Tag: People

  • Urukundo ruraryoshye hagati ya Bahati Grace n'umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bikomeje kuba byose mu gihe ibirori by'ubukwe bwa Miss Grace Bahati n'umukunzi we biteganijwe kubera muri Leta ya lowa biri gukozwaho imitwe y'intoki.

    Mu cyumweru gishize nibwo Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yatangaje ko yambitswe y'urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.

    Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y'uyu muhango yishimiye, mbere y'uko ubukwe bwe buba tariki ya 4 Nzeri 2021.

    Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y'uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k'ubukumi(Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/urukundo-ruraryoshye-hagati-ya-bahati-grace-n-umukunzi-we-bagiye-kurushinga

  • Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na se w'ukuri nyuma y'imyaka 28 yose #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Niyonsaba Bienvenue usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC, ku myaka 28 y'amavuko yabonanye na se w'ukuri mu gihe uwo yari azi ko ari se nyakuri yapfuye muri 2003 akanamushyingura.

    Ikinyamakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kivuga ko byose byatangiye ubwo Niyonsaba Bienvenue wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanzwe na nyina umubyara ajya kurerwa na nyirakuru.

    Uko yakuraga yifuje kumenya ababyeyi be bituma Nyirakuru amuha uburenganzira bwo kujya ajya gusura nyina n'uwo yitaga se [umugabo wa nyina] mu bihe by'ibiruhuko bari batuye i Rubavu.

    Nubwo ngo yasuraga bariya babyeyi be [nyina n'umugabo we],aba ngo ntacyo bamufashije mu bijyanye no kwiga ahubwo ngo byose byakorwaga na nyirakuru.

    Gusa ngo muri 2003 baje kugira ibyago uwo yari azi ko ari se [umugabo wa nyina] yitaba Imana ndetse Bienvenue ajya kumushyingura azi ko ashyinguye se umubyara mu maraso ubundi bakomeza ubuzima.

    Yize amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza arayarangiza ubundi akomeza gukina umukino wa Basketball nk'uwabigize umwuga ubu akaba akinira Patriots BBC ari na yo kipe ikomeye mu Rwanda.

    Ngo mu minsi ishize ni bwo umwe mu nshuti ze bakinanye Basketball yamuhamagaye kuri telephone amubwira ko amufitiye inkuru ishyushye ariko ko baza kuzitirwa n'ibihe bya Guma mu Rugo byariho icyo gihe.

    Byatumye ayo makuru ayamubwirira kuri telephone ko hari umugabo umaze iminsi avuga ko ari se kandi ko yifuza ko babonana.

    Bienvenue avuga ko aya makuru yamubabaje ndetse akuka inabi iyo nshuti ye agira ati 'Nawe unzi koko, urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyunguye muri 2003.'

    Gusa ngo ayo makuru ntiyari kuyumva ngo yicare aterere agati mu ryinyo ahubwo yongeye kubaza iyo nshuti ye amazina y'uwo mugabo uvuga ko ari Se, arayamubwira.

    Ngo yahise ayabaza nyina ati 'Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi ?' Undi ngo yahise aba nk'uwikanze amubaza uwayamubwiye, amusubiza agira ati 'Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira, uramuzi ?' Umubyeyi we ngo yahise agwa mu kantu amubwira ko amuzi ndetse ahita amuhishurira ko ari se wo mu maraso.

    Binvenue yahise agwa mu kantu bibanza kumubabaza kuba uwo mubyeyi we yaratuje mu gihe cy'iyi myaka yose ariko nyuma ngo yaje gucururuka ndetse ngo ubu yamaze kumubabarira ndetse bamaze no guhura.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonsaba-bienvenue-wa-patriots-bbc-yahuye-na-se-w-ukuri-nyuma-y-imyaka-28-yose

  • Moses washinze Moshions yambika abakomeye agiye kubana n’umusore mugenzi we nk’abashakanye #rwanda #RwOT

    Uyu musore wakunze kuvugwaho ko ashobora kuba akundana n’abo bafite ibitsina bimwe ariko ntibijye hanze cyane, yanyujije ubutumwa kuri Instagram avuga ko yemereye undi musore mugenzi we ko bazabana nk’abashakanye.

