Tag: Politiki

  • Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

    “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko na yo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura ari bwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

    “Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi ari byo byabaye.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[…] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

    “Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko ni ko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

    “Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ‘Special Force’ muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta

    Special Force y’u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain


  • U Rwanda ntirwatereranye Centrafrique: Icyo uruzinduko rwa Perezida Touadéra i Kigali ruvuze – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe ku wa 5-8 Kanama 2021. Perezida Touadéra nagera i Kigali arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

    Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchanan, yabwiye IGIHE ko kuba u Rwanda rwarafashije mu kubungabunga no gucunga umutekano mu gihe cy’amatora nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ari ibintu bifite igisobanuro.

    Yagize ati “U Rwanda rwagerageje kuguma kuri Centrafrique, mu gihe cy’amatora kugira ngo agende neza ni u Rwanda rwabigizemo uruhare, ngira ngo murabona ko kugeza uyu munsi umutekano ukomeje kugaruka muri kiriya gihugu.”

    “Ntabwo u Rwanda rwigeze rutererana Centrafrique mu gihe ibihugu byinshi na biriya by’abaturanyi ntibigira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.”

    Perezida Touadéra muri Gashyantare 2021 yijeje Abanyarwanda ko amahirwe yose ahari mu gihugu aribo azahabwa mbere y’abandi

    Uruzinduko rwa Touadéra, andi mahirwe ku bikorera

    U Rwanda na Centrafrique bisanganywe imikoranire mu bucuruzi no korohereza abashoramari mu ngeri zitandukanye.

    Muri Gashyantare 2021, ni bwo RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique, ibintu byagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikaba ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

    Ku wa 21 Mata 2021, abashoramari na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda baherekejwe n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera bagiriye uruzinduko muri icyo gihugu bagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rushinzwe iterambere rwaho, urushinzwe imisoro n’urwa za gasutamo.

    Iyo hatabaho inzitizi z’icyorezo, uyu munsi i Bangui haba hari ibigo bikomeye by’Abanyarwanda ariko n’ubundi bari mu ngamba nyuma yo guhabwa ikaze.

    Indi nzitizi yabaye ikibazo cy’inzu zidahagije ndetse zitanameze neza i Bangui, aho kuri ubu hari Umunyarwanda wahawe isoko ryo kubaka inyubako zigezweho muri uwo mujyi. Muri izo nyubako harimo izizakoreramo ibiro, ibigo by’ubucuruzi, inzu mberabyombi, amaduka n’ibindi.

    IGIHE yamenye ko uwo mushoramari ari Nsabimana Jean ufite Ikigo cya JF Investment Ltd gikora ubwubatsi kiri gukora imirimo yo kubaka inyubako zigezweho i Bangui. Kugeza ubu habarurwa abakozi 25 b’Abanyarwanda bari gufatanya n’abubatsi bo muri Centrafrique.

    Mu bigo byamaze gutera intambwe yo kujya gukorera muri izo nyubako harimo Ikigo Pan African Logistics, gifasha abacuruzi kuvana no kujyana ibicuruzwa mu mahanga binyuze muri serivisi z’ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi, mu ndege no kumenyekanisha ibicuruzwa.

    Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko bamaze kwitegura no kwagurirayo ibikorwa.

    Ati “Twe nka Pan African Logistics rero nk’izo nzu z’ibiro dukeneye iyo gukoreramo kuko bidahindutse muri Nzeri 2021, tuzaba twarangije gufungura ishami muri uriya Mujyi. Mu bushobozi dufite tugomba gutangira muri uko kwezi kwa Cyenda.”

    “Isoko rirahari, hari abakozi ba Loni bagera mu bihumbi 18, hari n’Abanyarwanda bazakenera kujya gucuruzayo, hari n’abo turi kuvugana kuri ubu bamaze gufungura ibigo muri kiriya gihugu ku buryo natwe tugomba gutangira vuba tukajya tubafasha kubatwarira ibicuruzwa byabo.”

    Kugeza ubu hari Abanyarwanda bishyize hamwe bashinga ikigo cyitwa IFA [Investissement Future Africain], aho bari gukusanya amafaranga yo gukora ishoramari ryagutse muri Centrafrique.

    Urwego rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko kugeza ubu abikorera benshi bamaze kugera muri Centrafrique ndetse kuri ubu ruteganya gufungurayo ishami rizafasha Abanyarwanda bakorerayo.

    Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste, yagize ati “Abanyarwanda batangiye gushora imari muri Centrafrique hari n’ibigo by’Abanyarwanda byatangiye gukorerayo, ndetse natwe nka PSF turateganya gushyirayo ishami rizajya ribafasha, vuba aha ngaha turaba twatangiye.”

