Abakinnyi b'umupira w'amaguru si bo bonyine bakomeje kwandikira izina mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka kuko hari n'abafana cyane cyane ab'inkumi barushijeho gutuma iri rushanwa riryoha.
Ivana Knoll wabaye Miss Croatia 2016, wamaze kuba ikimenyabose bitewe n'imiterere y'umubiri we, ubwiza n'uburyo yambaramo butangaje iyo yagiye gufana ikipe y'igihugu ya Croatia, bituma benshi bamugarukaho.
Abakobwa ba Croatia ntagushidikanya ni bo bafite igikundiro cyinshi muri Qatar mu gikombe cy'isi ukongeraho n'abafana b'iki gihugu muri rusange, gusa iri rushanwa guhera mu majonjora ryitabiriwe n'inkumi zabyiteguriye.
Urugero abo mu gihugu cya Iran uko babaga bambaye byemezwa ko biri mu byatumye iki gihugu kibasha gukura intsinzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Â
Hari n’abo muri Brazil babaga bikozeho rikaka n’abo mu Buyapani baciye ibintu banasomaniraga byimbitse muri Sitade.
Inkumi zo muri Argentina nazo zikomeje kwigarurira imitima ya benshi aho zerekanye kwambarira umukino iki gihugu cyatsindiyemo Ubuholandi.
Binetezwe ko bizaba ari ibicika ku mukino uzabahuza na Croatia kuwa 13 Ukuboza 2022 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Bamwe mu batuye n'abagenda hafi y'ikimoteri cy'Akarere ka Rusizi gihere mu Kagari ka Ruganda, mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko babangamiwe n'umunuko ugiturukamo, bagasaba ko cyatunganywa kugira ngo batazahakura indwara.
Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n'uyu munuko cyane cyane iyo imvura yaguye, kuburyo hari igihe bumva ko bazarwara indwara z'ubuhumecyero.
Umwe ati 'Giteje ikibzo bitewe n'umwanda uvamo cyane cynae iyo imvura yaguye. Umwanda uvamo ushobora no kuba watera abantu indwara, nk'iyo batwitse ibipine urabona ko bigira umwanda mwinshi kandi n'umwotsi ushobora kuvamo wangiza abantu ku buryo bishobora gutera abantu ibihaha.'
Mugenzi we ati 'Iki kimoteri kiri hano kiranuka cyane bikabije. Hari ubwo abagenzi baba bari kuhanyura , ugasanga bamwe baragenda bapfutse umunwa , amazuru kubera haturukaho isazi nyinshi, hagaturukamo n'umunuko mwinshi. '
Undi ati 'Iyo uhanyuze ugenda wumva umerewe nabi mu nda, ukanumva ufite isesemi, ukumva uranukiwe cyane ku buryo wumva mu buzima hari ikintu gihindutse kitari cyiza.'
Sibyo gusa kuko hari abana babacika, bakajya gutoragura amacupa ya parasitike ndetse hakaba hari n'ay'ibirahure atema abo bana, kubw'ibyo barasaba ko cyakwimurwa cyangwa kigatunganywa kuburyo izo mbagamizi zose zikurwaho.
Umwe ati 'Hari abana usanga bari gutoragura amacupa ya parasitike n'ibyuma, usanga bamwe bayatora kwa kundi bayashyira mu isashi yagiye ava muri icyo kimoteri, akenshi hari abayakandagiramo bagacika ibisebe, urumva kitugiraho ingaruka nyinshi.'
Undi ati 'Turaaba ko iki kimoteri cyagira uburinzi kigacungwa neza, kikabungwabungwa cyangwa byaba ngombwa ari ibintu bishoboka, hari ahantu ubuyobozi butureberera bwabona bwakimurira kikaba cyakwimuka bagagishyira ahantu kigira uburinzi kure y'umuhanda. '
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Jean Louis Munyemanzi, Â avuga ko inyigo y'iki kimoteri iri hafi kurangira, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isuku n'Isukura WASAC, ndetse ko hari abashoramari bari hafi kuza kukibyaza umusaruro .
Ati 'Ku bufatanye na Wasac turi kwiga uburyo cyatunganwa ndetse hari abafatanyabikorwa basabye ko kugitunganya. Ibiganiro turimo twizeye ko bizatanga umusaruro ariko mu gihe bitarakorwa kompanyi yatsindiye ririya soko twayisabye gutandukanya imyanda ibora n'itabora, kandi barimo kubikora. Inyigo irarangira bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari.'
Iki kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yiturutse hirya no hino muri aka karere, ariko cyane cyane mu mujyi wa Rusizi.
Hannah yavutse ku wa 2 Ugushyingo mu bitaro byo mu Mujyi wa Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana wa Gatanu wa Jeff na Cambria Hauck.
Mbere y'uyu mwana, Cambria yaje gutahura ko afite ikibazo cyo kwibaruka. We n'umugabo we bibarutse impanga binyuze muri gahunda yo guhuza intanga, abandi bana babiri b'impanga nabo ni uko byagenze.
Kuri abo bana babiri ba nyuma, abaganga baje kubona ko uyu mubyeyi afite ikibazo muri nyababyeyi cyatumaga amaraso ye yipfundika. Byatumye Cambria abagwa, akurwamo nyababyeyi. Gusa ibyo byabaye, we n'umugabo we bafite gahunda yo kubyara abana barindwi.
Cambria na Jeff bagerageje uburyo butandukanye kugira ngo bagure umuryango wabo, kugeza ubwo Nancy w'imyaka 56 yemereraga umukazana we kuba yamutwitira.
Ku wa 17 Gashyantare, nibwo igi ryashyizwe muri Nancy, nyuma y'iminsi itandatu byemezwa ko atwite. Hari ubwoba ko uyu mukecuru atabasha gutwita kubera imyaka ye ariko yibarutse neza.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze (…)