Tag: Politiki

  • Ingabo 22 zaguye mu mirwano yashyamiranyije FARDC n'inyeshyamba za ADF #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yabereye mu gace ka Boga /Tchabi gahereye mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, hari kuwa 26 Nyakanga 2021nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri w'intara ya Ituri Lt Gen Johnny Nkashama Luboya ribivuga.

    Gen Nkashama yasezeranije abaturage ko ingabo za Congo ziteguye guhangana n'uyu mutwe uko byagenda kose, kugeza ubwo umuturage wa Ituri azaba afite umutekano urambye.

    Mu ijambo Uyu muyobozi yavugiye mu muhango wo gusezera ku basirikare baguye kuri uru rugamba, Guverineri Gen Nkashama yavuze ko abaturage bagomba kwizera FARDC anabasezeranya ko mu minsi mike iyi Ntara izaba ari ubutaka bubereye guturwaho butanarangwaho inyeshyamba.

    Gen Nkashama yasobanuye ko ubwo abasirikare bari bayobowe n'um Colonel bari mu nzira bava i Bunia bategewe igico ahitwa i Boga n'abarwanyi ba ADF. Agace ka Boga kari nko mu birometero 120 uvuye mu mujyi wa Bunia.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kurasana amasasu menshhi n'aba barwanyi, imirwano yarangiye abasirikare 7 ba FADRC bapfuye mu gihe uruhande rw'abo bahanganye rwapfushije abarwanyi 15.

    Hashize igihe kitari gito umuhanda wa 4 Uhuza Bunia(Ituri) na Kivu y'Amajyaruguru utari Nyabagendwa, nyuma y'uko inyeshyamba za ADF zimuriye ibirindiro hafi yawo zigakomeza kwambura no guhohotera uwunyuzemo wese.

    Rwanda Tribune

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-22-zaguye-mu-mirwano-yashyamiranyije-fardc-n-inyeshyamba-za-adf

  • Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta- Dr Frank Habineza #rwanda #RwOT

    By Akayezu Jean de Dieu

    Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2050, umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka. Ni mu gihe biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku kigero cyo hejuru ya 10% buri mwaka.
    Depite Dr Habineza avuga ko hari amafaranga menshi ya leta anyerezwa n’akoreshwa nabi kandi ababyihishe inyuma ugasanga badakurikiranwa uko bikwiye ari nayo mpamvu ahamya ko ibi bikomeje gutya igihugu kitazagera ku ntego kihaye.
    Atangaza ibi mu gihe leta Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta , Obadih Biraro aherutse kuvuga ko mu myaka itatu ishize leta yahombye akayabo ka miliyari zisaga 220Frw, binyuze mu makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko ya leta aho hari ayatanzwe adafitiwe ubushobozi ndetse n’amasoko ba rwiyemezamirimo batsindiye ariko bakayata batarangije imirimo.
    Depite Dr Habineza yabwiye UKWEZI ko amakosa akorwa n’abashingwa gucunga umutungo wa leta aturuka ku buhemu n’ubusambo baba bafite ari nayo mpamvu baba bagomba kubiryozwa.
    Yagize ati “Ikibazo gihari ni ugusesagura umutungo w’igihugu n’abaturage ndetse n’ubusambo n’ubuhemu. Ni ukuvuga ngo abantu bakoresha nabi amafaranga y’abaturage cyangwa bakayarya baba bahemutse baba bagomba guhanwa by’intangarugero.”
    “Ndumva muri iyi minsi hari abatangiye gufatwa, bari gukurikiranwa n’abandi bazafatwa. Ndizera ko iyo ngeso igomba gucika burundu kuko iyo urebye amafaranga yangirika, akoreshwa nabi cyangwa ayibwa, iyo yaba akoreshejwe neza twakabaye kuba twarageze ku ntego z’icyerekezo cya 2020 ku kigero cya 100%.”
    Depite Dr Habineza avuga ko mu gihe ibi byaba bikomeje gutya no kugera ku cyerekezo 2050 byazaba ikibazo gikomeye.
    Ati “Ni ukuvuga ngo na viziyo 2050 turimo gutegura kuzageraho, ntabwo twazayigeraho hakiri ibisambo nk’ibi. Niba uteganyije ko umuturage azubakirwa umuhanda cyangwa ibitaro, bikamara imyaka ibiri gusa bigasenyuka ugasanga ibintu byatwaye amafaranga ya leta byose birasenyutse.”
    “Urumva bisaba indi ngengo y’imari itarateganyijwe, urumva biba ari uguhombya leta no guhombya abaturage.”
    Avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugaruza aya mafaranga byaba na ngombwa imitungo yabo yose igafatirwa kandi ikanatezwa cyamunara. Ashimangira ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu guhana aba ba bihemu.
    Ati “Kubafunga gusa ntabwo bihagije kuko iyo bafunguwe za miliyoni barazirya. Buriya bariya bantu kubagira inama gusa ntabwo babyumva ariko baramutse baziko imitungo yabo iratezwa cyamunara bakanafungwa ntabwo bazongera.”
    Depite Dr Habineza avuga ko ikiba gikurikiyeho ari ubufatanye n’inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse n’Inkiko kugira ngo aba ba bihemu baryozwe amakosa yabo.
    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wasojwe ku wa 30 Kamena 2019, igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganirwa amasoko ya leta, muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego cyangwa ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.
    Iyi raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2019 kujya inyuma hari amasezerano y’amasoko y’amasoko ya leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na ba rwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro ka milyari 220.5Frw.
    Muri aya mafaranga harimo asaga miliyari 48 yo muri iyi ngengo y’imari y’umwaka uri gusozwa wa 2019/2020.
    Muri ayo harimo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.
    Imwe mu mishanga irimo kubaka amasoko, imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho byo mu biro, ibigenewe uburezi n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.
    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro aherutse gutangaza ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya leta itubahirizwa.
    Yavuze ko hari amasezerano 55 arimo miyari 100.7Frw yadindiye , amasezerano 10 arimo miliyari 7Frw [aba baragiye], ndetse n’amasezerano 18 yasinyiwe muri miliyari 112.5Frw.
    Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo biraho biracecetse. Hari ayakerewe, ayatawe burundu hakaba na yayandi biri aho biricicekeye ntibijya imbere cyangwa imbere ariko rwiyemezamirimo n’uwamuhaye isoko baricecekeye.”
    Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), butangaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya leta no kudakurikiza icyo itegeko riteganya aribyo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko.
  • Sankara yasobanuye uruhare rwa zambiya mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. #rwanda #RwOT #1BillionViews

