Tag: Politiki

  • Perezida wa Guinea, Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, abasirikare bakomeye muri Guinea Conakry, batangarije mu kiganiro gito cyaciye kuri televiziyo y'igihugu ko basheshe itegeko nshinga ndetse bahirika ku butegetsi Perezida Alpha Conde na guverinoma ye.

    Icyakora, minisiteri y'ingabo yavuze ko igitero cyagabwe ku ngoro ya perezida n'ingabo zigometse cyahagaritswe.

    Ku cyumweru mu gitondo, urusaku rukomeye rw'amasasu yumvikanye hafi y'ingoro ya perezida i Conakry, aho amakuru menshi avuga ko umutwe w'ingabo z'igihugu w'indashyikirwa uyobowe n'uwitwa, Mamady Doumbouya, ariwo wabikoze.

    Uwo mutwe wasabye abatuye muri Conakry kuguma mu nzu zabo kuko uhirahira asohoka ashobora kuhasiga ubuzima.

    Abantu babiri ni bo bamaze gutangazwa ko bakomerekeye mu rufaya rw'amasasu hafi ya Perezidansi ya Perezida Alpha Condé w'imyaka 83 , mu Murwa Mukuru wa Guinea Conakry.

    Umusirikare utaramenyekana,wambitswe ibendera ry'igihugu cya Gineya kandi akikijwe n'abandi basirikare umunani bitwaje imbunda, muri icyo kiganiro yavuze ko bateganya gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho kandi ko bazatanga ibisobanuro birambuye nyuma.

    Uyu musirikare yavuze nyuma y'amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga – Reuters dukesha iyi nkuru itahise yemeza – yerekanaga Perezida Alpha Conde akikijwe mu cyumba n'ingabo zidasanzwe.

    Minisiteri y'ingabo yavuze ko abigometse ku butegetsi bashyizwe hasi.

    Mu magambo ye yagize ati: “Abarinda perezida, bashyigikiwe n'ingabo zabaye indahemuka ndetse n'abashinzwe kurinda repubulika birukanye itsinda ry'abagizi ba nabi.”

    Hakomeje operasiyo yo kurwana no kugarura umutekano n'amahoro.”

    Mbere y'aho,hari amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imodoka za gisirikare zagenzuraga imihanda ya Conkary kandi ihari uwatanze amakuru ikiraro cyonyine gihuza Kaloum n'agace karimo ingoro ya Perezida na minisiteri nyinshi za leta, cyafashwe n'izi ngabo zakoze kudeta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-alpha-conde-yahiritswe-ku-butegetsi-n-igisirikare

  • Perezida Kagame yavuze ku gufasha Ethiopia no ku rugomo abanya Uganda bakomeje gukorera Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi yagarutse ku banya Uganda bakomeje guhohotera u Rwanda aho yavuze ko ntacyo yakora igihe umuntu yambutse umupaka akajya muri Uganda akahakubitirwa.

    Perezida Kagame avuga ku biganiro yagiranye na Minisitiri Abiy Ahmed,yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byagutse ariko mu buryo busanzwe birimo ibiri kubera muri Tigray ndetse n'ibindi byugarije akarere.

    Isi yose yinjiye muri iki kibazo ishaka ko haboneka amahoro gusa bizatangira ku gihugu ubwacyo gukemura ikibazo cyacyo.Igisubizo twe dufite gishobora kuba ari igitekerezo,twakibasangaza by'umwihariko igihugu cy'inshuti nka kiriya.Tigray ni igice cya Ethiopia ntabwo ari ibihugu 2 biri kurwana,ni ibibazo biri imbere bigomba gukemurwa nabo ubwabo.Kwivanga mu kibazo cyabo bishobora kugikomeza biruseho.

    Twaraganiriye ku kibazo kiri hariya.u Rwanda nta kintu gihambaye rufite cyo guha Ethiopia kuri kiriya kibazo.Icyo twabifuriza n'uko babona igisubizo bo ubwabo.'

