Tag: Politiki

  • Igihu kuri Coup d’Etat eshatu zateguriwe Kayibanda, iya nyuma ikamuhitana – #rwanda #RwOT

    Habyarimana yarinze ava ku butegetsi bitarasobanuka, ari nako bikimeze kuri ubu kuko bake basigaye bayigizemo uruhare nka Col Simba Aloys, na Colonel Serubuga Laurent baruciye bakarumira.

    Ni Coup d’Etat yakozwe itunguranye mu baturage, gusa hari amakuru agaragaza ko hari hashize igihe itegurwa, ikagenda iburizwamo kugeza mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Nyakanga ubwo yashyirwaga mu bikorwa.

    Kayibanda yahiritswe mu Rwanda hashize umwaka hari imvururu zishingiye ku moko, zatumye ibihumbi by’abatutsi bari bari mu mashuri birukanwa n’Abahutu, abari mu mirimo babuzwa kuyisubiramo ari nako hirya no hino abandi bicwa.

    Ibyo bikorwa byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ariko Leta ya Kayibanda iryumaho. Mu bindi bibazo byari bihari, ni amatora ya Perezida yagombaga kuba mu 1973. Kayibanda w’ishyaka MDR Parmehutu, yari ari gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma yemererwaga n’Itegeko Nshinga, ariko yashakaga ko bihindurwa akemererwa kongera kwiyamamaza.

    Umunsi Kayibanda yahiritsweho, niwo munsi hagombaga kuba kongere rusange y’ishyaka rye MDR Parmehutu, aho byari biteganyijwe gutora uzarihagararira mu matora ya Perezida yari kuba muri Nzeri.

    Nubwo Kayibanda yahiritswe muri Nyakanga 1973, umugambi wo kumuhirika bivugwa ko watangiye gucurwa mu 1972. Igitabo Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda cya Shyirambere J Barahinyura [1988], kivuga ko muri Gashyantare 1972 , Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamenye amakuru y’uko hari agatsiko k’abacanshuro b’abanyamahanga bashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

    Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo imenye abashakaga guhirika Kayibanda, baza kumenya umwe mu bacanshuro bari bateguwe ngo bazakore akantu. Uwo mucanshuro Leta yaramwegereye, ageze aho yemera kwerekana inyandiko zizewe zagaragazaga intwaro zari kwifashihwa muri uwo mugambi.

    Barahinyura mu gitabo cye, avuga ko izo ntwaro basanze zari zaragiye zihishwa ahantu hatandukanye muri Kigali, Ruhengeri na Bugesera. Bimaze kumenyekana, za ntwaro zarafashwe zijyanwa i Kigali naho abasirikare bakekwagaho uruhare mu gutegura uwo mugambi, bahindurirwa inshingano abandi bajyanwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho kwirukanwa cyangwa gufungwa.

    Habyarimana yashatse kuva mu gihugu ngo Kayibanda yicwe adahari

    Umugambi wo guhirika Kayibanda ngo wakomeje gutegurwa mu ibanga ndetse bivugwa ko u Bubiligi bwari bubifitemo uruhare cyane.

    Urugero ni nk’aho muri Gicurasi 1973, Minisiteri y’Ingabo mu Bubiligi yatumiye Habyarimana wari Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda, mu ruzinduko rwagombaga kuba tariki 17 Gicurasi uwo mwaka.

    Muri icyo gihe yari kuba ari mu ruzinduko, Barahinyura avuga ko ari bwo ubutegetsi bwa Kayibanda bwagombaga guhirikwa, Kayibanda n’ibyegera bye bakicwa.

    Ngo ibyo byagombaga gutera imyivumbagatanyo mu gihugu haba mu baturage no mu ngabo, hanyuma Habyarimana agahita aherekezwa n’abacanshuro b’Ababiligi hutihuti, bakagaruka mu gihugu gusubiza ibintu mu buryo.

    Igitabo kivuga ko nta muntu n’umwe washoboraga gukeka ko yagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi kuko byari kuba byabaye ari hanze y’igihugu.

    Kayibanda yahiritswe hashize iminsi abizi ko ashobora guhirikwa

    Uwo mugambi waje kuburizwamo kuko amakuru yageze kuri Perezida Kayibanda mbere y’uko biba, abibwiwe n’inshuti ye yo mu Bubiligi.

