Tag: People

  • Yuzuye ibyishimo kubera kubyara impanga nyuma y'imyaka 9 yarabuze urubyaro #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ogechi Emmanuel n'umugabo we bakomoka muri Nigeria baherutse kwakira impanga nyuma y'imyaka icyenda basenga cyane basaba Imana ko yabaha urubyari.

    Uyu mubyeyi mushya yatangaje iyo nkuru kuri Facebook ndetse ashyira hanze ifoto y'abana be bavutse. Yashimiye kandi Imana kuba yarahanaguye amarira yari amaranye imyaka myinshi.

    Ati'Nyuma yimyaka 9 ntegereje, Imana ikora ibidashoboka yaranyibutse impa impanga kandi yuzuza umutima wanjye umunezero. Ndasengera abantu bose bizera Imana kugira umugisha nk'uwo, ni wowe ukurikiraho ku rutonde ndetse ndasengera abagore batwite, ko kubyara byagenda neza mu izina rya Yesu '.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yuzuye-ibyishimo-kubera-kubyara-impanga-nyuma-y-imyaka-9-yarabuze-urubyaro

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu gihugu, Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi abashimira uko babanye mu gihe kirenga umwaka yari ahamaze.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n’ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k’uruhande.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasezye kuri iki kigo cy’itangazamakuru agishimira ku bw’inshingano cyamuhaye ndetse ko azagihoza ku mutima.

    Ati 'Ndashima Radio TV10 Rwanda, ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza k’umutima. Mwarakoze!'

    #Gushima: Ndashima @Radiotv10rwanda ,#Ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mubihe bitari byoroshye,ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. #Mwarakoze🙏 pic.twitter.com/nykJ7itu1A

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 28, 2021

    Nyuma yo gusezera amakuru avuga ko uyu mugabo kimwe n’abandi babiri bakoranaga kuri Radio 10, Taifa Bruno na Axel Horaho bagomba guhita batangira akazi tariki ya 1 Ukwakira kuri Fine FM.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko na Taifa na we yanditse asezera kuri iyi radio, ni mu gihe Axel we yabikoze kera, gusa hari andi makuru avuga ko aba bagabo badashobora gutangira tariki ya 1 Ukwakira kuko hari ibikinozwa.

    Sam Karenzi yinjiye kuri Radio muri Kamena 2020, yahahuriye na Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Horaho Axel wari uhasanzwe, bazanye imikorere itamenyerewe mu kiganiro bise 'Urukiko’, uburyo bakoragamo basa n’abahanganye bajya impaka ku ngingo zitandukanye (debate) byatumye bigarurira imitima ya benshi, kuzana uburyo abantu bakurikira ikiganiro kuri YouTube, byahise biba icyita rusange ku yandi maradiyo.

    Nyuma y’umwaka umwe bakora iki kiganiro, hahise habamo impinduka maze ikipe y’Urukiko barayitandukanya, Sam Karenzi agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa ajyanwa mu kiganiro cya nimugoroba cya 'Ten Zone’ gukorana na Jado Max maze Faustin amanurwa mu Rukiko asangayo Kazungu Claver wahagumye na Antha kuko Axel we nta minsi yahamaze yahise agenda.

    Tariki ya 1 Nyakanga 2021 nibwo izi mpinduka zose zabaye, amakuru avuga ko Sam Karenzi atishimiye gukurwa kuri Micro, ari nayo mpamvu asezeye nyuma y’amezi 3 gusa agizwe umuyobozi wa Radio.

    Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10, bivugwa ko yerekeje kuri Fine FM

    Ukuyemo Kazungu Claver(wa kabiri uturutse ibumoso) abandi bategerejwe kuri Fine FM guhera mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-sam-karenzi-yasezeye-kuri-radio-10-yari-abereye-umuyobozi

  • Kicukiro: Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe. Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote, bakaba baturutse i Gahanga, muri Kigarama, i Runda, no ku Gisozi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, binyuze mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    mu buvumo imbere
    mu buvumo imbere

    Ni inkuru dukesha polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3CZrHA3

  • Itangazo: Uwitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelleyasabye guhindura amazina akitwa MUKURU Joellah #rwanda #RwOT

    Uwitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelle yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KOMEZICYUFITE MUKURU Joelle mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari KOMEZICYUFITE ari rirerire ataranigeze arikoresha yiga naho Joelle rikaba ryanditse nabi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-komezicyufite-mukuru-joelle-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Amayeri yoroshye yatuma wigarurira umutima w'umukobwa wakwanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo birabagora kwakira ko umukobwa bakunze abanze ,kwemera ko ubenzwe n'umukobwa wari warimariyemo biragorana cyane .Dore amayeri atatu wakoresha umukobwa wakwanze akakugarukira:

    1.Kubera inyangamugayo amarangamutima yawe.

    Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho .Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo.Ntugace iruhande niba ushaka ko mukundana.

    2.Mutege amatwi 

    Abagabo bamwe usanga bahita gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana.Ntabwo ari byiza ko ubigenza utyo kuko bakubenze.Ni byiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura ibitekerezo yari yafashe.Ushobora kwaka umukobwa urukundo akarukwima bitewe nigikomere yagiriye mu rukundo kitarakira.Niyo mpamvu ukwiye kwihangana ugakomeza kwitwara neza ,ugategereza.

