Tag: People

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye anakwa u… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we Jordin mu birori byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Abitabiriye ibi birori babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe nyuma yabyo, bafashe imodoka berekeza mu Karere ka Rubavu, ahabera gusezerana imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, Tuyisenge Jacques n'umukunzi we Musiime Recheal Jordin bazasezerana imbere y'Imana, nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko tariki ya 18 Gashyantare 2021 mu murenge wa Kimihurura. Ubukwe bwa Tuyisenge na Jordin bwasubitswe n'icyorezo cya Coronavirus kubera ko nta bantu bari bemerewe kwitabira ibirori muri icyo gihe bituma budakorwerwa igihe cyari cyateganyijwe.

    Nyuma y'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na Perezida Kagame, bivuga ko imihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero bisubukuwe, ariko bikitabirwa n'abantu batarenze 50, ndetse ko  abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza), uyu mukinnyi yahise afata icyemezo cyo gusubukura gahunda y'ubukwe bwe na Jordin buzaba kuri uyu wa Gatandatu.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 29 y'amavuko, yari mu bari mu mwiherero w'Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z'ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2021. Ariko yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

    Tuyisenge wari kapiteni w'Amavubi yitabiriye CHAN 2020, ndetse akagarukira muri ¼ nyuma yo gutsindwa na Guinea 1-0, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo, arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia, Petro-Atlético de Luanda na APR FC.

    Tuyisenge Jacques yasabye anakwa umukunzi we Jordin

    Ibi birori byabereye mu murenge wa Ndera muri Gasabo

    Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

    Muri Gashyantare ni bwo Tuyisenge na Jordin basezeranye imbere y’amategeko

    Tuyisenge Jacques ni umwe mu nkingi za mwamba mu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108796/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yasabye-anakwa-umukunzi-we-jordin-amafoto-108796.html

  • Ibyaranze Nyakwigendera Joseph Habineza muri politiki y'u Rwanda nuko yahuye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda mu bihe bitandukanye,yaraye atabarutse ahitanwe n'uburwayi mu gihugu cya Kenya bitera benshi intimba cyane ko yakundaga gusabana n'abandi.

    Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.

    Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

    Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, yabyaranye na Justine Kampororo.

    Abana be b'imfura (Umuhungu n'umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

    Amb.Habineza yari umuntu ukunda gusetsa kandi yisanzuraga mu byo yavugaga ubuzima bwe n'uburyo abona ibintu muri rusange.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye i n'umunyamakuru Fred Muvunyi kigatangazwa bwa mbere n'ikinyamakuru cyahoze cyitwa IZUBA RIRASHE,Amb.Habineza Joseph yagarutse ku buzima bwe muri rusange by'umwihariko yibanda kuri Politike.

    Muri iki kiganiro twisunze ikindi kinyamakuru cyatangaje iyi nkuru Popote.rw,tugiye kugaruka ku buzima bw'uyu munyapolitiki wisanzuraga ku bantu bose ndetse agakundwa n'urubyiruko cyane.

    Joseph Habineza yavuze ko yahuye bwa mbere na Perezida Paul Kagame tariki 03 Mata 1994, ku Mulindi ahari ibirindiro bikuru by'ingabo za RPA Inkotanyi.

    Ndetse ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Joseph Habineza, yari yicaranye na Major General Paul Kagame barimo kureba Igikombe cy'Afurika.

    Umubonano wabo waje ukurikira ibihe bikomeye Habineza yari amaze kunyuramo nyuma yaho tariki ya 28 Mutarama 1994 yateguye umukino wa Volley Ball wahuje abasirikare ba RPF n'urubyiruko rw'i Nyamirambo.

    Ni umukino wakurikiwe n'abantu ngo 'basaga 10.000' harimo abasirikare bakuru ba Habyarimana ndetse n'abasirikare ba LONI (MINUAR) na bo bari baje kwirebera.

    Uyu mukino warakaje bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bituma bafunga Habineza Joseph umunsi wose i Remera (Ubu hari station ya Polisi-Remera).

    Amaze kurekurwa, Habineza yamaze amezi abiri ari mu kazi ke (Yakoreraga Blarirwa icyo gihe) ariko yumva afite impungenge z'Umutekano we, byaje kumuviramo guhungira mu birindiro bya RPA — Ku Murindi tariki 03 Mata 1994.

    Imikino ya Gicuti yateguye igahuza urubyiruko cyane rw'i Nyamirambo n'abasirikare ba RPA/RPF yatumye agirana ubucuti n'abasirikare bakuru barimo Gen. Charles Kayonga, Gen. Rudakubana Charles, Gen. Mushyo Kamanzi n'abandi banyapolitiki.