    By Jean Felix BIZIMUNGU
    Callixte Nsabimana 'Sankara' yerekanywe, ngo yahisemo kutavuga ...
    Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Mbere rwasubukuye urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise ’Sankara’ ku byaha byaha 17 aregwa, byakozwe ubwo yari Visi Perezida w’umutwe wa MRCD ufite abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi.
    Bimwe mu bintu bikomeye uru rubanza rwahereyeho kuri uyu wa Mbere, ni uko Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yabemereye inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse abaregera indishyi muri uru rubanza bariyongereye.
    Iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buhuza impande ziburana hifashishijwe amashusho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere i Kigali hamwe n’umwavoka we.
    Abaregera indishyi muri urwo rubanza bari mu rukiko i Nyanza. Mu baregeye indishyi bagaragaye mu rukiko i Nyanza barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata abarwanyi ba FLN batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, ubwo bagabaga igitero muri uwo Murenge.
    Iburanisha ryatangiye perezida w’Inteko y’abacamanza asaba abitabiriye iburanisha kwihangana kuko ryatinze gutangira, bitewe no gutegereza bamwe mu baregera indishyi batinze kuhagera, n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenze neza muri gereza ya Mageragere, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ afungiwe.
    Ukuriye iburanisha yavuze ko umubare w’abaregera indishyi wiyongereye aho babaye batandatu, ndetse ko bose baza guhabwa umwanya bakagaragaza imyirondoro yabo n’ibyo baregera.
    Sankara yahise ahabwa umwanya, avuga ko mbere yo kwisobanura icyaha ku cyindi aregwa, ashaka kugira ikindi avuga, ko hari igihugu n’umuperezida wacyo adashaka kuvuga bateye inkunga umutwe wa MRCD.
    Urukiko rwamusabye ko abivuga kuko ‘nta mabanga akwiye kubamo kuko abaregera indishyi bari mu rukiko bashaka kubyumva.
    Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.
    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.
    Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.
    Yatangiye yisobanura ku cyaha cyo ‘kurema umutwe w’ingabo utemewe’ avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi. Yavuze ko tariki ya 15 Nyakanga 2018 ari bwo yinjiye mu mutwe wa FLN, awubera umuvugizi, ariko atagize uruhare mu kuwushinga.
    Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.
    Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
    Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
  • Kanye West aratangaza ko yiyamamariza kuba Perezida #Rwanda #Rwot #Kanye

    Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, Kanye West yatangaje ko yiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akazahangana na Perezida Donald Trump na Joe Biden. Ati: “Tugomba noneho kumenya amasezerano ya Amerika twizeye Imana, duhuza icyerekezo cyacu kandi twubaka ejo hazaza. Ndimo kwiyamamariza kuba perezida wa Amerika!

  • Imyigaragambyo mu butaliyani #RwOT #Rwanda #COVID19

    Ku wa kabiri, abigaragambyaga babarirwa mu magana b’abataliyani bateraniye i Roma ya Piazza del Popolo, bajugunya masike mu myigaragambyo yo kwamagana leta y’Ubutaliyani gufunga bigamije kugenzura ikwirakwizwa rya COVID-19.

