Tag: People

  • IFOTO Y'UMUNSI: Ndimbati bamusomye ku nda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Ndimbati aho bari bari kumusoma ku nda. Ni ifoto Ndimbati yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-ndimbati-bamusomye-ku-nda/

  • Urwibutso ku munsi w’icuraburindi; uko Perezida Kagame yavuye mu Rwanda ahunga abajenosideri – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukwakira 1957 ni bwo Paul Kagame [waje kuba Perezida w’u Rwanda] yabonye izuba; yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

    Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

    Mu gitabo “L’Homme de fer” kirimo ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru François Soudan muri Nzeri 2015, yagarutse ku rwibutso afite ubwo yahungaga igihugu cye cy’amavuko.

    Yagize ati “Ndibuka uwo munsi mu 1961 ubwo nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye. Nari mfite imyaka ine ndetse amashusho nabonye nayibutse kubera ibihangano bankoreye. Muzi ko iyo ufite imyaka itatu cyangwa ine, hari amashusho n’ibikorwa bitibagirana mu ntekerezo zawe. Iyo rero abandi bantu babikubwiye bundi bushya, biguma mu bwonko bwawe.’’

    Perezida Kagame avuga ko ‘umubyeyi we’ Asteria Rutagambwa ubwo baterwaga atifuzaga ko bafatirwa mu rugo, bakaba banahicirwa.

    Mu buhamya bwe, avuga ko yibuka neza umunsi ababatotezaga babirukanye mu nzu y’iwabo ndetse yiboneye n’amaso ye akaga Abatutsi bahuye nako.

    Ati “Kuri uwo munsi, batwitse inzu nyinshi, bishe amatungo n’abantu ndetse basaga n’abafite umurava wo kwikiza abantu bose babegereye bagasoreza ku nzu yacu yari yitaruye umuhanda mugari.’’

    “Mama yasaga n’uri kudutegurira kubyakira. Nyuma y’akanya gato, yatubwiye kuva mu nzu, tugategerereza ikiri bube. Ntiyashakaga ko dufatwa ndetse tukicirwa mu nzu yacu.’’

    Muri icyo gihe, Umwamikazi Rosalia Gicanda [uyu ni mubyara wa Asteria Rutagambwa] wari utuye nko mu minota 30 cyangwa 45 uvuye iwabo na Paul Kagame, yumvise ubwicanyi buri kuhakorerwa ahita yohereza imodoka yo kubatwara.

    Perezida Kagame avuga ko ibi byabaye mu gihe we n’umuryango we bari batangiye gutekereza uko bakwihisha.

    Ati “Ntitwari tuzi ko imodoka aritwe ije isanga. Umushoferi yahaye mama ibaruwa isobanura ko yoherejwe kugira ngo amenye uko tumeze no kutujyana aho Umwamikazi ari niba nta kibazo kirimo kandi mu by’ukuri hari ikibazo.’’

    -  Perezida Kagame n’abo mu muryango we babonesheje amaso abashakaga kubambura ubuzima

    Ubwo umuryango wa Kagame wameneshwaga, umubyeyi we Rutagambwa Deogratias ni we wahunze mbere.

    Bitewe no kuba ari we wahigwaga cyane kurusha abandi, Rutagambwa yabanje guhungira i Burundi mu mezi ya mbere, nyuma akomereza muri Congo.

    Kagame yibuka ko ubwo imodoka yoherejwe kubafata yageraga hafi y’iwabo, hari Abahutu bamwe bayibonye, bahagarika ibyo bakoraga berekeza iwabo ngo bababuze guhunga.

    Ati “Twari dutuye ku gasozi hejuru, byari byoroshye kubabona bihuta baza aho twari turi baturutse ku kandi gasozi, banyuze hasi mu kibaya. Mama yatubwiye ko nta mwanya uhari wo gusubira mu rugo cyangwa se kugira ikindi icyo ari cyo cyose dufata. Twahise twinjira mu modoka, twageze ku rugo rwacu cya gihiriri cyari kije kutugirira nabi cyahageze.’’

