Tag: People

  • Igor Mabano yasohoye indirimbo Nta kosa iri… – #rwanda #RwOT

    Igor Mabano ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze indirimbo muri iyi njyana. Ndetse, birashoboka ko atari benshi bazi iyi njyana yamamaye kuva mu 1957.

    Ikoreshwa cyane n'abahanzi bo mu mu Bufaransa, Portugal, Cape Verde, Canada, Amajyepfo n'Amajyarugu y'Amerika n'ahandi. Ni injyana benshi bitiranya na Zouk bitewe n'uko zifite imisurire imwe. Benshi bavuga ko Kompa ari mubyara wa Zouk.

    Iyi njyana irangwa no kugenda gacye ariko umuntu akayisangamo akabyina. Mabano yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukora iyi ndirimbo ye muri iyi njyana kubera ko ari injyana nziza ikunze kwizihira abasanzwe bakunda indirimbo ziri mu njyana ya Kizomba na Zouk.

    Ikindi ngo ni uko yashakaga gukora indirimbo iri mu njyana itandukanye n'izindi ndirimbo ziri kumvikana ku isoko muri iki gihe. Ati 'Hari hamaze igihe hasohoka indirimbo zisa. Wumva ziri mu njyana imwe. Abantu bari bakumbuye kongera kumva ibintu bitandukanye.'

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi 2021. Mabano avuga ko yatinze kubera ko hari abacuranzi bagombaga kuyicurangamo, ku buryo n'umuntu uzayumva ari muri Haiti azumva ko iri mu murongo w'iyi njyana koko!

    Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo no mu rwego rwo kwagura umuziki we. Muri iyi ndirimbo, yaririmbye ku gitekerezo cy'umuntu uba ufite umukunzi ntamuboneho inenge, ku buryo n'iyo abantu babimweretse abyirengangiza.

    Iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri Album ya Igor Mabano nyuma ya 'For real' yakoranye na The Ben. Ni Album avuga ko ufite umwihariko w'injyana zitandukanye, ndetse ngo izaba iriho indirimbo n'abahanzi Mpuzamahanga.

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yumvikanamo ibicurangisho birimo piano na gitari byacuranzwe na Shami Nehemie na Solopyves.

    Ni mu gihe mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement n'aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

    Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nta kosa' iri mu njyana yitwa Kompa yabiciye bigacika muri Haiti 

    Mabano yavuze ko ari gutegura Album ya kabiri yitezeho kurenza umuziki we imipaka, ndetse ngo iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi Mpuzamahanga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTA KOSA' YA IGOR MABANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108968/igor-mabano-yasohoye-indirimbo-nta-kosa-iri-mu-njyana-ikomoka-muri-haiti-video-108968.html

  • Ama G yanze kuripfana, avuze amagambo akomeye kuri Bruce Melodie na Rocky. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ama G the Black yavuze kuri Rocky na Bruce Melodie avuga ko Bruce Melodie abeshya ko yasinye amasezerano ya milliyari ari ibinyoma.

    Aganira na YAGO TV SHOW Ama G yabajijwe abantu bamubeshye cyangwa se babeshye bagamije gutwika maze agaruka kubyamamare birimo Bruce Melodie uherutse gusinya kontaro ya miliyari, avuga ko ari ikinyoma. Mubandi yagarutseho harimo na Rocky Kirabiranya uherutse kubeshya ko yakoze ubukwe.

    Ama G muri iki kiganiro hari aho yagize ati: 'Bino byo kutubeshya ngo muri gutwika muri gutwika mwitwika bro! uri gutwika ariko uri no kwitwika, iyaba wabimenyaga'

    Yakomeje agira ati: 'Rocky yatubeshye ko yakoze ubukwe, yarabukoze? Ariko kuki mupfukirana ukuri'. Yabajijwe ikintu yahereyho asobanura ko ibya Rocky by'ubukwe byari ugutwika, maze byihuse asubiza agira ati: 'Ni uko Amafoto yasohotse y'ubukwe bwa Rocky ahuye n'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula. Iyo ni fact nayisubiraho nkayihagararaho'.

