Tag: People

  • Wa mukobwa wakoranye ubukwe bw'ikinyoma na Rocky asabye abasore bose ikintu gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Carmene uherutse kugaragara mu mashusho akorana na Rocky Kimomo igisa nkubukwe mu ndirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula yasabye imbabazi abasore ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiwe ahishura ko yahuriye na Rocky mu ndege anashimangira itandukaniro rye n'abandi basore.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, uyu mukobwa yahishuye byinshi byamuvuzweho nyuma y'uko hagiye hanze amafoto agaragaza ko yakoze ubukwe na Rocky Kimomo. Umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahaguruka! Kugeza ubu n'ubwo yashyize hanze aya mafoto bibwira ko bari gutwikira indirimbo, Carmene we yabonye ko bishobora kumugiraho ingaruka bikabuza abasore kumutereta bibwira ko yashyingiwe kuko n'ubu hari ababizi gutyo.

    Muri iki kiganiro hari aho yageze asaba imbabazi abasore yivuye inyuma ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiye ati: 'Mwa basore mwe mumbabarire mukomeze munterete ntabwo nashyingiwe hahahahah mumbabarire ndabasabye!'

    Carmene yavuze uko afata Rocky mu buzima bwe ati: 'Rock ni umuntu mwiza kabisa, ikintu cya mbere muziho muri kumwe urishima kandi nta ko bisa kubaho yishimye kuko buri wese aba afite ibibazo bye akuye mu rugo cyangwa hehe ariko iyo uri kumwe n'umuntu agufasha kuruhura mu mutwe akakubwira story akagusetsa iki n'iki, urishima icya kabiri ni umukozi, ikindi niba mwasezeranye ikintu ni cyo akora nyine agerageza kuba inyangamugayo'.

    Asobanura uko yahuriye na Rocky bwa mbere yavuze ko bahuriye mu ndege ati: 'Rocky twari dusanzwe tuziranye twahuriye mu rugendo rijya ku wundi mugabane w'isi [mu ndege] twese turi abagenzi ariko nari nsanzwe nkunda ibintu akora turamenyana dukomeza kuvugana bisanzwe'.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wakoranye-ubukwe-bwikinyoma-na-rocky-asabye-abasore-bose-ikintu-gikomeye/

  • Miss Bahati Grace yambitswe impeta (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yambitswe y’urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.

    Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango yishimiye, ni mbere y’uko ubukwe bwe buzaba tariki ya 4 Nzeri 2021.

    Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y’uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k’ubukumi(Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

    Byari ibyishimo bikomeye

    Grace na Pacifique baritegura kurushinga

    Impeta yambitswe Bahati Grace

    Barakora ubukwe mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yambitswe-impeta-amafoto

  • Urwandiko rwurukundo rugenewe umuntu ufite u… – #rwanda #RwOT

    Babe, Urukundo rwacu nta gatotsi na kamwe kazigera kazamo kuko twahuye bitandukanye n'uko abandi bahura. Urankunda kandi uzi impamvu ya nyayo ituma unkunda cyane, ufite ibihamya by'uko nanjye nkukunda kandi isezerano nihaye ni uko nzakomeza kubyongera mu mutima wawe.

    Ntabwo ukwiriye gushidikanya na gato kuko namaze gufata amahitamo yanjye kandi guhitamo kwanjye nabyerekeje kuri wowe kuva nakubona

    Uri uwo nkeneye gukunda mu byiza no mu bibi ni wowe kuko ni wowe unzi wenyine, ni wowe uzi uko nkunda. Babe, iyi ni inkuru ikwiriye gucishwa mu binyamakuru kugira ngo n'abandi babone isomo rivuye ku rukundo rwacu, mba nifuza ko isi yigira ku rukundo rwacu. 

    Uyu ni wowe wafashe umwanya wanjye kandi iteka ujye usoma uru rwandiko mu gihe uzajya ubona uri wenyine n'ubwo ibyo bihe ntazigera nemera kubibaho.

    Babe! Uri uwa mbere wanjye mu mutima wanjye no mu ntekerezo zanjye. Ese uzi uburyo wampinduye Babe? Babe burya no mu bihe bigoye kandi bikomeye kuri njye njya nisanga nseka nishimye. Iteka nsigaye mbona umucyo gusa. Uri umumarayika mu mutima wanjye, woherejwe n'Imana ngo uze undinde.

