Tag: People

  • Ngororero:  Uwizeyimana wiyujurije inzu abikesha kudoda inkweto yatangiye kuba ikitegererezo cya benshi #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bayobotse umurimo wo kudoda inkweto nyuma yo kubona Uwizeyimana Adelphine watangiye kudoda ikweto mbere yabo, bimaze kumwubakira inzu ndetse n'abana be akabarihira amashuri.

    Uwizeyimana Adelphine ni umubyeyi w'abana 2, utuye muri Susa mu Murenge wa Ngororero.

    Uwizeyimana ni umwe mu bagore bo muri aka karerewatinyutse kudoda inkweto, ibintu byari bimenyerewe ko muri aka gace bikorwa n'abagabo nk'uko abisobanura.

    Uwizeyimana ati 'Mbimazemo imyaka myinshi. Nabigiyemo banseka buri wese anshungera, bamwe bakanampa akazi nk'abagabo bapinga ngo ubuse ntunyicira inkweto? Ariko kubera ko nari narabyize nta kibazo byanteye. Nyine iyo ugitangira biravuna, kuko nka koroshi n'icyuma gishobora kugukomeretsa no kuba wakata inkweto gutya ntuba ubishobora, ugomba gufata gutya ugashinga.'

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngororero bagannye Adelphine ngo abadodere inkweto, bavuga ko bamugannye batazi ko ari bubadodere neza kuko bari bamenyereye ko bisanzwe bikorwa n'abagabo.

    Icyakor Ango  baje gutungurwa no kubona ko nawe abishoboye.

    Umwe ati 'Nabanje gushidikanya ndavuga nti ese ubu abagore bazi kudoda inkweto ko narinzi ko ari abagabo bazi kudoda inkweto? Ndumuhaye mbona arandodeye mbona birakomeye.'

    Undi yungamo ati 'Naramubonye mbona biratangaje! Twari tuzi ko badoda imyenda, batashobora inkweto.'

    Nubwo Uwizeyimana akorera mu isoko iyo ryaremye, iyindi minsi akadodera hafi yaho atuye.

    Ibi byanatumye abana be abishyurira amashuri, dore ko harimo n'uwiga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi bw'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko nk'ubuyobozi bashishikariza abagore gutinyuka imirimo isanzwe izwi nk'iy'abagabo.

    Kugeza ubu Uwizeyimana ku munsi w'isoko yinjiza amafaranga ari hagati ya 6.500 na 8000 Frw, ni mugihe ku minsi isanzwe yinjiza hagati ya 2000 na 4500Frw.

    Umuhoza Honore

    The post <strong>Ngororero:  Uwizeyimana wiyujurije inzu abikesha kudoda inkweto yatangiye kuba ikitegererezo cya benshi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/ngororero-uwizeyimana-wiyujurije-inzu-abikesha-kudoda-inkweto-yatangiye-kuba-ikitegererezo-cya-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngororero-uwizeyimana-wiyujurije-inzu-abikesha-kudoda-inkweto-yatangiye-kuba-ikitegererezo-cya-benshi

  • Abavuye mu mashyamba ya RDC biyemeje ikintu gikomeye nyuma y'inkunga bahawe na Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abarangije amasomo mu kigo cya mutobo gihugurirwamo abahoze ari abasirikare mbere y'uko basubizwa mu buzima busanzwe bavuze ko bagiye kwitwara neza ku isoko ry'umurimo nyuma yo guhabwa ibikoresho na Guverinoma y'u Rwanda.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023 nibwo Leta y'u Rwanda yahaye abasaga 500 bize mu cyiciro cya 67 cy'abahoze ari abasirikare baturutse muri RDC ibikoresho byo kubafasha mu myuga bigiye muri iki kigo cya Mutobo.

    Iki kigo kirimo amashami y'imyuga 7 arimo ubudozi,ubufundi,kogosha,gusudira,guhinga n'ayandi.

    Aba babwiye itangazamakuru ko bahawe amasomo neza ndetse biteguye kwigaragaza neza ku isoko ry'umurimo mu Rwanda mu kuyabyaza umusaruro.

