Tag: People

  • Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa mu birori byabereye muri Amerika.

    Ni ibirori byaraye bibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu aho Murekezi Pacifique yabwiye umuryango we kumuherekeza kujya gusaba Bahati Grace.

    Ni ibirori byabanjirije indi mihango y’ubukwe nko gusezerana imbere y’Imana biri bube kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021.

    Murekezi Olivier wakanyujijeho muri Volleyball akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique yari yagiye gushyigikira umuvandimwe we.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe na ba Nyampinga b’u Rwanda batandukanye nka; Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Aurore Kayibanda.

    Ibindi byamamare byari byitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa, harimo umunyamakuru Ally Soudy na MC Nzi.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buza kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

    Bahati Grace yasabwe aranakwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-bahati-grace-yasabwe-aranakobwa

  • Ibyo umukunzi wa Miss Grace Bahati yavuze ku mwana we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Nyampinga w'u Rwanda 2009, Grace Bahati bwamaze gutangira aho imihango yo gusaba no gukwa yamaze kurangira. Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo Miss Kayibanda Aurore (2012), Iradukunda Elsa (2017), Nimwiza Meghan(2019), Cedru, Murenzi Kamatari n'abandi.

    Murekezi Pacifique yakomoje ku mfura y'umukunzi we bagiye kurushinga nyuma y'urukundo rumaze iminsi itari micye, avuga ko amukunda cyane. Uyu mwana yitwa Ethan, afite imyaka 9, yavutse mu mwaka wa 2012 mu rukundo rwa Grace na K8 Kavuyo nyuma baza gutandukana.

    Murekezi yagize ati: 'Umuntu uzi Ethan arabizi ko mukunda murinda kandi nicyo kintu cy'ingenzi naha Henry.' Henry n'abandi yagarutseho ni abo ku ruhande rw'umuryango wa Miss Grace Bahati.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umukunzi-wa-miss-grace-bahati-yavuze-ku-mwana-we/

  • “Nakwishimira kubona umuhanda witwa Paul Kaga… – #rwanda #RwOT

    Biramenyerewe cyane ko ahantu runaka, ku mihanda ndetse no mu ma karitsiye  harangwa n'imibare runaka nyamara umuhanzi akaba n'umunyamakuru Auncle Austin we asanga iyo mibare ikwiye gusimbuzwa abantu bafite byinshi bagejeje kuri sosiyete.

    Mu butumwa Uncle Austin yanyujije kuri konti ye ya instagram yabwiye umujyi wa Kigali ko yakwifuza kubona imihanda yitiriwe abantu bafite ibyo bagejeje kuri sosiyete bikabafasha mu buryo butandukanye.

    Yagize ati''Aho kugira ngo duhe imihanda imibare, twagira imihanda muri Kigali yitiriwe abantu bakoze ibihagije ku bwa sosiyete yacu. City of Kigali mubitekerezeho, nakwifuje kubona umuhanda witwa Paul Kagame, cyangwa uwitwa Jay Polly.''

    Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo by'abakunzi ba Uncle Austin batandukanye bagiye bamushimira ku bw'igitekerezo cyiza abagejejeho ndetse bamwe banamubwira ko bari bari kubitekerezaho ari nako banamwunganira mu bitekerezo. Uwitwa Jeff Educator yagize ati: ''Cyangwa tuzashake ahantu tuhamwitirire, icya mbere ni uko itangangazamakuru ribyamamaza. Ko tuvuga kwa Gakire, kwa Nayinzira ,…”

    Uncle Austin yasabye Umujyi wa Kigali ko aho gushyira ku mihanda imibare wajya uhashyira amazina y’abanyabigwi

    Ni abantu b'ingeri zitandukanye ndetse n'abafite aho bahuriye n'imyidagaduro yo mu Rwanda bashyigikiye icyo cyifuzo cy'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin bamubwira ko rwose igihe kigeze kugira ngo bibe.

    REBA HANO INDIRIMBO DUPFA IKI YA UNCLE AUSTIN AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109163/nakwishimira-kubona-umuhanda-witwa-paul-kagame-nuwitwa-jay-polly-uncle-austin-abwira-umujy-109163.html

  • Umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda yagaragaye ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we i Dubai (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa 'RTV Sunday Live' we n'umugabo we John Muhereza bari mu kwezi kwa buki mu mujyi wa Dubai.

    Uyu munyamakuru ubifatanya n'ubuhanzi yamwambitse impeta tariki 06/12/2020 na, John Muhereza nawe w'umunyamakuru ku mateleviziyo akomeye mu gihugu cya Kenya ariko akorera aba mu Rwanda.

