Tag: People

  • Zari yasubije abibaza ko agiye kwibaruka umwana wa 6 #rwanda #RwOT

    Zari ni umugore w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y'Epfo n'umuryango we w'abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n'abandi babiri yabyaranye na Diamond.

    Nyuma y'ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: “Byose birashoboka”. Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk'uko bivugwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yasubije-abibaza-ko-agiye-kwibaruka-umwana-wa-6

  • Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva sinanabyemera – Bulldogg mu kiniga kinshi yasezeye kuri Jay Polly #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bulldogg mu muziki nyarwanda, yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga ko Jay Polly yazize atari byo ndetse ko azabihakana kugeza ku munsi wa nyuma w’ubizima bwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo Jay Polly witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu irimbi rya Rusoro.

    Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima aho yari agejejwe ari indembe akuwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

    Icyo gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri iyi gereza kuko yayinyweye ari kumwe n’abandi babiri.

    Bulldogg basangiye akabisi n’agahiye, ubwo umurambo we wari ugejejwe ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe, yatangaje ko ibintu atamubwiye akiri muzima atabimubwira yapfuye, gusa ngo yari nk’umuvandimwe we kuko basingiye akabisi n’agahiye.

    Ati 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabimubwira wenda aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima njyewe na we ntabwo byari ubushuti gusa, twari nk’abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti 'tuzabikora, twavukiye mu miryango idakize, yari imiryango iraho ngaho bya hafi aho.’ Tugasunikana, nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera ko gufata umuvugandimwe, umuntu wasangiye ibyo mwari mufite, ukabona umushyize mu ni agahinda gakomeye.'

    Bulldogg kandi yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga yazize atari byo ndetse ko azabihagararaho kugeza ku munsi wa nyuma na we yitabye Imana.

    Ati 'Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by’ubugoryi ni ibintu by’ubufu.'

    Uyu muraperi umwe mubatangije itsinda rya Tuff Gang na Jay Polly bari kumwe na Green P, yasabye abagore babyaranye(Nirere Afsa na Shariffa) guhuza abana be bakamenyana kandi bakabitaho nk’uko se yabitagaho, bakabumvisha indirimbo za se, bakabereka ibiganiro yagiye akora kugira no bazakurane umutima ukomeye nk’uwa se.

    Bulldogg ntiyemera ibivugwa ko ari byo Jay Polly yazize

    Yasabye ababyeyi b’aba bakobwa babiri ba Jay Polly ko bazabitaho nk’uko se yabikoraga

    Jya Polly ku munsi w’ejo yarashyinguwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyo-yazize-n-aho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-sinanabyemera-bulldogg-mu-kiniga-kinshi-yasezeye-kuri-jay-polly

  • Mwiseneza Josiane yarongowe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popolarity 2019 yaciye ibikuba ashyira hanze amafoto ye agaragaza yambaye imyenda y'abageni ndetse bikaba binavugwa ko yakoze ubukwe. Iyi nkuru ndetse n'aya mafoto ya Mwiseneza Josiane agiye hanze nyuma y'igihe havugwa ko yatandukanye n'uwari umukunzi we ndetse wari waranamwambitse impeta.

    Source : https://yegob.rw/mwiseneza-josiane-yarongowe-amafoto/

  • Igor Mabano n'umukunzi we bakoze ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, Producer akaba n'umukaraza Igor Mabano yakoze ubukwe n'umukunzi we Laura bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

    Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero muri Kigali kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

    Ubukwe bw'abo bwatashywe n'abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n'umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo 'Aba Ex'.

    Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w'ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry'umuziki rya Juda Muzika.

    Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n'umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

    Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe 'kinini' akundana n'uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Source : https://yegob.rw/igor-mabano-numukunzi-we-bakoze-ubukwe-bwitabiriwe-nibyamamare/

  • Ibihe byaranze urukundo rwa Grace Bahati na M… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakobwa b'inkingi mwubatsi mu bijyanye n'ubwiza mu gihugu cy’u Rwanda birimo kwerekana imideli n'amarushanwa anyuranye yitabirwa n'abakobwa, Grace Bahati, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, yarushinze na Murekezi Pacifique mu birori byitabiriwe n'abazungu n’abirabura mu ngeri zitandukanye.