    Gatabazi Joseph,wahoze ari mu nyeshyamba za FDLR ndetse agatahuka afite ipeti rya Colonel muri 2019,yavuze ko ibikoresho by'amashanyarazi yahawe agiye kubibyaza umusaruro,bikamufasha kubaho.

    Yagize ati “Ibi bikoresho bampaye nari narize mu magambo gusa,ngashushanya ariko bampaye ibikoresho ngo njye gushyira mu bikorwa ibyo nize.Muri rusange sinavuga ngo nashinga kompanyi ariko nzajya ngerageza gutera ibiraka cyangwa se aho resorve force izampa akazi ntabwo nzajya ntira ibikoresho ahubwo nzajya nkoresha ibyo bampaye kugira ngo mbashe gukora umurimo unoze kandi mwiza.

    Isoko ry'umurimo rirahari,mu Rwanda barubaka cyane,hari amazu ya leta bizamfasha cyane.Niyo ntaba ndi mu butekinisiye ndi mu bindi,ibi bikoresho bizamfasha.Nshobora no kubikodesha bakampa amafaranga akamfasha.

    Ubumenyi buhagije twarabuhawe kuko twamaze amezi 6 twiga ndetse tunakora amasuzuma.Tunasohotse hanze twagiye tubona ibiraka gusa imbogamizi twari dufite n'ibikoresho none turabibonye,nta yindi mbogamizi tuzagira.”

    Uyu yavuze ko abari hanze mu mashyamba bakwiriye gutahuka kuko ubuyobozi bw'u Rwanda bubafasha kandi niyo bageze hanze babana neza n'abaturage.

    Uwitwa Umuhoza Cecile,nawe wahawe ibikoresho by'ubudozi nyuma yo kuva mu mashyamba ya Kongo muri 2019 akaza kwiga mu kigo cya Mutobo,nawe yavuze ko ibikoresho yahawe bigiye kumuhindurira ubuzima.

    Yagize ati “Ibikoresho nahawe bigiye kunteza imbere n'umuryango wanjye.Ibibazo nari mfite ngiye kuzajya mbikemura binyuze mu bikoresho bampaye.

    Nzegera abafite amasoko nko mu makoperative nkorane nabo nanjye niteze imbere nkuko nabo biteje imbere.Ubumenyi bampaye nzajya mbukoresha mbone abakiriya.”

    Uyu yavuze ko yabaga muri Rutshuru ndetse yatashye muri 2019 ahita azanwa i Mutobo aho yize umwuga wo kudoda.

    Col Ntamuhanga Anthere nawe wize mu cyiciro cya 67 muri iki kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,nawe yahawe ibikoresho nyuma yo kwiga ubwubatsi.

    Yagize ati “Impamvu nahisemo ubwubatsi nuko nageze hano mvuye mu mashyamba nsanga igihugu cyarubatswe kandi narasize cyarasenyutse kandi n'uyu munsi barubaka.

    Naravuze nti 'kugira ngo turusheho kubaka igihugu kibe cyiza,nanjye ndashaka kuba umwubatsi nkajya gufatanya nabo nzasanga.

    Imigambi mfite n'uguteza imbere umuryango wanjye,noneho ngakurikizaho aho ntuye.

    Batwijeje ubufasha ubufasha.Ntabwo navuga ngo nzagenda mpite nkora ibitangaza ariko nzasanga ababimenyereye bamfashe.Nizeye ko nanjye nzabishobora.”

    Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,Madamu Valerie Nyirahabineza,yasabye abahawe ibikoresho kubikoresha ntibabigurishe.

    Ati “Icya mbere tubasaba n'ukutabigurisha.Hari igihe twigeze gutanga ibikoresho bagera hanze iriya mashini abantu bo hanze bakabashuka bakayigurisha amafaranga atangana n'agaciro kayo/.

    Icya mbere tubasaba n'utabigurisha,icya kabiri n'ukubikoresha ibyo byagenewe kuko buri wese twamuhaye igikoresho kijyanye n'umwuga yize.Icyo twifuza nuko byamubera igikoresho cyibanze.Hari benshi batwandikiraga ko babonye akazi mu ma atelier ariko kubera ko badafite bikoresho byabo ntibabone amafaranga neza.

