Tag: Politiki

  • Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we Faustin-Archange Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje Perezida Kagame aherekeje mugenzi we wa Centrafrique ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, nk'uko asanzwe abigenza ku bashyitsi basuye u Rwanda.

    Mu minsi ine yamaze mu Rwanda, Perezida Touadéra, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame,basinyana amasezerano,asura ibice bitandukanye bibitse amateka y'u Rwanda ndetse n'ibikorwa by'iterambere u Rwanda rugezeho.

    Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuwa kane w'iki cyumweru, Perezida Touadéra na mugenzi we Paul Kagame bavuze kuri byinshi birimo ingabo zoherejweyo muri Centrafrique ku masezerano y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko koherezayo ingabo ku masezerano y'ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse kuko amategeko agenga imikorere ya MINUSCA “yatumaga bishobora gufata igihe kirekire”.

    Ibihugu byombi byasinye amasezerano ane arimo ay'ubufatanye mu bya gisirikare mu kwezi kwa 10/2019 i Bangui muri Centrafrique.

    Kagame avuga ko nubwo ingabo za MINUSCA n'ingabo zagiyeyo ku masezerano y'ibihugu byombi zari zifite inshingano zisa ariko “bamwe bashobora gukora akazi vuba kurusha abandi.”

    Ati: “Centrafrique yari yugarijwe n'iyo mitwe yihutaga ishaka guhungabanya amatora no kugariza umujyi wa Bangui…

    “…Amasezerano yacu rero yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba ngo zikore akazi nkako UN yagombaga gukora ariko ikagenda buhoro, wenda uko niko amategeko abagenga akora, ibyo sinabihindura, na Perezida Touadera ntiyabihindura.”

    Perezida Touadera yavuze ko ingabo z'iki gihugu zasubimbirijwe n'inyeshyamba kuko zari zikiri kwiyubaka kuva mu 2016, bikaba ngombwa ko leta isaba ubufasha amahanga.

    Ati: “Twitabaje Perezida Kagame, leta, n'Abanyarwanda bekemera kohereza vuba ingabo hashingiwe ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC.”

    Touadera avuga ko umusanzu w'ingabo z'u Rwanda zoherejwe ku masezerano y'ibi bihugu cyangwa iziri muri MINUSCA wahagaritse izo nyeshyamba.

    Ati: “Iyo hataba uko kuza kw'izo ngabo zafashije izacu nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n'ibyo tuzi ubu…Twanyuzwe cyane uburyo ingabo z'u Rwanda zikora…”

    Avuga ko izo ngabo zabafashije gutabara inzego za leta no gukomeza amatora kugeza arangiye. Arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gufatana urunana n'abaturage ba Centrafrique mu rugendo ruganisha ku kubaka amahoro, ubwiyunge n'iterambere.

    Uruzinduko rwa Perezida Touadéra rwaje nyuma y'amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y'izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri Minusca.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yaherekeje-mugenzi-we-faustin-archange-touadera-wasoje

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zimaze kwigarurira icyambu cya Mocímboa da Praia, ari na ho hari icyicaro gikuru cy'imitwe y'iterabwoba kuva mu myaka ibiri ishize.

    Uyu Mujyi kandi niwo uherereremo icyicaro gikuru cy'aka karere n'ikibuga cy'indege.

    Mu butumwa Ingabo z'u Rwanda zashyize kuri Twitter,zagize ziti “Icyambu cy'umujyi cya Mocímboa da Praia,cyari cyarigaruriwe n'inyeshyamba mu myaka irenga ibiri,cyafashwe n'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike. Uyu mujyi kandi ufite icyicaro cy'akarere n'ikibuga cy'indege.”

    Brigadier General Pascal Muhizi ukuriye imirwano,yavuze ko gufata ibirindiro bikuru by'ibyihebe ari ikintu cy'ingenzi mu kurwanya abakora ibikorwa by'iterambwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ati “Turishimye kubera ko twageze ku ntego yacu nyuma y'ukwezi kumwe gusa duhangana n'ibyihebe.Ubu twafashe akarere ka Mocímboa da Praia,ibirindiro bikuru by'ibyihebe.Ni intsinzi ikomeye kuri twe no kuri Mozambike.”

    Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z'u Rwanda zagiye guhashya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique, zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa “1st May”.

    Muri iyo mirwano, ingabo z'u Rwanda zishemo abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n'ibindi bikoresho birimo inyandiko.

    Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zirashaka kugenzura ibice byose by'intara ya Cabo Delgado, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

    Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z'u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y'ubusabe bwa Perezida w'icyo gihugu, Filipe Nyusi.

    Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n'iz'Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntizahita zitangira gutanga ubufasha.

    Muri 'weekend' ishize, amato n'indege za Africa y'Epfo byageze i Pemba hafi y'akarere k'intambara, n'imodoka z'intambara zitwaye abasirikare 1,500 ba Africa y'Epfo zihita zinjira imbere ku butaka.

    Imodoka z'intambara za Botswana n'abasirikare bagera kuri 300 nabo binjiye muri Mozambique.

    U Rwanda ruvuga ko ingabo zarwo ziriyo mu gihe cyose bizaba bikenewe, kandi byitezwe ko zifata akarere karinzwe cyane kazungurutse Palma no hafi y'umushinga rutura wa gaze hanyuma Total ikizera umutekano ikagaruka mu kazi umwaka utaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zigaruriye-icyambu-cya-mocimboa-da-praia

  • Umuriro wa RDF i Cabo Delgado; inkuru y’aho urugamba rwahindiye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, Intara ya Cabo Delgado ni agace rwose katari kabereye kumvamo imirwano [nubwo ntaho ibereye] ariko urebye ubwiza nyaburanga bwaho ntiwakwifuza kubona ibiri kuhabera.

    Agace gafite Inyanja y’Abahinde umuntu yariraho ubuzima akumva uko abaye, henshi nta muntu uhatuye. Na bake bahari, batunzwe n’imyumbati gusa, barara muri nyakatsi ubundi bakisegura akarago hasi ku mucanga.

    Ibyo ni ibyo nakubwira muri make, Revenons à nos moutons.

    Kuri uyu wa Gatandatu, nabashije kugera mu Ntara ya Cabo Delgado neza mu gace ka Afungi. Ubwo Ingabo z’u Rwanda zahageraga mu ntangiriro za Nyakanga, zagabwemo amashami, zimwe zitangira urugamba zinyuze Afungi-Palma.

    Kimwe mu bikorwa zahereyeho ni ugufata Ikibuga cy’Indege cya Afungi, ubu kigenzurwa amanywa n’ijoro na Polisi y’u Rwanda hanyuma zikomeza imbere mu tundi duce nka Mute, Mapalanganha, Namalala, Tete, Quelimane, Njama zigana Mocimboa da Praia ahafatwa nk’icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba.

    Mu rugamba rwo kuri uyu munsi, zari zigeze ahitwa “1st May”, mu rugamba rwatangiye mu masaha y’igitondo ndetse amakuru nakururaga mu bo twari kumwe ahagana saa Saba, ni uko “abarwanyi” batangiye kwicwa.

    Umwe mu basirikare twaganiriye, yambwiye ko mu nzira igana muri ibyo bice ‘n’ubu iyo uri kuhanyura’ uhasanga imirambo. Hishwe abarwanyi bane, hafatwa imbunda n’ibindi bikoresho bari zifite.

    Muri uru rugamba birasa n’aho Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurwana zikigarurira ibice runaka, hanyuma aho zimaze gufata, Polisi y’u Rwanda na yo ikaza ikahasigasira ku buryo nta muntu uzongera kuhigabiza. Ni ya gahunda yo gusigasira ibyo twagezeho ikomeje!

    Kugeza ubu, muri urwo rugendo ruva Afungi rugana Mocimboa da Praia, RDF irabura ibilometero 10 ngo igere aho yaba yizeye ko yaharuye inzira ya mbere igana ku mahoro muri iyi ntara.

    Nubwo ariko bimeze bityo, si inzira yoroshye. Mu nzira abo barwanyi bagenda bategamo udutero shuma nka kamwe kabaye kuri wa musirikare w’u Rwanda wakomeretse mu kwezi gushize.

