Tag: People

  • Urwibutso rw’abasenganye na Ambasaderi Habineza muri EPR – #rwanda #RwOT

    Habineza yamenyakanye cyane muri politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria. Hanze ya politiki yari azwi nk’umugabo ukunda gusabana ndetse wihebeye ibijyanye na siporo n’imyidagaduro.

    Ni bake bari bazi ko uyu mugabo yari umukirisitu ukomeye w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda by’umwihariko Paruwasi ya Kiyovu kuko ari ho yasengeraga.

    Rev. Julie Kandema yavuze ko yamenye Amb. Habineza nk’umukirisitu ukomeye atigeze abona na rimwe yarakaye kandi warangwaga no kugwa neza ndetse no gukunda abantu.

    Yagaragaje ko yashenguwe no kumenya amakuru y’urupfu rw’Umukirisitu wabo wari warageze no ku rwego rwo guhabwa intebe yihariye mu rusengero kubera imirimo ikomeye yari yarakoze n’icyubahiro yahabwaga n’itorero.

    Yavuze ko hari igihe biba ngombwa ko abantu babeshya kugira ngo bavuge ibyiza ku muntu witabye Imana, ariko agaragaza ko ari bake bashobora kuvugwa neza na bose nka Ambasaderi Habineza kandi hatabayemo kubeshya.

    Rev. Kandema yavuze ko Ambasaderi Habineza ari umuntu wakundaga abantu ku buryo n’iyo yaguhoberaga wumvaga nta buryarya burimo.

    Ati “Ni umwe mu bantu twahuraga akampobera wese, nkumva ndanezerewe ni ukuri kw’Imana ntabwo nabona icyo mvuga hari umuntu uguhobera ukumva nta kintu asize inyuma, ukumva aragukunda kandi nawe ukumva uramukunda.”

    Yakomeje avuga ko ashingiye ku buryo Habineza yabagaho adashidikanya ko n’ijuru rizamunezererwa.

    Ati “Uyu muntu yasinziriye yagiye mu rukundo, yagiye mu buryo bwe bw’ubuzima, hari abantu ureba uburyo babaho buri munsi ukavuga uti rwose no mu ijuru baranezerwa kuko ni umuntu utanga umunezero.”

    Bimwe mu byo abantu bakwiye kwigira kuri Ambasaderi Habineza, Rev Kandema yemeza ko harimo n’ikintu cyo kuryoherwa n’ubuzima ndetse no gufasha abandi kumererwa neza.

    Ati “Dukwiye kujya tuza hano atari ukwifatanya gusa ahubwo tuje no kugira icyo tuhigira, amateka ya buri muntu usezeye ubuzima bwa hano ku Isi akwiye kujya agira icyo atwigisha. Uku yatangaga urukundo, akerekana ko ubuzima ari ikintu gikwiye kuturyohera, ari ikintu gikwiye kutunezeza[….] ni ukuri agiye atarazinga umunya. Abantu bari hano tumwigireho, tugire icyo duhindura kandi birashoboka.”

    “Dutangire kuryoherwa n’ubuzima kandi buri gitondo wahura n’umuntu ari mu rugo rwawe aho utuye ari ku bo mukorana ukaba umuntu ubagarurira umenezero. Niba ugeze ku kazi uhuye n’umuntu wagize ijoro ribi, muhe ubuzima, ni uko Joe yabigenzaga. Mu nzira tanga ubuzima, suhuza umuntu ubyishimiye kandi ubikunze. Hagaragara uvugishe umuntu ushaka kukuvugisha kuko ntacyo uhomba ahubwo urunguka.”

    Yavuze ko afite icyizere cy’uko mu muryango wa Habineza hatazaburamo umuntu umusimbura mu ntebe yari yarahawe mu rusengero kuko ari umuryango w’abakirisitu.

    Ati “Uyu ni umuryango w’abantu bakorera Imana cyane, na Joe we ubwe amateka atubwira ko yaba yarakambakambiye mu rusengero, ni ukuvuga ngo iyo ntebe ntihazabura abayicaramo ariko kandi duhumure.”

    Umurambo wa Joseph Habineza wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uvanywe i Nairobi muri Kenya aho yatabarukiye azize uburwayi.