    Ubu bukwe bwabo bukaba bwarabanjirijwe n'urugendo rurerure rw'urukundo rw’aba bombi, aho byemezwa ko bahuye mu mwaka wa 2018 nyamara ibyabo bigakomeza kugenda bigirwa ibanga n’ubwo wasangaga hari itangazamakuru ryemeza ko nyuma y'igihe kirekire Grace Bahati yaba afite umukunzi mushya.

    Miss Bahati Grace akoze ubukwe nyuma y’uko atandukanye n'umuraperi K8 babyaranye umwana w'umuhungu witwa Ethan w’imyaka 9 bemeza bombi ko ari umugisha, impano ndetse n’uwo Imana yohereje. Uyu mwana wabo yavutse kuwa 20 Nyakanga 2012, akaba yararezwe na nyina kuko se babanye igihe gito Grace akemeza ko bapfuye ko batari bahuje icyerekezo.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Grace Bahati yatangaje ko nta yindi mpamvu yatumye yongera kujya mu rukundo uretse kuba yarabonye umuntu bakundana umukundira uko ari, umusore w'igihagararo kandi icyo avuze akaba ari cyo akora. Ejo hashize umugabo we Murekezi nawe akaba yaremeje ko yakundiye umugore we umutima we.

    N’ubwo biba bigoye mu busanzwe mu Rwanda kubona aho umukwe avuga ariko Murekezi we yarabikoze. Mu byishimo byinshi yemeza ko akunda umugore we kandi ko akunda Ethan ndetse yahoze abikora akamurinda kandi azahora abikora. Abari mu birori bishimiye iri jambo ndetse abo ku ruhande rw'umuryango w'umukobwa bemeza ko bamwizera.

    Muri ubu bukwe kandi yaba mu bwa kinyarwanda no gusezerana imbere y'Imana, hagaragayemo abakobwa bagiye bahiga abandi mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'u Rwanda kuri ubu bamaze gukurikira Grace bakaba bagera ku 9 nyamara bari bahagarariwe na batatu barimo Iradukunda Elsa wabonaga yishimye.

    Ubwo Murekezi Pacifique yatangiraga kuvuga kuri Ethan imfura ya Grace Bahati, wabonaga yibaza ibikurikira byo gutungurwa kimwe n'umusore bari begeranye yewe na Nimwiza Meghan n’ubwo yageragezaga gusa n’ubihisha nyamara mu nyuma bose bakozwe ku mutima n’ibyo bumvise bamuha amashyi y'urufaya.

    Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012 nawe yari kumwe nabo akaba n’inshuti kandi magara ya Grace uri no mu batunguye uyu mugeni kuwa 07 Kanama 2021 bakamukorera ibirori byo gusezera urungano, ibintu wabonaga byamurenze n’ubwo byatunguye benshi kuko byabaye mbere y’uko yambikwa impeta.

    Kwambikwa impeta ni igikorwa mu busanzwe kibanziriza imihango hafi ya yose y'ubukwe kuko ni ho umusore apfukama agasaba uwo bakundana niba koko nyuma y'igihe bamaranye yamwemerera bakazibanira ibihe byose. Nyamara ariko kwa Grace siko byagenze kuko byaje nyuma, gusa impamvu isa n’iyumvikana urukundo rwabo rwarivugiraga ibyari bisigaye byari ukwishimana n'imiryango.

    Ubukwe bwa Grace na Pacifique bukaba bwanitabiriwe n’umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino y'intoki Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique bavukana ku mugabo w'icyamamare washinze ishuri rya Espanya mu karere ka Nyanza, Murekezi Raphael, wamamaye nka Fatikaramu bijyanye n'akazi yakoraga.