    Babe, ndagira ngo umenye ko urukundo ari ikintu kibera imbere mu muntu. Ikintu gihinduka ariko akenshi bitari ngombwa. Urukundo rwawe, nta kibazo na kimwe rwigeze rumbaza ahubwo rumfasha kubaho kugeza n'ubu ndi kwandika mfashijwe na rwo. Binyuze mu rukundo rwawe, mbasha kukwereka ko ukunzwe kandi ko uzahora uri uwa mbere mu mutima wanjye, Ndagukunda.

    Babe urukundo wampaye ntirusanzwe!

    Umunsi wanjye wose uba wuzuye intekerezo zawe, gukundana nawe ni cyo kintu cyiza cyigeze kimbaho mu buzima bwose nagize. Babe, iminsi myinshi irashize, kandi imbere yacu hari iminsi myinshi cyane ntabasha kubara, GUSA HARIHO UMUNSI UMWE GUSA KANDI SINZIGERA NDEKA NGO UWO MUNSI UGENDE NTAKUBWIYE UBURYO NKUKUNDA CYANE, NTAKWERETSE UKO NIYUMVA KURI WOWE, ndagukunda kandi iminsi yose nzahora ngukunda.

    Babe, ntabwo nkeneye izuba kuko ni wowe zuba rimurikira ubuzima bwanjye, uri imirasire irasira mu buzima bwanjye. NZI NEZA KO NGUKUNDA babe (I'm sure of loving you forever too babe). Urukundo rwanjye ni urwawe iteka ryose, imvura yagwa, izuba ryava, nzagufata nka zahabu kandi ntuzigera unjya kure n'isegonda rimwe. Urukundo rwacu ruzahora rucanye kugeza mu minsi ya nyuma yo gupfa kwacu.

    BABE, NTABWO NDI UMUHANGA MU MAGAMBO, ARIKO ITEKA NZAHORA NZIRIKANA AYA MAGAMBO ATATU 'I LOVE YOU'.

    Uzi neza urugero nkukundaho, kandi ndashaka ngo umenye neza ko nta makosa arimo. Urukundo rwanjye kuri wowe, ni urwa nyarwo kandi nzagukunda iteka ryose kuko ni wowe wenyine ubikwiriye. Babe, rimwe na rimwe njya mpura n'ibibazo by'ubuzima, nkatangira guhangayika cyane, nkajya hasi nkamera nk'umwana watawe, nkamera nk'umwana utagira mu rugo iwabo.

    ARIKO URUKUNDO UNKUNDA ruramfata rukankura muri uwo mwijima kandi nawe urabizi cyane ko iteka nzahora nkukeneye. Uri isi kuri njye, kandi mbivuze bimvuye ku mutima. Wanyemeje ko gukunda umuntu nta kintu bisaba, kuko sinibaza icyo naba narakoze kugira ngo ubashe kunkunda kugeza aha. Warakoze gusangiza umutima wawe uwanjye, ndagusezeranya kutazawuyobya.

    Ndagusezeranya kuwubera umuyobozi mwiza, nzagukunda iteka kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Byaba vuba cyane kera, ndashaka ko urukundo nkukunda ruva aha rukagera kure, ndashaka ko twitegura no kurera abo tuzakunda, ndashaka abana nzahabwa nawe.

    Mu rukundo, ntabwo iminsi yose iba myiza ariko uko izaba mibi kose, nzakuba iruhande aho uzumva ubabaye nzahaba kandi ibi mvuze nzabihamiriza imbere yawe n'imbere y'Imana yakumpaye ndetse n'imbere y'undi muntu uzifuza kwicara akiga igisobanuro cy'urukundo rwa nyarwo kuko urwacu rwo rukomeye. #OurLoveForever

    Umusoza: Uru rwandiko rwanditswe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu, mu rwego rwo gufasha abakundana ariko bashaka ko urukundo rwabo rugera ku rundi rwego. Niba ufite umukunzi wifuza ko mwazabana umuture uru rwandiko. Ufite ikibazo cyangwa ukeneye ko tugufasha twandikire kuri Email yacu ari yo: [email protected]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108972/urwandiko-rwurukundo-rugenewe-umuntu-ufite-uwo-yihebeye-burundu-uhite-urumutura-umusezeran-108972.html

  • Mu ibanga rikomeye, umuhanzi Igor Mabano yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we, ibirori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzi yasezeranye n'umukobwa bari bamaze igihe bakundana icyakora kubera impamvu zitandukanye ngo umukobwa yasabye Igor Mabano ko bitaba ibintu byo mu itangazamakuru.Ni umuhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.