    Bivugwa ko muri urwo rugendo, ushobora guhuriramo na za “ambush” zitari munsi y’eshatu. Kimwe mu byo numvise kuri iyi mitwe, ni uko abarwanyi bayo na bo bagikunze ubuzima, ntabwo ari nka bimwe bya “Islamic State” cyangwa “Al Shabaab” usanga abarwanyi biturikirizaho ibisasu.

    Umusirikare twaganiriye yambwiye ati “bo ntabwo biturikirizaho ibisasu ariko ushobora kumurasa utamuhamya neza agakomeza aza agusanga”.

    Ubwato bukoreshwa mu gucunga umutekano ku cyambu cya Afungi bwavuye mu Rwanda

    Kubona u Rwanda rufata ubwato bwa gisirikare, bukava i Kigali n’ahandi bwari buri, bukurizwa mu ndege bukagera muri Mozambique ni ikikwereka uburyo iyi ntambara rwayiteguye mu mfuruka zose.

    Hari umuntu wakwibaza ikintu izi nyeshyamba zari zikurikiye muri Afungi, uwo ni nk’uwakwibaza impamvu Total y’Abafaransa yahashyize ibikorwa! Byose byatangiye mu myaka ya 2010, ni bwo bwa mbere muri aka gace havumbuwemo gaz.

    Nyuma y’imyaka irindwi, ya gaz yari igamije guteza imbere agace, inyeshyamba zashatse kuyigarurira. Icyo gihe Total na yo yari mu biganiro na leta kugira ngo ihakore uruganda ruyitunganya.

    Urwo ruganda rwarubatswe mu mushinga wa miliyari 20$. Uhageze ubona ibikorwa rwose byo ku rwego ruhambaye byari bimaze gukorwa. Urugero ni nk’ikigo abakozi ba Total bari kuzajya babamo, ukigereranyije na hotel, ni imwe y’inyenyeri nibura enye kuko gifite buri kimwe cyose.

    N’umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Afungi na wo wari muri iyo gahunda witwaga “LNG”. Aho Afungi rero ni hamwe mu hagombaga gukurwa gaz, uhageze uyu munsi uhasanga imodoka n’ibindi bikoresho.

    Mu nzira ugenda na ho uhabona imodoka nyinshi, mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abafaransa barazitaye baritahira, bakiza amagara yabo nyuma y’uko inyeshyamba zari zitangiye kwirara mu baturage, zikabica zibakase imitwe ndetse zigatwika ibyabo. Total yatangaje ko impamvu zo guhagarika ibikorwa ari “Force Majeure’.

    RDF na RNP zigenzura icyo cyambu amanywa n’ijoro ku buryo izo nyeshyamba zidashobora kwifashisha amazi ngo zambuke zigana ku butaka. Hari n’igitero giherutse kubera ku karwa gato kari muri iyo nyanja, ariko abarwanyi bafashwe mpiri bashyikirizwa Leta ya Mozambique.

    Ku rundi ruhande, ibice byamaze kugarurwamo amahoro bicungwa amanywa n’ijoro. Urugero ni Icyambu cya Afungi. Amanywa n’ijoro hakorwa ubugenzuzi bwo mu mazi harebwa ko nta mwanzi ushobora gutera ahanyuze.

    Iki cyambu kiri hafi y’Intara ya Palma. Ni ahantu hari ubutunzi bukomeye kuko hacukurwa gaz.

    Afungi Port, ni inzira yagombaga kuzajya yifashishwa muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bwa gaz.

    Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagowe no kubona aho bakinga umusaya

    Quitunda, igisubizo ku wibaza impamvu RDF iri muri Mozambique

    Uvuye kuri iki cyambu, ukerekeza ahitwa Quitunda, ni mu Majyaruguru ya Palma wasobanukirwa neza neza impamvu Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique muri iyi ntambara.

    Nkihagera numvise ncitse intege, atari bya bindi by’abanyamakuru byo kwihutira kuvugisha abantu [ngira ngo nanavugishije batatu gusa kuko numvaga nta mbaraga].

    Uhingukira ku nzu za nyakatsi, ariko zimwe za nyuma ku Isi ahari. Ni utuzu udashobora kwinjiramo uhagaze [nubwo waba ureshya nanjye – metero 1 na 80 niba ntibeshye; ndumva ntafite ubugufi bukabije ariko n’abo nsumba bazisumba].