    Yakomeje ati “Twahise dukomereza i Nyanza mu muryango wa mama. Twahamaze icyumweru, turongera turimuka, tujya kwa nyogokuru na sogokuru, iwabo wo kwa mama mu Mutara.’’

    Icyo gihe, Kagame avuga ko abavandimwe be batatu bari bahari ariko ntibari babayeho nabi kuko bari mu muryango mugari.

    Ati “Hari sogokuru, musaza wa mama wari na se w’Umugabekazi n’undi muvandimwe wa gatatu. Guhurira aho hantu, twari umuryango munini rwose. Ni aho twahungiye ariko ubwicanyi bwakomeje kwiyongera hirya no hino bugera no mu Mutara, ni bwo twambukaga umupaka twerekeza muri Uganda mu gace bita Kamwezi.’’

    Mu 1959, ubwo umuryango wa Kagame wahungaga wahise ujya mu Nkambi ya Nshungerezi muri Uganda.

    Bakigerayo, Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi babaga. Ku myaka icyenda y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

    Kagame n’abandi basore bari barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo wo gutahuka mu gihugu cyabo bahezwagamo.

    Iya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n’ubwitange Kagame wari uvuye ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n’umwanzi. Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi.

    Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Yabaye perezida mu 2000 ndetse ari kuyobora manda ya gatatu.

    Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y’umuryango

    Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi

    source : https://ift.tt/3jjQGqE

  • Abafite amafoto batishimiye mu ndangamuntu bashobora kuyakosoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ukosoza indangamuntu akaba yitwaza icyemezo cy’amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, cyangwa kigasimburwa n’ifishi y’ibarura y’ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.

    Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

    Alexis Ingangare ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), avuga ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.

    Umwanditsi w’irangamimerere ku murenge ni we ufite urufunguzo rwo guhindura no gukosoza indangamuntu.

    Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abafite ikibazo cyo gukosoza indangamuntu harimo kuba bitinda ugereranyije n’uko ikibazo cyawe kihutirwa, nko kwiyandikisha muri Kaminuza, cyangwa ibindi bibazo byihutirwa.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko hari amakosa yoroheje agaragara ku ndangamuntu harimo nko kongera cyangwa kugabanyirizwa imyaka, kwibeshya ku gitsinda n’amakosa y’imyandikire mu mazina.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

    Avuga ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

    Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

    Mu kwezi kumwe uwifuza guhindura ifoto ku ndangamuntu yaba yabonye indi

    Diedonné Manago Kayihura avuga ko ibibazo byagiye bigaragara mu ndangamuntu bigaragaza ifoto y’umuntu itakijyanye n’uko asa mu ndangamuntu, NIDA itangaza ko byemewe kuza gukosoza ayo mafoto igihe ubisabye.

    Avuga ko bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.

    Ku bijyanye n’amakosa ku ndangamuntu ashyira ibibazo kuri nyir’indangamuntu, NIDA itangaza ko hamaze gufotorwa abantu basaga miliyoni umunani kandi abamaze gukosoza bakaba batarenga ibihumbi 50, bivuze ko ngo abagize ikibazo ari bo bake kandi abasaba gukosoza babyemerewe.

    Ingangare we avuga ko hari n’abantu batitaye ku mazina bwite y’abana babo aho wasangaga hari abandikisha amazina y’amahimbano bikaba bigoranye kuyahindura kubera amakuru yatanzwe atari yo.

    Agira ati “Hari nk’umuntu wazaga kwandikisha umwana we ntiyite ku mazina bwite bamwise ahubwo akivugira ako bamuhimba ati umwana yitwa Rudomoro ibyo bikaba bigorana kuko iryo zina riri muri System riba ritandukanye n’iryo yitwa”.

    Ku bijyanye no kuba hari abantu bigaragara ko bashyingiwe muri Sisiteme ariko mu by’ukuri ari ingaragu, ngo na byo si ngombwa ko umuntu ajya mu rukiko iyo umuntu afite ibimenyetso by’uko atashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Hari n’abayobozi bavuga ko birukana abaturage bakabohereza mu nkiko igihe bagiye gukosoza kugira ngo hatazagira ikibakurikirana, ibyo ngo sibyo kuko bikwiye ko hasuzumwa ibimenyetso bituma umuntu akorerwa indangamuntu.

