Tag: People

  • Ni ‘Couple’ y’abanyamakuru: Juliet Tumusiime… – #rwanda #RwOT

    Juliet na John bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 5 bamaze bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga cyane dore ko abantu bari bazi ko bakundana ari mbarwa – ahubwo benshi bamenye ko bakundana ubwo Juliet yavugaga YEGO. Tumusiime Juliet akora kuri Televiziyo Rwanda akaba n’umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ndetse ni n’umukozi wa Equity Bank, naho umugabo we John Muhereza ni umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Kenya ariko ayikorera aba i Kigali akaba n’umuhanga mu gutunganya amafoto n’amashusho ndetse n’ibiganiro bya Televiziyo.

    Byari ibyishimo bisendereye kuri Juliet na John ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’amezi 8 bagaragarije inshuti n’imiryango yabo ko bari mu rukundo dore ko tariki 06/12/2020 ari bwo Juliet yabwiye YEGO umukunzi we John mu birori byabereye mu Kiyovu kuri 5 Swiss Hotel bigategurwa mu buryo bwatunguye cyane Juliet. Kuwa 26 Gicurasi ni bwo basezeranye imbere y’amategeko naho tariki ya 21 Kanama 2021 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR Kabuga mu birori biryoheje ijisho byitabiriwe n’abantu bacye mu kwirinda Covid-19. 

    John na Juliet bambariwe n’abarimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Uwase Delphine wabaye umunyamakuru wa Flash Tv ubu akaba azwi nka Soleil muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’, umunyamakuru Murenzi Emmanuel (Emmalito) wa Isibo Tv, Sharon Kacyeye uririmba muri Kingdom of God Ministries, Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] ukorana na Juliet mu kiganiro RTV Sunday Live, Pastor Mucyo Diana umuhanzikazi mu muziki wa Gospel wari Marraine wa Juliet, n’abandi.

    Mu muhango wo Gusaba no Gukwa

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane. Yagize ati “Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n’abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n’aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane”. 

    Ati: “Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye. Kuko iyo aza kuba afuha cyane sinzi ko byari kuvamo pe n’uburyo nimereye kubera ko nkunda abantu cyane. Ibyo rero byamuhesheje amanota. Ikindi ni uko muri test (umukoro) namuhaye zose yazitwayemo neza cyane, kuko yubahirije byose kandi abikorana umutima mwiza mu myaka ine, rero nta kindi namwitura uretse kumukunda cyaneeee kandi nkamutetesha cyane, kuko yambereye inkoramutima y’ukuri. Ndasaba Imana kumuha umugisha no kumurinda muri byose kandi izanshoboze kumubera uwo yifuza”.

    Juliet na John bamaze imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo

    Mu muziki akora wo guhimbaza Imana, Juliet Tumusiime amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Tera intambwe imwe’, ‘Waba usize iki’ na ‘Sinzaceceka’. Kuri ubu Juliet n’umugabo we John bakomeje gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umunsi wabo w’amateka aho bagaragaza ko baryohewe cyane n’intambwe nshya bateye yo kurushinga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, hari aho Juliet yagize ati “Uyu ni umunsi Imana yaremye, reka tuwishimiremo tuwunezererwemo”. Yongeyeho ko atangiye shapitire nshya (Chapter) y’ubuzima ndetse akaba yinjiye mu migisha mishya hamwe n’umukunzi we.

    REBA ANDI MAFOTO Y’UBUKWE BWA JULIET NA JOHN

    “Uyu ni umunsi Imana yaremye reka tuwishimiremo”

    Basezeranye imbere y’Imana kuzabana ubuziraherezo

    Juliet hamwe n’abakobwa b’ikimero bari bamugaragiye

    Juliet hamwe na Marraine we Pastor Mucyo Diana

    Emmalito (ibumoso) mu basore bambariye John wa Juliet, uko ari batatu bakoranye ku yahoze ari Royal Tv

    Umukwe n’umugeni hamwe na Parrain na Marraine

    John na Juliet barebana akana ko mu jisho

    J&J bakoze ubukwe bubereye ijisho

    Becky Rocsi (ibumoso) yambariye mugenzi we bakorana kuri RTV

    Soleil burya no kubyina ni ibintu bye!

    Ubwo Juliet na John basezeranaga imbere y’amategeko

    Juliet ati “Nta kindi namwitura uretse kumukunda nkamutetesha cyane!”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108907/ni-couple-yabanyamakuru-juliet-tumusiime-wa-rtv-na-john-muhereza-barushinze-mu-birori-bibe-108907.html

  • Umukinnyi wa filime Sandra wakundanye igihe k… – #rwanda #RwOT

    Sandra wamenyekanye muri filime zitandukanye yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe muri Kigali, aho yari amaze igihe arwariye.