    “Navuga ko kugeza ubu ibyo twari dukeneye byose barabidukoreye kuko abacuruzi bose bamaze kujyayo bavayo bishimiye uburyo bakirwa, babona ko ibyo bakeneye byose bizaboneka. Igikurikiyeho ni ukureba uko twajya tugirana imikoranire yihariye n’abikorera bo muri kiriya gihugu.”

    Mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe, kuri ubu hari n’abandi Banyarwanda batangiye ubworozi mu masambu yo muri Centrafrique, barimo abororerayo inka, abatangiye kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abarimu bo muri Kaminuza bateganya kujya kwigishayo n’abandi.

    Shyaka avuga ko kuva we n’abandi bikorera bava muri Centrafrique yagiye yakira Abanyarwanda benshi bamusaba ubujyanama ku bijyanye no kujya gukorera muri icyo gihugu kandi abenshi yamaze kubahuza n’ubuyobozi ku buryo nabo biteguye kujyayo.

    Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge

    Kuri Perezida Touadéra, i Kigali hamaze kuba mu rugo kuko mu 2016, yari mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu 2019, ku butumire bw’u Rwanda yitabira Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yari ishize rubohowe.

    Ku rundi ruhande kandi, mu Ukwakira 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rwawo nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

    Dr Buchanan yavuze ko kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi bifite igisobanuro haba muri politiki n’umubano uhuriweho.

    Kuri we, ngo Perezida Touadéra nubwo azaba aje i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ndetse byitezwe ko hari n’amasezerano azasinywa, ngo impamvu nyamukuru imuzanye ni ugushimira u Rwanda kuko rwakomeje kuba igihugu cya hafi.

    Ati “Centrafrique yagaragaje ko yifuza ko u Rwanda rwayifasha ikarwigiraho kuzahura ubukungu. Uru ruzinduko icyo rushatse kuvuga ni ugushimangira no gushyira mu bikorwa ya politiki yo kwigira ku Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko rero ruranasobanura ko Centrafrique ije kugaragariza u Rwanda ibyishimo ifite. Murabizi ko Perezida Kagame bamuhaye umudali ndetse hari na bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahawe imidali. Biragaragara rero ko impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko harimo no gushimira.”

    Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa, we avuga ko uru rugendo ari igihamya ku bikorera n’abashoramari b’Abanyarwanda kuko bibaha ubutumwa bw’uko gushora imari muri Centrafrique bishoboka.

    Ati “Uru rugendo ni amahirwe, kuko hari byinshi bamwe bamaze kugerayo ariko buriya kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi mu kindi gihugu ni uko haba hariho imikoranire myiza hagati y’ibihugu kugira ngo wizere ko ibyo ukora bizabona umutekano, kuko n’abakuru b’ibihugu ubwabo baba barimo kuganira. Ibi ni nk’ubutumwa biha Abanyarwanda ko gushora imari hariya byishimiwe.”

    Yavuze ko uru rugendo rushimangira ko icyemezo abikorera bafashe cyo gushorayo imari muri Centrafrique cyiganwe ubushishozi kandi gishyigikiwe.

    Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho mu gihugu cye kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo guhaza ibindi bihugu cyane nk’ibiri mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru yacyo.

    Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange, urwego rw’inganda, runakubiyemo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

    Inkuru bifitanye isano:

    -  Amahirwe ahishe muri Centrafrique, igihugu cyahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari ibihumbi 200 (Video)

    -  Abanyarwanda binjiye ku isoko rya Centrafrique: Ibyo bemerewe ku bashaka gushora imari (Video)

    Mu 2016 Faustin Archange Touadéra yari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali

    Mu 2019 ubwo Perezida Faustin Archange Touadéra yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora. Aha yari yakiriwe na Amb Dr Sezibera Richard wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

    Perezida Kagame na Perezida Touadéra bagendaga basuhuza abaturage bagaragazaga akanyamuneza mu duce dutandukanye i Bangui

    Perezida Touadéra yambika Perezida Kagame umudali w’ishimwe nk’umuturage w’indashyikirwa w’Umujyi wa Bangui

    RwandAir yatangiye ingendo zayo muri Centrafrique zikorwa kabiri mu cyumweru

  • Perezida Kagame yakiriye Touadéra wa Centrafrique muri Village Urugwiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Uyu Mukuru w’Igihugu cya Centrafrique yageze mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

    Biteganyijwe ko Perezida Touadéra agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse barakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Perezida Touadéra aranasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

    Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2020 nibwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

    “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n’ayo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura aribwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

    “Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi aribyo byabaye.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[…] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

    “Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko niko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

    “Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano, no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ‘Special Force’ muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta

    Special Force y’u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

  • Perezida wa Centrafrique yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021.Ku kibuga cy'indege yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Dr.Vincent Biruta.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nawe yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Bakomereje mu biganiro biri kubera mu muhezo biza gukurikirwa n'isinywa ry'amasezerano ndetse n'ikiganiro n'abanyamakuru.

