Tag: People

  • Ibyo inzoga zakoreye uyu musore ku munsi w'ubukwe bwe birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ngo ' uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo' ,ibi nibyo byabaye kuri uyu musore wari ugiye kurushinga bikarangira asebejwe n'inzoga imbere y'abatumirwa, dore ko bagiye bamurandase nk'umwana. Amashusho y'aba bombi, umukwe n'umugeni, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu musore yasinze bikomeye.Amakuru avuga ko umugeni yaraye yiteguye ubukwe bw'igitangaza n'umukunzi we, umunsi ugeze umusore agera ahari kubera ubukwe bamurandase kubera gusinda bikomeye.

    Amakuru akomeza avuga ko umusore utatangajwe amazina n'igihugu akomokamo yari yaraye asangira inzoga n'abantu b'inshuti ze baranywa ijoro ryose karahava, bwakeye ari bwo atangiye gusinda bya nyabyo. Abantu babonye ko nta bundi buryo buhari usibye kuba yajya gushyingirwa n'ubwo yasinze hakitabazwa abasore bamutwara mu maboko bakamurandata. Imiryango yari mu bukwe yakozwe n'ikimwaro kubera ubusinzi bw'umukwe.

    Src: brief

    Source : https://yegob.rw/ibyo-inzoga-zakoreye-uyu-musore-ku-munsi-wubukwe-bwe-birababaje/

  • Fiancée wa Emmy ntacyo asize inyuma yavuze imyato Emmy ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhoza Joyce, fiancée w'umuhanzi Emmy yamuvuze imyato amurata ndetse anamushimira kuba yaremeye kumukunda. Aya magambo Joyce yayatangaje mu gihe Emmy yizihiza isabukuru ye y'amavuko akaba yanaboneyeho umwanya wo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Joyce yanditse ibi bikurikira kuri story ya instagram ye:

    Source : https://yegob.rw/fiancee-wa-emmy-ntacyo-asize-inyuma-yavuze-imyato-emmy-ku-isabukuru-ye/

  • 'Uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.' – Umwe mu bakozi batswe ruswa y'igitsina n'umuyobozi wabo yavuze uko yabakaga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bakora muri kompanyi icunga umutekano izwi nka High Sec ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basobanuye uburyo uwari umuyobozi wabo witwa Habimana Emmanuel yabakaga ruswa y'igitsina.

    Bamwe muri aba bakobwa, bavuga ko binjiye mu kazi babanje kwakwa ruswa y'igitsina mu gihe abandi bavuga ko hari abo yakaga iyo ruswa kugira ngo bahembwe.

    Umwe muri bo avuga ko ubusanzwe atuye mu bice bya Mahoko ariko ko uriya wari umuyobozi wabo yakunze kumusirisirimbaho amusaba ko baryamana kugira ngo azamwimurire hafi y'iwabo.

    Ati 'Yaraje arambwira ngo ntabwo ngomba kumuha kugira ngo anjyane hafi y'iwacu, nkavuga se ndaguha iki, akambwira ngo si igitsina se hari icyo utumva.'

    Ngo yamwizeje ko azamuha ariko akomeza kumurerega, ubundi aramunaniza amujyana ahantu hatandukanye ngo ashaka kumuhana ndetse biza no kumara amezi atatu adahembwa kimwe na bagenzi be baje kuganira bagasanga bose bahuriye ku kuba baranze ko baryamana.

    Undi mukobwa wari na mushya muri ako kazi na we ngo yamwatse ibihumbi 25 Frw by'impuzankano ndetse ngo aranayatanga ariko ngo akimara gutaha ahita amuhamagara amubwira ko akenewe ku kazi ariko ngo yasanze ari agatego.

    Ati 'Mpageze mbona ntakintu kizima ari kumbwira ahubwo akambwira ngo mwegere akajya mu bintu byo gukarisa, ari kumbwira ngo nimwegere musome…'

    Ngo yahise amubwira ko hari umumotari umuzanye kandi agomba kumusubizayo aramwemerera ariko amubwira ko mu gitondo cya kare agomba kuza kumuha ariko nabwo ntibyaba ariko aza kumuha nyirantarengwa ko bagomba kuryamana.

