Tag: People

  • Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona basezeran… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Nkusi na Muthoni bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti magara ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto. Ubu bukwe bubabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Gusezerana imbere y'amategeko nabyo byabaye mu ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Urukundo rw'aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

    Nkusi Arthur yarushinze na Miss Muthoni Fiona mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye

    Kubona amafoto y’abageni byabaye indyankurye. Ibi birori byabereye ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu muri Rutsiro

    Nta muntu wari wemerewe gufata ifoto y’abageni ndetse nta foto yashyizwe hanze iberekana mu maso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108605/nkusi-arthur-na-miss-muthoni-fiona-basezeranye-kubana-akaramata-mu-bukwe-bwagizwe-ibanga-a-108605.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umugabo wa Knowless akiri muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Producer Clément (Umugabo wq Butera Knowless) akiri muto. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umugabo-wa-knowless-akiri-muto/

  • Nicki Minaj n'umugabo we Kenneth Petty barezwe mu nkiko n'umugore #rwanda #RwOT

    Uwo mugore, ubu ufite imyaka 43, yatanze ikirego avuga ko Minaj n'umugabo we bamujujubije (bamubujije amahwemo) bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika.

    Petty yafunzwe imyaka ine n'amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata uwo mugore ku ngufu igihe yari akiri umwangavu.

    Mu 2020, yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk'uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw'akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y'u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, na we agakuraho ibirego ashinja Petty.

    Icyo kirego kivuga ko nyuma gato yuko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y'uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n'umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba “amufashije”.

    Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko, kivuga ko ubwo busabe bwe yabwanze.

    Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga byuko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w'itangazo rikuraho icyo kirego.

    Nkuko biri mu nyandiko ikubiyemo ikirego, bivugwa ko uwo mugore yabwiye Madamu Minaj ati: “Hagati yacu nk'abagore, ndashaka ko umenya ko ibi byabayeho”.

    Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n'umuryango we “bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone byo kubajujubya ndetse no gusurwa n'abo batatumiye”.

    Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke “kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho” n'umuryango wa Madamu Minaj n'abakorana na wo.

    Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko – gisaba impozamarira itatangajwe agaciro – gikubiyemo ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n'uwo muryango.

    Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko nta cyo rirasubiza kuri ibi birego, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

    Madamu Minaj n'umugabo we Petty batangiye kureshyanya mu 2018, mu 2019 batangaza ko bashakanye. Babyaranye umwana w'umuhungu ubu ufite amezi 11.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/nicki-minaj-n-umugabo-we-kenneth-petty-barezwe-mu-nkiko-n-umugore

  • Miss Umuratwa Anitha yahejeje ishema u Rwanda muri Miss Supranational[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Elegance ni rimwe mu makamba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational World bari bahataniye, ryatanzwe uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2021.

    Iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu kugaragara neza, wambaye neza, uri mwiza(ryibanda uko ugaragara inyuma).

    Uko ari abakobwa 56, buri umwe yanyuraga imbere y'akanama nkempurampaka agasobanura ibyo yambaye ikibigize, uko bidoze ubundi agakomeza agahabwa amanota.

    Miss Umuratwa Kate Anitha, yaserutse mu ikanzu idoze mu gitenge ariko ku gice cyo hasi itaratse, yabwiwe ko yambaye neza, akaba yaje kuza mu bakobwa 10 ba mbere bahize abandi muri iki cyiciro.

    Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Umuratwa yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance

    Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye igisonga cya mbere

    Karla Guilfu ni we wegukanye ikamba rya Miss Elegance

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-umuratwa-anitha-yahejeje-ishema-u-rwanda-muri-miss-supranational-amafoto

  • Miss Supranational: Karla wo muri Puerto Ric… – #rwanda #RwOT

    Karla yegukanye iri kamba kuri uyu wa 13 Kanama 202, aho yagaragiwe na Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere ndetse na Eoanna Constanza wo muri Domican Republic wabaye Igisonga cya kabiri.

    Ibirori byo guhitamo Nyampinga w’igishongore muri Miss Supranational byabereye mu Mujyi wa Muszyna City Hall muri Poland.

    Abakobwa bakoze umutambagiro bava kuri Hoteli bacumbikiwemo berekeza ahari itapi y'umutuku bakoreyeho ibi birori.

    Mu rwambariro (Back stage) buri mukobwa yagiye avuga birambuye ku mwambaro yaserukanye.

    Miss Umuratwa Kate Anitha yagaragaje ikanzu ndende idoze mu gitege itaratse mu gice cyo hasi yadodewe mu Rwanda, abwirwa ko yambaye neza.

    Uyu mukobwa yitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance abasha kuboneka muri 11 bitwaye neza barimo uwo muri Indonesia, Netherlands, Poland, Belgium, Brazil, Czech Rep, Haiti n'abandi.