    Hateganyijwe gahunda nyinshi zirimo isinywa ry'amasezerano atandukanye.

    Muri uru ruzinduko biteganywa ko Perezida Faustin-Archange Touadéra asura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro na Perezida Paul Kagame.

    Ku wa 6 Kanama 2021 azasura Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi uzwi nka 'Kinigi IDP Model Village' watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Ucumbikiye imiryango 144.

    Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z'umutekano n'ubucuruzi.

    U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z'indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

    Touadéra w'imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n'Ingabo z'u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi aheruka.

    U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by'umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry'ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y'inyongera y'abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

    Mu kwezi k'Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw'umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry'amasezwerano arimo ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibikomoka kuri Peteroli hamwe n'ajyanye n'ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-centrafriue-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rw-iminsi-4

  • U Rwanda ku mwanya wa 5 ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda rufite ingabo 5.331 mu butumwa bw’amahoro, harimo abagabo 4.784 n’abagore 547, mu gihe iheruka gusohoka muri Werurwe 2021, rwari ku mwanya wa kabiri n’ingabo 6.335 nyuma ya Bangladesh.

    U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), i Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu 2004 ndetse no muri Centrafrique (MINUSCA) kuva mu 2014.

    Ubu Bangladesh ni yo ikiri ku mwanya wa mbere n’ingabo 6.554, igakurikirwa na Nepal ifite 5.571, ndetse u Rwanda rushobora kugaruka ku mwanya wa kabiri muri raporo y’ubutaha kuko rwatangiye kohereza izindi ngabo 750 mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, rwohereje icyiciro cya mbere kigizwe n’ingabo 300 ziyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka, aho zizaba zifite inshingano zo kurinda umuhanda unyuramo ibicuruzwa uhuza umujyi wa Bangui na Cameroun.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bikomeje umuhigo wo gutanga umusanzu mu kurinda abasivile bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bya politiki, ndetse no kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bice birangwamo intambara n’umutekano muke hirya no hino ku Isi.

    Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bagezweho ingaruka n’intambara birimo kubegereza amazi, kububakira amashuri, gutanga ubufasha mu buvuzi n’ibindi.

    Ubu igihugu gifite abasirikare bake mu kubungabunga amahoro ku Isi ni Qatar ifite umwe, mu gihe ibihugu nk’u Bwongereza bufite ingabo 55o, u Budage 552, u Bufaransa 622 na ho u Bushinwa bukagira 2.471.

    Muri Afurika, Ethiopia ni yo ifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi bangana na 5.488 ikaba iri ku mwanya wa Kane, naho ibihugu bituranye n’u Rwanda biza mu myanya ya hafi ni Tanzania ku mwanya wa 14 n’ingabo 1.467, u Burundi ku mwanya 26 n’ingabo 768, Uganda ku mwanya 33 n’ingabo 651 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabo.

    Ingabo z’u Rwanda zitanga ubufasha no mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu zibungabungamo amahoro

    Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

  • “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo guha ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw'imindi ibiri mu Rwanda,kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bafitanye umubano w'amateka mu bufatanye ndetse no gushakira ubusugire abaturage.

    Yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y'ibihugu byombi uyu munsi,azatuma uruzinduko rwa Madamu Samia rutanga umusaruro mwiza kurushaho mu mubano mwiza w'ibihugu byombi.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Samia kandi ruzatuma ibihugu byombi bifatanya mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo umuhanda wa Gri ya moshi ndetse n'ishoramari,gutunganya amata,n'ibikorwa bikorerwa ku cyambu.

    Perezida Kagame yarangije ashimangira ko “U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n'abavandimwe na bashiki bacu bo muri Tanzania mu murongo wo kuba duhuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'ibirenze ibyo mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo mu bihugu byacu ndetse n'akarere kacu mu kwikura mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19.'

    Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z'igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro mu muhezo mbere y'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye ku mpande zombi.

    Samia Suluhu yaherekejwe n'itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Minisitiri w'Ibikorwaremezo n'ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n'inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

    Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y'ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

    Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-na-tanzania-bisangiye-ibirenze-umupaka-perezida-kagame

  • Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu wa Tanzania muri Village Urugwiro – #rwanda #RwOT

    Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z’igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.