    Hari kandi abanyamakuru batandukanye nabo bakaba bari babucyereye bashyigikiye Grace Bahati bose nk'abo ku ruhande rw'umukobwa cyane ko bagiye bamenyanira mu myidagaduro. Abo banyamakuru harimo Ally Soudy wamamaye mu biganiro by’ imyidagaduro nyarwanda mbere y’uko yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubu bikaba biri uko aho afite ikiganiro atumiramo ibyamamare kitwa Ally Soudy on Air. Hari kandi na Ernesto Ugeziwe wamamaye mu itangazamakuru ubwo yakoraga mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. 

    Pacifique nk'umugabo ukomoka ku gicumbi cy'umuco, intore ntizagomba kubura mu bukwe bwe zikaba zacinye akadiho zirongowe na Murekezi Olivier. Ubu bukwe bwanitabiriwe na Meddy wari wanazanye n'umugore we Mimi hamwe na The Ben watunguye benshi mu myambaro isa ya kinayijeriya akaririmba indirimbo hafi ya yose ya Meddy imaze guca uduhigo tutari ducye 'My Vow' mu Rwanda no mu karere. Meddy mbere yo kushyira hanze washimye impanga ye mu muziki, The Ben kuba yaramufashije mukuyikora hanumvikanamo ijwi inyuma rye muriyo.

    Aba bahanzi bakaba baryohereje abari aho bose maze ubwiza bw’ubu bukwe butuma bamwe mu bari baburimo bibaza mu by'ukuri agashya bo bazakora mu bukwe bwabo kuko babona byose bimaze gushira. Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi zirimo abitabiriye ndetse n'umuryango mushya bari bagaragiye wa Grace Bahati na Murekezi Pacifique.

    Murekezi Pacifique yasezeranye kubana iteka na Miss Grace BahatiUrukundo rwabo rwanyuze benshi kuva mu ntangiriro kugera no kuri ibi byishimo byigaragaza muri iyi fotoGrace Bahati n’umugabo we Murekezi Pacifique babyina nyuma y’urugendo rurerure bamazemo iminsi imbere kandi y’imiryango

    Iradukunda Elsa, Kayibanda Aurore na Nimwiza Megaha babyina indirimbo za Meddy

    Umugore wa Meddy ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Grace nawe wagaragaye mu bwabo kuwa 22 Gicurasi 2021

    The Ben yaririmbye igitero cya mbere cyose cy’indirimbo ‘My Vow’ ndetse akomeza gufatanya na Meddy gususurutsa abandi

    Nimwiza Meghan uri muri ba Nyampinga batatu bashyigikiye Grace mu bukwe bwe

    Umukinnyi wa Volleball, Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi PacifiqueUgeziwe Ernesto ari mu bitabiriye ubukwe bwa Grace Bahati Umunyamideli Jay Rwanda ari mu bagaragaye muri ubu bukwe ndetse yari yicaye ku meza amwe na Ally Soudy Pastor Claude Ndayishimiye nawe yatashye ubukwe bwa Miss GraceMurekezi Pacifique, Murekezi Olivier, umwe mu babyeyi ba Grace yabonye muri Amerika wanahamije ko bizera Pacifique 

    Grace Bahati yari yishimye ibyishimo byamurenzeMurekezi Pacifique na Grace Bahati ubwo basezeranaga imbere y’Imana 

    Miss Bahati Grace hamwe n’umugabo we Pacifique

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109201/ibihe-byaranze-urukundo-rwa-grace-bahati-na-murekezi-pacifique-nudushya-twaranze-ubukwe-bw-109201.html

  • Miss Bahati Grace yarushinze mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yarushinze na Murekezi Pacifique nyuma y’imyaka igera muri 3 bakundana.

    Ni ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri bubera muri Amerika aho bombi baba.

    Bukaba bwabereye mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

    Bwabaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda birimo umuhanzi Meddy n’umugore we Mimi, Ally Soudy, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Miss Kayibanda Aurore n’abandi.

    Muri 2018 nibwo Miss Bahati Grace byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Pacifique, mu ntangiriro za 2021 nibwo yashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo aho yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari nta kindi agendeyeho.

