Tag: People

  • Musanze-Nyange: Abagabo barikugurisha imyaka abagore batabizi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nyange, Umudugudu wa Kamicaca, baravuga ko babangamiwe n'abagabo babo babaca ruhinga nyuma, bakajya kugurisha umusaruro w'ibishyimbo amafaranga avuyemo bakayanywera.

    Bamwe mu bagore batuye muri uyu murenge uri mu ntanzi za parike y'igihugu y'ibirunga, baganiriye n'ibitangazamakuru bya Flash by'umwihariko abo mu mudugudu wa Kamicaca, Akagari ka Kamwumba, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo babo bahengera ibishyimbo bahinganye bimaze kwera bakajya kubigurisha amafaranga avuyemo bakayanywera.

    Umwe yagize ati 'Nyine arabyiba ukajya kurega, warega se byo byafata iki' ko batamuniga! Baramufunga bakongera bakamufungura.'

    Undi ati 'Urumva mu rugo niba hari ikintu, ugasanga yakijyanye, yagiye kukinywera.'

    Aba bagore ngo iyo bagerageje gucyaha abagabo babo bababuza kugurisha umusaruro baba barahinganye, nyamara batabigiyeho inama, ngo usanga biba intandaro y'amakimbirane mu miryango, kuko umugabo aba yumva atagomba kuvugirwamo.

    Ati 'Hari igihe wagira umuntu inama, akaba yanagukubita. Nonese ugira ngo abagabo bose barahuje?'

    Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge, bo baracyaha bagenzi babo usanga bafite iyi mico itari myiza.

    Ati 'Umugabo ufite uwo muco agomba kuwureka, ahubwo agakura amaboko mu mufuka. Niba ashaka icyo gihumbi cyo kujya aho abandi bari, akagikorera akajyayo ariko adafashe ibyabo mu rugo.'

    Undi ati 'Abagabo nabagira inama yo gukura amaboko mu mufuka bagakora, barangiza bakiteza imbere.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyange, arinawo ugaragaramo iki kibazo, buvuga ko bugiye gutegura inteko y'abaturage ikazabera muri uyu mudugudu wa Kamicaca, mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo.

    Ati 'Icyakorwa ni uko twakorayo ubukangurambaga, tukumva uko ikibazo kimeze.  Twarangiza tukabagira inama tumaze kumva uko giteye, ubu inteko y'abaturage kuwa kabiri niho izabera.'

    Bamwe mu bagabo ngo usanga bafite iyi myumvire yo kugurisha umusaruro w'ibishyimbo, nyamara batabigiyeho inama nabo bashakanye, ari abakiyumvamo ko ari abatware b'ingo ntawababuza gukora icyo bashaka mu ngo zabo.

    UMUHOZA Honore

    The post Musanze-Nyange: Abagabo barikugurisha imyaka abagore batabizi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/musanze-nyange-abagabo-baravugwaho-kugurisha-imyaka-abagore-batabizi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-nyange-abagabo-baravugwaho-kugurisha-imyaka-abagore-batabizi

  • Ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo urubyiruko rutange umusanzu mu iterambere rya Afurika aho kuyihunga – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mpamvu zituma miliyoni z'urubyiruko zirohama mu nyanja zitandukanya Afurika n'indi migabane, abandi bagakurwa mu byabo, ni ubukene n'ubuyobozi bubi bwamunzwe na ruswa, intambara z'urudaca n'ibindi.

    Nko mu 2020 umubare w'abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35,9 bangana na 45% by'impunzi zose ziri ku Isi.'

    Muri Kanama 2022 Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, IOM wagaragazaga ko kuva uwo mwaka watangira abimukira 216 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi 724 bo baburiwe irengero.

    Byiyongera ku mibare yo mu myaka yabanje aho nko muri Nyakanga raporo ya IOM yagaragazaga ko kuva umwaka wa 2018 watangira abimukira 1500 barohamye mu nyanja ya Méditerranée.

    Umuyobozi w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ushinzwe uburinganire mu Karere ka Nyarugenge, Bora Nyirarukundo, avuga ko impamvu y'ibyo byose ari abayobozi batarumva icyo kwigira kwa Afurika byuzuye bisobanuye, bakita ku nyungu zabo bwite iza rusange zikirengeragizwa.