    Zubakishije bya biti bita imishingiriro, bimwe bashingiriza ibishyimbo. Hejuru hariho utwatsi, mu mpande ni uduhema, imbere ni udutenge dushaje dukinzeho. Muri ako kantu gasa n’inzu, nta buriri bubamo, nta karago usibye utwatsi tumeze nk’ishinge [naketse ko ari umusego] ubwo nawe urabyumva ahandi ni umucanga.

    Aho ni mu Nkambi ya Quitunda, abayituyemo barashonje bigaragara, nta mwana wiga, nta mubyeyi ugira akazi, wumve ko hari n’uwambwiye ko inshingano z’urugo aziheruka mu Cyi.

    Quitunda ni agace ko muri Palma, Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Iyo uwurimo uba uri hafi y’umupaka wa Tanzania kuko bisaba nibura ibilometero 32 ngo ugereyo.

    Ni na yo mpamvu mu baturage bawo, usangamo umubare munini w’abavuga Igiswahili. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mujyi wabaye isibaniro ry’imirwano, abaturage bicwa umusubizo, bakaswe imitwe, abandi bakiza amagara yabo.

    Abaturage bahungiye mu Nkambi ya Quitunda ubuzima burabakomereye, gusa banyuzamo bakamwenyura bya bindi byo kubura uko ugira ukagwa neza.

    Gusa bashima ko uyu munsi umutekano uhari muri ako gace kubera ingabo z’u Rwanda zibaba hafi amanywa n’ijoro bati ’ariko turashonje.’

    Bakkhali Ali Mbaya, ni umwe muri bo, afite abagore batatu n’abana icumi yavuze ko yakuwe mu bye aho yari atuye mu gace ka Bella Vista mu Mujyi wa Palma.

    Ati “Naje hano mpunze ibyihebe kubera intambara, byaduteye tariki ya 23 Werurwe. Byatangiye ahagana saa Kumi, byanyuze inzira y’ubusamo bigera kuri sitasiyo ya gisirikare aho byatangiye ubwicanyi. Mbere twari tubayeho neza ariko hatangira kwinjiramo ikintu cyo kudahuza imyemerere y’amadini.’’

    Yavuze ko uko kutumvikana kw’abayoboke b’amadini n’ibyo bemera byatumye bamwe bayoboka inzira y’ishyamba bajya mu mutwe w’iterabwoba.

    Yakomeje ati “Ubu turashima Imana kuko kuva igihe ingabo z’u Rwanda zagereye hano, ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira neza. Nizeye ko n’abafite ubwoba ubu bashize impumu kuko bizeye ko barinzwe n’ingabo z’igihugu n’iz’u Rwanda.’’

    Mugenzi we yagize ati “Nishimiye byimazeyo kuba ingabo z’u Rwanda zaraje hano. Turaryama tugasinzira neza, ntabwo duhangayitse, imitima yacu yatangiye gutuza. Twatangiye gutuza nyuma y’aho Ingabo zihagereye. Turashimira cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique. Turashimira cyane.”

    Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bavuye mu byabo mu gace ka Palma hanyuma muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungiye Quitunda.

    Polisi y’u Rwanda bisa n’aho ifite inshingano zihariye muri uru rugamba zo gusigasira ibice biri mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda

    Ikibuga cy’Indege cya Afungi, kiri mu maboko y’u Rwanda kuva muri Nyakanga. Muri iki gihe, Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso umunota ku wundi

    Ku Cyambu cya Afungi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigenzura amazi no hakurya ku butaka umunota ku wundi

    Ubwato bwifashishwa muri iki gikorwa, bwavuye mu Rwanda bwambukira Nacala bugera muri iyi ntara ya Cabo Delgado

    Ingabo z’u Rwanda zo mu Ishami rirwanira mu Mazi ziherutse kwivuna umwanzi mu kirwa kiri muri iyi Nyanja y’Abahinde

    Uburinzi bwo kuri iki cyambu bukorwa ijoro n’amanywa

    Bakora aka kazi bashyize hamwe ndetse ni nacyo gitumye uyu munsi hari intambwe bamaze gutera

