Tag: People

  • Umunyarwenya Arthur Nkusi yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe na Fiona Muthoni #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu,Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n'umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe na Miss Muthoni Fiona bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021.

    Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

    Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika.

    Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.







    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-arthur-nkusi-yashyize-hanze-amafoto-y-ubukwe-bwe-na-fiona-muthoni

  • Burya koko abavuga bati' Abanyarwandakazi ni beza ntabwo babeshye koko' Dore ubwiza budasanzwe bw' umukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky Kirabiranya. Amafoto yabo akomeje guteza urunturuntu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuru uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Rocky yakoze ubukwe ndetse n'amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

    Amazina y'uyu mukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky yitwa Ishimwe Carmene

    Twabacukumburiye amafoto y'uyu mukobwa watumye Rocky yivugurura ku cyemezo cyo kudakora ubukwe yari amaranye Iminsi myinshi agahitamo gukora ubukwe bitunguranye.

    Tubibutse ko muri ikigihe urubyiruko muri rusange ruri kurangwa no gukoresha imvugo z'ibumvikanisha nkaho bo ubwabo nta kizere bifitiye.

    Zimwe muri izi zikunze gukoreshwa n'urubyiruko rw'abanyarwanda harimo nka nta myaka ijana cyangwa ntiduteze gukora ubukwe (Nta Gikwe).

    Ucyumva izi mvugo zisigaye zinumvikana mu bihangano byinshi by'abanyarwanda uhita utekereza aho urubyiruko rugana muri macye biberaho nk'abazapfa ejo bityo bagakora icyaricyo cyose ntacyo bitayeho.

    Imvugo ntamyaka ijana ukiyumva bwambere uhita wumvamo igisa nko kwiheba kuko iyo umuntu ageze aho yumva ko nta kuramba afite nyuma yabyo usanga hashibukiraho ibikorwa bikunze gukemangwa.

    Urubyiruko rusigaye rukora burikintu rwitwaje imvugo ntamyaka ijana iyo urebye ku basoma agasembuye bo usanga bagasoma bakarengera abenshi kakabagira imbata zako aho basigara batagishobora kwicunga.

    Indi mvugo ni Ntagikwe cyangwa ngo ntiduteze gukora ubukwe aha iyo urebye cyane ku mbuga nkoranyambaga usanga abenshi mu rubyiruko bashyize imbere imvugo igaragaza ko ntabukwe abenshi bazakora.

    Kurubu mu Rwanda hamaze kugaragara imwe mu mipira yanditseho 'nta gikwe' bigasunikira abenshi mu rubyiruko kwishora mu ngeso mbi zirangajwe imbere n'ubusambanyi bukomeje gufata indi ntera mu rubyiruko rw'iyi minsi.

    Iyo uganiriye n'abakuze kuri iyi ngingo usanga abenshi bavugako mu myaka 18 kugeza kuri 25 abenshi muribo babaga bamaze kurushinga bavugako uwagezaga imyaka 25 atarashaka byabaga ari ikibazo cyane ku muryango we.

    Gusa nanone iyo uganiriye n'urubyiruko usanga bagaruka ku mbogamizi bahura nazo bigatuma badashinga ingo mu myaka yo hasi zimwe murizo bagarukaho harimo ikibazo cy'ubukene.

    Bavugako ibyo abo babyeyi baba bavuga ntaho bihuriye n'ibyiyiminsi doreko bavugako mu gihe cyabo bahabwaga imitungo ndetse bakanafashwa burikintu n'ababyeyi mu gihe babaga bagiye kurushinga.

    bitandukanye nubu aho bavugako umusore cyangwa umukobwa ugiye kurushinga yimenya kuri buri kimwe ugasanga uruhare rw'ababyeyi rusa nurutakiriho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/burya-koko-abavuga-bati-abanyarwandakazi-ni-beza-ntabwo-babeshye-koko-dore-ubwiza-budasanzwe-bw-umukobwa-bivugwa-ko-yakoze-ubukwe-na-rocky-kirabiranya-amafoto-yabo-akomeje-guteza-urunturuntu/

  • Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n'Abakoresha imbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 1959 mu Rwanda Umwami Rudahigwa amaze gutanga agatabarizwa I Mwima ya Nyanza, Uwari Sushefu wa Ndiza Dominiko Mbonyumutwa yazanywe kuyobora U Rwanda by'agateganyo aruyobora amezi icyenda kuko yahereye muri Mutarama ageza mu Ugushyingo 1961 nyuma asimbuzwa Kayibanda Gerigora bakundaga kwita Masudi akimara kuvanwa k'ubutegetsi yasubiye iwabo I Nyabikenke ajya gupima Byeri ashinga Depo afatanyije na Madame we Sofiya kugeza ubwo Habyarimana amwibutse amaze guhabwa inkwenene aramuzana amugira ushinzwe gutanga impenda n'imidende

