho bamwe mu bakandida babyamaganira kure, hakwiyambazwa inzira z’amahoro.

    Perezida Ndayishhimiye yishimiye intsinze ya Tshisekedi, nyuma y’uko yeruye ko Igisirikare cy’Igihugu cye cyagiye gutera ingabo mu bitutu icya DRC mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-Ndayishimiye-mu-ba-mbere-bagaragaje-ko-bishimiye-intsinzi-ya-Tshisekedi-yise-umuvandimwe-we

  • Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n'iturufu by'abananiwe kuyobora ibihugu byabo. #rwanda #RwOT

    Byari bimenyenyerewe ku bategetsi ba Kongo bananirwa gukemura ibibazo by'imiyoborere byasenye igihugu, bakabyegeka ku Rwanda, ngo rushyigikiye M23, birengagije ko isi yose izi neza ko uwo mutwe ari uw'Abanyekongo baharanira kuvana igihugu cyabo mu rwobo cyaroshywemo n'abategetsi babi, uko bagiye basimburana ku ngoma.

    Iyi turufu yo kwihunza ibibazo by'ingutu aho kubikemura ahereye mu mizi, niyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye nawe ahisemo, agamije gukinga Abarundi ibikarito mu maso, ngo batabona ko igihugu cyabo kiyobowe giswa.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuwa 29/12/2023, Perezida Ndayishimiye yikuye mu kimwaro aterwa no kuba yarananiwe kurindira umutekano Abarundi, maze aremekanya ibinyoma ngo umutwe wa RED-TABARA urwanya ubutegetsi bwe ufashwa n'u Rwanda! Ibisa birasabirana, nta Tshisekedi nta Ndayishimiye!

    Aya magambo ya Ndayishimiye, aje nyuma y'aho tariki 22/12/2023, abantu bitwaje intwaro biraye mu baturage b'ahitwa VUGIZO, muri zone ya Gatumba ihana imbibi na Kongo, maze inzirakarengane zisaga 20 zikicwa.

    Leta ya Ndayishimiye yashinje RED-TABARA ubu bwicanyi, ariko mu itangazo uyu mutwe waraye ushyize ahagaragara, wahakanye wivuye inyuma uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, ahubwo ushinja igisirikari cy'u Burundi ubwo bwicanyi. RED-TABARA ndetse yongeye gusaba ko impuguke zitagize aho zibogamiye zakora iperereza ryimbitse kuri ayo mahano. Nubwo iri perereza ryasabwe ubwicanyi bukimara kuba, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwararuciye burarumira.

    Muri iryo tangazo rya RED-TABARA kandi, yahakanye ubufasha yaba ihabwa n'igihugu icyo aricyo cyose.

    Abasesenguzi muri politiki y'aka karere bibajije ukuntu Perezida Ndayishimiye yatinyutse gushinja u Rwanda gucumbikira RED-TABARA, kandi afite ingabo muri Kivu y'Amajyepfo, aho avuga ko zagiye gusenya ibirindiro by'abo barwanyi. Byongeye, abategetsi b'u Burundi bavuze ko igitero cyishe abaturage bo mu Gatumba ngo cyagabwe na RED-TABARA itururse muri Kongo. Ukibaza rero uburyo izo nyeshyamba ziba mu Rwanda, zigatera u Burundi zivuye muri Kongo.

    Ibirego bya Perezida Ndayishimiye ntibirimo ubuswa gusa, ahubwo biranagaragaza kutazirikana ineza. Iyo aza kuba indongozi y' inyangamugayo, yari kwibuka ko tariki 30/07/2021, Leta y'u Rwanda yashyikirije iy'uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA, n'intwaro zabo, nyuma yo gufatirwa muri Nyungwe, ku butaka bw'u Rwanda.

    Nyamara ahubwo, mu manza z'Abanyarwanda bagiye bafatirwa mu bikorwa by'iterabwoba, abenshi basobanuye neza inkunga bahabwa n'abayobozi b'u Burundi, baba aba gisirikari, baba n'abagisivili. Ntawe utazi ko ibyihebe bya FLN bifite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi. Gusa u Rwanda ntirujya mu mikino yo kujugunyirana ibirego, ahubwo rufata ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo.

