Tag: Politiki

  • Burundi: Leta yamenye abasirikare benshi n'abapolisi mu ntara ya Cibitoke #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'umwe mu basirikare yemeza ko babonye amakuru ababwira ko inyeshyamba zo mu Burundi zifite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye gutera u Burundi.

    Nkuko Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyabitangaje,imisozi ya Kagazi na Rusiga yo muri komine Rugombo hamwe n'imisozi ya Ruhagarika ,Gasenyi, Kaburantwa na Nyamitanga yose yo muri komine Buganda yuzuyeho abasirikare baje gutegereza umwanzi ngo niyibeshya bamuhe isomo.

    Nkuko bivurwa n'umusirikare ukorera mu ntara ya Cibitoke, nuko abakongomani batuye mu bice bya Lemera na Gahanda ku kiyaya cya Rusizi,mu karere ka Uvira aribo batanze amakuru ku gisirikare cy'u Burundi ko barikanura umwanzi ashobora kubaca mu rihumye agatera igihugu cy'u Burundi yinjiriye mu makomine ya Buganda na Rugombo yo mu ntara ya Cibitoke.

    Yagize atiˮ Biraboneka ko imitwe irwanya Leta y'u Burundi irimo kwitegura gutera igihugu, niyo mpamvu twahawe amakuru hanyuma dufata icyemezo cyo gucunga umutekano bikomeye ku mupaka‟.

    Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abaturage bo ku musozi Nyamitanga batashywe n'ubwoba nyuma yo kubona abashinzwe umutekano batari bamenyerewe bari kumwe n'imbonerakure zitwaje imipanga hamwe n'ibihiri.

    Umwe yagize ati “Twatekereje ko ari igitero. Byongeye kandi, ntitwumva impamvu abashinzwe umutekano baherekejwe n'Imbonerakure zitwaje imihoro n'ubuhiri.”

    Ushinzwe ikigo cya gisirikare cya Cibitoke hamwe na komiseri wa polisi mu ntara ya Cibitoke bahumurije abaturage bo muri utwo duce turimo abashinzwe umutekano benshi , ko batagira ubwoba kuko ari ibintu bisanzwe byakozwe, ariko basabwa gutungira urutoki umuntu wese utamenyerewe babonye muri ako karere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-leta-yamenye-abasirikare-benshi-n-abapolisi-mu-ntara-ya-cibitoke

  • Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by
    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by’amategeko wa MRCD na Mukashema Espérance wari uyoboye Radio Ubumwe bifashishaga, banogeje umugambi wo kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byo muri Nyungwe

    Gusa, ubu birazwi ko Rusesabagina n’abagize impuzamashyaka MRCD, bateguye ndetse bakomeza kwitirira Guverinoma y’u Rwanda, ibitero byagabwe muri Nyungwe, bigabwe n’umutwe wa FLN (National Liberation Front).

    Ibijyanye n’uwo mugambi wihishe wo kwegeka ibitero byo muri Nyungwe kuri Guverinoma y’u Rwanda, ku buryo burambuye byagaragariye mu rubanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bukaba bwarabibonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw’ubutabera n’igihugu cy’u Bubiligi , nka kimwe mu bigize iperereza ku bijyanye n’ibitero by’iterabwoba byo mu 2018-2019.

    Ikinyamakuru KT Press cyabonye bimwe mu bimenyetso byaturutse muri za mudasobwa na telefoni zafatiwe mu nzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bikozwe n’abayobozi bo mu Bubiligi , Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwarahawe kopi.

    Rusesabagina, inshuro nyinshi yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya FLN uko yitabaga urukiko, ariko ibimenyetso bigaragaza ko ahubwo yabigizemo uruhare rukomeye, harimo no kwifatanya n’ ubuyobozi bwa MRCD mu kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byishe abantu muri Nyungwe .

    Mu butumwa bwa Whatsapp KT Press yabonye, bwerekana ko Rusesabagina yakiraga umunsi ku wundi ubutumwa bujyanye n’imigendekere y’ibitero bya FLN agatanga n’inama y’uko bakora.