    Igice cya Miss Elegance kibanda mu kugaragaza ubwiza no kuberwa wambaye ikanzu y'ibirori/yo gusohokana.

    Karla Guilfu wo muri Puerto Rico wegukanye ikamba rya Miss Elegance, yabwiye itangazamakuru ko yishimye ariko yatunguwe kuko yari ahatanye n'abakobwa b'ikimero.

    Yashimye abamushyigikiye kugeza ageze kuri iri kamba, anashima Akanama Nkemurampaka kamubonyeho ubushongore.

    Ati 'Ndishimye ntabwo nari mbyiteze…Ndashimira abantu bose, abategura Miss Supranational n'abandi mukomeze mudushyigikire.'

    Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere yaranzwe n'amarira ubwo yaganiraga n'umunyamakuru w'iri rushanwa, avuga ko anyuzwe no kuba yegukanye iri kamba, ashima abari kumushyigikira kuva ku munsi wa mbere.

    Uyu mukobwa anaherutse kuba uwa mbere mu itsinda rya karindwi mu cyiswe 'Supra Chart' yari ahuriyemo na Miss Umuratwa uhagarariye u Rwanda.

    Karla Guilfu wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Elegance muri Miss Suprantional 2021 Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye Igisonga cya mbere

    Eoanna Constanza wo muri Domican Republic yabaye Igisonga cya kabiri

    Miss Umuratwa Kate uhagarariye u Rwanda, aha yari mu myiteguro mbere y'uko bajya guhatanira ikamba rya Miss Elegance

    Miss Umuratwa yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya Miss Supranational aho yabonetse mu 11 ba mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108577/miss-supranational-karla-wo-muri-puerto-rico-yabaye-miss-elegance-miss-umuratwa-aboneka-mu-108577.html

  • Shaddyboo yavuze ibyo umusore amukorera buri wa Gatanu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye cyane ku izina rya Shaddyboo yavuze ibyo umusore amukorera buri wa gatanu wa buri cyumweru.

    Abinyujije kuri Twitter ye, Shaddyboo yatangaje amagambo akurikira: ” This guy sends me 500$ every Friday but never says a word to me. He just sends the money, leaves and returns the next Friday. I have no idea who he is but I love him “. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse gusobanuro ngo ” Uyu musore anyoherereza amadolari 500 buri wa Gatanu ariko nta jambo na rimwe ajya ambwira. Yohereza amadolari gusa, akagenda akongera kugaruka ku wa Gatanu ukurikira. Sinzi uwariwe gusa ndamukunda “.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yavuze-ibyo-umusore-amukorera-buri-wa-gatanu/

  • Umuratwa Anitha yaje mu bakobwa 10 bagaragara neza muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Miss Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2021 irimo kubera muri Pologne, yaje mu bakobwa 10 bagaragara neza (Elegance) ni mu gihe ikamba ryebukanywe na Karla Guilfu wo muri Puerto Rico.

    Miss Elegance ni rimwe mu makamba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational World bari bahataniye, ryatanzwe uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2021.

    Iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu kugaragara neza, wambaye neza, uri mwiza(ryibanda uko ugaragara inyuma).

    Uko ari abakobwa 56, buri umwe yanyuraga imbere y’akanama nkempurampaka agasobanura ibyo yambaye ikibigize, uko bidoze ubundi agakomeza agahabwa amanota.

    Miss Umuratwa Kate Anitha, yaserutse mu ikanzu idoze mu gitenge ariko ku gice cyo hasi itaratse, yabwiwe ko yambaye neza, akaba yaje kuza mu bakobwa 10 ba mbere bahize abandi muri iki cyiciro.

    Igisonga cya mbere cyabaye Dindi Pajares wo muri Philippines.

    Umuratwa Kate Anitha yaje mu icumi bitwaye neza

    Karla Guilfu ni we wabaye Miss Elegance

    Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye igisonga cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umuratwa-anitha-yaje-mu-bakobwa-10-bagaragara-neza-muri-miss-supranational

  • Miss Muthoni Fiona na Nkusi Arthur bagiye gukorera ubukwe ku Kiyaga cya Kivu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y'Iburengerazuba ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama Miss Muthoni Fiona ashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose amashusho ari ku mazi yambaye utwenda tw'umweru two ku mazi ndetse agerageza no gufata amashusho y'amazi byerekana ko ari hari amazi y'ikivu bitewe n'imisozi iri ahirengereye igaragara muri ayo mashusho.

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z'umunyamakuru Arthur Nkusi aravuga ko uyu munyamakuru wari unamaze igihe mu kiruhuko dore n'ikiganiro cy'uyu munsi cyatumiwemo umuraperi Mr Kagame atigeze akigaragaramo, ziravuga ko amaze agihe ari mu myiteguro y'ubukwe.

