Tag: People

  • Mico the best Yasezeranye imbere y'amategeko (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe muri iyi minsi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Clarisse Ngwinondebe bemeranywa kubana byemewe n'amategeko.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 ubera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

    Umuhango witabiriwe n'abo mu miryango y'aba bombi ndetse n'inshuti zirimo Bruce Melodie ndetse n'abo muri label ya KIKAC abarizwamo.

    Mico The Best yari aherutse gufatirwa irembo n'abo mu muryango we. Tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhanzi yari yambitse impeta Clarisse amusaba ko yazamubera umugore.

    Mu Kiganiro yagiranye na Hose, Mico The Best yavuze ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe mu gihe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 zaba zorohejwe.

    Mico The Best yemeza ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana ari uko yasanze afite umutima mwiza ndetse n'ikimero cyamutwaye umutima.

    Ati ' Si we wa mbere nari nkunze ariko ni we wa mbere nkunze kugera kuri uru rugero rwo kumusaba ko twabana ubwo hari ikiba cyabiteye. Icya mbere ku ruhande rwanjye ni umusirimu wicisha bugufi, nakunze umutima we uburyo yumvikana, aca bugufi, hakikubitiraho uburanga bwe.'

    Source : https://yegob.rw/mico-the-best-yasezeranye-imbere-yamategeko-amafoto/

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero w'Amavubi ajya kwitegura ubukwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w'Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubukwe afite ku wa Gatandatu, aho azaserana imbere y'Imana n'umufasha we Musiime Recheal Jordin.

    Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

    Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana, ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Amakuru dukesha IGIHE nuko impamvu Tuyisenge yahisemo gusubika uyu muhango kugira ngo azakore ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango we, inshuti n'abavandimwe.

    Uyu mukinnyi yari mu bari mu mwiherero w'Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z'ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2021.

    Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

    Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na Perezida Kagame, bivuga ko 'Imihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n'abantu batarenze 50.'

    Bikomeza bivuga ko 'Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye.'

    Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

    Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

    Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y'Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yavuye-mu-mwiherero-w-amavubi-ajya-kwitegura

  • AMAFOTO : Mico The Best mu irangamimerere ntakiri ingaragu, Yasezeranye mu mategeko #rwanda #RwOT

    Mu ntangiro z’ukwezi gushize tariki 04 Nyakanga 2021, Mico The Best yari yambitse impeta umukunzi we Clarisse bamaranye umwaka bakundana amusaba kumubera umugore, undi na we abimwemerera atazuyaje.

    Nyuma y’icyo gihe, Umuhanzi Mico The Best yatangiye kwerura iby’uyu mukunzi we, avuga ko yamukundiye kuba yicisha bugufi kandi ko yujuje ibyo yifuzaga ku mukobwa wamubera umufasha.

    Mu minsi micye ishize kandi tariki 08 Kanama 2021, Mico The Best yari yatumye abamuhagarariye gufata irembo mu muryango wa Clarisse bitegura kurushinga.

    Ibi byanahamijwe na ba nyiri ubwite ubwo yaba Mico The Best n’umukunzi we Clarisse bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza abo mu muryango w’uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n’abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina bari mu misango yo gufata irembo.

    Nyuma y’iki gikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye, ubu uyu muhanzi uri mu babimazemo igihe mu Rwanda, yamaze gusezerana mu mategeko na Clarisse we bitegura no gukora ubukwe bwo mu rusengero.

    UBWO YAMWAMBIKAGA IMPETA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Mico-The-Best-mu-irangamimerere-ntakiri-ingaragu-Yasezeranye-mu-mategeko

  • Jacques Tuyisenge arakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Jacques Tuyisenge n
    Ubwo Jacques Tuyisenge n’umukunzi we basezeranaga imbere y’amategeko

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Jacques Tuyisenge arasaba ndetse anakwe umukunzi we baheruka gusezerana imbere y’amategeko.