    Kuri ubu mu Rwanda harimo kuba gahunda zo gufasha abaturage ku bibazo by’irangamimerere izamara icyumweru cyose, kugira ngo abafite ibibazo by’irangamimerere bacikanwe birimo nko kwandukuza abapfuye bafashwe.

    source : https://ift.tt/3zsqeAY

  • Rocky Kimomo noneho arashinjwa ubwambuzi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime Uwizeyimana Marc wamamaye ku mazina ya Rocky Kimomo mu mwuga akora wo gusobanura filime, arashinjwa kwambura akayabo ka million 6 .

    Izi miliyoni 6 uyu mugabo umaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'agasobanuye benshi ashinjwa, zikomoka ku masezerano y'imikoranire yasinyanye na 'Ingwe media' ngo akayica , bamaze kumuha ayambere angana n'ibihumbi 500Frw.

    Imikoranire Hagati y'aba bombi [Rocky Kimomo na Igwe Media], hongeye gututumba ikibazo cyo kuba yaba 'yaranyanganyije amafaranga yahawe', mu ntangiriro z'amasezerano yashyizweho umukono kuwa 28 Gashyantare 2021, hagati ye na 'Igwe Media' bemeranya ko azajya asobanura filime yamamaye ikaza kuburirwa irengero yitwa 'Maitre Nzovu'.

    Nyir'umushinga avuga ko kugeza ubu, bafite ibihombo byinshi bashyizwemo n'uyu musobanuzi. Bavuga ko bakomeje kumusaba kubahiriza amasezerano akabyanga, ubu baramwishyuza arenga Miliyoni 6Frw.

    Nk'uko bigaragara mu masezerano bagiranye, ni uko buri gace Rocky Kimomo yari kujya asobanura, yagombaga kujya ahabwa ibihumbi 50Frw akagenda avanwa muri bya bihumbi 500 Frw yahawe ku ikubitiro, ari nako bagenda bamwongera andi bijyanye n'aho umushinga wari kuba ugeze.

    Aya masezerano kandi akaba agaruka ku bijyanye n'abari kujya bamamaza muri filime 'Maitre Nzovu' yasobanuraga akora nk'umukozi wa Igwe Media. Amasezerano bagiranye yemewe n'amategeko, na cyane ko yashyizweho umukono na Noteri witwa Safina Mukamana.

    Amasezerano ya Igwe Media na Rocky Kimomo yamusabaga gutanga filime isobanuye imwe buri cyumweru ni ukuvuga uduce tune mu kwezi

    Amasezerano Rocky Kimomo yagiranye na Igwe Media akaba yemewe nk'uko bigaragara yashyizweho umukono na Noteri.

    Ku ikubitiro Rocky Kimomo akaba yarahawe ibihumbi magana 500 Frw akaba yari kuzajya yishyurwa ibihumbi mirongo 50Frw kuri buri gaceMu busanzwe benshi bazi ko uyu musobanuzi yitwa Uwizeyimana Marc nyamara ku irangamuntu bivugwa ko ari iye handitseho Uwizeye MarcAmajwi yishyuza Rocky Kimomo akaba ari kuri Instagram account ya dream.tv.rwKuri uru rukuta akaba ari naho hagaragaraho ibyangombwa byose n'amasezerano hagati ya Rocky Kimomo na Igwe.

    Source : https://yegob.rw/rocky-kimomo-noneho-arashinjwa-ubwambuzi/

  • Imitoma iravuza ubuhuha kwa Clarisse Karasira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagambo meza yuzuy imitoma akomeje gucicikana mu rugo kwa Clarisse Karasira n'umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo. Mu masaha make ashize, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n'umugabo we maze ayiherekesha amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi.

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati ” Imenagitero acyuye inganji❤️ #FamilyGoals “. Sylvain Dejoie nawe yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Nkunda ndushe rukundo rwanjye @karasiraclarisse “.