    Ati “Babaye babyumva ntitwagakwiriye kubona izo ntambara zihora zivuza ubuhuha mu bihugu bitandukanye, zigasiga abantu bishwe abandi bakuwe mu byabo ku buryo bw'amaherere, abandi bagahitamo kujya gushaka amaramuko hakurya y'inyanja.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo urubyiruko ndetse n'Abanyafurika bandi bareke guhunga ibihugu byabo, ari uko abayobozi baba intangarugero.

    Umuyobozi w'Urubyiruko mu Muryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry'u Rwanda, Pan African Movement Rwanda Chapter, Gatabazi Davis avuga ko urubyiruko bagenzi be bagomba kumenya ko ntaheza haruta iwabo w'umuntu kabone n'iyo haba intugunda, bakwiye gufata iya mbere mu kuzihosha.

    Ati “Tugomba gushishikariza bagenzi bacu mu buryo bwose dushaka uko twagarura ubumuntu bwishwe n'imiyoborere mibi ya bamwe no kudaha agaciro ibyacu kandi kugeza ubu dufite ibihagije byadutunga natwe tukagira aho tugera heza.”

    Uku kwiyemeza inshingano ku bakiri bato ku bw'inyungu rusange bizagerwaho kandi nta kurobanura bijyanye n'igitsina kuko buri umwe afite icyo ashoboye ku giti cye bityo biramutse bihurijwe hamwe Afurika yaba igitangaza.

    Nyirarukundo yavuze ko bijyana no kuba umukorerabushake kuko ngo umuyobozi mwiza ari ukorera abandi kuko bisaba kwitanga ku bw'inyungu z'abenshi.

    Gatabazi uvuga ko kugira ngo umuturage atange umusaruro yifuzwaho ari uko aba afite ubuyobozi bwiza afatiraho urugero ndetse bumwereka imirongo migari yo kugera ku Iterambere rirambye nawe akayikurikira.

    Ati “Hamwe barabikora kandi ukabona ko bitanga umusaruro ariko ahandi ugasanga ntacyo bibabwiye ariko igishimishije ni uko ibihugu byinshi bifite ubuyobozi buhamye bushingira k'umuturage nk'uko u Rwanda rubikora.”

    Hejuru ya 60 % by'abatuye Afurika ni urubyiruko, ari nabyo biha amahirwe uyu mugabane wo kuba waba igihangage kuko ufite amaboko n'umutungo kamere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigomba-gushyirwamo-imbaraga-ngo-urubyiruko-rutange-umusanzu-mu-iterambere-rya

  • Umunya Uganda wibwe inka ze 39 yashimiye cyane u Rwanda rwazimusubije #rwanda #RwOT

    Umuturage wo mu gihugu cya Uganda wibwe inka ze 39 zikazanwa mu Rwanda ari naho zafatiwe, arashimira cyane inzego z'ubuyobozi z'u Rwanda uburyo zamufashije kubona izonka ze.

    Aravuga ibi mugihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwashyikirije igihugu cya Uganda kumugaragaro izo nka 39.

    Umuturage wibwe izo nka yitwa Mushaija Dickson wo muri District ya Rukiga ni mu ntara y'Uburengerazuba bw'igihugu cya Uganda ari nawe ushima ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ati ibi ntabwo byashoboka umuntu adafatanyije n'undi, iyo ubuvandimwe buhari byose biroroha kubera ko nje mu Rwanda, u Rwanda rwamfashije kubona izi nka kandi rufata n'abajura, mu by'ukuri ndashima u Rwanda cyane rwaduhaye imodoka ya police idufasha gushaka inka zacu ndashima n'abaturage bose b'u Rwanda guhera kubwa Rwempasha n'igihugu cyose muri rusange.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rukiga, Mbabazi Robert Kakwelele ashima ubufatanye buranga ibihugu byombi by'umwihariko iki gikorwa cyo kugaruza izi nka zari zibwe.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse wari uhagarariye ubuyobozi bw'u Rwanda muri iki gikorwa avuga ko ashima buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyo gufata izi nka zikaba zashyikirijwe nyirazo.

    Izi nka 39 zivugwa zibwe tariki 10 z'uku kwezi kwa Mutarama 2023 zinjizwa mu Rwanda ariko bukeye tariki 11 nibwo zafashwe n'inzego z'umutekeno ku ruhande rw'u Rwanda zifatirwa mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, nyuma y'amakuru yari amaze gutangwa n'abaturage.

