Tag: Politiki

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubwo yari akigera mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bari kumwe (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

    Itangazo ryo kuri Twitter y’Urugwiro rigira iti “Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro zirimo ibijyanye n’umwihariko w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere ndetse n’ibirebana n’aho isi igeze kugeza ubu.”

    Nyuma y’uwo mubonano Perezida Kagame yakiriye Abiy Ahmed Ali wa Ethiopia ku meza basangira ifunguro rya nimugoroba.

    Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa TPLF wavukiye mu ntara yitwa Tigray iri mu Majyaruguru y’Igihugu, bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Eritrea baturanye.

    Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka myinshi bishingiye ku mikoreshereze y’Uruzi rwa Nil, kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa rutura rutanga amashanyarazi.

    source : https://ift.tt/3t5wV9G

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Kanama 2021.

    Uyu musangiro wabaye nyuma y’uko aba bombi bari bamaze kugirana ibiganiro byibanze ku ngingo zireba imibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, akarere, n’ibibazo byugarije Isi yose muri rusange.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yahise yakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Uruzundiko rwa Dr Abiy Ahmed agiriye i Kigali ruje mu gihe igihugu cye kirimo intambara zikomeje kuba urudaca zashojwe n’Umutwe wa TPLF urwanira mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru ya Ethiopia.

    Kuva mu Ugushyingo 2020, ubwo intambara hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe w’Aba-Tigray (TPLF) yanzikaga, ibintu bikomeje kujya habi kuko ikomeje kwaguka, ari nako abaturage benshi b’abasivili bahasiga ubuzima abandi babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo.

    Iyi ntambara yahinduye isura ubwo yatangiraga kwagukira mu bindi bice bitari Tigray, nubwo ariho yiganje. Mu minsi ishize kandi, ni bwo undi mutwe uzwi nka OLA, watangaje ko winjiye mu bufatanye na TPLF mu guhangana n’ingabo za Leta no gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed

    source : https://ift.tt/3h2dqdp

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ryamuherekeje mu biro bye ku Kacyiru.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye “ibiganiro byihariye.’’

    Nta makuru arambuye yatangajwe ku bishobora kuba bikubiye mu ngingo aba bombi bibanzeho.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed

    Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, banafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, agera i Kigali

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3kxNJ57

  • Perezida Kagame agiye kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda, ruzamara iminsi ibiri.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

    PM @AbiyAhmedAli and his delegation arrived in Kigali, Rwanda for a working visit during which the Prime Minister will be meeting with President Paul Kagame @PaulKagame.

    — Office of the Prime Minister – Ethiopia (@PMEthiopia) August 29, 2021

    Nta makuru arambuye yakomojweho ku bikubiye mu biganiro biza kwibandwaho hagati y’impande zombi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame

    source : https://ift.tt/3BqhnQu

  • PM wa Ethiopia aje mu Rwanda kubonana na Kagame avuye muri Uganda kuganira na Museveni #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku gicamunci cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitangaza ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed aje mu Rwanda mu ruzindiko rw’akazi rw’Iminsi ibiri aho biteganyijwe 'Ahura na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.

    Dr Abiy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakagirana ibiganiro.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kuri Twitter ko yakiriye Dr Abiy mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Uganda.

    Yagize ati 'Ibiganiro nagiranye na Abiy Ahmed byabaye ingirakamaro. Twumvikanye gukomeza gukorana ku ngingo zirebana no kongera ingufu mu mikoranire haba hagati y’ibihugu byombi, mu karere ndetse no ku rwego mpuzahanga mu birebana n’inyungu rusange.'

    Muri ubu butumwa Perezida Museveni yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto ari kuganira na mugenzi we Dr Abiy bombi ari babiri.

    Dr Abiy asuye ibi bihugu byombi mu gihe cy’umunsi umwe, bimaze igihe bifitanye ibibazo aho byanageragejwe gushakirwa umuti ariko bikaba bitarawubonerwa kugeza ubu.

    Ibi bihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibyo bibazo aho hagiye hazamo n’abahuza ari bo abakuru b’Ibihugu nk’uwa DRC, Felix Tshisekedi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço.