    Mu kiganiro kuri whatsapp cyo ku itariki 17 Ukuboza 2018, Rusesabagina aganira n’uwitwa Twagiramungu Innocent, umujyanama mu mategeko wa MRCD , bavuganye uko bakwiye gutangaza ibijyanye n’ibitero bya Kitabi, barandika bati : “Amakuru mbonye mu kanya ava ku cyitabi ni uko haguye kandi hakomerekeye abantu benshi! Imodoka zarashwe ngo ni bus nini 3 zitwara abantu ku buryo abapfuye n’abakomeretse ari benshi! Umwuka ntumeze neza abantu bahahamutse !!!”

    Bakomeje baganira bati “Hari abavuga ngo hatangwe itangazo kuri Radio cyangwa hagire igikorwa ku bya Kitabi.”

    “Njyewe navuga ko twabyitwaramo ku buryo bubiri , uburyo bwa mbere ni uguceceka tukareka abahinzi (abarwanyi) bagakomeza ibikorwa byabo, tukajya tugira icyo tuvuga ari uko abibasiwe ari abasirikare cyangwa abapolisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili. ”

    “Uburyo bwa kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora no gukora itangazo (communiqué) tukavuga ko ari DMI (rwahoze ari Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare) yabikoze ngo ibitwitirire.”

    Rusesabagina na Innocent Twagiramungu bemeranyijwe kuri ubwo buryo bwa kabiri, ndetse bagerageza no gukwirakwiza ayo makuru atari yo (propaganda), cyane cyane babinyujije ku maradio mpuzamahanga.

    Uko Mukashema Espérance yinjiyemo

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina na Twagiramungu bemerenyijwe kugisha inama Espérance Mukashema, icyo gihe wari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe’ bifashishaga mu bukangurambaga ndetse ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina, bakamubaza uburyo bwiza bakoresha kugira ngo bagere ku mugambi wabo neza.

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina yagaragaye asaba numero ya telefoni nshya ya Mukashema, Twagiramungu arayimuha.

    Mukashema Espérance, ni izina ryavuzwe kenshi mu rukiko mu gihe cyo kuburanisha Rusesabagina, aho ngo yemeje ko igitekerezo cyo kubishyira kuri Guverinoma y’u Rwanda ari cyo cyagira ingufu cyane.

    Icyo gihe Mukashema, ngo yavuze umuntu yumva wafasha mu gukwiza iyo nkuru ndetse aniyemeza gushaka umuntu ubishoboye.

    Mukashema, wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholandi, yatanze inama y’uko bakwifashisha ibiganiro bya BBC n’Ijwi rya Amerika (VOA) byo mu Kinyarwanda bikajya bibatangariza inkuru.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda bifite aho bihuriye n’ibitero FLN yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 na Mata 2019, yikuye mu rubanza muri Werurwe uyu mwaka wa 2021. Birashoboka ko yaba yaratinye ko ibimenyetso byari byabonetse biturutse mu Bubiligi bimuhamya ibyaha ashinjwa birimo n’ibyo kwica abantu.

    Urubanza rwakomeje rurimo abantu b’ingenzi bo muri FLN, harimo n’abari abavugizi bayo babiri, Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana, bo mu buhamya bwabo bakaba baragaragaje uburyo Rusesabagina yari afite ingufu mu bikorwa by’itsinda ryabo.

    KT Press ivuga ko inkuru zizakurikira iyi zizaba zigaragaza uburyo ibitangazamakuru bikomeye byifashishijwe mu gusakaza izo nkuru z’impimbano zigereka ibyo bitero kuri Guverinoma y’u Rwanda.

    Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be uzasomwa ku itariki 20 Nzeri 2021.

    source : https://ift.tt/3C7xbrJ

  • Dr.Kayumba Christopher yanze kurya mu rwego rwo gusaba uburenganzira #rwanda #RwOT

    Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk'uko byatangajwe n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda, RIB.

    Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wungaranira Kayumba, yabwiye BBC ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye “ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe”.

    Arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by'ubugome mu mategeko y'u Rwanda bisaza gusa nyuma y'imyaka 10.

    Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w'iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.

    Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y'u Rwanda.

    Ati: “Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n'undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012.”

    Kwiyicisha inzara 'kugira ngo yumvwe'

    Umunyamategeko wa Kayumba avuga ko yamusuye kuwa gatanu nimugoroba agasanga yafashe umwanzuro wo kwiyicisha inzara “nk'uburyo bwo kugira ngo uburenganzira bwe bwumvikane”.

    Ati: “ Yambwiye ko impamvu abikoze ari ukubera ko yimwa ubutabera kandi ihame ari uko umuntu akurikiranwa adafunze, gufungwa bikaba irengayobora.

    “Akavuga ati 'ko nari maze amezi agera kuri atanu [nkurikiranwa] ko ntaho nari naragiye, kandi ibisabwa ni umuntu uzwi, ni umuntu ufite aho aba hazwi, ntabwo natoroka ubutabera', ibyo yarabisabye akibaza impamvu atabihawe kandi ngo hari abandi babihabwa.”

    Kwanga kugira icyo arya cyangwa anywa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'uyu wari umwalimu wa kaminuza agahagarikwa by'agateganyo ubwo yari afungiye ikindi cyaha mu kwezi kwa gatanu 2020.

    Me Ntirenganya ati: “Nanjye nk'umwunganizi we binteye impungenge kuko afite na diabete, ariko umuntu burya niwe wifatira icyemezo ku buzima bwe.

    “Leta yo icyo igomba gukora ni ukumurinda kugira ngo ubuzima bwe budahungabana kuko aramutse anapfuye ubwo butabera se ababushaka baba babubonye ko ikurikiranacyaha rihita rihagarara?”

    Iminsi ibiri mbere yo guhamagazwa no gufungwa kwa Kayumba, Perezida Paul Kagame yari yasabye abacamanza guhagurukira ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina “cyane cyane gufata ku ngufu abagore n'abana batoya.”

    Mu gutangiza umwaka w'ubucamanza, Kagame yagize ati: “Ingamba, ibihano bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragararira buri wese ko tutabyemera.”

    Yongeraho ati: “Dukwiriye kwisuzuma ubwacu nk'abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagishyiramo ingufu tukabona ko kigabanutse byanze bikunze.

    “Abakora ibi byaha, ababafasha n'ababahishira, bakwiriye guhabwa ibihano biremereye, kuburyo bishobora gufasha kubuza abandi kubijyamo.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/dr-kayumba-christopher-yanze-kurya-mu-rwego-rwo-gusaba-uburenganzira

  • Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye Guverinoma y’u Rwanda ko ari yo yagabye ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by
    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by’amategeko wa MRCD na Mukashema Espérance wari uyoboye Radio Ubumwe bifashishaga, banogeje umugambi wo kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byo muri Nyungwe

    Gusa, ubu birazwi ko Rusesabagina n’abagize impuzamashyaka MRCD, bateguye ndetse bakomeza kwitirira Guverinoma y’u Rwanda, ibitero byagabwe muri Nyungwe, bigabwe n’umutwe wa FLN (National Liberation Front).

    Ibijyanye n’uwo mugambi wihishe wo kwegeka ibitero byo muri Nyungwe kuri Guverinoma y’u Rwanda, ku buryo burambuye byagaragariye mu rubanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bukaba bwarabibonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw’ubutabera n’igihugu cy’u Bubiligi , nka kimwe mu bigize iperereza ku bijyanye n’ibitero by’iterabwoba byo mu 2018-2019.

    Ikinyamakuru KT Press cyabonye bimwe mu bimenyetso byaturutse muri za mudasobwa na telefoni zafatiwe mu nzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bikozwe n’abayobozi bo mu Bubiligi , Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwarahawe kopi.