    Abajijwe ku mubano w'u Rwanda na Uganda ndetse no ku rugomo abanyarwanda babayo bakomeje gukorerwa,Perezida Kagame yagize ati 'Ni ikibazo kitoroshye nkuko uwabibajije yavuze.Iyo urebye uko umunya Uganda afatwa ari mu Rwanda nuko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda biratandukanye.Nta munya Uganda ufatwa nabi mu Rwanda ariko iyo urebye,Abanyarwanda bajyayo bagenda bikandagira,hari benshi bamaze kubizira hari n'abandi tuzi hano benshi bamugaye bazira gufungwa,kwicwa urubozo.

    Niba munabona n'imvugo iriho,ntabwo nibwira ko ari ibintu bipfa gukorwa gutyo gusa.Ubu biri ku mugaragaro ntabwo bikihishira.Ikibazo cy'umutekano muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda niyo bidafite aho bihuriye nta n'umunyarwanda ubirimo.Igisobanuro cy'umutekano muke wa Uganda niyo cyaba ari icya Covid-19,buri muyobozi avuga ko gitewe n'u Rwanda.

    Kugira ngo tubone uko tubikemura biracyagoye….Icyo twe twakoze nuko tutagirira nabi abanyamahanga kubera ko aho baturuka batugiriye nabi.Icya kabiri n'ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazatugirira nabi.Icya 3 n'ugukomeza kubaza ababikora tuti 'murabikorera iki? Kugira ngo dushakishe uko amaherezo bizarangira.

    Ntabwo byarangira kuko atari twe tubigena.Ntabwo aritwe tugena uko birangira ahubwo bizaturuka ku babikora hanze y'igihugu cyacu.Aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo uko babikora.'

    Perezida Kagame yagiriye inama abanyarwanda bajyayo ko icyo yakora kuri iki kibazo ari ukubagira inama yo guhagarika kujya muri Uganda.Ati 'Nta bushobozi dufite bwo kubwira abanya Uganda ibyo bakora ariko hari uburyo bumwe bwo kubyirinda,n'ukutajyayo.Nujyayo bakagukubita cyangwa bakakugirira nabi cyangwa bakakwambura,iyo ugarutse urambwira ngo 'ngire nte?'.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ku-gufashaethiopia-no-ku-rugomo-abanya-uganda-bakomeje

  • Perezida Kagame yasubije abashinje u Rwanda gukoresha Pegasus mu butasi n'impamvu u Rwanda rwemerewe gukora inkingo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyarwanda gitambuka ku kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021 guhera Saa 11:00.

    Perezida Kagame ari gusubiza ibibazo by'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye aho yavuze kuri Covid-19,ikoranabuhanga rya Pegasus,Rusesabagina n'ibindi.

    Perezida Kagame yabajijwe ku ikoranabuhanga rya Pegasus,ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw'isi bwashinja u Rwanda ko rukoresha mu gukora ubutasi ku bantu barimo abaperezida n'ibindi byamamare ndetse n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukoresha iyi application ishyirwa mu matelefoni y'abantu mu rwego rwo gukora ubutasi.

    Yagize ati 'Ibinyamakuru by'umwihariko ibyo mu burengerazuba bw'isibivuga ibintu byinshi ku Rwanda bitari byo…Twavuga ko byanga u Rwanda kandi tumaze kubimenyera.

    Kuri icyo gikoresho cy'ubutasi,naratunguwe numvise izina ry'u Rwanda rishyizwe muri ibyo bintu.Ubutasi bumaze imyaka ingana niyo abantu bamaze ku isi.Icyo gikoresho n'ibindi bikoreshwa hanze.Bikoreshwa na buri wese ku isi.Kuba u Rwanda rwaravuzwe hari impamvu…Umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wari utangiye kumera neza ntibyashimisha abantu bazanamo icyo kintu.

    Twarabisobanuye ko tudakoresha ibyo bikoresho.U Rwanda kimwe n'ibindi bihugu rukora ubutasi ariko hari uburyo bwinshi byakorwamo,buri wese arabizi nabo badushinja barabizi.