    Uyu mukobwa uvuga ko yumvaga atatakaza akazi, avuga ko yaje akabiganirizaho bagenzi be bakumvikana uburyo bazamufatisha ari na bwo yahitaga agenda akamwizeza ko azamuha.

    Ngo ku Cyumweru yaje kumukura ku kazi amujyana mu nzu yabagamo ariko asiga abibwiye umuyobozi, bakigerayo ngo bahita biyambura ariko bagiye kugera ku gikorwa nyirizina wa muyobozi aba arahageze.

    Avuga ko uwo muyobozi yababwiye ko batabajyana mu buyobozi bwisumbuyeho ahubwo ko bashakaga guca ku ngeso uwo mugabo.

    Ngo bwakeye ababwira ko agiye kubirukana ari na bwo bahise biyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rugahita rumuta muri yombi.

    Undi mugore na we uvuga ko uriya muyobozi wabo yabarembeje abasaba ko baryamana, yavuze ko hari igihe imvura yaguye akajya kugama mu nzu ye agezeyo agatangira kumukorakora ariko icyo gihe ngo ntacyabaye.

    Ikindi gihe ngo yamusanze aho yakoreraga 'arambwira ngo noneho uyu munsi uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.'

    Uyu mugore uvuga ko na we yamaze igihe kinini adahembwa, avuga ko abandi bakobwa bemeye kuryamana na we, bo bahembwa.

    Nikuze Josiane usanzwe ari umugore w'uriya mugabo, avuga ko yatewe impungenge n'ibirego bishinjwa umugabo we kuko yari amaze igihe igitsina cye kidafata umurego ndetse ko banabishwaniye bigatuma ata urugo.

    Uyu mugore avuga ko umugabo we yagambaniwe n'umukuriye muri iriya Kompanyi icunga umutekano mu buryo bwigenga.

    Ivomo: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/12/uko-bigenda-kose-ndava-hano-ukimpaye-nutakimpa-ndakuvana-mu-kazi-kanjye-umwe-mu-bakozi-batswe-ruswa-yigitsina-numuyobozi-wabo-yavuze-uko-yabakaga/

  • Abitegura gukora ubukwe vuba aha bararanye inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafite ubukwe muri uku kwezi kwa Kanama 2021 ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera bararanye inkweto.

    Ni nyuma yuko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo ku munsi w'ejo tariki ya 11 Kanama 2021 yaraye isohotse harimo ingingo ivuga ko imihango y'ubukwe irimo gusaba ndetse n'ishyingirwa mu nsengero no mu mategeko yemerewe kwitabirwa n'abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibagomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye kandi abitabiriye ibi birori bagomba kwerekana ko bipimishije covid-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa.

    Ingingo ya n ireba imihango y'ubukwe harimo gusaba n'ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta

    Iyi nkuru nziza yakiranywe ibyishimo byinshi n'abafite ubukwe vuba aha ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera.

    Source : https://yegob.rw/abitegura-gukora-ubukwe-vuba-aha-bararanye-inkweto/

  • Myugariro wa Rayon Sports n'umugore we bari mu byishimo byinshi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianey 'Kurzawa' uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, n'umugore we bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo nyuma y'ukwezi kumwe barushinze.

    Muvandimwe yemeje aya makuru binyuze muri Status yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.Nko ku rubuga rwa Facebook, uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yashyizeho amafoto arimo iya madamu we akuriwe n'indi acigatiye uruhinja yari yibarutse.

    Uyu musore yavuze ko yasabye Imana kumuha ubuzima bwuzuyemo urukundo n'ibyishimo, na yo imwoherereza umwana w'umuhungu.
    Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo Muvandimwe n'umugore we Rurangwa Umwari Soleil barushinze, Mbere yo kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-rayon-sports-numugore-we-bari-mu-byishimo-byinshi/

  • Riderman yerekanye isura y’impanga aherutse kwibaruka, ahishura n’amazina yazo #rwanda #RwOT

    Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yerekanye isura y’impanga ze aherutse kwibaruka mu mezi abiri ashize.

    Mu mpera za Kamena nibwo Riderman yahishuye ko we n’umugore we Agasaro Nadia Farid tariki ya 14 Kamena 2021 bibarutse impanga z’abakobwa.

