Tag: People

  • Ibyo wa Mukobwa wakoranye ubukwe na Rocky yamubwiye ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Kanama 2021 nibwo hari isabukuru y'amavuko ya Rocky Kimomo. Umukobwa uherutse kugaragara bakoranye ubukwe witwa Carmene Ishimwe ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Carmene yashyize hanze amafoto ye ari kumwe na Rocky maze ayaherekesha amagambo yiganjemo ayo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Yatangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wa-mukobwa-wakoranye-ubukwe-na-rocky-yamubwiye-ku-isabukuru-ye/

  • Umugabo muremure kurusha abandi muri Amerika yapfuye ku myaka 38 gusa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine witwa Igor Vovkovinskiy w'imyaka 38 wari ufite agahigo ko kuba umuntu muremure kurusha abandi muri icyo gihugu yapfuye ahitanwe n'indwara y'umutima.

    Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya Minnesota wareshyaga na metero 2 na Cm 35 yapfuye kuwa Gatanu aziza uburwayi bujyanye n'umutima nkuko nyina yabitangaje kuri Facebook.

    Uyu mugabo yapfiriye mu bitaro byo muri Minnesota yari arwariyemo umutima ndetse uyu mubyeyi we n'abavandimwe be bari iruhande rwe nkuko byatangajwe.

    Uyu yapfuye amaze gusangira n'abagize umuryango we umutsima ndetse na Fanta yo mu mujyi wa Kiev.

    Uyu mugabo ngo yakundaga kurwaragurika ndetse ngo yari afite imisemburo myinshi yatumaga akura.Uku kurwara cyane niko kwatumye umuryango we uza gutura mu gace kitwa Rochester,muri USA kugira ngo umuvuze.

    Uyu mugabo yabaye icyamamare cyane nyuma yo guhura na Obama muri 2009 akamwandikaho ngo 'Umuntu muremure cyane kurusha abandi bose mu ba Obama.'

    Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba Perezida Obama nawe yamuhaye agaciro nk'umuntu muremure cyane muri Amerika.

    Uyu mugabo ntiyorohewe n'ubuzima kubera ubu burebure bwe kuko hari amamodoka mato atabashaga gukwiramo yicaye ndetse no kubona inkweto byamugoraga.

    Igitabo cyandikwamo abanyaduhigo kivuga ko umunya Turkia witwa Sultan Kösen ariwe muntu muremure kurusha abandi bose ku isi kuko areshya na metero 2 na Cm 51.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-muremure-kurusha-abandi-muri-amerika-yapfuye-ku-myaka-38-gusa-amafoto

  • Mukamana Winifride: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamensha ko uwitwa MUKAMANA Winifride mwene Karema na Mukangoga Appolinaire utuye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUKAMANA Winifride, akitwa UWIMANA WINIFRED mu igitabo cy’Irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Guhuza umwirondoro n’uwanditse muyindi passport mfite.

    Source : https://imirasire.com/?Mukamana-Winifride-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe

  • Canada: Umunyamideli Nkusi Steve warohamye mu… – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n'inshuti ze ku wa gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi, ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby'aya makuru y'uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara. Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n'ubu.

    Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24

    Polisi yo muri Canada mu Mujyi wa Niagra niyo iri gushakisha uyu musore w'umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y'ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

    Urupfu rwa Nkusi rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n'umuryango we.

    N'ubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

    Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24. Ati 'Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n'abantu benshi.'

    Nkusi Steve yari umuhanga mu kwiruka

    Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

    Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri 'Angie's models' ikorera Ottawa muri Canada.

    Nkusi Steve yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende

    Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n'umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n'umukino wo gusimbuka.

    Uyu mwaka yitabyemo Imana, ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo.