    Nyuma y’imihango yo kumusezeraho yari imaze iminsi iba biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 30 Kanama i Rusororo.

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaranye n’umugore we bafitanye abana bane.

    Abatanze ubuhamya bose bagaragaje ko Ambasaderi Habineza ari umuntu waranzwe no gukunda abantu

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema yavuze ko Amb Habineza yari umukirisitu mwiza kandi wakundaga abantu

    Umuhango wo gusezera kuri Amb Habineza wayobowe n’abakozi b’Imana mu Itorero ry’Aba- Presbytérienne yasengeragamo

    source : https://ift.tt/38qEpdS

  • Papa yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite – Abahungu ba Habineza Joseph #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joseph Habineza
    Joseph Habineza

    Habineza Jean Michel yagize ati “Iteka yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite”.

    Ibyo kandi ngo yabitozaga n’abana be, akababwira ko bagomba kubaha buri wese, uko yaba ameze kose.

    Habineza Joseph ngo yari umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi, ku buryo n’igihe yabaga ari myanya ikomeye y’ubuyobozi, yatambukaga asuhuza bose kugeze k’umukozi ukora isuku, ugasanga abantu bose abafata kimwe. Ikindi ngo yari umuntu witaba numero za telefoni zose, zimuhamagara yaba iz’abayobozi cyangwa se iz’abaturage basanzwe, akabavugisha ku buryo buri wese yumva ari inshuti ye. Ibyo rero ngo ni impano idasanzwe yari afite.

    Jean Michel Habineza avuga ko umubyeyi we yari umuntu wishimira kubaho, akanezerwa kandi cyane (Joie de vivre). Ibyo ngo byaragariraga mu buryo yahoraga aseka kandi cyane mu gihe yabaga ari kumwe n’inshuti ze, ndetse n’ukuntu yaranaga imvugo yo kuvuga ko ‘ibyiza biri imbere’.

    Yagize ati ” Mu 2004, twari mu birori by’isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo. Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n’uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe. Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida!. Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk’Abadipolomate”.

    Habineza Joseph kandi ngo yari umuntu ukunda kurimba, akagaragara neza, ku buryo iyo yaguraga ikote rishya, ngo wasangaga yiyereka imbere y’abana be, ababaza uko bamubona, niba aberewe cyangwa se niba agaragara neza.

    Yari umuntu kandi ngo ukunda Siporo cyane, ku buryo n’iyo yabaga yaraye asohotse akaryama atinze, bitamubuzaga kuzindukira muri Siporo, akajya gukina ‘tennis’, agahora afite umurava mu byo akora.

    Jean Michel asoza avuga ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

    Yagize ati ” Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba Nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko umuntu mwiza cyane”.

    Undi muhungu wa Habineza Joseph witwa Eric Habineza, we yavuze ko yagize igihe kinini cyo kugendana na Papa we, cyane cyane basohotse, bagiye mu byo kwidagadura, akaba ngo yari umuntu uhorana inkuru zisetsa kandi azi kuganira n’urubyiruko cyane.

    Yagize ati “Hari ubwo nabaga numva ntashaka ko ahura n’inshuti zanjye, kuko akenshi zahitaga zimbwira ko andusha kuba ‘umwana mwiza’ ku buryo n’inshuti zanjye nkeya yantwaye! Iyo nabaga ndi kumwe n’inshuti zanjye ahari, yabaga yazanye inkuru zisekeje, yasohoka mukumva nta kindi mwarenzaho uretse kujya kuryama, kuko byabaga bisa n’aho asohokanye ibintu byose”.

    “Yari umuntu uhorana imbaraga, wishima, kandi uhorana ibiganiro bisetsa. Kumva ko yapfuye byaradukomereye, ariko tuzagerageza gukurikiza umurage we, nubwo bigoye cyane kugera ikirenge mu cye”.

    Reba Video y’ubuhamya aba bahungu batanze ku mubyeyi wabo

    source : https://ift.tt/38moywK

  • Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) n’umukunzi we Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Kanama 2021 ari bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu 'Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.

    Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 28 Nyakanga 2021 hari hakwirakwiye inkuru ivuga ko yibarutse ariko biza kurangira ibaye igihuha.