    Burya ngo Ntayima iyayo akabara Muhungu we Shingiro Mbonyumutwa ninako yirukanywe muri Guverinoma ajya gushinga iduka ry'Imyenda aryita SHINPEX ryahoze imbere yo Venant mu mujyi wa Kigali kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi ntawe utazi Uruhare rwe yewen abo yibarutse bamwe muri bo magingo aya barakiyita ko bavugira Abahutu boshye Leta y'Ubumwe hari umunyarwanda iheza, kari agaciyemo gusa tubibutse ko Mbonyumutwa yapfuye mu mwaka wa 1959 agwa I Buruseri mu Bubiligi bamwimitse, Habyarimana asaba ko bamushyingura muri Stade ya Demokarasi i Gitarama kuri Route Kibuye (Muhanga).

    Nuko rero Ejo bundi aha Inkozi y'Ibibi idatinya guhungabanya gahunda za Leta y'ubumwe, mu Kinyamakuru cye Umurabyo na TV yacyo asohore ikiganiro yakoranye na Hakuzimana Abdul Rashid nawe ufite amagambo yuzuye uburozi banabanye muri Gereza wigamba ibinyoma by'uko ngo yashatse kunga uwari Perezida Bizimungu na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

    Uyu Rashid rero ntabwo ari we tugarukaho turavuga uko iki kiganiro cyakiriwe mu Banyarwanda by'Umwihariko abanyamakuru bashingiye ku magambo yavuzwe na Agnes Uwimana ko Abatutsi muri 1959 icyabateye guhunga ari ubwibone kuko bari banze kuyoborwa n'abahutu.

    Kuri Twitter Umunyamakuru Egidie Bibio Ingabire yandikanye agahinda mu magambo agira ati 'Nyamara, abo duhuje uyu umwuga, mucyo dushyire imbaraga mu guhora twihugura, dore kwiga ni uguhozaho, Amateka agaragaza ko Abatutsi mu 1959 birukanwe ntatwereka ko bagize ubwibone, Hato tuzanavaho tuvuga ko mu 1994 Abatutsi bishwe kuko wenda bigometse' Yasubijwe n'abakoresha Twitter batandukanye barimo Niwemwiza Anne Marie ati 'Hari ibyo wumva ubwonko bwawe bukananirwa kubyakira. Harya nk'ubu ibi ni ibiki???? Bizakomeza bitya kugeza ryari? Uwimana Agnès rwose aze duhugurane mu kivandimwe, naho ubundi ntaho tugana''

    Hari benshi bagiye bamuha ingero z'uko ababyeyi babo bishwe icyo gihe nyamara barengwanywa,batari gukomeza kwicwa bahitamo guhunga abatarahunze bamwe bagiye bicwa uruhongohongo mu myaka yakurikiyeho nka 1962,1973 ndetse kugeza ku ndunduro ari yo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yateguwe ndetse inashyirwa mu Bikorwa na Leta yari Iyobowe na Habyarimana Juvenal naho bamwirasiye ikomeza gushyirwamo ingufu na Leta yiyise iy'abatabazi

    Ni akamenyero aho imbuga za Youtube z'abiyita ko batavuga rumwe na Gahunda za Leta baterwa inkunga n'intagondwa z'abacyumva ko bahora bahungabanya umutekano n'ubusugire bw'abanyarwanda abo twavuga nka Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan n'Ishema Tv ye, Umubavu Online Tv, karundura Umurabyo wa Agnes Uwimana Uyu wigize indakoreka agahitamo inzira yo kuyobya abanyarwanda udahwema guhabwa inkunga y'amafaranga akanabyigamba ko ari ingemu agomba guhaho n'abari muri Gereza bakurikiranyweho ibyaha nk'ibyo yigeze gufungirwa ubwo Ubutabera bwamusabiraga guhanishwa igifungo cy'imyaka 17 agafungwa itanu

    Uyu muyoboro w'abapawa rero ntuhwema kugira Idamange na Karasira intwari ndetse no guha ijambo utuka FPR Inkotanyi wese ukibaza niba ubu ari bwo buryo bwo kubaka igihugu bikakuyobera ahubwo ukabona wagirango bafite Misiyo yo kworeka umuryango nyarwanda, Uwimana rero yagakwiye kumva ko abanyarwanda bose basenyera umugozi umwe akirinda icy'abatanya akareka kuba imizindaro ya bene Mbonyumutwa bahora bamwereka uwo gutumira ndetse n'ugezweho mu kugira imvugo nyandagazi.