    UBWO YARI MURI UGANDA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/PM-wa-Ethiopia-aje-mu-Rwanda-kubonana-na-Kagame-avuye-muri-Uganda-kuganira-na-Museveni

  • Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia,Abiy Ahmed,yasuye u Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, bikaba biteganyijwe ko ari bubonane na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame.

    Yageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri Abiy asanzwe ari inshuti y'u Rwanda ndetse si ubwa mbere arugendereye kuko no mu myaka ishize yabikoze ndetse na Perezida Kagame asura Ethiopia.

    Byitezwe ko mu biganiro agirana na Perezida Kagame haravugwa ku kibazo cy'intambara ya Tigray ikomeje gukara ndetse hakaba hari impungenge ko ishobora guhinduka iy'amoko.

    Leta ya Ethiopia yakomeje kuvuga ko idashaka kugirana ibiganiro n'umutwe wa TPLF, ivuga ko ari uw'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    Imirwano yahuje ingabo za Leta n'inyeshyamba za Tigray,ndetse yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba – zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho – zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero leta yayigabyeho.

    Minisitiri Abiy utari mushya muri politiki ya Ethiopia yabaye mu gisirikare cy'iki gihugu ndetse yoherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

    Dr Abiy winjiye mu gisirikare mu 1993, akaba yarakoraga cyane mu bijyanye n'ubutasi n'itumanaho; mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

    Ni umwe mu barwanye intambara ishingiye ku kutumvikana ku mbibi z'imipaka hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998-2010, yavuye mu gisirikare mu 2010 afite ipeti rya Colonel.

    Uretse igisirikare, Abey wavukiye mu Mujyi wa Agaro muri Leta ya Oromia kuri se wo mu bwoko bwa Oromo, niwe washinze ndetse ayobora Ikigo gishinzwe Umutekano w'ibijyanye na Internet (INSA), aho yavuye mu 2010 agatangira urugendo rwe rwa politiki.

    Muri 2019,Minisitiri w'intebe,Abiy Ahmed yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

    Muri Ethiopia nubwo haba Perezida,uwo n'umwanya w'icyubahiro gusa kuko Minisitiri w'intebe niwe uba ufite ububasha bukomeye mu bikorwa na Leta.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-wa-ethiopia-abiy-ahmed-yasuye-u-rwanda-amafoto

  • Mbakumbuze Bruxelles, Umujyi Rudahigwa yari afitemo ubutaka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mujyi bibarwa ko hari abakozi barenga ibihumbi 40 ba EU n’abarenga ibihumbi bine ba NATO. 27% by’abawutuye ntabwo ari Ababiligi, ni abantu baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi.

    Birashoboka ko ari wo Mujyi utuyemo abanyarwanda benshi mu Ntara ya Gatandatu y’u Rwanda cyane ko u Bubiligi aribwo bucumbikiye benshi nyuma y’urwa Gasabo.

    Indimi enye nizo zivugwa muri uyu mujyi kurusha izindi, izo ni Igifaransa, Icyongereza, Igi-Flamand n’Ikidage. Ni umujyi kandi ubumbatiye amateka menshi yo hambere, nk’aho kugeza magingo aya ari wo ubazwamo iguriro rimaze imyaka myinshi ku Isi. Ryitwa “Galeries St Hubert” ryafunguwe mu bantu bari ku Isi nta n’umwe uravuka kuko hari mu 1847.

    Niba uri umuntu ukunda Chocolat, i Bruxelles ni ho hantu hawe kuko zihaba ku bwinshi. Ikindi ni uko mu Bubiligi ari ahantu “Bière” ifite icyicaro kuko ku isoko ryaho hari amoko arenga 800 y’inzoga, byumvikane neza ko nuramuka ugiyeyo agakonje n’agashyushye buhoro uzakabona ukagasoma ukumva uko ubaye.

    Ku munyarwanda wifuza kujyayo, ubu ibintu byaroroshye kuko RwandAir ihakorera ingendo eshatu mu cyumweru. Umuntu uvuye i Kanombe akoresha amasaha arindwi kugira ngo abe ageze ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem.