    Ntabwo icyo gikoresho[Pegasus]tugifite.Uramutse umbajije ngo 'u Rwanda rukora ubutasi?,bazi igisubizo ntabwo bakwiriye kumbaza.Barabukora ndetse n'abantu ku giti cyabo barabukora.Umbajije niba dukoresha icyo gikoresho [Pegasus]igisubizo ni Oya ibyibushye.OYA mu magambo manini.'

    Ku byerekeye uruganda ruzakorera inkingo zirimo iza Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko byatekerejweho muri gahunda y'igihugu yo kwihaza mu bintu bitandukanye.

    Agaruka ku biganiro byagejeje ku kwemererwa gushinga uru ruganda rukora inkingo za Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bitari byoroshye, gusa byakunze kubera ubushake n'ubushobozi bw'igihugu, n'uko kiri mu bihugu bike ku Isi byashoboye guhangana n'iki cyorezo kandi rudafite inkingo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasubije-abashinje-u-rwanda-gukoresha-pegasus-mu-butasi-n

  • Perezida Kagame yazamuye abasirikare 2 mu ntera #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo na Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare, J5.

    Izi mpinduka mu gisirikare zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Igisirikare cy'u Rwanda rivuga ko Lt. Col Innocent Munyengango yagizwe Colonel anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare “J5”.

    Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

    Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.


    Lt Col Munyengango Innocent wagizwe Colonel anahabwa kuyobora J5

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-abasirikare-2-mu-ntera

  • AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese isezererwa rya Busingye ntiryatinze? #rwanda #RwOT

    Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#84 kigaruka ku isezererwa muri Guverinoma rya Min BUSINGYE! Ese ntiyaba yaratinze urebye uko ibibazo mu butabera byagenda bikura? Ibihano bikakaye, Gereza na kasho zuzuye abagororwa babayeho nabi harimo n'imfu z'amarabira, imicire y'imanza idatanga ubutabera, urugomo hirya no hino, amabwiriza asigaye aremereye kuruta amategeko n'ibindi! Gusa imbaraga yari afite yarazitanze hasigaye uzamukorera mu ngata! Ese we azahera he? Tubane muri iki kiganiro

    Busingye yavuye muri Guverinoma kuwa 31 Kanama 2021, nyuma y'iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n'iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

    Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w'Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Igihugu n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera cyo kimwe n'Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba.

    Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

    AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese Min BUSINGYE ntiyaba yaratinze gusimburwa? Ukurikiyeho azahera he?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-84-ese-isezererwa-rya-busingye-ntiryatinze

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mu Nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

    Dr Nyamadzabo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi yaganiriye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, uw’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine n’abandi.

    Ibiganiro bye n’aba bayobozi byagarutse ku kurebera hamwe ingaruka icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’amafaranga Banki y’Isi iguriza u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, ibikorwaremezo, ingufu, itumanaho n’ibindi.

    Muri rusange Banki y’Isi isanzwe itera inkunga inzego zitandukanye mu bikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi n’iterambere ry’ubumenyingiro, imibereho myiza, ubucuruzi, imiturire ndetse n’iterambere ry’imijyi.

    Dr Nyamadzabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagize ati “Twaganiriye ibintu byinshi, icya mbere n’icyorezo cya Covid-19 n’uburyo cyagize ingaruka ku bukungu bwacu mu bijyanye no kugabanuka ku buryo ubukungu bwazamukaga, ikindi ni ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye u Rwanda ruba rwaherewe inguzanyo na Banki y’Isi.”

    Yakomeje ati “U Rwanda rukoresha neza inguzanyo n’inkunga ruhabwa na Banki y’Isi. Mperuka hano mu 2014 ariko impinduka ziragaragara iyo urebye ibikorwaremezo, imihanda n’ibindi. Ibi ni byo tuba twiteze ku Banyarwanda bose.”