    Uyu mwana w’umuhungu ushobora kuzatera ikirenge mu cya se akawuconga, avutse nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’ikirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine cyo kumwitegura(Baby Shower).

    Ibi ntabwo byaje kubagendekera neza kuba polisi yaje kubafata maze abarimo Kimenyi Yves bafungwa iminsi 5 banacibwa amande kubera ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

    Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

    Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

    Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.

    Ati “ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo ‘Yego’.”

    Yakomeje agira ati”ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo.”

    Kuva icyo gihe abantu bategereje ubukwe bwabo ariko ntibwaba ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

    Byaje kugera aho amakuru atangira kugenda ahwihwiswa ko Muyango yasamye inda ya Kimenyi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Muyango yasohoye ifoto ye imugaragaza akuriwe yenda kubyara.

    Kimenyi Yves na Muyango bibarutse imfura yabo

    Muri Nyakanga nibwo yagaragaje ko atwite

    Muyango abinyujije kuri Snapchat yahamije aya makuru ko yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-muyango-claudine-na-kimenyi-yves-bibarutse-imfura-yabo

  • Icyo Kalisa Kasse yatangaje nyuma yo kubikwa ko yapfuye kandi ari muzima #rwanda #RwOT

    Kasereka Mutaki Jean Baptiste wamamaye nka Kalisa Kasse wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’, yamaganye amakuru y’uko yavuzwe yapfuye avuga ko akomeye ari mu mujyi wa Goma muri DR Congo.

    Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports, mu cyumweru gishize tariki ya 25 Kanama nibwo haje inkuru ivuga ko yitabye Imana.

    Ni inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko yaguye mu mujyi wa Goma nyuma y’igihe kinini arwaye.

    Uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga, hakaba hasohotse amashusho amugaragaza avuga ko ari muzima kandi akomeye.

    Ati 'banyarwanda bavandimwe banjye, ni Kasereka Mutaki Jean Baptiste, Kalisa Kasse, hari abantu bavuze ko njye napfuye, ndi muzima, ndakomeye, ndi hano mu mujyi wa Goma.'

    Kalisa Kase amakuru avuga ko ubuzima abayemo ari ubuzima bubi cyane, atakabaye ari bwo abayemo nk’umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu, akagera ku rwego rwo gutunga amafaranga menshi.

    Kalisa Kase Former Rayon Sport Midfielder pronounced dead by some Sports media Journalists..In his own words denouncing his dead! pic.twitter.com/Em4JqM0B8O

    — Jimmy mulisa (@jimbomulisa) August 29, 2021

    Yahakanye ko yitabye Imana, gusa ubuzima abayemo si bwiza

    Kalisa Kasse(nimero 10) ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe ubwo bakinaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kalisa-kasse-yatangaje-nyuma-yo-kubikwa-ko-yapfuye-kandi-ari-muzima

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 371 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bahitanwe na Covid-19 uyu munsi ari 5 barimo abagore 3 n'abagabo 2 bagejeje umubare w'abamaze gupfa ku 1,079.

    Uyu munsi kandi,habonetse abarwayi bashya 371 b'icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 86,613 barimo abagera ku 75,000 bamaze gukira n'abasaga 10,300 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu munsi umurwayi umwe ni we wasezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 10 mu gihe mu bakirwaye 44 ari bo barembye.

    Guverinoma y'u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-371-barayandura

  • Ibyo Ndimbati yabwiwe nyuma yo kugaragaza ko agiye kubyarana na Bijoux. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yabwiwe amagambo atandukanye n'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto agaragaza ko yiteguye umwana agiye kubyarana na Bijoux wo muri Bamenya.

    Ni ifoto yashyize kuri Instagram bigaragara ko ari filime bitegura gukinana.Kuri iyi foto yagaragaye nk'umugabo urimo kwita ku mugore we utwite,maze yandikaho ati' twiteguye umwana wacu vuba,ariko manaaaa'

    Mu batanze ibitekerezo babonye iyi foto, hari uwavuze ati' ariko iki kigabo ubu kiba kiri mu biki?'

    Undi yagize ati:' Bijoux yabaye nka voka yo mu isoko ,buri wese abasha kumukozaho intoki.'

    Undi yamubajije uko umugore we abibona ati' ahubwo hagiye gushya,uhubwo se buriya umugore wawe uzamukira ra?''

