Tag: People

  • Ndabarasa wa Gasogi United yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.Ubera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

    Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n'itangazamakuru muri iyi kipe.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ndabarasa-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Dore amagambo aryohera abagabo iyo bayabwiwe n'abagore babo #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu barakenerana, gusa abari mu rukundo bo bakenerana kuri byinshi bitandukanye bigeze n'aho umwe hari ibyo aba yifuza gukorerwa cyangwa se kubwirwa na mugenzi we bari mu rukundo cyangwa babana nk'umugore n'umugabo. Aha Inyarwanda.com yifashishije inyandiko za Dayan Masinde zanyujijwe kuri Capital FM yabahitiyemo ibintu 10 abagabo bifuza kumva babibwiwe n'abagore babo.

    Ndagukunda
    Ubusanzwe ijambo “Ndagukunda” risa n'irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk'iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk'umugabo. Umugabo we ashobora kutavuga ijambo “Ndagukunda” inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk'umugabo.

    Ni izihe nzozi zawe?
    Abagabo bakunda gusa n'abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ariwe mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n'umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita k'ingorane mu buzima bwe.

    Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk'aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z'umugabo ziba iz'umugore we n'iz'umugore zikaba iz'umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y'umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.

    Ndakwizera
    Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n'umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n'urinzwe n'uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.

    Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe

    Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y'umugore we bikamuha ishusho y'uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.
    Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk'intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n'urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk'ayo.

    Ibi rero ku mugabo w'umunyamahane ashobora kubyumva nk'aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho

    Ndakubabariye
    Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu. Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva.

    Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y'ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.

    Twasenga?
    Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w'umuryango, imibanire n'urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k'umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire. Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.

    Umunsi wawe wagenze gute?
    Abagore benshi bakunda kwihugiraho, bakirebaho ku kantu kose ndetse bakashaka kurebwa n'abagabo cyane cyangwa bakifuza kumva abagabo babo bababaza uko umunsi wabagendekeye. Ikindi abagore bose bifuza abagabo babatega amatwi bakumva iby'imigendekere y'umunsi wabo, ariko ntibibuke gushaka kumenya uko umunsi w'umugabo wo wagenze.

    Ndatekereza Ko Wibeshye
    Abagabo bakunda kubaho nk'abayobozi, ariko ntabwo banga gukosorwa, icyo bitaho cyane n'uburyo bakosorwamo. Iyo umugabo yakosheje, bisaba ko umugore we amwegera akamwereka ikosa yakoze ariko hano bisaba ko umugore adahubuka ahubwo abikorana urukundo n'ubushishozi. Atari mu buryo bwihutisha ibintu, adateshejwe agaciro, adakojejwe isoni mu bantu, adatutswe cyangwa ngo abwirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ikosa ntirihanishwa irindi.

    Mukosorere ahiherereye, mwereke igitekerezo cyawe n'uko ubyumva ndetse umwereke n'igisubizo cyakosora iryo kosa, ntubimuhatire umuhe umwanya abitekerezeho, ntumwihutishe byose ni buhoro. Uburyo wakoresha nk'umugore ndetse na kamere yawe ubwabyo ubikoresheje mu rukundo byamutsinda agaca bugufi. Bigaragazako witaye ku mugabo wawe ndetse hari ibyiza ushaka kumuremamo. Abagabo bakururwa cyane n'abagore babuka mu buryo bwose.

    Refe:https://fakazanews.com/

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohera-abagabo-iyo-bayabwiwe-n-abagore-babo-70121

  • Itangazo: UMUBYEYI Aimable Marie Michele yasabye guhindura amazina akitwa NGENZI AIMABLE MARIE MICHELE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUBYEYI Aimable Marie Michele yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGENZI AIMABLE MARIE MICHELE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bashyingiranywe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-umubyeyi-aimable-marie-michele-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ngenzi

  • Itangazo: IGIRANEZA Grace yasabye guhindura amazina akitwa OGBUAGU IGIRANEZA GRACE #rwanda #RwOT

    Uwitwa IGIRANEZA Grace yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa OGBUAGU IGIRANEZA GRACE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bashyingiranywe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-igiraneza-grace-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ogbuagu-igiraneza

  • Twaganiriye! Bijoux yasobanuye icyo yapfuye n… – #rwanda #RwOT

    Byinshi mu byo ukora no mu byo ukorera abantu, ushobora kugira ngo nta ngaruka bikugiraho cyangwa hakaba hari igihe washyirwa mu rundi rwego n'abashaka kugutaramiraho. 