    Ubu babonye ibikoresho byabo,bagiye muri ya makoperative,bagiye hamwe na bagenzi babo.”

    Abajijwe icyo abatarataha bahombe,Madamu Nyirahabineza yagize ati “Abataratahuka bahombye byinshi,babuze igihugu cyiza gifite imiyoborere myiza ariko cyane cyane kibitayeho.

    Urabona nk'aba ngaba baje baturutse mu mitwe yitwaje intwaro bafite ubwoba.Baje bazi ko badashobora kubaho.Hari abaje bamara gatatu batarya kubera ibitekerezo baba babashyizemo.Ariko baraje bitabwaho,baragaburirwa,bahabwa imyambaro,baravuzwa….Abakiri mu mashyamba barase ibyiza by'u Rwanda,barase imiyoborere myiza barimo bararata ubunyarwanda no gukorera imiryango yabo.”

    Madamu Nyirahabineza yavzuze ko ibikoresho byahawe aba bahoze ari abasirikare bifite agaciro ka Miliyoni 57 n'ibihumbi bisaga 200 FRW.

    Yavuze ko inyubako z'ikigo cya Mutobo zimaze gutwara arenga miliyoni 800 FRW.

    Muri iki Kigo cya Mutobo hatangijwe ishuri rifasha n'abanyeshuri basanzwe kwigira imyuga hamwe n'aba bahoze ari abasirikare mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kubona amahirwe angana.

    Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko biba ari byiza ko abahoze mu gisirikare bahura n'abantu basanzwe ariyo mpamvu bahisemo guha amahirwe abanyeshuri basanzwe kwiga imyuga muri iki kigo cya Mutobo.

    Hateganyijwe ko abanyeshuri baziga muri iki kigo batahize ari abasirikare bahabwa amasomo y'amezi 6 kugeza ku myaka 2.

    Hashobora kuzaba ubufatanye ku buryo n'abandi bahoze mu gisirikare bo hanze y'u Rwanda bazajya baza kwigira muri iri shuri bityo rikaba mpuzamahanga.

    Kuva muri 2001,Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe yashingwa,imaze guhugura abasaga ibihumbi 70 bahoze mu mutwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.





    Abahawe ibikoresho basabwe kubibyaza umusaruro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abavuye-mu-mashyamba-ya-rdc-biyemeje-ikintu-gikomeye-nyuma-y-inkunga-bahawe-na

  • Uwase Honorine wamamaye nka Miss Gisabo yasez… – #rwanda #RwOT

    Uwase Hirwa Honorine yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christian, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwagati.

    Ni umuhango wari witabiriwe n'umuryango wabo ndetse n'inshuti zabo zitandukanye zari mu cyumba Miss Gisabo yasezeraniyemo, cyane ko basezeranye hari inshuti n'abavandimwe baje kubashyigikira.

    Urukundo rwa Miss Gisabo yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n'umukunzi we.

    Amakuru inyaRwanda.com yamenye mbere y'uko ibyabo bimenyekana ni uko Miss Gisabo yerekeje i Dubai aho yari kumwe n'umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto yakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri iyo minsi.

    Miss Gisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

    Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.

    Miss Gisabo na Mugisha mbere y’uko barahira

    Mugisha umunezero wari wose

    Inshuti n’abavandimwe bari bakurikiye umuhango

    Mugisha mu kurahira byari ibyshimo

    Miss Gisabo yarahiye yemera kubana na Mugisha


    KANDA HANO UREBE UKO MISS HONORINE YASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO N’UMUKUNZI WE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126373/uwase-honorine-wamamaye-nka-miss-gisabo-yasezeranye-mu-mategeko-amafoto-126373.html

  • Mbabarira uzansure mu nzozi – Kim Kardashian… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Kim Kardashian yasangije ku rubuga rwa Instagram, yibuka Se wari kuba yujuje imyaka 79. Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko Papa, igihe kiri hafi kugera aho ngomba kukwibuka igihe kirekire kurusha icyo nakumenye.'