    Nyuma y’amezi abiri, uyu muraperi akaba yagagaragaje isura y’impanga zabo n’amazina babise, aho umwe yitwa Kamba undi akitwa Randa.

    Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto yabo iherekezwa n’amagambo agira ati “Abamalayika, Kamba na Randa.”

    Riderman ubwo yatangazaga inkuru nziza ko yibarutse impanga, yagize ati 'Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwacu, tariki ya 13 Kamena naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, tariki ya 14 Kamena mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.'

    Yakomeje avuga ko atigeze na rimwe arota ari umubyeyi w’impanga ariko akaba ashimira Imana ko yabahaye abakobwa babiri beza.

    Ati 'Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.'

    Uyu muryango ufite abana batatu kuko wari usanzwe ufite umwana w’umuhungu witwa Rusangiza Eltad wavutse mu Kuboza 2015 ari na wo mwaka bakozemo ubukwe.

    Kamba na Randa, impanga za Nadia Agasaro na Riderman

    Riderman na Nadia Agasaro baheruka kwibaruka impanga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yerekanye-isura-y-impanga-aherutse-kwibaruka-ahishura-n-amazina-yazo

  • Huye: Igihirahiro ku mwangavu w’imyaka 17 watewe inda n’umuhungu bangana akirukanwa iwabo – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyateje amakimbirane hagati y’imiryango yombi kuko uw’umuhungu ushinja se w’umukobwa kubafungishiriza umwana kandi bombi bararyamanye ari abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

    Iyo miryango yombi ituye mu Mudugudu w’Ubwiyunge mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba.

    Uwo mukobwa avuga ko akimara kumenya ko atwite, se umubyara yamutegetse ko inda ayikuramo cyangwa akamuvira mu rugo. Yahise kujya kuba iwabo w’umuhungu babana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye.

    Ati “Njyewe narababwiraga ngo ‘bareke kumufunga’ maze arere umwana we kugeza igihe azakurira kuko njyewe nta bushobozi mfite bwo kumurera. Papa yaransabaga ngo nkuremo inda y’uyu mwana cyangwa se mfate inzira mujyane kwa mabukwe muteyo nsubire mu rugo, cyangwa mfungishe uwo muhungu cyangwa niba ibyo byose mbyanze nsohoke mu rugo rwe nigendere.”

    Nyina w’umuhugu avuga ko kuri ubu atunze umwuzukuru n’umukazana we kandi agowe no kubitaho wenyine kuko umuhungu we wamufashaga bamufunze.

    Ati “Icyo nasaba ni uko bamufungura agatunga umwana we n’umugore kuko njyewe nta bushobozi mfite mu gihe papa we atamushaka iwe. Umuhungu wanjye yakoraga agatunga umuryango. Ni abana nyine bakoze iby’abana, bose nta wujuje imyaka yo gushyingirwa.”

    Uyu mubyeyi akeka ko se w’umukobwa yaba yaratanze ruswa kugira ngo umuhungu we afungwe ataburanye mu rukiko bizarangire ajyanywe mu kigo cy’inzererezi nk’uko bijya bigenda ku bandi bafatirwa mu businzi n’ubujura.

    Ku rundi ruhande, se w’umukobwa ahakana amakuru y’uko ari we wafungishije umuhungu ko ahubwo ikirego kiri gukurikiranwa na RIB.

    Yagize ati “Nafatanyije n’ubugenzacyaha kugira ngo uyu muhungu abashe gufatwa, yarafashwe ngira ngo amaze icyumweru niba atari ibyumweru bibiri afunze. Byanze bikunze ubugenzacyaha ni cyo bubereyeho, buzagenza icyaha kandi bugaragaze uko giteye.”

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemeza amakuru y’uko uwo muhungu yatawe muri yombi kandi dosiye ye yamaze kugezwa mu rukiko.

    Ati “Dosiye yageze mu rukiko ubwo ni ho wabariza. Akurikiranweho gusambanya umwana. Ikindi kandi uwo ukekwa afite imyaka 20 ntabwo ari 17.”