    Inkambi ya Quitunda ni ikimenyetso cy’ubuzima butoroshye abaturage bo muri Palma babayemo

    Iri ni rimwe mu macumbi atuwemo n’imiryango iri muri iyi nkambi

    Ntibazi uko ejo habo hazaba hameze gusa bizeye ko kubera Ingabo z’u Rwanda, umutekano ushobora kuzongera kugaruka bagasubira mu buzima busanzwe

    Ntacyo kurya bafite, ntacyo kunywa ndetse nta n’aho kuba bafite nyuma yo kumeneshwa n’imitwe y’iterabwoba

    Abana ntibiga, birirwa aho mu nkambi bicira isazi mu maso

    Muri uru rugamba hifashishwamo ibikoresho bikomeye birimo n’ibifaru

    Abaturage bo muri Afungi bishimira ko agahenge katangiye kugaruka nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zigereye muri aka gace

    Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda bacunga umutekano w’abaturage bo mu Nkambi ya Quitunda umunsi ku wundi

    Ibi bikorwa, Ingabo z’u Rwanda na Polisi zibifatanya n’Ingabo za Mozambique

    Aba baturage bageze muri iyi nkambi muri Werurwe nyuma y’uko bagenzi babo bari bamaze kwicwa

    Amafoto: Philbert Girinema


  • Ibizazane ku Banyarwanda 23 bafatiwe Uganda, bamwe basanzwemo Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku butaka bw’u Rwanda babanje gupimwa Covid-19 kugira ngo bimenyekane uko bahagaze mbere yo kuzasubizwa mu turere bakomokamo.

    Nyuma yo gupimwa bane muri bo basanze banduye. Aba barimo abagabo babiri n’abagore babiri, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho mu gihe bagenzi babo bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.

    Aboherejwe bose babanje gufungirwa muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, nyuma y’ukwezi bamaze mu kato mu kigo cyitwa Sheema giherereye i Mbarara.

    Bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda ahitwa Mayuge aho bakoraga mu burobyi mu Kiyaga cya Victoria.

    Aba ni Bisengimana JMV w’imyaka 23 y’amavuko, Ntawumenyibiramuka Nason (33), Byenda Dieudonne (36) na Munezero Yoramu (21) bagiyeyo hagati ya 2019 na 2020 banyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Uko ari bane ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda ku ya 21 Kamena uyu mwaka, bakuwe muri bus n’abasirikare ba Uganda kuri bariyeri i Mbarara bashyirwa mu kato k’ukwezi babona kubajyana muri gereza ya Kyamugolani.

    Abari bamaze igihe kirekire ni abagezeyo mu 2014 mu gihe aba vuba bagiyeyo muri Kamena uyu mwaka bamwe bagahita bafatwa uwo munsi.

    Bagiye binjirira mu tuyira twegereye imipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda nka Cyanika, Kagitumba na Gatuna.

    Hari n’abafatiwe mu nzira bava muri Kenya ubwo bagarukaga mu Rwanda banyuze muri Uganda. Muri Kenya bakaba barakoragayo ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa.

    Urugero ni nka Byukusenge Damien w’imyaka 37 ukomoka i Simbi mu Karere ka Huye. Yagiye muri Kenya ahitwa Kisii anyuze Cyanika muri Mutarama 2020 aho yacuruzaga imyenda ya caguwa.

    Undi ni Uwimana Jeanette w’imyaka 30, ukomoka i Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi wagiye muri Kenya mu 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna hamwe na musaza we Tumusiime Joseph bacuruzaga imyenda ya caguwa. Yafashwe agaruka anyuze muri Uganda ku ya 21 Kamena 2021.

    Bamwe bakoraga imirimo y’ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi burimo ubwa telefone mu gihe hari n’abari abashumba.

    Ku rundi ruhande nk’uwitwa Akumuntu Denise w’imyaka 38 ukomoka i Kageyo mu Karere ka Gicumbi, wabaga i Kalangala kuva mu 2018, yari yaramaze gushakana n’umugabo w’Umugande witwa Assimwe Fred babyaranye umwana w’umuhungu wari umaze kugira umwaka umwe n’igice.