    Muri ubu butumwa yakurikije amafoto ye ya kera ari kumwe na Se, yagize ati “Hashize imyaka 20 twizihije bwa nyuma isabukuru yawe y’amavuko hano ku Isi, gusa nzabyakira kubera ko nari mfite Papa mwiza ku Isi yose, kandi mfite amahirwe yo kuba twaramaranye imyaka 22.”

    Kim yakomeje agira ati “Hari byinshi nshaka kukubwira no kukwereka ndetse n’abantu bato nifuza ko wari kumenya, kuberako Mana wari kubakunda cyane.” ndetse yongeyeho ko iyo afunze amaso “Numva ijwi rye nkibuka utuntu duto dusekeje kuri wowe tunshimisha cyane, Sinzigera mbyibagirwa.”

    Mu magambo asoza ubu butumwa, Kim w’imyaka 41 kuri ubu yagize ati “Ndagukumbuye rwose kandi ndagukeneye ubu, mbabarira uzansure mu nzozi, Ndagukunda cyane, isabukuru nziza y’imyaka 79! “

    Robert Kardashian Sr. ni umubyei wa Kourtney, Kim, Khloe na Rob Kardashian, yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kris Jenner. Amakuru dukesha ENews avuga ko uyu mubyeyi yapfuye muri Nzeri 2003 afite imyaka 59, nyuma yo kurwara igihe gito kanseri yo mu nda.

    Umuvandimwe wa Kim badahuje Se, Kylie Jenner yamweretse ko yifatanyije nawe asangiza ubutumwa ahajya ibitekerezo – bwa emoji z’imitima yera n’amaso afite amarira.

    Kim Kardashian yasangije amafoto ari kumwe na Se umaze imyaka 20 apfuye, ayaherekeresha ubutumwa bwuzuye amarangamutima 

    Robert Kardashian ni Se wa Kourtney, Kim, Khloe na Rob Kardashian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126375/mbabarira-uzansure-mu-nzozi-kim-kardashian-yibutse-se-ku-munsi-wisabukuru-ye-126375.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KAGAME Avent mwene Gashagaza na Murebwayire, utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KAGAME Avent, akitwa KAGAME Avent Callixte mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/60322-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=60322-2

  • USA: Umugabo yishimiye kuba abayeho atunzwe n… – #rwanda #RwOT

    Birasanzwe ko umugabo ariwe utunga umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana, akabitaho mu buryo butandukanye cyane cyane kubijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga. Ibi ariko bigora abagabo benshi kuba bashakisha amafaranga atunga imiryango yabo, ari naho benshi baheraho bifuza ko babona abagore bafite amafaranga cyangwa bazi kuyakorera, kuburyo bitazabagora bageze mu rugo.

    Ibi nibyo byahiriye umugabo witwa Nick Davis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washatse abagore batatu (3) bakaba bamutunze, mu gihe we yirirwa mu rugo bakamuzanira amafaranga bakoreye. Inkuru y’ubuzima butangaje Nick Davis abayeho yayitangarije ikinyamakuru The New York Post, aho yavuze ko ari kubaho ubuzima bwiza akesha abagore be batatu yashatse.

    Nick Davis ari kumwe n’abagore be

    Nicki Davis yarushinze n’abagore batatu

    Nick Davis w’imyaka 43 yatangaje ko yahuye n’umugore wa mbere witwa April ubwo bari abanyeshuri muri kaminuza. Barushinze bamaze imyaka 9 bakundana, ndetse Nick amusaba ko yamuha uburenganzira agashaka undi mugore kuko atabashaga guhazwa n’umugore umwe. Icyifuzo cye cyarasubijwe April amwemerera gushaka undi mugore wa kabiri.

    Umugore wa kabiri witwa Jennifer yamushatse mu 2019 nk’uko Nick Davis yabitangarije The New York Post, aho yavuze ko yashatse umugore wa kabiri amaze kubyumvikanaho n’umugore wa mbere. 

    Nick Davis yakomeje agira ati: ”Nabaye umunyakuri ku mugore wanjye wa mbere, muhitishamo kuba yakwemera ko nshaka undi cyangwa akemera ko nzajya muca inyuma. Yahisemo ko nshaka undi kuko aribyo byoroshye”.