    Ibi ni byo Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux amaze umwaka urenga acamo atari uko atababara ahubwo ari uko ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda.com, Munezero Aline yahishuye ko yafashe umwanya wo kubitekerezaho no kwicecekera cyane ko ibyo n'ubundi bitamubuzaga gukora.

    Yaduhaye iki kiganiro mu gutanga inama no kuvuga ku byamuzweho kugira ngo n’abari babyihishe inyuma bigaye.

    Bijoux yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitadukanye azira kuba yaratandukanye na Lionel bari baherutse gukora ubukwe.

    N'ubwo yagarukagwaho, uyu mugore nta hantu na hamwe yigeze avuga cyangwa ngo akomoze ku byamuvuzweho, ndetse mu bisobanuro bye avuga ko yabireberaga kure.

    Nk’uko abyivugira, yiswe indaya, atukwa ibitutsi byinshi bibaho, ariko ibyo byose ngo byamuhaga gukomera no gukomeza gukura n'ubwo n'ubu ibikimuvugwaho bikiri byinshi.

    Bijoux yabwiye inyaRwanda ko ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ibyo Lionel yavuze nabyo bikaba ari ibinyoma ndetse ananyomoza ibyagiye bisakaza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko adafite umwanya wo kuza gusubizanya n'abantu bose ndetse ko umwanzuro yafashe ari ukubihorera bakavuga.

    Yatanze urugero abaza abantu niba hari umuntu wifuza gusenya, ati: ''Ushobora kuvuga ngo Aline yarasenye, umuntu utarashaka akaza akavuga, ahubwo numva ko buri umwe yajya abifata ukwe, Hari umuntu wifuza gusenya?  

    Hari uwambajije ngo nonese buriya bukwe bwose mwakoze byari amabeshyo (Prank), nabuze icyo musubiza. Undi ati ‘Lionel yanze kugutwara kuko ngo yabonaga ushaka Visa yo kujya hanze’. Ibyo byose ndabireba, nkavuga nti ‘ese ubundi uyu muntu bwo aranzi-BIJOUX’”.

    InyaRwanda: Lionel ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko atari wowe aje kureba ndetse ko atunguwe no kuba warabyaye? 

    Bijoux yasetse cyane avuga ko ibyo Lionel yavuze atari ukuri, yanga kubikomozaho no kubivugaho kuko ibyavuzwe byose bitari ukuri. Yibajije uburyo Lionel yaje akavuga ko ataje kumureba, n'ukuntu nta kintu yavuze mu byabaye byose.

    Yavuze ko niba Lionel yararyumyeho, atari we ukwiye kujya kubivuga cyangwa kubibyutsa kuko uwagatanze ukuri nawe ubwe yabeshye akavuga ko atazi ko yabyaye. Yahise avuga ati: “Nanjye ni ukuzaza nkababwira nti ‘ntabwo mbizi ko nabyaye’?”.

    Aline ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yabajijwe niba Lionel yaraje mu Rwanda akahava atamurebye, maze mu gutebya cyane ati: ''Kandi yarabibabwiye ngo ntabwo ari njye aje kureba, nawe ukuri wakubona ushijoje. Ari njye ufite ikibazo baba baraje kubihamya”.

    Bijoux avuga ku byamuvuzweho mu mwaka wose n'uburyo yabyakiriye yagize ati: ''Reka nkubwire ikintu kijya kimfasha mu buzima, kuri iyi isi hariho abantu bafite ibibazo byinshi, hariho abantu bafite ibibazo by'uko umugore we yamuciye igisebe afite inkovu ku maso.

    Yakwireba mu ndorerwamo akavuga ngo iyi nkovu ni umugabo wayinkoze cyangwa ni umugore wayinkoze. Icyo gikomere akakigendana. Hari n'abarurimo bakubiswe ariko bari gutinya gusenya kubera ibi n’ibi n’ibi.

    Rero njyewe nshima Imana ko ibyo bitambayeho, wenda ikibazo nagize ni icy’itangazamakuru ariko ku ruhande rwanjye nta kibazo. Buriya mu buzima aho kugira ngo ubabare ubuzima bwose, njya mbwira abantu ngo burya umuntu utagira inama mugenzi we aba ari umugome. 

