Tag: People

  • Ibyavuzwe kuri Miss Pamella wafotowe aragiye inka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwicyeza Pamella ukundana n'umuhanzi The Ben yafotowe aragiye inka ,ndetse bizamura amarangamutima y'abantu batari bake.

    Ni amafoto abiri uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ye,afite inkoni ndetse ahagaze iruhande rw'inka.Benshi mu bamukurikira, batangajwe n'aya mafoto cyane.Harimo nabavuze ko afite amaso nk'ay'inyana.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-kuri-miss-pamella-wafotowe-aragiye-inka/

  • Aime Uwisize yatanze impamvu yasibishije igishushanyo cyari kiriho ifoto ya Jay Polly[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hacicikana amafoto y'igishushanyo kiriho ifoto ya nyakwigendera Jay Polly cyari cyarashyizwe ku muhanda uherereye mudugudu w'Umushumbamwiza mu kagari ka Kanombe Umurenge wa Kanombe ho karere ka Kicukiro, ubu cyamaze gukurwaho n'ubuyobozi bw'uwo mudugudu.

    Aime Uwisize umuyobozi w'umududu , watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w'Akagari ka Kanombe, mu Kiganiro yagiranye n'Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatanze impamvu nyamukuru yatumye gisibwa.

    Yagize ati” yagize ati: “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk'ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'umudugudu”.


    Iki gishushanyo cyatumye uyu muhanda witirirwa Jay Polly

    Yakomeje agira ati: “Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu'wakizanye, ntituzi n'uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy'umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

    Umunyabugeni Rwigema we amaze guhanga iki gishushanyo yari yatangaje ko urukuta rw'inzu cyari kiriho yari yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n'ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.


    Ahari ifoto ya Jay Polly uko hasigaye hasa

    Yagize ati: “Bariya babyeyi batubwiye y'uko batamenye n'ukuntu byanditseho, nta n'ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho”. Yakomeje avuga ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

    Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n'ubuyobozi bw'aho agiye kugishyira. Avuga ko byarangiye umubeyi w'umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n'umusore wo muri uru rugo w'imyaka 19. Aho cyari kiri yahasize amarange y'umukara aba bayobozi baje bitwaje.

    Ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje nk'uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. Yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye aya amakuru. Yavuze ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n'umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo.

    Ngo kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.

    Rwigema wari warahanze iki gishushanyo

    Mu kuhagera ngo basanze bamaze kugisiba nk'uko Rwirangira akomeza abisobanura ati: “Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w'umudugudu n'umuyobozi w'akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba”.

    Yakomeje asobanura andi makuru yahawe yatumye bagisiba ati” We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB”. Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe.

    Yashimangiye ko mu karere ka Kicukiro cyari giherereyemo yahashushanyije n'ikindi kandi ngo ntawigeze agisiba. Rwigema imvugo ye yanyuranyije n'uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira na banyiri nzu, ati: “Ndabazi turaziranye banahampaye banzi”. Umuyobozi w'Akagari n'uw'umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze”.

    Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n'abo mu muryango we n'abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aime-uwisize-yatanze-impamvu-yasibishije-igishushanyo-cyari-kiriho-ifoto-ya-jay

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yaba agiye gusimbura… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Nzeri 2021, ni bwo Sam Karenzi yandikiye ubuyobozi bukuru bwa Radio/TV 10 ibaruwa yegura ku mirimo yari ashinzwe, nk'umuyobozi wa Radio na televiziyo.

    Nyuma y'iyi baruwa, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, hasakaye amakuru avuga ko uyu munyamakuru na bagenzi be bakora ikiganiro Urukiko rw'imikino gitambuka kuri Radio10, ko bagiye kwimurira iki kiganiro kuri Fine FM.

    Ibi bikaba byaratewe n'impinduka zakozwe n'ubuyobozi bwa Radio10, bwahinduriye imirimo n'ibiganiro, abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko, aho Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo, abandi barimo Taif ana Axel bagahindurirwa ibiganiro, byanatumye Horaho Axel asezera.

    Gusa amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko Sam Karenzi ariwe uzaba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, asimbuye Uwayezu Regis weguye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.Com, Sam Karenzi yemeye ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi. Yagize ati:

    Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w'iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z'uku kwezi nk'uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w'iki kigo.

    Nyuma y'ubwegure bw'uwari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis, ntabwo iri Shyirahamwe riratangaza umusimbura we, bivugwa cyane ko azaba Sam Karenzi umaze igihe kirekire mu mwuga w'itangazamakuru, akaba yarakoze kuri Radio Salus na Radio10.