    Abakekwaho kwiba izi nka muri Uganda bakazizana mu Rwanda ni abagabo batatu, aho babiri muri bo bari mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda.

    Igikorwa cyo gushyikiriza izi nka nyirazo cyabereye ku mupaka wa Buziba uhuza igihugu cy'u Rwanda nicya Uganda.

    IVOMO:RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umunya-uganda-wibwe-inka-ze-39-yashimiye-cyane-u-rwanda-rwazimusubije

  • Carine ucyambaye impeta ya Issa Bigirimana ar… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri Tiktok ye, The Major yatatse ibyiza, ubwiza n'ibihe bidasanzwe Carine, amubwira ko yanyuzwe n'ibihe bagirana umunsi ku munsi mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru y'amavuko.

    The Major yabwiye Carine ko amushakira ibyiza mu magambo asize umunyu ati''Warakoze ku bihe byiza wazanye mu buzima bwange, Isabukuru nziza mukunzi, ndagushakira ibyiza kandi ndagukunda.''

    Ni amagambo yashimishije ndetse anyura inshuti za Joackim uzwi nka The Major mu ndirimbo no mu gucuranga mu itsinda rya Symphony Band.

    Inkuru y'urukundo rwa Issa na Carine yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo uyu mukinnyi yateraga ivi agasaba Carine ko yazamubera umugore undi akabyemera, mu birori byabereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu rutahizamu yavuze ko yatandukanye na Carine yari yaranamaze gufata itariki y'ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z'umwaka wa 2021.

    Carine uvugwa mu rukundo na The Major

    Mu kiganiro na Isimbi Tv, icyo gihe Issa yatangaje ko iby'urukundo rwe na Carine byashyizweho akadomo. Yagize ati: 'Ni byo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama'.

    Yongeyeho ko 'Ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021'.

    Issa ashimira Carine bamaranye imyaka itatu baryoherwa n'urukundo avuga ko yamubereye umwana mwiza kandi yamubereye uw'ingenzi.

    The major yabonye umukunzi

    Muri 2021 hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urukundo rwa Issa na Carine ruri ku manga nyuma y’uko umwe afashe undi amuca inyuma, ndetse bikaba birebire hafi yo kurwana, gusa ibyavugwaga bisa nk’aho byari ukuri kuko uyu mukinnyi ukina muri Zambia nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutandukana n'uwo biteguraga kurushinga.

    The Major yamuteye imitoma itagira uko isa

    Issa Bigirimana yamenyekanye cyane muri APR FC cyane nk'umwe mu bakinnyi bakundaga kwibasira Rayon Sports mu mukino bahuyemo, nyuma aza kuyerekezamo nyuma yo kuva muri Yanga Africans, nayo yaje kuvamo yerekeza muri Zambia.

    Carine na Issa barasomanye karahava

    The Major yagaragaje ko anyuzwe n’urukundo ahabwa na Carine

    Issa yashinze ivi asaba Carine ko yamubera umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124873/carine-ucyambaye-impeta-ya-issa-bigirimana-ari-mu-rukundo-rushya-na-major-wo-muri-symphony-124873.html

  • Nyuma yo kubenga rutahizamu Issa Bigirimana, Carine urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi #rwanda #RwOT

    Uwase Carine wahoze akundana na rutahizamu Issa Bigirimana urukundo rugeze aharyoshye na The Major wo muri Symphony Band.

    Uyu mukobwa urukundo rwe na Issa rwavuzwe cyane muri 2019 ubwo yamwambikaga impeta ya fiançailles, muri Werurwe 2022, Bigirimana Issa ni bwo yeruriye ISIMBI ko batandukanye.

    Uyu mukobwa akaba yarahise ajya mu rukundo na The Major uririmba muri Symphony Band.

    Nubwo aba bombi bakunze kugira urukundo rwa bo ibanga hari igihe kigera rukabatamaza bitewe n’amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije kuri Instagram Story, The Major yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza amushimira impinduka yazanye mu buzima bwe.

    Ati “warakoze mu bihe byiza wazanye mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza rukundo, ndakwifuriza ibyiza. Ndagukunda.”

    Amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rumaze hafi umwaka, ni kenshi bagiye bakunda kugaragara bari kumwe basohokanye.