    Byari ibyishimo kuri Bahati Grace na Murekezi Pacifique

    Ni umunsi udasanzwe bari bategereje mu buzima bwabo

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

    Umuhungu Bahati Grace yabyaranye K8 na we yari yitabiriye ubu bukwe

    Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yashakanye na Murekezi Pacifique

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yarushinze-mu-bukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye y'umukobwa Igor Mabano agiye kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu itunganya imiziki izwi nka Kina Music yatunguranye maze agasezerana imbere y'amategeko na Van Meulder Laura Colette. Sibyarangiriye aha kuko nyuma y'amasaha make hahise haba umuhango wo gusaba no gukwa nawo wabaye utunguranye.

    Nkuko abadukurikirana benshi babidusabye bifuje ko twabakusanyiriza amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Laura Colette, umugore wa Igor Mabano. Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-yumukobwa-igor-mabano-agiye-kurongora/

  • Dore ibyo Kimenyi na Muyango bakoreye umwana wabo akimara kuvuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine baherutse kwibaruka imfura yabo bise Kimenyi Miguel Yanis (K.M.Y). Nkuko ibyamamare ku isi basanzwe babikora iyo abana babo bavutse bahita babakorera konti ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram.

    Kimenyi na Muyango nabo ntibatanzwe kuko kuri ubu bamaze gukorera umwana wabo w'imfura konti ku rubuga rwa instagram aho bayihaye amazina ya @kimenyi_miguel_yanis. Iyi konti bashyizeho ifoto ya mbere y'umwana wabo ndetse mu masaha make ashize bashyizeho n'ifoto y'ababyeyi ba K.M.Y aribo Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine.

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine bafunguye konti ya instagram y'umwana wabo

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-kimenyi-na-muyango-bakoreye-umwana-wabo-akimara-kuvuka/

  • Harimo n’ayo mu bwana bwe! Ihere ijisho ubura… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze yitwa Van Meulder Laura Colette izina ubona ko nta ry'ikinyarwanda ririmo ari nako bimeze kuri konti ye ya Facebook kuko yitwa Laura Van Meulder aho ushobora gusanga amakuru ye yose kuko hariho amafoto ye kuva no mu bwana bwe.

    Konti ye ya instagram ye irihariye (Private) kuko itemerera buri wese kureba ibyo ashyiraho ahubwo niwe ubwe ushobora kukwemerera ko umukurikira. Laura akurikirwa kuri Instagram n'abantu barenga igihumbi nawe agakurikira abarenga magana inani, akaba amaze gushyiraho amafoto 82.

    Kuri konti ye ya instagram Laura yashyizeho ubutumwa buri muntu wese ashobora kwitaho ndetse bukamugirira akamaro umunsi ku munsi bugira buti: ''Gira Neza Wigendere ndavanze umunyarwanda n'umubiligi, akira umunsi wose uko uje biba byiza.'' Lura Colette ubona ko ubuzima bwe bwose ari umunyarwanda ndetse ni naho yigiye amashuri ye yisumbuye, gusa kuri konti ye we ahamya ko avuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwanda ndetse n'undi w'umubiligi.

    Urebeye kuri konti ye ya Facebook n’ubwo hari igihe umuntu ayifungura akiri umwana agashyiraho amafoto yo mu bwana bwe kandi uko akura akaba ari ko agenda ahinduka n’isura, tugiye kuyifashisha mu kumenya ubuzima bwa Laura umugore wa Igor Mabano kuko izindi mbuga zose yazigize ubuzima bwe bwite. Mu bigaragara kuri Facebook, Laura akunda ibyo kumurika imideli, mu mwaka wa 2010 yarangirije amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali naho Kaminuza akomereza muri Jiangsu University.

    Isabukuru ya Laura iba ku itariki 12 Nyakanga, avuga indimi arizo: Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'ururimi ruvugwa muri New Zealand, ni umukirisitu, arubatse kuko yasezeranye mu mategeko na Igor. Kuri konti ya Facebook ya Laura kandi hariho abo mu muryango we barimo Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015.