    Yagezeyo mu 2018 yinjiriye i Kagitumba agiye gupagasa. Ku ya 6 Kamena ni bwo yafashwe kimwe na bagenzi be ashyirwa mu kato ukwezi kose hanyuma abona gufungwa muri Kamena uyu mwaka.

    Abanyarwanda birukanwe muri Uganda bagiyeyo mu bihe bitandukanye

    Mbere yo koherezwa mu Rwanda babanje gufungwa banashyirwa mu kato kamaze ukwezi

    Bose bafashwe ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda nyuma y’igihe runaka bari bamaze muri Uganda aho bakoraga imirimo itandukanye

  • Turabona ko vuba imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda izasubira – Guverineri w’Intara ya Kayanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo

    Yabibwiye Abanyarwanda n’Abarundi bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi, hamwe n’inka y’Abanyarwanda Abarundi bari baratwaye, tariki 6 Kanama 2021.

    Yagize ati “Perezida wacu w’u Burundi, Gen. Major Evariste Ndayishimiye, hamwe na Gen. Paul Kagame, twarumvise yuko bariko babitegura neza, turabona ko vuba imigenderanire izosubira”.

    Guverineri Cishahayo anavuga ko abaturiye inkiko z’ibihugu byombi bifuza ko imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi yakongera gufungurwa, kuko aho yafungiwe byabangamiye ubuhahirane.

    Yafatiye urugero ku mupaka w’Akanyaru agira ati “Kuri ‘frontière’ y’Akanyaru, ni ukuri uhagiye harababaje cyane. Nkunda kujyayo, abanyagihugu cyangwa abaturage bakaza ari benshi, bibaza ngo wenda tugiye gufungura, ukabona ko babyishimiye cyane, ariko tukabahumuriza tukababwira tuti mwihangane gato, tuzafungura”.

    Yunzemo ati “Ni umupaka ukomeye cyane, kandi abaturage benshi, amamodoka yo ku rwego mpuzamakungu, twizera yuko vuba aha, ni ukuri iyo mipaka izafungurwa”.

    Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w
    Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w’u Rwanda n’u burundi

    Col. Cishahayo anavuga ko na we akiri muto ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yirirwaga mu mujyi wa Butare, ku mugoroba agataha, kandi n’Abanyarwanda bakundaga kurema isoko mu Kayanza na Ngozi.

    Ati “Turashaka ko iyo migenderanire isubira. Ngo ntazibana zidakomanya amahembe ni ko mu Kirundi iwacu tubivuga, ariko turashaka yuko nk’uko abayobozi b’ibihugu byacu, u Burundi n’u Rwanda barimo kubikora, turabona yuko biri mu nzira nziza”.

    Abanyarwanda bamwumvise bashimishijwe n’icyizere cy’uko imipaka yakongera gufungurwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo ari ho bari basanzwe bahahira, bakaba bafite na bene wabo batari bakibasha kubonana kuko batuye hakurya y’umupaka.

    Florida Ahishakiye utuye mu Murenge wa Ruheru ati “I Burundi dufiteyo abavandimwe, kandi twarahahahiraga. Ubwo urumva ko hari icyo twari twarahombye. Twakuragayo imyenda, imyumbati, ibishyimbo n’ibindi”.

    Uwitwa Nkundimana na we utuye mu Murenge wa Ruheru ati “Nkatwe dutuye hano tuba twaragiye dushyingirana n’Abarundi. Biradushimisha iyo tubona ibiganiro hari aho bigera, buriya wenda amaherezo byazagera aho imipaka igakingurwa tukongera tukagenderanirana nk’uko byari bisanzwe. Hariyo ba masenge, ba databukwe, abantu benshi cyane”.

    Abana bafatiwe i Burundi nta kabuza ko na bo bazishima imipaka niyongera gufungurwa kuko muri rusange bavuga ko bari bagiye gushakayo imari, abandi imyambaro, cyane cyane bagendeye ku kuba hari Abarundi babonye mu Rwanda, babona ntacyo babatwaye bakibwira ko na bo ari ko bizabagendekera nibajya i Burundi.

