Tag: People

  • Miss Muyango yakorewe ibirori byo kwitegura i… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byahuriyemo bakuru na barumuna n'inshuti za Miss Muyango, nk’uko bigaragara byari byateguwe bisanzwe nk'abari mu rugo n'ubundi batatse ibipurizo n'utundi dutako dusanzwe cyane ko byari ibintu bisanzwe bikoreye. Nk’uko bigaragara ku mutsima (Cake) handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Mu byishimo byinshi bigaragarira amaso ubona Muyango n'umuryango we bishimiye cyane umwana w'umuhungu Miss Muyango agiye kwibaruka.

    Miss Muyango ari kwitegura kwibaruka umwa we w’imfura

    Umutsima (Cake) yari yanditseho ko ari umwana w’umuhungu

    Mu kiganiro gito InyaRwanda.com yagiranye na Miss Muyango yavuze ko ari ibintu bisanzwe bya barumuna be na bakuru be baje baribyinira mu rugo nk'ibisanzwe. Yagize ati: ''Ni barumuna banjye na bakuru banjye baje turibyinira nta kibazo nyine”.

    Miss Muyango yagaragazaga ibyishimo by'uko yitegura kwibaruka imfura ye y'umuhungu

    INKURU WASOMA: MISS MUYANGO YAHAKANYE AMAKURU YAVUGAGA KO YIBARUTSE

    Muyango agiye kwibaruka imfura ye nyuma y’iminsi micye ishize bimwe mu bitangazamakuru bitangaje amakuru y’ibinyoma yavugaga ko yamaze kwibaruka, gusa uyu mukobwa yayamaganiye kure anasaba abantu bamwandikaho amakuru atari yo kubireka bakajya bamusaba amakuru y’impano na cyane ko nta we ajya ayima nk’uko bikubiye mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com.

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.

    Muyango hamwe n’umukunzi we Kimenyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108686/miss-muyango-yakorewe-ibirori-byo-kwitegura-umwana-wumuhungu-amafotovideo-108686.html

  • Umugore yaryamanye n'abagabo 300 mu mezi 5 bimufasha kugura imodoka na iPhone #rwanda #RwOT

    Umugore yahamije ko mugenzi we baziranye yavuze ko yaguze imodoka nziza cyane ndetse na telefoni igezweho ya Iphone nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n'abagabo 300 mu gihe kingana n'amezi 5.

    Umugore wiyita ani_berny kuri Twitter yatangaje ko mugenzi we yahamije ko mu rwego rwo kugera ku nzozi ze zo kugura iPhone 12 n'ivatiri ya SUV.

    Uyu mugore yavuze ko ngo yari yiteze ko bizamutwara igihe kinini kugira ngo abashe gukura akayabo ku bagabo agura biriya bintu byombi ariko ngo yatunguwe n'uko yinjije ariya mafaranga nyuma yo kuryamana n'abagabo 300 mu mezi 5 gusa.

    Uyu @ani_berny yagize ati 'Numvise niyanze kubera kumviriza,ariko umugore yabwiye bari kumwe mu nzu bari bacumbitsemo ko yihaye intego yo gusambana n'abagabo 300 mu mezi 5 abigeraho.Aho niho yakuye amafaranga yo kugura Lexus RX 2019 na iPhone.

    Bagenzi be bamugiriye inama yo kugabanya uwo mubare ahubwo akajya ajya mu bagabo bakize cyane.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaryamanye-n-abagabo-300-mu-mezi-5-bimufasha-kugura-imodoka-na-iphone

  • Bavumbuye ko bavukana nyuma y'imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Tik Tok,aba bombi bahamirije isi yose ko bari bamaze imyaka 10 babana ariko bakaba bavumbuye ko bavukana nubwo bari bamaze kubyarana abana 2.

    Aba bombi bamaze imyaka 13 bakundana irimo n'iyi 10 bamaze basezeranya kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.

    Umugabo yagize ati 'Nahuye n'uyu mugore muri 2008 dushyingiranwa muri 2011.Twabyaye umwana wa mbere muri 2011,uwa kabiri tumubyara muri 2015.Tumaze imyaka 10 dushyingiranwe.Tumaze imyaka 13 dukundana.Mu minsi ishize twavumbuye ko tuvukana.'