    Nick Davis yavuze ko abanye neza n’abagore be batatu

    Nick Davis yakomeje avuga ko mu mpeza z’umwaka wa 2022 yahuye n’inkumi yitwa Danielle akamukunda cyane, kuburyo yahise amusaba ko yamubera umugore wa gatatu akabyemera. Nick yagize ati: ”Ntabwo abagore banjye bumvaga uburyo nashaka umugore wa gatatu, gusa nyuma barabyakiriye nawe bamwakira mu muryango wacu, ubu tubayeho mu munezero”.

    Nick Davis atunzwe n’abagore be kuko nta kazi agira

    Ikirengeje kuba Nick Davis afite abagore batatu, ni uko aribo bamutunze kuko nta kazi akora, ahubwo yirirwa mu rugo mu gihe abagore be baba bagiye gushaka amafaranga bakayamuzanira. Yagize ati: ”Nahisemo kudasubira mu kazi kuko abagore banjye baba kuntunga ntiriwe mvunika. Nsigara mu rugo ndi kumwe n’abana bacu babiri, ariko bo bakajya mu kazi gushaka amafaranga”.

    Iyi nkuru ya Nick Davis utunzwe n’abagore be batuta yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umwirabura, mu gihe abagore be ari abazungu. Benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye Nick bavuga ko ari umugabo w’umwirabura w’intangarugero, kandi ko avuze ubuzima bwe mu gihe cyiza cy’ukwezi kwa Gashyantare kwahariwe amateka y’abirabura (Black History Month).

    The New York Post yatangaje ko Nick Davis yavugishije benshi, bavuze ko yatsinze igitego kuba afite abagore 3 bumvikana kandi banamutunze, byongeyeho akaba ari umwirabura. Iyi nkuru ya Nick Davis n’abagore be yanacishijwe kuri televiziyo ya TLC aho berekanye uko babanye mu rugo rwabo.

    Nick Davis anyuzwe n’ubuzima abayemo akesha abagore be batatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126293/usa-umugabo-yishimiye-kuba-abayeho-atunzwe-nabagore-batatu-yashatse-amafoto-126293.html

  • Abatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul barasaba amarerero #rwanda #RwOT

    Hari imiryango igera kuri 72 yatujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wiswe Shimwa Paul, mu Karere ka Nyagatare, ivuga ko  kuba nta marerero ahabakandi ko  ari ikibazo ku mikurire y'abana babo.

    Mu ma  saa tatu z'amanwa, umubyeyi Nsengiyumva Ariel utuye muri uyu mudugudu, arafatanya n'umufasha we imirimo yo mu rugo, abana bamwe bicaye mu nzu, umuhererezi bari ku mubuza kuzerera, bakemeza ko muri uyu mudugudu ugizwe n'abantu 312, hari amarerero yafasha abana gukura neza.

    Nsengiyumva ati 'Amarerero ahageze byadufasha, amafaranga akaba macyeya kuburyo buri gihembwe baduca nka bitanu. Ingaruka dufite, kubona umwana yirirwa mu rugo usanga yagiye kuzerera, twagiye guca inshuro.'

    Ni icyifuzo Nsengiyumva ahuza n'abaturanyi be, nabo bafite incuke mu ngo zabo, basaba ko bakwegerezwa amarerero,ku neza y'imikurire mu bwenge no mu gihagararo  by'abana babo.

    Umwe ati'Nk'uko leta idutekerereza ikatugenera ibikorwa byiza nk'ibi murimo kurebesha amaso, turifuza ko baduha n'irerero hafi aha ngaha.'

    Undi yungamo ati  'Hano hari abana benshi, dukeneye uko biga.'

    Visi meya ufite imibereho myiza y'abaturage mu nshingano, mu karere ka Nyagatare, Juliet Murekatete, avuga ko byashoboka ko hatangizwa amarerero muri uyu mudugudu nk'uko n'ahandi bikorwa.

    Ati 'Ku kibazo cy'amarerero muri uyu mudugudu dusanzwe n'ubundi dufite amarerero  akorera mu ngo. Ni ugukomeza gukorana n'abafatanyabikorwa rero n'handiakaboneka.  Naha rero irerero ryaboneka, turaza gukomeza kubiganiraho.'