    Nkusi Steve yitabye Imana yari aherutse kurangiza kaminuza

    Nkusi Steve yari umunyamideli wabigize umwuga

    Ubutumwa Angie’s Models yageneye umuryango we

    IKIGANIRO SANDRINE MUGENI MUSHIKI WA NKUSI YAGIRANYE NA CHCH NEWS

    Imana ikomeze umuryango we, umuryango wa InyaRwanda wifurije Nkusi Steve iruhuko ridashira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108884/canada-umunyamideli-nkusi-steve-warohamye-mu-mazi-urupfu-rwe-rwashenguye-imitima-ya-benshi-108884.html

  • Jose Chameleone yabwiye amagambo akomeye Nyin… – #rwanda #RwOT

    Jose Chameleone mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabwiye nyina umurwaje amagambo akomeye ati: 'Wakoze mama, urukundo rwawe rurigaragaza. Ntiwigeze uva k'ukuri! Nzakura nkomeye kandi nkwigiraho Imana iguhe kuramba'. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108888/jose-chameleone-yabwiye-amagambo-akomeye-nyina-umurwaje-108888.html

  • Inkuru y'umusore w'umunyarwanda wapfiriye muri Canada ikomeje kubabaza benshi mu byamamare mu Rwanda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n'inshuti ze ku wa gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi, ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby'aya makuru y'uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara. Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n'ubu.

    Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24

    Polisi yo muri Canada mu Mujyi wa Niagra niyo iri gushakisha uyu musore w'umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y'ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

    Urupfu rwa Nkusi rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n'umuryango we.


    N'ubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

    Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24. Ati 'Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n'abantu benshi.'

    Nkusi Steve yari umuhanga mu kwiruka

    Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

    Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri 'Angie's models' ikorera Ottawa muri Canada.

    Nkusi Steve yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende

    Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n'umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n'umukino wo gusimbuka.

    Uyu mwaka yitabyemo Imana, ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo.


    Nkusi Steve yitabye Imana yari aherutse kurangiza kaminuza



    Nkusi Steve yari umunyamideli wabigize umwuga

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inkuru-y-umusore-w-umunyarwanda-wapfiriye-muri-canada-ikomeje-kubabaza-benshi

  • Inkuru nziza kuri Kimenyi Yves wari watawe muri yombi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports n'Ikipe y'Igihugu, Kimenyi Yves na bamwe mu bo bari bafunganywe, barekuwe nyuma y'iminsi itanu batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kubera ibirori bya 'Baby shower' byabereye mu rugo rw'uyu munyezamu na Muyango Claudine.

    Kimenyi n'abo abari bafatanywe, beretswe itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse biyemerera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ni bwo Kimenyi Yves n'abandi batatu muri bane bari bafunganywe, barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Kimenyi yatangaje ko we na bagenzi be batatu barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Yakomeje ati 'Ni byo baturekuye mu ma Saa kumi z'amanywa. Muri bane twari dufuganywe harekuwe batatu undi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nkuko natwe byagenze. Njye banciye ibihumbi 150 Frw abandi buri umwe bamuca ibihumbi 25 Frw.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-kimenyi-yves-wari-watawe-muri-yombi/

  • Kanyarira: Uko abahaturiye bateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri! #rwanda #RwOT

    Umusozi wa kanyarira ni umusozi uherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda. Ukunze kuvugwa cyane ko habera imirimo n’ibitangaza by’Imana ndetse bakavuga ko abafite ibibazo byananiranye byose ariho bijyanwa gusengerwa bikarangira, ndetse abava impande zose, abakomeye n’aboroheje bajya gusengera yo. Si ibyo gusa ngo kuko abaturiye aho kuba hari abaza kuri uwo musozi byabateje imbere abandi bibavana mu bukene, abubakiwe amazu, abacuruzi ngo barunguka!

    Ibi bivugwa byatumye ikinyamakuru Urugero.rw dukesha iyi nkuru kigira amatsiko yo kumenya niba koko ibyo abantu bavuga kuri uwo musozi ari byo, gisura abaturage baturiye uyu musozi wa Kanyarira.

