Tag: Politiki

  • Afghanistan: Abatalibani binjiye i Kabul, Perezida ahunga Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan
    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan

    Perezida Ghani yiyongereye ku baturage benshi ba Afghanistan n’abanyamahanga bakomeje guhunga igihugu kubera igitutu cy’Abatalibani basa n’abamaze kwigarurira igihugu. Gufata igihugu kw’Abatalibani benshi barabifata nk’ibigiye gushyira iherezo ku ntambara bamaze imyaka 20 barwana bagamije gufata igihugu no gukora impinduka mu mitegekere yacyo.

    Abatalibani barushijeho gufata ibice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zikuye ingabo zazo muri icyo gihugu, kuri ubu zikaba zohereje n’indege zo kuvana abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Afghanistan.

    Amerika ifatwa nk
    Amerika ifatwa nk’aho ari yo yahaye ubutegetsi Abatalibani

    source : https://ift.tt/3xOng80

  • Zambia: Perezida Lungu yamaganye ibyavuye mu matora hakiri kare #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora by'ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mucyeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry'impine y'amazina ye.

    Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanwe mu biro by'itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

    Mu kumusubiza, Bwana Hichilema yavuze ko ibyo yatangaje ari “igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy'ubutegetsi bucyuye igihe”.

    Bwana Lungu, urimo gushaka manda ya kabiri y'imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye “igikorwa cyose [cy'amatora] gihinduka impfabusa”.

    Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho.

    Akanama k'amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

    Habaye urugomo mu ntara y'amajyepfo, iy'amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse no mu ntara y'uburengerazuba, nkuko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

    Bwana Lungu yakomoje ku iyicwa ry'umukuru w'ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu ntara y'amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n'iry'indi mpirimbanyi y'urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro y'uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida yahagabye ingabo zo kunganira izihasanzwe.

    Indorerezi zo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) zasohoye raporo y'ibanze ku migendekere y'amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo “ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi”.

    Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa kane. Ku wa gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

    Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa gatanu.

    Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma yuko zimwe mu ndorerezi nkuru z'amashyaka zinenze akanama k'amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

    Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk'uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zambia-perezida-lungu-yamaganye-ibyavuye-mu-matora-hakiri-kare

  • Ribara uwariraye: Ingabo z’u Rwanda, icyigwa kuri Afurika inyotewe no gucecekesha imbunda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bubabare kandi bujyana n’ak’imuhana kaza imvura ihise ari na yo mpamvu nyuma yo kumva neza ikiguzi cyo kubura amahoro, u Rwanda rumaze igihe ruri ku isonga mu rugamba rwo gucecekesha imbunda muri Afurika, kugira ngo bwa bwigenge ba Nkwame Nkrumah, Julius Nyerere n’abandi baharaniye, bugerweho koko.

    Mu 2013, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biyemeje ko umwaka wa 2020 wagombaga gushira nta sasu ricyumvikana ku butaka bubarizwa ku mugabane wa Afurika.

    Ntabwo iyo ntego yagezweho nk’uko byari byemejwe kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutumva neza rya somo ry’ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2020, yabwiye abari bitabiriye Inteko Rusange ya 14 ya AU, ko uburyo rukumbi bwo gucecekesha imbunda muri Afurika ari uguhangana n’impamvu z’ubukungu na politiki zituma habaho akarengane n’intambara.

    Ku rundi ruhande ariko, nubwo gucecekesha imbunda ari yo ntero Abanyafurika bihaye nk’uburyo bwo kubaka Afurika ifite amahoro n’iterambere, muri iki gihe umugabane wa Afurika ufite intambara n’amakimbirane bitwara ubuzima bw’abantu mu bice 18 bitandukanye.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka w’Ubwigenge bwa Afurika ku wa 25 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yavuze ko u Rwanda rutazateshuka ku ntego rwiyemeje yo kubungabunga amahoro no gucecekesha imbunda ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.

    Ati “U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Mugabane wacu no hanze yawo, haba kurinda abasivili no gufatanya n’abandi kugera ku ntego wihaye yo gucecekesha imbunda.”

    Minisitiri Dr. Biruta yakomeje avuga ko gucecekesha imbunda bikiri intego nyamukuru, ashimangira ko koroshya ubuhahirane no kurema isoko rusange rya Afurika [AfCFTA] ari intambwe igeza Afurika ku nzozi zayo zo kugera ku mahoro n’umutekano birambye, bijyanya n’iterambere ry’ubukungu ridasigaza n’umwe inyuma.