    Uyu munyapolitike utaragiraga ishyaka abarizwamo,yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko umuco na siporo muri Nzeri 2004.

    Avuga uko yahamagawe kuba Minisitiri,Amb.Habineza yagize ati “

    'Rimwe nari i Nairobi mu biruhuko bambwira ko Afande (Perezida Kagame) anshaka; ndibaza nti aranshakira iki koko? Icyo gihe His Excellency ( Perezida Kagame) yampamagaye ngiye kwegura muri Bralirwa [09/2004].Nahamagawe na Musoni James, nibwiye ko Musoni ashaka kumpa akazi muri Rwanda Revenue, [duhuye] numva nta kintu na kimwe ambwira cy'akazi ahubwo anganiriza ibintu bya politiki, nyuma arambwira ngo simve i Kigali ngo hari abandi bashaka ko tuganira nimugoroba, bwaje kwira nta muntu umpamagaye.

    Umunsi wakurikiyeho mu gitondo, mbona nimero itazwi [Unknown number] barambwira ngo hano ni muri State House (mu Rugwiro aho Perezida Kagame akorera), nti yampayinka!!! Barambwira ngo Afande [Perezida Kagame] aragushaka, ube standby (witegure), hashize akanya [General] Kazura [Yari umujyanama wihariye wa Perezida] arampamagara arambwira ngo 'ikoti ryawe ryiza uritegure afande aragushaka'… nyuma naje kujya muri state house turaganira [na Perezida] ndi kumwe na Musoni James nyuma arambwira ati nasanze ari wowe wasimbura Robert Bayigamba, ambwira ibyo nzaba nshinzwe hanyuma tariki 28/09/2004 nibwo babitangaje…'

    Minisitiri Joseph Habineza,yavuye muri Minisiteri y'Urubyiruko,umuco na Siporo yeguye muri Gashyantare 2011,yeguye kubera amafoto yashyizwe hanze ari kumwe n'abakobwa.

    Amb.Habineza yabwiye Popote.rw ko yababajwe bikomeye n'aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko ibyamubayeho byamubereye isomo rikomeye mu buzima.

    Ati'Mbere na mbere byabonywe n'umuhungu wanjye, arambwira ngo ninkureho facebook account yanjye kuko hari umuntu urimo gushyiraho amafoto ari 'scandal' ariko ndebye amafoto mbona ntanayibuka, nyuma nibuka ko hari igihe nigeze gutumirwa muri Party (Ibirori) abakobwa banyuzuraho ngo twifotoze.

    Numvaga ari ibintu bisanzwe, amafoto ubwayo ntacyo yari atwaye; inkuru yanditswe ni yo yanteye umujinya, article yaciye kuri le prophete, yarimo kwangiza isura yanjye, bavuga ngo twararenzwe ngo hari uwo natereye umukobwa Sida…shyiiii umwanda gusa….

    Uwari Perezida wa Sena ni we wabanje kumpamagara (Biruta) ambaza niba nabonye ibimvugwaho mubwira ko nabibonye, ati “ese urimo gukora iki?,Arambwira ati; byaba byiza ubimenyesheje boss [Perezida Kagame] mbere y'uko abimenya.Nahise mpamagara Ines [Mpambara] nsanga na we yabibonye, musaba kubibwira Boss [Nawe] ati; ariko wamwandikira ukamusobanurira, ni uko ndabikora musobanurira ko harimo montage [gukabya] kandi ko n'amafoto ari ayo muri 2008 … ariko inkuru yari itarasohoka, isohotse mpamagara Minisitiri w'Intebe na we ati ngwino ku biro byanjye ni uko njyayo mubwira ko nshaka kwegura, maze ambwira ko nandikira Perezida mbimunyujijeho, nuko nsubira ku biro ndayandika mpita nyimuha…'

    Muri Kanama 2011 kugeza Nyakanga 2014,Amb.Joseph Habineza yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria.

    Muri Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n'Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.

    Agaruka ku kugaruka kwe muri Guverinoma bigashimisha benshi,Amb.Joseph Habineza yagize ati “Nari ambasaderi kandi ntawaba ambasaderi ubuzima bwose, gusa numvaga nzakora nk'imyaka itanu ndi ambasaderi hanyuma nkisubirira muri Private business ariko byarantunguye kuko ntari mbyiteze.