    3.Gukosora ihanahana butumwa.

    Itumanaho iyobrikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ko umwanzuro yafashe .Bisaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma yuko akweretse ko yakwanze.Ubugwaneza uzamwereka buzamufasha kumenya ko agomba kukubaha.

    Source : https://yegob.rw/amayeri-yoroshye-yatuma-wigarurira-umutima-wumukobwa-wakwanze/

  • Kigali : Abantu 60 bafatiwe mu kabyiniro bakoze uruhurirane rw’amakosa yo kwica amabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bakaba bafatiwe mu kagari kari Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Bafashwe barengeje amasaha yo kugera mu rugo, bari no kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.

    Ati 'by’umwihariko banakoraga n’ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n’akabyiro, kandi by’umwihariko ntabwo bari babyemerewe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abo bantu bafashwe saa sita z’ijoro zirenga, barimo kunywa inzoga ndetse barimo no kubyina kandi utubyiro tutemerewe.

    Ati 'Icyo twabafatiye cya mbere, ni ukurenza amasaha, ariko na none bakaba bari begeranye cyane, ahantu hatoya hafunganye, urebye bakoze uruhurirane rwo kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, tukaba dukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza nk’uko biteganywa, abantu bose barayazi. Haciye igihe kigiye kugera mu myaka 2 duhanganye n’iki cyorezo, nta muntu n’umwe utazi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk’uko na Leta igenda ibikangurira abantu buri gihe'.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru bukaba bwahise bufunga ako kabari nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu gihe abafashwe bahise bajyanwa muri stade ya ULK, aho byari biteganyijwe ko bigishwa, hanyuma bagacibwa amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-60-bafatiwe-mu-kabyiniro-bakoze-uruhurirane-rw-amakosa-yo-kwica-amabwiriza

  • Abasore barwanye inkundura baterana ingumi n… – #rwanda #RwOT

    Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w’imyaka 27 y’amavuko yari afitanye umubano n’abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na  George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n’undi musore rwihishwa.

    Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye  bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.amakuru ya Nggossips avuga ko aba basore umwe yigirye inama  kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

    Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana  620 y’amadorali y’amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by’Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk’uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakizwa n’inzego z’umutekano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109911/abasore-barwanye-inkundura-baterana-ingumi-nimigeri-ubwo-bose-bahuriraga-ku-mukobwa-gutang-109911.html

  • Yverry n'umukunzi we barishije umubu abafana babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yves wamamaye ku izina rya Yverry n'umukunzi we, Vanessa, barishije umubu abafana babo nyuma yo gushyira hanze ifoto bari kumwe kuri instagram. Iyo foto yashyizwe hanze na Yverry abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/yverry-numukunzi-we-barishije-umubu-abafana-babo/

  • Umusore yakoreye ibidasanzwe inkumi yaguriye ibiryo zikamutenguha(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yihimuye ku nkumi azambura ibyo yari yaziguriye ,kubera ko zanze ko azitahana iwe mu rugo.

    Uyu musore utatangajwe amazina ariko ukomoka muri Nigeria yagaragaye mu mashusho yirukanwa inyuma y'abakobwa bari bahuriye mu isoko abagurira ibyo kurya bifunze mu bikopo bamwizeza kumuherekeza iwe mu rugo.Abakobwa bamaze kubona ibyo bari bakeneye bahise batega iyihuse batubahirije amasezerano bari bagiranye nuyu musore.

    Aba bakobwa bari bizeye ko bamucitse batazi ko atari umusore wo gukinisha.uyu musore yahise ahamagara bagenzi be batangira guhiga ba bakobwa.

    Amashusho agaragaza abo basore bahagarika imodoka yarimo ba bakobwa maze babambura ibyo bari babaguriye bahita bisubirira muri rya soko.Bamwe mu babonye aya mashusho bagaye igikorwa aba basore bakoze nubwo hari ababashyigikiye bati:' kurya ni ukwishyura'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoreye-ibidasanzwe-inkumi-yaguriye-ibiryo-zikamutenguhavideo/

  • Miss Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya Du… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu karere ka Huye habereye irushanwa rya 'Huye Duathlon Sprint Challenge' ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu cyiciro cy'abagabo, naho Miss Uwihirwe Casimir Yasipi aba uwa mbere mu cyiciro cy'abagore.

    Duatron ni urukomatane rw'imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi babanza kwiruka n'amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.

    Miss Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry'uyu munsi ryabereye mu karere ka Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy'abagore.

    Miss Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b'abanyarwanda bakunda gukora siporo ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.

    Muri Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri Nigeria.

    Amagare bakoresheje nyuma yo kwiruka

    Abarushanwa babanje kuruka n’amaguru

    Miss Yasipi anyonga igare

    Miss Yasipi Casmir yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore

    Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere mu bagabo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109864/miss-yasipi-casmir-yegukanye-irushanwa-rya-duatron-ryabereye-i-huye-amafoto-109864.html