Tag: People

  • Mutesi Jolly yavuze ibyiza bya Diamond, Nyina… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Mutesi Jolly yari mu kiganiro n'abanyamakuru bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda Phil Peter na Irene Murindahabi yatunguwe na nyina wabo umupasiteri n'umuririmbyi, Diana Kamugisha. Ubwo yari abonye uyu mubyeyi, yahise ahaguruka yihuta ajya kumuhobera ati: 'Muraho Aunt, urasa neza'. Byabaye nk'ibitungura aba banyamakuru babaza Jolly bati se ni Aunt wawe bya nyabyo, Jolly abasubiza agira ati: 'Ni murumuna wa Mama.'

    Diana Kamugisha ahita asobanura ko bishimira kuba bamufite kandi bakaba bamukunda. Yagize ati:'Mu muryango turamukunda cyane.' Asobanura impamvu agira ati: 'Icya mbere umwana wawe uramukunda, nta mubyeyi udakunda umwana icyo ni cyo kandi tuzi ko aho ari kugana ari heza.'

    Abajijwe niba batajya bagira ikibazo kubera abantu bakunze bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, Diana asubiza agira ati:'Imbuga nkoranyambaga ntabwo zimuteera igihunga kuko ni ibintu amenyereye, ndabizi ko afite ubushobozi bwo gucungana nabyo ndamwizera kandi mwizereramo.'

    Avuga kandi ko ibyo bamuvuga bimubabaza ariko icyo aha agaciro ari abantu bakunda Jolly. Ati:'Turahari ariko mpita ntujugunya ku ruhande, ikibazo cyanjye sinjya nibuka ibibi, ibyiza gusa kuri we ni byo nibuka n'abantu bamukunda.' Avuga ko kugeza ubu abantu bizerera muri Jolly ari benshi atabarondora ariko by'umwihariko igihugu. Diana ati: 'Ni benshi cyane bamukunda ariko nzi ko kuko cyane ari umukobwa wiha agaciro, igihugu kiramukunze.'

    Diana Kamugisha yemeza ko nk'umuryango bahora basengera Miss Jolly. Agira ati: 'Dufite umuryango munini usenga, ukunda Imana. Rero tuba tumufite mu biganza. Mama we anduseho gato cyane.' Abajjwe niba yarabonye amafoto y’uko Jolly yahuye na Diamond, yasubije agira ati: 'Narayabonye menshi.'

    Ubwo bamubazaga niba umuryango washyingira Diamond Platnumz umukobwa wabo Miss Jolly, yasubije mu gatangaro kenshi agira ati: 'Kumushyingira Diamond.' Gusa yirinda kugira ibindi yongeraho. 

    Mutesi Jolly aritegura kwerekeza na none muri Tanzania mu bikorwa bya kompanyi abereye Visi Perezida n'umunyamigabane ya Miss East Africa ndetse izanakorana hafi na Wasafi ya Diamond Platnumz.

    N’ubwo mu biganiro byinshi yagiye atanga yagaragazaga ko nta bindi bintu baganiye na Diamond Platnumz nyamara ubwo yahuraga na Irene na Phil Peter, batumye atanga amakuru yandi atari yaratanze mbere.

    Akaba ari amakuru agaragaza ko ibiganiro bagiranye bitabereye mu biro gusa ahubwo hanabaye n'umusangiro muri Resitora bakanabasha kumvana imiziki y'abanyarwanda. Miss Jolly yagize ati: 'Diamond yakinnye indirimbo ya Davis D ‘Ifaranga’ ahita anayipostinga.'

    Akomeza agaragaza ko atigeze abona Diamond anywa inzoga, ati: 'Sinigeze mubona anywa inzoga kabisa, anywa Pepsi.' Jolly akomeza avuga ko Diamond ari umuntu mwiza, agira ati: 'Ku byo nahamya ni uko hanze ya camera Diamond Platnumz ari umuntu usanzwe uciye bugufi simubeshyera kuko nta kazi ndi kumusaba cyangwa iki.'

    Jolly yongeraho ati:'Ntabwo nabeshya akunda u Rwanda rurimo abakobwa beza, ubuyobozi bwiza, ni byo yambwiye kandi birazwi utabivuze byaba ari ugusuzugura ahubwo avuga ko anashaka umugore w'umunyarwandakazi.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016, umukobwa ukiri wenda kuzuza imyaka 25, nk’uko yabitangaje agiye gusubira muri Tanzania mu bikorwa byo gukomeza gutegura Miss East Africa yamaze no gutangira. Kubifuza kwiyandikisha banyura ku rubuga rw'irushanwa.