    Numvaga ngize imyaka 50 ngomba gutangira gutegura kujya mu zabukuru ariko nabiketse mbonye bahinduye guverinoma, hari kuwa gatatu bavanyeho Minisitiri w'intebe noneho mbona kuri za Twitter; ndavuga nti c'est pas possible, nabonaga Murekezi twabanye muri guverinoma bwa mbere kandi numva ko na Cabinet yose ihinduka…uwo mugoroba Secretariat ya RPF irampamagaye, barambwira ngo reka tuguhe Ngarambe (Umunyamabanga mukuru wa RPF) muvugane…[Ku mutima] nti yampayinka!!! Ambaza niba ndi i Kigali, nti 'oya' ndi Nigeria, ambaza niba nahita mugeraho, buracya kuwa kane bashyiraho Guverinoma ndi muri Nigeria numva basomye izina ryanjye…'

    Ubwo Amb.Habineza yasubizwaga muri Guverinoma(Nyakanga 2014), Joseph Habineza yishimiwe bidasanzwe n'abanyapolitike bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi n'abari bagize Guverinoma nshya.

    Abajijwe uko yakiriye kumva mu nteko yose bishimye agaruwe muri Guverinoma,Amb.Habineza yagize ati 'Jyewe nabaye surprised (Naratunguwe) ntabwo nari nzi ko abantu banyishimira kuriya, narumiwe, byarantangaje cyane ariko ndavuga nti; iyi ni challenge ya hatari! Kuko Urukundo n'urwango ni ibintu byegerana cyane, bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Naravuze nti muzambabarire ntimuzangenze nkuko Abayuda bagize Yezu, baramwishimiye basasa imyenda yabo hasi ariko ni nabo bamubambye…'

    Amb.Joseph Habineza wari inzobere mu bijyanye n'Ikoranabuhanga,yabonye impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

    Ubwo yaganiraga n'Ikinyamakuru ISIMBI muri 2019,Amb.Joe Habineza yagize ati 'Njyewe nkunda ibibazo kuko iyo ibibazo bije ushaka ibisubizo.'

    Yavuze ko umuntu adakwiriye guhora arakaye kuko bisazisha umuntu vuba, gusa yongeyeho ko mu kazi ukwiriye kugira igitsure rimwe na rimwe.

    Amb.Habineza Joe yavuze ko nta muntu ukwiriye gucika intege kuko ibiba mu buzima ari isomo. 'Mu gihe ukiriho ntukihebe kandi buri munsi wose haranira kunguka ikintu gishya.'

    Mu buzima busanzwe Joseph Habineza yakundaga Siporo cyane cyane agakina Tennis, yari Umufana w'ikipe ya Arsenal.


    Amb.Joseph Habineza n'umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyaranze-nyakwigendera-joseph-habineza-muri-politiki-y-u-rwanda-nuko-yahuye-na

  • Miss Umunyana Shanitah yasoje amasomo ya Kami… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ari mu banyeshuri 1 406 bahawe impamyabumenyi n'impamyabushobozi na Kaminuza ya UTB mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021.

    Shanitah wasoje amasomo y'igihe gito ajyanye n'ibyo gukora mu ndege, yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram amugaragaza mu mwambaro w'abasoje amasomo ya Kaminuza, n'andi ari kumwe n'abavandimwe be ndetse na Nyina. Shanitah yanditse avuga ko 'kwihangana bitera kunesha.'

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda muri Werurwe 2020, muri Gicurasi 2020 bitegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari basoje amasomo, bituma basubika uwo muhango.

    Avuga ko byasabye ko bategereza kugira ngo bazakore uyu muhango bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi w'iyi Kaminuza yavuze ko ubushakashatsi baherukaga gukora mbere ya Covid-19 bugaragara ko 85% by'abarangiza amasomo yabo babona akazi.

    Akomeza ati 'Amakuru dufite ni amakuru ya mbere ya Covid-19 nabyo bigiye bitandukana. Iyo ufashe abiga 'Degree Program' muri aya mashami yose usanga abarenga 85% baba bafite akazi. Iyo ni imibare ya mbere ya Covid-19.'

    'Naho abiga muri gahunda y'Imyuga n'Ubumenyingiro barengaho gato 95% baba bafite akazi bakora.'

    Yavuze ko uretse ababona akazi, mu 2018 UTB yari ifite abanyeshuri 46 bashinze kompanyi bikorera ku giti cyabo. Avuga ko 'muri kompanyi 10 zikomeye mu Rwanda harimo ebyiri z'abanyeshuri bize muri UTB'.