    Hari igihe wanga kugira umuntu inama uvuga ngo nshobora kubikubwira akababara, ariko aho kugira ngo umuntu ababare ubuzima bwose, wamubabaza rimwe cyangwa icyumweru kimwe, bikarangira ariko atari ibintu by'ubuzima bwose.

    Rero njye mu buzima sijya nkunda ikintu cyambabaza ubuzima bwose, nababara rimwe kuko mu buzima n’ubundi simbereyeho abantu, ntabwo nagushimisha wowe ariko njyewe ubwanjye ntishimye ntabwo bishoboka.

    Nabeshya wowe, nabeshya undi, ariko njyewe ntabwo nakwibeshya, ntabwo nshobora kubana n'icyo kintu cyo kuza nkakwereka ko nishimye meze neza nseka ariko nanone njyewe ubwange ntishimye ntabwo bishobotse.''

    Lionel na Bijoux ku munsi wabo byari ibyishimo binagaragara no ku maso

    Aline abajijwe ikintu cyatumye urugo rwe na Lionel ruhita rurangira, yavuze ko yanze kwibeshya kandi we kwibeshya bitabaho. Yasobanuye ko ikintu cyatumye batandukana n'ubwo atakivuze, ariko yavuze ko yari yagerageje.

    InyaRwanda: Wemera ko hari icyaha kitajya kibabarirwa? 

    Aline yavuze ko adashobora na gato kubabarira Lionel ku mpamvu y'uko icyaha yamukoreye atashatse guhita atangaza. Yagize ati: ''Bajya bavuga ngo njye sinjya ngira inzika, uzi impamvu umuntu umubabarira hashira imyaka ukamwibutsa. 

    Rero impamvu nshobora gufata umwanzuro wo kubana nawe ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ingeso mbi zawe ndazihanganira, n'ingeso mbi zawe ndazemeye. Impamvu mvuga ngo njye sindi bubane nawe ni uko hari ingeso mba nakubonyeho ntashobora kwihanganira. Rero hari ikinyoma umuntu abeshya kikaba icy'ubuzima bwose. 

    Aline asobanura icyo kibazo, yagihuje n'urugero rw'uko utaza ngo uhohotere umwana we umukuremo ijisho ngo umubwire ngo mbabarira. Yasobanuye ko adashobora kukubabarira ndetse n'ubwo yakubabarira ariko byaba ari ukukwikiza.

    Urukundo imbere y’imbaga y’abantu baranarukinaga bikanabakundira

    Aline akomoza ku cyo yapfuye na Lionel n'ubwo ateruye neza, yavuze ko ikintu kibi mu buzima ari ugukina n'amarangamutima y'abantu noneho ugasanga agiyemo abantu benshi. Ati “Rero ni ibintu byajemo imiryango n'abantu bakuru, icyo ni ikintu kitababarirwa mu buzima cyane iyo ugikorewe n'umuntu ukunda.''

    InyaRwanda: Ni umwanzuro ugoye, nk'umuntu ukurikirwa n'abantu benshi ntabwo bari gutekereza ko udashobotse?

    Bijoux ati “Ni byo nkubwira nyine njyewe umwanzuro nafashe nari nzi ko ibyo bintu bizavugwa nkicara nkareba amagambo azavugwa nkumva ni ibintu bizaba birenze ubwenge bwa bamwe na bamwe ndetse nanjye ubwange. Ariko nanone aho kugira ngo umuntu abeho yibeshya ntabwo ari byo ngo mbwize abandi ukuri kandi njye ndikwibeshya.''

    InyaRwanda: Muri iyi minsi ubayeho gute ntabwo ibyo bakuvugaho byakugizeho ingaruka?

    Bijoux yagubije agira ati “Rero iyo ndebye umuntu wicara akavuga atazi ukuri, hari ubundi buryo mufatamo. Hariho nk'abantu tujya duhura bagatekereza ko nshobora kuba mfite nk'ibiro 20, ibyo byose ndabireba nkicecekera nkarya nkaryama ngakora siporo. Noneho naranabyibushye rwose meze neza.''

    Bijoux yavuze ko hari icyaha kidashobora kubabarirwa! Aha yari abajijwe niba yasubirana na Lionel

    Ku bijyanye n’ibyavuzwe ko yabyaranye n’umunya-Nigeria, Bijoux yavuze ko atari ukuri, anakomoza ku bavuze ko yabyaranye na Musaza we. 