    U Rwanda rushimirwa na Banki y’Isi nk’igihugu cyihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ruba rwatanze igahabwa inguzanyo ndetse nk’umwaka ushize amafaranga u Rwanda rwari rugenewe rwarayakoresheje arashira ku buryo rwahawe n’andi agera kuri miliyoni $500.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko by’umwihariko mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, Banki y’Isi yafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kuzahura ibikorwa byashegeshwe n’iki cyorezo.

    Ati “Wari n’umwanya wo gusuzuma ibikorwa dukorana na Banki y’Isi birimo ibikorwaremezo, ariko muri Covid-19, yaduhaye inkunga idasanzwe yo kudufasha mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane amafaranga yo kugura inkingo cyangwa se n’ibindi bikorwa bijyanye no guhangana na Covid-19.”

    Yakomeje agira ati “Banadufasha muri gahunda zo gufasha ibyiciro bikiri mu bukene, kugira ngo abantu bagende bazamuka bava mu byiciro byo hasi bajya mubyo hejuru ariko bari no mu buhinzi ndetse ubu twongeyeho ikoranabuhanga kugira ngo turyihutishe cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Imwe mu mishinga iyi banki yafashije u Rwanda harimo inguzanyo ya miliyoni 200$ yayihaye mu 2019 yo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, ibikorwaremezo no kongera ubushobozi bwa mwarimu azishyurwa mu myaka 38, ariko rugasonerwa imyaka itandatu rukishyura inyungu ya 0.75%.

    Undi n’uwo yatanzemo miliyoni 225$ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, aho igice cya mbere cy’aya mafaranga rwayakiriye mu 2017 nayo azishyurwa mu myaka 38 rugasonerwa imyaka itandatu rwishyura inyungu ya 0.75%.

    Hari kandi n’umushinga wo guteza imbere ubumenyi [Priority Skills for Growth] yatanzemo miliyoni 270$, uwo kubaka amacumbi aciriritse [Rwanda Housing Finance Project] yatanzemo miliyoni 150$, ndetse n’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu [Rwanda Urban Development Project-RUDP) iyi banki yahayemo u Rwanda miliyoni 150$.

    Banki y’Isi kandi yatanze inguzanyo mu mushinga wa VUP [Vision 2020 Umurenge Program] watangiye mu 2008 ugamije gufasha abatishoboye.

    Muri iki gihe cya Covid-19 kandi yagiye igenera u Rwanda izindi nguzanyo zitandukanye zizarufasha guhangana n’ingaruka zayo, aho yaruhaye miliyoni 30$ yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya Covid-19, irwemerera inguzanyo ya miliyoni 157.5$ yo kuzahura u bukungu, ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi yagiye irufasha.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Taufila Nyamadzabo baganira ku kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19

    Ibiganiro byahuje Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Dr Taufila Nyamadzabo byanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel

    Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3n3dVYi

  • Perezida wa Guverinoma y'Abatalibani yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Umwe mu bashinze umutwe w'Abatalibani Bwana Mullah Abdul Ghani Baradar niwe watorewe kuzayobora guverinoma ya Afghanistan igiye gutangazwa vuba.

    Guverinoma nshya y'Aba-Taliban igiye gushyirwaho nyuma y'iminsi mike bamaze bafashe igihugu cya Afghanistan.

    Uyu mugabo wari mu Batalibani bahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize,yongeye kugaruka aho kuri ubu agiye kubayobora.

    Ikintu gikomeye Abatalibani basabwa gukora n'ukuzahura ubukungu bwaguye hasi kubera intambara bashoye kuri Leta yariho no kwikuraho icyashya bishizeho mu myaka 20 ishize ubwo ku butegetsi bwabo bishe abantu barenga 240,000 mbere y'uko Amerika itera igihugu igatabara abaturage.

    Bwana Bardar azategekana muri Politike na Mullah Mohammad Yaqoob, umwana w'undi mugabo washinze Abalibani witwa Mullah Omar na Sher Mohammad Abbas Stanikzai, mu myanya ikomeye mu buyobozi.

    Umwe mu Batalibani yabwiye Reuters ati 'Abayobozi bakuru bamaze kugera I Kabul aho biteguye gutangaza guverinoma nshya vuba.'

