Tag: People

  • Umurinzi w’Igihango Joseph Habineza yihanganishije umuryango wa bazina we witabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n
    Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n’urupfu rwa bazina we

    Joseph Habineza avuga ko yamenye amakuru y’urupfu rw’inshuti ye Joseph Habineza mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2021, maze atangira kubaririza kugeza ahamagaye umunyamakuru wa Kigali Today wanamuhamirije ayo makuru.

    Joseph Habineza ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere wagize uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yemeye guhara ubuzi bwe akarwana ku Batutsi bo ku musozi w’iwabo ku Gasura, ari na ho abajandarume bamutemesheje ishoka agacika akaguru kubera kwanga gutanga Abatutsi yari ahishe.

    Icyo gihe ariko Joseph Habineza bahise bamwicira umugore n’abana, ariko nyuma yaje kwishumbusha undi ndetse babyarana abana.

    Joseph Habineza yashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, amwambika umudari w’ishimwe uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, akaba awambarana n’umudari w’umurinzi w’Igihango wambarwa n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bifitiye Abanyarwanda benshi akamaro.

    Habineza Joseph ufite ubumuga bw’ingingo kuko yacitse akaguru, avuga ko ubwo bamwambikaga uwo mudari ari na ho yamenyaniye na bazina we, Joseph Habineza wari Minisitiri icyo gihe, maze aramukunda ndetse amuha nomero ye ya telefone bajyaga bavuganiraho, akaba ngo yaranamufashaga mu buzima bwe.

    Ngo ntibyaciriye aho kuko Joseph Habineza yakomeje kujya afasha bazina we w’i Karongi aho yaherukaga no kumwoherereza inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw), akaba yashenguwe no kumva mucuti we yitabye Imana.

    Agira ati “Nabyumvise ngira agahinda gakomeye, nashakishije amakuru nabyemeye ari uko umaze kubimpamiriza, yari inshuti yanjye kuko yanamfashaga muri ubu burwayi bwanjye. Namuherukaga anyambika umudari w’ubutwari we na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, ariko yajyaga amvugisha kuri telefone ntabwo nigeze menya ko yarwaye, Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we”.

    Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana
    Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana

    Habineza avuga ko ari umukirisitu wa ADEPR akaba yiyemeje gusengera bazina we ngo Imana imwakire mu bayo, gusa ngo ntabwo azi niba bizamworohera gusura umuryango usigaye kubera amikoro make ariko ngo abafite ku mutima.

    Joseph Habineza kubera ubutwari yagaragaje muri Jneoside yakorewe Abatutsi, ubu ifoto ye igaragara mu nzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kugira ngo abasura iyo ngoro bage bamwigiraho.

    Nyakwigenedara Habineza Joseph yitabye Imana ari mu gihugu cya Kenya, kubera uburwayi atari amaranye igihe kuko yafashwe n’uburwayi arimo yerekeza ku mugabane w’u Burayi.


    source : https://ift.tt/3khbcr8

  • Jacques Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we Musiime Jordin (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ni bwo Tuyisenge Jacques yasabye ndetse anakwa umukunzi we Musiime Recheal Jordin, bikaba byaraje bikurikira kuba aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko taliki 19 Gashyantare 2021.

    Nyuma yo guhabwa umugeni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2021 baje gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR ruherereye mu mujyi wa Rubavu, nyuma haza gukurikiraho imihango yo kwakira abari batumiwe muri ibi birori byabereye nabyo i Rubavu.

    Tuyisenge Jacques n
    Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin

    Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” iri kwitegura imikino ibiri irimo uwa Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

    Ku wa Gatanu hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa

    source : https://ift.tt/3gpjzQh

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n'Amavubi, Jacques Tuyisenge yaraye akoze ubukwe n'umugore we Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

    Kuwa Kane w'iki cyumweru nibwo Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w'Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubu bukwebwo gusezerana imbere y'Imana n'umufasha we Musiime Recheal Jordin.

    Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021,habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.

    Biteganyijwe ko Jacques Tuyisenge agaruka mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, ku Cyumweru, akomezanye n'abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yakoze-ubukwe

  • Umuhanzikazi Fille Mutoni yarwanye inkundura n'umukoresha we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka.

    Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ' Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.'