    Asubiza ku bavuze ko yabyaranye na musaza we, yagize ati: ”Yego narabibonye ariko se nk’ababivuze koko, ibyo wavuze ushobora kubivuga ukabihamya ko koko nabyaranye na musaza wanjye, ese tugiye mu Rukiko ibyo wabyemeza?.”

    Ku bijyanye no gukora ubundi bukwe, yabihakanye avuga ko ibyo ari byo bya bindi yagiye avuga ko atari ukuri namba ndetse ko yibutsa ko abantu badakwiriye na gato kuvuga ibintu badafitiye gihamya.

    InyaRwanda: Nyuma y'ibyo byose ntabwo watekerezaga ko inshuti zagushizeho hari nk'abantu wasigaranye?

    Bijoux yasubije iki kibazo agira ati “Rero mu buzima bwose tugira abantu twese duha agaciro, ku buryo mvuga ngo uyu muntu mubuze nagwa, ndamutse mubuze nasara. Abo bantu rero iyo wabonye mu buzima muri ibyo byose bakwitayeho warira bakaguhoza abo bantu ni bo nkwiye guha agaciro”.

    Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022. Basezeraniye kwa Pastor Antoine Rutayisire mri EAR Remera. Nyuma y'igihe gito, hahita hakwirakwira amakuru y'uko batandukanye, ariko bose mu biganiro baduhaye muri ibyo bihe bakwepaga aya makuru.

    Mu 2020 Bijoux ni bwo yambitswe impeta n'umusore witwa Abijuru Benjamin, icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana. Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n'inkuru z'uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe, gusa nyuma y'igihe gito haduka andi makuru y'uko batandukanye.

    Mu rusengero n’inshuti zabo zari zibagaragiye zarabihamyaga zinabiha umugisha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127083/twaganiriye-bijoux-yasobanuye-icyo-yapfuye-na-lionel-ibyo-gushaka-visa-no-kubyarana-na-mus-127083.html

  • Bari kurushinga muri Kanama 2022! Urugendo rw… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ku wa 2 Ukuboza 2022  yagizwe umwere, ndetse urukiko rutegeka ko ahita afungurwa. Icyo gihe umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega.

    Ntabwo ndi bwizimbe mu magambo kuko icyo sicyo cyanzanye ahubwo nshaka kuvuga ku rukundo rwe na Miss Iradukunda Elsa rwarikoroje mu itangazamakuru kuva umunsi afungwa, kubera uko uyu mukobwa yagiye amurwanira ishyaka.

    Umurengera w'urukundo rwabo wagaragaye mu minsi ishize ubwo mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2023, haberaga umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko kw'aba bombi.

    Prince kid yari amaze igihe kinini ategereje umuhoza?

    Prince Kid wahoze ari umuhanzi akaza kubivamo ajya mu byo gutegura ibikorwa bitandukanye bya  Nyampinga w'u Rwanda, ni umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga Miss Rwanda.

    Yakundanye na Teta Sandra nyuma gato y'amarushanwa ya Nyampinga wa SFB mu 2011, ubwo uyu Teta yabaga igisonga cya Kabiri cya Nyampinga waho. Batandukanye mu 2014.

    Mu kiganiro yagiranye na Code 250 mu 2016, Ishimwe Dieudonné yabajijwe ibibazo byinshi, ndetse umunyamakuru aza no gukomoza ku kibazo cyamubazaga umukobwa yaba yarakundanye nawe ku bwe yumva adateze kwibagirwa ndetse n'icyo atandukaniyeho n'abandi.

    Aha, Ishimwe yahise ahamiriza umunyamakuru ko mu buzima bwe yakundanye n'umukobwa umwe ariwe Sandra Teta, bakundanye akirangiza kaminuza ubwo yari afite imyaka 26, ndetse nyuma yo gutandukana nawe akaba atarongeye gukundana kugeza ubu.

    Yagize ati 'Ni uko wenda nimbibabwira muri bugire ngo ni bya bindi by'abantu babeshyana buri gihe, ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumwibagirwa mu bundi buryo, njyewe ntabwo nakundanye igihe kirekire. Umukobwa nakundanye nawe yari Teta ariko kuvuga ngo ikintu cyo kutamwibagirwaho, nyine ni uko ariwe wabanje […] nta kindi kintu (cyihariye) kuko nta bakobwa benshi nakundanye nabo.'