    The post Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n'Abakoresha imbuga nkoranyambaga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuzindaro-wa-bene-mbonyumutwa-uwimana-nkusi-agnes-ugeze-aho-uvuga-ko-abatutsi-muri-1959-bahunze-u-rwanda-kubera-ubwibone-yavugirijwe-induru-nabakoresha-imbuga-nkoranyambaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuzindaro-wa-bene-mbonyumutwa-uwimana-nkusi-agnes-ugeze-aho-uvuga-ko-abatutsi-muri-1959-bahunze-u-rwanda-kubera-ubwibone-yavugirijwe-induru-nabakoresha-imbuga-nkoranyambaga

  • Kimenyi Yves na Miss Muyago bakoze ibirori byo kwitegura imfura yabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abakobwa b'inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

    Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza mu Rwanda.

    Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto.

    Urukundo rw'aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-yves-na-miss-muyago-bakoze-ibirori-byo-kwitegura-imfura-yabo-amafoto

  • Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Miss Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, uri mu gihugu cya Tanzania yahuye n'Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya 'pop' Diamond Platnumz.

    Mutesi Jolly yasuye ibiro bya Wasafi yakirwa n'umuyobozi wa Wasafi records Diamond Platnmuz wubashywe mu muziki muri Afurika.

    Miss Jolly Mutesi n'umwe mu bahawe inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ndetse we na bagenzi be bafatanyije, kuwa 16 Kamena uyu mwaka, bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagiranyeibiganiro n'abayobozi batandukanye.

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

    Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.Twaganiriye ku mikoranire muri Miss East Africa ya 2021-2022.Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'

    Miss Jolly Mutesi akomeje kwerekeza muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

    Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w'iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yagiranye-ibiganiro-na-diamond-platnumz

  • Menya ibyihishe inyuma ku cyiswe ubukwe bwa Rocky utamenye #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Mark uzwi ku izina rya Rocky n'andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk'agasobanuye ,ahari hashize igihe atangije imvugo ya 'Nta GIKWE ' ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe. Nyuma hise yongeraho ko 'NTA KUDOHOKA' ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya 'Nta Gikwe'.

    Aha niho benshi batangiye kubyibaza nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo azifashishwa mu gikorwa cy'ifatatwa ry'amashusho y'indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.

    Ni amafoto yekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore,ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe,ariko hahise hasohoka indi bambaye aho umukobwa yari yambaye agatimba na Rocky yambaye ikote bihita bishyira abantu benshi mu rujirjo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y'iyi ndirimbo itaramenyekana izina.

    Amkakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusha yambikwa impeta na Rocky Kimomo, yitwa shimwe Carmene,iyi ndirimbo byitezweho ko izasohoka mu gihe cya vuba irikumwe n'amashusho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-ibyihishe-inyuma-ku-cyiswe-ubukwe-bwa-rocky-utamenye

  • Ukuri mwahishwe ku cyiswe ubukwe bwa Rocky Kirabiranya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Rocky Kimomo uzi cyane mu gasobanuye, yateye ivi yambika umukobwa impeta amusaba ko yamubera umugore benshi babyibazaho kandi yaramaze igihe avuga ko adateze gukora ubukwe.

    Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky n'andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk'agasobanuye, hari hashize igihe atangije imvugo ya 'Nta gikwe' ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe.

    Nyuma yahise yongeraho 'Nta kudohoka' ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya 'nta gikwe'.

    Aha niho benshi batangiye kubyibazaho nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo byari mu gikorwa cy'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.

    Ni amafoto yerekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore, ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe, ariko hahise hasohoka indi bambaye umukobwa yamabaye agatimba bihita bishyira abantu mu rujijo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y'iyi ndirimbo itaramenyekana izina.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusho yambikwa impeta na Rocky Kimomo yitwa Ishimwe Carmene, iyi ndirimbo byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba, irikumwe n'amashusho.

    Ubusanzwe Papa Cyangwe asanzwe afashwa mu bijyanye n'umuziki we na Rocky Kimomo muri Lebel yitwa Rocky Entertainment.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-mwahishwe-ku-cyiswe-ubukwe-bwa-rocky-kirabiranya/

  • Imyaka irindwi akina mu z’abandi! Murebwayire… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo atibuka izina ry'iyi filime nk'umuntu wari ukiri muto, Murebwayire avuga ko icyo yibuka ari uko amashusho yayo yafatiwe aharimo ahazwi nka Camp Kigali, aho yayikinnyemo ari kumwe na Nyina.