    Ubukwe nyirizina, ni ukuvuga gusezerana mu rusengero ndetse no kwakira abatumirwa bizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ibyo birori bikazabera mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko ku itariki 19 Gashyantare 2021, amakuru akaba yavugaga ko bari guhita bakora ubukwe bukeye bwaho ku wa Gatandatu, ariko iyo gahunda iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/37WImGG

  • Isezerano Miss Fiona yahaye Nkusi Arthur bako… – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Kanama 2021, Umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n'umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe na Miss Fiona Muthoni biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.

    Bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Bwitabiriwe n'abantu batari benshi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abo mu miryango yabo n'inshuti zabo za hafi.

    Iminsi ine yari ishize nta muntu uraca iryera ifoto y'abageni kugeza ubwo mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Fiona basohoye amafoto ya mbere y'ubukwe bwabo.

    Mu magambo macye Nkusi Arthur yanditse kuri konti ye ya Instagram, yagize ati 'Ku wa 18 Kanama 2021, urugendo rushya rwatangiye. Warakoze ku mpitamo rukundo rwanjye.'

    Uyu munyarwenya yabwiye umugore ko yiteguye kumarana nawe iminsi yose y'ubuzima bwe. Ashimangira ko ari umugabo wishimye.

    Miss Fiona nawe yifashishije konti ye ya Instagram yavuze ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo na Nkusi Arthur, amubwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we utuma buri kintu kigira igisobanuro.

    Mu butumwa bwe ati 'Sinshobora kwibaza ku myaka itandatu itambutse iyo nza kuba ntagufite. Uri umwihariko kuri njye. Utuma buri kimwe cyose kigira igisobanuro. Ubwo dutangiye ubuzima bwacu hanwe, nkusezeranyije ku kurakaza, ku gukunda, ku kubaha no ku kwitaho. Cyakora ku kurakaza bizaba ari byiza.'

    Nkusi Arthur warushinze na Miss Fiona, ni we utegura ibitaramo by’urwenya bitandukanye birimo Seka Live Fest n'ibindi, akaba n'umushyushyarugamba mu birori n'ibitaramo bitandukanye.

    Asanzwe ari n'umujyanama w'umuvandimwe Sintex uherutse gusohora indirimbo yise 'Karitsiye'. Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru birimo na Kiss Fm akorera muri iki gihe.

    Miss Fiona wakoze ubukwe n'umukunzi we Nkusi Arthur ni Umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC Africa; yabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 n'igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    Miss Fiona yabwiye Nkusi Arthur ko azahanira gukomeza kumuha ibyishimo bisendereye Nkusi Arthur yashimye Miss Fiona wamuhisemo akemera kubana nawe by'iteka- Aha yari imbere y'ababyeyi be Miss Fiona yavuze ko imyaka itandatu yari ishize anyotewe no kuba iruhande rwa Nkusir Arthur Nkusi Arthur na Miss Fiona bambikanye impeta y'urudashira…. Tariki 14 Kanama 2021, umunsi ukomeye mu buzima bwa Nkusi na Fiona Miss Fiona yagaragaje impeta y'urukundo yambitswe na Nkusi Arthur, ku kiyaga cya Kivu Umunyamideli Zahra ari mu batashye ubukwe bwa Miss Fiona na Arthur

    Ibyishimo kuri Miss Fiona asanganira umukunzi we bari bamaze imyaka itandatu mu rukundo Uhereye imbere: Umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy [wambaye amataratara y'ibara ry'umukara] Se wa Arthu Nkusi; Kagame Peter [wambaye amatarata uhagaze] Umugabo w'Umunyamakuru Sandrine Isheja n'umuhanzi Uncle Austin wambaye ishati y'ibara ry'umukara Ubukwe bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, bwitabirwa n'abo mu miryango n'inshuti zabo za hafi