    Sandra Teta nyuma yo gutandukana n’uyu musore, yahise akundana na Derek Sano baza gutandukana, ubu afitanye abana babiri n'umuririmbyi w'Umunya-Uganda, Weasel.

    Abajijwe impamvu yatumye nyuma yo gutandukana na Sandra Teta, ahitamo kudashaka undi mukobwa bakundana mu gihe bizwi ko Miss Sandra Teta we yahise acudika n'undi musore, aha Prince Kid yagize ati 'Ubwo niko urukundo rwaje nyine, ni urwo ngurwo rwaje.'

    Uyu musore kuva yatandukana na Teta, nta wundi mukobwa wigeze amenyekana mu itangazamakuru  bakundanye.

    Sandra Teta [wa kabiri utururse iburyo] na Prince Kid bamaze igihe bakundana 

    Urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa rwabayeho igihe kinini mu ibanga

    Nyuma gato y'aho Miss Iradukunda abaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, byatangiye guhwihwiswa ko yaba akundana na Prince Kid. Akenshi barasohokanaga bafatanye agatoki ku kandi, ariko bakirinda itangazamakuru.

    Aba bombi bakundanye mu ibanga rikomeye kugeza mu mwaka ushize, ubwo iby'urukundo rwabo byasandaraga biturutse ku bibazo byabaye muri Miss Rwanda.

    Miss Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid

    Ku wa 9 Gicurasi 2022 nibwo hasakaye inkuru y'uko Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

    Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022.

    Amakuru yavugaga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa muri Miss Rwanda, kugira ngo bazivuguruze imbere y'urukiko.

    Yari yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

    Icyo gihe abakobwa n'abandi bantu [kuko harimo n'abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

    Iradukunda Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé. Ku wa 25 Gicurasi uyu mukobwa yararekuwe.

    “>

    Yitabye RIB afite ubukwe!

    InyaRwanda ifite amakuru ko ku nshuro ya mbere Prince Kid yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB yasabye Umugenzacyaha kumurekura amubwira ko afitanye ubukwe na Iradukunda Elsa muri Kanama 2022, icyo gihe yaberewe ibamba icyifuzo cye nticyahabwa agaciro.

    Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko kino ari kimwe mu bihe bikomeye uno mugabo yanyuzemo, kuko yumvaga ko agiye guhamya isezerano ryo kubana akaramata n'uwo yihebeye bikarangira iminsi ibaye imitindi.

    Prince Kid ataha wari umunsi w'amarira n'ibyishimo

    Ikigaragaza ko aba bombi bari bafitanye urukundo rudasanzwe, ku wa 2 Ukuboza ubwo Prince Kid yarekurwaga, byari ibicika ndetse yahoberanye n'umukunzi we biratinda.

    Icyo gihe, yanagaragaye mu gitaramo cya Kigali Fiesta, ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa.

    Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n'inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

    Aba bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y'icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n'ibirahure. Gusa byaje kurangira abanyamakuru babateye imboni barabafotora.

    Prince Kid na Miss Elsa baheruka gusezerana imbere y’amategeko 



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126701/bari-kurushinga-muri-kanama-2022-urugendo-rwurukundo-rwa-prince-kid-na-miss-elsa-basezeran-126701.html

  • Iradukunda Elsa yakoresheje amagambo asize umunyu mu kwifuriza isabukuru nziza Prince Kid #rwanda #RwOT

    Kuri uyu ku wa 3 Werurwe 2023, Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yizihije isabukuru y'amavuko byatumye umugore we byemewe n'amategeko, Iradukunda Elsa, amwifuriza isabukuru nziza yifashishije amagambo asize umunyu.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti yanjye magara ku bw'uwundi mwaka! Ndakwifuriza ibyiza byose, Nyagasani aguhaze ibyishimo, imigisha, intsinzi n'urukundo. Ndagukunda cyane!'

    Ni amagambo yakiriwe neza n'abakurikira uyu mukobwa n'abatari bake bakurikira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga bamugaragarije ko bashyigikiye urukundo rwabo.

    Ku wa 2 Werurwe 2023 Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y'amategeko nk'umugore n'umugabo.Uyu muhango wabereye mu murenge wa Rusororo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/iradukunda-elsa-yakoresheje-amagambo-asize-umunyu-mu-kwiguriza-isabukuru-nziza

  • Itangazo: MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE #rwanda #RwOT

    Uwitwa MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga ku ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-mbabazi-diama-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-diamant-mbabazi-uwase

  • Nyamasheke:Umukwe n'umugeni batumva ntibavuge bakoze ubukwe bwanyuze benshi #rwanda #RwOT

    Umusore n'inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakoze ubukwe basezeranira mu rusengero biyemeza kubana akaramata.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, 2023 mu rusengero rwa ADEPR mu kagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke.

