Tag: People

  • Rutahizamu Biramahire Abeddy n’umukunzi we baritegura kwibaruka, uburanga bw’uyu mwari wakujemo umunyamakurukazi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa AS Kigali n’Amavubi, Biramahire Abeddy n’umukunzi we Kagame Vanessa baritegura kwibaruka imfura y’abo, ni nyuma y’uko uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Baby Shower.

    Urukundo rwa Abeddy na Vanessa ntabwo rwavuzwe cyane, ni mu gihe bombi batakunze kubitangaza cyane.

    Ubusanzwe uyu rutahizamu yavuzwe mu rukundo ubwo umunyamakuru wa Radio TV10 witabiriye Miss Rwanda 2017, Umutoni Josiane muri 2020 yavugaga ko bari mu rukundo.

    Icyo gihe yari yatangaje ko batangiye gukundana muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’igihe kinini bavugana ariko nta wurabwira undi ko amukunda kugeza Abeddy afashe iya mbere.

    Kuva icyo gihe ntabwo bigeze bumvikana cyane mu rukundo kugeza ubwo uyu musore muri Nyakanga uyu mwaka, yatangaje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi igiye kumubyarira imfura y’umuhungu.

    Uyu mukobwa rero akaba aherutse gukorerwa ibirori bya Baby Shower(ibirori byo kwitegura umwana uba ugiye kuvuka), ndetse akaba yaranahishuye ko ari umuhungu bagiye kwibaruka.

    Vanessa yakorewe ibirori bya Baby Shower

    Ibi birori byarimo na Uwicyeza Pamela akaba umukunzi wa The Ben

    Biramahire Abeddy na Vanessa baritegura kwibaruka imfura yabo

    Kagame Vanesaa umukunzi wa Biramahire Abeddy

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo urukundo rwabo rwamenyekanye

    Ni umukobwa mwiza ntacyo wamugaye

    Vanessa watumye Abeddy atera umugongo Josiane

    Imiterere ye yagusha abasore benshi

    Ari hafi kwibaruka umusore ushobora kuzatera ikirenge mu cya se agaconga ruhago

    Josiane ni we wabanje gukundana na Biramahire Abeddy Christophe ariko baza gutandukana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-biramahire-abeddy-n-umukunzi-we-baritegura-kwibaruka-uburanga-bw-umwari-wakujemo-umunyamakurukazi

  • Ange Kagame yishimiye kuzuza imyaka 28 ari umubyeyi ufite umuryango we #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agize imyaka 28 afite umuryango we.

    Yagize ati 'Iyi sabukuru y’amavuko y’imyaka 28 ni iy’agatangaza hamwe n’umuryango wanjye.'

    Ubu butumwa yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bateruye imfura yabo.

    Ubu butumwa bwakiriwe neza na benshi basanzwe bamukurikira kuri uru rubuga banaboneyeho kumwifuriza isabukuru nziza.

    Muri bo barimo Umuhanzikazi Clarisse Karasira wagize ati 'Isabukuru nziza Ange Kagame. Tubifurije amasengesho y’imigisha myinshi n’umunezero kuri wowe n’umuryango wawe.'

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Clare Akamanzi na we yahise amwifuriza isabukuru nziza aho yagize ati 'Isabukuru nziza…ibyiza byinshi bikomeze kubabaho.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana na we yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti Ange Kagame. Ishimire ibyo byiza hamwe n’umuryango wawe.'

    Ange Kagame n’umugabo Bertrand Ndengeyingoma bakoze ubukwe tariki 06 Kamena 2019 bwabereye muri Kigali Convention Center.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ange-Kagame-yishimiye-kuzuza-imyaka-28-ari-umubyeyi-ufite-umuryango-we

  • Cristiano Ronaldo yashyizwe ku karubanda n'inkumi baryamanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wumunyamideli ukomoka muri Portugali, Natasha Rodriguez yashyize hanze Cristiano Ronaldo avuga ko baryamanye ariko uyu mukinnyi akaba yaramukumiriye ku mbugankoranyambaga.