    Nyuma y'amasaha 72 batangaje ibi,iyi videwo yari imaze kurebwa n'abantu 33 000 ifite n'ubutumwa 7 000.Abantu benshi bari barenzwe no kumva iyi nkuru,bamwe bafite amarangamutima n'umujinya mu gihe abandi bibazaga ukuntu ibyo byabayeho.

    Aba bombi ntibigeze bahishura ukuntu bahuye kuko videwo yabo yari ngufi gusa benshi bibajije niba umuryango wabo warabihishe ukabashyingira mu gihe abandi bavuze ko ibi ari ibinyoma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bavumbuye-ko-bavukana-nyuma-y-imyaka-10-babana-nk-umugabo-n-umugore

  • Yadohotse! Ukuri ku mafoto ya Rocky Kirabiran… – #rwanda #RwOT

    Byabaye ibidasanzwe ubwo habanzaga gusohoka amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ahantu hari hateguye neza ndetse umukobwa atazuyaje ahita yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya, nyuma hakurikiraho indi mihango y’ubukwe nk’uko bisanzwe. Abenshi ntibigeze bakozwa iby’aya mafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we, ndetse ntibigeze banabyemera bitewe n’ukuntu imvugo ya ‘Nta Gikwe’ ndetse ‘Nta kudohoka’, wanadohoka bakavuga ko wahemukiye ‘amanigga’, yari yaramaze kuba imvugo ya benshi mu rubyiruko.

    Rocky Kirabiranya ku wa Gatatu yashinze ivi asaba Carmene ko yamubera umugore

    Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram, Facebook na Twitter ntabwo bashobora gufungura izi mbuga ngo ntibahure n'amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ndetse n'andi yambaye ikoti ry'umweru yakoze ubukwe. Ku babashije kuyabona no gufungura imbuga nkoranyambaga ntibari gupfa kunyura kuri aya mafoto badatanze ibitekerezo byabo ngo bavuge uko batekereza kuri uyu mugabo ukunda kuvuga ko ntakudohoka ndetse ko nta gikwe ateganya ndetse n'uwadohotse bagakunda kumubwira ko yavuye mu bagabo.

    Rocky hamwe n’umukunzi we

    Mu bitekerezo bitandukanye ahantu henshi hatandukanye umunyamakuru yabashije kugeraho, yahuye n'ibitekerezo bitandukanye by'abantu bamwe bati bavuga ko ari indirimbo, abandi bati ni filime abandi bo ntibabashaga kubikozwa bibazaga koko niba umwami yadohotse bikabashobera. Ndetse benshi mu banyamakuru batandukanye bagiye bashyira aba bombi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko rwose bishimiye uyu muryango ariko abantu benshi ntibabikozwe bakavuga ko ari agakino barimo.

    Ukuri ni ukuhe?

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubu ari ubukwe bwa nyabwo ndetse ubu bukwe bukaba bwarafatiwemo indirimbo izasohoka vuba ariko Rocky Kirabiranya we akaba yarakoze ubukwe ndetse anakora n'indi mihango ijyane nabwo yose.

    Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo kwambika impeta wabaye ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse umukobwa witwa Carmene usanzwe akina muri filimi yitwa The Secret akoresha amazina ya Linda yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya. Nyuma y'iyo mihango hari hakurikiyeho umuhango w'ubukwe bwabaye kuri uyu wa Mbere aho imiryango n'inshuti zari zateranye mu gushyigikira abana babo ku ntambwe nziza bateye yo kurushinga banabasabira umugisha wo kuzarambana.

    Carmene asanzwe akina muri firimi yitwa Sectret yitwa Linda

    Amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula wanaririmbye muri ubu bukwe indirimbo izakoreshwamo aya mashusho ariwe wabaye Parrain ndetse abagize Rocky Entertainment barimo Savimbi, Papa Cyangwe nawe wanafatanyije na Social Mula muri iyo ndirimbo na Arafat Kaboy, bambarira uyu mugabo mu gihe Kadafi Pro we yari ari kuri Camera nk'umukamezi wakamejeje.