    Abakoze ubu bukwe bahawe impanuro binyuze mu ijambo ry'Imana.

    Abaturage barimo abo mu miryango yahanye abageni n'inshuti baturutse hirya no hino mu murenge wa Bushenge, no mu mirenge yo mu karere ka Rusizi kureba uko bashyingira abo bageni.

    Abaganiriye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuze ko bidasanzwe, ndetse bamwe bavuga ko ari ubwambere babonye abafite ubumuga bwo kutumva n'ubwo kutavuga bashyingiwe.

    Ukurikiyimfura Evalidi wo mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ni umwe mu baherekeje umugeni.

    Yagize ati 'Ndi sekuru w'umukobwa, sinkunda kugenda, numvaga babivuga hirya njyewe ntaho nigeze kubibona. Ni ubwambere mbibonye, turishimye cyane.'

    Nsengumuremyi Alphonse wo mu kagari ka Karusimbi, mu muduhudu wa Gakombe yagize ati 'Tunezejwe n'iki gikorwa kidasanzwe.'

    Gusezeranya aba bageni byasabye kohaza umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.

    Mukarusiga Mariya wo mu kagari ka Gasheke yagize ati 'Ntabwo twari dusanzwe tubibona, ntabwo twumvaga ko bishoboka, niyo mpamvu twaje kureba ibyo byiza Imana yateguye.'

    Yavuze ko ubutumwa bibasigiye ari uko Imana ifata abantu kimwe.

    Nyirandayambaje Varelie atuye mu kagari ka karusimbi mu mudugudu wa Rwumuyaga, ati 'Cyera umuntu ufite ubumuga yumvaga ko yisuzuguye, akumvako ataba umuntu mu bandi, Leta ibishyiramo imbaraga umuntu ni nk'undi.'

    Mu kiganiro abasezeranye bahaye UMUSEKE, hifashishijwe umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, bavuze ko bamenyaniye mu rusengero.

    Urukundo rwabo rukomera cyane bari ku ishuri bizeho imyuga. Bari bamaze umwaka bari mu rukundo.

    Mu rugo rwabo ngo bazabana neza, buri wese yirinda icyababaza mugenzi we.

    Niyonkuru Fiston ni umukwe wasezeranye, yagize ati 'Twahuriye mu rusengero, no ku ishuri. Nishimiye gushakana n'uwo dahuje ubumuga, mu rugo rwacu tuzabana neza twubahana, nta makimbirane ntabwo nzamuca inyuma.'

    Mukandayisenga Jeanette ni umugeni, na we ati 'Ndishimye cyane, twari tumaze umwaka dukundana twahuriye mu rusengero, twemeranya kubana na mugenzi wange.'

    Pasitori Hakizimfura Mathieu wo mi idini rya ADEPR Paruwasi ya Ntura, ururembo rwa Gihundwe mu itorero rya Mwito, ni we washyingiye aba bageni.

    Aganira n'UMUSEKE yasobanuye ishusho y'ubukwe muri rusange, anavuga ko ari ubwambere ashyingiye umuryango w'abafite abumuga bwo ku tumva n'ubwo kutavuga.

    Yavuze ko kwigisha abantu bafite ubu bumuga ijambo ry'Imana bigorana kuko nta we ubasemurira uba ahari.

    Ati 'Ubukwe mu ijambi ry'Imana ni impinduka, ni ubwambere gushyingira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bibaye hano mu itorero rya Mwito.'

    Pasitori Mathieu yibukije buri wese kumenya ko umuntu ari nk'undi.

    Ati 'Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga yafatwaga nkaho atari umuntu, muri iki gihe inzego za Leta n'itorero twakomeje kwigisha abantu basobanukirwa ko, buri wese ari umuntu. Niyo mpavu ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi'.

    Inkuru ya: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyamasheke-umukwe-n-umugeni-batumva-ntibavuge-bakoze-ubukwe-bwanyuze-benshi

  • Byatangiye ari umwana! Imvano yimpano yo guf… – #rwanda #RwOT

    Muri abo benshi barimo Nayituriki Seraphin (Serrah Galos) waminuje ariko impano yo gufotora ikamuganza kugeza aho ariyo yihebeye, ndetse akaba ari cyo kintu akora nk'akazi ke ka buri munsi.