    Yongeyeho ko ikindi yashingiraho ari uko atazi umugore we, mu gihe Rocky we umugore wa Ama G amuzi, atabiciye ku ruhande yamwise umutwitsi.

    Yabajijwe undi wamubeshye cyangwa wabeshye abantu, abwira Yago ko ashaka kumuteranya n'abantu, cyokora bemeranya ko agiye kuvuga ibyo abo bantu babeshye ariko ntavuge amazina yabo. Yahise akomeza ati 'Hari uwatubeshye ko yaguze apartement, nyiri inzu aravuga ati inzu yanjye abana bansajije ngo narayigurishije, yarayikodesheje ukwezi'.

    Yakomeje avuga ku bijyanye n'abakomeje kugenda babeshya ko bagiranye amasezerano n'ibigo bikomeye bikabaha amasezerano y'amafaranga menshi. Aha yagize ati: 'Ibi by'amakontaro byo ntabwo nabivugaho cyane ibintu birebire, ariko man ntaho ziriya kontaro zibaho man! Ntuzambeshye, bibaho umuntu ari kuza akaza akavuga ngo kampani nayikwamamariza, wowe urambwira ngo Nizzo kabose ngo yasinye ngo kontaro ya miliyoni 20 man? Niyo mpamvu njyiye nanjye gusinya tiriyari niba ari uko mushaka, ngo Melodie ngo yasinye miliyari man? Ingengo y'imari hahahaha ariko sha!'.

    Source : https://yegob.rw/ama-g-yanze-kuripfana-avuze-amagambo-akomeye-kuri-bruce-melodie-na-rocky/

  • Agahinda ka Bajeneza wasabwe kwica umwana we udasanzwe, umugabo we akaburirwa irengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite umutwe udasanzwe avuga ko yatereranywe n'umugabo we wamwihakanye amaze kwibaruka.

    Bajeneza Liberata n'umugabo we basangiye urukundo rukomeye kugeza yibarutse uyu mwana ufite imiterere idasanzwe, bamwe bamushinyagurira ngo ni ikivejuru.

    Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Afrimax English kuri Youtube yavuze ko umugabo akibona babyaye uyu mwana yahise amutererana.Avuga ko abandi bana yabyaye mbere bari bameze neza bafite imiterere isanzwe.Liberata avuga ko ntakibazo cyabaye mugihe cyo gutwita, ndetse ko yari ameranye neza numugabo we kugeza ubwo yafashwe n'ibise akamujyana kwa muganga kubyara. Ariko, kimwe numugabo we, abaganga batunguwe no kubona umwana Bajeneza Liberata yibarutse.

    Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko uwo mwana atari we maze ava mu bitaro agenda ubutagaruka.

    Liberata yaje kubona umugiraneza wambwitayeho kugeza akize neza.Gusa yari afite umutwaro wo kwita ku ruhinja hamwe n'abandi bana — kubagaburira, kubarihira amafaranga y'ishuri n'izindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

    Abantu bamugiriye inama yo kwica uyu mwana ariko avuga ko atakwihekura nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yazanywe mu isi kandi ntashobora kumwica nkuko abivuga.

    Uyu mwana ahora arira ,ibintu bikomeza kumushengura kuko atabasha kumenya ikibazo afite, Liberata avuga ko ababazwa nabatuka umwana we bamwita 'ikivejuru'.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-bajeneza-wasabwe-kwica-umwana-we-udasanzwe-umugabo-we-akaburirwa-irengero/

  • Umunyarwanda umaze imyaka 30 agendana inzuki ku mubiri we yavuze ibanga yakoresheje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Ndayisaba umaze imyaka irenga 30 abana n'inzuki avuga ko yatangiye kigiye imbaraga zo kuzikontorora kuva kera akiri muto.

    Uyu mugabo akaba amaze kumwamara cyane mu gace atuyemo kubera ubushobozi bwe bwo kugendana inzuki ku mubiri we zitamudwinga.

    Uyu mugabo uhamya ko ari umwami w'inzuki yavuze ko amaze imyaka 30 yose agendana n'inzuki.