    Muri bo hari uvuga ko yafashwe yagiye gushakayo injyamani agurisha mu isoko rya Gatunda, undi kurangura amacunga, undi kugura ipantalo yo kwambara kuko ngo mu Burundi zihendutse.

  • EU yahagaritse ibyo koherereza Burkina Faso murumuna wa Blaise Compaoré – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro. François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe mu 1998, bigakekwa ko ubutegetsi bwa mukuru we bubifitemo uruhare.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bufaransa uwo mugabo yahungiyemo, bwari bwemeje kumwohereza akaburanishirizwa muri Burkina Faso.

    Urukiko mu Bufaransa rwari rwemeje ko François Compaoré yoherezwa muri Burkina Faso nkuko iteka ryasinywe mu 2020 na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe ryari ryabigennye.

    François Compaoré yarwanyije uwo mwanzuro avuga ko ashobora kugirirwa nabi yoherejwe muri Burkina Faso, ikindi akaba yarasabwe ku mpamvu za Politiki.

    Norbert Zongo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru L’Indépendant. Yishwe tariki 13 Ukuboza 1998 ubwo yari ari gukora icukumbura ku rupfu rw’uwari umushoferi wa François Compaoré.

    François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Nobert Zongo

  • Amasomo y’ingenzi Tanzania yakuye mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Samia yasuye u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Ku munsi wa nyuma warwo yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ko hari amasomo y’ingenzi bakuye muri uru ruzinduko arimo ashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bwo koroshya ishoramari no kuzamura ubukungu.

    Mu nkuru ya The Citizen, Mulamula yavuze ko babonye uko inganda ziri mu Rwanda zifasha mu bukungu aho nibura 40% by’umusaruro w’ibyo zikora byoherezwa mu mahanga.

    Yavuze ko kuzamura urwego rw’inganda byafasha gukurura abashoramari mu gihugu cyabo nk’uko bigaragara ko hari abashoramari benshi bakorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2016, imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rikomoka muri Tanzania ryinjiye mu Rwanda rifite agaciro kagera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.

    Mulamula yagize “Twatunganyije igice cyahariwe inganda iwacu kuva mu myaka yashize ariko ikigaragara ni uko hari ibikeneye kunozwa.”

    Yavuze ko itsinda ryaherekeje Perezida Suluhu ryiboneye uko korohereza ishoramari no gutunganya ibikorwaremezo bikenewe nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi na byo bifasha gukurura abashoramari.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business 2020 ibigaragaza nyuma y’Ibirwa bya Maurice rukaza ku mwanya wa 38 ku isi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tanzania nk’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi mu bufatanye n’u Rwanda.

    Nyuma yo gusura Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, Volkswagen, ngo Perezida Suluhu yabonye ko Tanzania ishobora kuba isoko ryazo, asaba abaminisitiri bafite aho bahuriye n’uru rwego kubyigaho.

    Mulamula yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite uruganda rukora telefone (Mara Phones) rwafashije mu ihangwa ry’akazi ku bantu benshi biganjemo abagore ari ikintu cy’ingenzi kandi Tanzania ishobora kubyaza umusaruro igatanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’uru ruganda.

    Ati “Tanzania ifite amabuye y’agaciro yakwifashishwa mu gukora telefone na batiri z’imodoka bityo yaba ari amahirwe y’isoko ry’ibyo bikoresho by’ibanze.”

    Yavuze kandi ko ibihugu byombi byafatanya mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho u Rwanda rwifashisha icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho 90% by’ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo. Rukaba rwaranasabye gutangira gukoresha icyambu cya Tanga.

    Abasesenguzi bagaragaje ko nyuma yo kubona imikorere y’u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, Tanzania nk’igihugu na cyo gifite ubukungu bwihagazeho mu karere igomba kuba ku isonga mu gukurura ishoramari ritaziguye.

    Umudepite uhagarariye akarere ka Nzega, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, Hamis Kigwangalla, yavuze ko amategeko ya Tanzania, umuco ndetse na politiki bigira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’igihugu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

    Ati “Dukeneye abayobozi bafite intego n’inzara yo kubona Tanzania itera imbere. Ikizadufasha gutera imbere ntabwo ari aho igihugu giherereye cyangwa ibyambu byacu ahubwo ni inzego zihamye mu by’imari no guhuza umuco. Nguko uko tuzakurura abashoramari nka Mara Group.”