    Nubwo Kayibanda yari azi amakuru, ntabwo yahise afata umwanzuro. Igitabo cya Barahinyura kigira giti “Yarategereje habura umunsi umwe ngo tariki 17 Gicurasi igere, asaba Habyarimana gusubika uruzinduko mu Bubiligi, amubwira ko biturutse ku mutekano muke wari uri ku bice bigabanya u Rwanda n’u Burundi.”

    Icyo gihe mu Burundi hari hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku moko, Leta ya Michel Micombero ishinjwa kwica Abahutu, ibintu byamaganywe cyane na Leta ya Kayibanda.

    U Burundi bwo bwashinjaga u Rwanda kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, rubinyujije mu kohereza abacanshuro bo kwica Abahutu kugira ngo bigerekwe kuri Leta y’u Burundi.

    Kayibanda yabwiye Habyarimana ko nta bandi bayobozi bashobora kujya kureba uko ikibazo giteye, Minisitiri w’ingabo adahari kandi ari ikibazo kireba umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

    Ntabwo Habyarimana yashoboraga gusuzugura umugaba mukuru w’ikirenga, byongeye ari mu migambi nk’iyo yo kumwigiraho umwana mwiza ngo azamuhirike ku butetegsti.

    Umugambi warapfubye, wongera kugeragezwa tariki 9 Kamena 1973 ariko nabwo biranga, nubwo ho Barahinyura atavuga uko byagenze.

    Ku nshuro ya nyuma ari na bwo umugambi wabahiriye, ni tariki 5 Nyakanga 1973. Uwo munsi nabwo Habyarimana yari yiriwe i Gisenyi ategura ubukwe bwa murumuna we, ari na byo kugeza n’ubu umuryango we ushingiraho uvuga ko atari we wateguye Coup d’Etat, nubwo batavuga uburyo ari we wahise ayobora abahiritse ubutegetsi.

    Mu ijoro rya tariki 4 rishyira tariki 5 Nyakanga 1973, Kayibanda yahiritswe ku butegetsi n’abo yitaga abasirikare b’abizerwa bayobowe na General Major Habyarimana Juvenal. Iryo joro Kayibanda wari utuye mu mujyi wa Kigali hafi y’ahubatse Marriot Hotel kuri ubu, yarafashwe ajyanwa muri gereza we na benshi mu ba Minisitiri be n’abahoze ari ibyegera bye.

    Bamwe bahise bajyanwa muri gereza ya Ruhengeri, abandi bafungirwa muri gereza ya Kigali mu gihe Kayibanda yajyanywe gufungirwa ukwe kure y’umurwa mukuru ahitwa Rwerere, ubu ni muri Burera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

    Igitabo Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda, kivuga ko Abanyarwanda by’umwihariko abari batuye muri Kigali, bari bamaze igihe bifuza impinduka ku butegetsi ariko ko nta n’umwe wakekaga ko bwafatwa n’abasirikare. Nta n’uwakekaga ko bwafatwa binyuze mu guhirika ubutegetsi cyane cyane ko n’ubundi igihugu cyari kiri kwitegura amatora ya Perezida.

    Hari aho Habyarimana amaze kujya ku butegetsi na we yavuze ko yabugiyeho bimutunguye. Yavuze ko yabanje kujya aburira Kayibanda ku bibazo byari biri mu gihugu ariko ntamwumve kubera abantu bamujyaga mu matwi bamubwira ko atagomba kwizera Habyarimana.

    Yatanze urugero rw’uburyo mu ijoro ryo ku wa 4 rishyirwa uwa 5 Nyakanga, ngo bahiritse Kayibanda birwanaho kuko ibyegera bye byari byamaze gutegura kwica Habyarimana.

    Yagize ati “Ni nk’igitangaza kuba njye ubavugisha uyu munsi nkiriho, nkaba narabashije gusimbuka umutego wari watezwe tariki 5 Nyakanga 1973 mu gitondo kare. Nagombaga kwicwa mbere na mbere, hagakurikiraho ubwicanyi buteye ubwoba.”

    Hari amakuru yakunze kuvugwa ko ku mugoroba Kayibanda yahiritswemo, Habyarimana yagiye mu rugo rwe mu mujyi wa Kigali. Ngo akihagera, Capitaine Bizimana André wari ushinzwe abarinda umukuru w’igihugu yamwirukankanye ashaka kumurasa, undi akiruka n’amaguru akamucika.