    Ku byerekeye idini,umuyobozi mukuru ni Haibatullah Akhundzada.Uyu azibanda kuri buri kintu cyose kijyanye n'idini rya Islam no kuriha imbaraga zidasanzwe.

    Abatalibani bafashe umujyi wa Kabul kuwa 15 Kanama 2021 nyuma y'aho bari bamaze gufata ibindi bice by'igihugu.

    Amakuru avuga ko Guverinoma yose igiye gushyirwaho izaba igizwe n'Abatalibani gusa.Abaminisitiri azaba ari 25 ndetse n'inama ikomeye ya Islam.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-guverinoma-y-abatalibani-yamaze-kumenyekana

  • Busingye yumvaga ko uko ibyaha byiyongereye yazamura ibihano ariko sibyo-Mugabe #rwanda #RwOT

    Robert Mugabe yagarutse ku mirongo migari yagiye ishyirwaho ubwo Busingye Johnston yari akiri Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Avuga ko nubwo benshi bagarutse ku kuba Johnston Busingye yarakuwe kuri uriya mwanya yari amazemo imyaka umunani, ariko ari ibisanzwe kuko 'ntamuntu utasimburwa, yego yakoze akazi ke.'

    Robert Mugabe udatinya kugaragaza ibitekerezo yumva, avuga ko n’ubundi hari bimwe mu byagiye bishyirwaho na Busingye atemeranyaga nabyo.

    Ati 'Njye nubundi Busingye ntabwo twumvikanaga ku kibazo cyo kurwanya ibyaha. His school of thought cyangwa se tewori ye yo kurwanya ibyaha na tewori yanjye nemera biratandukanye. Si ukuvuga ko ari njye uri mu kuri cyangwa ari we uri mu kuri.'

    Avuga ko uburyo bwa Busingye ari ugukaza ibihano mu gihe ibyaha byabaye byinshi 'kugira ngo abantu batinye icyaha ari ukubera ko batinya ibihano.'

    Akomeza agira ati 'Njyewe nkagira uburyo bwanjye ngira ngo 'niba ibyaha byiyongereye, twigishe abaturage. Dukore ubukangurambaga zihariye kuri icyo cyaha’ kuko kuzamura igihano ntabwo bituma uwagikoze agafungwa akaba ari i Mageragere azavayo yarahindutse kubera ko yirirwa ryamye i Mageragere arya imvungure, oya.'

    Robert Mugabe avuga ko ubusanzwe kugorora bitari bihari ahubwo ko hariho guhana gusa nyamara uwakoze icyaha aba akwiye no kwigishwa akamenya ububi bw’icyaha yakoze.

    IKIGANIRO KIRAMBUYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Busingye-yumvaga-ko-uko-ibyaha-byiyongereye-yazamura-ibihano-ariko-sibyo-Mugabe

  • Perezida Ndayishimiye yafatiye ibihano bamwe mu bajyanama be yise Abanebwe #rwanda #RwOT

    Abo barimo ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby'ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w'umukuru w'igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare wahoze ari umukuru w'abashinzwe gusura umukuru w'igihugu, Jean Marie Rurimirije, Colonel Firmin Mukwaya, na Pascal Barandagiye, wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera.

    Prezida Evariste Ndayishimiye, kuwa kabiri w'iki cyumweru ahura n'urubyiruko rwa Bujumbura yemeje ko yari yabahagaritse mu kazi, kuva taliki 16 z'ukwezi kwa munani mu gihe cy'iminsi 15.

    Kubera ko ngo ntacyo bamufashije,Ndayishimiye yashimangiye ko azabakata umushahara.

    Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry'Amerika ko intandaro y'ibihano byahawe abo bategetsi ari ugusiba cyangwa gukererwa kugera ku kazi.

    Umukuru w'igihugu yari yatumye umujyanama we mukuru mu bya gisivile (Chef de Cabinet civile) mu biro by'umukuru w'igihugu, Gabriel Nizigama, gusura ibiro bitandukanye mu ngoro y'umukuru w'igihugu yitiriwe Ntare Rushatsi iri mu mu mujyi wa Bujumbura.