    Usibye kuba yarabaye icyamamare avuga ko yinjiza amafaranga akura mu kugurisha ubuki kandi afasha abantu barumwe n'inzuki.

    Muri videwo yo kuri YouTube yakozwe na Afrimax, Ndayisaba wiyita umwami w'inzuki yasobanuye ko kugira ngo utu dukoko tutamuruma yabanje kumenya gufata umwamikazi winzuki hanyuma zikamwirundaho aho kumudwinga.

    Avuga ko iyo amaze gufata umwamikazi wazo, izindi nzuki ziramwegera maze zikamwirundaho ndetse zikagenda zimutondagira umubiri wose.

    Kubera ko Ndayisaba amaze kwamamara,ngo iyo abantu batewe ninzuki baramwegera ,akabasha kuzibakiza bakamwishyura ndetse afite imizinga imwinjiriza aho agurisha ubuki.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-umaze-imyaka-30-agendana-inzuki-ku-mubiri-we-yavuze-ibanga-yakoresheje/

  • Nkunda gutecyereza kure mbere yo kugira icyo… – #rwanda #RwOT

    Sarkodie aherutse gukora Album yitwa 'No Pressure' yakoranye n'abandi bahanzi bo mu gihugu cya Ghana n'abanyamahanga batandukanye baturuka muri Africa, Uburayi n'Amerika.

    Kuri ubu ari muri 'Kenya' nyuma yo kuva muri 'Nigeria' aho akomeje gahunda y'ibitaramo bitandukanye byo kwamamaza umuzingo mushya. Yahishuye ko amafaranga menshi yakoreye bwa mbere mu muziki yayaguzemo ubutaka, uyu muraperi ukomoka mu gihugu cya Ghana.

    Yagize ati:: 'Ndibuka amafaranga ya mbere menshi nakoreye mu gitaramo, birasekeje cyane byari kandi na none wari umwanzuro ukomeye k'umuntu wakomeje akorana imbaraga nyinshi mu gihe kirekire, kubyiyumvisha ko ngomba kuyafata yose nkayaguramo ubutaka.'

    Abajijwe niba ubwo butaka yaguze n'ubu bukiri ubwe yagize ati:'Ahantu naguze ubu hateye imbere ariko ndacyahafite ubutaka bwanjye, ni heza hari amazu y'imiturirwa ariko  ni kure y'ahantu nsigaye mba, nyamara buracyari ubw'agaciro kuri njye.'

    Muri iki kiganiro kandi Sarkodie yasobanuye uko akoresha amafaranga akorera umunsi k'uwundi aho yagaragaje ko adakunda kugura amamodoka ahubwo akunda gushora amafaranga ye mu bintu bifite inyungu.

    Agira ati:'Sinkunda gutakaza amafaranga yanjye ku mamodoka, n'iyo ngize iyo mbona nziza mbiha igihe kugira ngo nyigure, kuko mba numva ari ibintu bidafite agaciro bitanumvikana, sintunze imodoka nyinshi.'

    Yongeraho ati:'Nkunda kubanza gutecyereza kure mbere y'uko ngira icyo ngura, ndi wa muntu wahoze ndwana no kuba ntakigera ngwa mu bihombo.'

    Sarkodie mu mwaka wa 2020 byavugwaga ko atunze akayabo ka Miliyoni 10 z'amdorali. Muri uyu mwaka bivugwa ko umutungo we wiyongeye cyane aho kugeza ubu abarirwa muri Miliyoni 15 z'amadorali.

    Sarkodie muri Kenya aha yari kumwe na Khaligraph Sarkodie muri Nigeria ubwo yakoraga igitaramo cyo kumva Album ye 'No Pressure' aha yari kumwe Iyike, Phyno na RudeboyDavido na Sarkodie ubwo aheruka muri Nigeria aba bombi kandi bakaba banahuriye mu muryango mugari wa Sony Music

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA SARKODIE YITWA ROLLIES IRI KURI ALBUM NSHYA YE  ‘NO PRESSURE’


     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108956/nkunda-gutecyereza-kure-mbere-yo-kugira-icyo-ngura-sarkodie-yahishuye-ko-amafaranga-ya-mbe-108956.html

  • Itangazo: Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABAyasabye guhindura amazina akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc #rwanda #RwOT

    Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABA yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli. 