    Mutesi Jolly na Diamond Platnumz bagiye gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Miss East Africa

    Diana Kamugisha nyina wabo wa Mutesi Jolly yirinze kugira byinshi avuga ku kuba Diamond bamushyingira Jolly n’ubwo yagaragaje kugwa mu gatangaro

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘PARTY’ YA DIANA KAMUGISHA NYINA WABO WA MISS MUTESI JOLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109858/mutesi-jolly-yavuze-ibyiza-bya-diamond-nyina-wabo-diana-kamugisha-yirinda-kugira-icyo-avug-109858.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Aurore Mutesi mu isura nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 twabazengurikiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iy Miss Aurore Mutesi akaba ari ifoto yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-aurore-mutesi-mu-isura-nshya/

  • Amashusho ya Miss Ingabire Grace arimo kubyina indirimbo ya Meddy yahuruje imbaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho ye arimo kubyina indirimbo Queen of Sheba ya Meddy. Ni amashusho yagiye agarukwaho na benshi bitewe n'imibyinire y'uyu mukobwa.

    Tubibutse ko Miss Ingabire Grace watorewe kuba Miss Rwanda 2021 asanzwe anafite umushinga wo guteza imbere ibijyanye n'imbyino.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-ingabire-grace-arimo-kubyina-indirimbo-ya-meddy-yahuruje-imbaga/

  • Umugeni ukiri muto yapfuye nyuma yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni ukiri muto yitabye Imana nyuma y'igihe yari amaze arushinze ,bivugwa ko yazize cancer y'ibere.Ni inkuru yababaje cyane abantu bo mu Bwongereza

    Ku ya 19 Kanama, 2021 nibwo byari ibyishimo byinshi ubwo  Sinead Richards  yashyingiranwaga n'umukunzi we  Liam McDonagh w'imyaka 33 bari bamaranye imyaka 12 bakundana.

    Uyu mugeni akaba yaraje kwitaba Imana ku ya 10 Nzeri afite imyaka 31 gusa, hashize umwaka urenga ibizamini bigaragaje ko afite kanseri y'ibere  yari yarakwirakwiriye ku mubiri we.

    Umwe mubababaje n'urupfu rw'uyu mugeni yagize ati: 'Abantu bose  baramwenyuraga ku munsi wubukwe bwe. Ntiyari ameze neza ariko byerekanaga rwose uko yari ameze, yarahatirije kugirango agereyo yagize ubutwari.'

    Source : https://yegob.rw/umugeni-ukiri-muto-yapfuye-nyuma-yo-gukora-ubukwe/

  • Kimenyi Yves yateye Miss Uwase Muyango umutoma w'ikinyejana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves kuri ubu wamaze kuba Umubyeyi nyuma yuko we na fiancée we, Miss Uwase Muyango, babyaye umwana w'umuhungu bakamwita Kimenyi Miguel Yanis, yateye umutoma w'ikinyejana Miss Uwase Muyango. Ibi Kimenyi Yves yabikoze abinyujije kuri story ye ya instagram.

    Nkuko Kimenyi Yves yabitangaje, yanditse amagambo agira ati ” @uwase_muyango Umukufi wanjye 🙏🏽❤️🥵 “.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yateye-miss-uwase-muyango-umutoma-wikinyejana/

  • Umufana yibasiye Mwiseneza Josiane nyuma y'ifoto yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bafana ba Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yamwibasiye nyuma y'ifoto Mwiseneza Josiane yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Iyo foto ni iyi ikurikira.

    Nyuma yuko Miss Mwiseneza Josiane ashyize hanze iyi foto, umwe nu bafana be yamwandikiye amagambo agira ati ” Uretse ko uri Miss popularity uzige no gufata pauses nka Miss Photogenic niba waragiye muri iyo business yo kwifotoza “.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yibasiye-mwiseneza-josiane-nyuma-yifoto-yashyize-hanze/

  • Wa mukobwa Rocky yambitse impeta yahuye n'umusore bigeze gukundana umuriro uraka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari mike umusore witwa Moses Iradukunda avuze ko yakundanye na Ishimwe Carmene wamamaye ubwo yambikagwa impeta na Rocky Kimomo nyuma bikaza gusobanuka ko yari amashusho y'indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula bari barimo gukora.