    Samia Suluhu yaherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

    Uretse aba Perezida Samia Suluhu kandi yaherekejwe n’abayobozi bakuru b’ibigo birimo Icyambu cya Dar es Salaam n’ab’inganda zikorera muri Tanzania.

    Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu rwagaragajwe na bamwe mu bikorera bo mu Rwanda nk’umwanya mwiza wo kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ibibazo bikiburimo.

    Fatuma Ndangiza wigeze guhagararira u Rwanda muri Tanzania yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Suluhu i Kigali ari ingirakamaro kandi rushimangira imibanire myiza ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

    Ati “Uruzinduko rwe ruzafasha no kureba ahaba hakiri inzitizi mu buhahirane, ubucuruzi n’imigenderanire.”

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

    U Rwanda kandi muri politiki yarwo yo korohereza ishoramari, mu baza gushora imari harimo abikorera bo muri Tanzania bakomeje kuvuga imyato uburyo boroherezwa ndetse bakaba biteze ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wabo hari byinshi bishobora kwiyongeraho.

    Mu bakorera mu Rwanda harimo nk’ikigo cya Oilcom Rwanda Ltd, gifite ibigega by’ibikomoka kuri peteroli bifite ishoramari rya miliyoni 10$.

    Umuyobozi wa Oilcom, Dittfurth Patrick Joseph, yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari igikorwa bishimira bitewe n’uko boroherezwa mu buryo bwose igihe nta buriganya umushoramari agaragaje mu mikorere

    Ati “Turishimira gukorera mu Rwanda, bitewe n’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari kuko buri wese ahabwa amahirwe angana, upfa kuba wishyuye imisoro neza, ubwo nawe uzakora ubucuruzi neza, nta buriganya cyangwa gukwepa imisoro bihari.”

    Yakomeje agira ati “Niba ukurikiza amategeko y’igihugu, aha ni ahantu heza ho gukorera kereka uri umuntu ufite uburiganya, naho ubundi na bagenzi bacu b’Abanyetanzania, duhora tubagira inama, ndetse na Ambasade ikatugira inama yo kubahiriza amategeko ya hano, uyubahirije rwose nta kibazo wagira.”

    Uhagarariye Tanzania mu Rwanda, Ernest Jumbe Mangu, we yavuze ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari uruzinduko rufitiye inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.

    Ati “Ni urugendo rufite agaciro cyane bitewe n’uko ibi ari ibihugu 2 bihana imbibi kandi dufitanye umubano mu bucuruzi, ni byiza ko duteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu kugirango duteze imbere ubucuruzi.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda ni igihugu cy’ingenzi kuri Tanzania nk’uko na Tanzania ari igihugu gifite akamaro ku Rwanda, bitewe n’uko ni abaturanyi bakenerana kuri byinshi, kandi urabizi ko ntawuhitamo umuturanyi ni ngombwa rero ko ibi bihugu 2 bigomba gukora ibishoboka kugirango biteze imbere umubano wabyo.”

    Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y’ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

    Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.


  • Perezida Biden yategetse ko uwemeye gukingirwa Covid-19 ahabwa 100,000FRW #rwanda #RwOT

    Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

    Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa.

    Rimeze nk'iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

    Avugira muri White House kuwa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n'impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw'ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

    Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y'abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

    Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy'abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk'uko bivugwa n'imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by'abantu bafite imyaka y'ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

    Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa.”

    Ibi bije mu gihe imfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

    New York, California n'izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi.

    Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n'iburengerazuba.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-biden-yategetse-ko-uwemeye-gukingirwa-covid-19-ahabwa-miliyoni-frw

  • Umwalimu w'amashuri abanza yarahiriye kuba perezida wa Peru #rwanda #RwOT

    Pedro wavukiye mu gace k'icyaro kari mu dukennye cyane mu gihugu, yakuze afasha ababyeyi be batize imirimo y'ubuhinzi. Ari umunyeshuri muto, yagendaga n'amaguru amasaha arenga abiri kugira ngo agere ku ishuri.

    Nyuma yaje kuba umwalimu ku ishuri ribanza, akazi yakoze imyaka 25, n'umukuru w'urugaga rwabo. Mu gutumbagira akagera ku butegetsi, nubwo nta nararibonye na nke ku butegetsi, mu 2021 yatorewe kuba perezida wa Peru atowe cyane n'abo mu cyaro aho yakuriye.