    Rodriguez yavuze ko yaryamanye nuyu mukinnyi uherutse kwerekeza muri Manchester United, nyuma yamezi abiri bandikirana,ibi bikaba byarabaye nyuma gato yaho uyu mukinnyi ahuye na Georgina Rodriguez usanzwe ari umukunzi we.

    Uyu mukobwa yabwiye the Sun ati:'byari saa saba zigicuku, ubwo mwoherereza ifoto y'ikibuno cyanjye,iherekejwe n'amagambo agira ati'ikibizu kinini'ariko byari imikino.sinatekerezaga ko ashonora kunsubiza,ariko saa kumi n'ebyiri za mu gitondo yaranyandikiye,hanyuma ibintu bitangirira aho.'

    Uyu mugore yavuze ko yinjiye mu rugo kwa Cristiano atiyumvisha ibyari byabaye kuko yumvaga ari nk'inzozi.

    Yongeyeho ati:'Nakuyemo inkweto,nanisukira jus mbere yo kwicara i ruhande rwe.Hanyuma nafashe iyambere ndahaguruka,manura ipantalo yanjye ndunama mwereka ikibuno cyanjye.Yagikubise urushyi ambwira ko yagikunze.'

    Uyu mukobwa yavuze ko Cristiano yongeye kumwandikira nyuma yo kuryamana na we muri Werurwe 2017.Icyo gihe ngo yamubwiye ko yaryohewe kandi amusaba kubigir ibanga rikomeye.Gusa ngo Cristiano yahise akuraho telefoni ye ndetse amukumira ku mbugankoranyambaga ze zose.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yashyizwe-ku-karubanda-ninkumi-baryamanye/

  • Umusore uri mu munyenga w'urukundo rw'ibanga na Miss Nishimwe Naomi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020, ari mu rukundo rwibanga n'umusore witwa Loic Rwagasana nkuko bigaragara kuri instagram.

    Miss Nishimwe Naomie ntabwo yari yerura ku mugaragaro iby'uyu mubano we nuyu musore gusa hari ibimenyetso bigaragaza ko yaba ari mu rukundo na we.Urebeye ku nkuta za instagram z'aba bombi, ubona ko bakunze kuba bari kumwe ahantu hatandukanye batembereye, nubwo batajya berekana amafoto bari kumwe ariko ayo basangiza ababakurikira bagaragaza ko aribo baba bayafotoranye.

    Ntamagambo menshi bakunze gusubizana (comments) icyakora babisimbuje gusangizanya ibizwi nka 'emoji' z'udutima nk'ikimenyetso cy'urukundo.

    Uyu musore uri mu rukundo na Miss Naomie ntabwo asanzwe azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umusore-uri-mu-munyenga-wurukundo-rwibanga-na-miss-nishimwe-naomi/

  • Miss Mutesi Jolly yasobanuye uko yagizwe Visi… – #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly yasobanuye neza ko ariwe wateye intambwe ya mbere, kugira ngo agirwe Visi Perezida w'Akanama kari gutegura amarushanwa, azitabirwa n'ibihugu bigera kuri 16, anavuga ku cyabimuteye.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo ikomeye muri Tanzania y'umushabitsi n'umuhanzi baherutse no kubonana, Diamond Platnumz ya Wasafi fm, Mutesi Jolly yatangiye asobanura uko yakiriye umwanya yahawe, ahita anavuga ko ariwe wabanje kubegera.

    Yagize ati: 'Nabyakiranye umutima wo kwicisha bugufi, kuko ni nanjye wabanje kubegera.' Ahita agaragaza ko kumuha uyu mwanya byari nko kumwitura, ati: 'Ni ka kebo kajya iwa mugarura.'

    Mu gukomeza, avuga ko yatewe umuhate no kuba nawe ari imbuto y'amarushanwa y'ubwiza bityo akaba yumva hari umusanzu ukomeye afite wo gutanga muriyo. Yagize ati: 'Ndi imbuto y'amarushanwa y'ubwiza, rero nzi neza ko ari urubuga rwiza rwo kubamo.'

    Asobanura ko kandi mu gihe kitari gito gishize, abantu batagiye bumva neza akamaro k'aya marushanwa agira ati: 'Mu gihe kirekire gishize, abantu ntabwo bigeze baha agaciro n'umwanya uru rubuga.'