    Ku Rwanda; ijoro ribara uwariraye

    Amateka y’amakimbirane n’ibibazo bya politiki byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo no kongera kwiyubaka mu myaka 27 ishize, ni ibintu kugeza ubu bigora benshi kubyumva.

    Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo zirenga ibihumbi birindwi mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi, ku isonga hakaza umugabane wa Afurika.

    Ingero si izo gushakisha. Mu minsi mike ishize zageze ku cyo benshi bitaga ko kidashoboka muri Mozambique ubwo zigaruriraga agace ka Mocímboa da Praia kari mu Ntara ya Cabo Delgado kari kamaze imyaka itanu mu maboko y’imitwe y’iterabwoba.

    Mu mpera za 2020, zatabaye cyane Centrafrique ubwo yari igiye mu matora ya Perezida, inyeshyamba zigashaka kubyuririraho ngo ziyahungabanye zinakure ku butegetsi Perezida Faustin Archange Touadera.

    Abasesengura politiki mpuzamahanga n’umutekano, basobanura ko u Rwanda ruzi kandi rusobanukiwe uko bimera kubaho mu makimbirane abaturage badafite amahoro n’umutekano kuko ari na byo bidindiza iterambere ry’abenegihugu.

    Ambasaderi Polisi Denis, ni umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda akaba na Komiseri mu Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango uharanira ukwigira n’agaciro ka Afurika, Pan African Movement.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Abanyarwanda bazi neza uburyo amahanga yabatereranye bageze mu byago kandi ibyo byago bari barabitewe n’abazungu baciyemo ibice Abanyarwanda. Iyi ngo ni impamvu ituma by’umwihariko Perezida Kagame adashobora kwemera kurebera ahari amakimbirane n’amacakubiri.

    Ati “Uzi uburyo abazungu badutereranye, abazungu twe badutereranye kuva kera, badutera ibibazo barangije baradutererana, twe rero turashingira ku bimenyetso.”

    Yakomeje agira ati “None abaperezida bamwe bo muri Afurika batangiye kubona ko na bo abazungu babatera ibibazo barangiza bakabatererana, noneho batangiye kuvuga bati ’ariko twakwishatsemo ibisubizo nk’Abanyafurika?’”

    Kuva mu mwaka wa 2004 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, ibikorwa rushimirwa kenshi.

    Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa gatanu ku Isi mu kugira Abasirikare n’Abapolisi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino.

    Kuri Amb. Joseph Nsengimana, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ko rufite ubushake bwo gutabara ibindi bihugu biri mu bibazo nk’ibyo rwanyuzemo.

    Ati “U Rwanda rwagaragaje ubushobozi cyane cyane muri ibyo byo gutabarana, rwagiye rwerekana ko rushaka guhindura ibintu bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, aho rwagiye muri ubwo butumwa hose rwagaragaje ko u Rwanda n’uburyo abasirikare bagenda bagamije gutabara abaturage baba bamerewe nabi.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo byose bikomoka mu mateka y’u Rwanda, ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Isi yose ireberera, nyuma yaho mu byemezo leta y’u Rwanda yafashe ni ukugira ngo ibyatubayeho ntibizagire ahandi biba, yiyemeza gutabara cyane cyane abaturage bari mu bibazo.”

    Igihe kirageze ngo Abanyafurika bakanguke

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika byakunze gushinjwa n’Abenegihugu babyo ndetse n’abahirimbanira ukwigira k’uyu mugabane, ko aho kwicara ngo bashake ibisubizo by’ibibazo byabo bategereza ko bazabikemurirwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, ibyo ybagezweho kandi neza.

    Ibi bikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na n’ubu amahanga ntarabasha kubisobanukirwa ndetse na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, aherutse i Kigali kuzishimira.

    Abasesengura politiki n’umutekano bagaragaza ko igihe kigeze ngo Afurika na yo ubwayo ibone ko ikwiye kwishakamo ibisubizo cyane ko hari ingero zimaze kugaragaza ibishoboka ugendeye ku Rwanda.

    Polisi Denis agira ati “Ni umugambi wa Afurika ujyanye ndetse n’icyerekezo 2063, u Rwanda kandi rwagize uruhare rukomeye mu gusobanura ko Afurika tugomba kwigira ari na byo ahora atubwira Abanyarwanda, tukabanza tukigira, tukihesha agaciro kandi iyo twihesheje agaciro n’abandi barakaduha.”