    Abaturage bifuza amarerero mu mudugudu batuyemo, ni abahoze batuye mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Karangazi, ahamaze kwegurirwa Abanya-Israel  mu mushinga 'Gabiro Agro business Hub' ugiye kuhakorera ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, abazi akamaro ko kwiga umwana akiri muto bati 'Turashaka amarerero muri uyu mudugudu''.

    Kwigira Issa

    The post <strong>Abatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul barasaba amarerero</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/abatujwe-mu-mudugudu-wa-shimwa-paul-barasaba-amarerero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatujwe-mu-mudugudu-wa-shimwa-paul-barasaba-amarerero

  • Bimwe mu bibazo by'urugo rwawe ukwiye kwirinda kubwira inshuti ndetse n'ababyeyi bawe #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu ibintu uzirinda kujya ubwira inshuti n'ababyeyi uko wishakiye :

    1.Ntukababwire buri uko mutonganye

    Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n'abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

    Icyiza nuko wabanza gushaka umuti w'ikibazo hagati yanyu byananirana ukababwira ubagisha inama nabwo utababwira nk'umuntu uri kubaregera uwo mwashakanye.

    2.Ibibazo uhura nabyo mu mibonano mpuzabitsina

    Niba hari ibibazo uhura mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina si ngombwa kubiganiriza inshuti n'abavandimwe kuko hari igihe ntacyo babigufashaho. Ubishoboye wagisha inama abaganga, abajyanama mu by'ingo n'abandi bantu bari hirya y'urugo rwanyu.

    3.Ibibazo by'amafaranga

    Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n'ibibazo by'amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n'umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

    4.Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma

    Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n'abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

    5.Kubabwira amateka y'ibanga yanyuzemo

    Hari ubwo uganira n'uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y'uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

    Dore zimwe mu mpamvu ugomba kutavugavuga ibibazo byose by'urugo mu nshuti :

    - Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

    - Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
    Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n'ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, …

    - Gukwirakwiza amabanga y'urugo hanze ; ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.

    - Kukugira inama mbi : hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n'ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

    - Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera : Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk'umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

    - Bikurinda kwicuza : hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

    Kugisha inama inshuti n'abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/bimwe-mu-bibazo-by-urugo-rwawe-uzirinda-kubwira-inshuti-ndetse-n-ababyeyi-bawe

  • Umukwe yikubise hasi ari gusezerana mu kiliziya ababaherekeje bagwa mu kantu #rwanda #RwOT

    Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe wikubise hasi ari imbere ya Altar.

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.

    Imiryango y'abageni bombi (umuhungu n'umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.

    Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni bahana ibiganza, imihango yo gusezeranya irimbanyije, kuri bamwe muri abo bageni.

    Umugabo ari kuvuga ngo 'Njyewe' ageze aho avuga izina ry'umugore we biranga.

    Bamwe mu bari mu Kiliziya bagize ngo izina ry'umugore we araryibagiwe, hashize umwanya muto atangira kunaga amaboko ari nako acira inkonda aba yikubise hasi nk'uko abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuze.

    Umugeni akimara kugwa bamwe mu Bakristo bahise baza baterura umugeni (umuhungu) bamujyana muri shaperi (Chapelle) maze n'umukobwa (umugeni) we aramukurikira.

    Padiri yahise akomeza gusezeranya abandi bageni, naho bariya isakaramentu ryo gushyingirwa bariho bahabwa rihita rihagarara.

    UMUSEKE wagiye ku Kiliziya uganira na se w'umugeni wikubise hasi, avuga ko akeka ko yarozwe n'abo mu muryango wabo.

    Ati 'Hari abantu babiri duhanye imbibi z'isambu bari bamaze nk'imyaka 16 tutababona, baje baradusuhuza kandi dusanzwe dufitanye amakimbirane maze baratubwira ngo numvise ko umuhungu wanyu azakora ubukwe twari tuje kureba kugwa kwe! Rero nibyo bamuterereje.'