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ndimbati-yabwiwe-nyuma-yo-kugaragaza-ko-agiye-kubyarana-na-bijoux/

  • Umunyarwanda utwara imodoka adafite amaboko aratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Emmanuel ni umuhanga cyane ,aho ashobora gutwara imodoka nyamara nta maboko agira.

    Emmanuel ufite abana bane avuga ko umugore we yamutaye,bikamugora kubitaho ,aho ari we wafashe inshingano zo kurera abo bana.Emmanuel aganira na Afrimax Tv yavuze ko yamenye ubwenge asanga afite ubu bumuga ,nyuma yaje gutangira ishuri.Ariko akagorwa no kwandika kuko byamusabaga kwandikisha amano.

    Emmanuel avuga ko yaje gukomeza amashuri ye kugeza ubwo yagiye kwiga mu Butaliyani ariko anivuza.

    Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 40,avuga ko abana be aribo bamwitaho bakamwambika ,bakamutamika, gusa na we hari ibyo abasha gukora,imirimo benshi bakoresha amaboko we ayikoresha ibirenge.Ashobora gutwara imodoka, kwandikisha amano, n'indi mirimo itandukanye.

    Emmanuel afite abana bane

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-utwara-imodoka-adafite-amaboko-aratangaje/

  • Imitoma umuhanzi Igor Mabano yateye umukobwa bagiye kurushingana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 nibwo umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga. Uyu muhanzi yari agaragiwe n'ibyamamare nyarwanda barimo Producer Ishimwe Clement.

    Kuri iki Cyumweru, Igor Mabano yifashishije urukura rwe rwa Instagram yatomoye umukunzi we avuga ko yari yaramutegereje igihe kitari gito ndetse ko atsinze icyumutwe.

    Yagize ati:'Mbonye umwamikazi nakunze ndatsinze negukanye umuringa,Ni igihe kitari gito nkutegereje.Nyamibwa yanjye none wamunsi narotaga urageze.Mbonye urubavu rwanjye nari narabuze.Ubu nduzuye ndanyuzwe,Ntazindi mpaka.Maze rero Rukundo nkuhaye ubuzima Bwose nsigaje.'

    Source : https://yegob.rw/imitoma-umuhanzi-igor-mabano-yateye-umukobwa-bagiye-kurushingana/

  • Agahinda ka Jacqueline udafite amaboko wishuye abasore ngo bamutere inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Jacqueline watemwe n'abicanyi amaboko nyuma yo guhitana ababyeyi be n'abandi bavandimwe, ubumuga bamusigiye bwatumye abengwa n'abasore, abaho ntawe umubaza akazina ahitamo kwishyura amafaranga umugabo umutera inda.

    Uyu mubyeyi aganira na Afrimax English kuri Youtube yagarutse ku gahinda aterwa no kuba afite ubumuga bwo kutagira amaboko yatewe n'abagizi ba nabi.

    Ngo abicanyi bamugezeho bamutemye amaboko yose, bamukuramo ijisho, baramukubita bamusiga ari intere, ari hafi gushiramo umwuka. Ngo nyuma yaho, haje uwitwa Grace maze amujyana kwa muganga. Nyuma yo gutangira gukira, ngo Grace niwe wakomeje kumwitaho, cyakora nawe akagerageza kwikorera byose kuko rimwe na rimwe Grace yabaga adahari kandi n'ababyeyi barabishe ndetse n'abavandimwe be! Ibi ngo byatumye abaho mu buzima bubi nta mubyeyi, mbese arahangayika bikomeye.

    Aho amariye gukura, ngo ntiyagize amahirwe yo kubona abasore bamutereta cyangwa byibuza ngo banamubaze akazina! Ibi byatumye abona agiye gusaza atabyaye, maze ahitamo gushaka umugabo amwishyura amafaranga, ngo amutere inda kuko abasore yabonaga baramubenze kubera ubumuga bwo kutagira amaboko.

    Jacqueline avuga ko byose yabitewe nuko yifuzaga byibura kugira uwo yakwita uwo mu muryango we, bituma afata umwanzuro wo gushaka uburyo yabyara akagira n'uwo yakwita umugabo.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-jacqueline-udafite-amaboko-wishuye-abasore-ngo-bamutere-inda/