Tag: Politiki

  • Intumwa za Angola zasuye Polisi y’u Rwanda ziganirizwa uko u Rwanda rurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Ubugenzuzi Bukuru bw’Imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza, ari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

    Izi ntumwa zigizwe n’abakozi barindwi baturuka muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’igihugu, ibijyanye n’ingengo y’imari n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu bigo bitandukanye bya Leta. Hari haje n’abakozi batanu baturutse muri Ambasade ya Angola mu Rwanda.

    Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

    Mu biganiro IGP Dan Munyuza yagiranye n’aba bashyitsi byibanze ku kugaragaza intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu kurwanya ruswa ariko cyane cyane uruhare rwa Polisi muri uru rugamba.

    Yabagaragarije uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego za Leta mu kurwanya ruswa, yavuze Urwego rw’umuvunyi mukuru, Ibiro by’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abandi batandukanye. Izi nzego zose intego ni imwe aho ruswa igomba kurwanywa kandi uyifatiwemo ntayahanirwe na gato mu cyitwa Zero Tolerance mu ndimi z’amahanga.

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ubwayo hari ingamba zitandukanye yashyizeho zijyanye no kurwanya ruswa mu bapolisi aho hashyizweho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa.

    Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuturage ahura n’umupolisi bikaba byaba intandaro yo gusaba cyangwa gutanga ruswa.

    Yagize ati “Mu kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yo ubwayo yashyizeho ingamba zo kuyirwanya mu bapolisi mbere yo kuyirwanya ahandi mu zindi nzego. Twashyize umwihariko mu mashami nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ahandi mu mashami ya Polisi mu Ntara.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko ibihano bikarishye n’ikoranabuhanga biri mu byagabanyije cyane ruswa yajyaga ikunda kugaragara mu bapolisi.

    Ati “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe kurwanya ruswa, abapolisi babifatiwemo birukanwa mu kazi. Twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga nko gushyira za Camera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu mihanda minini yo mu ntara, Camera umupolisi agendana ku mwambaro w’akazi, gusaba serivisi ukoreshe uburyo bw’Irembo aho umuntu ashobora gusaba serivisi cyangwa akishyura atagombye kuva aho ari ngo ajye guhura n’umupolisi. Ibi byose biri mu kurwanya ko umupolisi agira aho ahurira n’umuturage ngo habe habaho icyaha cya ruswa.”

    IGP Munyuza yashimiye Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza n’intumwa ayoboye kuba bahisemo gusura u Rwanda bakareba ibirimo gukorwa mu kurwanya ruswa.

    Yabasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye no gusangira ubunararibonye n’amakuru mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka, iterabwoba n’ahandi hafasha ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

    Yagize ati “Twaje hano gusura Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ko ifite inshingano zo kurwanya ruswa igafata iya mbere muri urwo rugamba. Yanyuzwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda igirira ibanga uwatanze amakuru kuri ruswa, avuga ko no muri Angola bari muri iyo nzira kandi bazakomeza kubikora.

    Minisitiri Sebastiao yongeye gushima uburyo mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese wariye ruswa atihanganirwa ahubwa agezwa imbere y’ubutabera byamuhama akabihanirwa.

    IGP Dan Munyuza yasobanuriye Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza ko Polisi y’u Rwanda itihanganira umupolisi ukekwaho ruswa kandi yashyize imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyuho byose yanyuzwamo

    Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Uturutse ibumoso ni Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza, IGP Dan Munyuza na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio

    Ifoto y’urwibutso ubwo intumwa zavuye muri Angola zasuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru

    source : https://ift.tt/2UiGp4s

  • Abanyarwanda 32 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aba harimo abagore batanu, abagabo 24 n’abana batatu. Bafatiwe mu turere twegereye umupaka wa Uganda n’u Rwanda.

    Hari abari bamaze amezi abiri bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye, gusa harimo uwafunzwe amezi atatu n’iminsi 10.