    Nta makuru menshi azwi ku mukobwa ugiye kurushinga na Igor Mabano.Uyu muhanzi akimara gusezerana n'umukunzi we yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Ntakosa'

    Source : https://yegob.rw/mu-ibanga-rikomeye-umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-kubana-akaramata-numukunzi-we/

  • Bakoze ibirori bishimira gatanya yabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bo mu gihugu cya Uganda yakoze ibirori byo kwishimira ko babashije kubona gatanya nyuma y'imyaka irindwi babana nk'umugabo n'umugore.

    Immaculate Nantango n'umugabo we utatangajwe amazina, bakoze ibisa nk'ibidasanzwe mu bantu batandukanye, bashyira ku mugaragaro ko ari ibintu bibashimishije cyane, mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bari bakoze ikirori bise 'Happily Divorced' ugenekereje bivuga ngo 'Twishimiye Gutandukana'.

    Immaculate Nantango yasangije amafoto ye imbuga nkoranyambaga ari kumwe n'uwahoze ari umugabo we, basangira ifunguro, bakata na Keke (Cake) yanditseho ngo: 'Happily Divorced' aho bashakaga kuvuga 'Twishimiye Gutandukana'. Yasobanuye ko ari ngombwa kuko yagombaga 'kwishimira' umubano we na se w'abana be.

    Ati: 'Uyu munsi, nahisemo kwishimira iherezo ry'ikintu cyavuyemo abahungu babiri beza. Nishimiye ubucuti, kurera hamwe, no gukura. Imyaka irindwi ishize, sinari nzi ko tuzaba turi aha twicaye hamwe dusangira ifunguro twishimira itandukana '. Nantango kandi ashinja uwahoze ari umugabo we guhemuka, yongeraho ko kwemera kubabarira amakosa ye bitari byoroshye.

    Source : https://yegob.rw/bakoze-ibirori-bishimira-gatanya-yabo/

  • Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

    Uyu muhango w’ubukwe bwa Igor Mabano bwo gusezerana imbere y’amategeko, wakurikiranye n’indirimbo ye ‘Nta Kosa’ yahise asohora.

    Igor Mabano akaba atarigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo n’uyu mukobwa bagiye kubana aho amakuru avuga ko bahise kubigira ibanga.

    No gusezerana kwabo imbere y’amategeko kwagizwe ibanga rikomeye.

    Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Inzoka yabujije abantu gutandukanya umugabo n'umugore bari bamatanye batera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umugabo numugore bari bananiwe gutandukana, nyuma yo gutera akabariro ,yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho byagaragaraga ko n'abaje kubaha ubufasha inzoka ya cobra yababuzaga kubegera.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari yaje mu rugo rwumugore ufite umugabo, aho bahise bamatana bari muri icyo gikorwa. Muri videwo ndende y'amasegonda 60, yasangijwe kuri Twitter, abantu bihutira gufata amashusho n'amafoto by'aba bombi bari biyoroshe amashuka batabaza ngo babafashe.

    Igitangaje kurushaho, inzoka ya Cobra yahise iza mu buryo bw'igitangaza iruhande rwaho bari baryamye ndetse itangira gukumira uwari we wese washakaga gutandukanya uyu mugabo n'umugore.

    Gusa ntihamenyekanye igihugu ibi byabereyemo ,ndetse n'aho umugabo w'uyu mugore wamatanye numugabo utari we aho yari yagiye.

    Source : https://yegob.rw/inzoka-yabujije-abantu-gutandukanya-umugabo-numugore-bari-bamatanye-batera-akabariro/

  • Umukobwa wavutse adafite amaboko ,yabengutswe n'umugabo w'ibigango. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Sinikiwe Kademaunga wo muri Zimbabwe, yari yarihebye ko atazabona umuntu bazabana akaramata , ariko ubu yabengutswe n'umugabo mwiza bazabana akaramata.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru , bagiye babona umukobwa , Sinikiwe Kademaunga wavukanye ubumuga butandukanye, aho yavutse yaracitse amaboko, n'amaguru nayo avukana ikibazo gikomeye cyo kuba magufi .

    Uyu mukobwa yatangaje ko agiye kurushinga mu minsi ya vuba. Kademaunga w'imyaka 26, yatangaje inkuru nziza yo kubona umukunzi nk'uko ikinyamakuru Lailasnews kibitangaza, amakuru akomeza avuga ko hashize ibyumweru yerekanye umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wavutse-adafite-amaboko-yabengutswe-numugabo-wibigango/

  • Ntibisanzwe , Umugabo yataye umugore we yasabye kwica umwana babyaranye wavukanye ubumuga buteye ubwoba , ati' Mwohereze kwa Satani aho wamukuye'_ Reba Video #rwanda #RwOT

          

    Umugore witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite ubumuga budasanzwe, yatawe n'umugabo we wamusabye kwica uwo mwana no kumusubiza kwa satani aho yamukuye.