    Miss Fiona ku munsi w’ubukwe bweAbantu batandukanye barimo ibyamamare bifurije Nkusi Arthur na Miss Fiona kurushinga rugakomera

    AMAFOTO: Rwanda_Nziza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108735/isezerano-miss-fiona-yahaye-nkusi-arthur-bakoze-ubukwe-108735.html

  • Umunyarwenya Nkusi Arthur yateranye imitoma n'umugore we Fiona Muthoni baheruka kurushinga #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ine, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona barushinze,mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo bashyize hanze amafoto yabo ya mbere yaranze umunsi w'amateka mu buzima bwabo, ubwo bemeranyaga kubana akaramata.

    Aya mafoto y'ubukwe bw'aba bombi yashyizwe hanze bwa mbere n'umunyarwenya Nkusi Arthur ayaherekeza amagambo aryohereye cyane.

    Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

    Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w'ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk'uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel, ku wa 14 Kanama 2021. Bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'abageni bombi.

    Buri wese wabwitabiriye yari yahawe amabwiriza ko nta foto cyangwa amashusho yabwo ari bugere hanze.

    Amafoto yashoboye kuboneka yerekanaga gusa aho ubukwe bwabereye, abantu bari mu busitani cyangwa hagafotorwa amaguru yabo gusa ariko nta yerekana isura yigeze atangazwa.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-nkusi-arthur-yateranye-imitoma-n-umugore-we-fiona-muthoni-baheruka

  • AMAFOTO : Nishimiye kuzamarana nawe igihe nsigaje ku Isi, warakoze kumpitamo-Amagambo y’ikiryohera hagati ya Arthur na Fiona #rwanda #RwOT

    Aba bombi basanzwe bazwi mu ruganda rw’Itangazamakuru mu Rwanda, bamaze igihe bakundana urukundo ruzira uburyarya ndetse bakaba barabihamije mu mpera z’icyumweru gishize ubwo basezeraniraga ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

    Ubu bukwe bwatashywe n’inshuti n’imiryango, bwakozwe mu ibanga rikomeye ndetse icyo gihe ntihahise hagaragara amafoto yabo bariho basezerana.

    Gusa bagaragaje ko ntawuhisha ibyiza n’ibyishimo ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 batangiraga gushyira hanze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.

    Nkusi Arthur watangiye ashyira hanze amafoto y’ubukwe bwe na Muthoni Fiona, yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agiye kwibanira n’uyu mugore bamaranye igihe bakundana.

    Aya mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, yabaga aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ibyishimo bisendereye mu mitima yabo, nk’aho Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.'

    Yongeye yungamo ati 'Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

    Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w’ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk’uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nishimiye-kuzamarana-nawe-igihe-nsigaje-ku-Isi-warakoze-kumpitamo-Amagambo-y-ikiryohera-hagati-ya-Arthur-na-Fiona

  • Ntibisanzwe, umusore yabaye nk' umusazi ubwo yatahanaga umukobwa wo kwisana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Navakholo mu cyaro cyitwa Mayuge, hakomeje kuvugwa inkuru iteye ubwoba cyane ndetse inateye urujijo, aho umusore yatahanye n'umukobwa maze bagera mu buriri uwo mukobwa agahita ahinduka ihene.

    Ibi byabaye ubwo uyu musore witwa Namasaka yatahanaga umukobwa wo kuryamana nawe yari akuye ahantu kw'isoko maze bagera mu rugo bakajya mu buriri ariko akazi gutungurwa nuko uwo mukobwa yaje guhita ahinduka ihene byatumye uyu musore amera nk'umusazi.

    Uyu musore witwa Namasaka usanzwe akora akazi ko gusukura busitani, yatangarije ibinyamakuru mu gihugu cya Kenya ukuntu yahuye n'ibibazo ubwo yahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi maze akamusaba ko yamubera umukunzi ndetse bakanatahana.

    Namasaka yagize ati 'Nahuye n'ibibazo bikomeye cyane ubwo nahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusubira ku kazi aho nkorera, tugaganira ku byo gukundana'.