    Major Théoneste Lizinde wabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu gitabo cye yise ‘La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe’, yavuze ko bahiritse Kayibanda kuko ishyaka rye Parmehutu ryari rimaze kuba igikoresho cyo guhohotera abaturage aho kuzamura abahutu nk’uko ari byo ryari ryiyemeje.

    Igiteye urujijo, ni uburyo Kayibanda yakomeje kubona amakuru y’uko ashobora guhirikwa ku butegetsi, ntagire icyo akora.

    Barahinyura avuga ko Kayibanda yumvaga Habyarimana ari inshuti ye itapfa kumuhirika, kandi akizera cyane abasirikare be cyane, bikiyongeraho ko yari umuyoboke ukomeye w’idini Gatolika.

    Inkuru bijyanye: Impaka z’urudaca kuri Coup d’état yakorewe Kayibanda,Twagiramungu avuga ko yateguriwe muri Zaïre

    Bamwe mu basirikare bakuru biyise ‘camarades du 5 juillet 1973’ bafashije Gen Major Habyarimana guhirika Kayibanda

    Hari Coup d’Etat Kayibanda yaburijemo nyuma y’amakuru yahawe n’inshuti ze zo mu Bubuligi

    Gen Maj Habyarimana (iburyo) asangaira na Perezida Kayibanda yaje guhirika ku butegetsi muri Nyakanga 1973

    source : https://ift.tt/2UPWkHy

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 Compact With Africa ibera mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal bahuriye muri iyi nama bagirana ibiganiro
    Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal bahuriye muri iyi nama bagirana ibiganiro

    Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ikaba iyoborwa na Minisitiri w’Intebe w’u Budage (Chancellor) Angela Merkel.

    Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko Angela Merkel ari we watumiye Perezida Kagame muri iyo nama y’iminsi ibiri ibera i Berlin.

    Ni inama igamije guhuza intumwa za Afurika n’u Burayi mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya mu bikorwa by’iterambere.

    Abitabiriye iyi nama bariga ku ishoramari muri Afurika ariko baganire by’umwihariko ku buryo iryo shoramari ryakorwamo muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Inama y’ihuriro rya G20 Compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017 ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku isi.

    Kuri ubu ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika ni byo biri muri iri huriro. Ibyo ni Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

    Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo na yo iri mu bihugu 20 bikize ku isi.


    source : https://ift.tt/2WuAavl

  • Perezida Kagame na Macky Sall wa Sénégal bahuriye mu Budage – #rwanda #RwOT

    Abakuru b’ibihugu byombi bahuye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho bitabiriye iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa (CwA), yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall bahuye gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho.

    U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo ibijyanye n’uburezi bw’amashuri makuru na Kaminuza.

    Perezida Macky Sall ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu 2016, yatunguwe n’ikigero cy’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bari bagezeho nyuma y’imyaka 22 bari bamaze bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame Paul wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ntangiriro za Mata 2019, Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Macky Sall watorewe kongera kuyobora Sénégal mu matora yabaye muri Werurwe 2019.

    U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Sénégal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo gihugu n’ibindi byo mu Karere, ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu.

    Sénégal na yo ihagarariwe mu Rwanda na Doudou Sow; ni we wa mbere wahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda akaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaba Perezida Kagame na Macky Sall.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

    Perezida Kagame witabiriye Inama y’Ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika i Berlin yahuye na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall, bagirana ibiganiro byihariye

    source : https://ift.tt/3gE97EF

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze mu Budage kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho yitabiriye iyi nama izwi nka izwi nka ‘G20 Compact with Africa (CwA)’, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Umuyobozi w’Umuryango kENUP Foundation ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Siemens South Africa, Sabine Dall’Omo.

    Mu bandi baganiriye n’Umukuru w’Igihugu harimo Werner Hoyer, wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage ushinzwe u Burayi, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi kuva mu 2012.

    EIB ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Perezida Werner Hoyer yahuye, anaganira na Perezida Kagame i Berlin.”

    EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.

    Mu 2018, EIB yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 46,8 Frw, agamije kwifashisha mu mushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo hasinywaga ayo masezerano, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyoni 96 z’amadolari ya Amerika, ukaba witezweho gusigasira ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.