    Uyu mugore n'umugabo we basangiye urukundo rwinshi kugeza yibarutse uyu mwana wihariye, aho umugabo we n'abandi bavuze ko atari umwana ko ahubwo ari igisimba.

    Bajeneza Liberata wabyaye abandi bana mbere, yizeraga ko kuri iyi nshuro nabwo bizagenda neza nka mbere.

    Ntakibazo cyabaye mu gihe cyo gutwita, yagumye mu rugo kugeza igihe cye cyo kubyara ubwo umugabo we yamujyanaga mu bitaro kubyara.

    Ariko, kimwe n'umugabo we, abaganga batunguwe no kubona icyo Bajeneza Liberata yibarutse.

    Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko atari umwana abaye kandi ko atari we wamuteye iyo nda, maze ava mu bitaro yiruka, umugore wari wahahamutse atungurwa nuko umugabo we atigeze agaruka.

    Yagize amahirwe yo kubona Umusamaritani mwiza amujyana iwe aho yasanze abandi bana be ariko umugabo we yari yarazimiye mu kirere.

    Yari afite umutwaro wo kwita ku mwana mushya hamwe n'abandi bana — kugaburira, amafaranga y'ishuri mu zindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

    Ubuzima bwo mu mujyi bwaramugoye cyane adashyigikiwe n'umugabo we, byatumye ahitamo gusubira mu mucyaro we n'uruhinja, asiga abandi bana be inyuma aho bagombaga kwirwanaho no kwikenura mu mujyi kubera ko atashoboraga kwishyura amafaranga yo kwishyura imodoka ibajyana bose.

    Ageze mu cyaro, umuryango we nta kindi wakoze usibye kurira gusa kuko nta buryo bari bafite bwo kumufasha.

    Abantu bamugiriye inama yo kwica uwo mwana, ariko ntashobora gusa kubikora kuko nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yamuzanye mw'isi kandi ntashobora kumwica.

    Buri gihe ahora nta ahwemo kubera ko umwana ahora arira kandi ntazi ikibazo yaba afite cyangwa ikibitera.

    Afrimax yakoze documentaire ivuga kuri Bajeneza Liberata n'umwana we yafunguye konti ya GoFundMe kugira ngo ifashe uyu mugore kuvuza umwana we.

    nyandikira kuri Email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/28/ntibisanzwe-umugabo-yataye-umugore-we-yasabye-kwica-umwana-babyaranye-wavukanye-ubumuga-buteye-ubwoba-ati-mwohereze-kwa-satani-aho-wamukuye_-reba-video/

  • Ubwiza bwe busaza abasore benshi kandi atagira igitsina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Julian Peter, akomeje gusaza abasore kubera uburanga bwe ariko adafite igitsina nk'abandi bakobwa.Uyu yavukanye ikibazo gikomeye nk'uko yabitanzemo ubuhamya. Uyu mukobwa w'imyaka 29, yavutse adafite igitsina na nyababyeyi yatuma abyara. Avuga ko yavukanye indwara idasanzwe yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH).

    N'ubwo nta gitsina agira, aho cyari kuza hari akamenyetso kamufasha gusohora imyanda. Afite imyaka 17, yizeraga ko wenda azabona imihango y'abakobwa iciye muri ako kamenyetso ariko ntabyo yigeze abona. Yagize ati: 'Mfite imyaka 17, nasuye umuganga kugira ngo ansuzume. Sinigeze ngira ibihe byanjye nk'abandi, numvaga wenda nzabona n'imihango ariko byaranze'.

    Mu nkuru ya Nairobiwire, ivuga ko Julian Peter akiri umwana atigeze abiha agaciro kuko yumvaga nakura azagira igitsina nk'abandi. Amaze gukura yatangiye kubona ko bidashoboka. Yagize ati 'Nkiri muto, ntabwo byambabaje cyane kuba nta gitsina, ariko natangiye gukura ngira ipfunwe kubera ko ndi umukobwa mwiza ariko utajya mu mihango nakuranye agahinda'.

    Julian Peter uvuga ko abasore bakunda cyane kumutereta, yatangaje ko yifuzaga ko yabona imihango, atangira kujya yisuzumisha ku baganga batandukanye ngo barebe ko hari icyo bakora ariko birananirana kuko basanze atanagira nyababyeyi yewe afite n'impyiko imwe gusa.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwe-busaza-abasore-benshi-kandi-atagira-igitsina/