    Ese Koko ni indirimbo?

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko hagiye gusohoka indirimbo ya Social Mula afatanyije na Papa Cyangwe ariko ayo mashusho akazagaragaramo amashusho y'ubukwe bwose bwa Rocky Kirabiranya ndetse iyo ndirimbo bikaba biteganyijwe ko izasohoka vuba. Mu gushaka kumenya amarangamutima ya Rocky Kirabiranya nyuma yo gukora ubukwe, inshuro zose twamuhamagaye ntiyabashije gufata telefone ye ngendanwa ariko umwe mu nshuti za hafi za Rocky Kirabiranya ndetse na R.E waganiriye na InyaRwanda akadusaba kudatangaza amazina ye yahamije aya makuru anavuga ko ibyo abantu bari gutekereza ko atari ubukwe atari byo.

    Papa Cyangwe na Kadafi Pro mbere y’ubukwe bwa Rocky bitegura guseruka

    Mu Kiganiro kirambuye yahaye InyaRwanda.com yavuze ko ari byo Rocky ubu yamaze kurushinga ndetse anasobanura uko byagenze byose nk'umuntu wari uhibereye mu mihango yose uko yagendaga ikurikirana ndetse nawe ayikurikirana. Yagize ati: ''Ni byo ni byo ni uko nyine iriya ndirimbo bashatse gufatira videwo nyine mu bukwe tu ariko nyine ni ubukwe, Rocky yambitse impeta ku wa Gatatu w'igishyize ubukwe buba kuwa mbere”. Yakomeje agira ati: “Proposal niyo yabaye ku wa gatatu hanyuma ubukwe buba ku munsi wo kuwa Mbere”.

    Abajijwe uko azi umukunzi wa Rocky Kirabiranya cyane ko nyirubwite atigeze amutangaza na mbere, yagize ati: ''Carmene yari umukunzi we kuva mbere ariko ngewe nari nzi ko ari nk'abantu bavukana bitewe n'ukuntu baganiraga bisekera ndetse mbimenya sinigeze mpita mbyemera ariko rwose ni byo.''

    InyaRwanda: Abari bambariye Rocky ni bande? 

    “Umuhanzi Social Mula yari Parrain na ba Savimbi bamwambariye na ba Papa Cyangwe na Alafat Kaboy ubundi ni hafi ya bose bo muri Rocky Entertainment na Kadafi wabafotoye ndetse n'ababyeyi bose bari bahari.''

    Imiryango n’inshuti bari bateranye kubw’umunsi udasanzwe wa Rocky Kirabiranya

    InyaRwanda: Abambariye umukobwa ni bande? 

    “Harimo murumuna we mu bambariye umukobwa ukina muri The Secret na Carmene asanzwe akina muri The Secret yitwa Linda”. Mu bari bitabiriye ubukwe harimo abahanzi batandukanye, abanyamakuru batandukanye, Dj Briane ndetse biranavugwa ko umuhanzi Bruce Melodie yari ahari.

    N’ubwo amakuru kuri ubu bukwe yagizwe ibanga rikomeye ndetse abantu benshi bakaba batari kwizera ko Rocky yakoze ubukwe bitewe ahanini n’imvugo ze yari akunze kumvikanamo ko ‘Nta gikwe’, hari ibimenyetso bihari washingiraho byemeza ko yamaze kuva mu buseribateri. Hari umuntu w’imbere mu myidagaduro yo mu Rwanda watubwiye ko hashize icyumweru Rocky amwibwiriye ko afite ubukwe vuba kandi ko abantu bazatungurwa nabwo kuko bazabyuka bakumva yabukoze.