    “Ntihazongere kuba umukene mu gihugu gikize!” niyo yari intero ye mu kwiyamamaza, mu kuvuganira abaturage ba Peru barakajwe n'ubukene. Rimwe yagize ati: “Nzi ibyo ari byo gukubura ishuri.”

    Pedro Castillo wiyita umuntu wa rubanda, ni gacye cyane yabonetse atambaye ingofero yera y'umuco w'iwabo ahitwa Cajamarca, cyangwa adafite 'crayon/pencil' nini cyane, ikirango cy'ishyaka ry'abemera politiki ya Karl Marx rya Peru, inasobanura akahise ke mu burezi.

    Avuga ko iki gihugu kitigeze kiyoborwa mu nyungu za rubanda nyamwinshi, kandi yasabye ko haba “impinduka zikomeye” mu kurwanya ubukene n'ubusumbane, zirimo guhindura itegeko nshinga.

    Abatavuga rumwe na we bagerageje kumugaragaza nk'umuhezanguni ufite ihuriro n'imitwe y'inyeshyamba zifite amatwara ya gikomunisti, ibyo we ahakana. Abamunenga kandi bavuga ko imwe mu migambi ye ishyira mu kaga iki gihugu kiri mu bifite ubukungu butajegajega muri Amerika y'Epfo.

    Igihe kirageze'

    Ni umwana wa gatatu mu bana icyenda iwabo, ubu afite imyaka 51, yigishije mu ishuri ribanza kuva mu 1995 kugeza mu 2020. Yagaragaje akayihayiho ka politiki mu 2002 ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi w'akarere (mayor) agatsindwa, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 mu myigaragambyo igendanye n'imishahara y'abalimu.

    Nubwo atari azwi cyane mu mijyi, uyu mwaka yiyamamarije kuba perezida, mu buryo butunguranye atsinda icyiciro cya mbere, ahigitse abandi bakandida 17. Arakomeza atsinda Keiko Fujimori, wahabwaga amahirwe unashyigikiwe n'abakuriye abacuruzi, akaba n'umukobwa w'uwahoze ari perezida wa Peru Alberto Fujimori.

    Intsinzi ye, amurushije amajwi 40,00 gusa, yemejwe nyuma y'icyumweru babara amajwi aho ababishinzwe bongeye gusubiramo amajwi yari yabonywe na Fujimori.

    Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhamagarire inzego zose kubakira hamwe…Peru idaheza, Peru idasumbanya, Peru yisanzuye.”

    Pedro Castillo yabashije kunyura benshi mu batuye iki gihugu barambiwe n'inkuru za ruswa zikomeye zaranze politiki mu myaka myinshi.

    Peru ifite igipimo kinini kurusha ibindi ku isi cy'abicwa na Covid-19 ubaze ku mubare w'abatuye igihugu, n'ukuzahara k'ubukungu kwashyize miliyoni nyinshi mu bukene.

    Arateganya kuzamura imisoro y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo ashyira imari mu bikorwa rusange, nk'uburezi n'ubuzima aho iki cyorezo cyagaragaje ibibazo birimo, akanahanga imirimo ibarirwa muri za miliyoni ku mwaka.

    Yagiye yoroshya zimwe mu mpande yari ariho zihejeje inguni, nk'aho yavugaga ko azegurira leta ibice bikomeye by'ubukungu, nk'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibitoro, ingufu z'amazi na gazi akanizeza kubaha iby'abantu ku giti cyabo.

    Kimwe mu bikomeye yizeje cyari ugusaba ko habaho referandumu kugira ngo Inteko ishingamategeko yandike irindi tegeko nshinga risimbura iryo mu 1993 ku bwa Alberto Fujimori.

    Castillo yasabaga ko hashyirwaho itegekonshinga rifite “ibara, impumuro n'icyanga cya rubanda”.

    Ariko bizamusaba kubiharanira mu mitwe yombi y'inteko ishingamategeko aho badakozwa izo mpinduka.

    Castillo, w'umunyagatolika arwanya yeruye gushyingira abahuje igitsina kimwe no gukuramo inda. Yashakanye na Lilia Paredes, nawe w'umwalimukazi, bafite abana babiri.

    Umuryango we wimukiye mu murwa mukuru, Lima, mbere gato y'uko arahira kuwa gatatu w'iki cyumweru, aho irahira rye ryanahuriranye n'isabukuru y'imyaka 200 y'ubwigenge bwa Peru.

    Uyu mugabo yavuze ko ataje kwigwizaho ubukire, ahubwo ko ashaka ko umushahara we uzaba ungana n'uwo yahembwaga nka mwalimu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwalimu-w-amashuri-abanza-yarahiriye-kuba-perezida-wa-peru