    Muri uyu mujyi harimo inyubako y’amateka akomeye ku Rwanda. Abantu bayizi nka Rwanda House, ni yo Ambasade y’u Rwanda ikoreramo ndetse aho yubatse hari ubutaka bw’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa.

    Uyu mwami wa mbere w’u Rwanda wuriye rutemikirere yaguze ubwo butaka mu mafaranga yaturutse mu kigega cye cyitwaga “Fond Mutara”. Icyo gihe yateganyaga ko hagomba kubakwa inzu abanyeshuri b’abanyarwanda bajya kwiga mu Bubiligi bazajya babamo.

    Yatanze ayo macumbi atubatswe, nyuma y’aho Ingoma ya cyami ikuriweho, ubwo butaka bwe buza kujya mu maboko ya leta, bwubakwamo “Rwanda House”, inyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda. Yatashywe mu 1984.

    Ibintu biteye amatsiko kuri Bruxelles ifite inyubako zimwe zubatswe mu mafaranga yaturutse muri Afurika y’Ibiyaga Bigari.

    Nyinshi mu nyubako ziri muri uyu mujyi, zubatswe mu mafaranga y’umutungo kamere waturutse mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo. N’uyu munsi, iyo uhageze abazi amateka bakwereka inzu z’umweru zubatswe biturutse kuri uwo mutungo.

    Nuramuka usuye uyu mujyi, hari ibintu byinshi uzabona cyangwa hari ibyo wabonye ubwo wawusuraga. Urugero ni “Manneken Pis”, ikibumbano cy’umwana muto w’umuhungu wambaye ubusa, uri kwihagarika.

    Gifite santimetero 61 kandi gikoze muri bronze, cyakozwe na Jérôme Duquesnoy l’Ancien gishyirwa Grand-Place mu 1618, gusa ikihaboneka ubu si cyo cya nyacyo ahubwo ni icyiganano. Icyo uyu mugabo yakoze, kiri mu Nzu Ndangamateka y’u Bubiligi.

    Gishushanya umuntu ufite ukwishyira ukizana muri we ariko ku rundi ruhande kikaba giteye amarangamutima ku buryo umuntu wese akibona agaseka.

    Abantu bakunze kucyiba, bakacyambika imyenda itandukanye nyuma bakagisubiza aho kigomba kuba kiri. Hari ubwo cyafotowe cyambaye imyenda isa n’iy’Abapolisi bo mu Bubiligi, ubundi bacyambika imyenda ya FC Barcelone gutyo gutyo.

    Ku wa 3 Nyakanga 2019, cyigeze kwambikwa ibendera ry’u Rwanda n’umushanana, ku buryo umuntu wahanyuraga wese yibazaga ku bijyanye n’u Rwanda.

    Nk’uko umuntu uri i Paris aba ashaka gufatira agafoto k’urwibutso kuri Tour Eiffel, mu Bubiligi ho ni Atomium. Ni inyubako ifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi, yubatswe mu 1958 mu gace ka Laeken.

    Buriya mu buzima bwa buri munsi, abenshi babaho nk’abantu bo mu Bubiligi nubwo batajya babimenya. Iyi firiti bamwe bakunda, amateka agaragaza ko ifite inkomoko i Bruxelles mu myaka ya 1780. Abayikunda bavuga ko iryoha kurushaho iyo ariho ka mayonnaise.

    Mu 2017, byabarwaga ko nibura ku ntera ya kilometero imwe, haba hari restaurants 138.

    Matonge, Quartier yari yaritiriwe iy’Abanyafurika

    Matonge ni agace kazwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Komine ya Kalamu.

    I Bruxelles naho karahari ndetse mu myaka yashize, ni ahantu hakundaga kuba abirabura benshi, hari utubari tw’abanye-Congo n’abandi banyafurika muri rusange.

    Ubu ibintu byarahindutse, ntabwo hakiganje abirabura gusa ahubwo hatangiye gusatirwa n’ibikorwa bishamikiye ku bakozi cyane aba EU ku buryo bugaragara. Impamvu ni uko aka gace kari hagati mu mujyi, gahana imbibi n’ibigo bikomeye.