    Taliki ya 26 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi basezeranye imbere y'amategeko, bibera mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

    Ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 21 Kanama 2021 bubera i Kanombe ahazwi nko kuri Password Garden hafi n'ibitaro bya Gisirikare.

    Nyuma y'ubukwe bahise berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu kwezi kwa buki mu mujyi wa Dubai.

    John Muhereza ni umunyamakuru ubifatanya n'umwuga wo gufotora, gutunganya amashusho (Video), gutunganya ibiganiro byo kuri Televiziyo.

    Juliet Tumusiime ni umunyamakuru ubirambyemo dore ko mbere yo gukora kuri Televiziyo Rwanda, yabanje gukora kuri Royal Tv.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-televiziyo-yu-rwanda-yagaragaye-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-i-dubai-amafoto/

  • Umuhanzi Theo Bose Babireba yahishuye uko yateye abakobwa bose 4 inda ,n'ubryo yirukanwe muri ADPER #rwanda #RwOT

    Mu mwaka 2018, uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza ,yagiyeavugwaho ubusambanyi ,ubusinzi byaje gutuma anahagarikwa mw'itorero rya ADPR mu gihe kingana n'umwaka.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yahishuye byose agira ati'Itorero nabarizwangamo rya ADEPR ryarampagaritse bitewe n'ubryo nitwaraga , banshinjaga ubusambanyi n'ubusinzi ndetse no gukorana indirimbo n'abapagani , barampagaritse igihe kingana n'umwaka '

    Akomeza agira ati ' Njyewe abana nemeye mu itorero ni abana bane nateye inda abana 4, hanyuma abo ba nyina baje hano ni 2 hari bataje babiri kuko ni bane.

    Hari n'abandi bajya bavuga ngo hari abandi nabyaye bari mu bindi bihugu,ariko siko byari bimeze , ntawe ,banvuga ibihugu nsanzwe njyamo ,watera inda mu mahanga usubiyemo banagufunga'.

    Ubwo yahagarikwaga yarasabwe gusaba imbabazi abantu bose yahemukiye ndetse n'indi rya ADPER kandi avuga ko yabikoze ahereye no ku mugore we bafitanye abana barindwi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-theo-bose-babireba-yahishuye-uko-yateye-abakobwa-bose-4-inda-n-ubryo

  • Yarambwiye ngo ngiye gutaha – Aline wagaragye mu ndirimbo za Jay Polly yavuze ibyo bavuganye bwa nyuma, amafaranga yishyuwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umutoni Aline uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo, cyane mu za Jay Polly, yavuze ko ari mu bantu bavuganye na Jay Poolly bwa nyuma amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Aline wanabaye umujyanama w’umuhanzi P Fla, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kuwa Mbere w’iki cyumweru yavuganye na Jay Polly bamaze imyaka 10 baziranye ariko atari azi ko ari bwo bwa nyuma bavuganye kuko yatunguwe no kubyuka ku wa Kane yakirizwa inkuru y’uko yaraye apfuye ku wa Gatatu.

    Jay Polly ngo bavuganaga yifitiye icyizere amubwira ko bigiye gutungana agataha, gusa ngo ntabwo yari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Ati 'Narabyutse nsanga bambuze ariko sinamenya uwo ari we, bongera kumpamagara numva ni Joshua, arambwira ngo ngiye kuza ibyange ndabona bigeye kugera ku musozo ariko sinari nziko agiye kuza muri buno buryo, yumvaga ko agomba gutaha kuko iminsi 30 yari yararangiye, hanyuma koko yatashye.'

    'Urumva yavugaga ko ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, we yumvaga ko arengana wenda kuko yanavuze ko urumogi atari urwe ari urwo bazanye iwe, ko urwo bamusanzemo ari urwa kera, ariko na none ubutabera nicyo bumaze bugomba kubanza gutohoza neza niba ari byo cyangwa atari byo, tuganira bisanzwe ambwira ngo ava muri siporo akanywa icyayi, ubuzima bugakomeza.'

    Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko kuva Jay Polly yafungwa muri Mata 2021 atigeze agira amahirwe yo kumusura bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, inshuro zose yagerageje byaranze.

    Kimwe mu bintu atazibagirwa kuri uyu muraperi ni uko akibyara imfura ye y’umukobwa, yigeze kumwoherereza amafaranga ibihumbi 35 ngo agure amata.

    Ati 'ndibuka nkibyara umukobwa wanjye w’imfura ndi kwa Nyirinkwaya, mvuye mu cyumba nabyariyemo, yanyoherereje ibihumbi 35 ngo ugure amata.'