    Iti “Kigali ni umwe mu mijyi ya Afurika irimo gutera imbere cyane, gushora imari mu mishinga y’amazi n’isukura ni ingenzi mu kongera ubuzima bwiza no kugabanya ibihumanya.”

    Icyo gihe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko umushinga wo gutunganya amazi mabi muri Kigali uzagirira akamaro benshi cyane, bakagira ubuzima bwiza kandi ukagabanya amazi ahumanye ajya mu migezi akabangamira ibinyabuzima biyibamo.

    Yakomeje avuga ko aya masezerano azatanga umusanzu mu ntego z’iterambere rirambye, zirebana n’ubuzima, imibereho myiza, imijyi imeze neza n’amazi meza n’isukura.

    Yagize ati “Uyu mushinga urakora no ku ihindagurika ry’ikirere, uzatuma habaho igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere. Ni ikintu cyiza ku Isi yose kuko dusangiye ikirere, mureke dushyire hamwe kugira ngo ugere ku ntego yawo.”

    Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB), iteganya kandi gufasha Umuryango kENUP Foundation, mu gutera inkunga ibikorwa byo gukorera inkingo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

    Mu minsi ishize, Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima, yagiriye uruzinduko i Kigali rutegura gutangira gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

    Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko bagiranye ibiganiro biganisha ku kureba uko mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo, kureba ibisabwa n’uburyo byakorwamo.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Werner Hoyer uyobora Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi

    source : https://ift.tt/38eMAd2

  • Minisitiri Bamporiki uri mu kiruhuko yagiriye… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye ishize, Minisitiri Edouard Bamporiki yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 84 asangiza abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n’umugore we bari ku mazi ndetse hari n’ifoto imugaragaza ari mu mazi mo hagati bikagaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n’akajiri abantu bogana yari yambaye – gafasha abantu kudacubira. Munsi y’ayo mafoto yanditseho amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije nk’uko abimenyereweho.

    N’ubwo byagora benshi gusobanukirwa amagambo ye kuko azimije cyane ndetse hakaba hari bamwe banatangaje ko nta kintu bakuyemo, mu butumwa bwe humvikanamo ko yaryohewe n’ibihe byiza yagiriye ku mazi. Yanditse ati “Nyiratsibura w’abera umu, nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda”.

    Abakoresha urubuga rwa Twitter bifurije Minisitiri Bamporiki n’umufasha we gukomeza kuryoherwa n’ikiruhuko, gusa benshi bagarutse ku Kinyarwanda yakoresheje bavuga ko bakuyemo bicye. Joseph Khalifa yagize ati “Muryoherwe mwa mfura mwe!” Yongeraho ati “Ariko banza ari Igiswahili pe kuko nta kintu numvisemo, mwokabyara mwe mwazajya mudusobanurira koko Rwanda rwacu imbere cyane”. Uwitwa Leonce yagize ati “Ariko abantu muzi Ikinyarwanda mwansemurira ibi Hon yanditse bishatse kuvuga iki? Njye ntabwo ndimo gusobanukirwa. Nimumfashe”

    Jonatha Mbanze yabwiye Minisitiri Bamporiki ko ari byiza kuruhuka anamugaragariza ko byamushimishije rwose. Ati “Kuruhuka ni byiza Hon. Ndabona iki kiruhuko cya #cabinet warakibyaje umusaruro hamwe na Madame akaba mushiki wacu mukobwa wa #MuzeheSakindi“. Undi yagize ati “Ibiruhuko byiza Ministiri wacu ariko ni ukuri mujye mugerageza kwandika ibyo turasobanukirwa pe, mu by’ukuri hano mbashije kumvamo ngo Heme u Rwanda, ibindi byose shwi”.

    Ikiruhuko by’Abagize Guverinoma y’u Rwanda kizarangira tariki 31 Kanama 2021 nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Kanama 2021.

    Minisitiri Bamporiki mu mazi mo hagati

    Minisitiri Bamporiki n’umugore we bagiriye ibihe byiza ku mazi

    Mu Kinyarwanda kizimije Minisitiri Bamporiki yakomoje ku bihe byiza yagiranye n’umugore we muri iyi minsi y’ibiruhuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108944/minisitiri-bamporiki-uri-mu-kiruhuko-yagiriye-ibihe-byiza-ku-mazi-ari-kumwe-numugore-we-ag-108944.html

  • Afghanistan: Igitero cy'umwiyahuzi ku kibuga cy'indege cya Kabul cyahitanye abantu barenga 10 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ahitwa Abbey Gate ku kibuga cy'indege cya Kabul habereye iturika ry'igisasu bikozwe n'umwiyahuzi gitwara ubuzima bw'abantu barenga 10 mu gihe abasirikare 3 ba US barwanira mu mazi bakomeretse.