    Bose bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi muri Mbarara, bamwe bakaba barakuwe muri Mbarara, Makenke, na Ibanda.

    source : https://ift.tt/3yGKYV7

  • Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 32 barimo abana 3 #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiririwe mu Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, bahageze mu gitondo ahagana saa moya n’igice (07:30′) bakirirwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

    Bose uko 32 bagiye bafatirwa mu bice byegeranye n’umupaka uhuza Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bibanye nabi.

    Bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi iherereye i Mbarara muri Uganda dore ko bamwe muri bo banafatiwe hariya i Mbarara.

    Kimwe n’abandi Banyarwanda bagiye bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi z’u Rwanda, bagiye bakorerwa ibikorwa bibi by’iyicarubozo.

    Barimo abari bamaze amezi 2 aho inzego za Uganda zabashinjacyaha ibyaha binyuranye byumvikana nk’urwitwazo rwo kugira ngo kiriya gihugu gikomeze imigambi yo kubanira nabi u Rwanda.

    Photo © Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-Banyarwanda-32-barimo-abana-3

  • Maj Gen Christorão Chume yagaragaje umurava wa RDF nk’iturufu mu kubohoza Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze iminsi zifatanya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Cabo Delgado. Ni urugamba rusa nk’aho rutanga icyizere kuko izi ngabo zamaze gufata ibice binini byari byarabohojwe n’aba barwanyi.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba rwo kubohoza Cabo Delgado, Maj Gen Christorão Chume, yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Mu minsi ibiri ishize yari igice gikomeye cy’ibyihebe, kuri ubu nk’uko mwabibonye turi hano tuganira. Bivuze ko yabohowe kandi tumaze igihe gisatira ukwezi dukorana n’Ingabo z’u Rwanda.”

    Yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda muri uru rugamba umusaruro wigaragaza, yemeza ko abasirikare ba RDF n’aba Mozambique bahuriye ku ndangagaciro yo kugira umurava.

    Yakomeje ati “Muri uko kwezi kumwe, ibyagezweho turabibona hano. Twatangiriye Afungi dukorana nk’uko twabikoze duturuka Mueda. U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava nk’uko Mozambique nayo ifite abasirikare b’abanyamurava. Bafatanyije urugamba kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo nk’uko mubibona uyu munsi twibohoye.”

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko nubwo uyu mujyi wafashwe bitavuze ko urugamba rwarangiye kuko hari ibindi bice bigikeneye kubohozwa.

    Ati “Dufite Mocimboa da Praia yakuwe mu maboko y’ibyihebe ariko iki ni icyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri ni ukwigira imbere mu bice bindi bigaruriye. Turashaka kubatsinda kugira ngo Cabo Delgado ikurwe mu maboko y’ibyihebe.”

    “Icyo navuga ni uko turi gukora akazi neza dufatanyije. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifitanye umubano mwiza. Turi gukorana uyu munsi, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo twerekane ko turamutse dushyize hamwe twakora akazi keza.”

    Bimwe mu bindi bice Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zishaka gukuramo abarwanyi harimo Mbau, Siri One na Siri Two.

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko kugeza ubu atamenya igihe uru rugamba ruzarangirira ngo kuko ibikorwa bya gisirikare bisaba imirimo myinshi irimo n’ubutasi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Mu gihe cy’ukwezi kumwe zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zimaze kubohoza ibice bitandukanye birimo Palma, Awasse, Mocímboa Da Praia, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Chinda na Mumu.

    Bamwe mu baturage bo muri utu duce twamaze kubohozwa batangiye gusubira mu byabo abapolisi b’u Rwanda barabakira, babaha amazi yo kunywa n’ibyo kurya. Bose bagaragaje akanyamuneza kuko bari bamaze igihe kinini no kubona amafunguro ari kuri bo ari ingume.

    Maj Gen Christorão Chume (uri ibumoso) yashimye umurava w’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha intwaro ziremereye muri uru rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

    Abaturage bamwe batangiye gusubira mu byabo. Aha hahuriye bamwe muri bo bahabwa amafunguro n’Ingabo z’u Rwanda ndetse zinabaha ihumure

    source : https://ift.tt/3yETvba

  • MINALOC yagumishije imirenge 10 muri Guma mu rugo indi 40 ikurwamo #rwanda #RwOT

    Imirenge 10 yo mu turere dutandukanye tw'Igihugu yakomeje gahunda ya Guma mu rugo izagera tariki 31 Kanama 2021.

