Tag: People

  • Ifoto igaragaza abana ba Cristiano Ronaldo bagiye ku ishuri yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y'aho uyu mugabo asinyiye ikipe y'aho ya United amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.

    Aba bana barerwa cyane n'umukunzi w'uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y'ishuri.

    Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w'imyaka 11, Mateo n'impanga ye Eva Maria b'imyaka 4 na Alana Martina w'imyaka 3.

    Uyu muryango wari umenyereye kuba mu Butaliyani wimukiye mu Bwongereza kuba hafi ya Ronaldo cyane ko uyu mukinnyi aho agiye hose ajyana n'umuryango we.

    Cristiano Jr wakinaga mu ikipe y'abana ya Juventus' yavukiye muri America muri 2010 ku mubyeyi utaramenyekana aho bivugwa ko hakoreshejwe igikorwa cyo guhuza intanga.

    Ronaldo w'imyaka 36 yavuye muri United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi ariko ubu yayigarutsemo muri 2021 nyuma y'imyaka 12.


    Abana ba Ronaldo batangiye ishuri mu Bwongereza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ifoto-igaragaza-abana-ba-cristiano-ronaldo-bagiye-ku-ishuri-yakoze-benshi-ku

  • Dore gahunda yo gukurira Ikiriyo Jay Polly : Biratangizwa no gushyira indabo ku mva #rwanda #RwOT

    Gahunda yasohowe n’umuryango wa Tuyishime Josue wamamaye nka Jay Polly, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

    Uzabimburirwa n’urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera.

    Saa Munani z’amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

    Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

    Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021.

    Urupfu rwe rwagarutsweho na benshi ariko bagahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yitabye Imana yari afite imyaka 33.

    Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dore-gahunda-yo-gukurira-Ikiriyo-Jay-Polly-Biratangizwa-no-gushyira-indabo-ku-mva

  • Ibintu 5 wamenya kuri Zari Hassan urimo kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Zari Hassan umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bagore barimokuvugisha Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uburyo agenda agaruka mu itangazamakuru.

    Inkuru iheruka ni iyo aheruka kuvuga ko azambika ubusa Morna wahoze ari umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Umutungo muri Afurika y’Epfo, ni nyuma yo gutangaza ko Zari yamuteranyije n’inshuti yabo, agenda amuvuga.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba ku bintu 5 wamenya kuri uyu mugore wavugishije Afurika y’Iburasirazuba.

    Ni umugore w’abana 5

    Zari Hassan ni umugore w’abana batanu barimo abahungu batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana, Ivan Semwanga ndetse na 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Ni umuherwekazi

    Zari Hassan cyangwa Boss Lady nk’uko yiyita, ni umwe mu bagore b’abashabitsi bafite agatubutse, ni we nyiri 14 Brooklyn City College muri Afurika y’Epfo, ni ishuri ry’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga.

    Umuhanzi

    Uyu mugore yabaye n’umuhanzi, imyaka 10 ishize yasohoye indirimbo yise ‘ Toloba’, ni indirimbo yakunzwe cyane ndetse yarebwe n’abakabakaba miliyoni kuri YouTube.

    Umunyamakuru

    Muri 2012, Zari Hassan yari afite ikiganiro kuri TV ya UBC cyitwa Zari Bosslady. Uyu mugore mu minsi mike kuri Netflix hazaza ikiganiro kivuga ku buzima bwe.

    Aravuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga(Social Media Influencer)

    Ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abasaga miliyoni 9.5. Muri 2020 yahawe igihembo na One Africa Awards nk’umugore wakoresheje imbuga nkoranyambaga neza.

    Zari Hassan umwe mu bagore bakize bakomeje gukora imitwe y’inkuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibintu-5-wamenya-kuri-zari-hassan-urimo-kuvugisha-benshi

  • Miss Uwase Vanessa afashe icyemezo gikomeye ku mukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Vanessa yafashe icyemezo cyo kutazongera kugira icyo avuga ku mukunzi we mu gihe ibyurukundo rwabo bitari byagera kure.