    Perezida Ndayishimiye asanzwe azwiho kwiyorobeka no kuvuga ibihabanye kure n'ibyo akora. Icyakora muri icyo kiganiro n'abanymakuru ho yasize umugani kubera kwivuguruza, bigaragarira buri wese ko ibyo avuga ari ukuremekanya.

    Kwivuguruza kwafashe umwanya munini.Urugero ni nk'aho yananiwe gusobanura ubufatanye bw'abasirikari b'u Burundi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, n'indi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse hakaba hari umubare munini w'intwaramuheto zimaze kugwa mu ntambara hagati y'iyo mitwe na M23. Abarundi bataguye mu bitero bafashwe mpiri, ndetse M23 yaberetse isi yose.

    Mu buriganya busekeje, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ngo nta musirikari wa Leta y'u Burundi wigeze afasha Leta ya Kongo ku rugamba, ko ahubwo RED-TABARA ariyo irwana ku ruhande rwa M23. Yongeyeho ko imfungwa zivuga ikirundi M23 yagaragaje ari iza RED-TABARA, ukibaza rero uburyo abo barwanyi ba RED-TABARA baba bafatanya ku rugamba na M23, yarangiza ikaberekana nk'imfungwa z'intambara!

    Ibi byo kwihakana abasirikari ba Leta y'uBurundi bagwa ku rugamba muri Kongo, abandi bagafatwa mpiri, byarushijeho kurakaza benshi mu basirikari b'icyo gihugu, n'ubundi bakomeje kwibaza icyo barwanira muri Kongo, ndetse benshi bagahitamo gufungwa cyangwa gutoroka igisoda, aho kujya gupfira impamvu batazi.

    Amabanga yamenwe n'ibyegera bya Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi, avuga ko hari amasezerano ya rwihishwa abo bagabo bagiranye, ajyanye n'ubufatanye mu kurwanya M23. Ayo masezerano ngo yemerera buri musirikari w'u Burundi uri muri Kongo amadolari 5.000 buri kwezi, nyamara abo ba nyagupfa bahabwa inticantikize ibafasha gusunika iminsi gusa, mu gihe bategereje gufumbira iminaba ya Kongo.

    Umuyobozi nyawe ni usesengura imiterere nyakuri y'ibibazo byugarije abaturage ashinzwe, akabishakira umuti atayobowe n'amarangamutima, byaba ngombwa akiyambaza n'abaturanyi. Iyo uhisemo rero kwikoma abo baturanyi, uzi neza ko ubarenganya, ntutinda kubona ko wibeshye. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

    The post Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n'iturufu by'abananiwe kuyobora ibihugu byabo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kugereka-ibibazo-byabo-ku-rwanda-ishyari-niturufu-byabananiwe-kuyobora-ibihugu-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kugereka-ibibazo-byabo-ku-rwanda-ishyari-niturufu-byabananiwe-kuyobora-ibihugu-byabo

  • JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangarije Jeune Afrique  ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times yagiranye na Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma yagize ati 'Birababaje kuba Guverinoma y'u Bubiligi isa nk'aho yemeye kuganzwa n'igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n'ivuzivuzi ry'imiryango n'abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.Icyemezo cy'u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n'agatsiko k'abahezanguni b'Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutagatifuza ababyeyi babo basize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

     

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe impamvu yatumye u Bubiligi bwanga kwakira Ambasaderi Karega n'uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze nyuma y'iki cyemezo.

    Yavuze ko nyuma y'igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z'u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.

    Yagize ati 'Nk'uko bisanzwe twabajije impamvu; bafite uburenganzira bwo kwanga uwo twahisemo. Ariko iyo ibyo bibaye nibura bakagombye kuduha ibisobanuro ku mpamvu yabibateye. Nyamara ibisubizo baduhaye ntibihagije ko ngo bibe byatunyura. Bagaragaje ingingo zidafite ishingiro.'

    'Twagaragaje ko bakwiye kuduha ibisobanuro bifatika kandi ko tudateze guhindura ngo twohereze undi Ambasaderi.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y'iki cyemezo cy'u Bubiligi.

    Ati 'Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n'ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n'indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n'imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.'