    Agiye kubana na Cedric Mizero na we uzwi mu ruganda rw’imideri mu Rwanda wanegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Mu butumwa yanyujije kuri status ya Instagram, Moses yanditse ubutumwa agira ati 'Navuze Yego. Ngiye gushyingiranwa na Cedric kuko yamaze guteganyiriza iza bukuru zacu.'

    Cedric Mizero na we wahise ashimangira iby’uru rushako rwabo rutegerejwe, yashyize kuri status ko hari itariki ntegura y’ibirori by’urushako rwabo ibizwi nka Save the Date.

    Mu ruganda rw’imideri hakunze kuvugwamo ubutinganyi ariko bamwe mu barurimo bo bakabitera utwatsi mu gihe habaga hari ubatunze agatoki.

    Uko imyaka igenda ishira, bamwe mu bakundana n’abo bafite ibitsina bimwe, bagenda batura imiterere yabo aho bavuga ko ari ko bisanze atari amahitamo yabo.

    Urugero ni nk’inkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, yatambutsemo n’amashusho ya bamwe mu bateye kuriya, bavuga bashiza amanga ko bakundana n’abo bahuje ibitsina mu gihe mu minsi yashize nta n’uwatinyukaga kubyatura ngo abivuge mu kinyamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Moses-washinze-Moshions-yambika-abakomeye-agiye-kubana-n-umusore-mugenzi-we-nk-abashakanye

  • Sandra wamamaye muri filme nyarwanda yashyinguwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wamamaye mu Rwanda, Umumararungu Sandra yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 31 Kanama 2021.

    Uyu mukobwa wasaga n'uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, yitabye Imana kuwa 24 Kanama 2021 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 nibwo uyu mukobwa yasezeweho bwa nyuma anakorerwa amasengesho mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Source : https://yegob.rw/sandra-wamamaye-muri-filme-nyarwanda-yashyinguwe/

  • Wa mugore wahagaritse ubukwe i Kigali avuze byinshi bitari bizwi(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru gishize nibwo byabaye nkibitangaza ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakazwaga amashusho yumugore washatse guhagarika ubukwe i Kigali nyuma yo gushinja umugabo be ko babyaranye abana batanu akabata.Bamwe baketse ko ari ikinamico cyangwa filime ariko ni ukuri dore ko uyu mubyeyi na we akomeza kubihamya.

    Mu kiganiro yagiranye na Igihe bakanagishyira kuri Youtube Uyu mugore yatangaje ko yagiye guhagarika ubukwe atagamije gusezerana n'uyu mugabo babyaranye abana batanu, ahubwo ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu babyaranye akanamugaragariza uko azajya abaha indezo.

    Uyu mudamu witwa Dukuzumuremyi yavuze ko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w'imfura.

    Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y'amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n'ubukwe.Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y'uko umugabo ahinduriwe imirimo.

    Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z'icyumweru.

    Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b'impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

    Nyuma y'imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y'izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n'uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n'umwuka mubi uri mu rugo iwe.

    Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, Dukuzumuremyi yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK.

    Muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n'indi nkumi.

    Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n'indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

    Ati 'Namenye ko arwajwe n'indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.'

    Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

    Uyu mugore wari ukimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura.

    Nyuma yo kwirukanwa mu nzu, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

    Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n'inkuba asanze yarabeshywe n'umugabo kuko iwabo atahamusanze. Ngo yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya.

    Aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mugore bamusaba kujya iwabo.Aho gutaha, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca inshuro.Dukuzumuremyi avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y'uko uwari umugabo we agiye gusezerana n'indi nkumi, ndetse n'imihango yo gusezerana imbere y'Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye.