    Abaturage batuye kumpande z’uyu musozi bahamya ko ibivugwa kuri uyu musozi ari byo, kubera ko bo batabyumva ahubwo babyiboneye.

    Bamwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko uyu musozi uberaho ibitangaza, ko nabo bajya gusengera yo Imana igasubiza ibyifuzo byabo kandi ko nk’abantu bahatuye, uyu musozi ubafatiye runini kubera ko byabazaniye iterambere.

    Bamwe muri bo, bavuga ko bahaboneye imirimo y’Imana harimo kuba barakize indwara zikomeye bari bafite, kuba hari abari barabuze ubwishyu bakabubona,…..,

    Bavuga ko kandi abantu baza kuhasengera bagirira akamaro abahatuye kuko hari abo bubakiye amazu yo kubamo, abo bahaye imyambaro, abo bahaye amafaranga,n’ ibindi bitandukanye.

    Nitegeka Losette ni umwe mubaturage batuye muri uyu mudugudu wa Kanyarira avuga ko nawe yahaboneye ibitangaza.

    Ati” Nanjye njya njyayo gusengerayo hari icyifuzo najyanyeyo umwana wanjye ashaka perime ariko narasubijwe yarayibonye, hari abaza bafite ibyifuzo bitandukanye bakabona ubwishyu bwo kwishyura, n’abarundi barahaje. Kanyarira ni bitangaza birakoreka, abize n’abakomeye baraza. Nuko muri iyi Covid-19 batakiza kuhasengera kubera iki cyorezo, ariko ahubwo nk’igihe iki cyorezo cyaba cyarangiye leta yahashyira abashinzwe umutekano benshi, umusozi ugakomeza ugasengerwaho.”

    Nitegeka akomeza avuga ko uretse no kuba uyu musozi usubirizwaho ibyifuzo, abaza kuhasengera nabo bafite umumaro munini ku baturage bahatuye, ndetse avuga ko abantu basenga bagomba kujya bubaha leta igihe gusengera ahantu bitemewe ntibabikore.

    Ati” kubantu tuhatuye, hari abaza bakadufasha, nanjye nagiye yo mpura n’abaje gusenga bampa amafaranga kubera babonaga meze nabi, hari n’abandi bagiye bafasha. Inama naha abantu baza gusengera hano nukujya babanza kubaza niba kuhasengera byemewe byaba bitemewe ntibaze kubera icyambere bagomba kubaha leta cyane cyane muri iki gihe icyorezo gikomeye.”

    Sebera Theoneste nawe ni umugabo utuye muri uyu mudugudu wa kanyarira, avuga ko yavukiye muri uyu mudugudu wa kanyarira ndetse watumye abatuye muri ako gace babona iterambere.

    Ati” uyu musozi watumye abacuruzi b’inaha batera imbere kubera abaza kuhasengera babagurira, aha mbere ntihagendwaga ariko hamaze kuba nyabagendwa. Iyo abantu baje mu modoka, baha abana bacu ikiraka cyo kuzirinda bakabaha amafaranga, ndetse nanjye nagiye gusengera yo ikibazo nari mfite kirakemuka! Kandi twabigiriyemo n’amahirwe iyo abamotari bazanye abaje gusenga natwe tubona ari iterambere natwe hari igihe uba ukeneye kujya i Muhanga iyo moto igahita ikujyana kuri make.” Akomeza avuga ko abaza kuhasengera babagirira akamaro, baza bakabafasha.

    Ati “Hari umugabo waha hirya baje gusenga babonye uko ababaye baramusura bamuha amafaranga, abaturage b’inaha uwashaka kubafasha yabaha nk’ubufasha bwo kubasukurira amazu, kubera inzu zaho zimeze nabi.”

    Niragire Alexia nawe avuga ko ari umusozi ukomeye w’ Imana ndetse ko nawe yahakiriye uburwayi bwari bwarananiranye, ndetse ko abaza kuhasengera nabo bajya bafasha abahatuye.