    Biravugwa ko Sam Karenzi agiye kuba umunyamabanga wa FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109736/umunyamakuru-sam-karenzi-yaba-agiye-gusimbura-uwayezu-regis-muri-ferwafa-109736.html

  • MU MAFOTO: Uko umuhango wo kwambika impeta Mi… – #rwanda #RwOT

    Ricca Kabahenda, umukobwa uri mu beza u Rwanda rufite, uri no mu bagize amahirwe yo kwinjira muri Nyampinga w’u Rwanda akabasha kwegukana ikamba,  yambitswe impeta y'icyizere ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu muhango wabereye muri Park Inn iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba byabaye nyuma y’amezi 10 yari ashize hatangajwe 'bwa mbere' inkuru y'urukundo rw'aba bombi.

    Ariko hashize igihe Bayingana na Kabahenda batangije urugendo rw'urukundo.

    Kubona uwo ukunda nawe akagukunda ni uguhirwa. Nyampinga w’Umurage n’Umuco, Ricca Michaella Kabahenda yambitswe impeta na Bayingana Dennis

    Urukundo rwa Ricca na Dennis rwari rumaze iminsi ruvugwa mu itangazamakuru

    Dennis yamaze kwambika impeta Ricca amusoma ku kiganza amushima 

    Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Ricca yambikwaga impeta maze ahobera uwo yihebeye amushima kumukunda

    Ricca Michaella Kabahenda afite ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019 Mu 2019, Kabahenda yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109737/mu-mafoto-uko-umuhango-wo-kwambika-impeta-miss-ricca-michaella-wagenze-109737.html

  • Hakainde wari umushumba w’inka akaza kuba Per… – #rwanda #RwOT

    Perezida Hakainde Hichilema ubwo yitabiraga Inama  y’ Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ibera i New York muri Amerika, yanze kujya mu ndege ye bwite atega indege y’ubucuruzi ya QATAR Airways, imuvana  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda i Lusaka.

    Hakainde Hichilema , ibyo ari gukora ashimangira ko biri mu byo yasezeranije abaturage: kudasesagura umutungo wa Leta aho aherutse gutangaza ko azakomeza gucunga neza umutungo wa Leta, bityo rero ko  yagendanye n’itsinda rito rigizwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Imari, Honourable Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane nk’uko zambianobserver ibitangaza.

    Hakainde Hichilema , afite amateka maremare dore ko yabaye Perezida yarabanje kwiruka inyuma y’inka ari umushumba , akaba n’umworozi w’inka kabuhariwe kuko yazikuriyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109701/hakainde-wari-umushumba-winka-akaza-kuba-perezida-yanze-ibyubahiro-yanga-kujya-mu-ndege-ya-109701.html

  • Umunyabigwi mu iteramakofe agiye kwiyamamariz… – #rwanda #RwOT

    Pacquiao yatanzwe nk’umukandida n’igice kimwe cy’ishyaka riri ku butegetsi, PDP-Laban, ryacitsemo kabiri kubera aya matora. Uretse kuba azwi cyane mu iteramakofe kubera ibigwi ahafite, uyu mugabo w’imyaka 42 ni n’umusenateri mu nteko ya Philippines.

    Perezida Rodrigo Duterte ntiyemerewe kwiyamamariza indi manda, ariko ikindi gice mu ishyaka rye cyamutanzeho umukandida nka Visi Perezida, ibyo bamwe babona ko ari ugushaka kunamba ku butegetsi.

    Icyo gice cyari cyamutoranyije ngo azabe yungirije inshuti ye y’igihe kirekire, Christopher “Bong” Go, ariko Bwana Go yarabyanze. Nk’umukinnyi w’iteramakofe, Pacquiao afite umuhigo ku isi wo kuba uwa mbere mu byiciro umunani bya boxe.

    Umukino we uheruka yawutsinzwe n’umunya-Cuba, ahita avuga ko arimo kureba uko asezera uyu mukino. Mu kwemera kuba umukandida, Pacquiao yagize ati: “Ndi umurwanyi, kandi nzahora ndi umurwanyi muri ‘ring’ no hanze yayo”.

    Yasezeranyije kurwanya ubukene na ruswa.

    Ni umugabo ukunzwe mu gihugu cye ariko ushobora guhura n’urugamba rukomeye muri ayo matora, aho Sara Duterte-Carpio, umukobwa wa Perezida Duterte, ahabwa amahirwe. Ntibizwi neza abakandida bazemerwa na komisiyo y’amatora mu batanzwe n’ibice byacitse mu ishyaka PDP-Laban.