    Source : https://yegob.rw/imitoma-iravuza-ubuhuha-kwa-clarisse-karasira/

  • Umunyamakuru wamamaye kuri Radio y'u Rwanda yasezeranye n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

    Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy'Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

    Aba bombi bari bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

    Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y'amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y'ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wamamaye-kuri-radio-yu-rwanda-yasezeranye-numukunzi-we/

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari – #rwanda #RwOT

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yasuye Ishuri rya Gishari kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu we n’intumwa ze bari kugirira mu Rwanda.

    Muri iri shuri bakiriwe n’Umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, wishimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari) bakirebera imyitozo ihatangirwa.

    Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi.”

    CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground) ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga Amahoro (FPU).

    Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere no hanze y’u Rwanda cyane cyane mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

    Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, najyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bwa Loni.’’

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho icyitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Polisi ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama akubiyemo ibiyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda aho ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana

    source : https://ift.tt/38fdaTn

  • N’ubwo yanakomoje ku ngorane, Miss Umuratwa a… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa burebure yatanze, umwe mu bakobwa beza mu Rwanda nk’uko byemejwe n'akanama nkempuramaka k'amarushanwa y'ubwiza ya Miss Supranational Rwanda ubwo yayitabiraga akanegukana ikamba bikamuhesha guhagararira u Rwanda muri Pologne muri Miss Supranational 2021, Umuratwa Anitha Katie yatanze ubutumwa bushimira abantu banyuranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa burebure bukubiyemo ishimwe kuri buri umwe wamushyigikiye ahereye ku banyarwanda bose muri rusange, abanyamakuru, inshuti n'umuryango anagaruka ku mahirwe yagize yo guhagarira u Rwanda n'uruhare yagize mu kurukundisha abanyamahanga aho amaze iminsi.

    Yavuze ko ari muri Polpgne yasanze benshi batari bazi u Rwanda n’abari baruzi bakaba bazi ko rucyubakiye ku ivanguramoko. Yavuze ko mu bushobozi bwe yagerageje kubumvisha ko ibyo byarangiye abakangurira ahubwo kuzarusura yifashishije zimwe mu ngingo zinyuranye za gahunda y'ubukerarugendo ya Visit Rwanda.

    Ikindi agaragaza muri ubu butumwa ni uko yahuye n'ibihe bikomeye byari bumute mu kangaratete adasobanura gusa akavuga ko yizera ko azagira umwanya wo kubivugaho. Icyamutunguye ngo ni ukuntu bamwe mu bo yahuriye nabo muri Pologne bafite ibyo bazi ku Rwanda bazi ko rugira abagore beza.

    Miss Katie atangira ubutumwa bwe agaragaza ko ibyari amarushanwa abikuyemo umuryango agira ati:'Mu byumweru bitatu bishize nahagurutse ngiye guhatana n'abakobwa baturutse mu isi yose muri Miss Supranational. Twaje kubana birenga guhatana tuba inshuti n'umuryango.' Avuga ko kandi ibyo yiboneye n’abo yabonye atari yarigeze abitekereza. Yagize ati:'Muri uru rugendo kandi nahuriyemo n'abantu benshi ntari narigeze necyereza ko nzahura nabo.

    Agaragaza ko yishimiye aho amaze iminsi ati:”Agace ka Malopolska ni keza cyane nishimye kuba narakagezemo. Ntewe ishema no kuba naragize amahirwe yo guharagarira igihugu cyanjye ku rubyiniro mpuzamahanga kandi nkakora iyo bwabaga ubwo nari nduriho.'

    Agaruka kandi ku ntego nyamukuru yihaye mbere y’uko yinjira muri aya marushanwa agira ati:'Mbere y’uko nza hano, naribwiye nti n’ubwo bwose ntatsinda ariko nzagerageza kuzamura ibendera ry'igihugu hejuru hashoboka. Uzamenya izina ryanjye azamenya ko akwiye gusura u Rwanda, nagerageje uko nshoboye ntanga umusanzu wanjye muri gahunda ya Visit Rwanda.'