    Yakomeje agira ati “Ni muri ubwo buryo utangiye kubona abaperezida bo muri Afurika batangiye kumva uwo murongo mugari w’ibitekerezo, kumva ko niba batewe bashobora kwitabaza abaturanyi, kumva ngo nta guhora tujya gusaba ubufasha ahandi bwaba ubw’ubukungu n’umutekano.”

    Polisi avuga ko uburyo burambye bwo kurandura amakimbirane n’intambara muri Afurika, ari na bwo buzageza ku mwanzuro wo gucecekesha imbunda ari ugutsinsura imitwe y’inyeshyamba n’ibikorwa byayo by’iterabwoba aho biva bikagera.

    Abaturage bakuwe mu byabo n’ibitero by’iterabwoba amakiriro bayateze kuri Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zagiye muri Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bagarura icyizere mu bana

    Abari barihebye barahungabanyijwe n’imitwe y’iterabwoba babona Abapolisi b’u Rwanda bakagarura icyizere cyo kubaho

    Gutabara inkomere no gutanga ubufasha bw’ibanze Ingabo z’u Rwanda zihora ku isonga

    Ibikorwa by’ubuvuzi na byo biri mu bigirwamo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda

    Ibikorwa byo kubakira abatishoboye ntabwo babikora i Kigali gusa no mu mahanga iyo bagezeyo barabikomeza

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ntabwo ziba zifite inshingano z’urugamba gusa ahubwo zinakora ibikorwa byo guteza imbere ibyo bihugu ziba zoherejwemo

    Mu bihe by’amatora, Abasirikare b’u Rwanda nibo bari bacunze umutekano muri Bangui

    Umupolisi w’u Rwanda arimo gufasha abaturage bo muri Centrafrique kubona amazi meza

    source : https://ift.tt/3AHzkd8

  • Abantu 10 bakoranye bya hafi na Perezida Kagame ubu bakaba bafunze cyangwa barahunze bashinjwa kurwanya ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, nyuma yo gusubiza amaso inyuma, turabagezaho urutonde rw’abantu 10 bigeze gukorana bya hafi na Perezida Paul Kagame mu myanya ikomeye y’ubuyobozi n’iya gisirikare, bakaba bari mu baza ku isonga mu bashinjwe mu nkiko ibyaha birimo ibyo kurwanya ubutegetsi bwe no kugambirira kubugirira nabi cyangwa kumugirira nabi ubwe nk’Umukuru w’igihugu.

    1- Gen Kayumba Nyamwasa

    JPEG - 42.6 ko

    Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

    Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda. Yagiye kandi ashinja Perezida Kagame ibyaha birimo n’icyo guhanura indege y’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana.

    2 – Colonel Patrick Karegeya

    JPEG - 55.2 ko

    Col Patrick Karegeya nawe yahoze afite umwanya ukomeye yahawe na Perezida Kagame, akaba yarigeze gukorera ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Nyuma yo gufungwa kabiri, muri 2006 yaje kwamburwa ipeti rye rya Colonel.

    Uyu nawe yaje guhungira muri Afurika y’epfo muri 2007 ndetse aza kuburanishwa adahari muri 2011, ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y’igifungo. Uyu nawe yaje kwerura ko adacana uwaka na Perezida Kagame anarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bweruye, kugeza ubwo yaje kwicwa arasiwe muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014.

    3- Major Rudasingwa Theogene

    JPEG - 166.1 ko

    Major Rudasingwa Theogene we yabaye umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika, aba Umunyamabanga mukuru wa RPF ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahungiye muri Amerika muri 2004 ndetse nawe muri 2011 aza guhamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Kugeza n’ubu, uyu ari mu barwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.

    4- Gerard Gahima

    JPEG - 37.4 ko

    Gerard Gahima yigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, ndetse yanabaye Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Nyuma nawe yaje guhunga, ndetse aza no kujya mu ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nawe yagejejwe imbere y’ubutabera ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y’igifungo.

    5- Col Tom Byabagamba

    JPEG - 68.3 ko

    Col.Tom Byabagamba yahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida Paul Kagame, ariko nyuma yaje gutabwa muri yombi ndetse yaje guhamwa n’ibyaha akatirwa igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

    Muri Werurwe 2016, Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta ; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge. Yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yahise ajurura maze igifungo kiza kugezwa ku myaka 15.