    Rusesabagina, inshuro nyinshi yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya FLN uko yitabaga urukiko, ariko ibimenyetso bigaragaza ko ahubwo yabigizemo uruhare rukomeye, harimo no kwifatanya n’ ubuyobozi bwa MRCD mu kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byishe abantu muri Nyungwe .

    Mu butumwa bwa Whatsapp KT Press yabonye, bwerekana ko Rusesabagina yakiraga umunsi ku wundi ubutumwa bujyanye n’imigendekere y’ibitero bya FLN agatanga n’inama y’uko bakora.

    Mu kiganiro kuri whatsapp cyo ku itariki 17 Ukuboza 2018, Rusesabagina aganira n’uwitwa Twagiramungu Innocent, umujyanama mu mategeko wa MRCD , bavuganye uko bakwiye gutangaza ibijyanye n’ibitero bya Kitabi, barandika bati : “Amakuru mbonye mu kanya ava ku cyitabi ni uko haguye kandi hakomerekeye abantu benshi! Imodoka zarashwe ngo ni bus nini 3 zitwara abantu ku buryo abapfuye n’abakomeretse ari benshi! Umwuka ntumeze neza abantu bahahamutse !!!”

    Bakomeje baganira bati “Hari abavuga ngo hatangwe itangazo kuri Radio cyangwa hagire igikorwa ku bya Kitabi.”

    “Njyewe navuga ko twabyitwaramo ku buryo bubiri , uburyo bwa mbere ni uguceceka tukareka abahinzi (abarwanyi) bagakomeza ibikorwa byabo, tukajya tugira icyo tuvuga ari uko abibasiwe ari abasirikare cyangwa abapolisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili. ”

    “Uburyo bwa kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora no gukora itangazo (communiqué) tukavuga ko ari DMI (rwahoze ari Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare) yabikoze ngo ibitwitirire.”

    Rusesabagina na Innocent Twagiramungu bemeranyijwe kuri ubwo buryo bwa kabiri, ndetse bagerageza no gukwirakwiza ayo makuru atari yo (propaganda), cyane cyane babinyujije ku maradio mpuzamahanga.

    Uko Mukashema Espérance yinjiyemo

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina na Twagiramungu bemerenyijwe kugisha inama Espérance Mukashema, icyo gihe wari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe’ bifashishaga mu bukangurambaga ndetse ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina, bakamubaza uburyo bwiza bakoresha kugira ngo bagere ku mugambi wabo neza.

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina yagaragaye asaba numero ya telefoni nshya ya Mukashema, Twagiramungu arayimuha.

    Mukashema Espérance, ni izina ryavuzwe kenshi mu rukiko mu gihe cyo kuburanisha Rusesabagina, aho ngo yemeje ko igitekerezo cyo kubishyira kuri Guverinoma y’u Rwanda ari cyo cyagira ingufu cyane.

    Icyo gihe Mukashema, ngo yavuze umuntu yumva wafasha mu gukwiza iyo nkuru ndetse aniyemeza gushaka umuntu ubishoboye.

    Mukashema, wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholandi, yatanze inama y’uko bakwifashisha ibiganiro bya BBC n’Ijwi rya Amerika (VOA) byo mu Kinyarwanda bikajya bibatangariza inkuru.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda bifite aho bihuriye n’ibitero FLN yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 na Mata 2019, yikuye mu rubanza muri Werurwe uyu mwaka wa 2021. Ngo bishoboka ko yaba yaratinye ko ibimenyetso byari byabonetse biturutse mu Bubiligi bimuhamya ibyaha ashinjwa birimo n’ibyo kwica abantu.

    Urubanza rwakomeje rurimo abantu b’ingenzi bo muri FLN, harimo n’abari abavugizi bayo babiri, Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana, bo mu buhamya bwabo bakaba baragaje urugero Rusesabagina yari ashyigikiyemo itsinda ryabo.

    Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi ku itariki 20 Nzeri 2021.


    source : https://ift.tt/3C9NSTL

  • Uburyo Rwigema ahora mu ntekerezo z’ubutegetsi bwa Museveni – #rwanda #RwOT

    Igitangaje ko ni uko ibyo amuvugaho byose bishingiye ku kuba yaramubonye inshuro imwe ari i Dar es Salaam [nk’uko umwanditsi abyivugira].”

    Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe “n’umwe mu bayobozi b’ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.”

    Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko akoresha imvugo y’uko ibyo yavuze ari ‘ibivugwa’ n’abandi, ariko we atabihagazeho.

    Ikigaragara ni uko intego y’inkuru ari ugukomeza kwamamaza igitabo cya Michela Wrong, cyuzuyemo icengezamatwara rya RNC n’ingoma ya Museveni.

    Ibi ariko ntibitangaje cyane kuko iki gitabo gikubiyemo imvugo zakwirakwijwe n’inzego z’ubutasi za Perezida Museveni (CMI) ku bufatanye n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bigakorwa hatitawe ku bihamya bigaragaza ukuri biri ahantu hatandukanye.

    CMI yifashisha ingero z’abantu ubutegetsi bwa Museveni bwishe mu rugamba rwo kubohora igihugu, igashaka kwerekana ko hari n’ahandi byakozwe mu gihe ntaho bihiriye, ari bimwe byo kubyaza ukiri isugi.

    Ingero z’abo bantu ba nyabo bishwe n’ubutegetsi bwa Museveni ni nka Ahmed Seguya, Sam Magara, Serwanga Lwanga. Umwanditsi we ubwe asa n’ushinja Museveni ibyaha, mu mpfu zabo, akabikora yerekana ko ibisa n’ibyo mu Rwanda byabaye.

    Leta ya Perezida Museveni ikunze kugaruka cyane kuri Fred Rwigema, ndetse rimwe na rimwe igakoresha amakuru atari yo ku rupfu rwe

    source : https://ift.tt/3A46bJ7

  • Ifoto y’umunsi: Meya w’Akarere ka Bugesera ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto hari abakekako Meya atetse ibitandukanye n’ibyo atetse bya nyabyo, ariko abagize amahirwe yo kubona iyo foto mu binyamakuru, Meya Richard Mutabazi, yicaye imbere y’agakono ari gukarangira ikawa abakinnyi b'ikipe y'abakobwa ya Bugesera Cycling Team ndetse n'abandi bari baje kwitabira umuhango wo kwakira ibikoresho iyi kipe yahawe n'abaterankunga batandukanye.

    Amafoto atandukanye yagaragaye ubwo imihango yo kwakira ibikoresho bya Bugesera Cycling Team yari irangiye. Ni bwo Meya yafashe agasekuru asekura ikawa, arangije yicara imbere y’agakono arayikaranga, abari aho basangira ku buzima bwiza bwa kawa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109404/ifoto-yumunsi-meya-wakarere-ka-bugesera-yagaragaye-ari-gusekura-no-gukaranga-ikawa-amafoto-109404.html

  • Uganda yatumiye u Rwanda ngo baganire ruyisubiza ko 'nta biganiro bikenewe ubu' #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The East African, gitangaza ko iriya baruwa yanditswe na Gen Jeje Odongo tariki 30 Kanama 2021 akayoherereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatumiraga u Rwanda ngo baganire mu nama.

    Ngo iyo nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri 2019 i Luanda muri Angola yagiye anakurikirwa n’ibiganiro binyuranye birimo n’ibyahuje abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, DRC na Angola.

    Iki kinyamakuru gitangaza ko Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rutiteguye kuganira na Uganda muri iyi minsi.

    Yagize ati 'Nta nama ubu iteganyijwe ariko u Rwanda ruhora rwiteguye gukurikira inzira y’ibiganiro ku bibazo byagaragajwe, icyakora ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda igikomeje gushimuta, gufunga, kwica urubozo no kwirukana Abanyarwanda.'

    Muri iki cyumweru turi gusoza, Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda ndetse inirukana bamwe mu banyarwanda babagayo ndets inarekura abandi bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yolande Makolo yakomeje avuga ko ibintu bizagenda neza mu gihe Uganda izaba yahagaritse biriya bikorwa ndetse no gutera inkunga imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro ihungabanya u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagarutse ku mubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba, aboneraho kongera gusaba abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi.