    Avuga ko imyigishirize yo muri iyi Kaminuza, ariyo ituma umunyeshuri asoza amasomo ye azi neza kwiyandikira umushinga ubyara inyungu kandi akanawubonera abaterankunga.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu byakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko ko ashingiye ku ngamba ziri gufatwa bafite icyizere cy'uko abanyeshuri babo bazaba mu ba mbere bazahabwa akazi ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uko ubukungu bugenda bwisubiranya butezwa imbere, izi ngamba zo guhashya icyorezo zishyirwa mu bikorwa turizera y'uko nanone abanyeshuri bacu bazaba mu ba mbere bazabona akazi ugereranyije n'izindi 'sector' cyane cyane ko ari imwe muri 'sector' Leta y'u Rwanda yagiye itera inkunga no muri iki gihe cya Covid-19.'

    Mu Ishami ry'Amahoteli n'Ubukerarugendo no muri 'Vocation Traing Program' abakobwa basoje amasomo barangana na 62% naho abahungu ni 38%.

    Mu ishami ry'Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi harangije abakobwa 28% naho 72% ni abahungu.

    Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yasoje amasomo ya Kaminuza Miss Shanitah yavuze ko 'kwihangana bitera kunesha' Shanitah n'abavandimwe be bishimira intambwe yateye mu buzima bwe Umunyana Shanitah yabaye Miss Supranational Rwanda 2019, ndetse ni we waserukiye u Rwanda muri Poland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108785/miss-umunyana-shanitah-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-108785.html

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye aranakwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.

    Nyuma y’uyu muhango bakaba bahise berekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ahagomba kubera indi mihango yose y’ubukwe isigaye.

    Ikaba iri bube uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 aho bari busezerane imbere y’Imana hanabeho umuhango wo kwiyakira ku bantu bake batumiwe nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

    Nyuma yo gukora ubukwe, bitetanganyijwe ko Jacques Tuyisenge ejo ku Cyumweru azarara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Jacques Tuyisenge n’abari bamwambariye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yasabye-aranakwa

  • Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we Ahmalik Wil… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Madonna ukomoka muri Amerika ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop yatangaje abantu benshi muri 2019 ubwo yatangiraga gukundana n’umusore w’imyaka 27 nyamara amuruta kure ndetse bamwe bavugako amubyaye mu myaka, Madonna w’imyaka 63 wavuzeko urukundo ntaho ruhuriye n’imyaka kugeza ubu we n’umukunzi we Ahmalik Williams bakomeje kwerekana ko umubano wabo wafashe indi ntera nubwo bawutegaga iminsi.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we w’imyaka 27 bari mu gihugu cy’Ubutaliyani bagiye kuryayo ubuzima bari kumwe n’abana b’uyu muhanzikazi aho bagiye kwizihiza isabukuru ye:

    Src:www.CNN.com,www.Hollywoodlife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108767/madonna-wimyaka-63-numukunzi-we-ahmalik-williams-wimyaka-27-baryohewe-nubuzima-mu-butaliya-108767.html

  • Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza noneho agarukanye umujinya||Umva ibyo abwiye abambwibasiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ezee Dealing wagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza yambaye ibisa nk'ubusa yiyamye abantu batareba ibibareba kandi abwira abakobwa b'abanyeshyari ko barekeraho.

    Kuri uyu wa gatanu mu ikiganiro uyu umukobwa yagiranye na YagoTv Show yagaragaje umujinya aho yiyamye anihanangiriza abantu bose bamuvuze kandi batamuzi.

    Ezee Dealing yagize ati 'reka nkubwire akantu ntago ngihagarika umuntu unyanga ntago nitaye ku muntu wese utanyumva ahubwo icyo nitayeho ni ubumuntu bwange'

    Akomeza agira ati 'ntago nitaye kubya abantu bamvugaho mu gihe batazi uwo ndi we, abantu baguma bavuga umuntu uko Atari, ntago munzi nkura yewe nkiri umwana simwari munzi'
    Yagize icyo yibariza abantu bagenda bamuvuga uko Atari yagize ati 'kubera iki utamanura amaso yawe hasi ngo utekereze Kubikureba ?'