    Icyo gihe umukuru w'igihugu yari mu rugendo rw'akazi mu Ntara za Gitega, Mwaro, Bururi n'ahandi.

    Umwe mu bahawe ibyo bihano akeka ko umukuru w'igihugu yashakaga kumenya uko abakozi batandukanye bakora akazi iyo umukuru w'igihugu adahari.

    Ubwo yari hamwe n'urubyiruko mu mujyi wa Bujumbura, Prezida Evariste Ndayishimiye yumvikanye afitiye umujinya bamwe mu banyamakuru yita ko baha isura mbi igihugu ayoboye.

    Yatunze urutoki kuri Esdras Ndikumana ukorera Radiyo y'Abafaransa RFI na Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru cyigenga Iwacu. Aba bose bari mu buhungiro.

    Esdras Ndikumana yatbwiye VOA ko ntacyo yabivugaho,kuko kuri we 'bidakwiriye ko ajya mu mpaka n'Umukuru w'igihugu cye'.

    Radiyo y'Abafaransa RFI, Esdras Ndikumana akorera yashyize hanze itangazo yamagana iyo mvugo y'umukuru w'igihugu.

    RFI ishimangira ko kuva na kera yahoze itangaza amakuru atohojwe neza kandi yizewe, ndetse no kuri Korona mu Burundi.

    Ku ruhande kwa Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru Iwacu, we yabwiye Ijwi ry'Amerika ko nta na kimwe akora cyo kwanduza igihugu' cyamwibarutse.
    .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-ndayishimiye-yafatiye-ibihano-bamwe-mu-bajyanama-be-yise-abanebwe

  • Rashid uvuga ko yigeze gushaka kunga Kagame na Bizimungu yahamagajwe na RIB ubugiragatatu #rwanda #RwOT

    Rashid umaze iminsi agaragara mu binyamakuru bikorera kuri murandasi aho yagiye agaruka ku ngingo za Politiki zinyuranye aho anyuramo akavuga ibyo yita ko bitagenda mu miyoborere y’u Rwanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruherutse guhamagaza uyu mugabo ku kicaro gikuru cyarwo gusa inshuro ebyiri zose yahamagajwe ntiyigeze yitaba.

    Urwandiko rw’ihamagaza rwa mbere, rwanditswe tariki 31 Kanama 2021 aho yamenyeshwaga ko agomba kwitaba ku biro bikuru bya RIB.

    Hakuzimana Abdul Rashid wanasinye nk’uwakiriye ririya Hamagaza, yaje kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakwitaba kuko iryo hamagaza rije rimutunguye.

    Iyo gihe yavugaga ko atumva ukuntu RIB imihamagaza ngo azitabe ku munsi ukurikiyeho. Yagize ati 'Ubu se iyo baza bakambura […] Ubu se Iri irarangira ejo ku buryo banyoherereza convocation ngo uzitabe ejo ?'

    Uyu mugabo wavugaga ko atanazi impamvu yahamagajwe kuko yumva ntacyo yishinja, bwaracyeye yongera guhamagazwa nanone mu nyandiko y’ihamagara yanditswe n’Umugenzacyaha Jules Mutabazo wanditse izindi nyandiko.

    Iyo nyandiko yanditswe tariki 01 Nzeri na yo yashyizweho umukono na Rashid nk’uwayakiriye, na yo ntiyubahirijwe dukurikije indi yanditswe uyu munsi ku wa Kane tariki 02 Nzeri na yo ihamgaza uriya mugabo Rashid kuri RIB aho agomba kwitaba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2021.

    Izi nyandiko zose z’ihamagaza tunafitiye kopi, zigaragaza ko zakiriwe na nyiri guhamagazwa Hakuzimana Abdul Rashid gusa amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu bwo azitaba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rashid-uvuga-ko-yigeze-gushaka-kunga-Kagame-na-Bizimungu-yahamagajwe-na-RIB-ubugiragatatu