    'Ikibazo ntigishingiye ku myitwarire ya Karega ubwe ahubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igifitanye n'u Rwanda. Ni uko ibyacu n'u Bubiligi bihagaze kandi nta mugambi dufite wo koherezayo undi Ambasaderi.'

    Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo Vincent Karega yategetswe ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy'amasaha 48 ariko we ahitamo kuhava mbere anyuze muri Congo Brazaville.

    Umunsi byatangajwe ko agomba kuva ku butaka bw'iki gihugu ni na bwo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC yahamagaje Chargé d'Affaires wayo mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba ngo abe asubiye i Kinshasa.

    U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega mu buryo bweruye dore ko bunabyemererwa n'amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n'amahanga. Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y'uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y'uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.

    Iryo tangazamakuru byanyuzemo naryo si irisanzwe mu maso y'u Rwanda, ni Ikinyamakuru Jambo News cy'Umuryango Jambo Asbl, ugizwe n'abana bavutse ku babyeyi bashinjwa uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abana b'abanyapolitiki bari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside, abari abacuruzi, abasirikare n'abandi bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y'amoko.

    Kuba amakuru nk'ayo ya dipolomasi yaraciye ku kinyamakuru cy'abantu u Rwanda rufiteho ikibazo, ni byo byateye benshi kwibaza niba ahazaza h'umubano w'ibihugu byombi ari shyashya.

    U Rwanda ntirwatinze kugaragaza ko rutashimishijwe n'iyo myitwarire y'u Bubiligi. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yagize ati 'Birababaje kuba Guverinoma y'u Bubiligi isa n'iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'icengezamatwara ry'imiryango n'impirimbanyi zihakana Jenoside, ari na yo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.'

    Ntacyo u Bubiligi buratangaza ku cyatumye bwanga Ambasaderi w'u Rwanda mu buryo bweruye uretse kugendera mu kigare cya Kongo kinshasa.

     

    The post JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-yimanike-dore-perezida-kagame-yavuze-ko-nta-mugambi-wo-kohereza-undi-ambasaderi-mu-bubiligi-nyuma-yo-kwanga-kwakira-vincent-karega/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-yimanike-dore-perezida-kagame-yavuze-ko-nta-mugambi-wo-kohereza-undi-ambasaderi-mu-bubiligi-nyuma-yo-kwanga-kwakira-vincent-karega

  • Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe #rwanda #RwOT

    Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon, batangaje ko gufungira Ali Bongo iwe mu rugo byarangiye, ko ubu ashobora gusohoka akidegembya.

    Mu itangazo bacishije kuri televiziyo mu ijoro ryo kuwa gatatu, umuvugizi w'igisirikare Colonel Ulrich Manfoumbi yavuze ko icyo cyemezo cyo kumurekura cyatewe 'n'uburyo amagara ye yifashe'.

    Yongeyeho ati: 'Abishatse, ashobora no kujya hanze kwisuzumisha'.

    Kuva bahirika ubutegetsi tariki 30 z'ukwezi gushize kwa Kanama, bafungiye mu rugo rwe Ali Bongo n'umuryango we, batangaza ko ari bo bagenzura iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

    Icyemezo cyo kumurekura kije nyuma y'igitutu cy'umuryango w'ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS n'ibihugu bituranyi bya Gabon, byasabye ko Bongo atavogerwa.

    The post Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/gabon-ali-bongo-wari-ufungiye-iwe-yarekuwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gabon-ali-bongo-wari-ufungiye-iwe-yarekuwe

  • Ukraine: Minisitiri w'Ingabo yirukanwe #rwanda #RwOT

    Oleksii Reznikov wari minisitiri w'ingabo wa Ukraine yavanywe kuri uwo mwanya, nk'uko byatangajwe na perezida w'iki gihugu Volodymyr Zelensky.

    Reznikov yayobiraga iyi minisiteri, kuva mbere y'uko Uburusiya butera Ukraine muri Gashyantare 2022.

    Ariko mu ijambo ageza ku gihugu buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko ari igihe cy'imikorere mishya muri minisiteri y'ingabo.

    Rustem Umerov, wari umukuru w'ikigega cy'ubutunzi cya Ukraine, niwe wasimbujwe Reznikov.

