Tag: People

  • Amajyaruguru: Abagore bo mu cyaro bashimiwe ubufasha baha abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu gufasha abatishoboye, aho umuryango (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-abagore-bo-mu-cyaro-bashimiwe-ubufasha-baha-abatishoboye

  • Yabaye miliyoneri kubera guhinga ibijumba bya ‘Orange’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibijumba bifite ibara ry’icunga (orange) birimo guhindura imibereho n’ubuzima bw’abahinzi babyo, barimo Jeanne Mukasine utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/yabaye-miliyoneri-kubera-guhinga-ibijumba-bya-orange

  • VIDEO : Amabanga akomeye kuri Apôtre Mutabazi, Iby’Ababyeyi be n’Uburwayi bwe #rwanda #RwOT

    Karegeya Jean Baptiste yabwiye UKWEZI ko kuba Mutabazi avuga ko ari muri bake bakunda Perezida Kagame ari ukwibeshya kuko atari we wenyine watumye Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa ati” Iyo Umuntu yitandukanyije n’ubwenge bigakabya hari igihe umufata nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, wize ubwibatsi ,uhindutse umuvugabutumwa, ugeze aho kwibara muri bake bakunda Umukuru w’Igihugu”

    ”Umubare w’Abakunda Umukuru w’Igihugu ntabwo awuzi, cyakora wenda uw’abamwanga hari ibimenyetso, ariko umukuru w’Igihugu watowe hejuru ya 99% , Ingingo y’101 igahindurwa kugira ngo akomeze atuyobore , wowe ugashaka kubyiha byose kandi byaravuye mu bitekerezo by’Abanyarwanda bose, haba harimo ikibazo”

    Karegeya yavuze ko ariya madeni Mutabazi yavuze ko afite ,Se Kabarera ayazi neza ashobora kuba ari aya kera ndetse ko uyu mubyeyi we ari Umukire uzwi mu Karere ka Gicumbi atabura ubwo bwishyu.

    Uyu Munyamakuru avuga ko Mutabazi iyo ari iwabo I Byumba atavuga rwose kuko bamuzi cyane cyane ko anaturanye n’iwabo kandi umugore we akaba anakora ntakibazo bafite ati” Iyo ari I Byumba aba acecetse ariko ntaba yishimye, iyo ari i Byumba aba ameze nk’Inyoni iri mu mazi , yagera i Kigali akamera nk’Ifi mu mazi”

    Akomeza avuga ko Se wa Mutabazi afite amafaranga menshi cyane ndetse ko abazi neza cyane ndetse na Nyina Umubyara uri mu kiruhuko cy’izabukuru yari umukozi wa Banki bityo ko batabura igishoro cyo kumuha ngo yikorere ariko ko yabananiye akanga ko bamuvuza.

    Ahamya ko ikibazo ari uko Mutabazi atumva iwabo ko ntako batamugize yewe ngo bamusabye kuba yacuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu mazu za Se nk’umuntu wize iby’ubwubatsi undi akabyanga bityo ko icyo we yakoze ari ukujya kure y’ababyeyi.

    Uyu munyamakuru avuga ko kuvuga kuri Mutabazi akurikije uko azi Se umubyara bibabaje cyane ukuntu yabura ubwishyu bw’inzu mu gihe iwabo bafite imitungo igaragara ati” Akaza gufata ubugeto n’amazu Kabarera afite ?”

    Avuga ko kuba Mutabazi avuga ko arimo gutegurwa kuzaba Umudepite ari uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane ko n’uwo Ishyaka ryahisemo ariryo rimutangaza kandi nabyo bikajya hanze bamaze kurahira ndetse ko ntabanga riva I Rusororo ngo rirenge ku Murindi ati” None se FPR ikoresha abasazi se ? Keretse ari Mission spécifique gusa ni gake cyane”

    Naho ibya Politiki byo ngo nabyo birimo ikibazo kuko ntapolitiki yo gusaba Perezida Kagame kumwishyurira amadeni.

    Karegeya avuga ko icyo asaba ari uko Itangazamakuru ryakwima Mutabazi umwanya noneho inshuti ze magara zikaba zamwegera zikamuhuza n’ababyeyi be kandi ko ari ibintu byoroshye cyane.

    Asaba Mutabazi kwirinda Camera ahubwo yakwegera umuryango we n’abana be cyane cyane ko uko azi Se Kabarera biteguye kumwakira .

    Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk’Umushumba Mukuru w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

    Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n’ababikurikira.

    Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.

    Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

    Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.

    Mukeshimana mu kiganiro na UKWEZI yatubwiye ko yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye zirimo n’Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.

    Mukeshimana yaduhamirije ko bijya gutangira yahamagaraga Apotre Mutabazi ntamufate kuri telefone igendanwa ndetse ngo bigera n’aho amuboloka. Ngo yamubaririje hose ndetse aza no kugera ku ivuko rye mu Karere ka Gicumbi nabwo ntayamufatisha ari nayo mpamvu yahisemo kwitabaza Itangazamakuru cyane ko ariryo uwo yashakaga yakudaga kugaragaramo.

    Mukeshimana yabwiye Ukwezi ko umunsi umwe umugore we yigeze kumubaza impamvu Mutabazi atishyura inzu , undi amusubiza ko agomba gutuza kuko uretse kuba ari Umukozi w’Imana kandi ko yababwiye ko ari Umuntu Leta iri guteguramo kuzaba Umudepite.