    Carmene na Moses bahuriye mu kiganiro maze batanga ukuri ku byabo ndetse banavuga mu ncamake uko babanye. Nkuko Carmene yabitangaje yavuze ko we na Moses ari inshuti bisanzwe kuva kera nubwo bigeze gucudika cyane ku buryo uwababonye yaketse ko bakundana.

    Moses yavuze ko we na Carmene babaye inshuti kuva kera dore ko Carmene ajya kujya muri kaminuza i Butare yajyanye na Moses akaba ari nawe wamuherekeje amwereka kuri kaminuza y'i Butare.

    Aba bombi nta numwe wigeze yerura ngo atangaze ko hari urukundo bagiranye gusa nkuko byagaragaraga baganira mu kiganiro hari akanunu k'urukundo kabayeho hagati y'aba bombi.

    Moses na Carmene

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-rocky-yambitse-impeta-yahuye-numusore-bigeze-gukundana-umuriro-uraka/

  • Neymar Jr yibasiwe n'ikizungerezi bakundanye amezi make #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr, Nataliya Barulich yibasiye uyu mukinnyi w'umunya Bresil ku rubuga rwa Instagram.

    Barulich anganya imyaka 29 na Neymar bakundanye amezi make mbere yo gutandukana mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Aba bombi bahuriye i Paris ubwo umuririmbyi wa Reggaeton Maluma – na we wakundanye na Barulich – yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar.

    Ariko Neymar na Barulich bombi baratandukanye, aho uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ubu bivugwa ko akundana na Bruna Biancardi.

    Mu kwezi gushize uyu munyaburezili yagaragaye ajyana na Biancardi gusangira na mugenzi we mushya Lionel Messi n'umugore we Antonella.

    Naho Barulich, yavuze ko azi icyo agomba kwirinda mu gihe ashakisha umukunzi mushya nyuma o gutandukana na Neymar.

    Mu gusubiza umukurikira kuri Instagram wamubajije niba akumbuye umwe mu bahoze bakundan, Barulich yanditse ati: “Oya. Nzahora mfitiye urukundo abantu bake nasangiye umubano.

    “Ariko bose ubu ni inkuru gusa mu gitabo cyanjye cy'ubuzima. Nshimishijwe cyane n'ubunararibonye bwose bwangize umugore ndiwe ubu.

    Ubu nkomeje gutera imbere no gukura nzi neza icyo nshaka nicyo ntashaka ku buzima bwanjye.”

    Muyindi nkuru yanditse kuri Instagram Barulich yavuze ko amezi make ashize yari 'ibibazo gusa”.

    Barulich n'umwe mu bakobwa b'ikimero bakurikirwa n'abasaga miliyoni 3.8 kuri Instagram.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yibasiwe-n-ikizungerezi-bakundanye-amezi-make

  • Itangazo: Uwitwa UWINEZA Clementine yasabye guhindura amazina akitwa UWINEZA Kathia Clementine #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWINEZA Clementine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWINEZA Kathia Clementinemu bitabo by'irangamimerere.
    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina nuko ari zina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-uwineza-clementine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwineza

  • Twavumbuye umwana witwa ‘Tangawize’ ubayeho m… – #rwanda #RwOT

    Tangawize, yavuye mu Karere ka Gakenke aza i Kigali gushaka ubuzima ahahisha igicurangisho cye Umuduri. Akigera muri Kigali yasanze ubuzima bugoye cyane, abura akazi gahamye ariko kubera impano ye n’umuduri we akajya ajya ku muhanda agacurangira abahisi n’abagenzi bakamuha amafaranga mu biceri. Yabwiye InyaRwanda.com ko abo aririmbiye bamuha guhera ku giceri cy’ijana (100 Frw) kuzamura.

    Uyu muhanzi ‘Tangawize’ ntabwo yigeze abona amahirwe yo kwiga nk’abandi bana kubera ubukene, akaba ari ibintu byatumye aza i Kigali afite imyaka 16 y’amavuko. Mu myizerere ye, yizera ko byanze bikunze hari igihe ibintu bizagenda neza akaba yacuranga umuduri akabona abamufasha.

    Kuri ubu afite indirimbo 3 zifite n’amashusho. Avuga ko uzikora bimugora cyane bitewe n’uko nta mafaranga aba afite. Icyakora yongeyeho ko hari Studio zimufasha rimwe na rimwe ku buntu. Ushaka kumufasha waca kuri iyi telefone ikurikira: +250784019718

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA TANGAWIZE

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA TANGAWIZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109808/twavumbuye-umwana-witwa-tangawize-ubayeho-mu-buzima-bugoye-burimo-no-gukora-ikiyede-uyinga-109808.html