    Umuhanzi Bahati yanditse kuri 'status' ya WhatsApp ye agaragaza ko ashenguwe n'urupfu rwa Sandra. Ati 'Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.' Akomeza ati 'Ese nk'ubu Isi iteye ite?'

    Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y'indirimbo itsinda rya Just Family yabagamo [Bahati] ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.

    Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z'abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n'abandi.

    Sandra yagize izina rikomeye muri filime abicyesha filime zirimo nka 'Kaliza', 'Ay'urukundo', 'Ruzagayura' n'izindi. Gusa, yari amaze igihe ashyize ku ruhande ibijyanye na sinema, yiyegurira ibijyanye n'ubucuruzi.

    Sandra na Bahati Makaca bakundanye igihe kinini, biyemeza no kurushinga nk'umugabo n'umugore ariko baje gutandukana buri wese aca inzira ze.

    Umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu wamenyekanye muri filime zirimo 'Kaliza' yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri  

    Bahati yashenguwe n'urupfu rwa Sandra bakundanye igihe kinini bagatandukana bitegura kurushinga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108899/umukinnyi-wa-filime-sandra-wakundanye-igihe-kinini-na-bahati-yitabye-imana-108899.html

  • Umurambo bikekwa ko ari uw’Umunyarwanda Steve Nkusi wabonetse mu kiyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk
    Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk’umuntu wagiraga urukundo, ugwa neza, uhora yishimye

    Amagana y’abantu bazi Nkusi Steve yaba mu Rwanda cyangwa muri Canada, bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza agahinda n’ubwoba batewe no kubura k’uwo musore, mu gihe inzego zitandukanye zishinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, cyane cyane ubwo mu mazi, zakomeje ibikorwa byo gushakisha mu mazi y’icyo kiyaga.

    Nkusi wabaye mu isiganwa ry’amaguru muri Ottawa, yanakoreye Goverinoma ya Canada, akaba yari afite imigambi yo kuzakora ‘business’ nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza ya Ottawa.

    Bivugwa ko yasimbukiye mu mazi ubwo yari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze zifite mu myaka 20 mu bwato bari bakodesheje, ariko ntiyongera kugaruka.

    Nyuma yo kubona ibyo bibaye, abari kumwe na we mu bwato ngo batabaje Polisi.

    Tariki 22 Kanama 2021, Polisi yo mu gace kitwa Niagara (Niagara Regional Police Service) yatangaje ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, Polisi yahamagawe ku nkengero z’ikiyaga ahitwa Sunset Beach muri ‘St Catharines’ nyuma y’uko hari umuntu w’igitsinagabo wari umaze kurohama mu mazi.
    Polisi ngo kuva icyo gihe yatangiye gushakisha ariko ntiyagira icyo ibona.

    Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi
    Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi

    Ahagana saa saba n’iminota 15 z’amanywa ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 nibwo Polisi yo mu gace ka Niagara yahamagawe n’umuntu wari mu bwato mu kiyaga cya Ontario, avuga ko abonye umurambo w’umuntu mu mazi.

    Polisi yihutiye kuhagera, itwara umurambo w’uwo muntu w’igitsina gabo kwa muganga i Toronto kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse hamenyekane uwo muntu uwo ari we.

    Amakuru atangazwa na CBC News, ni uko umuryango wa Nkusi wari watangiye gutakaza icyizere cyo kuzongera kumubona, ariko ufite icyizere ko za Camera za Polisi zimaze iminsi ine zishyizwe muri ayo mazi ya Sunset Beach ziza kugira icyo zerekana.

    Mugeni Sandrine aganira n’igitangazamakuru CBC News kuri telefoni, yavuze ko kubura Nkusi Steve ari igihombo gikomeye ku muryango.

    Abo mu Muryango wa Nkusi baturutse mu bice bitandukanye bari baje bahurira aho impanuka yabereye kugira ngo bakomeze gukomezanya no kwihanganishanya.

    Nkusi Gilbert, umubyeyi wa Nkusi Steve, ni umucuruzi w’Umunyarwanda watashye mu Rwanda mu 2019, nyuma yo kumara imyaka 18 mu mahanga. Kuri ubu yahise yerekeza aho muri Canada we n’umugore we.

    Nkusi Steve yavukiye i Kigali mu Rwanda, akurira muri Canada, aho yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, aho yarangije mu bijyanye n’icungamari muri Kaminuza ya Ottawa.

    Uretse ibyo kuba Nkusi yari azwi mu gusiganwa ku maguru, yari yaratangiye no gukora mu bijyanye no kumurika imideri, nk’uko bivugwa na mushiki we Mugeni Sandrine.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abazi Nkusi Steve, bavuga ko yari umuntu ugira urukundo, ugwa neza kandi uhora yishimye.

    Amakuru avuga ko Nkusi Steve yarohamye ubwo yari yagiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwe mu nshuti ze.