    The Major yeruye ko bakundana

    Ni kenshi bagiye bagaragara basohokanye

    Carine Uwase asigaye ari mu rukundo na The Major

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kubenga-rutahizamu-issa-bigirimana-carine-urukundo-rugeze-aharyoshye-n-umuhanzi

  • Kanye West yasezeranye na Bianca baheruka kug… – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ ni uko  amazina y'umugore mushya wa Kanye West ari Bianca Censori, akaba akora nk'umukozi mu ikompanyi ya Kanye West izwi nka Yeezy aho amaze igihe kirere.

    Impamvu yari yatumye abantu badahita bamumenya akaba ari uko yogoshe imisatsi, mu gihe yari asanzwe afite imiremire.

    Nk'uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ni uko aba bombi basezeranye mu birori byitabiriwe n'abantu bacye, gusa ntabwo haramenyekana neza niba baramaze no gusezerana mu mategeko.

    Kuri ubu aba bombi bakaba bari mu bihe byiza by'ukwa buki ndetse Kanye West yagaragaye yambaye impeta y'isezerano, ubwo bari kumwe ku i Hotel ya Waldorf Astoria mu gace ka Bev Hills, ibi bikaba bishimangira amakuru y'ubukwe bwabo.

    Binemezwa ko indirimbo uyu mugabo aheruka gushyira hanze aba avugamo amagambo y'urukundo yise 'Censori Overload', ariyo yakoreye uyu mugore we mushya.

    Muri iyi ndirimbo kandi agaruka ku bukwe bwe avuga ko yubaha Imana n'amagambo ya Bibiliya, bityo adakwiye gukora ubusambanyi akwiye umugore kandi ari ibintu byumvikana.

    Mu minsi micye ishize, nibwo haherukaga gukwirakwira amafoto y'aba bombi basangira bishimye. Nta byinshi bizwi hagati ya Kanye West na Bianca, n'uburyo biyemeje kubana kuko atari kenshi bagiye bagaragara bari kumwe.

    Ubwo Kanye West na Bianca baheruka kugaragara bari kumweBianca muri Gicurasi 2022 ubwo yaserukaga mu birori bya Balenciaga Kanye West yatangiye kugaragara atewe ishema n’impeta yambikanaye n'uwo biyemeje kubana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124846/kanye-west-yasezeranye-na-bianca-baheruka-kugirana-ibihe-byiza-124846.html

  • Itangazo:NSENGIYUMVA Kumbuka Jean De Dieu yasabye guhindura amazina akitwa NTWARI Aime Moise #rwanda #RwOT

    Uwitwa NSENGIYUMVA Kumbuka Jean De Dieu yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTWARI Aime Moise mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nsengiyumva-kumbuka-jean-de-dieu-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Moses washinze Moshions na Aline Gahongayire… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 ukomeje kurangwa n'ibidasanzwe ndetse kuva imyidagaduro yo mu Rwanda yabaho ni bwo bwa mbere ibyamamare bibiri bitandukanye ndetse bidafite aho bihuriye, byiharira imbuga nkoranyambaga.

    Byatangiriye ku muririmbyi w’umuryamyi w'umuhanga, Aline Gahongayire, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza akuriwe aho yari afashe ku inda bigaragara ko atwite. Ni ifoto atigeze agira icyo ayivugaho ngo avuge niba atwite ari naho benshi bahereye bibaza niba atwite.

    Nyuma yo gusangiza abamukurikira iyo foto, abantu benshi baravuze karahava ba bandi bazi gukora mu nganzo kuri Twitter baravuga barongera baravuga. Batangiye kumwibasira, abandi bavuga ko icyaha cy'ubusambanyi kitakibaho.

    Ibyo byose byavugwaga ku ruhande rwa Aline yari ataragira icyo avuga, ndetse uko yatindaga kugira icyo atangaza, ni nako abantu batandukanye bakomezaga kumwibasira no kumwiha.

    Abantu benshi mu gutandukira kwabo bakomeje kumuvuga kugeza ubwo bamenye ukuri ndetse bamwe babona ko ibyo bavuze byose batandukiriye kandi bahubutse nyuma yo gusanga ari filime yakinaga.

    Umwaka wa 2023 ukiri mu ntangiriro wihariye ibyafashwe nk'ibiteye isoni by'umuyobozi washinze Moshions kugeza ubwo ibyo yakoze hari bamwe brimo KNC, bahisemo gutwika no kutazongera kwambara imyambaro ye.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Moses washinze Moshions amugaragaza yambaye uko yavutse ndetse ubwambure bwe bubonwa na buri wese.

