Tag: People

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy n'umugore we baei mu byishimo bidasanzwe kuri uyu munsi. Amakuru atugeraho avuga ko Ndahiro Valens Papy n'umugore we kuri ubu bamaze kwibaruka umwana w'umuhungu nkuko amafoto akurikira abigaragaza.  Iyi akaba ari inkuru nziza ku bafana ndetse n'amakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, wamamaye kuri BTN Tv.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bumunyamakuru-ndahiro-valens-papy/

  • Rihanna n'umukunzi we batamajwe n'imyambarire yabo idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna, umwe mubayoboye umuziki muri Amerika arikumwe n'umukunzi we Asap Rocky umuraperi kabuhariwe, bitabiriye ibirori by'imideli byizihizwa buri mwaka byitwa Met Gala. Bitunguranye, aba bombi baje bambaye imyenda itangaje imeze nk'amashuka, bituma banengwa ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by'imideli.

    Kuva aba bombi banyura ku itapi itukura y'ibirori Met Gala 2021, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga imyambarire ya Rihanna na Asap Rocky aho bamwe bavugaga ko bambaye amashuka bararamo babihindura urwenya, naho abandi bibaza impamvu bakwambara gutyo kandi ari abakire babasha kugura imyenda myiza yose bifuza.

    Source : https://yegob.rw/rihanna-numukunzi-we-batamajwe-nimyambarire-yabo-idasanzwe/

  • Uwimana Agnes yahagaritse gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, rivuga ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

    Rigira riti “Madamu Uwimana Nkusi Agnes, yarwandikiye ibaruwa kuwa 13/09/2021 arusubiza ku bushake ikarita N° 14/168-63 yo gukora umwuga w’itangazamakuru yari yarahawe n’uru rwego tariki 02/08/2021.”

    Itangazo rikomeza rigira riti “RMC iramenyesha ko Madamu Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukora itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yari yarabiherewe uburenganzira na Rwanda Media Commission.”

    Uwimana aretse itangazamakuru nyuma y’iminsi hari amajwi menshi asaba ko yakurikiranwa n’ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y’itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, Umuryango w’Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z’ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n’umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

    Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bahagamagariye abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Uwimana Agnes n’abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mwaka wa 2010 Uwimana Nkusi Agnes yafashwe ashinjwa ibyaha byo gusebya Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umudendezo w’igihugu, aza no guhamwa nabyo ndetse abifungirwa imyaka ine.

    Inkuru bijyanye:Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Leta yijunditswe ku kureberera abahakana n’abapfobya Jenoside bitwikiriye YouTube

    Itangazo RMC yashyize hanze

    Uwimana yasubije RMC ikarita yamwemereraga gukorera itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3tKhsw6

  • Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d'Ivoire guhatanira ikamba rya Mister Africa 2021[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

    Iri rushanwa rigamije kureba umuhungu mwiza muri Afurika rihurije hamwe abagera kuri 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bice by'iri rushanwa byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aba basore b'ibibigango bagiye gukora umwiherero uzamara iminsi ine ubera muri Sofitel Hotel Ivoire.

    Tariki 18 Nzeri 2021 nibwo bazahatana hakamenyekana usimbura umunya-Nigeria Emmanuel Umoh wahize abandi mu 2019.

    Mu 2020 ntabwo iri rushanwa ryabaye bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi.

    Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry'uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

    Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk'iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b'intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rukundo-dismas-yerekeje-muri-cote-d-ivoire-guhatanira-ikamba-rya-mister-africa

  • Sheebah Karungi yibasiwe ku mbuga nkoranyamb… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye amakuru y'umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, avuga ko yaciye inyuma umugore we  Flavia Tumusiime akajya kuryamana n’uwitwa  Twinomujuni, umukozi wa Ambasade y'Ubufaransa i Kampala. Nyuma yibi bibaye, bamwe bavugaga ko n’ubundi na Flavia aca inyuma umugabo we. Sheebah yaje kurengera Flavia avuga ko arengana, kandi bidakwiye ko amakosa yose yajya ajya ku mugore gusa.

    Igitekerezo cya Sheebah Karungi cyazamamuye amarangamutima. Yagize ati Ati: “Njyewe natewe isoni n’uburyo societe itubaha umugore ukora cyane, wubaha, ufite ubwenge nka Flavia Tumusiime, nyamara nzi neza ko yamaze kunyura muri byinshi  bihagije!  Akenshi umugore niwe utungwa agatoki n'iyo byaba bitamuhama. Flavia humura barashaka kugushyira hasi, wibaha umwanya”.