    Icyakora yavuze ko nubwo agira Abanyarwanda iyi ama ariko ari 'ugushoberwa' kuko bamwe mu bajyayo basanzwe bafite abo mu miryango yabo muri kiriya gihugu kubera amateka y’ibi bihugu.

    Perezida Yoweru Kaguta Museveni wa Uganda na we uherutse kuganira na France 24 yabajijwe ku kibazo cyo gufunga imipaka avuga ko we atigeze afunga imipaka ahubwo ko byakozwe n’u Rwanda.

    Museveni kandi yanabajijwe ku byatangajwe ko u Rwanda rwifashishije ikoranabuhanga rihanitse rya Pegasus mu kuneka bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, Museveni asubiza avuga ko kuri we ntacyo kumuneka kuko ibanga rye riba mu mutwe we.

    Tariki 21 Gashyantare 2020, Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda ndetse n’aba Angola na DR.Congo, bahuriye i Gatuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro yasabaga Uganda gusuzuma ibirego yashinjwaga n’u Rwanda ndetse no kubihagarika.

    Icyo gihe Uganda yari yahawe iminsi 30 yashira hakaba isuzumwa ryagombaga gukorwa na Komisiyo ihuriweho yashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

    Nyuma y’Iminsi 15 Abakuru b’Ibihugu bagombaga guhurira i Gatuna aho byari byitezwe ko hazafatwa indi myanzuro ikomeye irimo no kuba hafungurwa imipaka gusa ibi byose byaje kubangamirwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyaje kigahita gihagarika ibikorwa byose byo guhura ndetse no guhagarika imigenderanire y’ibihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uganda-yatumiye-u-Rwanda-ngo-baganire-ruyisubiza-ko-nta-biganiro-bikenewe-ubu

  • Abandi banyarwanda 6 barimo umwana w'imyaka 2 birukanwe na Uganda #rwanda #RwOT

    Uganda yirukanye Abanyarwanda batandatu barimo n'umwana w'imyaka ibiri bari bamaze igihe bafungiye muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Aba Banyarwanda bakiriwe n'inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka z'u Rwanda Ku wa 9 Nzeri 2021 ku mupaka wa Kagitumba.

    Aba Banyarwanda ni Twizeriyakare Etienne w'imyaka 33, Niyishoborabyose Valens w'imyaka 29, Kayiganwa Maria Frora w'imyaka 25 ari na we wari ufite umwana w'imyaka ibiri, Kabera Aloys w'imyaka 44 na Mpakaniye Jean Baptiste w'imyaka 34.

    Bamwe muri aba barakubiswe, barafungwa ndetse banamburwa amafaranga bari bafite n'inzego z'umutekano za Uganda.

    Twizeriyakare Etienne wari usanzwe utuye mu Karere ka Kayonza, muri Gahini yimukiye muri Uganda mu gace ka Masaka mu 2011, aho yakoreraga akazi k'uburobyi mu Kiyaga cya Victoria.

    Muri Kamena 2021 ubwo yari mu nzira ajya Mbarara yafashwe n'Abasirikare ba Uganda ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yavuze ko ashinjwa kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yavuze ko atigeze akubitwa cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo, gusa ngo yambuwe ibihumbi 60 by'Amashilingi n'Ingabo za Uganda.

    Niyonsaba Valens we wari usanzwe utuye mu Karere ka Burera, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2020 agezeyo atura mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo y'ubuhinzi.

    Ku wa 9 Kanama 2021 yaje gufatirwa n'Abasirikare ba Uganda i Mbarara ubwo yari mu modoka ivuye Kampala. Nyuma yo gufatwa yafungiwe mu kigo cya gisirikare giherereye i Makendye. Yarakubiswe anamburwa ibihumbi 170 by'Amashilingi. Yashinjwaga kuba ari muri Uganda binyuranyije n'amategeko.