    Kuri ubu uyu mugabo ufite amakaburo nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uwo mukobwa yemeye kuba umukunzi we gusa ngo bageze mu gipangu cya bosi we, abona ibintu bitangiye guhinduka mu buryo budasanzwe.

    Namasaka yakomeje agira ati: 'Uyu mukobwa yemeye kumbera umukunzi. Namusabye ko yamperekeza tukagerana aho mba, arabyemera. Ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo twageraga mu buriri. Uwo mukobwa yahise ahinduka ihene nini, ifite amahembe maremare agizwe n'icupa rya soda twari tumaze kunywa'.

    Uyu musore avuga ko yahise yiruka, asohoka mu cyumba ndetse ubuzima bwe bwahise buhinduka, yagize ati' Nkimara kubona ahindutse ihene, Nahise ntangira kurya mu buryo budasanzwe, nkubita abantu mbese ibintu byahise bihinduka cyane kuri njyewe'.

    Se wa Namasaka, Peter Wawire, avuga ko umuhungu we iyo abonye umugore, akuramo ipantaro ndetse agakubita abantu.

    Ati: 'Naratunguwe mbonye umuhungu wanjye aje mu rugo avanwe Kakamega n'umumotari. Akihagera, yatangiye kwitwara nk'uwahanzweho. Yatwikaga imyenda, akubita abantu, byabaye ngombwa ko tumufungirana'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/19/ntibisanzwe-umusore-yabaye-nk-umusazi-ubwo-yatahanaga-umukobwa-wo-kwisana/

  • Umunyamakuru Chita yasobanuye uko byari bimeze mu ijoro rya mbere ry’ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuu Niyitegeka Jules William uzwi nka Chita, akaba na MC w’ubukwe avuga ko byari umunezero ku munsi w’ubukwe bwe ariko byari ibintu bikomeye kuko ubukwe ari ikintu kiba kidasanzwe.

    Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo Chita na Batamuriza Yvette bakoze ubukwe, aho basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Chita yavuze ko ubundi yakuze yumva azaba umupadiri ariko bikaba bitagishobotse kuko Imana yamuhitiyemo indi nzira.

    Agaruka kucyo yakundiye umugore we, yavuze ko ari uko yihariye kandi ari mwiza, bakaba babanye nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

    Agaruka ku ijoro ry’ubukwe bwe, yavuze ko byari ibintu bikomeye kuko ari ikintu gikomeye mu buzima.

    Ati 'Nagize umunsi w’umunezero, by’umwihariko na ririya joro. Ntekereza ko byari ibihe bikomeye, ntabwo ari ugukomera byo gukomera, ni uko ari ibintu bivuze ikintu gikomeye cyane, twarasenze ubundi turaryama turaruhuka.'

    Agaruka ku bana yumva azabyara yavuze ko abo Imana izamuha azabakirana amaboko yombi kuko abana ari umugisha.

    Tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby’uru rukundo rwabo.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w’amagambo.

    Chita avuga ko umunsi w’ubukwe bwe wari umunsi udasanzwe mu buzima bwe

    Nyuma yo gukora ubukwe ngo ubuzima bwarahindutse kuko ubu atakitekerezaho wenyine ahubwo atekereza no ku muryango we yubatse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yasobanuye-uko-byari-bimeze-mu-ijoro-rya-mbere-ry-ubukwe-video

  • Amafoto mutabonye y'ubukwe bwa Arthur Nkusi na Fiona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umunyarwenya Arthur Nkusi yakoze ubukwe n'umukunzi we, Fiona Muthoni. Ni ubukwe bwabaye mu ibanga bubera mu mahumbezi y'ikiyagacya Kivu.

    Dore amafoto y'ubukwe bwa Arthur na Fiona:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mutabonye-yubukwe-bwa-arthur-nkusi-na-fiona/