    Bamwe bahise bamwibasira ko atazi iby’abashakanye kuko we aryamana n'abo bahuje ibitsina. Uwitwa Wasswa Gerald yagize ati: 'Nawe waciye inyuma Koko na Nina Roz  bireke rero'. Aha yashakaga kuvuga ko yaciye inyuma abakobwa bagenzi be. Ian Martin we aza ashimangira ko Sheebah yaryamanye n'abo bahuje ibitsina. Amakuru avuga ko Sheebah Karungi yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina bityo gushaka umugabo akabigenza gacye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109495/sheebah-karungi-yibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-bamwita-umutinganyi-109495.html

  • Alliah Cool yasubije abamwibasiye kumyambarire ye [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Nzeri 2021 nibwo umuhango wo kumurika iyi firime ya Alliah Cool wabaye ,aho hari higanjemo ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro mu Rwanda bambaye imyambarire idasanzwe ,yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n'abandi batandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

    Mu kiganiro Alliah yagiranye na CHITA MAGIC TV yagize icyabwira abamwibasiye bavuga ko yari yambaye ubusa ubwo yamurikaga Filime ye ise 'Alliah'.

    Yagize ati'Kwambara kuriya nari nambaye na akazi ,nimbyambarire yakazi ntago nakwambara nkuko mama yambara ari murugo , ibyo rero abantu bakomeje kwibaza ku myambarire yanjjye imfasha kugaragara neza isa n'umwuga wanjye' Yasoje avuga ko kandi adashaka kuzongera kubazwa ibibazo kijyanye n'imyambarire ye.

    Nyuma yo kwerekana iyi filime, Isimbi yatangaje ko atari ubuzima bwe bwite yakinnye ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.

    Yavuze ko guhera ubu agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n'ubushake. Ati 'Mfite imbaraga n'ubushake bwo kubikora bizakunda.'

    Umuyobozi w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, wari uri muri iki gikorwa yashimiye uyu mukobwa avuga ko ihohoterwa rikwiye guhagurukirwa.

    Ati 'Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk'umuntu ubabazwa n'ibintu abana b'abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.'

    'Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.'

    Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n'abandi batandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yasubije-abamwibasiye-kumyambarire-ye-amafoto

  • Inkumi yigaruriye umutima w’umunyamakuru Bayingana David (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda, David Bayingana ari mu rukundo na Ashante Lydie cyangwa Queen Lydie wakundanyeho n’umuhanzi Davis D.}

    Urukundo rw’aba bombi bakaba bararugize ibanga rikomeye ariko bamwe mu nshuti zabo za hafi bakaba baruzi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bayingana uzwi mu myidagaduro akaba n’umwe mu bashinze radio ya B&B FM, amaze igihe ari mu rukundo n’iyi nkumo y’ikimero kirangaza benshi.

    Amakuru avuga ko aba bombi birinze ikintu na kintu cyatuma n’abantu bakeka ko bakundana, aho no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi, gusa ni mu ijoro ryakeye Queen Lydie yashyize kuri Instagram Stories ye amashusho ari kumwe na Bayingana muri Kigali Arena ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yari imaze gutsinda Nigeria babyina intsinzi.

    Aya mashusho na Bayingana David akaba yahise ayakorera repost kuri Instagram Stories ye.

    Uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu gusesengura iby’imikino, mu minsi ishize aherutse kubwira umunyamakuru Ally Soudy ko ubu afite umukunzi mushya ndetse ko n’ubwo urugo rwa mbere bitamuhiriye ariko na none agomba gushaka uwo babana.

    Ati 'Mfite umwana umwe ufite imyaka 7(Bayingana Joshua), ibyo nzabisizigira ubuzima, ibya mbere ntabwo byameye, hari umuntu urwana n’Isi se? Hari igihe bitemera gusa ikigenzi ni imbuto iba yavuyemo(…) Ku ruahande rwanjye ntabwo tukibana ariko ngomba kugira uwo mbana na we. Umukunzi ndamufite ariko izina sinarivuga.'

    Muri 2013 nibwo Bayingana David yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

    David Bayingana wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10 ubu akaba ari kuri B&B FM afitemo imigabane.