    Dukuzumuremyi avuga ko yahisemo kujya kwitambika ubu bukwe kuko atari afite andi mahitamo.

    Ati 'Mbere y'uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n'ubuzima bwa buri munsi.'

    Ikindi cyatumye ajya kwitambika ubu bukwe ni uko yifuzaga ko abana be bari kwa Sebukwe yakongera akabahabwa akabirerera..

    Ati 'Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n'abandi.'

    Ubwo yageragezaga kuburizamo ubu bukwe, yagiranye ibiganiro byimbitse n'umupasiteri wari ugiye gusezeranya uwahoze ari umugabo we, nyuma yo kumva impande zombi iri sezerano ryarahagaritswe.

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-wahagaritse-ubukwe-i-kigali-avuze-byinshi-bitari-bizwivideo/

  • Agace Miss Bahati yateretaniyemo n'umukunzi we niho bagiye gukorera ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahati Grace yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, kuri ubu aritegura kurushinga mu mpera z'iki cyumweru na Pacifique Murekezi bamaranye imyaka itatu mu munyenga w'urukundo. Aho aba bombi bateretaniye bwa mbere ninaho bagiye gukorera ibirori by'ubukwe bwabo.

    Amakuru avuga ko ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021 bukazabera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibirori by'ubu bukwe bizabera ahitwa 'Double tree by Hilton' aha akaba ariho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere akaba ari naho bafuje gukorera ubukwe.

    N'ubukwe byitezwe ko buzatahwa na benshi mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda batuye muri Amerika, The Ben na Meddy nibo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

    Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ugiye kurushinga na Miss Bahati Grace, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, yanakiniye ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore yari asanzwe atuye muri Canada naho Bahati Grace atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora ngo aho bazatura bazahahitamo bitewe naho bazaba bafite akazi keza bombi.

    Uko aba bombi bateretaniye bwa mbere aha bagiye gukorera ubukwe:

    Hari tariki 1 Nzeri 2018 ubwo Miss Bahati na Murekezi bahuriraga bwa mbere muri Washington DC mu birori byo kumurika imideli. Nk'uko babyitangarije, kuri uyu munsi barinze bataha batavuganye cyane.

    Bukeye bwaho nibwo bahuriye mu rugo rw'inshuti yabo bombi bagiye gusangira amafunguro ya nijoro, ibiganiro bihera ubwo.

    Mu gitondo Bahati Grace yabyukiye ku butumwa bugufi buvuye kuri Murekezi wamwoherereje ifoto baraye bafatanye.

    Icyo gihe nibwo batangiye kubona ko hari byinshi bagiye bahuza, batangira kujya bavugana kuva ubwo.

    Nyuma y'ukwezi bavugana cyane kuri telefone, Murekezi yatangiye kujya akora ingendo Canada-Amerika agiye gusura Miss Bahati birangira urukundo rwabo rutangiye gushinga imizi. Ubwo Murekezi yatangiraga izi ngendo nibwo baje guhurira aha bagiye gukorera ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/agace-miss-bahati-yateretaniyemo-numukunzi-we-niho-bagiye-gukorera-ubukwe/

  • Wa mukobwa ubyibushye cyane yeretse urukundo rurenze Grand P nyuma yo kwiyunga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umunyamideli ukomeye muri Cote d'Ivoire yatandukanye n'umuhanzi Grand P bakundana gusa nyuma yiminsi mike uyu muhanzi yongeye kuvuga ko basubiranye,kuri ubu yagaragaye amwicayeho abyinisha ikibuno cye nk'ikimenyetso cy'uko urukundo rwabo rukomeje kubaryohera.

    Mu cyumweru gishize, umuhanzi wo muri Gineya Grand P yatangaje kuri Instagram ko we n'umuririmbyi akaba umunyamideli Eudoxie Yao biyunze .