    Ezee kandi yaniyamye abakobwa babanyeshari abasaba ko bakita ku bibareba, abasaba kureka ishyari.
    Yirinze kugira icyo avuga ubwo yarabajijwe kucyo yavuga ku bantu bavuze yiyambitse ubusa kandi adateye neza.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-juno-kizigenza-noneho-agarukanye-umujinyaumva-ibyo-abwiye-abambwibasiye/

  • Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yasabye anakwa umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Jacques Tuyisenge yari aherekejwe n'abasore b'inkorokoro ubwo yajyaga aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye; byari ibyishimo kuri Jacques Tuyisenge n'umukunzi we bari bashyigikiwe n'imiryango yabo ndetse n'inshuti zabo ku mpande zombi.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo aribwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe mu muhango w'ubukwe bwa Jacques Tuyisenge n'umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yasabye-anakwa-umukunzi-we-video/

  • Uwatumye Kwizera Olivier yirukanwa igitaraganya mu ikipe y'igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko inkuru yo kwirukanwa kwa Kwizera Olivier mu mwiherero w'Amavubi ibaye kimomo kuri ubu hamaze kumenyekana impamvu Kwizera yirukanywe.

    Nkuko amakuru atugeraho abivuga, Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, azize kurara avugana na Shazz ari nawe bari bari kumwe kuri Live video kuri instagram.

    Shazz

    Source : https://yegob.rw/uwatumye-kwizera-olivier-yirukanwa-igitaraganya-mu-ikipe-yigihugu/

  • Menya amabanga buri mugore wese akwiriye kuba azi mu bijyanye no gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora gutekereza ko ubirambyemo cyangwa ntacyo umuntu ya kubeshya ku bijyanye n'amabanga yo mu buriri ariko burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

    Ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina bisaba guhora wiyungura ubumenyi buri munsi hato ngo igikorwa cyagushimishaga kitazasigara kikururira.

    Mu nkuru y'urubuga elcrema berekana ko nubwo imibonano mpuzabitsina igirwamo uruhare n'umugabo n'umugore ariko biba byiza iyo hari amabanga umugore yamenye yatuma icyo gikorwa kigenda neza.

    Dore amwe muri ayo mabanga umugore agomba kuba azi harimo:

    1. Umugabo aba afite icyoba mu buriri

    Umugabo burya uko yaba ameze kose aba afite icyoba cyangwa guhuzagurika mu buriri yibaza niba ari bubashe gushimisha umugore bari kumwe.

    Ibanga ugomba kumenya nk'umugore, ni ukumufasha igikorwa mwese mukakigiramo uruhare ntumutererane kuko amaherezo ubihirwa nawe.

    Umugabo utabashije gushimisha umugore mu buriri arababara, bikamutera ipfunwe akaba yajya no kwihisha igihe amubonye, ni byiza ko rero wajya umufasha bikagenda neza.

    2. Umugabo aba ashaka ko umubwira uko igikorwa kirimo kugenda

    Buri mugabo mu buriri aba ashaka kuba igihangange, aba ashaka gushikmisha umugore kurenza undi muntu uwo ariwe wese bahuye mbere ye.

    Mu gihe rero cyo gutera akabariro, aba yiteze ko wowe mugore umubwira ukanamushimira uko igikorwa kirimo kugenda kugira ngo arusheho kugira akanyabugabo no gukora neza kurenzaho.

    3. Bwira umugabo wawe ko ateye neza ukimubona

    Abagabo bashobora kugira ipfunwe ry'imiterere yabo y'umubiri cyangwa ibiro byinshi cyangwa bike, uburebure cyangwa ubugufi, uburyo ateye inyuma (physical appareance) n'ibindi, iyo rero afite ipfunwe ashobora kudakora neza igikorwa cyo gutera akabariro.

    Ni byiza ko wowe mugore umutinyura ukamwereka ko ateye mu buryo wowe ukunda ibyo bimufasha kuzuza inshingano ze neza mu buriri.

    4. Kutamuca inyuma

    Umugabo wese yanga byimazeyo, umugore umuca inyuma niyo we yaba abikora.

    Iyo rero umugabo wawe aziko umuca inyuma bimutera umutima mubi, igikorwa cyo gutera akabariro nta gikore mu buryo nawe bugushimisha bigasa no kurangiza umuhango.

    Source : https://yegob.rw/menya-amabanga-buri-mugore-wese-akwiriye-kuba-azi-mu-bijyanye-no-gutera-akabariro/

  • Nyuma yo gufungwa kwa Kimenyi, ibibaye kuri Kwizera Olivier birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru yuko umuzamu Kimenyi Yves yafunzwe. Nyuma y'aho gato, Umuzamu mugenzi we ariwe Kwizera Olivier yatangaje ko kuri ubu atakiri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, kuko yamaze gusezererwa.

    Ibi Kwizera Olivier yabitangarije kuri Live ya instagram aho yari yatumiwe n'umwe mu bakoresha instagram bazwi cyane witwa Shazz.

    Kwizera Olivier

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gufungwa-kwa-kimenyi-ibibaye-kuri-kwizera-olivier-birababaje/