    Uru rubuga ko ruvuga ko Fille yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, 'Yarwanye na bosi we ubu kontaro ye ikaba yamaze guseswa.'
    Hari amakuru ko Fille wari waramaze gutandukana na manaja we wari n'umugabo we, Edwin Katamba, yaba yarasubiye mu biyobyabwenge.
    Ibi bivuze ko imwe mu mishinga y'uyu mugore yari yatangiye gukora ngo yongere kuboneka mu ruhando rwa muzika, igihe kuba ihagaze muri ibi bihe.

    Fille abinyujije kuri instagram ye akaba yahakanye ko yaba yasubijwe mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge nkuko byahwihwiswaga.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-fille-mutoni-yarwanye-inkundura-numukoresha-we/

  • Umunyarwandakazi yatashye amara masa muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021, yatashye amara masa mu irushanwa ryegukanywe n’umunya-Namibia, Chanique Rabe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu nibwo habaye umuhango wo gutoranya Nyampinga wahize abandi muri Miss Supranational International 2021 yaberaga muri Pologne kuva tariki ya 5 Kanama.

    Ntabwo umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha yahiriwe kuko atigeze anagera mu cyiciro cya nyuma.

    Iri rushanwa ry’ubwiza ryari ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 60 muri rusange bavuye mu bihugu bitandukanye, babanje gutoranyamo abakobwa 24 mbere yo gutoranyamo 12 nabo bagombaga kuvamo batanu bahatanira ikamba.

    Umuratwa Kate Anitha akaba atigeze agira amahirwe yo kuza mu bakobwa 24 bakomeje mu kindi cyiciro.

    Abakobwa 5 bageze kuri final harimo Umunya-Afurika y’Epfo, Namibia, Puerto Rico, Venezuela n’uwo muri Repubulika y’Abadominikani.

    Chanique Rabe akaba yaje kwegukana iri kamba ahigitse bagenzi be.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 12, aho ryaherukaga muri 2019 rikegukanwa n’Umunya-Thailand, Antonia Porsild, umwaka ushize ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umuratwa Kate Anitha ntabwo yahiriwe n’irushanwa

    Chanique Rabe wegukanye Miss Supranational International 2021

    24 bageze ku cyiciro cya nyuma

    12 basigayemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-yatashye-amara-masa-muri-miss-supranational

  • Chanique Rabe wo muri Namibia yegukanye ikamb… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, mu gihugu cya Pologne hasojwe irushanwa ry'ubwiza rya Miss Supranational ryabaga ku nshuro ya 12.

    Miss Umuratwa Anitha Kate wari uhagaririye u Rwanda ntiyigeze abasha kugera muri 24 beza b'irushanwa.

    Irushanwa kandi wabonaga ko amahirwe yose ari mu ruhande rw’abakobwa bo muri Afurika ykuko nko mu gihe bari bageze kuri 24 beza b'irushanwa harimo batatu bo muri Africa.

    Barimo umukobwa wari uhagaririye Kenya, Africa y’Epfo na Namibia. Kugeza muri batanu ba mbere umugabane w’Afurika wari ugifitemo babiri aribo uwo muri Africa y’Epfo na Namibia, byagaragaraga ko ikamba rigenda rigana kuri uyu mugabane.

    Ni nako byaje gusoza kuko Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021. Uyu mukobwa yagaragiwe n'umukobwa wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere na Thato Moshele wo muri Africa y’Epfo wabaye igisonga cya kabiri.


    Chanique Rabe abaye umukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Supranational avuye ku mugabane w'Africa.

     

    Umunya-Namibia Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108817/chanique-rabe-wo-muri-namibia-yabaye-miss-supranational-2021-108817.html

  • Hahishuwe byinshi kuri Miss Pamella umukunzi… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro kimaze ibyumweru bibiri kuri shene ya youtube yitwa DC DAILY UPDATES kuko cyagiyeho ku tariki ya 5 Kanama 2021 ndetse cyararebwe cyane kuko cyarebwe n'abagera ku bihumbi 53 birenga akaba ari nacyo kiriho cyonyine. Bigaragara nk’aho iki kiganiro gishobora kuba cyarafashwe kera ari nayo mpamvu inyaRwanda.com twagerageje kuvugisha Pamella ngo tumubaze niba ibyo yatangarijemo na n’ubu akibitsimbarayeho ariko ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri telefone ye igendanwa.