    Perezida Zelensky yagize ati: 'Ntekereza ko iyi minisiteri icyeneye imikorere mishya n'ubundi buryo bw'imikoranire mu gisirikare na sosiyete muri rusange.'

    Ibinyamakuru muri Ukraine biranuganuga ko Reznikov azagirwa ambasaderi wa Ukraine i London, aho yubatse umubano n'abategetsi bakuru baho.

    Uyu mugabo w'imyaka 57 yabaye ikimenyabose kuva iyi ntambara yatangira muri Ukraine. Buri gihe yitabiraga inama mpuzamahanga n'inshuti za Ukraine z'iburengerazuba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira Ukraine intwaro.

    Gusa kumuvana mu mirimo byari bimaze igihe byitezwe. Mu cyumweru gishize, Reznikov yabwiye abanyamakuru ko arimo kureba akandi kazi afatanyije na Perezida Zelensky.

    The post Ukraine: Minisitiri w'Ingabo yirukanwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/04/ukraine-minisitiri-wingabo-yirukanwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-minisitiri-wingabo-yirukanwe

  • Burundi: Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rishimagiza imbonerakure ryanenzwe #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, madame Carina Tertsakian, yanenze ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye rishimagiza Imbonerakure, avuga ko rishobora guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu.

    Umutegetsi mukuru mu Burundi mu minsi ishize yashimye akazi gakomeye gakorwa n'urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ruzwi nk'Imborakure, avuga ko barinze neza inkiko z'igihugu ndetse banacungera neza umutekano

    Imbonerakureni umutwe w'urubyiruko uvumirwa kugahera na benshi mu barundi kubera ihohotera ukorera abadashimagiza ubutegetsi buriho.

    Ku munsi wahariwe Imbonerakure, perezida Ndayishimiye yumvikanishije akamaro kabo mu gucunga umutekano no gukora amarondo ya nijoro.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga izi mbonerakure zibashyiriraho amasaha yo gutaha uwo bafashe akagirirwa nabi.

    Madame Carina Tertsakian avuga iri jmabo rya perezida w'uburundi ari ribi kuko rishobora gutuma ibikorwa byo guhohotera no gufungirwa akamama byiyongera mu gihugu, nk'uko bisubirwamo n'ikinyamakuru SOS Media.

    Perezida Ndayishimiye nanone yagaye bamwe mu bayobozi bakorana ashinjwa kumungwa na ruswa, avuga ko azabateza rubanda bakabamagana mu myigaragambyo. Iyi mpuguke mu burenganzira bwa muntu madame Carina Tertsakian avuga ko nabyo ataribyo kuko u Burundi nk'igihugu gifite amategeko n'ubucamanza, uwakosheje adakwiye guhanwa na rubanda akwiye guhanwa hisunzwe amategeko.

    Madame Carina Tertsakian anenga ko perezida Ndayishimiye avuga imbwirwaruhame zidahuye n'ibyo akora, kuko yavuze ko arajwe ishinga no kwimakaza uburenganzira bwa muntu, nyamara ngo abakomeye babuhutaza ntibakorwaho ku butegetsi bwe barakingiwe, agasanga niba ashaka ko igihugu cye kizerwa, imvugo ikwiye kujyana n'ingiro.

    The post Burundi: Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rishimagiza imbonerakure ryanenzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/burundi-ijambo-rya-perezida-ndayishimiye-rishimagiza-imbonerakure-ryanenzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-ijambo-rya-perezida-ndayishimiye-rishimagiza-imbonerakure-ryanenzwe

  • Mike Pence yatangiye kwiyamamaza yifatira ku gahanga Trump yahoze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu Repubulikani yashinje Trump kubangamira itegeko nshinga rya Amerika no kwirengagiza nkana indanga gaciro zishingiye ku muco.

    Ejo kuwa gatatu nibwo uyu wahoze ari umuyobozi w'intara ya Indiana n'umudepite yatangiye kwiyamamaza ngo arebe yo yakwerekeza muri Maison Blanche (ibiro by'umukuru w'igihugu wa Amerika).

    Ni urugamba ruzatuma ahangana bikomeye na Trump yahoze ku ruhande rwe kugera anamwungirije muri manda ya 2017-2021.

    Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Iowa,Pence yavuze ko Trump yashyigikiye akanashishikariza abigaragambya gutera inyubako y'inteko ishingamategeko ,Capital , kuwa 6.1.2021, anabeshya ko Pence nashoboraga guhindura ibyari byavuye mu matora.

    Ati: “Ariko Abanyamerika ni ngombwa ko bamenya ko kirya gihe, Perezida Trump yansabye ko nahitamo hagati yanjye n'itegeko nshinga.

    “Ubu rero, abatora ni yo mahitamo bagiye gushyirwamo: Nahisemo itegeko nshinga kandi niryo nzahora mpitamo.

    Yongeyeho ko ibyo Trump yakoze ku wa 06 Mutarama bikwiye kumukura burundu mu bahatanira kugaruka mu butegetsi bw'Amerika.

    Ati: “Nemeza ko umuntu wese wishyira hejuru y'itegeko nshinga ryacu adakwiye na rimwe kurota kuba umukuru w'igihugu nka Leta zunze ubumwe z'Amerika.
    Pence w'imyaka 64 yifatiye kandi mu gahanga Perezida Joe Biden, umu-Democrat, avuga ko yaba we cyangwa Trump nta n'umwe umeze nk'abanyamerika baciriritse bazi uburyo 'bubahana n'iyo bibaye ngombwa ko hari ibyo batumvikanaho'.

    Ahanini ijambo rye ryari rishingiye kubyo batumvikanye na Trump, ariko kandi yanenze n'uundi mu Repubulikani bahanganye mu matora ya 2024, uyoboye intara ya Florida Ron DeSantis.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mike-pence-yatangiye-kwiyamamaza-yifatira-ku-gahanga-trump-yahoze-yungirije

  • Trump yagaragaje ko Ahangayikiye ubuzima bwa Biden badakunze gucana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n'amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori.

    Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima bwe bumeze neza.

    President Biden, w'imyaka 80, yaguye hasi ubwo yari kuri Podiyumu (Podium) mu birori byatangirwagamo impamyabumenyi ku ishuri rya gisirikare ishami rirwanira mu kirere muri Leta ya Colorado .

    Trump akimara kumenya ayo makuru ayabwiwe n'umwe mu bamushyigikiye ubwo yari mu bukangurambaga mu gace ka Grimes muri Lowa, yabajije niba Biden ntacyo yabaye.
    Yagize ati'Yaguye? Ntacyo yabaye ? Ndizera ko atababaye!'

    Trump asanzwe adacana uwaka na Biden kuko byagiye bigaragara ubwo yanengaga ubuyobozi bwe n'ishyaka ry'Abademokarate ubwo Biden yari akimara gutorerwa kuyobora Amerika.

    Mu bihe bitandukanye Trump yagiye agaruka ku buryo Biden yananiwe gukemura ikibazo cy'ivangura rishingiye ku ruhu akiri umusenateri, ndetse n'igihe yari visi perezida,Trump avuga ko Biden atari igitangaza ahubwo ko ari umunyapoliki nk'abandi.

    Kugeza ubu amakuru ari kuvugwa, ni uko ngo Biden ameze neza nta kibazo afite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yagaragaje-ko-ahangayikiye-ubuzima-bwa-biden-badakunze-gucana-uwaka

  • Umudepite yasiye bamwe mu byayobozi kwirukanwa banze ko abimukira baza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jacob Rees-Mogg, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yasabye Guverinoma kwitegura kwirukana abakozi ba Leta mu gihe bazaba bigaragambije bamagana amasezerano icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko.

    Ni nyuma y'uko ihuriro ry'abakozi bakora muri Minisiteri y'Umutekano ndetse n'ibijyanye n'imipaka, PCS, rivuze ko rishobora gushyigikira imyigaragambyo y'abanyamuryango baryo, mu gihe baba bumva batishimiye gushyira mu bikorwa imyanzuro batemera.

    Depite Jacob Rees-Mogg yavuze ko byaba bitangaje kumva ko umukozi wa Leta yagiye kwigaragambya yanga gukora ibiri mu nshingano ahemberwa.

    Ati 'Ntabwo wajya kwigaragambya nk'umukozi wa Leta kubera ko hari politiki ya Leta utemera. Icyo gihe ukwiriye kwegura, hanyuma ugiye kwigaragambya ataregura akirukanwa.'