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-byiringiro-niyigaba-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-byiringiro

  • Mu rwego rwo kwirinda gutera inda umukunzi we , bikongeraho ko yibagiwe n' agakingirizo , yahisemo gufata umwanzo ugayitse wo gufunga umwenge w' igitsina cye _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde, haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 25 y'amavuko witwa Salman Mirza, witabye Imana nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina yashyize super glue ku gitsina cye kugira ngo amasohoro adasohoka maze agatera inda umukunzi we.

    Amakuru akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko , uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we yafunze umwenge w'igitsina cye kugira ngo amasohora adasohoka, nyuma y'uko yari yibagiwe agakingirizo kagombaga kumufasha mu kwirinda gutera umukunzi we inda.

    Aya mahano yabereye mu gace ka Gujarat, aho aba bombi bari muri Hotel, Ngo ubwo bajyaga gukora imibonano mpuzabitsina nk'abantu bari basanzwe bakundana, Salman yashatse agakingirizo arakabura maze ahita afata umwanzuro wo gufunga umwenge w'igitsina cye akoresheje super glue mu rwego rwo kwirinda kuba yatera umukunzi we inda kandi batabiteguye.

    Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bari banyoye inzoga nyinshi ndetse n'ibiyobyabwenge bafashe umwanzuro wo gutera akabariro ariko uyu mugabo aza kubura agakingirizo ariyo mpamvu yatumye akora kiriya gikorwa cy'ubusazi ndetse bamwe batatinye kuvuga ko ari igikorwa cy'ubwiyahuzi.

    Umukuru wa Police y'ahitwa Ahmedabad yavuze ko aba bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge ariyo mpamvu batekereje kuriya ubwo bari bagiye gutera akabariro kuwa 22 Kamena 2021.

    Yabwiye Times of India ati 'Abatangabuhamya benshi bemeje ko Mirza n'umukunzi we bose babaswe n'ibiyobyabwenge, Kubera ko bombi nta bwirinzi bari bafite,umugabo yafashe umwanzuro wo gushyira Super glue ku gitsina cye kugira ngo yizere ko adatera inda umugore we'.

    Nyuma y'umunsi umwe bakoze imibonano mpuzabitsina, Salman Mirza yasanzwe mu bihuru byegereye hoteli yataye ubwenge n'uwo bakorana Firoz Shaik amujyana mu rugo, Ubuzima bwe bwabaye bubi cyane ajyanwa ku bitaro bya Sola Civil aho yaje gupfira bitewe nuko ibice bye by'umubiri byahagaritse gukora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/mu-rwego-rwo-kwirinda-gutera-inda-umukunzi-we-bikongeraho-ko-yibagiwe-n-agakingirizo-yahisemo-gufata-umwanzo-ugayitse-wo-gufunga-umwenge-w-igitsina-cye-_-inkuru-irambuye/

  • Kigali: Agahinda k’umwana washukishijwe akazi agasambanywa, yatwara inda bakamwigarika – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 16 gusa, yabwiye IGIHE ko yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye nyuma y’aho ababyeyi be bitabye Imana, akaza guhura n’umugabo wamwijeje ko ashobora kumubonera akazi, dore ko yari agakeneye cyane kuko yari afite ibibazo byinshi, birimo kutagira icumbi.

    Yagize ati “Nyuma yo kubura ababyeyi banjye bose mu gihe cy’amezi atanu, nahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo ndetse n’inzu nabagamo bayinsohoyemo. Naje guhura n’uwo mugabo [wanteye inda] anyereka ko angiriye impuhwe anyizeza ko azajya amfasha kandi ko agiye no kumpa akazi, nibwo yanshutse turaryama antera inda.”

    Akomeza avuga nyuma yo gutwara inda, yahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo byabaye ngombwa ako akora n’akazi ko mu rugo.