    Abirabura batangiye kwinjira mu Bubiligi mu myaka ya za 1960 (abahageraga muri iyo myaka, babaga bagiye kwiga, niho babaga), bacumbikiwe muri ako gace, kuva icyo gihe hitirirwa agace k’abirabura ariko uyu munsi si bo bonyine bahatuye.

    Mu mafoto, reka dutemberane i Bruxelles

    Grand Place ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo. Ni agace kazwi cyane kari mu izingiro ry’Umujyi wa Bruxelles

    Maison Antoine ni inzu iri muri Komine ya Etterbeek. Yaramamaye cyane mu bucuruzi bw’amafiriti dore ko yashinzwe mu 1948

    Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Boniface iri rwagati mu Mujyi wa Bruxelles mu gace kazwi nka Matonge. Agace biteganye kagizwe “Car Free Zone” nta modoka zigendamo, hari restaurant ikundwa n’abahanzi bakomeye

    U Bubiligi bubamo ubwoko butandukanye bw’inzoga, bibarwa ko ku isoko hari uburenga 800

    Waterloo ni mu Majyepfo ya Bruxelles. Aha mu mateka ni ahantu hazwi kubera intambara ikomeye yahabereye mu myaka ya 1815 yarangiye ingabo za Napoleon Bonaparte zitsinzwe

    Mu Mujyi wa Bruxelles mu gace Porte de Namur hazwi nka Matonge. Abantu baba ari urujya n’uruza, abenshi bagenda ku magare

    Restaurant yitwa Ultime Atome ni imwe mu zikunzwe muri uyu mujyi zakira abantu bakomeye

    Mu masaha y’umugoroba, abantu benshi baba bagiye kuruhuka baganirira muri restaurant ziri impande n’impande mu mujyi

    Kimwe mu biranga Bruxelles, ni monument ziba ziri impande n’impande. Ni uburyo bwo guha icyubahiro abakoze ibikorwa bikomeye no gusigasira amateka. Usanga ba mukerarugendo bahagera bagahagarara bagasoma amateka ajyanye nazo

    Aha ni mu Majyaruguru ya Bruxelles muri Komine ya Jette. Hagaragara inzu za kera, ni ahantu hahoze higanje Aba-Framand kera

    “Musée royal de l’Armée et de l’Histoire militaire”, ni inzu ndangamateka y’u Bubiligi ibumbatiye ajyanye n’igisirikare cy’iki gihugu. Harimo imbunda zakoreshejwe mu myaka ya 1815

    Imbere ya Africa Museum hari ikiyaga gitanga amafu muri ako gace ku buryo abantu bahicara bakaruhuka ari nako bazirikana ibyo baba bamaze kubona muri iyo ngoro

    Mu Bubiligi hari uduce twinshi twahariwe abanyamaguru gusa…

    Aha hitwa Place Eugène Flagey, hahoze hakorera Radio na Televiziyo, RTBF

    Unyuze muri aya marembo, hari inzu ikoreramo ubushakashatsi bw’ibintu byose bifite inkomoko kuri Afurika. Ni mu cyanya kirimo Ingoro Ndangamateka ya Afurika, Africa Museum

    Aha ni mu marembo magari mashya ya Africa Museum. Iyo winjiyemo ubona byinshi bijyanye n’u Rwanda

    Aka gace kari mu marembo ya Matonge, karimo amaduka menshi y’Abanyafurika

    Aha ni muri Komine ya Watermael-Boitsfort, ni hamwe mu haboneka inyubako nyinshi zo mu bihe byo hambere

    Muri aka gace usangamo nk’umuntu umwe atuye mu nyubako nk’iyi

    Africa Museum ifite ubusitani bwiza…Ifite ishyamba ryiza, akenshi usanga abantu mu mpera z’icyumweru bagiye gutembereramo

    Uyu muhanda witwa Avenue Franklin Roosevelt, ugera ku nyubako zikoreramo Ambasade nyinshi ziherereye i Bruxelles. Ni umuhanda mwiza urambuye

    Aha ni mu marembo ya Parc du Cinquantenaire ahari Ingoro ibumbatiye amateka y’igisirikare cy’u Bubiligi