    Mogg yavuze ko abakozi ba Leta bakwiriye kubyumva neza, ko kwigaragambya kwabo gusa nko kugumuka kuri Leta bitandukanye n'igihe bigaragambya basaba ibijyanye no kongezwa imishahara, amasaha y'ikiruhuko nk'ibindi.

    Mogg ubwo yaganiraga na GB News yagize ati ' Ibyo bifatwa nko kwivumbura ku Itegeko Nshinga, kandi birazwi neza ko umukozi wa Leta adakwiriye kugendera ku byiyumvo bye bya politiki. Umukozi wa leta unaniwe kubaha amabwiriza ya Guverinoma yatowe, uwo arirukanwa.'

    Abakozi bo muri Minisiteri y'umutekano bamaze iminsi bagaragaza kutemeranya na politiki ya Minisitiri wabo Suella Braverman yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu Rwanda.

    Bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinye umwaka ushize, agamije gufasha abo bimukira gutangira ubuzima bushya mu gihe u Bwongereza bwaba bugaragaje ko butabashaka, kubafasha gusaba ubuhungiro ahandi no kuba basubira mu bihugu byabo, bigakorwa mu nzira nziza zikurikije amategeko zitandukanye n'uburyo bajyaga bafatwa bageze mu Bwongereza.

    U Bwongereza kandi buvuga ko bigamije kugabanya umubare w'abimukira binjirayo buri munsi mu buryo butemewe n'amategeko, bigatwara icyo gihugu amafaranga menshi yo kubitaho kuko baba batarateganyijwe.

    Ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Minisiteri y'Umutekano mu Bwongereza byatangaje ko nta kibazo kidasanzwe kiri mu bakozi, ko bose icyo bagamije ari ivugururwa ry'itegeko rigenga abimukira rigamije guhagarika urujya n'uruza rw'abimukira binjira mu Bwongereza buri munsi batubahirije amategeko.

    Bavuze ko muri ubwo bufatanye bafitanye n'u Rwanda, baharanira ko bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko ari nayo mpamvu bemeye ko ababirwanya bagana inkiko, zikabitangaho umurongo.

    Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire mu Bwongereza, ku kirego wagejejweho n'abadashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umudepite-yasiye-bamwe-mu-byayobozi-banze-ko-bohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Afurika Y'Epfo:Itangazo ry'ubudahangarwa ryatumye hakekwa ko Putin azasura (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda BRICS rigizwe na bimwe mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere cyane ku isi, ari byo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afurika y'Epfo.

    Ibitangazamakuru byo muri Afurika y'Epfo byatangaje ko ibi byatangajwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga bishobora gufungurira umuryango Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin akitabira inama yo muri Kanama izabera muri Afurika y'Epfo.

    Mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya ku byaha byo mu ntambara aregwa gukorera muri Ukraine.

    Afurika y'Epfo, nk'igihugu cyashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho urukiko rwa ICC, yitezwe gushyira mu bikorwa urwo rupapuro rwo guta muri yombi, igata muri yombi Putin.

    Ariko Clayson Monyela, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Afurika y'Epfo, yatangaje kuri Twitter ko ubudahangarwa nk'ubwo busanzwe butangwa iyo igihugu cyakiriye inama mpuzamahanga.

    Ku wa mbere, igisirikare cy'Afurika y'Epfo cyavuze ko kitazata muri yombi Putin naramuka yitabiriye inama ya BRICS, kuko nta bubasha gifite bwo gushyira mu bikorwa urupapuro rwo kumuta muri yombi.

    Umugaba mukuru w'ingabo z'Afurika y'Epfo Jenerali Rudzani Maphwanya yavuze ko nubwo azi iby'urwo rupapuro rwa ICC rwo guta muri yombi Putin, igisirikare gikorera mu murongo w'amategeko mpuzamahanga kandi ko cyubaha ubudahangarwa bwahawe aba diplomate.

    Afurika y'Epfo yanze kwamagana igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine cyo guhera mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022, ishimangira ko ishaka kuguma nta ruhande ibogamiyeho muri iyo ntambara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-y-epfo-itangazo-ry-ubudahangarwa-ryatumye-hakekwa-ko-putin-azasura-iki