    Lydie ni we wabanje gusangiza abamukurikira aya mashusho

    Bayingana na we yahise ayasangiza abamukurikira

    Ashante Lydie uri mu rukundo na Bayingana David

    Yavuzwe mu rukundo na Davis D

    Imiterere ye irangaza benshi

    Qeen Lydie inseko yarangaza benshi

    David Bayingana ari mu rukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkumi-yigaruriye-umutima-w-umunyamakuru-bayingana-david-amafoto

  • Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
    Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse nk’urubyiruko guha ababohoye u Rwanda agaciro harimo no kubashimira ndetse no kubigiraho mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho.

    Miss Ingabire yavuze ko kuba izo ngabo zaramugariye ku rugamba bidakwiye kugira uwo byatera ipfunwe, kuko ni umukoro ukomeye ku rubyiruko rw’ubu.

    Akomeza avuga ko ingufu zabo zitapfuye ubusa kuko nk’urubyiruko rubashimira kandi ibyagezweho bizakomeza kubungwabungwa.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo insimburangingo, inyunganirangingo, amagare yifashishwa n’abafite n’ubumuga, n’ibindi bitandukanye.

    Miss Ingabire Grace aganira n
    Miss Ingabire Grace aganira n’abo yasuye

    Jean Pierre uhagarariye ikigo cya HvP Gatagara yagize ati “Twe nk’ikigo iki ni icyemezo cyatworoheye cyane kuko dusanzwe dukorana na Commission ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo. Na none tuzi neza icyo abagenerwa bikorwa bagejeje ku gihugu cyacu ni yo mpamvu tutabajya kure”.

    Yabijeje ubufatanye bazakomeza kugirana na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo, ndetse banasaba iyo Komisiyo ko bazakomeza imikoranire myiza.

    Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye izo Ngabo gukomeza discipline zigaragaza, ndetse ko igihugu kibatekereza mu byo bakora byose.

    Yakomeje ashimira abategura Miss Rwanda ndetse na ba Nyampinga bose ubufatanye bwiza bakomeje kugirana na Komisiyo dore ko atari bushya, ariko byose byerekana ko bifitanye isano no kuba urubyiruko rugomba guhora runezezwa n’iterambere rihari, ko rukwiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, kuko ishimwe rya mbere ababohoye igihugu rizabanezeza ari ryo kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere, rufite amahoro, ari igihugu gitemba amata n’ubuki kandi ibi byose bijyana n’iterambere rirambye.

    Miss Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, ariko na none nka Nyampinga w’u Rwanda agomba kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohorora igihugu.

    Ati “Ibi bikoresho twazanye hano kubufatanye na HVP Gatagara ni ikimenyetso cy’uko tubaha agaciro kandi tuzi neza ko muri ab’agaciro mu buzima bwacu”.

    Brig. Gen Peter John Bagabo
    Brig. Gen Peter John Bagabo

    Yakomeje ashimira cyane ikigo cya HVP Gatagara nk’abafatanyabikorwa beza ndetse ashimira Komisiyo yemeye kumuha umwanya wo kugira amahirwe nk’ayo nka Miss Rwanda 2021 bimwigisha byinshi.

    Yongeye gushimira abamugariye ku rugamba ndetse n’Ingabo z’igihugu muri rusange kuba barabohoye u Rwanda.

    Miss Ingabire akomeje gukora ibikorwa byinshi bitandukanye aho mu minsi ishize yoroje amatungo magufi abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana.


    source : https://ift.tt/3kfjaT7

  • Namwigiyeho guca bugufi – Alto avuga kuri Unc… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, ni bwo Alto yasangije abafana n'abakunzi b'umuziki amashusho y'indirimbo 'Wankomye' yakoranye na Uncle Austin. Ni indirimbo ije kongera imbaraga mu rugendo rw'umuziki Alto atamazemo igihe kinini ugereranyije na Uncle Austin bakoranye.

    Iyi ndirimbo ikozwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Ubwo Alto yasohoraga indirimbo 'Byambera' Uncle Austin yamubwiye ko yakoze indirimbo nziza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WANKOMYE’ YA ALTO NA UNCLE AUSTIN

    Kuva icyo gihe bakomeje kuganira kugeza ubwo Alto amusabye ko bakorana indirimbo, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya TB Music Entertainment Alto abarizwamo ibijyamo kugira ngo aba bombi bakorane.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Alto yavuze ko icyo abantu batazi kuri Uncle Austin ari uko ari umuhanzi 'ugira 'melodie' nziza. Anavuga ko yamwigiyeho guca bugufi.