    Ku iherezo ry'ayo mashusho hagaragaraho uyu mugabo ari kumwe n'abazungu babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina, ibintu byasanga nk'ibigayitse mu bantu benshi bo mu Rwanda.

    Nyuma yo gukubita no gutera akajisho kuri ibi, abantu benshi baravuze, benshi batungurwa n'ibyo uyu musore akoze barumirwa na cyane ko bamufataga nk'ikitegererezo mu mideli.

    Mu gihe bakiri kwibaza kuri aya mashusho n'aho avuye, Moses yiyemereye ko ari aye uretse ko ari firime ari gukina, gusa yiseguye ku bayabonye kuko nawe atazi uko yasohotse.


    Mu gihe babuze ibyo bafata n'ibyo bareka, hongeye gusohoka amafoto uyu mugabo noneho yambaye uko yavutse, ubugabo bwe bwose buri hanze ndetse ubona ko ibyo akora abizi.

    Ibi byavuzwe mu mwaka wa 2023, bikomeje gufata indi ntera ndetse haracyari urujijo kuri uyu mugabo cyane ko yamaze kugaragaza ko ibyo akora abizi neza ndetse ko atigeze abihubukira

     Ku mbuga nkoranyambaga haratigise







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124662/moses-washinze-moshions-na-aline-gahongayire-bihariye-intangiriro-za-2023-124662.html

  • Niba uri umukobwa ukagira izi ngeso kakubayeho ntuzubaka urugo ngo rukomere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe YEGOB tubagezaho zimwe mu nkuru z'urukundo ndetse n'izijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. uyu munsi rero twagerageje kubakusanyiriza bimwe mubintu byingenzi bikunzwe kugarukwaho biranga umukobwa udafite gahunda yogushinga urugo ngo rukomere,kuburyo wamugendera kure kuko ntaho yakugeza  mu rukundo.

    Ibiranga uwo mukobwa ni ibi:

    1. Akabya gukunda gusenga

    Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y'abamalayika n'ibyerekaranye n'amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

    Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby'urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

    2. Ntahaga gutera akabariro 

    Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n'umuntu umwe, n'abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n'abantu barenze umwe.

    Uko biri kose bombi nta n'umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .

    3.Ukunda ibintu

    Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n'ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y'igiciro, imibavu y'imitaliyani iza n'indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.

    Muri we burya nta mwanya w'urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay'agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n'uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

    4.Ukunda rwaserera

    Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n'abantu asanze.

    Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe 'type' (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

    5. Niwe utegeka

    Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo 'Robot'. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati 'Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze'.

    Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n'ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y'amatwi.

    6. Habuze gato ngo abe umuhungu

    Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y'ubu babita 'Abajama' ngo 'nta ribi rye', n'ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk'abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk'abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n'umubiri we akenshi umeze nk'uw'abakora sport cyane.

    Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk'abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n'ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

    7. Ni Nyirabirori

    Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n'utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

    8. Ntajya akura mu mutwe

    Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk'umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by'ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

    Usanga ameze nk'ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n'umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni 'abana beza' kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

    9. Yasaritswe n'ifuha

    Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry'umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n'uwo mukeba.

    Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y'uwo mukeba ataranamenya.

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umukobwa-ukagira-izi-ngeso-kakubayeho-ntuzubaka-urugo-ngo-rukomere/

  • AMAFOTO:Umugeni waje yambaye ivara ry’umukara mu bukwe bwe nyuma yo kwibasirwa, nawe yabivuzeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    AMAFOTO:Umugeni waje yambaye ivara ry'umukara mu bukwe bwe nyuma yo kwibasirwa, nawe yabivuzeho.

    Umugeni wo muri Nijeriya, Dasplang Rinset Lisa, yatangaje benshi kubera imyambarire yaje yambaye mu bukwe bwe aha ubwo yari yambaye umwenda wirabura.

    Ngo impamvu yambaye iyi ikanzu yirabura ni kubera ko yabonaga ko ariyo imubereye neza!

    Source : https://yegob.rw/amafotoumugeni-waje-yambaye-ivara-ryumukara-mu-bukwe-bwe-nyuma-yo-kwibasirwa-nawe-yabivuzeho/