    Iki cyemezo yagifashe nyuma y'urukundo ruryoshye yigeze kugirana na Putin Kabalu bakundanye bigasakuza,akagera ubwo amwambika impeta ariko bikarangira biyoyotse.

    Mu minsi ishize ubwo yahaga umwanya abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ngo bamubaze ibyo bifuza, byinshi mu byo Miss Vanessa yabajijwe byiganjemo umusore bakundana.

    Nubwo yamubajijwe na benshi, Miss Vanessa yakomeje kubabera ibamba yanga kugira icyo amutangazaho.

    Mu kiganiro na IGIHE kuri channel yabo ya Youtube, Miss Vanessa abajijwe impamvu akomeje gutsimbarara ku gutangaza umukunzi we, Miss Vanessa yavuze ko atamuvuga ku bw'impamvu z'akazi ke.

    Ati 'Ndamufite ariko sinamuvuga ku bw'impamvu z'akazi ke, igihe nikigera nzamubabwira.'

    Icyakora uretse n'akazi k'umukunzi we, ahahise he mu rukundo n'amateka ahafite nabyo ntibimworohereza kuvuga uwo bakundana.

    Ati 'Usibye n'ibyo naje gusanga mbivuga bikarangira nabi. Naje gufata icyemezo cyo kubiceceka kuko ubanza iyo mbivuze bahita bamuntwara.'

    Ikindi gikomeye gituma atagishamadukira gutangaza umusore bakundana, Miss Vanessa yavuze ko ari uko atakizera iby'urukundo rwo muri iki gihe.

    Ati 'Ubu ntacyo umuntu akizera, nabonye muri iyi minsi n'ubukwe buba bigapfa, singikunda kubyina mbere y'umuziki nka mbere. Nzabyizera mvuye mu kwa buki'

    Miss Vanessa na Putin bakanyujijeho mu rukundo.

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-vanessa-afashe-icyemezo-gikomeye-ku-mukunzi-we/

  • Umukobwa wambaye inkweto yabyiniye abageni mu buryo budasanzwe,induru ziravuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa mwiza ufite impano idasanzwe yo kubyina yabyiniye abari batashye ubukwe maze si ukumukomera amashyi karahava.

    Uyu mukobwa wari wambaye inkweto ndende ,yabyinnye mu buryo budasanzwe ubona afite imbaraga nyinshi yereka abantu bose ko afite impano mu kubyina nkuko bigaragara mu mashusho ikinyamakuru Atinkanews cyashyize hanze.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wambaye-inkweto-yabyiniye-abageni-mu-buryo-budasanzweinduru-ziravuga/

  • Hashize imyaka 7 umunyamakuru Patrick Kanyami… – #rwanda #RwOT

    Patrick Kanyamibwa yitabye Imana ku myaka ye 32 y'amavuko, ibisobanuye ko iyo aba akiriho yari kuba afite imyaka 39. Urupfu rwe rwashavuje benshi kugeza n'ubu akaba akibukwa n'inshuti n’umuryango we, abo bakoranye n'abandi batandukanye. Ku munsi yakoreyeho impanuka, nyakwigendera Kanyamibwa Patrick yari mu gikorwa cya Groove Awards Rwanda cyo gukusanya amakuru y'abahanzi bagombaga kwitabira iryo rushanwa dore ko yari umwe mu bari barihagarariye mu Rwanda.

    Incamake y’amateka ya Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

    Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho. Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997.

    Amashuli yisumbuye yayigiye muri Agri—vétérinaire Rushashi: 1997—2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Itangazamakuru.

    Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza, akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n'inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n'irya Nyungwe.

    Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio, Radio 10, Radio Flash, Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n'Ibiganiro ku bahanzi b’índirimbo zo guhimbaza Imana. Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin.

    Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy'ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n'iyobokamana. Na hano ku inyaRwanda.com yajyaga ahanyuza amakuru y’iyobokamana yabaga yiganjemo ay’abanyempano mu muziki, n’abandi.

    Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali naho akaba yarakoraga ikiganiro cy'iyobokamana cyitwa Jambo Gospel. Mu bitangazamakuru yakoreye byose, biragoye kubona abahanzi ba Gospel bazamutse batamuciye mu ntoki.

    Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n'umwuga w'itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w'umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

    Patrick Kanyamibwa amaze imyaka 7 yitabye Imana

    Mama Kenzo (umugore wa Patrick Kanyamibwa) ubwo yari yagiye kunamira umugabo we

    Urupfu rwa Kanyamibwa rwashenguye Umuryango we n’inshuti ze, hano bari bagiye i Rusororo kumwunamira

    Hashize imyaka 7 umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109396/hashize-imyaka-7-umunyamakuru-patrick-kanyamibwa-wari-ukomeye-muri-gospel-yitabye-imana-109396.html

  • Tom Close n'umufasha we bibarutse undi mwana banavuga izina rye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tricia Ange Niyonshuti, Umufasha wa Tom Close, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo yuzuyemo ibinezaneza n'ibyishimo yatewe nuko umwana we na Tom Close yujuje amezi 2 amaze avutse, akaba ari umwana wabo wa 5.

    Tricia yanditse amagambo agira ati ” Nyuma y'amezi 2 gusa.. inzanira UMUHOZA … 10/07/2021 Happy two months to our heavenly sent. UMUHOZA Wanjye… USANASE agatuma ahimba ibisigo Our Baby No 5 ~INYONGA IMBONI ELLE~ “.

    Tricia ateruye Imboni Elle

    Source : https://yegob.rw/tom-close-numufasha-we-bibarutse-undi-mwana-banavuga-izina-rye/

  • Tom Close n'umufasha we bibarutse umwana wa 5 #rwanda #RwOT

    Ingabire Tricia, umugore wa Tom Close yatangaje ko hashize amezi abiri bibarutse umwana wa Gatanu. Uyu mwana bamwise “Inyonga Imboni Elle” .

    Uyu mwana w'umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo yujuje amezi abiri, Tricia Niyonshuti yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

    Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n'umubyeyi we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/tom-close-n-umufasha-we-bibarutse-umwana-wa-5

  • Umunyamidelikazi uri mu bakomeye mu Rwanda yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bakundana (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi Sonia Mugabo uri mu bakomeye mu Rwanda, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Diego Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo.

    Inkuru y'uko aba bombi bambikanye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021, binyuze mu bantu batandukanye basanzwe ari inshuti zabo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamidelikazi-uri-mu-bakomeye-mu-rwanda-yambitswe-impeta-yurukundo-numusore-bakundana-amafoto/

  • Nyuma y’amezi 2 umuryango wa Tom Close wahishuye ko bibarutse umwana wa gatanu #rwanda #RwOT

    Ange Tricia yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yashyizeho ifoto imugaragaza akimara kwibaruka ndetse ari bwo akiva mu bitaro.

    Iyi foto imugaragaza ateruye umwana w’uruhinja, yashyizeho ubutumwa bugira buti 'Nyuma y’amezi abiri Gusa..Inzanira UMUHOZA.. 10/07/2021. Happy Two Months To our Heaven Sent [tugenekereje : Amezi abiri ku mpano y’Imana].'

    Yakomeje ubu butumwa bwe asa nk’uvuga igisigo kigufi cyanga igihozo, agira ati 'UMUHOZA Wanjye..Usanase agatuma ahimba Ibisigo Our Baby No 5 [Umwana wacu wa gatanu]'

    Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.

    Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n’umubyeyi we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-2-umuryango-wa-Tom-Close-wahishuye-ko-bibarutse-umwana-wa-gatanu