    Ati 'Ni umugabo ufite 'melodie' zirenze uko abantu babizi. Kandi Austin namwigiyeho guca bugufi […] Uncle Austin aciye bugufi mu buryo butangaje.'

    Avuga ko gukorana indirimbo na Uncle Austin bigiye gutuma hari urundi rwego ageraho mu muziki.

    Alto avuga ko kuba abahanzi bakuru mu muziki bari gukorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka bitanga icyizere mu bufatanye bwari bukenewe mu bahanzi bo mu Rwanda.

    Ati '…. Abahanzi b'ikiragano gishya mu muziki dukeneye ko bakuru bacu batwereka ko turi kumwe. Bafite umuziki bakora natwe dufite umuziki dukora rero dufatanyirije hamwe umuziki watera imbere.'

    Alto yavuze mu ndirimbo 'Wankomye' baririmbye ku muntu muhura akagusigira urwibutso, by'umwihariko umukunzi.

    Ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzi asohoye mu gihe cy'amezi ane amaze muri Label TB Music Entertainment. Alto ati 'Ubwo nawe urumva umuvuduko ndiho.' Uyu muhanzi avuga ko amaze minsi ari gutekereza gukora kuri Album ye ya mbere.

    Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Alto yashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Label TB Decent Entertainment. TB Music kandi yasinyishije umuhanzi Yampano. 

    Alto yasohoye amashusho y'indirimbo 'Wankomye' yakoranye na Uncle Austin

    Alto yavuze ko Uncle Austin yamwigiyeho guca bugufi no gukunda akazi Mu gihe cy'amezi ane Alto amaze muri Label, amaze gukora indirimbo eshatu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WANKOMYE' YA ALTO FT UNCLE AUSTIN 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109475/namwigiyeho-guca-bugufi-alto-avuga-kuri-uncle-austin-bakoranye-indirimbo-wankomye-video-109475.html

  • Rwanda: Abasore b'impanga bamaze imyaka 2 babana n'umugore umwe #rwanda #RwOT

    Abahungu 2 b'impanga bakomoka mu Rwanda batangarije ikinyamakuru AFRIMAX TV cyo kuri You Tube ko bamaze imyaka 2 babana n'umugore umwe wabakunze bombi.

    Iki kinyamakuru gifite urubuga rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza,rwakoze inkuru mu cyongereza kuwa 04 Nzeri uyu mwaka ruganira n'aba bavandimwe bahisemo gusangira umugore kuko ari impanga.

    Aba bavuze ko bakuze basangira ibintu byose yaba imyenda,akazi,n'ibindi bitandukanye ariyo mpamvu banahisemo gusangira n'umugore.

    Mu bihugu bimwe na bimwe ibi bikunze kubaho ko impanga zishakana n'abagabo b'impanga cyangwa se abakobwa 2 bagashyingiranwa n'umusore umwe gusa mu Rwanda naho byarabaye.

    Bijya gutangira,uyu mukobwa witwa Uwambaje Marie Josiane,yabanje gukundana na Gakuru ariko yaza kumusura n'uyu muto akiyoberanya akamutereta bituma uyu mukobwa ahera mu rujijo.

    Uyu mukobwa ngo ntiyari azi ko umukunzi we afite impanga kandi ngo n'uyu musore ntiyigeze abimubwira.

    Umunsi umwe ubwo yari yasuye uyu mukunzi we ageze mu rugo uyu Gato nawe aramwegera amugaragariza urukundo rudasanzwe byatumye nawe amukunda birangira aba basore bombi bamusangiye.

    Umwe muri aba bagabo yabwiye Afrimax TV ati 'Negereye murumuna wanjye ndamubwira nti kuva umugore adukunda twese nta kibazo reka tubane.Tubyumvikanaho nta kibazo.

    Umukobwa yavuze ko na nubu atazi gutandukanya aba bagabo be bombu gusa yemera ko abakunda bose kimwe.

    Aba bagabo bavuze ko batagirirana ishyari kuko bajya ibihe byo kurarana nawe aho umwe afata umunsi undi agakurikiraho.

    Uyu mugore yavuze ko yabanje kugorwa no kumva ko azabana n'abagabo 2 mu nzu imwe ariko ngo yarabyemeye kuko abakunda.

    Ntabwo umunyamakuru yavuze agace aba bantu batuyemo gusa yemeje ko ngo biteguye kubyara umwana wabo mu mwaka utaha nta gihindutse.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/rwanda-abasore-b-impanga-bamaze-imyaka-2-babana-n-umugore-umwe