    Dj Briane ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Rocky na Carmene

    Rocky Kirabiranya yashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto ntiyagira amagambo ayiherekeza, ariko ukurikije uko ifoto igaragara ushobora gukeka ko yashatse kuvuga ati: “Nambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi wanjye ariko mugabanye amagambo”

    Rocky yanyujije kuri Instagram ifoto imugaragaza yakoze ubukwe munsi yayo ashyiraho akamenyetso k’impeta n’ak’umutima arandika ati “Imana ni nziza”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108677/yadohotse-ukuri-ku-mafoto-ya-rocky-kirabiranya-wimirije-imbere-nta-gikwe-wakoze-ubukwe-num-108677.html

  • Uburanga bw’abakobwa barimo Umuratwa bahatani… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rihatanyemo abakobwa 56 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo n'Umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

    Riri kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abakobwa bashyirwa muri hotel yihariye aho badahura n'abantu. N'iyo habaye igice cy'aho bahura n'abantu abitabiriye barasuzumwa.

    Irushwanwa rya Miss Supranational riri kubera muri Poland ahitwa Krakow. Riri kuba ku nshuro ya 12 nyuma y'uko mu 2020 risubitswe kubera Covid-19.

    Kuva ryatangira abakobwa bamaze guhatana mu byiciro birimo 'Supra Influencer' aharebwa umukobwa ubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ze; icyiciro 'Supra fan vote' kivamo abakobwa 10 batowe kuri Application y'iri rushanwa, icyiciro cya Miss Elegancy n'ibindi.

    Mu cyiciro cya 'Supra fan vote' hatsinze umukobwa wo muri Canada, El Salvador, Iceland, Indonesia, Kenya, Peru, Philippines, Sierra Leone, Afurika y'Epfo na Venezuela.

    Icyiciro cya Miss Elegancy hatsinze Karla Guilfu uhagarariye Puerto Rico. Iki cyiciro nicyo Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda yitwayemo neza kuko yabonetse mu bakobwa 10 ba mbere.

    Kuri uyu kabiri tariki 17 Kanama 2021, abakobwa barahatana mu cyiciro cyo koga no mu makanzu maremare yo gusohokana. Abakobwa bazatsinda muri iki cyiciro bafite amahirwe yo kujya muri 24 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

    Tariki 19 Kanama 2021, abakobwa bazahatana mu cyiciro cyo kugaragaza imideli. Ni mu gihe tariki 21 Kanama 2021, mu masaha y'umugoroba ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational.

    Muri iyi nkuru INYARWANDA igiye kukwereka amafoto y’abakobwa bahatanira kuvamo Miss Supranational 2021.

    Sweden

    Thailand

    Trinidad and Tobago

    United States

    Venezuela

    South Sudan

    Spain

    Suriname

    Czech Republic

    Dominican Republic

    Ecuador

    El Salvador


    Germany

    Ghana

    Greece

    Guadeloupe

    Haiti

    Iceland

    India

    Indonesia

    Ireland

    Jamaica

    Japan

    Kenya

    Korea

    Malta

    MexicoNamibia

    Guyana

    Nepal

    Netherlands

    Nigeria

    Norway


    Panama

    Paraguay

    Peru

    Philippines

    Poland


    Portugal

    Puerto Rico

    Romania

    Russia

    Rwanda

    Sierra Leone

    Slovakia

    South Africa

    Albania

    Bahamas

    Belgium

    Bolivia

    Brazil


    Canada

    Chile

    China

    Colombia

    France

    Finland

    England

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108675/uburanga-bwabakobwa-barimo-umuratwa-bahatanira-kuvamo-miss-supranational-amafoto-108675.html

  • Umuratwa Kate Anitha yanze kwambara Bikini muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021 irimo kubera muri Pologne, yanze kwambara bikini ngo kuko umuco Nyarwanda utabimwemerera.

    Uyu mukobwa yabonye itike yo kwitabira iri rushanwa nyuma y’uko yari yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021.

    Uyu munsi abakowa bose bari muri iri rushanwa bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka biyerakana inshuro 2, hamwe bambaye Bikini ahandi bambaye amakanzu.

    Umuratwa Kate Anitha akaba we yanze kwambara Bikini, aseruka hejuru yambaye akantu kameze nk’isutiye(brass) ni mu gihe hasi yari akenyaye ariko akantu kagera hejuru y’amavi ariko katagaragaza amatako.