    Iyi nyubako aho yubatse hari ubutaka bw’Umwami Rudahigwa. Ubu niho hakorera Ambasade y’u Rwanda ndetse hitwa “Rwanda House”

    Monument zifite ibisobanuro bitandukanye uzisanga hirya no hino. Iyi iri imbere ya Université Libre de Bruxelles

    Iyi hotel yitwa “The Hotel” ikunda gucumbikwamo n’abantu bifite

    Uyu muhanda ni umwe mu igana mu Mujyi rwagati ahakorerwa imirimo itandukanye

    Iyi nyubako ni yo ikoreramo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi. Muri iki gihe ni Alexander De Croo. Bitewe n’imitegekere yo muri iki gihugu, afatwa nk’Umuyobozi Mukuru wacyo ku ruhando mpuzamahanga muri Politiki

    RTBF ni Radio na Televiziyo y’Igihugu. Izi modoka ziba ziri hirya no hino zifashishwa mu gusakaza amakuru

    Iyi nyubako yahoze ikorerwamo na RTBF ndetse n’ubu iminara yayo iracyagaragara

    Uyu muhanda ugana ku Biro bya Minisitiri w’Intebe…

    Izi monument ni izo muri Africa Museum. Zerekana amateka y’Abanyafurika

    Iyi ni Bazilika Nkuru mu gihugu yitiriwe Umutima mutagatigu (Basilique Nationale du Sacré-Cœur), iherereye i Koekelberg

    Iyi nyubako ikoreramo ibigo bikomeye birimo iby’itumanaho nka Belgacom

    Muri Komine ya Ixelles hari ibiyaga bifasha uyu mujyi guhora uhehereye (Étangs d’Ixelles)

    Mu bice bitandukanye hari imihanda ica munsi y’ubutaka. Uyu ni uwo mu gace ka Madou

    Usohotse muri Africa Museum ni aha unyura ugana mu Mujyi rwagati

    Izi ni inyubako zicumbikwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye hafi ya Gare de Bruxelles-Nord

    Iyi ni yo nyubako isumba izindi muri Bruxelles ikoreramo Belgacom

    Iyi nyubako ikorerwamo ubushakashatsi ku bintu byose bifite inkomoko muri Afurika

    Indi sura igaragaza inyubako yahoze ikoreramo RTBF

    Hafi y’uru ruzi hari uruganda rutunganya umucanga. Rwitwa La Senne

    Parc du Cinquantenaire ni ahantu abantu bashaka kuruhuka bahurira…

    Iki kiraro kiri kuri Senne ahari uruganda rutunganya umucanga

    Iyi nyubako izwi nka Tour & Taxis ikunze kuberamo inama mpuzamahanga zitandukanye

    Abatuye mu Mujyi, baraza imodoka zabo ku muhanda

    Kuri Grand Place hari ibiro bikuru bya Komine. Abashaka gushyingirwa barahaza kimwe n’abandi bafite ibirori bitandukanye. Mu masaha y’umugoroba, abashaka kuruhuka no kwidagadura niho basohokera

    Izi ni inzira nto bita “Ruelle” zigaragara mu nkengero za Grand Place. Kera niho hacaga ingamiya

    Iyo ugana kuri Basilique Nationale du Sacré-Cœur ni aha unyura

    Polisi y’u Bubiligi ikoresha izi modoka mu gucunga umutekano

    Atomium ni inyubako ifatwa nk’ikirango cya Bruxelles ku buryo usanga ba mukerarugendo bayisura kugira ngo babone urwibutso

    Manneken Pis: Aha ntabwo ari ikibumbano ahubwo ni Chocolat iteye gutya

    Niba utaragura ka Chocolat ko mu Bubiligi, uzarebe aho ukagura uzambwira nyuma

    Jardins du Mont Des Arts naho ni ahantu abantu benshi bahurira cyane mu masaha y’umugoroba

    Musées Royaux des Beaux-Arts ni imwe mu nzu ndangamateka zirimo ibikorwa byinshi by’ubugeni kandi bifite amateka akomeye

    Scooter zikunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko muri uyu mujyi