    Pacquiao asanzwe ari umusenateri muri Phillippines akaba ashobora kuyobora iki gihugu

    Pacquiao afite amateka akomeye mu mukino w’iteramakofe ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109697/umunyabigwi-mu-iteramakofe-agiye-kwiyamamariza-kuyobora-phillippines-109697.html

  • “Isomo niba utararifashe bazongera bakwereke!… – #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Safi na Knowless, rufite amateka yihariye ukurikije uko rwavuzwe. Aba bombi mu gihe cyabo bagiranye ibihe byiza, abenshi bishimira Couple yabo ariko biza kurangira ibaye amateka, umutima wa Knowless wegukanywa na producer Clement.

    Ibi byose tugiye kugarukaho, byahishuwe na Zizou Al Pacino wabahurije mu ndirimbo “Vuba vuba”, maze ibyo baririmbye basubizanya bikaza kuba impamo. Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe urukundo rwabo rwatutumbaga, ariko bikaza kurangira Producer Clement ariwe wegukanye umutima wa Knowless; bigahura neza n'ibyo baririmbye basubizanya ngo byatumye iyi ndirimbo yibwa igitaraganya ikiri muri Studio.

    Mu kiganiro Zizou Al Pacino yagiranye n'ikiganiro “Sunday night” cya Isango Star kuri iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, yabajijwe byinshi kuri iyi ndirimbo aboneraho no gshishura uko yibwe.

    Abanyamakuru baganiraga na Zizou, bakurikije uko Safi na Knowless basubizanyije muri iyi ndirimbo, bamubajije niba Safi yaba yari abizi ko Knowless azagaragara muri iyi ndirimbo maze asubiza agira ati” Safi yabanje kuririmba nyine Knowless n’ubundi twarakoranaga bya buri munsi, byansabye ko aza muri studio nyine yumva indirimbo arandika, kuko urumva igitero cya Safi nicyo cyabanzirizaga “.

    Aha yavuze ko All Stars ubundi umuhanzi yumva ibyo abandi bakoze, ku buryo uko abahanzi bagenda bakurikirana ari nako uburyohe bugenda burushaho kuba bwinshi. Ashimangira ko umuhanzi wumvise ibyo abandi bakoze arushaho kunoza ibyo ari buririmbe agendeye ku by'abandi, ari nako byagenze muri iyi ndirimbo “Vuba vuba ” yakozwe muri za 2016.

    Zizou ubwo yabigarukagaho muri” Sunday night”.

    Yakomeje agira ati” Hari ikintu kiba bigahura nyine n’uko wenda hari ibintu bihari, urumva icyo gihe inkuru y’urukundo ya Safi na Knowless byari bigitutumba cyane”. Yasobanuye ko we ubusanzwe igitekerezo yifuzaga kugaragaza muri iyi ndirimbo, cyari ukuvuga ko umukobwa ukunda ari ukugira vuba ukamukura mu nzira kuko haba hari abandi bantu baba barekereje, ku buryo bashobora kumugutwara.

    Aha yashimangiye ko byahise bihura n’inkuru ya Clement waje kwegukana umutima wa Knowless, bikarangira Safi bamukuyemo. Zizou ageze aha yagize ati”Habayeho histoire ya Clement na Safi kuko Clement, Knowless yari yabaye umugore we cyangwa se wenda nka fiyanse muri icyo gihe, so biba ngombwa ko byumvikana ko nyine yari arimo ara mudisinga [umubwira ]”.

    Cyakora hari aho yashimangiye ko Knowless wari ugiye mu ndirimbo ye bwa mbere, yari abizi ko Safi arimo. Yabajijwe niba Knowless yarumvize ibyo Safi yaririmbye hanyuma akaza akubita atababarira, ntiyemeranwa n’uwabazaga ashingira ko Knowless yagendeye ku gitekerezo yahawe cy’umuntu ukundana n’umukobwa akazarira, bikaba byarangira bamumutwaye nk’uko twigeze kubigarukaho.

    Safi na Knowless

    Gusubizanya kwa Knowless na Safi muri iyi ndirimbo “Vuba vuba” , yabajijwe niba hari umusanzu byatanze mw’imenyekana ryayo avuga ko atigeze ashyiramo Knowless na na Safi mu gushaka ko iyi ndirimbo yakwamamara, kuko yari amaze kugira nyinshi zikunzwe ku buryo imvugo ye yashimangiye ko urwo rwego rwo gushakishiriza inzira muri buriya buryo yari yararurenze.