    Muri uru ruzinduko Perezida Suluhu Hassan yari kumwe n’abaminisitiri barimo ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’itumanaho; uw’inganda n’ubucuruzi; abayobozi b’ibyambyu bya Tanzania, aba Air Tanzania n’Ikigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi.

    Kuva akijya ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko hari byinshi yakwigira ku Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu cye.

    Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yahuraga n’abashoramari bo muri Tanzania, yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Tanzania ku rwego mpuzamahanga ku buryo iba igicumbi cy’ishoramari.

    Suluhu yavuze ko abantu biyemeje gufasha Tanzania kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bitanga umusaruro akurikije aho bigejeje u Rwanda.

    Yagize ati “ turashaka ngo mudufashe kugira ngo iyi gahunda ikwirakwizwe ku isi hose, Tanzania imenyekane abashoramari benshi bayimenye natwe tubone amahirwe bagenzi bacu bari kubona hirya no hino ku isi.”

    “Ubu buryo muri Afurika u Rwanda nirwo rwabigezeho, twe tugiye kuba aba kabiri. Niyo mpamvu mu Rwanda biturije, ibintu bimeze neza. Nanjye rero ntimuntererane.”

    Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Perezida Suluhu muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari

    Perezida Suluhu yijeje u Rwanda ubufatanye mu guteza imbere umubano mu nzego zose hagati ya Tanzania n’u Rwanda

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Yageze mu gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro aho bagiranye ibiganiro byihariye, mbere yo gukurikirana igikorwa cyo gusinya amasezerano ane ari mu ngeri zitandukanye.

    Aya masezerano arimo ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

    Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bikije by’umwihariko ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’ahari amahirwe yo kubyaza umusaruro.

    Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

    Perezida Touadéra yanasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, aho yasobanuriwe uko ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu.

    Perezida Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre ahabereye umusangiro

    Muri uyu musangiro, abakuru b’ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza

  • Perezida Touadéra yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi muri iyo manda.

    Ni amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, icyo gihe ubwoba bwari bwose ko inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwe zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora iki gihugu zishobora gutuma aba mu mvururu.

    U Rwanda rwohereje ingabo zigize umutwe udasanzwe “Special Force”, zicunga ibiro by’itora byose, zikurikirana amanywa n’ijoro ko nta kintu na kimwe gihungabanya umutekano ndetse ziburizamo ibitero by’inyeshyamba bitandukanye.

    Byatumye amatora arangira neza, umwaka na wo usozwa mu mahoro kugeza n’aho ibikorwa byo gutangaza amajwi na byo bibaye mu mahoro.

    Usibye uwo mutwe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kandi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Nizo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

    Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko igihugu cye ari cyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

    Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

    Ubu cyafunguriye imiryango u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n’ubucuruzi aho nk’Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi.

    Mu ruzinduko rwa Touadéra, ibihugu byombi birasinyana andi masezerano y’ubufatanye nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we.

    Touadéra araza kandi kwakirwa mu musangiro uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

    Araza kandi gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ku wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Musanze watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Utujwemo imiryango 144, ufite Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye, Irerero, Ikigo Nderabuzima n’ibindi bikorwaremezo.

    Azasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mbere yo gusoza uruzinduko rwe ku wa 8 Kanama.

    Dr Vincent Biruta aha ikaze Touadéra mu Rwanda mu ruzinduko yatangiye rw’iminsi ine

    Perezida Touadéra asuhuza abayobozi batandukanye bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege

    Perezida Touadéra yahawe ikaze mu Rwanda, igihugu gisanganywe umubano wihariye na Centrafrique

    Abasirikare b’u Rwanda baramutse bakereye guha ikaze Touadéra muri Village Urugwiro

    Touadéra yageze mu Rwanda ahagana saa tanu n’igice, ahita akomereza muri Village Urugwiro aho yabonanye na Perezida Kagame

    Ibendera ry’u Rwanda n’irya Centrafrique yazamuwe mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

    Amafoto ya IGIHE: Moise Niyonzima

    Video: Hakizimana Alain