    Ni mu gihe indi mirenge 40 yakuwemo ikaba yubahiriza amabwiriza mashya nk'uko yashyizweho n'Inama y'Abminisitiri kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Kanama 2021.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko byatewe n'uko hakigaragara ubwandu bwa COVID19 bukiri hejuru.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minaloc-yagumishije-imirenge-10-muri-guma-mu-rugo-indi-40-ikurwamo

  • Musanze: Abaturage batuye mu mirenge itagira abayobozi barataka – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ariko itanu nta bayobozi ifite, bigatuma hari serivisi abaturage badahabwa kuko ziba zireba abanyamabanga nshingwabikorwa gusa.

    Abaganiriye na IGIHE, biganjemo abakeneye serivisi zo gusezerana imbere y’amategeko n’abakeneye guhabwa ibyo baba baratsindiye mu manza, bavuze ko iyo nta bayobozi bari mu mirenge batuyemo, bibadindiza.

    Rukeratabaro Anastase yagize ati “Umuhungu wanjye yagombaga gusezeranira hano i Busogo, ariko nta gitifu dufite, hahise hajyamo Guma mu Rugo, aho irangiriye tubisubukuye dushaka aho gusezeranira bakatubwira ngo aho byadukundira ni ukujya mu Murenge wa Remera kandi ni kure cyane pe.”

    Nyirandaje Esperance wo mu Murenge wa Nyange nawe yagize ati “Natsinze urubanza ruba itegeko muri Gashyantare, kugeza ubu ntabwo rwari rwarangizwa kuko nashatse gitifu w’akagari ambwira ko atemerewe guhesha iby’inkiko kandi ubu nta gitifu w’umurenge dufite.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko hamaze gutangwa ibizamini byanditse ku myanya y’abayobozi b’imirenge itabafite muri Musanze, kuri ubu bategereje gukora ibizamini by’ibazwa mbonankubone (Interview), kuko byari byaratindijwe n’ubwiyongere bwa Covid-19 ari byenda gutangwa.

    Yagize ati “Ikibazo kijyanye no kuba hari imirenge itanu itarimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, aho ngaho haba hariho abari babasigariyeho kandi biba byemewe, ariko icyo nababwira ibizamini byanditse byarakozwe ahasigaye ni ‘interview’ kandi nabyo byatewe na Covid-19.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi micye abaturage bose bari bwegerezwe abayobozi mu mirenge itabafite.


    source : https://ift.tt/3sa4lmP

  • Isaha yo gutaha yashyizwe saa mbili z'ijoro na Resitora zemererwa kongera kwakira abakiriya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n'utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru.

    Inama yateranye uyu munsi yemeje ko guhera kuri uyu wa Kane:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa by'ubucuruzi bigoomba gufunga saa 07:00pm.

    Resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya zitarengeje 30%

    Gyms zizafungura mu byiciro

    Imihango y'ubukwe irasubukuwe, ikitabirwa n'abantu batarenze 50 bipimishije Covid-19

    Imodoka zitwara abagenzi ntizigomba kurenza 50%.Ibigo bya Leta n'ibyigenga byemerewe gufungura ariko ntibirenzo 50% by'abakozi.

    Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenza 30% by'Ubushobozi bwo kwakira abantu.

    Utubari tuzakomeza gufunga

    Insengero zujuje ibisabwa zahawe uburenganzira bwo kwakira 30% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/isaha-yo-gutaha-yashyizwe-saa-mbili-na-resitora-zemererwa-kongera-kwakira

  • COVID19: Perezida Kagame ayoboye inama y'abaminisitiri. #rwanda #RwOT

    kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y'Abaminisitiri iri kubera muri Village Urugwiro.