    Muri iki kiganiro cy’iminota 19 n'amasegonda 54, hari aho Uwicyeza Pamella asobanura mu buryo bwimbitse umugabo uzamubyarira abana be ndetse n'icyo avuze kuri we cyane ko we ngo adateganya gushaka umugabo bafitanye isezerano. Ni ikiganiro gisobanura Pamella uwo ariwe, ibyo akunda mu buzima busanzwe ndetse no mu rukundo. Yivugira ko atigeze akundana cyane n'abahungu cyangwa ngo bamubabaze ku buryo yaba yarahuye n'ihungabana we ahamya ko ritabaho ahubwo uba ukwiye kubaho mu buzima bwawe bwite.

    Yagize ati: ''Njyewe nta myaka ngira yo gushaka kuko nta n’ubwo ari igitekerezo kimba hafi nta n’ubwo ari ibintu nyine biri mu by’ingenzi byanjye mpora mvuga ngo nzashaka iki gihe cyangwa ngo nzashaka ryari kuko bitanabaye nta n’ikintu byantwara nibyo byaba ari byiza kurushaho. Gushaka nyine ntabwo ari ibintu (…) nyine wabaho udashatse gusa nyine ntabwo mvuze ngo sinshake sinabyare, oya, njyewe burya nabikunda nyine mbyaye sinshake”

    Uwo bakoranye ikiganiro yamubajije niba yabikunda abyariye mu rugo, Miss Uwicyeza Pamella yasubije agira ati: ”Oya simbyarire mu rugo, ndi mukuru niyo navuga ngo ntari mukuru, wenda narabonye amafaranga yo kuba narera umwana wanjye, hanyuma nyine nkabona aho kuba, nkabona amafaranga y'ishuri rye, umuhungu wenda niyumvamo nkamusaba ko antera inda nkabyara nk'abana nka batatu nkibana nyine njye n'abana banjye. Nyine njye ni ibyo nemera”.

    Uwo baganiraga ati “Umuhungu akagutera inda akigendera mu myaka itandukanye aho ntiwaba ufite uburambe ku bagaho (Experience)?”. Pamella yagize ati: “Nta burambe mfite Ndikubyumva ko buri muntu wese yabyumva akumva biratangaje n’umuntu wese mbibwiye aba yumva nyine bitangaje nta burambe mfite nta n’umugabo urambabaza cyangwa se umuhungu kuva navuka kuko nta n’ubwo nagiye mu bintu byo gukundana ntabyo nagiyemo”.

    Ati: “Rero njyewe sinzi impamvu ariko ni cyo kintu nakuze kindimo na n’ubungubu kandi uko nkura nyine bigenda byiyongera”.  Yabajijwe niba yakunda umusore ariko ntakunde kubana n'umugabo, Uwicyeza Pamella atazuyaje yasubije ko ari 'Yego'. Miss Pamella yakomeje agira ati “Nyine njya mbona bariya bamama badafite abagabo nyine baba bafite abana babo bibanira n'abana babo nkabona ni ibintu byiza bibaha amahoro. Abagabo batesha umutwe”.

    Ati: “Umugabo nyine arahinduka muragenda nyine yarakwigizeho umwana mwiza hanyuma mwagera mu rugo agahita nyine ahinduka, agatangira kugukubita, agatangira nyine guhinduka ukagira ngo ntabwo ariwe mwari muziranye ibyo ngibyo rero bintera ubwoba. Rero numva ibyiza naba ngenyine n'abana banjye, numva ari cyo kintu cyiza kuko nanone nshatse ngatandukana n'umugabo ntabwo byanshimisha”.

    Pamella yakomeje avuga ko ntacyo bitwaye ku mukobwa kubyara nta mugabo afite atabyariye mu rugo. Yavuze ko mu gihe umukobwa yaba afite amafaranga ye, yarabivuganye n'ababyeyi be, afite inzu ye na buri kimwe akabyara abana nta kibazo abibonamo. Yunzemo ati “Erega rero njye mbona ari nabyo byiza kurushaho”.