    Nyuma ariko, muri uyu mwaka wa 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu Col Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura aregwa ko yakoze ubwo yari muri gereza.

    6 – Brig Gen Frank Rusagara

    JPEG - 136.2 ko

    Brig Gen Frank Rusagara, yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, ndetse uyu ni muramu wa Col Tom Byabagamba dore ko n’urubanza baburanaga bari kumwe, nawe akaba yarakatiwe igifungo muri Werurwe 2016 ahita ajurira.

    Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko. Yahise ahanishwa gufungwa imyaka 20 ariko arajurira, biza kurangira akatiwe igifungo cy’imyaka 15.

    7- Lt Joel Mutabazi

    JPEG - 33.4 ko

    Mbere yo gutoroka mu ngabo z’u Rwanda, Lt Joel Mutabazi yakoreraga akazi mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi. Akaba yari mu barinze urugo rw’umukuru w’igihugu ruherereye ku kiyaga cya Muhazi.

    Lt Joel Mutabazi yahanishijwe igifungo cya burundu ndetse no gukurwaho impeta za gisirikare, uyu mwanzuro ukaba warafashwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 3 Ukwakira 2014 nyuma yo gusanga Joel Mutabazi wari ufite ipeti rya Lieutenant ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga muri uru rubanza rwitiriwe urw’iterabwoba. Yaregwaga ibyaha birimo iterabwoba, kugambirira kugirira nabi igihugu n’umukuru w’igihugu ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibi ku Rwanda irimo FDLR na RNC, bimwe mu bikorwa bashinjwaga hakaba hari harimo gutera gerenade zagiye zihitana ubuzima bw’abantu mu gihugu.

    8 – Rujugiro Ayabatwa Tribert

    JPEG -

    Umunyemari Rujugiro, ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by’ubukungu, by’umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b’Umukuru w’Igihugu bakomoka ku isi hose barimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

    Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y’Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Rujugiro mu myaka ishize yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y’Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye nyuma y’uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Iyo mitungo irimo inyubako yahoze yitwa UTC ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, yavugaga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri 20.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

    Muri 2017 ariko iyi nyubako yaje gutezwa cyamunara kuburyo ubu yanahinduriwe izina n’abayegukanye mu cyamunara. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n’abandi cya 6.877.150.000 Frw

    Ikigo cy’igihugu cy’imisoro cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by’amafranga y’u Rwanda. Umunyemari Tribert Rujugiro, cyamunara irangiye yavuze ko bitari kera azasubirana inyubako ye ngo kuko ikintu cy’umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyir’ubwite yifuje kukigurisha.

    Yagize ati 'Abayiguze baribeshya cyane kuko ikintu cy’umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyene cyo we yemeye akakigurisha.Kuba rero waguze ikintu cy’umuntu uziko uwo ukiguzeho atari we nyene cyo naho yaba ari Leta uratakaza.'

    9- David Himbara

    JPEG - 28.8 ko

    Dr David Himbara ni impuguke mu by’ubukungu, akaba ndetse yaranabaye umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’ubukungu. Gusa yaje guhunga ndetse ntavuga rumwe n’uwo yari abereye umujyanama kimwe n’ubutegetsi bwe bwose, mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akaba ahora agaragaza ko arwanya Leta y’u Rwanda.

    10- Twagiramungu Faustin

    PNG - 304.6 ko

    Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Twagiramungu yahawe umwanya bigizwemo ubushake na Perezida Kagame, kuko nk’uwari uyoboye ingabo zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, yari afite ijambo nyamukuru.

    Nyuma yo kuva kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Twagiramungu yahungiye i Burayi, aho yahise ashinga ishyaka RDI Rwanda rwiza ritavuga rumwe kandi rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahora avuga amagambo agaragaramo kunenga no gutuka Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Abantu-10-bakoranye-bya-hafi-na-Perezida-Kagame-ubu-bakaba-bafunze-cyangwa-barahunze-bashinjwa-kurwanya-ubutegetsi-bwe

  • Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe na Arsenal yinjiye muri shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe no kuba ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi w'Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo iyi kipe ya Arsenal yari imaze gutsinwa na Brentford FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo iyi kipe y'ubukombe yatsindwa n'iriya kipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Yagize ati 'Ibi ni ibiki?? Ni umupira w'amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n'abafana bayo ntibakwiriye umukino nk'uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk'umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!'