    Ntiyongeye kugaragara muri filime. Ubuzima bwe yabuhariye amasomo ariko akomeza gukunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y'ubwiza.

    Yamuritse imideli mu birori birimo Kigali Fashion Week anitabira Miss Rwanda 2019 aho ari mu bakobwa bavuyemo Nyampinga. Yanitabiriye irushanwa rya Miss Africa Calabar, atsindwa na Miss Uwihirwe Yasipi Cassimir waserukiye u Rwanda muri Nigeria.

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo, bituma abona akazi muri Hotel ya T2000 mu gihe cy'umwaka umwe, aho yari ashinzwe kujya gufata ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali abakiriya babaga bagannye iyi hotel ikorera mu Mujyi rwagati.

    Ni akazi katumye amenyana n'abantu batandukanye, yunguka ubumenyi. Uyu mukobwa yaje kuva kuri aka kazi ajya kwiga amasomo ya Kaminuza ahereye muri Christian University yaje gufungwa, akomereza muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami ry'Ubukungu.

    Mu ntangiriro ya 2021, ni bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite. Atangira kuyandika, yifashisha abasanzwe muri cinema bamwungura ibitekerezo, no guhitamo abakinnyi ba nyabo.

    Ni filime idafite inkuru ishingiyeho. Ahubwo yishyize mu mwanya w'umukobwa wakuriye mu muryango ukennye, akaza guterwa inda n'umusore, ubuzima bukarura.

    Iyi filime yise 'Kanyana' igaragaramo abakinnyi barimo Kandera [Ukina muri filime Indoto], Mutoni uzwi nka Hawa, Dialo n'abandi, ikora ku nguni zose z'ubuzima.

    Murebwayire Irene yabwiye INYARWANDA, ko ari filime iryoshye buri wese azishimira kureba. Avuga ko kuba ayigaragaramo byaturutse ku ikipe bakorana yashimye impano ye.

    Ati 'Ntabwo ari uko filime ari iyanjye, ni uko abo twari turi kumwe, ikipe twari turi kumwe turimo turareba basanzwe banabizi, basanzwe banareba ukuntu abantu bakina, naberetse 'short movie' ariko ntabwo kageze kure cyane, mbereka ukuntu nkina kuko nakinaga ndi umukobwa ufite inshuti nkababwira ibyanjye byose numva ko ari inshuti zanjye ariko bo baca inyuma batankunze, baravuga bati uko tubibona nawe wayishobora.'

    Mu nteguza y'iyi filime, uyu mukobwa agaragara asuka amarira. Asobanura ko ari umuntu ugira amarangamutima hafi ku buryo byamworoheye gukina iki gice.

    Ibice bya mbere by'iyi filime biratangira gusohoka mu minsi iri imbere, ari nabwo hazatangazwa igihe cya nyacyo filime izajya isohokera.

    Murebwayire, iyi filime ayitezeho gufasha no guhindura imyumvire sosiyete. Ndetse ngo nawe izamufasha ashingiye ku buhanga yandikanye.

    Murebwayire Irene wahatanye muri Miss Rwanda 2019 yatanze integuza ya filime ye yise 'Kanyana' anakinamo nk'umukinnyi w'imena 

    Murebwayire yavuze ko yakuze akunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, bituma yiyemeza kugira uruhare mu guteza imbere Cinema

    Irene avuga ko afite imyaka irindwi y'amavuko yakinnye muri filime ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Murebwayire yavuze ko yiteguye gukina no mu zindi filime yakwiyambazwamo

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Dialo ari mu b'imena muri filime 'Kanyana'

     

    Djihadi uzwi ku mbuga nkoranyambaga akina muri filime 'Kanyana'

     

    Kandera uzwi muri filime 'Indoto Series' 

    Mutoni uzwi nka 'Hawa' ari mu bakinnyi b'imena muri filime 'Kanyana' ya Murebwayire Irene

    Filime 'Kanyana' ivuga ku mukobwa wakuriye mu muryango utishoboye

    IKIGANIRO NA MUREBWAYIRE IRENE WAHATANYE MURI MISS RWANDA UGIYE GUSOHORA FILIME YE BWITE

      “>

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'KANYANA' YA MUREBWAYIRE IRENE

    “>

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108693/imyaka-irindwi-akina-mu-zabandi-murebwayire-witabiriye-miss-rwanda-agiye-kugaragara-muri-f-108693.html

  • Umugabo n'umugore batunguye benshi ubwo babyaraga impanga zirimo umuzungu n'umwirabura #rwanda #RwOT

    Abongereza Jade Ball na Kade batunguye benshi ubwo bashyiraga hanze ifoto igaragaza abana babo b'impanga umwe ari umuzungu undi ari umwirabura bigaragara.