    Mu kindi cyiciro yaserutse mu ikanzu ndende ishashagirana, iranganye mu ntugu kandi isatuye imbere ikazamuka kugra hejuru y’amavu. Impanmvu atambaye Bikini ngo ni uko bari babwiwe ko buri wese yemerewe kwambara ibyo ashaka ariko bitanyuranyije n’umuco w’igihugu cye.

    Ntabwo bigeze batangaza umukobwa witwaye neza muri iki cyiciro, ni mu gihe amanota buri umwe yagiye ahabwa azongerwa ku yandi yo bamaze iminsi bakorera mu bindi bikorwa, bikazagira ingaruka muyo bazabona mu irushanwa muri rusange.

    Gusa uyu munsi nibwo batangaje Louise-Marie Losfeld, ukomoka mu Bubiligi ko ari we Nyampinga uberwa n’amafoto muri iri rushanwa(Miss Photogenic).

    Mu minsi ishize, Umuratwa Kate Anitha aherutse kuza mu bakobwa 10 bitwaye neza, mu cyiciro cyo gutora Miss Elegance.

    Iri rushanwa rizasozwa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild watowe 2019, 2020 ntiryabaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Yanze kwambara Bikini

    Ikanzu Anitha yaserutse yambaye

    Louise-Marie Losfeld yabaye Miss Photogenic

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuratwa-kate-anitha-yanze-kwambara-bikini-muri-miss-supranational

  • “ Ngo dore igikorwa cy'ububwa ” – Ubukwe bwa Rocky bwabaye igitaramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y' amasaha make amafoto y'ubukwe bwa Rocky agiye hanze kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu batangiye kuyavugaho cyane. Benshi bavuga ko ataribyo ko Rocky arimo gutwikira indirimbo nshya ya Papa Cyangwe n'andi magambo atandukanye yagiye avugwa na benshi.

    Hari video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga irimo amwe mu majwi Rocky yakoresheje muri filime aho yavugaga ngo dore igikorwa cy'ububwa…. Umugabo arapfukamye… “. Muri iyi video aya majwi yahujwe n'amafoto ya Rocky aho yari apfukamye agiye kwambika impeta umukunzi we maze barabisanisha.

    Source : https://yegob.rw/ngo-dore-igikorwa-cyububwa-ubukwe-bwa-rocky-bwabaye-igitaramo/

  • Amafoto ya Rocky wamamaye mu mvugo ya 'Nta Gikwe’ yakoze ubukwe yateje ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya mu mwuga wo gusobanura filime, amafoto ye amugaragaza yakoze ubukwe, yateje ururondogoro benshi bibaza ukuri kwayo, ni mu gihe ari umusore wakunze kumvikana avuga ko 'Nta Gikwe’ azakora.

    Rocky Kirabiranya ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane n’urubyiruko, akenshi ibyo avuze hari ababifata nk’ukuri ariko hari n’abatabyitaho.

    Ni umwe mu basore bagiye bumvikana bavuga ko atapfukamira umukobwa amusaba ko bazabana ibyo benshi bita 'Gutera Ivi’ ngo kuko amavi ye ayapfukamisha asenga gusa, no muri filime yagiye asobanura iyo yabonaga umuhungu ubikoze yamwitaga imbwa.

    Muri iyi minsi kandi yari yarazanye imvugo ya 'Nta Gikwe’, ngo nta bukwe azakora ndetse ashishikariza n’abandi kutadohoka ngo bakore ubukwe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, hasohotse amafoto y’uyu musobanuzi wa filime apfukamye, yateye ivi arimo yambika impeta Ishimwe Carmene, umukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filime.

    Ni amafoto yahise akurikirwa n’andi y’ubukwe, bigaragara ko yakoze ubukwe n’uyu mukobwa.

    Benshi bahise bibaza niba koko uyu musore yakoze ubukwe cyangwa niba ari ukubeshya, akaba ari ugutwika, amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula wari parrain wa Rocky muri ubwo bukwe.

    Rocky yasembuye ibitekerezo bya benshi bitewe n’ifoto yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Carmene igagaragaza yakoze ubukwe, yahekerejwe n’amagambo agira ati 'Imana ni nziza'.