    Jolly akomoza ku gihe byafashe ngo bongere kumva ko Miss East Africa yakongera kubaho, avuga uko yahuye n'umuyobozi wayo, agira ati:'Ubwo narebaga hirya no hino, nabonye 'email' ye mpitamo kumwandikira, dukomeza tuganira tugeza aho dufata umwanzuro wo kongera kurikora.'

    Nyampinga Jolly akomeza kandi avuga ukuntu ari iby'icyubahiro kubona aho ukoresha ubumenyi bwawe. Agira ati:'Ni iby'agaciro kuba umwe mu bagize inama y'ubuyobozi, ugakoresha ubumenyi ufite muri yo, ukareka abandi bangavu bumva icyiza cy'urwo rubuga wihereyeho.'

    Akomeza asobanura ko nk'umwamikazi w'ubwiza hari icyo ashaka kubibyaza, agira ati:'Nk'umwamikazi w'ubwiza wabaye muri uru rubuga, ndashaka gukoresha iri jwi ntera umuhate abantu batandukanye, ngo bamenye ko ari ahantu hacye ushobora gukura imbaraga, ariko hano akaba ari hamwe muho bishoboka.'

    Mu gusoza ikiganiro cye, Miss Jolly asobanura ko ari ngombwa ko abantu bamenya, ko urubuga rw'amarushanwa y'ubwiza  ari inzira y'imbaraga, atari iy'ubwamamare no kwiyamamaza byonyine.

    Agira ati:'Iri ni ijwi nshaka gushyira kumeza ngo tureke abangavu barebe uru rubuga, nk'urubuga rw'ingirakamaro mu kimbo cyo kuba urubuga rwo kwamamara no kwiyamamaza, barukoreshe mu kubaka imyumvire n'ibigwi.'

    Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bwa Miss East Africa, Mutesi Jolly, wasobanuye intego afite muri aya marushanwa ko ari ugutuma abangavu bayabona nk’inzira y’imbaraga
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109318/miss-mutesi-jolly-yasobanuye-uko-yagizwe-visi-perezida-wa-miss-east-africa-nintego-afite-109318.html

  • Ijambo rya mbere Miss Grace Bahati avuze nyuma y'ubukwe bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu, tariki 04 Nzeri 2021 nibwo Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe bw'agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'uwo yihebeye, Murekezi Pacifique.

    Nyuma y'ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda bitandukanye, birimo The Ben ,Meddy nabandi uyu Miss Bahati yanyarukiye kuri instagram ye maze avuga ijambo yageneye umukunzi we nyuma yubukwe bwabo.

    Bahati yifashishije ifoto ye na Pacifique maze yandikaho ko agira imbaraga iyo bari kumwe.

    Yagize ati: 'ngira imbaraga iyo turi kumwe, kuko utuma numva merewe neza.'

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-miss-grace-bahati-avuze-nyuma-yubukwe-bwe/

  • 'Nzagushyira ahagaragara' – Zari yashwanye bikomeye n'uwahoze ari umugore wa Minisitiri bapfa umugabo #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye nyuma y'uko Norma asubije ikibazo kijyanye n'impamvu aba bombi batakiri inshuti mu kiganiro yagiranye Lasizwe kurubuga rwabo rwa Youtube avuga ukuri.

    Zari Hassan na Cedric
    Aba bombi bari gucyocyorana mu buryo bukomeye! Kuri uyu wa wa kabiri, Zari yanyuze ku mbuga nkoranyambaga abwira amagambo akomeye uyu mugore avuga ko ari inshuti mbi imwuririraho kugira ngo ibone abenshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu gice giheruka kwerekanwa ,uyu mugore witwa Norma yabajijwe impamvu atakiri inshuti n'umunyamideli ukomoka muri Uganda witwa Zarinah maze arasubiza ati: 'Ntabwo nigeze mbivugaho kandi nta nubwo abizi. Nahagaritse kuvugana na we, atangira kunyandikira ambaza icyatumye ntakimukurikirana n'icyatumye nasibye amafoto ye kugeza ubu sinigeze mubwira impamvu '.