    Yasangije kandi amashusho abagaragaza bombi baryohewe n'urukundo ku kibuga cy'indege maze agira ati: 'Ubwiyunge hagati yanjye na madamu. Amateka ye numuyobozi wanjye ntabwo arukuri nyuma yo kugenzura ubu ndacecetse. Madamu ndagukunda cyane' 

    Mu masaha make ashize, Eudoxie Yao na Grand p bagaragaye babyinana uyu mukobwa azunguza ikibuno imbere ya Grand P . Aya mashusho bayashyize kuri instagram maze bandikaho ngo: 'Ni urukundo'.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ubyibushye-cyane-yeretse-urukundo-rurenze-grand-p-nyuma-yo-kwiyunga/

  • Amafoto ushobora kuba utarabonye y'ubukwe bwa Gatera wa RBA. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

    Ubukwe bw'uyu munyamakuru bwabereye mu Ntara y'Amagepfo akarere ka Nyanza kuri iki cy'umweru tariki ya 29 Kanama mu rusegero rwa Evangelical Restoration Church Nyanza, aho bwabanjirijwe n'imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Busitani bwa Dayenu Hotel i Nyanza.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ushobora-kuba-utarabonye-yubukwe-bwa-gatera-wa-rba/

  • Amaze igihe kirekire ashyinguye utari we! Bi… – #rwanda #RwOT

    Ibyabaye kuri Niyonsaba Bienvenue biragoye kubyiyumvisha ariko byabayeho, ahura na se umubyara wa nyawe nyuma y'imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari we Se. Byagenze gute kugira ngo bibeho? Byatewe n'iki? Ese yabyakiriye ate guhura na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28?

    Niyonsaba Bienvenue w'imyaka 28 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga, ariko akaba yaramenye ubwenge aba mu Rwanda arerwa na Nyirakuru.

    Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Max TV, yavuze ko gukurira kwa Nyirakuru byatumye uyu musore yibaza cyane impamvu atabana n'ababyeyi be nk’uko yabibonaga ku rungano rwe, bituma agira amatsiko menshi yo kumenya imvo n'imvano ya byose.

    Bienvenue yize amashuri abanza n'ayisumbuye abana na Nyirakuru, ariko mu biruhuko akajya gusura Nyina n'uwo yari azi nka Se babaga mu karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi avuga ko n’ubwo uwabanaga na Nyina yari azi ko ari Se ariko ngo yabonaga harimo akantu katagendaga neza kuko iyo yageraga muri urwo rugo atishimirwaga cyane nk'umwana uri mu babyeyi be, gusa ibyo ntabyiteho cyane.

    Nta kintu na kimwe Nyina n'uwo yitaga Se bigeze bafasha uyu mukinnyi mu myigire ye kuko byose yabishakirwaga na Nyirakuru ndetse na ba Nyirarume.

    Mu 2003 uwo Bienvenue yitaga Se yitabye Imana ndetse anamushyingura mu cyubahiro, azi ko ashyinguye umubyeyi we wamubyaye.

    Nyuma y'ibyo byago Bienvenue yagize afite imyaka 10 y'amavuko, byamusabye gukomera no gushyira umutima ku masomo kugira ngo ategure ejo hazaza. Yarize amashuri abanza arayarangiza, n'ayisumbuye arayasoza ndetse na Kaminuza arayiga arayirangiza, abona akazi ndetse akomeza gukina umukino wa Basketball yakuze akunda, aho ubu akina mu ikipe ya Patriots BBC.

    Intandaro yo kugira ngo Bienvenue ahure na se umubyara, byatangiriye ku nshuti ye bakinanye Basketball igihe kirekire ndetse akaba yari n'uwo mu muryango wo kwa Se, wamuhamagaye kuri telephone ngendanwa akamubwira ko amufitiye ubutumwa bwihutirwa kandi ko akeneye ko babonana bakaganira.