    Abantu benshi batanze ibitekerezo kuri iyo, bamwe bamwifurije urugo rwiza abandi bahakana ko atari ubukwe bwabaye ari filime, ni mu gihe hari n’abamubwiye ko ahemukiye amaniga.

    Umuraperi Riderman yamubwiye ko ngo gahunda ya nta gikwe ari ugutegereza mu ijuru kuko mu Isi ubukwe bwo bwakozwe.

    Ati 'congs ma nigga, ubwo nta gikwe tuzayiririmba tugeze mu ijuru kuko ku isi igikwe ni ngombwa', Rocky yahise amusubiza ati 'umugore mwiza umuhabwa n’Imana muvandi.'

    Uwitwa Schadrack Gihana yagize ati 'Uradohotse pe, gusa uhemukiye ama Niger n’abapampe, guhera ubu ninjye ugiye kuyobora Gahunda ya Nta Gikwe munzibacyuho mu gihe tutarakora amatora anyuze mumucyo.'

    Obed Francis250 'waradushutse sha dukatira aba baby none…'

    Gasigwa Jean ati 'Ayo mavi upfukamisha usenga Imana uyapfukamishije imbere y’isadunda koko.'

    Sebera Joseph ati 'Rock niyihe nzu urikwamamaza igira imyenda y’abageni?'

    Marie Josee Atete ati 'Jye n’ubu sindabyemera ndumva ari ugutwika pe'

    Sharpteefsheep-godin ati 'Genda uzi kwamamaza wa mugabo wee, can’t wait kubona iyi pubulisite.'

    Uretse iyi foto kandi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, iki n’icyo kiganiro kiriwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba ari ubukwe cyangwa se koko atari bwo.

    Akunda kuvuga ko atapfukamira umukobwa ngo amusaba ko bazabana

    Byarangiye apfukamye amwambika impeta

    Carmene na Rocky bagaragaye nk’abakoze ubukwe, gusa amakuru avuga ko ari amashusho y’indirimbo bakoze

    Amafoto yabo agaragaza bakoze ubukwe, yateye benshi urujijo

    Carmene umukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky

    Papa Cyangwe na Kadafi baru babukereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-ya-rocky-wamamaye-mu-mvugo-ya-nta-gikwe-yakoze-ubukwe-yateje-ururondogoro-amafoto

  • Gentil Misigaro n’umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta #rwanda #RwOT

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mBERE.

    Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y’ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n’umufasha we bari mu gisagirane cy’ibyishimo.

    Ubutumwa bwe bugira buti 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.'

    Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

    Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

    Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

    UBWO BIBARUKAGA IMFURA YABO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gentil-Misigaro-n-umufasha-we-bataruzuza-umwaka-bibarutse-imfura-babyaye-Ubuheta

  • Gentil Misigaro yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka ibiri barushinze, bakemeranya kubana akaramata.

    Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

    Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cy’uyu munsi.

    Misigaro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira inkuru y’ibyishimo yo kwibaruka ubuheta bwe.

    Yagize ati 'Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.”

    Aya magambo yifashishije ari mu ndirimbo ye 'Biratungana' iri mu zakunzwe cyane ndetse zikamuzamurira igikundiro mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Iyi ndirimbo mu mwaka ushize yanashyizwe mu Giswahili yitwa 'Vinakamilika’.

    Ikinyamakuru IGIHE.COM dukesha iyi nkuru cyamenye ko uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, ndetse yahise ahabwa izina rya Misigaro Asaph.

    Uyu mwana ni uwa kabiri wa Misigaro na Mugiraneza barushinze tariki 16 Werurwe 2019, mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali. Imfura yabo yitwa Misigaro Abraham, yabonye izuba ku wa 4 Nzeri 2020.

    Gentil Misigaro ari mu bamaze gushinga imizi mu bahanzi bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ''Biratungana”, ''Hari imbaraga”, ''Buri munsi”, ''Umbereye maso”, ''Turning everything around in my favour” n’izindi.

    Reba hano indirimbo 'Biratungana' iri mu za Misigaro zakunzwe cyane

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-yibarutse-ubuheta.html