    Cyakora yongeye gushimangira ko icyo gihe abanyamakuru yabakoreye inkuru, ahita anahishura ko kubera uko Safi na Knowless basubizanyije muri iyi ndirimbo byatumye bayiba ikiri muri studio. Yabisobanuye agira ati” Urumva kubera nyine icyo kintu cya Safi na Knowless, byatumye bajya no kuyiba muri Studio indirimbo nshiduka iri hanze, so biba ngombwa ko nyisohora ntanabiteguye ndayisohora nyine!”.

    Mu kumenya ko bayibye ngo yagiye kubona abona abantu bari kuyimusangiza kuri Twitter ngo hari nka sa 3:00 z’ijoro. Yicuye ayikinnye, yumva niyo ahita afata umwanzuro wo kuyishyira hanze. Muri iyi ndirimbo, Safi hari aho aririmba agira ati” Nta mpuhwe abatagiri bangiriraga nabaga nikundiye umwana bakabimpora” .

    Hari aho akomeza agira ati” Uyu aziye igihe icyo aricyo cyose nzakimuha ameze neza murabibona njye ndi fresh nawe iko safi bwangu vuba vuba”. Knowless ahita aza amwikiriza aririmba agira ati” Wari umwana ntuzi aho biva n'aho bigana isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isomo niba utararifashe uzongera ubabare turiya turiya ushyire umwana mu mago, turiya turiya nutagira vuba uramubura”.

    Muri 2012 nibwo Butera Knowelss yeruye, akemeza ko amaze igihe mu rukundo na Producer Clement, maze uko yasubirikanyije na Safi muri “Vuba vuba” birangira bibaye impamo amushyira mu mago Safi bamukuramo.

    REBA HANO INDIRIMBO VUBA VUBA WUMVE UKO BASUBIZANYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109687/isomo-niba-utararifashe-bazongera-bakwereke-dj-zizou-yasobanuye-uko-ibyo-safi-na-knowless–109687.html

  • Sandra yavuze ibihe byiza yagiranye n'umuzamu Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Sandra yavuze ibihe byiza yagiranye na Kwizera Olivier nyuma yuko Kwizera yari amaze kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi.

    Nkuko Sandra yabitangaje yavuze ko nyuma yuko Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w'Amavubi, yaje kumusura aho aba maze akamumwakura (akamukuraho umwaku). Yongeyeho ko afite uburyo bwinshi akoresha akuraho umwaku ku bawutewe harimo kubaganiriza ndetse yanavuze ko buri wese ugeze iwe afite umwaku ahita awukira ndetse akanawukurwaho.

    Source : https://yegob.rw/sandra-yavuze-ibihe-byiza-yagiranye-numuzamu-kwizera-olivier/

  • Umukobwa w'i Kigali bamurangirije ku ikariso aratwita. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yahohotewe n'umukunzi we akamusaba ko yamurangiriza ku ikariso ye birangira amuteye inda ari isugi.

    Uyu mwana w'umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Yatanze ubuhamya buteye agahinda bw'ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b'abakobwa bari mu kigero cye.

    Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w'amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

    Mu kubisobanura yagize ati: 'Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu'.

    Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

    Yakomeje agira ati 'Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wi-kigali-bamurangirije-ku-ikariso-aratwita/

  • Umunyarwenya Anne Kansiime aratunguranye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda yatunguranye avuga ko yiteguye kubyarira umukunzi we Skylanta umwana wa akabiri nyuma y'amezi hafi atatu n'igice gusa amaze yibarutse imfura ye. Mu magambo ye Kansiime yatangiye agira ati: 'Nahuye n'ingorane mu kubona umwana ariko byabaye umugisha'.

    Kansiime yakomeje agira ati: 'Ntabwo nzi icyo nshaka, ntabwo nzi igihe nzabonera icyo nshaka. Nsengera kuramya no kugira ubuzima bwiza. Imana nishaka ko ngira abana 12 nzabagira, nishaka ko ngira 2 nzabagira, ariko iyaba mfite bishoboka kuyisaba umubare nshaka, nayisaba benshi!'.

    Yakomeja ashimangira ko ntacyo byamutwara kubyara abahungu cyangwa abakobwa kuko icyangombwa ari urubyaro. Nk'uko bilz.co.ug yabigarutseho aya magambo yatumye benshi bacika ururondogoro aho hari abahise batekereza ko uyu munyarwenya atwite koko, abandi bavuga gukurikiza vuba byaba bitewe n'imyaka afite ariko barenzaho ko ari ukubitega amaso.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-anne-kansiime-aratunguranye-cyane/