    Kayiganwa Maria Flora we wari uri kumwe n'umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri, yavuze ko yageze muri Uganda mu 2018 agiye gusura musaza we.

    Uyu mugore usanzwe uvuka mu Karere ka Huye ngo yagiye muri iki gihugu anyuze ku mupaka wa Gatuna. Muri Kanama 2021 yaje gufatirwa Mbarara ubwo yari mu modoka ivuye Kampala ubundi afungirwa mu kigo cya Gisirikare cya Makendye. Yavuze ko atigeze akubitwa cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo.

    Kabera Aloys usanzwe utuye Gakenke we yavuze ko yafatiwe muri Uganda muri Kanama 2021, ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke aho yakuwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Mbarara. Mu gihe yamaze afungiwe aha yashinjwaga gutura muri Uganda binyuranyije n'amategeko.

    Yahavuye yambuwe ibihumbi 290 by'Amashilingi n'Abasirikare ba Uganda.

    Undi wafungiwe muri iki kigo cya Gisirikare cya Makenke ni Mpakaniye Jean Baptiste w'imyaka 34. Uyu mugabo mu busanzwe wari utuye muri Kirehe yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Uganda mu gace ka Hoima muri Kanama 2021, ku wa 29 muri uku kwezi yahise afatwa n'Igisirikare cy'iki gihugu arafungwa ndetse aza kwamburwa ibihumbi 300 by'Amashilingi.

    Aba Banyarwanda bose babanje gupimwa COVID-19 ubundi bahita bajyanwa muri IPRC Nyagatare bashyirwa mu kato.

    Uretse aba bantu batanu kuri uyu munsi wo ku wa Kane u Rwanda rwakiriye kandi imirambo y'abagabo babiri biciwe muri Uganda bagacucurwa n'ibyabo, n'abandi 16 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu.

    Hashize iminsi u Rwanda rudasiba kugaragaza ko abaturage barwo bahohoterwa n'inzego, hagiye habaho ibiganiro bitandukanye byahuje u Rwanda na Uganda gusa nabyo nta musaruro byatanze.

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rwakoze ibyashobokaga byose, gusa rukagenda runanizwa na Uganda isa n'iyinangiye

    BTN

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abandi-banyarwanda-6-barimo-umwana-w-imyaka-2-birukanwe-na-uganda

  • Perezida Kagame yahaye abasirikare 5 ipeti rya Colonel #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Lt Col Regis Francis Gatarayiha, abaha ipeti rya Colonel.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, RDF.

    Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk'Umuyobozi w'Ishami ry'Itumanaho, Ikoranabuhanga n'Umutekano mu by'Ikoranabuhanga muri RDF.

    Yahawe uyu mwanya nyuma y'iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

    Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo.

    Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n'abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

    Impinduka mu kuzamura abasirikare mu ntera zatangajwe mu gihe kuri uyu munsi, Inama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Abagaba b'Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b'ibigo by'amashuri ya gisirikare n'ibitaro n'abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahaye-abasirikare-5-ipeti-rya-colonel

  • Nyuma yo kuganira n’Abasirikare bakuru, Kagame yahise azamura 5 abaha ipeti rya Colonel #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kandi kuri uyu wa Kane yanayoboye inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ni inama yarimo abayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uw’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’ingabo zirwanira mu Kirere, ndetse na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    Itangazo ryo kuzamura mu mapeti bariya basirikare, ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri.

    Mu bazamuwe, harimo abasanzwe bazwi mu Rwanda barimo Patrick Nyirishema wayoboye Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) akaba yarasimbuwe na Dr Nsabimana Ernest wagiye kuyobora ruriya rwego avuye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

    Harimo kandi Francis Regis Gatarayiha uherutse kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

    Col Francis Regis Gatarayiha kandi yahise anahabwa umwanya mushya mu gisirikare cy’u Rwanda aho yahise agirwa Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyuma-yo-kuganira-n-Abasirikare-bakuru-Kagame-yahise-azamura-5-abaha-ipeti-rya-Colonel