    Yagafaragaje ko iyi kipe imaze imyaka myinshi rimwe yitwara neza ubundi bikanga ariko ko 'kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi b'iyi kipe badakwiye 'kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk'ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.'

    Ikipe ya Arsenal isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda no muri Africa, yagiye igarukwaho nyuma y'uko Perezida Kagame agaragaje ko ababajwe na yo kuri iriya ntsinzwi.

    Ibinyamakuru binyuranye birimo n'ibikomeye byahise byandika kuri iyi nkuru, bivuga ko Perezida Kagame Paul yagaragaje ko yifuza impinduka muri iyi kipe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/perezida-paul-kagame-yagaragaje-akababaro-yatewe-na-arsenal-yinjiye-muri-shampiyona-itsindwa-nikipe-ikizamuka/

  • Minisitiri Busingye yakiriye intumwa za Angola ziri kwihugura kuri gahunda z’u Rwanda mu kurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Kanama 2021, ni bwo Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Angola wari uri kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

    Minisitiri Busingye yagaragarije iri tsinda ko u Rwanda rwashyizeho amategeko na gahunda zitandukanye zifasha mu gukumira ruswa ndetse n’ugaragaweho ruswa yaba umuturage cyangwa umuyobozi abihanirwa bikomeye cyane.

    U Rwanda rwashyizeho itegeko rihana icyaha cya ruswa aho riteganya ko umuntu ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Minisitiri Busingye ati “Ikindi kintu twashyizeho uburyo bwo kubazwa inshingano, aho n’ubwo yaba ari umuyobozi wakiriye cyangwa watanze ruswa arabiryozwa, bikaba byanabera abandi urugero bagahera ko batinya ruswa.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi kintu wenda gikomeye, twashyizeho inzego zitandukanye zirimo nk’Urwego rw’Umuvunyi ndetse tukagira na Polisi y’Igihugu n’izindi zifatanya mu guhashya ruswa. Ibi binajyana n’ubukangurambaga dukora duhereye hasi mu mashuri buri muntu akamenya ububi bwo kwakira cyangwa gutanga ruswa.”

    Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

    Yagize ati “Twaje hano gusura u Rwanda, ejo twari kuri polisi n’izindi nzego zitandukanye badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

    Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera ritangaza ko u Rwanda rwamaze koherereza Angola, inyandiko zigaragaza abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside bari muri kiriya gihugu.

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio yavuze ko mu minsi iri imbere hari amasezerano ibihugu byombi biteganya kugirana agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ubutabera.

    Minisitiri Busingye na mugenzi we Dr Sebastiao Domingos Gunza bagiranye ibiganiro byibanze kuri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ruswa

    Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza (ibumoso), Minisitiri Busingye na Ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Oct vio nyuma y’ibiganiro bagiranye

    Nyuma y’ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3iLLqMo

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Misiri wasoje inshingano ze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yoherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2018. Ku wa 16 Mutarama uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2021.

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yagiye agira uruhare mu kwagura umubano igihugu cye kigirana n’u Rwanda haba mu buzima n’ubucuruzi.

    Igikorwa yaherukaga gukora ni icyabaye muri Kamena 2021, ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bashyiraga umukono ku masezerano yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.

    Kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

    Muri iyo myaka, Abanya-Misiri barushijeho kwerekeza amaso mu gushora imari mu Rwanda ari nako batinyura Abanyarwanda gushora imari muri icyo gihugu.

    Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

    Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari umaze imyaka itatu ari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari uhagarariye Misiri mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018

    source : https://ift.tt/3jZzZjA

  • Bamwe bashobora kwibira muri metero 500! Ubushobozi bw’abakobwa ba RDF bari ku rugamba muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Urugero ni urw’abari mu Ishami ry’Ingabo zirwanira mu Mazi, bari ku rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique. Barimo abashobora gutwara ubwato bwa gisirikare, abakoresha imbunda nini za karahabutaka, abashobora kwibira mu mazi hasi kure bakarohora umuntu cyangwa se bagakurikiranayo umwanzi n’abandi.

    Babiri bari muri ubu butumwa bafite ubwo bushobozi. Bombi nta myaka myinshi bamaze mu gisirikare kuko binjiyemo mu 2017, muri iyo myaka yose bize gukoresha intwaro, gukoresha imbunda nto n’inini, gukanika ubwato ndetse no kubutwara.