    Kubera ibihe bya guma mu rugo byari biriho ntabwo byoroheye Bienvenue guhura n'inshuti ye kugira ngo imugezeho ubutumwa yari imufitiye, gusa bakoresheje telephone ngendanwa. Iyo nshuti ye yaramubwiye iti “Hashize igihe hari umugabo uvuga ko ari So ukaba umwana we yifuza ko mwabonana”.

    Bienvenue byaramutunguye cyane kuko yari azi ko Se wamwibarutse yamushyinguye mu 2003, ndetse ahindukira iyo nshuti ye arayibwira ati 'Nawe unzi neza koko urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyinguye mu 2003'?

    Uyu mukinnyi byamushyize mu rujijo ndetse bimutera kwibaza byinshi, ariko kuko iyo nshuti ye yari yamubwiye amazina y'uwo mugabo uvuga ko ari se, yafashe telephone ahamagara Nyina aramubaza ati 'Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi'? Nyina yahise yikanga, aramubaza ati “Ese ni nde wamukubwiye?” Bienvenue yaramusubije ati “Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira uramuzi?” Nyina aramusubiza ati “Yego ndamuzi”, undi aramubaza ati “Dupfana iki?” Nyina aramubwira ati ni “Papa wawe”.

    Ntabwo byoroheye Bienvenue kubyakira kuko yabaye nk’utaye ubwenge ndetse abura imbaraga, ababazwa no kuba yarahishwe umubyeyi we imyaka 28 yose, yari azi ko uwo yashyinguye ari Se, ariko na none ashimishwa no kuba amenye umubyeyi we.

    Nyuma Bienvenue yahuye na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28, ntabwo byari byoroshye kuko umwana yashinjaga Se kudakora inshingano z'umubyeyi kuko imyaka 28 yose atigeze amushakisha, gusa Se yamubwiye ko yamushakishije igihe cyose ariko yari yaramubuze, ndetse rimwe na rimwe agacibwa intege no kuba ibyo ari gukora bishobora guteza ibibazo.

    Bienvenue yumvise umubyeyi ndetse aranamubabarira, ubu ari mu byishimo byo kumenya umubyeyi we ndetse akaba afite umugambi wo kuzahuza Se na Nyina baherukana mu myaka 28 ishize, ndetse akanahuza abavandimwe be bose bakaganira, bagahuza urugwiro.

    Bienvenue agira inama ababyeyi kureka amakosa bakunze gukora yo guhisha abana ababyeyi babo bakababeshya kuko bigira ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo.

    Niyonsaba Bienvenue ukinira Patriots BBC yari amaze igihe afite imvune gusa yatangaje ko yamaze gukira ndetse yanatangiye gukora imyitozo vuba aza kugaruka mu kibuga agafasha byinshi ikipe akinira.

    Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na Se umubyara nyuma y’imyaka 28

    Bienvenue amaze imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari Se

    Bienvenue (uri hagati) ubu akinira Patriots BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109071/amaze-igihe-kirekire-ashyinguye-utari-we-bienvenue-ukinira-patriots-bbc-yahuye-na-se-wa-ny-109071.html

  • Miss Nishimwe Naomie ari mugahinda gakomeye ko kubura Sekuru we #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize, Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, atangaje urupfu rwa Sekuru, agaragaza amwifuriza iruhuko ridashira mu butumwa bw'ifoto.

    Ifoto Miss Naomie yifashishije yifuriza iruhuko ridashira sogokuru we

    Nishimwe Naomie yagize ati: 'Uruhukire mu mahoro sogoku' , anagaragaza ko ababajwe no kuba abuze umuntu yakundandaga muri 'emoji' yongeyeho.

    Mu minsi ishize, Naomie yari 'yapostinze' agaragaza ko yishimiye cyane ubukwe bwa sekuru nawe wari wasezeranye imbere y'Imana.Kugeza ubu amakuru arambuye ntaramenyekana neza ku bijyanye n'urupfu rw'uyu mubyeyi.
    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije umuryango n'inshuti.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-ari-mugahinda-gakomeye-ko-kubura-sekuru-we