    Yongeye kubazwa niba atazagira ihungabana cyane ko hari abagira ihungabana kubera ko batari kumwe n'abagabo cyangwa se batandukanye nabo Pamella agira ati: ''Njyewe biransekeje kumva ngo ihungabana kubera umugabo, gute se umugabo, ubuse ko tuba twarakuze imyaka mfite nta mugabo ko nta hungabana mfite nanabaho n'imyaka 100 nta mugabo”.

    Pamella kuri ubu ari mu rukundo na The Ben 

    Pamella yakomeje ati “Ibyo ngibyo rero mba numva ari nk'amagambo kuvuga ngo umuntu yahungabanye, ntabwo umuntu yahungabana kubera umugabo ntabwo bishoboka kuko ubuzima bwawe ni ubwawe ni wowe witegeka ibyo ukora nyine ni wowe uba wabishatse kereka urwaye iyindi ndwara”.

    Ati “Njyewe rero nk’uko nabivuze ntabwo nabyara abo bana ngo buri mwana abe afite papa we nababyara kuri papa umwe hanyuma akazajya aza no kubasura akanabatwara wenda muri weekend akabangarurira nyine bakamenya na papa wabo bakaba n'inshuti ariko kubana byo ni ibindi bindi kuko rero ntabwo njyewe na papa we twaba twaranganye cyangwa twarashwanye ngo mwangishe abana najya mbamuha”.

    Yongeyeho ati “Rero numva nta hungabana, nta kintu byantwara ku buzima bwanjye kuko birumvikana nanjye uwo mugabo twaba twarabyaranye yaba ameze nk'umugabo wanjye ariko tutabana. Ni ibintu namusaba mbere y'uko tubyarana tukajya nyine twubahirizanya amategeko n'amabwiriza twahanye. Ariko tukabonana kuko ni papa w'abana banjye akazajya nyine aza gusura abana be n’uwo babyaranye.”

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje. Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana. Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Pamella avuga ko azashaka umugabo uzamubyarira gusa

    REBA HANO IKIGANIRO MISS PAMELLA YATANGARIJEMO KO AZASHAKA UMUGABO UZAMUBYARIRA GUSA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108814/hahishuwe-byinshi-kuri-miss-pamella-umukunzi-wa-the-ben-yavuze-ko-azashaka-umugabo-uzamuby-108814.html

  • Video irimo ubukwe bwa Rocky yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize nibwo hamaze kujya hanze indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula akaba ari indirimbo bise Bambe. Mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo ubukwe bwa Rocky Kimomo buherutse kuvugisha abantu benshi mu minsi ishize.

    Papa Cyangwe — Bambe ft Social Mula (Official Video 2021)

    Source : https://yegob.rw/video-irimo-ubukwe-bwa-rocky-yagiye-hanze/

  • Rocky Kimomo nta bukwe yakoze! Indirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yakozwe na Element uri mu ba Producers bakunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba yari itegerejwe n’abatari bacye kuko bari bashakaga kureba niba koko Rocky Kimomo yaradohotse agakora ubukwe na cyane ko amaze igihe yiharaje imvugo yise ‘Nta gikwe’ ndetse inshuro nyinshi akagenda atangaza ko adateze gukora ubukwe.

    Birangiye bigaragaye ko ari umukino w’urukundo bakinnye kuko Rocky nta bukwe yigeze akora bijyanye n’ingingo zinyuranye zigaragaza muri iyi ndirimbo. Mu mashusho y’iyi ndirimbo yayobowe akanatunganywa na Producer Eazy Cutz, hagaragaramo Savimbi ukina ari musaza w’umukobwa naho Microjeni akaba ariwe Pasiteri wasezeranije aba bombi, ibintu bigaragaza ko nta bukwe bwabaye ahubwo byari umukino no kwamamaza iyi ndirimbo ‘Bambe’ yagiye hanze kuri uyu wa 6.

    Iyi foto nayo yaba gihamya! Rocky na Carmene bagaragaye bahishe impeta

    Benshi bari baraheze mu rujijo bagaragaza ko bifurije urugo ruhire Rocky na Carmene, abandi nabo bati ‘ntibishoboka nta bukwe bwabaye’, none birangiye ukuri kugiye hanze. Riderman wari wabwiye Rocky Kimomo ko igikwe mu isi ari ngombwa kuri Rocky kandi ko ibyo kutabukora bizabera mu ijuru, bigaragaye ko hakiri urugendo kuri Rocky rwo gurushinga kuko magingo aya akiri ingaragu.