    Ubusanzwe yavutse ku wa 12 Ukuboza 1995 mu Mujyi wa Kigali, muri Nyarugenge ku Muhima. Amashuri atatu ye abanza yize muri Sainte Famille Primary School, naho andi atatu ayiga muri APE Rugunga.

    Icyiciro kibanza cy'amashuri yisumbuye yacyize muri College Gaseke, mu gihe amashuri y'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yacyize muri IPRC Kigali  mu bijyanye na Electrical Studies. 

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Arts in Public Relations,  yakuye muri Mount Kenya University. Afite na Masters muri Arts in Mass Communication yakuye muri Liverpool John Moores University. 

    Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko umwuga wo gufotora yawukunze abikomoye kubabyeyi be, ariko mama we niwe wamuhaye amahirwe yo gufotora. Ngo byaturutse ku rukundo uyu mubyeyi yakundaga gufotora.

    Ati ''Mama wanjye yakundaga ibijyanye no gufotora, ubuzima bwanjye nkiri muto yabubitse mu buryo bw'amafoto ubwo nari mfite imyaka mike cyane nkiri muto.' Umunsi umwe yafashe ifoto ndi kumwe na mushiki wanjye, nanjye mbasaba ko nabafata ifoto bari kumwe.''

    ''Nari muto cyane ndetse nari mugufi cyane, iyo foto ndacyifite. Mama wanjye yarayinkoreye, ni nayo foto ya mbere nafotoye''.

    Avuga ko yatangiye gufotora by'umwuga ubwo yari afite imyaka 17, mbere akaba yarafotoraga abo mu muryango we cyangwa se inshuti.

    Ati ''Natangiye gufotora by'umwuga mfite imyaka 17, Ariko mbere yaho nafotoraga mu muryango n'inshuti za hafi. Nyuma naje gukomeza amashuri muri Bachelor's degree niga communication. Harimo amasomo ya photography n'ibindi bijyana nabyo, nko kwandika n'ubundi bumenyi nkoresha mu kazi kanjye ka buri munsi. Nyuma nakoze na Masters muri Communications.''

    Ati: ''Niyo masomo ajyanye na Media na Arts nakoze. Ibindi byaje nk'impano. Mu mateka numva, ni uko mu muryango harimo abakunzi ba photography benshi.''
     

    Uyu Musore avuga ko mu mwuga we, yibanda ku mafoto avuga ku buzima bwa rubanda nyamwinshi. Yakoranye na World Resources Institute, Comic Relief, Africa New Life, UNDP, Apple, Moshions n'indi mishinga itegamiye kuri leta itandukanye.''

    Yishimira ko uyu mwuga wo gufotora wamuhuje n'abantu benshi cyane, mu bihugu bitandukanye.  Ati ''Intego mfite ni ugukoresha umwuga wo gufotora nerekana icyizere, imbaraga n'ubwiza bw'abantu mfotora.''

    Avuga ko icyizere afite ari uko gufotora bimaze kuba umwuga wubashywe mu Rwanda.

    Mu myaka itanu yifuza kuzaba ari ahantu heza, kurusha aho ari uyu munsi.

    Ati ''Ndetse nkazabasha gutanga umusanzu mu kuzamura abandi bafotora mu mwuga […] mu myaka itanu iri imbere nshaka kuzaba narasuye ibihugu byinshi muri Afurika, ndetse mvuga inkuru zo muri ibyo bihugu.''

    Abafotozi akunda ibyo bakora harimo Alice Kayibanda, Chris Schwagga n'abandi ariko abo bakaba ari bo bamuje hafi. Abo hanze barimo Joey Lawrence, Annie Leibovitz n'abandi.

    Ushaka kureba ibihangano byinshi by'uyu musore wakanda hano 

    Uyu musore yihebeye gufotora Atunzwe no gufotora Mu kazi ke yibanda ku kwerekana ubuzima bw’abaturage 


    REBA AMAFOTO MENSHI YAFOTOYE 

    Mu gufotora kwe yibanda ku kwerekana ubuzima bwa rubanda Uyu musore abara inkuru z’abanyafurika yifashishije amafoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126418/byatangiye-ari-umwana-imvano-yimpano-yo-gufotora-kwa-serrah-galos-amafoto-126418.html