    Zari yabwiye uyu mugore ko azamushyira kumugaragaro akamwambika ubusa

    Agira ati: “Navuye mu makinamico yo gushaka amaramuko sinzongera kugira inshuti mbi nkawe. Uri hano kugira ngo ubone aba Followers. Igihe cyose nagiye ngutaginga warabyinshimiye nk'umwana ugeze mu iduka ryiza”. Yakomeje avuga ko gutandukana nawe byamubereye byiza ageze aho anamubwira ko azamwambika ubuza ati: “Nzagushyira ku karubanda, nzakwambika ubusa”.

    Intandaro yo guterana amagambo yakomotse ku kiganiro uyu mugore aherutse kugirana na Lasiwe usanzwe ufite televiziyo ye akaba n'umukinnyi w'ama Filime. Lasizwe yabajije Norma Mngoma icyo yapfuye na Zari maze asubiza agira ati: “Nta n'ubwo abizi nahagaritse kuvugana nawe nsiba amafoto ye yose ndeka kumukurikira kandi ntabwo nigeze ngira icyo mbivugaho kuko ari inshuti yanjye. Inshuti yacu Cedric yambwiye ibyo yamvuze igihe bari muri Zimbwabwe”.

    Aba bombi biravugwa ko bashwanye kubera Cedric wahoze ari umukunzi wa Zari. Birashoboka ko uyu Cedric yagiye ateretana Zari n'uyu mugore ari nabyo byazamuye urwango.

    Refe:https:heraldlive.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nzagushyira-ahagaragara-zari-yashwanye-bikomeye-n-uwahoze-ari-umugore-wa

  • Umuriro watse hagati ya Zari n’uwabaye umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Afurika y’Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Intambara y’amagambo ni yose hagati y’abagore babiri bari inshuti, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo wanabyaranye na Diamond Platnumz, Zari Hassan na Norma Mngoma, akaba yari umugore wa Malusi Gigaba wabaye Minisitiri w’Umutungo muri Afurika y’Epfo, uyu muriro wakongejwe n’umusore w’inshuti yabo.

    Zari Hassan yarakajwe cyane n’amagambo uyu mugore yatangarije YouTube Channel ya Lasizwe, aho yavuze ko ubu yahagaritse ubushuti bwe na Zari bitewe n’amagambo yagiye amuvugaho abibwira inshuti yabo yitwa Cedric.

    Ati 'nahagaritse kumuvugisha, atangira kunyandikira ambaza, mpita ndeka kumukurikira kuri Instagram(unfollow), nsiba amafoto twari kumwe. Nta kintu nigeze mvuga kuri we kugeza uyu munsi.'

    'Inshuti yacu twavugagaho(Cedric) yambwiye ibyo Zari yamvuzeho ubwo bari muri Zimbabwe. Zari yaravuze ngo ngombwa guhagarika kuvugana na we(Lasizwe ari na we wari uyoboye ikiganiro), nasihemo kureka Zari mfata uruhande rwawe. Sinakunze ibyo yavuze ndetse nabonye nta mpamvu yo kumubaza cyangwa ngo se ngo nisobanure ku byo nakoze.'

    Lasizwe na we yavuze ko yababajwe n’uburyo Cedric yamusize agasanga Zari akibagirwa ubucuti bari bafitanye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho ifoto y’uyu mugore, iherekezwa n’amagambo akomeye, aho yavuze ko azamwambika ubusa ku buryo n’uwari umugabo we akibaza niba yarashakanye n’umugore cyangwa indaya.

    Ati' Naretse kubaho ubuzima bw’amakinamico kuko ntakivugana n’abantu babi nkawe, wari hano kugira ngo ubone abagukurikira(followers), igihe cyose nagutagingaga(tag) warishimaga, wabona abagukurikira ukamera nk’umwana ububonye iduka rya bombo.'

    'Impamvu nyakuri natakundanye na we irenze ibyo binyoma wavugiye kuri TV, ndi umuntu wa nyuma ushaka gushotora Morma, nzagushyira hanze, nzakwambika ubusa, ntuzanyizanire kereka nguhamagaye, uwahoze ari umugabo wawe azatungurwa niba yari yashakanye n’umugore cyangwa ikibi. Tuza muvandi, nta kinamico ndimo, ntika inyubako zose ntakibazo. Amahoro.'