    Ubuzima bwo mu Mijyi ikomeye nka Bruxelles si bwiza kuri bose, hari n’ahagaragara abantu basabiriza

    Bus nini zikunda kwifashishwa mu ngendo rusange mu buryo bwo kugabanya umuvundo

    Aha ni mu marembo ya Musées Royaux des Beaux-Arts

    Chocolat ni kimwe mu biboneka i Bruxelles ku bwinshi

    Tram nazo zifashishwa mu ngendo rusange. Ni uburyo bwabayeho mu myaka ya kera cyane

    “Gaufre de Bruxelles” ni kimwe mu byo Ababiligi bazi gukora cyane. Iyo baguhaye ikawa, niyo iyiherekeza

    Amagare rusange aba aparitse hirya no hino mu mujyi cyakora ushaka kurigendaho, bimusaba kwishyura

    Iyi nyubako ni yo ikoreramo Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufite abakozi barenga ibihumbi 40 bakorera i Bruxelles

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Karirima A. Ngarambe

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Bi6vnW

  • Nta wakwihandagaza ngo avuge ko amatora azaba muri uyu mwaka-Prof. Mbanda/NEC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora mu Rwanda, Prof. Kalisa Mbanda avuga ko bigoye kwemeza ko amatora y'inzego z'ibanze ashobora kuba muri uyu mwaka wa 2021. Icyatumye asubikwa ngo ni Covid-19 kandi iracyahari. Ibi, yabivuze mu kiganiro cyagarukaga ku ngaruka zo gusubika amatora y'inzego zibanze ku miyoborere, cyateguwe n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, cyatambutse kuri Radio Flash FM n'andi maradio 4.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Tariki ya 6 Gashyantare nibwo amatora y'inzego z'ibanze uhereye ku rwego rw'imidugudu n'utugari yagombaga kuba nkuko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yari yabitangaje. Nyuma yaje ku bihindura, ivuga ko azaba kuwa 20 Gashyantare 2021, mu gihe tariki 22 Gashyantare 2021 hari hateganijwe amatora yo ku rwego rw'uturere ari nayo ubusanzwe avamo abajyanama, ariko aya yose yarasubitswe, hatangwa impamvu z'icyorezo cya Covid-19 cyari gicanye maremare.

    Mbere yaho gato, kuwa 27 Mutarama 2021 nibwo Komisiyo y'Igihugu y'amatora yasohoye itangazo rivuga ko yasubitse igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe by'agateganyo ku ba kandida ku mwanya w'Abajyanama b'Akarere.

    Mu biganiro n'inkuru zitandukanye mu bitangazamakuru, hagiye humvikana abayobozi muri Komisiyo y'Igihugu y'amatora bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo barebe ko amatora yaba mbere y'uko uyu mwaka wa 2021 urangira, ariko ibyavuzwe na Perezida w'iyi komisiyo kuri uyu wa 28 Kanama 2021, bikuraho icyizere cyari gihari ko amatora ashoboka.

    Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora, Prof. Kalisa Mbanda yagiriye kuri Radio Flash FM cyatambutse no ku ma Radio ane ariyo Salus, Izuba, Isangano n'Ishingiro, yavuze ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko aya matora ashobora kuba muri uyu mwaka.

    Abajijwe niba umuntu wavuga ko aya matora ashoboka muri uyu mwaka yaba afite ishingiro, yagize ati' Nta ryo yaba afite, kuko icyahagaritse amatora ni Covid. Ubwo uvuze utyo waba uvuga ko mbere y'uko umwaka ushira Covid izaba yarashize! Ibyo rero nta muntu wa kwihandagaza ngo ahaguruke yihandagaze abibwire Abanyarwanda'.

    Akomeza avuga ati' Icyo twababwira ni uko duhora duhengereza tureba aho Covid igeze. Igeze mu gipimo umuntu yashobora kubana nacyo, icyo gihe tuzakoresha amatora'.