    Yemeza ko kandi atewe ishema n’uko ibyo yiyemeje yabigezeho agira ati:'Benshi kandi baremeye bazadusura.' Akomoza ku cyamuteye intimba ati: “Ikindi cyambabaje ni uko nasanze benshi twaganiraga batazi u Rwanda'

    Katie agaragaza ko ariko n’ubwo bitamunejeje gusanga hari abatazi u Rwanda hari icyo yakoze ati:'Ariko narubamenyesheje, abandi bazi ko tugifite ivanguramoko ariko narabasobanuriye ngerageza kubibumvisha ko ibyo byarangiye.'

    Maze agaragaza umusaruro w'ibyo yakoze avuga ati:'Ubu abari bazi u Rwanda ko ari igihugu kirimo ivangura bazi ko ari igihugu cy'ubumwe, cy'imisozi igihumbi, inseko igihumbi kandi gifite ejo hazaza heza.'

    Mu byo yishimira n’abo ashima Katie, abivuga agira ati:'Ndishimira kuba naraje mu 10 bateye neza, ndashaka kandi gushima buri umwe wantoye wamfashije mu buryo ubwo ari bwose, warakoze Rwanda, abanyamakuru, inshuti n'umuryango simba narabashije ibyo nakoze iyo ntabagira mbafitiye ishimwe ry'iteka”.

    Akomeza agira ati: 'Naboneye ubufasha mu myanya myinshi ntatekerezaga iryo naryo ni ishimwe. Icyantangaje abo twabashije kuganira bazi u Rwanda bazi ko rugira abagore beza.' Katie kandi akomoza ku buryo bitamworoheye ati:'Urugendo ntirwari rworoshye habe na gato ndizera umunsi umwe nzabona umwanya wo kubasangiza ibigoye nanyuzemo.'

    Abishimangira agira ati:'Rimwe na rimwe byari bunte mu rwobo cyangwa bikansigira ibikomere ariko ubu none byose bimeze neza nishimiye isomo nigiyemo.' Mu gusoza, asabira umugisha buri umwe agira ati:'Imana ibahe umugisha mwese.'

    Miss Supranational Rwanda 2021 umaze iminsi ahagarariye u Rwanda mu gihugu cya PolandNyampinga Katie atewe ishema no kuba abaye umwe mu babashije kugira uruhare mu kubaka igihugu cy’u Rwanda binyuze mu kurukundisha abanyamahangaKatie yashimye buri umwe wa mufashije mu rugendo amazemo iminsi akuyemo umuryango mushyaIbyo uyu mukobwa yakoze byose yemeza ko byari ingorane zikomeye azasangiza abanyarwanda mu gihe kiri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108916/nubwo-yanakomoje-ku-ngorane-miss-umuratwa-atewe-ishema-no-kuba-yarahagarariye-neza-u-rwand-108916.html

  • Umugabo yapfuye nyuma y'iminsi 2 gusa akoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Dominic Ssemwogerere uzwi cyane muri Uganda kubera akazi ke k'ubuganga,yakoze ubukwe bw'igitangaza kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize n'umukunzi we Josephine Namuju ariko ku munsi wakurikiyeho yakoze impanuka byarangiye imuhitanye.

    Ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko Bwana Ssemwogerere, wari nyiri ibitaro byitwa Villa Maria Hospital biri I Masaka,yakoze impanuka ubwo yari atwaye impano babahaye mu bukwe mu rugo rwabo rushya.

    Uyu mugabo yahisemo gukoresha moto mu gihe abarimo umugore we bakoresheje imodoka bimukira mu rugo rushya.

    Uyu mugabo atwaye iyi moto mu muhanda,yagonze ikinogo imoto ye ita umuhanda igongana n'imodoka.

    Uyu muganga yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitwa Mulago ariko nyuma y'umunsi umwe yaje gushiramo umwuka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-yapfuye-nyuma-y-iminsi-2-gusa-akoze-ubukwe

  • Ni ‘Couple’ y’abanyamakuru: Juliet Tumusiime… – #rwanda #RwOT

    Juliet na John bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 5 bamaze bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga cyane dore ko abantu bari bazi ko bakundana ari mbarwa – ahubwo benshi bamenye ko bakundana ubwo Juliet yavugaga YEGO. Tumusiime Juliet akora kuri Televiziyo Rwanda akaba n’umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ndetse ni n’umukozi wa Equity Bank, naho umugabo we John Muhereza ni umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Kenya ariko ayikorera aba i Kigali akaba n’umuhanga mu gutunganya amafoto n’amashusho ndetse n’ibiganiro bya Televiziyo.

