Tag: Politiki

  • Ishyirwaho rya Minisiteri nshya ritumye Guverinoma ikuraho ibigo 4 birimo CNLG na FARG #rwanda #RwOT

    Muri iyi mishinga y’amategeko yemerejwe muri iriya nama yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ;

    • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ;
    • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ;
    • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ;
    • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Kuvanaho ibi bigo bikozwe nyuma y’ishyirwaho rya Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yanahawe kuyoborwa na Dr. Bizimana Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na yo iri mu bigo byakuweho.

    Inshingano za biriya bigo byakuweho zikaba zahawe iriya Minisiteri Nshya itegerejweho gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kuzamura indangagaciro z’Abanyarwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyirwaho-rya-Minisiteri-nshya-ritumye-Guverinoma-ikuraho-ibigo-4-birimo-CNLG-na-FARG

  • Kayonza: Guverineri Gasana yakirijwe ibibazo birimo iby’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo yabigejejweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ubwo yitabiraga inteko z’abaturage mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, tariki ya 14 Werurwe 2020, inteko z’abaturage zahise zisubikwa zongera gufungurwa mu cyumweru gishize.

    Ibi byatumye bimwe mu bibazo by’abaturage byiyongera cyane bitewe nuko aho byakemurirwaga hari hatakiboneka. Abo mu Murenge wa Murama ubwo babonaga Guverineri Gasana Emmanuel bamugejejeho ibibazo bitandukanye byiganjemo ibibazo by’ubutaka, abasenyewe n’ibiza batabonye amabati, abagiranye amakimbirane mu miryango ndetse n’ibishingiye ku guhabwa ibyiciro by’ubudehe bidahuye n’ubushobozi bwabo.

    Musengimana Console utuye mu Mudugudu wa Kinyinya yavuze ko bababujije guhinga bababwira ko hari umushinga ugiye kuza kubaterera ibiti mu mirima yabo, agaragaza ko igihe cy’ihinga kiri kubasiga utaraza ndetse nta n’igikorwa na kimwe kirakorwa asaba ubuyobozi kubavuganira.

    Undi muturage watanze ikibazo ni Manirafasha Emmanuel, yavuze ko we n’abandi baturage baturanye bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwose bwabaruwe nk’ubwo guturamo nyamara hari uburi mu gice cyagenewe guhinga.

    Yasabye ubuyobozi kubafasha ubwo butaka bugashyirwa mu gice cy’ubuhinzi ngo kuko ari bunini basabwa kubusorera amafaranga menshi batapfa kubona.

    Guverineri Gasana yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye haboneka ibibazo byinshi harimo n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse inteko z’abaturage kuko aho bahuriraga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagakemura bimwe mu bibazo babaga bafite.

    Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage bakarushaho kubegera no kubaba hafi muri iki gihe inteko z’abaturage zongeye gufungurwa.

    Ati “Turabasaba gutanga serivisi ku bayikeneye, kwegera abaturage, gukemura ibibazo byabo byakurura amakimbirane n’inzangano n’amacakubiri, ni ikintu twahisemo twese kugira ngo umuturage abe ku isonga mu kumukemurira ibibazo bye.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanzuro wo gufungura inteko z’abaturage nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 gitangiye kugabanuka ndetse Abanyarwanda benshi bakaba bari gukingirwa iki cyorezo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo by’abaturage

    Abaturage baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

    source : https://ift.tt/2Zmt5y3

  • Guverinoma y'u Rwanda ikoze igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyo gufungura utubari #rwanda #RwOT

    Amezi yari abaye hafi 18 ikitwa utubari twahuriragamo abatari bake mu Rwanda dufunzwe ku mugaragaro kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19. Kuri uyu wa 21 Nzeri  2021, inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida  Kagame Paul, yanzuye ko utubari tugiye gufungurwa ariko byose bikazakorwa mu byiciro.

    Ni ubwo hari hashize iki gihe cyose byitwa ko utubari dufunze, tudakora, nta wavuga ko muri rusange tutakoze kuko henshi twakoraga byitwa ko dufunze. Hari benshi mu bafute utubari bagiye bafatwa bagacibwa amande ndetse n'abadufatiwemo bagahanwa ariko bwacya kuko abanywi ba byeri kuyirara cyangwa ukamara kabiri utagasomye bigora ukumva umuntu ngo yafatiwe mukabari cyangwa se bamuvudukanye.

    Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro utubari, nta washidikanya ko cyari gitegerejwe na benshi kuko ni hamwe mu hatanga kwisanzura n'ibyishimo ndetse hahuza abanywa byeri n'abanywa imitobe. Uko bizakorwa kose, benshi mu bahoraga banywa cyangwa bajya mu tubari babundabunda cyangwa se bikanga kuhafatirwa bararuhutse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/guverinoma-yu-rwanda-ikoze-igikorwa-cyari-kimaze-igihe-gitegerejwe-na-benshi-cyo-gufungura-utubari/

  • AMAKURU MASHYA: Soma Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yateraniye mu biro bye Village Urugwiro ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/21/amakuru-mashya-soma-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri/

  • Sudan: Hapfubye ihirikwa ry'ubutegetsi ryari rikozwe na bamwe mu basirikare #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, abategetsi ba Sudani bavuze ko itsinda ry'abasirikare ryagerageje guhirika ubutegetsi ariko bakavuga ko batsinzwe kandi ko ingabo zikomeje kugenzura umutekano w'igihugu.

    Televiziyo ya leta ya Sudani yahamagariye abaturage “kurwanya” ihirikwa ry'ubutegetsi ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.

    ki kinyamakuru cyagize kiti: “Habaheyo kugerageza guhirika ubutegetsi, abaturage bakwiriye guhaguruka bakabirwanya”.

    'Byose biri ku murongo. Impinduramatwara iratsinze ', ibi bikaba byavuzwe na Mohamed Al Faki Suleiman, umwe mu bayobozi bari mu itsinda ry'abasirikare n'abasivili bari ku butegetsi muri Sudani. Yahamagariye kandi Abanyasudani kunga ubumwe n'ubutegetsi.

    Hagati aho, televiziyo ya Sudani yatangiye gucuranga indirimbo zo gukunda igihugu.

    Umwe mu bayobozi b'ingabo yavuze ko umubare utazwi w'ingabo ariwo uri nyuma y'uko kugerageza guhirika ubutegetsi kandi ko bagerageje kwigarurira inzego nyinshi za leta zirimo na radio ariko bakomwa mu nkokora bataragera ku ntego yabo.

    Uyu muyobozi utashatse ko izina rye ritangazwa kubera ko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yavuze ko ingabo nyinshi, harimo n'abasirikare bakuru, batawe muri yombi. Ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye, avuga ko itangazo rya gisirikare rizasohoka vuba.

    Yavuze ko ibazwa ry'abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi, ku wa mbere rigomba gutangira kandi igisirikare kizatanga itangazo vuba.

    Sudani iri mu nzira itoroshye iganisha ku butegetsi bwa demokarasi kuva igisirikare cyirukana ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir muri Mata 2019, nyuma y'amezi ane y'imyigaragambyo.

    Ubu igihugu kiyobowe na guverinoma ihuriweho n'abasivili n'abasirikare bahanganye n'ibibazo bikomeye by'ubukungu n'umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/sudan-hapfubye-ihirikwa-ry-ubutegetsi-ryari-rikozwe-na-bamwe-mu-basirikare

  • Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abasirikare bagera kuri 40 nibo bamaze gutabwa muri yombi  bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi muri Sudani.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi ariko guverinoma ikayiburizamo.

    Haracyekwa Abasirikare n'Abasivili bafitanye isano n'ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wahoze ategeka iki gihugu, nk'uko Aljazeera yabyanditse.

    Amakuru aturuka muri Sudani avuga ko abashatse guhirika ubutegetsi bafashwe bagerageza  kwigarurira  televiziyo y'Igihugu n'icyicaro gikuru cya gisirikare muri icyo gihugu.

    Umuvugizi wa Leta Mohamed al-Faki Suleiman yavuze ko ibazwa ry'abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ryagombaga gutangira nyuma yo y'itabwa muri yombi ryabo.

    BBC yanditse ko umutekano wahise ukazwa mu murwa mukuru Khartoum no hafi y'umujyi wa Omdurman, kandi ikiraro kinini cyambuka uruzi rwa Nili cyahise gifungwa.

    Kugeza ubu Igihugu cya Sudani kiyobowe na Guverinoma ihuriweho n'abasivili n'abasirikare bahanganye n'ibibazo bikomeye by'ubukungu n'umutekano, nyuma y'aho ubutegetsi bwa Omar al-Bashir buhiritswe ku butegetsi muri Mata 2019.

    Reuters yanditse ko amatora y'umukuru w'igihugu azaba mu mwaka wa 2024.

    The post Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/sudani-abashatse-guhirika-ubutegetsi-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sudani-abashatse-guhirika-ubutegetsi-batawe-muri-yombi

  • Rusesabagina Paul, abaye intandaro y'ihagarikwa ry'ibiganiro byari guhuza u Rwanda n'Ububiligi #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwanze kwitabira inama yagombaga guhuza ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, uw'Ububiligi n'uw'u Rwanda I New York. Ni nyuma y'amagambo Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmes yatangaje, anenga imikirize y'urubanza rwa Rusesabagina, avuga ko atahawe ubutabera. U Rwanda rukavuga ko aka ari agasuzuguro.