    Uwitwa Mucoma wari wiyemeje guhita atanga Miliyoni 5 Frw mu gihe Rocky yaba yakoze ubukwe zo gushyigikira uru rugo, nawe amafaranga ye ni ukuba ayabitse kuko ukuri kugiye hanze bikagaragara ko nta bukwe bwabaye. Mu gihe cy’isaha imwe iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi na birindwi kuri Youtube ibigaragaza ko benshi bari bayifitiye amatsiko menshi cyane.

    Papa Cyangwe amenyerewe ‘gutegura’ no kwamamaza mu buryo bwihariye indirimbo ze

    Social Mula wakoranye indirimbo na Papa Cyangwe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE ‘BAMBE’ YARI ITEGEREJWE NA BENSHI YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108810/rocky-kimomo-nta-bukwe-yakoze-indirimbo-nshya-bambe-ya-papa-cyangwa-na-social-mulla-yageze-108810.html

  • Hon Dr. Habineza Frank mu banyapolitiki bifurije iruhuko ridashira Amb.Habineza Joseph wahitanwe n'Uburwayi #rwanda #RwOT

    Amb Habineza Joseph 'Joe' wayoboye Minisiteri y'Urubyiruko, Siporo n'Umuco, akayisubiramo ari iya Siporo n'Umuco ndetse akaba Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, yatabarutse ku wa 20 Kanama 2021.

    Dr.Frank Habineza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n'inshuti ze muri rusange.

    Yagize ati 'Nihanganishije umuryango n'inshuti z'uwahoze ari Minisitiri akaba n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria: Amb.Joseph Habineza .Roho ye iruhukire mu mahoro.'

    Mu bandi bifurije iruhuko ridashira uyu munyapolitiki wari uzwiho gusabana n'abandi harimo na Minisiteri yahozemo ya Minisports.

    Iyi Minisiteri yagize iti '@Rwanda_Sports yifatanyije mu kababaro n'umuryango wa HABINEZA Joseph wayoboye Minisiteri ya Siporo n'Umuco. MINISPORTS irazirikana uruhare rwe mu guteza imbere siporo mu Rwanda, kandi yihanganishije umuryango we. Nyakwigendera aruhukire mu mahoro.

    Minisitiri wa siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati 'Mbabajwe by'ukuri n'urupfu rw'uyu muntu mwiza.Uruhukire mu mahoro muvandimwe Amb. Joe!.Amahoro n'imbaraga ku muryango we.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco,Hon.Bamporiki Edouard,yagize ati 'Umutware w'ubukunzi, inkuru mbi yamuhindukiye umutwaro ati: Amagambo ashize ivuga!. Hari ubwo imfura zitabaruka tuti: utabarutse atutira aba yujuje, nibyo kuko nawe ubwo utabarutse ugitutira urujuje! ariko inkuru y'itabaruka ryawe ihungabanyije imfura umu. RIP my Minister Joe.'

    Uwahoze ari Minisitiri w'intebe,akanaba Perezida wa Sena,Bernard Makuza yagize ati 'Mbabajwe cyane no kumva inkuru y'urupfu rw'inshuti yacu Joe.Nubaha kandi nzahora nzirikana ubumuntu bwe.Imana ishobora byose imuhe iruhuko ridashira kandi ihe imbaraga zo kwihanganira ibi bihe bibabaje umuryango we.'

    Amb.Olivier Nduhungire,uhagarariye u Rwanda mu Buholandi n'ahandi yagize ati 'Uru rupfu rwo muri Kanama na rwo rurarambiranye! [email protected] n'umuryango we muri aka kababaro!

    Abantu benshi batandukanye yaba abahanzi,abakinnyi,amashyirahamwe y'imikino n'abandi benshi bakoresha Twitter,bifurije iruhuko ridashira uyu mugabo wagaragaje ko kuba umunyapolitike no kuba inshuti ya buri wese bishoboka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/dr-habineza-frank-mu-banyapolitiki-bifurije-iruhuko-ridashira-amb-habineza