    Ikindi ni uko yakundaga kumubwira ko bagomba gukora kugira ngo abana babo bazabeho neza.

    Ibyo kuba barakundanye yavuze ko ntabayeho uretse kuba bari inshuti magara ariko batigeze bakundanaho na rimwe.

    Yakomeje avuga ko Jay Polly abantu bamuzi nk’umunyakosa atari byo ahubwo we yakundaga kugira umwaku.

    Ati 'Hari ukuntu Jay Polly yari ameze bitandukanye n’uko abantu bamufata, yego ushobora kugira umwana uhora agwa mu makosa atari uko yakunaniye ariko kubera amahirwe make agahora mu makosa bitamuturutseho ahubwo ari nk’umwaku, ku bantu bamuzi bazi ko atandukanye n’ukuntu yavugwaga.'

    Ngo yari yaramaze gukura ubu gahunda yari afite hari ejo hazaza he, yateguraga uburyo yazareramo abana be babiri yabyaye.

    Yahishuye ko mu ndirimbo Akanyarirajisho y’uyu muhanzi yagiyemo yamwishuye ibihumbi 300, yumvaga ari amafaranga cyane kuri we wari ufite imyaka 19 icyo gihe.

    Uretse iyi ndirimbo 'Akanyarirajisho’ Aline yagaragayemo, yanagaragaye mu ndirimbo 2 Dream Boys yakoranye na Jay Polly, 'Mpamariza Ukuri’ na 'Mumutashye’.

    Aline Umutoni avuga ko yavuganye na Jay Polly amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo

    Jay Polly yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yarambwiye-ngo-ngiye-gutaha-aline-wagaragye-mu-ndirimbo-za-jay-polly-yavuze-ibyo-bavuganye-bwa-nyuma-amafaranga-yishyuwe-video

  • Umunya-Kenya agiye guserukira u Bwongereza mu… – #rwanda #RwOT

    Miss Muthania yahigitse bagenzi be 42 bageranye mu cyiciro cya nyuma, Akanama Nkemurampaka kamwemeza nka Nyampinga w'u Bwongereza 2021, kuva mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2021 mu birori byabereye ahitwa Mill Hill.

    Ni we uzaserukira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizahuza abakobwa b'ikimero bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, rizabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, tariki 16 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi b'abanya-Kenya. imyaka yo mu bwana bwe ayimara mu gihugu cya Kenya.

    Ubu abarizwa mu Bwongereza mu Karere ka Luton Bedfordshire aho abana na nyirakuru. Avuga indimi enye, agakunda umuziki wo mu bwoko bwa Salsa.

    Muri Gashyantare 2021, uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss All Africa Colours England ryateguwe mu rwego rwo kwamagana ivangura rikorerwa Abanyafurika muri Amerika ibizwi nka 'Black Lives Matter'.

    Miss Rehema Muthamia yavuze ko yabaye mu rukundo rw'umuravumba rutuma yitabira irushanwa rya Miss England kugira ngo abone inzira yo gutinyura n'abandi bakobwa banyura mu bikomeretsa umutima.

    Uyu mukobwa wasoje amasomo muri Kaminuza ya Sussex, yambitswe ikamba asimbura Dr Bhassa Mukherjee wari umaze imyaka ibiri afite iri kamba kubera ko mu 2020 iri rushanwa ryasubitswe kubera Covid-19.

    Miss Rehema avuga ko ikamba yambitswe rizamufasha gutinyura abagore n'abakobwa bahohoterwa mu rukundo.

    Ati 'Navuga ko ibihe bigoye nanyuzemo mu buzima bwanjye n'ihohoterwa no kubuzwa amahwemo igihe nari mu rukundo. Iki n'ikibazo abantu badakunda kuvugaho cyane cyane abakobwa. Cyakora byamfashije kurusha kwimenya no kwisobanukirwa.'

    'Urebye no kuba iby'ubuzima bwanjye bw’urukundo n'ihohoterwa byaramenyekanye mu itangazamakuru nabyo byari izindi ngorane kubibamo.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo guca mu bihe by'umwijima mu rukundo, igihe cyageze arisobanukirwa amenya icyo ashaka mu buzima bwe bituma yitabira iri rushanwa 'kugira ngo azafashe n'abandi bakobwa bari kunyura mu bihe nk'ibyo yanyuzemo'.

    Mu 2019, Miss Rehema yashwanye bikomeye n'umukunzi we Lorenzo. Uyu musore yamutukiye mu ruhame, amwandikira ubutumwa budashira, aramuhamagara kuri telefoni, yifashisha email akomoretsa umutima we koko!