    Mu buzima bw'imyidagaduro, Laura akunda umuziki wa J-Knnock, Kenny vdj na M-la Lambert, Filime akunda ni Maze Runner: The Death Cure,  Love Don't Cost a Thing na Willow. Ibiganiro n'amarushanwa akunda kureba harimo Miss World, Stir Africa na Hero Love Matters. Mu bitabo akunda gusoma harimo Dope Swagg and creativity, Love Story n'ibindi. Akurikirana kandi amakuru ya Igor Mabano na Allioni Buzindu.

    Kuwa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ni bwo umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga bakambikana impeta y’urudashira. Ni umuhango yakoze ashyigikiwe n’abarimo Producer Ishimwe Clement wa Kina Music, abahanzi Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Nel Ngabo.

    Mbere y’aho habanje kuba umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko, wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021. Uyu musore akiva gusezerana imbere y'amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Nta kosa' yasohokanye n'amashusho yayo.

    Igor Mabano akaba yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje. Amakuru avuga ko bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rwabo barugize ibanga rikomeye.

    InyaRwanda.com yamenye aya makuru mbere y’uko Igor agiye kurushinga, ariko mu kubaza nyir’ubwite ayamaganira kure avuga ko uwayatanze yabeshye. Yongeraho ko nta bukwe ateganya vuba ndetse ko anabiteganyije yabivuga. Icyo gihe yagiye kuri Instagram ye avuga ko inkuru inyarwanda.com yamwanditseho ko ari kwitegura ubukwe ari igihuha.

    Laura akunda no kumurika imideri

    Igor Mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, ari byo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose (umukunzi) muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo ari byo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo ari byo.''

    Igor Mabano n’umukunzi we mu muhango wo gusaba no gukwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109179/harimo-nayo-mu-bwana-bwe-ihere-ijisho-uburanga-bwa-laura-umugore-wa-igor-mabano-bitegura-k-109179.html

  • Ntibisanzwe!!!Umugore yaciye ibintu ajya ku kibuga cy'indege yambaye Bikini #rwanda #RwOT

    Umugore yaciye ibintu hose kubera ukuntu yatinyutse kujya ku kibuga cy'indege cya Miami muri USA yambaye imyenda y'imbere [Bikini] gusa anahetse igikapu kandi aha hantu hajya abantu bambaye neza.

    Video y'uyu mugore yambaye utwenda tw'imbere gusa ari ku kibuga cy'indege, yashyizwe hanze n'abiyise ” Humans of Spirit Airlines ” kuri Instagram bandikaho bati 'igihe iyo wateguye ikirori saa sita ufite urugendo rw'indege saa kumi z'amanywa.

    Umwe yahise yandikaho ati 'nibura yibutse kwambara agapfukamunwa.'

    Muri iyi video,uyu mugore wari wambaye bikini y'icyatsi yinjiye ku kibuga cy'indege afashe isakoshi ya Louis Vuitton anahetse igikapu cy'umukara inyuma yerekeza aho bashyira imizigo.

    Aya mashusho y'uyu mukobwa ufite imisatsi y'umuhondo yakwirakwijwe hose byatumye benshi bacika ururondogoro bamwibazaho.

    Kompanyi itwara abagenzi ya Spirit Airlines yabwiye New York Post ko aya mashusho atizewe ariko ko bitanatangaje.

    Uyivugira yagize ati 'Ayo mafoto ntawamenya aho yafatiwe neza kandi ntagaragaza neza kompanyi y'indege uyu mukobwa yari agiye gukoresha.Twasuzumye dusanga mu madosiye yacu tutagize umukiriya wambaye kuriya.'

    Uyu muntu ntiyigeze ahishura niba iyi kompanyi yakwemera gutwara umugenzi wambaye Bikini.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umugore-yaciye-ibintu-ajya-ku-kibuga-cy-indege-yambaye-bikini