    Ababonye impanuka iba, bavuga ko babonye Nkusi asa n’urwana n’amazi ubwo yari akimara kuyinjiramo, nyuma gato arabura. Ngo bagerageje kumuhereza umwambaro urinda abantu kurohama (life jacket), ariko ngo ntiyashoboye kuwufata.

    Abanyarwanda batandukanye b’inshuti za Nkusi bakomeje kohereza ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Nkusi (GoFundMe) bumaze gukusanya agera ku 52.602 y’Amadolari, mu gihe intego yari 50.000 by’Amadolari.

    Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru
    Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru


    source : https://ift.tt/3sPvyMe

  • Rubavu: Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’umukobwa amuhoye ko yatinze gutaha – #rwanda #RwOT

    Icyaha uyu mugabo akekwaho cyakozwe ku wa 11 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kwica uwo mwana. Bavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite.

    Uyu mugabo we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa ariko raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe nubwo ukekwaho icyaha abihakana.

    Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Icyaha cyakorewe mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu

    source : https://ift.tt/3Bhkg6t

  • Menya byinshi kuri Munyakazi Sadate wabyaye afite imyaka 17 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sadate Munyakazi
    Sadate Munyakazi

    Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

    Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

    Kimwe mu byo atajya yibagirwa ni uburyo uwo mugore yamushyigikiye, ntamutezukeho ubwo induru zari zabaye nyinshi abantu bamutuka ku mbuga nkoranyambaga mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi, ariko akagumya kumuba hafi.

    Yagize ati “Sinigeze ncika intege ndetse n’umugore wanjye n’umuryango wanjye wose bakomeje kumba hafi cyane ko nagiye ku buyobozi bwa Rayon hashize iminsi mbitegura n’ubwo atabanje kubyumva, ariko yagezeho arabyemera ko niba abantu bambonyemo ubushobozi nabafasha”.

    Sadate avuga ko n’ubwo yatukwaga hirya no hino atigeze acika intege na rimwe kuko yari azi ko gahunda yari yarihaye yo gushyira Rayon ku murongo no gukorera mu mucyo, byari ukuri kabone n’iyo yabonaga bamurwanya.

    Yagize ati “Iyo undwanyiriza mu kuri kwanjye ngira ingufu zo kugukomeraho kandi inzego za Leta zanyerekanga ko zinshyigikiye ndetse zanabonaga ko ndi mu kuri. Mu nama twagize cyangwa n’ibindi bikorwa twahuriyemo nta muntu wambwiye ko ntari mu kuri”.

    Ifungwa rya Sadate n’ibyamubabaje mu buzima bwe

    Munyakazi Sadate avuga ko yigeze gufungwa azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

    Yagize ati “Nafunzwe iminsi 29 harimo imwe namaze muri gereza ya Muhanga, inzego za Leta zaje gushishoza barandekura ndataha mburana ndi hanze ndetse nza no gutsinda urubanza”.

    Sadate avuga ko yananiwe kurya muri gereza bisaba ko umugore azajya amugemurira inyama (Steak), ikaranze yumutse akunda, kugira ngo abashe kubaho, iyi nyama ngo akaba ari na byo biryo bye akunda, ndetse akaba iyo yasohotse ari yo yikundira.

    Munyakazi ntateze kwibagirwa Jenoside yamwiciye umuryango, ikamuhekura ndetse ikabasiga iheruheru.

    Yagize ati “Umuntu utarahura na Jenoside sinamwifuriza ko yamubaho, uzi kubyuka mu gitondo ukabura byose, abavandimwe inshuti ibintu byose bikagenda, bigakorwa n’abaturanyi mwabanaga muri byose mwakamiye, biteye ubwoba. Kugeza na n’ubu nananiwe kubyakira, wumve ko n’amatongo y’iwacu nabuze imbaraga zijya kuyasana kandi ntabuze ubushobozi”.

    Ikindi atazibagirwa ngo ni uko yabyaye afite imyaka 17, akaba afite umwana mukuru kandi bangana, byaratumye akora cyane akiri muto ndetse akaba yifuza kuzakora ibikorwa by’urukundo ageze mu myaka 45, dore ko ubu afite imyaka 40 kubera ko yakoze akiri muto.

    Ikindi Sadate yishimira ni uburyo hari abantu, cyane abize bamushimira uburyo yahaye icyerecyezo ikipe ya Rayonsport.

    Munyakazi Sadate yahoze yitwa David

    Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Munyakazi akunda gusohoka akajya gusura ahantu hatandukanye ari kumwe n’umuryango we, akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, agakunda imiziki ituje, mu Rwanda akaba umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

    Umuntu afataho icyitegererezo ni Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akavuga ko buri umwe amufasheho urugero yagera aho ashaka hose.