    Umwana umwe wabo Cole asa nase ufite inkomoko muri Jamaica mu gihe uwitwa Klay asa na nyina w'umuzungu.

    Ubwo babyaraga aba bana,babonye batandukanye ku ruhu nubwo akenshi abana b'impanga bakunda kuba basa cyane.

    Madamu Jade Ball,utuye mu mujyi wa Manchester yabyaye aba bana muri Mata umwaka ushize ariko benshi batewe urujijo nuko aba bana batandukanye kandi ari impanga.

    Madamu Jade yabwiye TODAY Parents ko akimara kubyara aba bahungu be bombi yahise abona ko badasa na gake.

    Ati 'Nkimara kubyara abahungu banjye nabonye badasa na gato.Uko bagendaga bakura niko buri wese yabonaga ko badasa.'

    Jade Ball na Kade bavuze ko kudasa kw'aba bana bibateza ibibazo mu bantu kuko aho bageze hose babibazaho.

    Icyakora aba babyeyi bavuze ko no mu myitwarire y'aba bana badahuje kuko uyu Klay akunda kubyina no kurira mu gihe uyu Cole we aba yiyicariye ari kumufana.

    Umuhanga mu gusuzuma ingirabuzima z'umubiri [medical geneticist] witwa Dr Bryce Mendelsohn yatangaje ko ibyo abantu bareba ari bike ugereranyije nibyo abantu baba bahuriyeho imbere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-n-umugore-batunguye-benshi-ubwo-babyaraga-impanga-zirimo-umuzungu-n

  • Kevine Key ufite indoto zo kuzaba umuhanzikaz… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kayirangwa Kevine Kessia w’imyaka 21 y’amavuko wahisemo kwitwa Kevine Key mu muziki, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nshya ‘Ubwiza’ ashaka kuvuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yakunze abari mu Isi. Ati “Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yadukunze rwatumye asiga Ubwiza bwe n'Icyubahiro yari afite mu ijuru akaza kubabazwa mu isi akitanga kugira ngo twe yakunze akatwitangira aduhe ubugingo buhoraho”.

    Yavuze ko gukorana na Gaby Kamanzi byamushimishije cyane. Ati “Gukorana na Gaby byaranshimishije cyane kuko naramukundaga, nkunda uko aririmba, dukoranye rero biba akarusho. [First of all] mbere na mbere, namushimira cyane Imana imuhe umugisha ku bw’ubwitange bwe ndamwifuriza gukomeza gutera imbere n'Ibyiza byose bitangwa n'Umwami wacu Yesu Kristo dukomere k'Umwami Yesu nitutagwa isari tuzasarura”.

    Kevine Key yashyize hanze indirimbo nshya 'Ubwiza'

    INKURU WASOMA: Kevine Key wifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga avuga ko afite ububasha yarandura ubwibone mu bahanzi ba Gospel-AMAFOTO

    Uyu muhanzikazi yanakomoje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere, atangaza ko gahunda ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi. Ati “Bible ibivuga neza ngo tuva mu bwiza tujya mu bundi kandi ngo dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga [so] rero mwitege byinshi byiza imbere”. Kevine Key ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’ibihe bibi avuyemo byo kubura umubyeyi we (nyina) witabye Imana azize uburwayi. Iyi ndirimbo ye ‘Ubwiza’ ije ikurikira ‘Ishimwe’ Ft Santana Milado imaze amezi 8 iri hanze.

    Urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu mwaka wa 2019, arutangirira ku ndirimbo yise ‘Mfite impamvu’. Aracyari mushya mu muziki ariko afite imishinga yagutse dore ko yifuza kuba umuramyi mpuzamahanga. Kevine Key ati “Nkora umuziki ku giti cyanjye, natangiye mu mwaka wa 2019, mpera ku ndirimbo nise ‘Mfite impamvu’. Impamvu nahisemo gukora gospel ni uko nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko”.

    Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Avuga ko hanze y’u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Jesus (You are Able)’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 43 kuri Youtube.

    Kevine Key arangamiye kuba umuhanzikazi mpuzamahanga uhembura imitima ya benshi

    Gaby Kamanzi arashimirwa cyane na Kevine Key bakoranye indirimbo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UBWIZA’ YA KEVINE KEY FT GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108691/kevine-key-ufite-indoto-zo-kuzaba-umuhanzikazi-mpuzamahanga-yasohoye-indirimbo-ubwiza-yako-108691.html