    Prof. Kalisa Mbada, asaba abantu kudahuza byinshi bibaza mu mu bibazo biri mu nzego z'ibanze no kuba Manda yarongerewe. Ashimangira ko imiyoborere myiza ntaho ihuriye no kongera Manda, ko imiyoborere myiza igomba kubaho muri Manda isanzwe no muri Manda idasanzwe, ko icyari kibi muri manda isanzwe n'ubundi kiba kibi no muri manda yongerewe. Avuga kandi ko ntawe ukwiye kwibwira ko kongera manda aribyo byatumye abantu baba babi.

    Itegeko Ngenga rivuguruye rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n'inteko ishinga amategeko imitwe yombi, riha Guverinoma ububasha bwo gusubika amatora y'inzego z'ibanze n'ay'inama z'igihugu ndetse no kugena ikigomba gukurikiraho. Muri iri tegeko ngenga ryatowe muri Mutarama 2021 riha ububasha Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu gusohora iteka risubika amatora y'inzego zibanze kubera inzitizi ntarengwa (Covid-19 kuri ubu) no gusohora irindi tegeko teka risubukura amatora iyo izo nzitizi ntarengwa zarangiye cyangwa zavuyeho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/nta-wakwihandagaza-ngo-avuge-ko-amatora-azaba-muri-uyu-mwaka-prof-mbanda-nec/

  • Chancelière Angela Merkel yahaye ikaze Perezida Kagame ku biro bye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye hagati ya tariki 26-27 Kanama 2021, yayobowe na Chancelière Markel, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame, yagaragaje ko kuba Afurika yaruguruye amarembo ku bucuruzi n’ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ari inzira igana ku iterambere.

    Yagize ati “Afurika yuguruye amarembo ku bucuruzi no ku ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ni inzira igana ku iterambere n’umudendezo.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda, twabonye ubwiyongere bw’abacuruzi b’Abadage n’abashoramari. Turabyishimiye kandi twifuje kubona byinshi. Ikibazo kiri imbere yacu ni uguhindura ubushake bukomeye bwa politiki mu bisubizo bifatika bigaragara.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, ku bw’iri huriro rigamije guteza imbere Afurika, ashimangira ko ari rumwe mu ngero nyinshi z’uruhare rwe bwite, imiyoborere no gufata ibyemezo bikwiye bikomeje kumuranga.

    Iri huriro rya G20 compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017, ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

    Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo biri muri iri huriro ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

    Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo, nka kimwe mu bihugu bigize iry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

    Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yahaye ikaze Perezida Kagame

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira

    Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ari kumwe na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel

    Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe i Berlin mu Budage

    Nyuma y’iki kiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3jqxebX

  • Perezida Joe Biden yahigiye kwihorera nyuma y'iyicwa ry'abasirikare 13 ba Amerika muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azihorera ku bakoze igitero kuri uyu wa kane hanze y'ikibuga cy'indege i Kabul kigahitana abasirikare 13 ba America hamwe n'abasivile batari bake. Bari bakoranye mu cyizere cyo guhungishwa ubutegetsi bw'abatalibani.

    Jenerali Kenneth McKenzie, uyoboye ibiro bya gisirikare muri Amerika yavuze ko hari n'imibare y'abasivile ba Afuganistani bapfuye, abandi bakomerekera muri icyo gitero ashinja umutwe w'iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu, witwa ISIS K. Yongeyeho ko bakirimo kwegeranya imibare nyayo y'abapfuye.

    McKenzie nkuko VOA ibitangaza, yavuze kandi ko indege za Amerika zitazahagarika guhungisha abantu bifuza kuva i Kabul nubwo iki gitero cyabaye. Yavuze ko yiteze ko ISIS izagerageza ibindi bitero ariko ko bitazabuza ko igikorwa biyemeje bagisohoza.

    Abiyahuzi babiri bambariye kuri bombe baziturikije hafi y'urwinjiriro rwo ku kibuga cy'indege, rwitwa Abbey hamwe no hafi ya Hoteli ihegereye yitwa Baron, nkuko Jenerali McKenzie yabivuze. Izo bombe kandi zakurikijwe amasasu yarashwe abasivile n'abasirikare. (AFP)

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yahigiye-kwihorera-nyuma-yiyicwa-ryabasirikare-13-ba-amerika-muri-afghanistan/