    Abategetsi b'aba Taliban batangaje ko abantu cumi n'umwe aribo baguye muri iki gitero cyo ku kibuga cy'indege i Kabul abandi benshi barakomereka.

    Uku guturika kwabaye nyuma y'aho US iburiye ko kuri iki kibuga cy'indege hashobora kubera igikorwa cy'ubwiyahuzi gishobora guhitana benshi.

    Umudipolomate wa Amerika muri Afghanistan,witwa Ross Wilson,yatangaje ko inzira ijya ku kibuga cy'indege igitekanye nubwo habayeho uku kwituritsa k'umwiyahuzi.

    Leta ya Amerika yatsimbaraye ku cyemezo cy'uko izakura abasirikare bayo muri kiriya gihugu kuwa 31 Kanama uyu mwaka.

    Mu bantu 13 bahitanwe n'iki gisasu harimo n'abana ndetse cyaturikiye hanze ya hotel yitwa Baron byatumye abagombaga gutaha iwabo bahungishwa vuba.

    Amashusho ateye ubwoba yashyizwe hanze yagaragaje abantu bari kuvirirana bari kujyanwa mu bitaro bicaye mu tugare.

    Abatalibani bafashe Kabul kuwa 14 Kanama uyu mwaka bituma abantu benshi batangira guhunga cyane ko ubwo bari ku butegetsi muri za 90 bategekesheje inkoni y'icyuma.

    Abatalibani kandi bakubise umunyamakuru bamufatiyeho imbunda i Kabul mu murwa mukuru wa Afuganistani.

    Ibyo binyuranije n'ibyo bari basezeranije rubanda ko bazubahiriza uburenganzira bw'itangazamakuru. Bibaye mu gihe bikomeje kuvugwa ko ibikorwa by'Abatalibani byo guhohotera abanyamakuru n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu biguma kwiyongera kuva bafata umurwa mukuru mu gihe gishize kirenga icyumweru.

    Umunyamakuru Ziar Khan Yaad ukorera igitangazamakuru cyitwa TOLO news channel yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko Abatalibani bamukubitiye i Kabul mu gace kitwa Shahr-e-Naw kuri uyu wa kane, bakanamunyaga ibikoresho bye by'akazi birimo Camera na telefoni igendanwa.

    Igitangazamakuru cya TOLO news network cyatangaje ko Yaad na mugenzi we wamufashaga gufotora barimo gufata amashusho y'abakozi n'abandi bantu badafite akazi ubwo bagubwaga gitumo n'Abatalibani bakabadukira bakabahondagura.

    Yaad yanditse ko kugeza ubu atazi icyabibateye. Yavuze ko icyo kibazo bamaze kukiregera abategetsi b'Abatalibani ariko kugeza ubu ababikoze bataratabwa muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-igitero-cy-umwiyahuzi-ku-kibuga-cy-indege-cya-kabul-cyahitanye

  • Perezida Kagame yageze mu Budage mu Nama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, irahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibice bibiri, kimwe kizahuza abakuru b’ibihugu bayitabiriye n’abashoramari ‘G20 Investment Summit’ mu gihe ikindi kizahuza abakuru b’ibihugu.

    Ibiganiro bizabera muri iyi nama bizagaruka ku buryo bwo kunoza ubucuruzi no kongera ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

    Biteganyijwe kandi ko hazanaganirirwa ku ngingo ijyanye no gutangira gukorera inkingo muri Afurika, ibintu bizafasha uyu mugabane guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo na COVID-19.

    Ubwo iyi nama yabaga mu 2019, Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.

    Inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, yatangijwe mu 2017, mu gihe u Budage bwari buyoboye iri huriro.

    Ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika ni byo byamaze kwinjira muri ubwo bufatanye ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopie, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisie.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi mu 2019

    source : https://ift.tt/3t3eimR

  • Perezida mushya wa Zambia yanze kwimukira mu nyubako Leta yamugeneye #rwanda #RwOT

    Nubwo uwo yasimbuye, Edgar Lungu,yari yamaze kuva muri iyo nzu,Perezida Hichilema yanze kwimukira muri iyo nzu nziza cyane.