    Norma Mngoma avuga ko yashatse kumuteranya n’inshuti ye

    Zari Hasan yabwiye uyu mugore ko azamwambika ubusa

    Ubutumwa Zari yamugeneye

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-tv/article/umuriro-watse-hagati-ya-zari-n-uwabaye-umugore-w-uwahoze-ari-minisitiri-w-afurika-y-afurika-y-epfo

  • Umuhanzi Rotimi n'umukunzi we Vanessa bagiye kwibaruka imfura yabo[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Vanessa Mdee umuhanzikazi ukomeye mu bigugu byo muri Afurika y'iburasirazuba ufite inkomoko muri Tanzania, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ko atwite. Mu mafoto menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga we n'umukunzi we Rotimi bari mu byishimo byuko benda kwibaruka.Aba bombi kandi bagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru People Magazine aho bavuze ku byishimo bafite kuba bagiye kubyara ndetse n'igihe bazakorera ubukwe.

    Mu magambo ya Vanessa Mdee yagize ati''Ntabwo nabasha gushyira mu magambo ibyuyumviro mfite mu mutima gusa ndishimye cyane kuba Imana yarampaye gusama kuko si abakobwa bose bagira aya mahirwe''.Abajijwe igihe yumva azakorera ubukwe dore ko amaze umwaka yampitswe impeta y'urukundo na Rotumi,Vanessa yasubije ati''Sinkeka ko ubukwe nzabukora vuba aha kuko ubu icyo nshyize imbere ni ukubanza kubyara ubukwe nkazabukora nyuma''.

    Rotimi umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi ukomoka muri Nigeria ariko uba muri Amerika akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto menshi yerekana umukunzi we Vanessa Mdee akuriwe ndetse anahishura ko atwite umuhungu.Yagize ati'Igikomangoma cyiri mu nzira'' ndetse anashimira Vanessa Mdee ko yamuhinduriye ubuzima none akaba agiye no kumugira Papa.

    Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y'aho Vanessa atandukanye na Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rotimi-n-umukunzi-we-vanessa-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo-amafoto

  • MU MAFOTO 100: Reba uko umuhango wose wo gush… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango wa Jay Polly, ibyamamare bitandukanye, inshuti za Jay Polly n'abari inkoramutima ze bari baje ku musezeraho bwa nyuma ndetse babasha kumwereka ko abaciyemo kabiri abasigira icyuho gikomeye. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari ya Rwanda Forensic Laboratory, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima guhagarara.

    Jules Sentore mu bahanzi bari baje gushyingura Jay Polly

    Jay Polly yatabarutse tariki 02 Nzeri 2021 ku myaka 33 ashyingurwa tariki 05 Nzeri 2021. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.

    InyaRwanda.com yari ikubereye mu muhango wose, igiye kukwereka mu mafoto n’amashusho uko byari bimeze mu gushyingura Jay Polly umuraperi wari ukunzwe  n'abatagira ingano banabyerekanye ubwo yashyingurwanga bakamuha icyubahiro.

    Christopher na Dj Pius ntibumvaga ko Jay Polly yitabye Imana

    Junior Giti yari yaje mu muhango wo gushyingura Jay Polly

    Abantu bari benshi guhera mu rugo kwa Jay Polly

    Mc Tino byamunaniye kwihangana

    Uncle Austin byari byamurenze

    Producer Madebeat ntiyabyumvaga

    Kabanda Jado nyiri ISIBO TV yari ahibereye

    Christopher byageze aho biranga

    Mu gushyingura Jay Polly hari abantu benshi cyane

    Ubwo bajyaga i Rusororo abantu ntibatinye kugenda n’amaguru

    Ubwo bageraga i Rusororo abantu bananiwe kwihangana baca mu rihumye inzego z’umutekano

    Ubuheta bwa Jay Polly

    Imfura ya Jay Polly na mama we

    Abantu bari benshi cyane

    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA JAY POLLY UKO WAGENZE

    AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109258/mu-mafoto-100-reba-uko-umuhango-wose-wo-gushyingura-jay-polly-wagenze-kuva-ku-bitaro-kuger-109258.html