    Ati “Byabaye ngombwa ko nkora ikiyede, inda igeze hafi yo kuvuka ndabireka njya kubyara, na nyuma y’aho nkora akazi ko mu rugo ndi kumwe n’umwana kandi na we urabyumva ubuzima bwari bugoye kuko nararanaga n’umwana mu gikoni. Nyuma nibwo nabo baje kunyirukana bambwira ko batatunga umukozi ufite umwana kuko ngo ibiryo by’abana babo najya mbiha uwanjye.”

    Nyuma y’uko umugabo wamuteye inda amwigaritse, uyu mukobwa yaje gufata icyemezo cyo kwirwanaho, ati “Naje kwiyakira mpura n’abagiraneza banyigisha imyuga itandukanye irimo uwo gusuka no kudoda, ku buryo mbona ibiraka nkakuramo amafaranga yo kugaburira umwana wanjye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko ababazwa no kuba umwana we azakura atarezwe na se, agira inama abandi bakobwa yo kwirinda ibishuko bishobora gutuma batwara inda bakiri bato.

    Yavuze kandi ko ubu afite inzozi zo kuzashinga inzu itunganya imyenda.

    Uwamahoro (amazina yahinduwe) yavuze ko yashutswe agaterwa inda afite imyaka 16 nyuma yo kuba imfubyi

    source : https://ift.tt/2WvBc9T

  • Gatera Edmond umunyamakuru wa RBA mu irangamimerere ntakiri ingaragu, yagiye mu murenge, Amafoto #rwanda #RwOT

    Gatera Edmond , Umunyamakuru wa RBA , yamaze gusezerana mu mategeko n' umukunzi we Mukarugamba Geneviève ubu bombi bakaba ari umugore n' umugabo mu irangamimerere ry' u Rwanda.

    Mu mpera z' ukwezi kwa Mata , icyo gihe hari ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, nibwo umunyamakuru w' imikino wa RBA Gatera Edmond yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bari mu munyenga w' urukundo ko yamubera urubavu rwe maze undi na we abimwemerera atazuyaje.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo Umunyamakuru Gatera yasezerana mu mategeko n' umukumzi we Geneviève ni imihango yabereye mu Karere ka Nyanza.

    Gatera na Geneviève bamenyanye ubwo basozaga amashuri yisumbuye mu 2013, kuko bombi bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari bari mu ngando, biza gukomera none ubu kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021 nibwo hateganyijwe imihango y' ubukwe bwaba bombi.

    Dore amafoto agaragaza Gatera yambika impeta umukunzi we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/gatera-edmond-umunyamakuru-wa-rba-mu-irangamimerere-ntakiri-ingaragu-yagiye-mu-murenge-amafoto/

  • Uko Perezida Kagame n'umuryango we bavuye mu Rwanda bahunze abajenosideri #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukwakira 1957 ni bwo Paul Kagame [waje kuba Perezida w'u Rwanda] yabonye izuba; yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.

    Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw'Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by'abaturanyi.

    Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

    Mu gitabo “L'Homme de fer” kirimo ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'umunyamakuru François Soudan muri Nzeri 2015, yagarutse ku rwibutso afite ubwo yahungaga igihugu cye cy'amavuko.

    Yagize ati 'Ndibuka uwo munsi mu 1961 ubwo nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye. Nari mfite imyaka ine ndetse amashusho nabonye nayibutse kubera ibihangano bankoreye. Muzi ko iyo ufite imyaka itatu cyangwa ine, hari amashusho n'ibikorwa bitibagirana mu ntekerezo zawe. Iyo rero abandi bantu babikubwiye bundi bushya, biguma mu bwonko bwawe.''

    Perezida Kagame avuga ko 'umubyeyi we' Asteria Rutagambwa ubwo baterwaga atifuzaga ko bafatirwa mu rugo, bakaba banahicirwa.

    Mu buhamya bwe, avuga ko yibuka neza umunsi ababatotezaga babirukanye mu nzu y'iwabo ndetse yiboneye n'amaso ye akaga Abatutsi bahuye nako.