    Kugeza ubwo Police yafashe icyemezo cyo kubuza uyu musore kutazigera yongera guhura n'uyu mukobwa. Ndetse muri Gashyantare 2021, uyu musore yagejejwe mu rukiko akurikiranyweho guhohotera umukunzi we.

    Urukiko rwo muri Brighton rwafashe umwanzuro wo kumuha amezi 12 atagira aho ahurira n'uyu mukobwa, ahabwa amasaha 30 yo kumara mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe anacibwa amande y'ama-Pound 500.

    Rehema uvuka ku babyeyi b'abanya-Kenya agiye guserukira u Bwongereza muri Miss World 2021
    Miss Rehema yavuze ko yabaye mu rukundo rusharira bituma yiyemeza guhatanira ikamba kugira ngo azafashe n'abandi banyura mu bihe nk'ibye


    Miss Rehema avuga ko mu 2019 yazengerejwe n'umukunzi we, ku buryo telefoni yasonaga umutima ukenda kumuvamo


    Uyu mukobwa iminsi y'ubwana bwe yayimaze muri Kenya mbere y'uko ajya kubana na Nyirakuru mu Bwongereza

    Rehema yavuze ko yarokotse urukundo rw’ibikomere

    Uyu mukobwa w’imyaka 25 yahembwe ama-Pound 2,000

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109139/umunya-kenya-agiye-guserukira-u-bwongereza-muri-miss-world-109139.html

  • J.Kagame, Mushikiwabo, M. Nsanzabaganwa, A.Binagwabo na A.Kalibata baje mu bagore 100 bakomeye muri Africa #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwakozwe n’Ibiro Ntaramakuru n’inozamubano Avance Media byibanda ku nkuru zigamije kwihutisha iteramber ku Isi.

    Ubu ibi biro ntaramakuru byatangaje urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana (Infruantial Women in Africa) mu gushimira abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bakomeje kubera urugero abari n’abategarugori bakiri bato.

    Uru rutonde rw’abagore 100 bakomoka mu bihuru 28 bagiye bakora ibikorwa binyuranye ku rwego rw’ubuyobozi, mu burezi, muri dipolomasi, mu myidagaduro no mu Itangazamakuru.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bunararibonye mu miyoborere yabo, ku kuzuza inshingano zabo bwite, umuhate ubaranga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi.

    Muri abo bagore barimo Abanyarwandakazi bane ari bo Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.

    Harimo Kandi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.

    Hari kandi Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hakaba Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

    Nanone kandi hariho Umunyarwandakazi Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).

    Kuri ruriya rutonde kandi hariho abagore bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo ku mugabane wa Africa nka Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/J-Kagame-Mushikiwabo-M-Nsanzabaganwa-A-Binagwabo-na-A-Kalibata-baje-mu-bagore-100-bakomeye-muri-Africa

  • Isezerano Kimenyi Yves yahaye Muyango nyuma yo kumubyarira umuhungu, bahishuye amazina ye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Amvubi, Kimenyi Yves yasezeranyije umukunzi we Muyango Claudine uherutse kwibaruka imfura ye ko bazamukunda iteka ryose.

    Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo uyu muryango nyuma y’imyaka 2 bakundana bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Uyu musore watumye ababyeyi be bagaragaza amarangamutima yabo, akaba yarahise ahabwa izina rya Kimenyi Miguel Yanis.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.

    Ati “nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane papa KMY ndagukunda.”

    Kimenyi Yves akaba yaje kuvuga kuri iyo post, aho yamusezeranyije ko we n’umuhungu we bazamukunda iteka.

    Ati “warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza.”

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango ko we n’imfura ye bazamukunda cyane

    Imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine, yitwa Kimenyi Miguel Yanis

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kimenyi-yves-yahaye-muyango-nyuma-yo-kumubyarira-umuhungu-bahishuye-amazina-ye

  • Urukundo mu bicu: Emmy na fiancée we bashyize urukundo rwabo ku rundi rwego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emmy wamamaye mu ndirimbo Ntunsige, Ntagufite n'izindi, akomeje kwereka fiancée we, Umuhoza Joyce, ko ariwe wenyine yihebeye ndetse n'urukundo rwabo rukomeje kugenda rwiyongera uko iminsi irimo kugenda yicuma.

    Mu minsi mike ishize, Emmy abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ya fiancée we maze ayiherekesha amagambo ari mu ndirimbo ye yise Ntagufite. Fiancée wa Emmy nawe yahise amusubiza agira ati “❤️🔐 You are my ❤️ “.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-mu-bicu-emmy-na-fiancee-we-bashyize-urukundo-rwabo-ku-rundi-rwego/