    Iyi nama Umukuru w' igihugu ayoboye iriga ku ngamba zo gukomeza guhangana n' icyorezo cya Covid19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/covid19-perezida-kagame-ayoboye-inama-yabaminisitiri/

  • Uganda yirukanye abandi Banyarwanda 13 barimo uruhinja n’urwaye Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba, ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2021, gusa baje kugera ku ruhande rw’u Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Bose uko ari 13 hari harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo, abagabo bari batanu n’abagore barindwi.

    Ubwo bagezwaga mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ni bwo bwabakiriye, burabahumuriza, bubabwira ko bageze mu gihugu cyabo kibakunda kandi cyibishimiye.

    Hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe afite ubwandu bwayo, akaba ajyanwa mu kigo cyagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo mu gihe abandi bashyizwe mu kato k’iminsi yagenwe kugira ngo babone gusubizwa mu miryango yabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi, aho icyakozwe cya mbere cyari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ni abantu baba bajugunywe ku mupaka, baba barafashwe nabi, baba babazanye, ntabwo dushobora kohereza abantu mu miryango tutabapimye, baba babafashe nabi mbese.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere turabakira, tukabapima tukareba ubuzima bwabo uko bumeze, tukanagira aho tubatwara mu gihe hagitegerejwe ya minsi baba bajya mu ngo zabo, ubutumwa twabahaye rero ni uko bageze mu gihugu cyabo kandi kibishimiye kandi bakomeza kwitegura gufatanya n’abandi.”

    Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bakaza gufatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko.

    Usanga baba baravuye mu Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu turere dusanzwe duhana imbibi na Uganda turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze.

    Meya Mushabe yasabye Abanyarwanda kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko abajya muri Uganda mu buryo butumewe bagaca ukubiri na byo.

    Ati “Ikindi ni uko twebwe nk’akarere dukomeza guharanira ko imipaka yacu icunzwe neza ndetse n’abaturage bacu babanye neza.”

    Hashize imyaka ikabakaba itanu Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

    Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi. Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro esheshatu, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda.

    Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 50 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

    Abanyarwanda 13 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba

    Muri aba Banyarwanda 13 birukanywe umwe yasanganywe ubwandu Covid-19

    Uretse umwana muto wari uhetswe na nyina harimo n’undi mutoya mu bo Uganda yataye ku mupaka

    source : https://ift.tt/3s89Imx

  • Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yasabye Abasivile kujya ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba #rwanda #RwOT

    Abiy Ahmed, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yasabye abaturage b'abasivile kujya mu gisirikare bakagifasha kurwanya inyeshyamba zo mu karere ka Tigray.

    Abiy Ahmed yasabye 'Abanya-Ethiopia bose bashoboye', 'kugaragaza gukunda igihugu kwabo' bajya mu ntambara, irimo guca ibintu mu majyaruguru y'igihugu.

    Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba za Tigray People's Liberation Front (TPLF), ubu zirwanira mu mutwe uhuriwemo n'abandi barwanyi bo muri Tigray wa Tigray Defence Forces (TDF), zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ibi nkuko BBC ibitangaza, byabaye nyuma yuko ingabo za Leta ya Ethiopia zitangaje ko zahavuye zikanatangaza agahenge. Mu itangazo rye ku wa kabiri, Bwana Abiy — mu 2019 watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel — yavuze ko igihugu cyose kigomba gushyigikira urugamba rwo gutsinda TPLF.

    Yagize ati: 'Itangazamakuru, abahanzi n'impirimbanyi ziharanira imibereho myiza bitezweho gutanga umusanzu mu kongerera imbaraga ubufasha bw'abaturage ku gihugu. Buri Munya-Ethiopia agomba gukorana bya hafi n'inzego zishinzwe umutekano akaba amaso n'amatwi y'igihugu mu rwego rwo gutahura no gushyira ahagaragara ba maneko n'abakorera abaterabwoba ba TPLF'.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w'iterabwoba. Ariko TPLF yo ivuga ko ari yo Leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko. Imirwano yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020 hagati y'ingabo za Leta na TPLF, iyi yategetse Ethiopia mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri za mirongo ubu ikaba igenzura Tigray.