    Ati ” Nagiye yo mfite ikibazo cy’uburwayi abaganga bari barananiwe, ariko ubwo burwayi bwarakize! Nigeze no kurwara impyiko njya gusengera yo nabwo zirakira, ubu igihe cyose ngize ikibazo njya yo ibibazo bigasubizwa, umusozi wa Kanyarira ni umusozi Imana yiteganyirije. Kubantu bahatuye bidufitiye akamaro kuko abantu baza kuhasengera baradufasha, dore aha ruguru hari umukecuru bubakiye inzu yo kubamo bari babayeho nabi yari afite inzu igiye kumugwaho.”

    Byukusenge Aliane ni umucuruzi hafi y’umusozi wa Kanyarira, avuga ko uyu musozi ubafatiye runini.

    Ati” Iyo abantu bagiye gusengera i Kanyarira, baraduhahira, kuruhande rw’abacuruzi baduteza imbere muri byinshi.”

    Aba bantu twaganiriye nabo bose ni abaturiye uyu musozi wa Kanyarira bahuriza ku kuba uyu musozi ari umusozi ukomeye cyane mu buryo bwo kuhasengera ndetse ko ubafasha mu iterambere ryaho binyuze mu bajya kuhasengera.

    Aba bantu bose bakomeza bavuga ko n’ubwo bababajwe no kuba covid-19 yaratumye gusengera kuri uyu musozi bidashoboka, ariko bibutsa abantu ko mu igihe gusengera ku misozi biba bitemewe nta mpamvu yo kurenga ku mategeko kuko icyambere ari ukubaha ubuyobozi bwa leta, ahubwo ko bajya baza mu gihe leta ibibemerera gusa.

    Source: Urugero. rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kanyarira-Uko-abahaturiye-bateye-ibuye-rimwe-rikica-inyoni-ebyiri.html

  • Itangazo: Uwitwa MUKAGATARE Louise yasabye guhindura amazina akitwa UMUKUNZI Louise #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUKAGATARE Louise yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UMUKUNZI Louise mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'irigenurano riteye ipfunwe. 

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-mukagatare-louise-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-umukunzi

  • Bwa mbere ,Marina ahishuye ko afite umukunzi ||Avuze no kuri BadRama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Marina yahishuye ko afite umukunzi ,anashimira cyane abarimo BadRama.Ibi uyu muhanzi yabitangarije Yago Tv Show ikorera kuri Youtube.

    Marina yagize ati: 'Ya njyewe mfite umucopain [umukunzi] what? biragutunguye kubera ko ari ubwa mbere mbyemeye? ntabwo mbyemeye kubera ko uvuze ngo turabihakana, mbyemeye kubera ko mufite. Yakomeje agira ati: 'Ni ukuri mfite umukunzi nkunda cyane'. Yashimangiye ko azakora ubukwe, gusa yemeza ko atazi igihe buzabera ahamya ko yifuza kuzabyara abana batatu, gusa yirinze gutangaza amazina y'uwo bari mu rukundo.

    Agaruka kuri BadRama yagize ati'Muri uyu muziki mba numva mukeneye hafi yanjye kuko kuva natangira umuziki urebye nyine twabaga turi kumwe'.

    Yakomeje abishimangira ati: 'Turaziranye ku buryo hari igihe kigera nkavuga nti 'nkeneye musaza wanjye' nkeneye BadRama iruhande rwanjye. Ariko nta kintu biba bitwaye kuko yansigiye murumuna w'iwe turabikorana'.

    Muri iki kiganiro yabajijwe abantu bane yashimira maze mugusubiza, mu mazina yatanze hagarukamo Bad Rama. Hari aho yagize ati'Nashimira Uncle Austin, nkashimira BadRama cyane na team yose ya The Mane'. Yashimiye kandi abanyamakuru n'abafana be avuga ko buri muntu wese muri aba afite ikintu gikomeye yamukoreye.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-marina-ahishuye-ko-afite-umukunzi-avuze-no-kuri-badrama/