    Source : zerohedge

  • LIVE: Abasirikare baregwa gukorana na P5 ya Kayumba Nyamwasa bagarutse imbere y’urukiko

    Urukiko rukuru rwa Gisirikare, kuri uyu wa Kabiri rwasubukuye iburanisha mu mizi ry’abantu 33 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa.
  • Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yemereye abagore imyanya myinshi

    Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia umutwe w’abadepite yatoye itegeko ryemerera 30 % by’abayigize kuba ari abagore.
  • Trump yise Coronavirus “Kung flu” ashaka kuninura u Bushinwa #RwOT #Rwanda #SEVENTEEN_LeftnRight


    Perezida Donald Trump yise Coronavirus “Kung flu”, izina rishya yayihaye
     ashaka kumvikanisha ko ari virus yakomotse mu Bushinwa, imvugo ikomeje 
    kunengwa n’abantu benshi ko ihembera ibikorwa by’ivangura.
    Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 119 muri Leta 
    Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bikorwa bya mbere kuva aho iki cyorezo cyibasiye
     igihugu cye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora 
    ateganyijwe mu Ugushyingo, byabereye mu Mujyi wa Tusla muri leta ya Oklahoma, 
    ababishinzwe batanze udupfukamunwa mu bantu bari bitabiriye ariko bake nibo 
    batwambaye.
    Trump yanenzwe ku bwo guhuriza abantu benshi hamwe muri stade ku buryo bishobora
     gukwirakwiza Coronavirus. Yavuze ko impungenge zagizwe kuri iki gikorwa zari 
    zikwiye kuba zaranagizwe ku myigaragambyo yadutse mu gihugu mu minsi 
    ishize yamagana ubugizi bwa nabi bwa polisi kuko ngo nayo yahuruzaga abantu 
    benshi.
    Ati “Ntushobora kubumva bavuga ngo ntabwo bambaye udupfukamunwa.”
    Ni mu gihe ubushakashatsi bwakunze kugaragaza ko haba hari amahirwe menshi 
    kuba abantu bari ahantu hamwe hafunganye bashobora kwandura Coronavirus kurusha 
    abari hanze.
    Trump yakomeje avuga ku ijambo Covid-19, risobanura Coronavirus Disease 2019, 
    rikoreshwa nk’impine y’agakoko gatera iyi ndwara ka SARS-CoV-2. Yavuze ko ari 
    izina ryahawe iyi virus rigakwira ku Isi hose mu kwirinda kuyita virus y’Abashinwa.
    Ati “Ni icyorezo gifite amazina menshi, gifite amazina menshi kurusha ibindi 
    byorezo mu mateka. Nacyita Kung Flu. Natanga amazina 19 atandukanye.”
    Kung Flu, izina rishya Trump yahaye Covid-19, rininura u Bushinwa busanzwe 
    bufite imirwano ishingiye kuri gakondo yitwa Kung fu.

    source : igihe.com

  • Perezida Kagame yihanganishije u Burundi n’abarundi bapfushije Perezida Nkurunziza

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.
    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe bayobozi n’abantu ku giti cyabo bihanganishije u Burundi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wabwo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma nawe ubwe yihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije kandi umuryango wa Perezida Nkurunziza. Imana ibahe umugisha.”

    On behalf of Gov’t and my own behalf I sent our condolences to the Gov’t and People of Burundi for the passing of President Nkurunziza. This also goes to the family of the President.
    God Bless!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 9, 2020

    Incamake ku mateka ya Pierre Nkurunziza


    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.
    Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.
    Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza, koko aba tariki 20 z’ukwezi gushize kandi ntiyiyamamaje.
    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, arasimburwa mu buryo bw’inzibacyuho na Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga ibiteganya.
    Bivuze ko Nyabenda ari we uzaha inkoni y’ubutegetsi Perezida mushya watowe, Gen Evariste Ndayishimiye nyuma y’uko azaba amaze kurahirira inshingano ze. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yihanganishije Abarundi na Guverinoma yabo nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-u-Burundi-n-abarundi-bapfushije-Perezida-Nkurunziza

  • Ikibumbano cy’Umwami Leopold II wahitanye miliyoni z’abakongomani cyamanuwe mu Bubiligi #RwOT #Africa





    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Antwerp mu Bubiligi bwamanuye ikibumbano cy’Umwami Leopold II nyuma y’imyigaragambyo ikaze yasabaga ko kimanurwa.


    Abashakaga ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.
    Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.
    Nyuma y’ubusabe bwa benshi bugaragaza ko uwo mwami adakwiriye icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano, ubuyobozi bw’umujyi wa Antwerp bwafashe umwanzuro wo kukimanura kuri uyu wa Kabiri.
    Nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.

    Ikibumbano cy’Umwami Leopold II cyamanuwe mu mujyi wa Antwerp nyuma y’iminsi abantu bigaragambya basaba ko kivanwaho