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za Leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020. Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Abiy ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za Leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero Leta yayigabyeho.

    Imirwano yatumye abantu barenga miliyoni ebyiri bata ingo zabo, naho ababarirwa mu bihumbi amagana ubu babayeho mu nzara. Mu byumweru bitandatu bishize, Leta ya Ethiopia yatangaje ko ku ruhande rwayo itanze agahenge kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa, nyuma yo gutakaza uturere tw'ingenzi turimo n'umurwa mukuru Mekelle.

    Yavuze ko ako gahenge kazagumaho kugeza igihe cy'ihinga (irima mu Kirundi) kirangiye. Igihe cy'ihinga kinini gitangira mu kwezi kwa gatandatu kikageza mu kwa cyenda.

    Mu cyumweru gishize, umukuru w'inyeshyamba yabwiye BBC ko igitero cy'abarwanyi be mu turere duhana imbibi na Tigray kigamije gukuraho uruzitiro rw'ingabo za Leta n'imitwe iyishyigikiye rutuma imfashanyo itagera muri Tigray.

    Ariko itangazo rya Minisitiri w'intebe rishinja inyeshyamba kubuza imfashanyo kuhagera no kubuza abahinzi gutera imyaka (ibihingwa). Bwana Abiy yagize ati: 'Byaragaragaye ko abahinzi bo muri Tigray batazashobora guhinga mu mutekano keretse abaturage ba Tigray batandukanyijwe by'iteka ryose [mu buryo buhoraho] n'itsinda ry'abakora iterabwoba'.

    Itangazo rye ryanibasiye bamwe mu banyamahanga.

    Minisitiri w'intebe yamaganye 'ibikorwa by'amaboko y'amahanga' muri iyi ntambara, anavuga ko amwe muri ayo maboko 'yafatiwe mu cyuho ashyigikira [inyeshyamba zo muri Tigray] yihishe mu gutanga imfashanyo'.

    Ku gitutu, Abiy akoze impinduka ikomeye

    Isesengura rya Catherine Byaruhanga, umunyamakuru wa BBC kuri Afurika

    Leta ya Ethiopia yigeze kuvuga ko imirwano yo muri Tigray ari 'igikorwa cyo gusubiza ibintu ku murongo', no mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize itangaza intsinzi.

    Ariko ibi ni ikimenyetso cy'impinduka ikomeye kuba Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed ubu arimo gusaba ko buri Munya-Ethiopia ushoboye yitabira urugamba.

    Ntabwo bikiri Tigray gusa ihangayikishije Leta ya Ethiopia. Uturere bihana imbibi twa Afar ndetse — by'umwihariko — na Amhara, dusa nk'udukomeje kurushaho kuba mu byago.

    Mu cyumweru gishize, inyeshyamba zo muri Tigray zafashe umujyi ubumbatiye amateka wa Lalibela muri Amhara, bisa nkaho zitigeze zirwana. Imirwano kandi yanavuzwe mu mujyi w'ingenzi wa Weldiya.

    Mu gihe ingabo zo mu turere ndetse n'imitwe yitwaje intwaro yaho ishyigikiye Leta yakomeje kurwana, Leta ya Ethiopia ishimangira ko kuva mu mpera y'ukwezi kwa gatandatu yo yahagaritse imirwano — igakurikiza agahenge kagamije gufasha mu itangwa ry'imfashanyo.

    Ariko ibyo yatakaje muri Tigray mbere yo gutangaza ako gahenge byari byinshi, ndetse abasirikare bayo babarirwa mu bihumbi barafashwe. Gusaba abaturage 'gufata intwaro' ni itangazo rikomeye, ariko hari ibibazo biri kwibazwa ku cyo ibyo bishingiyeho ndetse no ku mbaraga nyakuri igisirikare cya Leta gifite.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/minisitiri-wintebe-wa-ethiopia-yasabye-abasivile-kujya-ku-rugamba-rwo-kurwanya-inyeshyamba/