    Munyakazi avuga kandi ko yiyiziho inenge anengwa na bose, y’uko akunda kuvuga ibintu uko biri, ikindi ngo nta kunda guhita abona utuntu tudasanzwe ku buryo yabipfuye kenshi n’umugore we.

    Yagize ati “Hari ubwo yabaga yambaye nk’agakanzu keza simbibone nkazabimubwira hashize iminsi nk’ibiri, ukabona arababaye gusa uko iminsi igenda ishira nagiye mbimenyera nkabyitaho”.

    Munyakazi avuga ko bikwiye ko abantu badashimishwa n’ibibi biba ku bandi, ahubwo bakishimira kubazamura no kubafasha, agasaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye yo kwiga no kwisanzura nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Kurikira ikiganiro cyose muri iyi Video:

    source : https://ift.tt/2UMNiv3

  • Umumararungu Sandra wahoze akina filime yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umumararungu Sandra yamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane.

    Uyu mukobwa kandi yavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka.

    Sandra yakundanye n
    Sandra yakundanye n’umuhanzi Bahati wo muri Just Family

    Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Sandra asize icyuho gikomeye mu muryango kuko yari umukobwa uzi ubwenge kandi akamenya gukora akagira urukundo ku bantu bose.

    Yagize ati “Ntabwo yari mwiza gusa ku mubiri, yari na mwiza ku mutima, yari umujyanama mwiza, aduciyemo igikuba gikomeye, twateganyaga kumujyana mu bitaro bya Butaro ngo bamuhe ubuvuzi burushijeho ariko birangira apfuye”.

    Biravugwa ko Umumararungu Sandra yaba yazize uburwayi bwa Cancer y’amaraso yari amaranye igihe arwaye.

    source : https://ift.tt/2XWsZfS

  • Sandra umukinnyi wa filime wakunzwe cyane wanakundanye na Bahati yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umumararungu Sandra wamenyekanye muri filime 'Amarira y’urukundo’, wanakundanye n’umuhanzi Bahati igihe kinini yitabye Imana.

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari amaze igihe arwariye.

    Umumararungu Sandra yakinnye muri filime zitandukanye nka 'Kaliza’, 'Ruzagayura’, 'Amarira y’Urukundo’ n’izindi.

    Uyu mukobwa kandi akaba yaranamenyekaye mu rukundo ubwo yari umukunzi w’umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family, aho yanafashije uyu muhanzi kwinjira mu bijyanye no gukina filime.

    Sandra Umumararungu yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sandra-umukinnyi-wa-filime-wakunzwe-cyane-wanakundanye-na-bahati-yitabye-imana

  • Sandra wakunzwe muri filime nyarwanda yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumararungu Sandra wamamaye muri filime zitandukanye hano mu Rwanda by'umwihariko muri filime nka 'Kaliza', 'Ruzagayura', 'Amarira y'urukundo' n'izindi yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021.

    Uyu mukobwa wasaga n'uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, amakuru avuga ko yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Umwe mu nshuti ze yagize ati 'Ni byo yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yari arwariye i Kanombe.'

    Umumararungu Sandra uretse kuba azwi muri Sinema y'u Rwanda, yagarutsweho mu itangazamakuru cyane ubwo yakundanaga na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family.

    Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

    Source : https://yegob.rw/sandra-wakunzwe-muri-filime-nyarwanda-yitabye-imana/

  • Umwarimu wiyambika nk'umunyamideli akomeje gutera impungenge ababyeyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi ukomoka muri Afurika y'Epfo kuri ubu akomeje gutera impungenge ababyeyi benshi kubera imyambarire imeze nk'iy'abanyamideli.

    Uyu mwarimukazi wahawe akazi ko kwigisha abana bato, ariko nanubu imyambarire ye ikomeje gucyemangwa na benshi, kuko bemeza ko yo ubwayo itatuma umwana hari uburere buzima akurana. Uyu mwalimu wo muri Afrika y'Epfo rero ubanza nta mubyeyi numwe wifuriza umwana we ibyiza, ushobora gutuma amwigishiriza umwana bitewe nukuntu aba yambaye nk'abanyamideli.

    Uyu mwalimu witwa Lulu Menziwa, akimara kugera mu mbuga za internet zitandukanye yavugishije benshi. Igitangaje kurushaho nuko uyu mwalimu yifata amafoto yiyi myambarire ye ari mu ishuri maze akasakaza kumbuga zinyuranye. Aribyo bikomeje gutangaza benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-wiyambika-nkumunyamideli-akomeje-gutera-impungenge-ababyeyi/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Digidigi wo muri Papa Sava akiri muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Regero Norbert uzwi nka Digidigi muri filime ya Papa Sava. Ni ifoto ye ya kera.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-digidigi-wo-muri-papa-sava-akiri-muto/