    Byari ibyishimo bisendereye kuri Juliet na John ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’amezi 8 bagaragarije inshuti n’imiryango yabo ko bari mu rukundo dore ko tariki 06/12/2020 ari bwo Juliet yabwiye YEGO umukunzi we John mu birori byabereye mu Kiyovu kuri 5 Swiss Hotel bigategurwa mu buryo bwatunguye cyane Juliet. Kuwa 26 Gicurasi ni bwo basezeranye imbere y’amategeko naho tariki ya 21 Kanama 2021 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR Kabuga mu birori biryoheje ijisho byitabiriwe n’abantu bacye mu kwirinda Covid-19. 

    John na Juliet bambariwe n’abarimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Uwase Delphine wabaye umunyamakuru wa Flash Tv ubu akaba azwi nka Soleil muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’, umunyamakuru Murenzi Emmanuel (Emmalito) wa Isibo Tv, Sharon Kacyeye uririmba muri Kingdom of God Ministries, Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] ukorana na Juliet mu kiganiro RTV Sunday Live, Pastor Mucyo Diana umuhanzikazi mu muziki wa Gospel wari Marraine wa Juliet, n’abandi.

    Mu muhango wo Gusaba no Gukwa

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane. Yagize ati “Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n’abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n’aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane”. 

    Ati: “Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye. Kuko iyo aza kuba afuha cyane sinzi ko byari kuvamo pe n’uburyo nimereye kubera ko nkunda abantu cyane. Ibyo rero byamuhesheje amanota. Ikindi ni uko muri test (umukoro) namuhaye zose yazitwayemo neza cyane, kuko yubahirije byose kandi abikorana umutima mwiza mu myaka ine, rero nta kindi namwitura uretse kumukunda cyaneeee kandi nkamutetesha cyane, kuko yambereye inkoramutima y’ukuri. Ndasaba Imana kumuha umugisha no kumurinda muri byose kandi izanshoboze kumubera uwo yifuza”.

    Juliet na John bamaze imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo

    Mu muziki akora wo guhimbaza Imana, Juliet Tumusiime amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Tera intambwe imwe’, ‘Waba usize iki’ na ‘Sinzaceceka’. Kuri ubu Juliet n’umugabo we John bakomeje gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umunsi wabo w’amateka aho bagaragaza ko baryohewe cyane n’intambwe nshya bateye yo kurushinga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, hari aho Juliet yagize ati “Uyu ni umunsi Imana yaremye, reka tuwishimiremo tuwunezererwemo”. Yongeyeho ko atangiye shapitire nshya (Chapter) y’ubuzima ndetse akaba yinjiye mu migisha mishya hamwe n’umukunzi we.

    REBA ANDI MAFOTO Y’UBUKWE BWA JULIET NA JOHN

    “Uyu ni umunsi Imana yaremye reka tuwishimiremo”

    Basezeranye imbere y’Imana kuzabana ubuziraherezo

    Juliet hamwe n’abakobwa b’ikimero bari bamugaragiye

    Juliet hamwe na Marraine we Pastor Mucyo Diana

    Emmalito (ibumoso) mu basore bambariye John wa Juliet, uko ari batatu bakoranye ku yahoze ari Royal Tv

    Umukwe n’umugeni hamwe na Parrain na Marraine

    John na Juliet barebana akana ko mu jisho

    J&J bakoze ubukwe bubereye ijisho

    Becky Rocsi (ibumoso) yambariye mugenzi we bakorana kuri RTV

    Soleil burya no kubyina ni ibintu bye!

    Ubwo Juliet na John basezeranaga imbere y’amategeko

    Juliet ati “Nta kindi namwitura uretse kumukunda nkamutetesha cyane!”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108907/ni-couple-yabanyamakuru-juliet-tumusiime-wa-rtv-na-john-muhereza-barushinze-mu-birori-bibe-108907.html