    Nyuma Padiri amaze gusezeranya abandi yagiye muri Chapelle abona umugeni wari wikubise hasi yongeye gutora agatege ahamara umwanya muto abageni bahita basohoka, maze Abakristo bari mu Kiliziya bakoma amashyi yewe banavuza impundu.

    Abo mu muryango w'uriya mugeni bavuze ko icyo gihe, Padiri ari muri Chapelle yabahereyeyo isakaramuntu ryo gushyingirwa.

    Gusa, abandi basigaye mu rujijo bakeka ko umugeni yaguye kubera umunaniro, abandi bavuga ko ibyo bitashoboka ko umuntu ananirwa ngo agwe acire inkonda.

    Ivomo: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukwe-yikubise-hasi-ari-gusezerana-mu-kiliziya-ababaherekeje-bagwa-mu-kantu

  • Kenya: Yasezeye akazi ka leta ashaka umwanya muri politiki birangira abaye umuyedi #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 30 wahoze ari umukozi wa leta, ahembwa amashilingi ibihumbi 40 agasezera akazi ashaka umwanya wa politiki, byarangiye abaye umuyedi aho bubaka.

    Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko uyu mugore Agnes Nkanya, utuye mu ntara ya Tharaka Nithi, yasezeye akazi muri ministeri y'ubuhinzi yari amazemo imyaka 10, kamuhembaga ibihumbi 40 ajya guhatanira umwanya w'umujyanama w'intara, umwanya washoboraga kumuhemba ibihumbi 140 by'amashilingi buri kwezi, iyo aza gutambuka.

    Uyu mugore urera umwana w'umukobwa ngo akzi ka ministeri yataye yari afite amasezerano yari kumugeza muri 2065, iyo ataza gushaka ibyinshi nabyo by'igihe gito, kuko umujyanama agira manda y'imyaka itanu.

    Umunyarwanda ati 'Ingwije yishe Mutamu'

    Uyu mugore ntiyahiriwe mu matora, inzara imurembeje yigiriye inama yo kujya gushaka akazi ko kuba umuhereza aho bubaka inzu, ibizwi nk'ubuyedi mu Kinyarwanda gitomoye.

    Abaganirije ikinyamakuru Daily Nation, bavuga ko madamu Agnes, ubushobozi yari afite yabukoresheje yiyamamaza, asigara nta n'urwara rwo kwishima.

    Agnes Nkanya avuga ko yaretse akazi k'ibihumbi 40 ku kwezi kandi kiyubashye, ubu ahembwa amashilingi 500 nk'umuyede aho bubaka inzu, kandi yanavunitse bikabije.

    Aho akora akazi k'ubuyedi no koza imodoka madamu Agnes Nkanya, avuga ko byabanje kumutera ipfunwe kuba umuyedi aho abantu bari bamuzi nk'umuntu wiyubashye ukorera leta, cyane ko yari yaratangiye aka kazi afite imyaka 20, mu mvugo ye ati 'Nta kundi byagenda umwana yakwicwa n'inzara ntiriwe nshukura imisingi nanavangavanga amasima.'

    Uretse kuba ari umuyede kandi ngo anoza imodoka mu binamba ashaka ubuzima, kubera  imibereho itoroshye arimo.

    Uyu mugore wahirimbaniye perezida William Ruto, yasabye ko yaba we ndetse na guverineri bamwibuka ko yari umurwanashyaka w'imena, bakamushakira akazi katari ukwirirwa acukura imisingi kuko yabaye inkingi ya mwamba mu ishyaka UDA, rifite ubutegetsi nubwo bwose atahiriwe ngo abone intebe.

    Abamukoresha mu buyede bavuga ko batamuhaye akazi bazi ko yahoze akomeye byamenyekanye nyuma, ariko igikomeye bamufasha ni ukumuha akazi kugeza abonye agahuye n'ubuzima yahozemo mbere.

    The post <strong>Kenya: Yasezeye akazi ka leta ashaka umwanya muri politiki birangira abaye umuyedi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/kenya-yasezeye-akazi-ka-leta-ashaka-umwanya-muri-politiki-birangira-abaye-umuyedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-yasezeye-akazi-ka-leta-ashaka-umwanya-muri-politiki-birangira-abaye-umuyedi