    Ababyeyi b’umuhungu bavuze ko umwana wabo atigeze agezwa mu rukiko ahubwo agifungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye kandi ahamaze ibyumweru bibiri kuko bakunze kujya kumusura bakamubona.

    Nyina avuga ko umuhungu we nta ndangamuntu arafata ngo igaragaze imyaka ye ariko hari ibindi bimenyetso bibigaragaza birimo indangamanota yigiyeho aho yatangiriye amashuri abanza ndetse n’aho yagiye yivuriza kwa muganga.

    Itegeko riteganya iki?

    Umwarimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu ishami ry’imanza nshinjabyaha, Dr. Kayitana Evode, avuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bari hagati y’imyaka 14 na 17 nta cyaha kiba cyabayeho.

    Ati “Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bafite imyaka 14 byibuze kugeza ku myaka 17 ko nta cyaha kiba cyabayeho. Ubwo rero niba barafunze umuhungu ngo ni uko ari umuhungu ngo yateye inda, baribeshye bakoze amakosa kuko nta cyaha cyo gutera inda kibaho, icyaha ni ugusambana ni abana babiri basambanye bombi, ntabwo wavuga ko umuhungu ari we wasambanyije umukobwa.”

    Kugeza ubu uwo mukobwa watewe inda imburagihe avuga ko adatuje kuko kuba mu muryango ushinja ababyeyi be gufungisha umwana wabo ari ukubura uko agira, kandi atasubira iwabo kuko bamwirukanye.

    Umujyi wa Huye ari nawo abafite ikibazo batuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/37BtCNt

  • Dore ibyo Mimi yakoreye Meddy ku isabukuru ye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku ya 07 Kanama 2021 nibwo Meddy yizihije isabukuru ye y'imyaka 32 y'amavuko. Umugore we Mimi yamuteguriye uburyo bwo kumushimishamo ku isabukuru ye y'amavuko maze batemberana mu nyanja ari nako bishimana.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-mimi-yakoreye-meddy-ku-isabukuru-ye-video/

  • Umukinnyi ukomeye mu Rwanda uherutse gusezerana yibarutse nyuma y’amezi 2 #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sport mu masezerano y’imyaka ibiri, yari aherutse gusezerana n’uriya mugore we bakunze kwita Soleil.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yari yatereye ivi Soleil amusaba kumubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Icyo gihe Muvandimwe yari yagize ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

    Nyuma y’munsi umwe gusa Muvandimwe na Soleil bahise bajya gusezerana mu Murenge wa Nyakabanda tariki 22 Kamena 22 none bakaba bibarutse umwana w’umuhungu.

    Inshuti za hafi z’uyu muryango, zivuga ko bibarukiye mu bitari by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru.

    Uyu myugarira ukina ku ruhande rw’ibumoso, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Police FC ari na yo yavuyemo yerecyeza muri Rayon Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukinnyi-ukomeye-mu-Rwanda-uherutse-gusezerana-yibarutse-nyuma-y-amezi-2

  • Nkeneye ubufasha bwanyu Menya uburyo usho… – #rwanda #RwOT

    Miss Umuratwa Anitha Kate yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bose 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 ari nabo bazavamo Miss Miss Supranational International 2021 asaba abantu kumushyigikira kugirango abashye kugaragara muri abo ngabo 12.

    Yagize ati: 'Murakoze, kugeza ubu abakobwa 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 aho kuri ubu mbakeneyeho ubufasha kugira ngo muntore ndetse munanshigikire kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry'igihugu cyanjye no kugihagararira neza.''

    Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n'amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

    Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y'uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

    Miss Supranational International yatangiye ku itariki 5 kanama 2021 izarangira ku itariki 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Miss Umuratwa Anitha Kate yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu ku itariki 04 Kanama 2021 agera ku kibuga cy'indege cya Kraków Airport ku gicamunsi cyo ku wa Kane umunsi ukurikiyeho yerekeza muri Poland. Mu kiganiro na InyaRwanda, yari yavuze ko yagezeyo amahoro.

    Miss Umuratwa akeneye gushyigikirwa kugira ngo agere muri 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108501/nkeneye-ubufasha-bwanyu-menya-uburyo-ushobora-guha-amahirwe-miss-umuratwa-anitha-akaza-mur-108501.html