    APOTRE MUTABAZI YANANIYE ABABYEYI BE BASHATSE NO KUMUVUZA ARATOROKA||FPR NTIKORESHA ABASAZI|Karegeya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Amabanga-akomeye-kuri-Apotre-Mutabazi-Iby-Ababyeyi-be-n-Uburwayi-bwe

  • Vietnam: Umugore amaze imyaka 41 atunzwe n’amazi gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/vietnam-umugore-amaze-imyaka-41-atunzwe-n-amazi-gusa

  • Nyanza Abaturage bishimiye gukorana umuganda n'abakinnyi ba Rayon Sports [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi, abatoza, abayobozi n'abafana ba Rayon Sports bifatanyije n'abaturage b'i Mugandamure,mu karere ka Nyanza, mu muganda rusange ngarukakwezi.

    Mu mafoto yagiye hanze,aba baturage bishimiye kwakira iyi kipe yari yasuye aho yavukiye ndetse nkuko bigaragara bari banezerewe.

    Mu mbyino,amashyi n'ibindi,abatuye Nyanza bashimiye Rayon Sports kubasura ndetse bakiriye bidasanzwe rutahizamu wabo Andre Onana uhagaze neza cyane.

    Rayon Sports ifitanye na Nyanza amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Iyi kipe yanakinnye umukino wa Gicuti na Nyanza FC iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Moussa Camara kuri Penaliti.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyanza-abaturage-bishimiye-gukorana-umuganda-n-abakinnyi-ba-rayon-sports

  • Aline Gahongayire yafashije abafite ubumuga a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ku biro by'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugarurira icyizere bamwe mu bafite ubumuga bw'ingingo batoranyijwe muri aka karere n'ahandi.

    Gahongayire uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', yatanze aya magare afatanyije n'umuryango wa Gikirisitu Food for Hungry, usanzwe ufasha abababaye, ukora ibikorwa by'ubutabazi, kandi ugaharanira iterambere ry'abaturage hirya no hino ku Isi.

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 18 naho mu Rwanda ukorera mu turere dutanu. Ukorana n'ibigo bitandukanye n'imiryango nterankunga, ndetse na za Minisiteri zitandukanye n'Inama Nkuru y'Abafite ubumuga.

    Umuryango 'Ndi ineza' watanze amagare 30, hakiyongeraho andi 40 azatangwa mu Karere ka Gasabo. Igare rimwe rifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 450 Frw.

    Nyuma yo gutanga aya magare, Gahongayire yagize ati 'Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba biri hejuru y'amagare, nko kuyageza aho agomba kugera n'ibindi byose.'

    Asobanura ko hari indi mishinga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu bafite ubumuga batuye mu cyaro.

    Ubuyobozi bwa Food for The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafitanye, nko kuba batangira raporo ku gihe ndetse no gutanga amazina y'abagenerwabikorwa.

    Umuhuzabikorwa wa Food For The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, yagize ati 'Mu izina rya Food for the hungry ndashimira Aline Gahongayire n'umuryango ayobora kuko dukorana neza.'

    'Atangira raporo ku gihe kandi n'amazina y'abahawe amagare twayabonye hakiri kare. Icyo dufatanyamo na Ndineza Organization n'uko badushakira abagenerwabikorwa hanyuma bakadufasha kugeza inyunganirangingo ku bo zigenewe.'

    Gacamumakuba Davide utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uri mu bahawe igare, yashimye ubugwaneza n'umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga biranga Gahongayire.

    Dusabimana Abdul utuye mu murenge wa Kinyinya yishimiye igare yahawe kuko ngo kuva mu 1982 yagenderaga mu mbago.

    Ati 'Kuva mu 1982 nagenderaga mu mbago ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gasabo bafatanya muri byose.

    Avuga ko Ndineza Organization yabahaye amagare nk'inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30, ariko ngo bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga 125 bakeneye amagare.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Gahongayire ahaye amagare abafite ubumuga, kuko mu Ukwakira 2020 yakoze igikorwa nk'iki.

    Ndineza Organazation' ni umuryango washinzwe na Gahongayire, usanzwe ufasha abana n'ababyeyi, abana bahohotewe n'abandi.

    Aline avuga ko mu myaka itandatu ishize uyu muryango ukora, bahuye n'ibicantenge byinshi ariko 'Uyu munsi ndashima Imana ko hari abantu benshi bishimye, hari abantu benshi banezerewe, abo niyo ntsinzi yacu.'

    Yavuze ko hari abana basubije mu ishuri, hari imiryango itandukanye bagaruriye icyizere cy'ubuzima, bituma barushaho gukomeza gukora n'ubwo hari ibicantege byinshi mu nzira bacamo.   

     

    Gahongayire yatanze amagare 70 ku bafite ubumuga bw’amaguru bo muri Gasabo    

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'akarere ka Gasabo bafatanya muri byose 

    Umuhuzabikorwa wa Food for The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin 

    Byari ibyishimo ku bafite ubumuga bw’amaguru bahawe amagare 

    Ni ku nshuro ya kabiri Gahongayire atanze amagare ku bafite ubumuga 

    Umwaka ushize Gahongayire yatanze amagare 20, harimo 10 yo muri Gasabo na 10 yo muri Nyarugenge 

    Gahongayire azwi cyane mu ndirimbo 'Hari impamvu pe', 'Nzakomeza' n'izindi








    AMAFOTO: Zamdah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121270/aline-gahongayire-yafashije-abafite-ubumuga-abaha-amagare-afite-agaciro-ka-miliyoni-31-frw-121270.html

  • IGABE Liana: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe mu irangamimerere #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa IGABE Liana mwene NAYIGIZENTE Theogene na IGABE Marie Grace, utuye mu Mudugudu wa Karukamba, Akagari ka Kamutamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo IGABE Liana, akitwa IGABE TONA Liana mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n’ababyeyi.

    Source : https://imirasire.com/?IGABE-Liana-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe-mu-irangamimerere