    Mu itangazo Minisitiri Sophie yashyize ku karubanda, yavuze ko yamenye iby'isomwa ry'urubanza rwa Rusesabagina Paul I Kigali. Avuga ko nubwo hari ibyo igihugu cye cyakomeje gusaba ku iburanishwa ry'uru rubanza, ngo bigaragara ko Rusesabagina Paul ataburanishijwe mu buryo bunyuze mu mucyo kandi butabera, by'umwihariko ku birebana n'uburenganzira bwe bwo kwiregura n'ubwunganizi mu mategeko. Avuga kandi ko n'uburengenzira bwe bwo kuba umwere mbere yo gucibwa urubanza butubahirijwe n'ibindi.

    Nyuma y'ibyatangajwe n'uyu Minisitiri w'Ububiligi, Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yatangaje ko ibi ari agasuzuguro, ko kandi ngo byagiye binagaragara kenshi kuva urubanza rutangira, nubwo inzego z'Ububiligi hari byinshi zakoze mu gufasha iz'u Rwanda kubona amakuru mu bijyanye n'iperereza n'ubugenzacyaha ku makuru yari akenewe kuri Rusesabagina Paul ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi.

    Ku bw'iyi mpamvu, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yahise itangaza ko ibiganiro byari kuzahuza ba Minisitiri bombi b'Ububanyi n' amahanga I New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitakibaye.

    Kuri uyu wa Mbere Tariki 20 Nzeri 2021, nibwo urukiko rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibe rwakatiye Rusesabagina Paul imyaka 25 y'igifungo nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitandukanye bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba yari akurikiranyweho.

    Soma hano inkuru ivuga ku rubanza:Rusesabagina Paul wivugiye mu rukiko ko ari impfubyi ya Loni/UN yakatiwe imyaka 25 y'igifungo

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rusesabagina-paul-abaye-intandaro-yihagarikwa-ryibiganiro-byari-guhuza-u-rwanda-nububiligi/

  • U Rwanda rwahagaritse ibiganiro rwari kugirana n'U Bubiligi kubera amagambo yabwo kuri Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ububiligi byamaganye urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe ku wa mbere n'urukiko gufungwa imyaka 25 bivuga ko “nta butabera yahawe”, u Rwanda rwise “agasuzuguro” ibyavuzwe n'Ububiligi runahagarika inama yari kubahuza.

    Bwana Rusesabagina, w'imyaka 67, afite ubwenegihugu bw'Ububiligi n'uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

    Mu itangazo rye ku wa mbere, Minisitiri w'intebe wungirije akaba na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi Sophie Wilmès avuga ko yamenye iby'isomwa ry'urubanza rwa Bwana Rusesabagina i Kigali.

    Ati: “Ku ndunduro y'uru rubanza kandi nubwo hari ibyo Ububiligi bwakomeje gusaba kuri iyi ngingo, bigaragara ko Bwana Rusesabagina ataburanishijwe mu rubanza runyuze mu mucyo kandi rutabera; by'umwihariko ku bijyanye n'uburenganzira bwo kwiregura”.

    Kubera ibyo Madamu Wilmès yatangaje, leta y'u Rwanda yavuze ko inama impande zombi zateganyaga kugirana ku ruhande rw'inama rusange ya ONU/UN i New York “itakibaye”.

    Madamu Wilmès anavuga ko ihame ryo mu bucamanza ryo gufata uregwa nk'umwere kugeza ahamijwe icyaha na ryo “ritubahirijwe”. Ati: “Ibi rero bituma hibazwa ku rubanza no ku mwanzuro w'urukiko”.

    Leta y'u Rwanda yaraye isubije ku byatangajwe n'Ububiligi, ivuga ko “bigaragaza agasuzuguro kagaragajwe n'Ubwami bw'Ububiligi ku bucamanza bw'u Rwanda kuva uru rubanza rwatangira, nubwo habayeho umusanzu ukomeye w'inzego bireba z'Ububiligi mu iperereza kuri uru rubanza”.

    Itangazo rya leta y'u Rwanda ryongeyeho riti: “Abiciwe mu bitero by'iterabwoba bya FLN, ni byo ntibazwi cyane, na bo bafite uburenganzira bungana ku butabera cyo kimwe n'ubwa Bwana Rusesabagina n'abo bareganwa”.

    Ku ruhande rwayo, Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y'u Rwanda” kw'umuturage wayo wemewe n'amategeko.

    Mu itangazo, umuvugizi w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by'uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw'umwanzuro w'urubanza”.

    “Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n'ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

    “Duhangayikishijwe n'uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n'abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n'inyandiko zijyanye n'urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

    Bwana Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y'u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk'izi mu gihe kiri imbere”.

    Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y'inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime 'Hotel Rwanda', ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

    Ibyaha yahamijwe bijyanye n'ibitero byagabwe ku Rwanda n'umutwe wa FLN wari uw'impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwahagaritse-ibiganiro-rwari-kugirana-n-u-bubiligi-kubera-amagambo

  • U Rwanda rufatiye u Bubiligi icyemezo gikomeye kubera kunenga imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gikubiye mu itangazo rwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda igira icyo ivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Intebe Wungirije ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25.

    Aba baminisitiri bakomeye muri kiriya Gihugu gisanzwe gifitiwe Ubwenegihugu bwa kabiri na Rusesabagina, banenze imikirize ya ruriya rubanza rwaburanishijwe n’Urugero Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Batangaje ko Rusesabagina Paul atahawe ubutabera buboneye ngo kuko ihame ryo kwitwa umwere mu gihe atahamwa n’icyaha ritigeze rihabwa agacire ndetse ko atabonye uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa.

    Itangazo rya kiriya Gihugu kandi rivuga ko Guverinoma yacyo izakomeza kuba hafi ya Rusesabagina Paul.

    Nyuma y’ibi byatangajwe na Guverinoma y’u Bubiliri, Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise isohora itangazo rivuga ko kuva mu itangira rya ruriya rubanza, u Bubiligi bwakomeje kunenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda kabone nubwo inzego z’iperereza za kiriya gihugu zatanze umusanzu ukomeye muri kiriya kirego.

    Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko ibitero by’iterabwoba bya FLN byari biyobowe na Rusesabagina kandi ko abahungabanyijwe na byo na bo bafite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera.

    Itangazo ry’u Rwanda risoza rigira riti 'Ku bw’iyo mpamvu, inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.'

    Rigakomeza rigira riti 'Uretse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi igihe icyo ari cyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.'

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwahamije Paul Rusesabagina bimwe mu byaha ashinjwa rumukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

    Ni icyemezo kitanyuze Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukurikije iperereza bwakoze, bubona uregwa yari akwiriye guhabwa kiriya gihano bwari bwamusabiye.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje ko Ubushinjacyaha Bukuru bugiye gusesengura icyemezo cy’Urukiko ku buryo bibae ngombwa bushobora kuzajurira.

    Ibi kandi byatangajwe na bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, batangaje ko bifuzaga ko Rusesabagina wabahekuye yari akwiye guhanishwa igihano gisumba ibindi mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/U-Rwanda-rufatiye-u-Bubiligi-icyemezo-gikomeye-kubera-kunenga-imikirize-y-urubanza-rwa-Rusesabagina

  • Minisitiri w’Ubuhinzi muri Centrafrique yasuye umupaka w’u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ari kwigira ku iterambere iki gihugu kimaze kugeraho mu rwego rw’ubuhinzi, na cyane ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Minisitiri Éric Rokosse-Kamot yavuze ko yasanze hari byinshi igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubwongereza, ndetse avuga ko yasanze ubucuruzi ku mupaka w’ibihugu byombi buteye imbere.

    Ati “Ugendeye ku ngano y’ibicuruzwa binyuranamo hagati y’ibihugu bibiri, uhita ubonamo agaciro k’ubuhinzi kuko u Rwanda rufite ubuhinzi buri gutera imbere ku buryo rwohereza bimwe mu bihingwa byarwo muri Congo. Hari ibiribwa byinshi by’ibanze nabonye bigana mu mujyi wa Goma byanshimishije, bigaragaza ko ubuhinzi buhagaze neza kuko aho naciye hose guturuka i Kigali nabonye ahantu hose hahinze ibiribwa bifasha mu guhaza Abanyarwanda.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije, Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuba ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo busigaye bwigirwaho n’ibindi bihugu, byerekana ko buri gutera imbere.

    Ati “Yasuye imipaka yose, areba uko ubuhahirane bukorwa hagati y’ibihugu byombi, ariko yibanda ku kureba uko ibikomoka ku buhinzi byambuka bijya muri Congo. Ibi byagaragaje ko abaturage bacu badashimwa n’ubuyobozi gusa, kuko bakurura n’abandi bo mu bindi bihugu.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eng Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko u Rwanda na Centrafrique uru rugendo ruzafasha mu kwerekana ibishobora kwigirwaho, bigateza imbere umubano w’u Rwanda na Centrafrique, bigendanye n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

    Ati “Hari amasezerano twasinyanye yo mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ndetse no mu kubaka inzego kuko igihugu cyabo kivuye mu bibazo. Turi kubafasha kureba uko babona imbuto z’indobanure, tukabaha ubumenyi dufite kugira ngo hatezwe imbere ibihugu byombi. Yanasuye inganda zo mu Rwanda ziri kwitegura gushorayo imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.”

    Centrafrique ni igihugu gifite ubutaka bunini bwo guhingaho kuko gikubye u Rwanda inshuro 20, kandi kikaba gituwe n’abaturage batarenze miliyoni esheshatu gusa.


    source : https://ift.tt/3ztcEfS