    Urugero ni urwa Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo.

    Asobanura ko aho yavukiye nta mazi magari ahaba ku buryo byatuma amenya koga, ariko ngo yageze mu gisirikare ashyirwa mu ngabo zirwanira mu mazi, ariga amenya byose.

    Ati “Mu mazi ushobora no kumaramo n’isaha, mu mazi hasi ku mucanga, wanakwiturirayo bitewe n’ibikoresho ufite.”

    Mu bikoresho yifashisha iyo agiye mu mazi hasi, aba yambaye umwambaro umurinda ubukonje ndetse afite n’imashini imwongerera umwuka.

    Ati “Amazi magari nayabonye ngeze mu kazi, iwacu nta mazi ahaba, nabikunze ngeze mu kazi. Njye kwisanga muri marine ni igisirikare nyine, nisanze muri marine, ndayikunda cyane noneho amazi mpita nyakunda ku buryo numva najya hasi nkareba ikintu kiriyo icyo aricyo cyose.”

    Kuri we Inyanja y’Abahinde iroroshye ku buryo ashobora kuyimanukamo hasi akagera mu ntera ya metero 500. Ati “Metero 500 nagerayo…nahagera nkaba nashaka ikiriyo nkakibona nkakizamura.”

    Atewe ishema no kuba yarizewe, agahabwa inshingano zo kujya kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Kuri we, ni igisubizo ku bantu bose bumvaga ko abakobwa badashoboye, ko bagomba guhezwa mu mirimo imwe n’imwe.

    Ati “Abantu batazi ibya gisirikare baritinya cyane, bakavuga ngo umusirikare w’umukobwa ntabwo ibi n’ibi yabishobora, bakitinya bakumva na bo batajya mu nyanja. Uko bagenda batubona turi kumwe n’abahungu mu kazi nk’aka ni ko bagenda babyumva. Icyo nashishikariza abandi bitinya, ni uko bakwiriye kuza mu kazi nk’aka tugakorera igihugu, icya mbere ni icyizere.”

    Nyiramana asobanura ko afite ubushobozi bwo gukanika ubwato, kubutwara no gukoresha imbunda. Ati “Buri kimwe nkisangamo”.

    Mugenzi we witwa Uwizeye Pascasie na we yinjiye mu gisirikare mu 2017 atewe ishema no kuba ari umwe mu biyambajwe mu rugamba rwo kugarura amahoro i Cabo Delgado.

    Ati “Nk’umuntu w’umukobwa bimpa ishema, bagenzi banjye na bo nasize nabo bakumva ibyo dukora, bikabashimisha.”

    Kimwe na mugenzi we, yageze mu gisirikare ahabwa kujya mu ngabo zirwanira mu mazi. Bose bahuriza ku kuba gutwara ubwato no kubukanika bitarigeze bibatwara igihe kinini.

    Ati “Njye numvaga nshaka kuba ingabo y’igihugu, haba ku butaka, haba ku mazi, haba mu kirere, numvaga ndi tayari kubikora byose. Ku bw’amahirwe banjyana muri Marine.”

    Iyo muganira, asobanura ko mbere yo kujya mu bwato ikintu cya mbere abanza gukora ari ukutegura neza, akareba neza niba nta kibazo bufite, ko moteri ikora, abo bari kumwe niba bafite ibikoresho bishobora kubarinda mu gihe habaye nk’umuhengeri. Ntajya agenda kandi adafite imbunda ashobora kwifashisha bibaye ngombwa.

    Ati “Igihe maze muri marine kinyemerera kuba naha ubufasha bagenzi banjye turamutse tugize ikibazo mu mazi. Umuntu utekereza ko abakobwa badashoboye, nta kintu na kimwe abahungu bakora tudakora, twese turafatanya kandi imbaraga zose ni zimwe.

    “Mbere bumvaga ko nta mukobwa ushoboye, ko yaba ingabo y’igihugu ngo abe yaba urwanira mu mazi cyangwa atware ubwato ariko njyewe uko numva na bagenzi banjye dukorana, byaradushimishije kuko akazi kose tugakorana na basaza bacu, haba gutwara amato, haba kuyakanika, umuhungu n’umukobwa twese turi bamwe.”

    Mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, hari izirwanira mu mazi ziri ku Cyambu cya Afungi. Zihakora uburinzi amanywa n’ijoro zigenda mu mazi ndetse izindi ziri hafi mu nkengero.

    Mu minsi yashize, muri icyo cyambu higeze kuba igitero cy’imitwe y’iterabwoba ku kirwa kikirimo. Izo ngabo ni zo zazirwanyije, bamwe muri abo barwanyi banafatwa ari bazima.

    Mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, abakobwa ntabwo bigeze bibagirana. Ni bamwe mu bari mu Ishami rirwanira mu Mazi.
    IGIHE yaganiriye n’umwe muri bo, asobanura uko bakora akazi kabo.

    📽️ @PGirinema pic.twitter.com/nVjtVuY6CX

    — IGIHE (@IGIHE) August 13, 2021

    Ubu bwato bwakuwe mu Rwanda bwoherezwa muri Mozambique kugira ngo bufashe izi ngabo mu kazi ziri gukora

    Aba bakobwa bafite ubushobozi bwo kurashisha imbunda zikomeye no gutwara ubwato

    Bafatanya na basaza babo mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano mu Cyambu cya Afungi

    Uwizeye Pascasie yinjiye mu gisirikare mu 2017, ubu ni umwe mu bahanga mu gukoresha ubwato yaba kubutwara no kubukanika

    Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo

    Aba bakobwa batewe ishema n’icyizere bagiriwe n’igihugu bakoherezwa mu kazi muri Mozambique ko kugarura amahoro

    source : https://ift.tt/3AxQ2vw

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Misiri usoje imirimo ye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Muhamed, yari agiye gusezera kuri Perezida Kagame, nyuma y’imyaka itatu yari amaze ahagarariye igihugu cye cya Misiri mu Rwanda.

    Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018.

    U Rwanda na Misiri bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ukaba ugaragarira mu mishinga y’ubutwererane irimo ubucuruzi, uburezi, ubuzima, umutekano n’ibindi.

    Abashoramari bo mu Misiri bishimira gukorera mu Rwanda, urugero ni aho buri mwaka abacuruzi b’Abanyamisiri bagira igihe cyo kuza mu Rwanda mu imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa iwabo, ndetse bakanitabira imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ribera i Kigali.

    source : https://ift.tt/3AIeevi

  • Abashyigikiye umutwe wiyita IS muri Mozambike bibasiye u Rwanda kuri interineti #rwanda #RwOT

    Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n'igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo uyu mutwe uherutse kuvuga wamagana iki gihugu.

    Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y'ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z'ibihugu bya Afurika byo kunesha uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.

    Ingabo z'u Rwanda ziherutse gutangaza ko zafashije Mozambique kwisubiza umujyi ukomeye urimo icyambu wa Mocimboa da Praia mu majyaruguru y'igihugu.

    Inyandiko n'ubutumwa bishya by'abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y'itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z'ukwa munani.

    Bifata u Rwanda nk'igihugu cy'umwanzi cy'abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b'abayisilamu.

    Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n'amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

    BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z'ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

    Inyandiko n'ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n'igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

    Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n'umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

    Ubutumwa bumwe buravuga ngo: “O Bakirisitu b'u Rwanda, ibikorwa by'urugomo byanyu ku Bayisilamu b'inzirakarengane n'ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

    Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

    Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y'igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b'abirabura bakatwa amajosi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b'abasivile bo muri Afurika y'uburengerazuba n'iyo hagati.

    Mu bundi butumwa Bariqa kivuga ko abahutu b'abakirisitu bishe abatutsi b'abayisilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibi ariko bikaba ari amakuru ayobya.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique ziherutse gutangaza ko zifatanyije bafashe umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

    Hari hashize imyaka irenga ibiri inyeshyamba zarigaruriye uyu mujyi – ari nawo urimo icyicaro gikuru cy'akarere ka Mocímboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado.

    Mu gihe kigera ku kwezi ingabo za Mozambique zitangiye gufashwa n'iz'u Rwanda, zisubije ibice byinshi byari byarafashwe n'izi nyeshyamba, bivugwa ko zikorana n'umutwe wa Islamic State (IS).

    Ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'amajyepfo (SADC) nazo zakurikiye iz'u Rwanda zijya gufasha iza Mozambique.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abashyigikiye-umutwe-wiyita-is-muri-mozambike-bibasiye-u-rwanda-kuri-interineti