    Si ubwa mbere baba bakoze ibirori bikagirwa ibanga kuko nko ku itariki 11 Kanama 2021 aba bombi basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali, akaba ari ibirori nabwo bagize ibanga.



    Nkusi Arthur agiye kurushinga na Miss Muthoni Fiona

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muthoni-na-nkusi-arthur-fiona-bagiye-gukorera-ubukwe-ku-kiyaga-cya-kivu

  • Amagambo meza 7 y'urukundo umugabo yifuza guhora yumva abwirwa n'umugore we #rwanda #RwOT

    Amagambo 7 meza y'urukundo umugabo yifuza guhora yumva abwirwa n'umugore we:

    1.Ni wowe kiroto cyajye

    Niba umugabo wawe ari uw'isezerano, ufite uburenganzira bwo kumwita umugabo w'isezerano.

    2.Sinzigera nkuca inyuma

    Niba ushaka kwiyubakira urukundo rwawe n'umugabo wawe banza umurememo icyizere,kuko nakwizera uzaba ugeze kuri byose bye,maze bitumen nawe akugirira icyizere cyuko ntacyo yakwikanga cyangwa ngo agucyeke kuko aziko utamuca inyuma,ubundi nta gishimisha umugabo nko kuba afite umugore yizera.

    3.Nukuri umpora mu bitekarezo

    Abagabo muri rusange bakunda abagore bahora babahangayikiye mbese bahora mu bitekerezo byabo,ibi bituma umugabo yiyumvamo ikindi gitangaza,kuko n'umubwira ko umuhoza mu bitakerezo bizatuma nawe uhora mubitekerezo bye.

    4.Ndakwishimira mugabo mwiza

    Igihe kimwe na kimwe umugabo ikintu aba akeneye buriya ugize gutya ukamusoma ku gahanga ubundi ukamubwira uti 'Ndakwishimira mugabo mwiza'.ibi bizasobanura byose kuri we,nawe ibaze uburyo umugabo wawe azajya akwishimira.

    5.Mubwire ko nta wundi mugabo wamukurutira

    Iyo umugabo aziko afite umugore umuha impamvu zose zimwereka ko ariwe mugabo mwiza kuruta abandi bose ,azumva yishimye cyane ndetse anagukunde birezeho.

    6.Mubwire ko ariwe byishimo byawe

    Buri mugabo aba ashaka gukora uko ashoboye kose ariko ngo umugore we yishime, ku bwibyo rero nawe mwereke ibimenyetso bimwereka ko ariwe ugutera kunezerwa,yewe unabimubwire,icyo gihe nawe azanezerwa cyane.

    7.Uri uw'agaciro kuri Njye

    Bwira umugabo wawe uburyo ari uw'agaciro kuri wowe nawe bizamushimisha birenze ku buryo nawe azumva ko nta wundi mugore wamurutira uwe,yewe azatangira no kuzajya akubaha ndetse anakuhishe mu muryango.

    Refe:womenresources.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amagambo-meza-7-y-urukundo-umugabo-yifuza-guhora-yumva-abwirwa-n-umugore-we

  • Abanyamakuru Arthur Nkusi na Miss Muthoni bagiye gukorera ubukwe ku nkengerero z’ikiyaga #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Arthur Nkusi n’igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015 akaba anakorera CNBC TV, Miss Muthoni Fiona bagiye gukora ubukwe buzabera ku nkengerero z’ikiyaga cya Kivu.

    Amakuru y’ubukwe bw’aba bombi bamaze imyaka irenga 4 bakundana, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, bukaba buzaba ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kanama 2021 bukabera i Rutsiro mu nkengerero z’ikiyaga cya Kivu.

    Ni ubukwe bugiye kuba mu ibanga ndetse na bamwe mu nshuti zabo batabizi, imwe mu nshuti za hafi za Fiona yabwiye ISIMBI ko iby’ubwo bukwe atabizi ariko icyo azi ni uko uyu mukobwa atari muri Kigali yamubwiye ko agiye kuba ari hanze ya Kigali, gusa ngo icyo yari azi ni uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko(byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru).

    Mu mafoto yagiye ashyira kuri Instagram ye, Muthoni Fiona, yashyizemo amafoto agaragaza ko ari ku mucanga, aho bivugwa ko ari ku mucanga wa Rusheshe Kivu Lodge.

    Nyuma y’imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi usanzwe ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamakuru wa CNBC, igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

    Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka irenga 4 bakundana

    Muthoni yagaragake ko ari ku Kiyaga cya Kivu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamakuru-artur-nkusi-na-miss-muthoni-bagiye-gukorera-ubukwe-ku-nkengerero-z-ikiyaga