    Ati 'Kuri uwo munsi, batwitse inzu nyinshi, bishe amatungo n'abantu ndetse basaga n'abafite umurava wo kwikiza abantu bose babegereye bagasoreza ku nzu yacu yari yitaruye umuhanda mugari.''

    'Mama yasaga n'uri kudutegurira kubyakira. Nyuma y'akanya gato, yatubwiye kuva mu nzu, tugategerereza ikiri bube. Ntiyashakaga ko dufatwa ndetse tukicirwa mu nzu yacu.''

    Muri icyo gihe, Umwamikazi Rosalia Gicanda [uyu ni mubyara wa Asteria Rutagambwa] wari utuye nko mu minota 30 cyangwa 45 uvuye iwabo na Paul Kagame, yumvise ubwicanyi buri kuhakorerwa ahita yohereza imodoka yo kubatwara.

    Perezida Kagame avuga ko ibi byabaye mu gihe we n'umuryango we bari batangiye gutekereza uko bakwihisha.

    Ati 'Ntitwari tuzi ko imodoka aritwe ije isanga. Umushoferi yahaye mama ibaruwa isobanura ko yoherejwe kugira ngo amenye uko tumeze no kutujyana aho Umwamikazi ari niba nta kibazo kirimo kandi mu by'ukuri hari ikibazo.''

    Perezida Kagame n'abo mu muryango we babonesheje amaso abashakaga kubambura ubuzima

    Ubwo umuryango wa Kagame wameneshwaga, umubyeyi we Rutagambwa Deogratias ni we wahunze mbere.

    Bitewe no kuba ari we wahigwaga cyane kurusha abandi, Rutagambwa yabanje guhungira i Burundi mu mezi ya mbere, nyuma akomereza muri Congo.

    Kagame yibuka ko ubwo imodoka yoherejwe kubafata yageraga hafi y'iwabo, hari Abahutu bamwe bayibonye, bahagarika ibyo bakoraga berekeza iwabo ngo bababuze guhunga.

    Ati 'Twari dutuye ku gasozi hejuru, byari byoroshye kubabona bihuta baza aho twari turi baturutse ku kandi gasozi, banyuze hasi mu kibaya. Mama yatubwiye ko nta mwanya uhari wo gusubira mu rugo cyangwa se kugira ikindi icyo ari cyo cyose dufata. Twahise twinjira mu modoka, twageze ku rugo rwacu cya gihiriri cyari kije kutugirira nabi cyahageze.''

    Yakomeje ati 'Twahise dukomereza i Nyanza mu muryango wa mama. Twahamaze icyumweru, turongera turimuka, tujya kwa nyogokuru na sogokuru, iwabo wo kwa mama mu Mutara.''

    Icyo gihe, Kagame avuga ko abavandimwe be batatu bari bahari ariko ntibari babayeho nabi kuko bari mu muryango mugari.

    Ati 'Hari sogokuru, musaza wa mama wari na se w'Umugabekazi n'undi muvandimwe wa gatatu. Guhurira aho hantu, twari umuryango munini rwose. Ni aho twahungiye ariko ubwicanyi bwakomeje kwiyongera hirya no hino bugera no mu Mutara, ni bwo twambukaga umupaka twerekeza muri Uganda mu gace bita Kamwezi.''

    Mu 1959, ubwo umuryango wa Kagame wahungaga wahise ujya mu Nkambi ya Nshungerezi muri Uganda.

    Bakigerayo, Kagame yatangiriye amashuri hafi y'inkambi y'impunzi, aho we n'abandi bana b'impunzi babaga. Ku myaka icyenda y'amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy'amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

    Kagame n'abandi basore bari barambiwe ubuzima bw'ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo wo gutahuka mu gihugu cyabo bahezwagamo.

    Iya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n'ubwitange Kagame wari uvuye ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n'umwanzi. Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi.

    Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w'Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Yabaye perezida mu 2000 ndetse ari kuyobora manda ya gatatu.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-perezida-kagame-n-umuryango-we-bavuye-mu-rwanda-bahunze-abajenosideri