    Uwari umukuru w'igihugu,Lungu, ubu yamaze gukodesha inzu y'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunya-Zambia uba mu Bushinwa, Stopilla Sunzu, nk'uko biri gutangazwa n'ibinyamakuru by'aho muri Zambia.

    Ibinyamakuru bisubiramo ibyavuzwe n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Hichilema, Batuke Imenda, ko umukuru w'igihugu mushya azakorera kmu biro by'umukuru w'igihugu, ariko ko azakomeza kuba mu nzu ye bwite, yise Community House (inzu rusange).

    Zambia Daily Mail yatangaje ko Imenda yavuze ati : '' Nk'uko yabivuze mbere y'uko arahira, prezida wacu azakomeza kuba mu nzu ye iri New Kasama. Community House niho hamubereye neza kurushaho. Ugereranyije inzu zombi,iye ni nziza kurushaho.”

    Inkuru y'uko prezida Hichilema atazajya kuba mu nyubako y'umukuru w'igihugu ije mu gihe Lungu, yatsinzwe arushijwe amajwi arenga miliyoni mu matora yabaye ku wa 12 z'ukwezi kwa munani.

    Yanditse kuri Twitter ubutumwa bwo gusezera, avuga ko ajyanye ibyo “azibukirwaho byiza'' mu gihe yamaze ari umukuru w'igihugu.

    Ati: “Muri iyi myaka irindwi ishize, ku ngoro y'umukuru w'igihugu niho hari hasigaye ari mu rugo kuri njyewe n'umuryango wanjye.Sinigeze nishyiramo ko ntazahava,none ejo narahavuye.Nahavuye numva ko njyanye ishema ry'uko natanze uruhare rwanjye, nk'uko abaperezida batanu bambanjirije babikoze.

    Amakuru avuga ko Perezida Hichilema usanzwe ari umuherwe muri Zambia,atunze inka zisaga ibihumbi 700 n'akayabo kenshi k'amadolari yakuye mu bushabitsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-mushya-wa-zambia-yanze-kwimukira-mu-nyubako-leta-yamugeneye

  • Abanyeshuri b’abakobwa 250 bavuye muri Afghanistan bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakobwa bageze mu Rwanda ku wa 24 Kanama 2021. Bose bari basanzwe biga mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri iki gihugu rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA).’

    Umwe mu bashinze iri shuri, Shabana Basij-Rasikh, abinyujije kuri Twitter yavuze ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Rwanda.

    Yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo yabo mu Rwanda ariko yemeza ko bazaba bahari by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

    Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

    Kugeza ubu ntiharamenyakana byinshi ku bijyanye n’uburyo aba bakobwa bazigamo, gusa Minisiteri y’Uburezi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibahaye ikaze muri gahunda y’amasomo bagiye gukomereza mu Rwanda.

    Kuva ku wa 15 Kanama 2021, Aba-Taliban bakongera gufata ubutegetsi, abaturage b’iki gihugu bakomeje guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

    Aba bakobwa basanzwe biga muri School of Leadership Afghanistan bagiye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/2ULAhli

  • Dr Biruta yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Zambia – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurahirira kuyobora Zambia, Perezida Hakainde yagiranye ibiganiro mu muhezo n’abari bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango barimo na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye u Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Zambia, byatangaje ko Perezida Hakainde yaganiriye na bo muri Taj Pamodzi hotel iherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Lusaka.

    Perezida Hakainde yavuze ko yaganiriye n’aba bayobozi ku ngingo zitandukanye zagarutse ku bubanyi n’amahanga.

    Ati “Twaganiriye kuri gahunda z’iterambere twise Iterambere rya Zambia n’abanya-Zambia, mbere na mbere. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo Zambia izungukire mu buhahirane n’ubufatanye n’amahanga.”

    Yakomeje agira ati “Turajwe ishinga no guharanira kuzahura ubukungu bwa Zambia ku bw’abaturage n’igihugu cyacu ndetse n’akarere muri rusange.”

    Uretse Minisitiri Dr Biruta kandi abandi bahagarariye ibihugu byabo bitabiriye irahira rya Perezida Hakainde barimo uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abandi.

    Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Kabiri, Perezida Hakainde yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanya-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.


    source : https://ift.tt/3ykRKPj