Tag: People

  • Ibyabaye kuri uyu mukobwa muto ubwo yumvaga ko umwarimu we yishwe na SIDA. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'umuntu ukoresha twitter,witwa @ Spend0Gustav0, wavuze iyi nkuru, umunyeshuri w'umukobwa utaravuzwe izina yacitse intege inshuro eshatu agwa igihumure yumvise inkuru ibabaje y'urupfu rw'umwarimu we wamwigishaga muri Kaminuza, bivugwa ko yapfuye azize SIDA.

    Ntampamvu yatanzwe kucyateye uyu mukobwa muto ubwoba, ariko nkuko benshi bagiye babigarukaho muri comment ,Benshi bibwiraga ko uyu mukobwa na Mwarimu we bashobora kuba bararyamanye akaba na we yaketse ko yanduye SIDA.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-uyu-mukobwa-muto-ubwo-yumvaga-ko-umwarimu-we-yishwe-na-sida/

  • Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bikurikira, ntugashidikanye aragukunda by' ukuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ugishidikanya ku mugabo wawe, dore ibintu 4 byoroheje bizakwereka ko agukunda bya nyabyo.

    Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe, kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we. Ibi uzabibwirwa n'uko adatinya no gukora ibintu bikomeye kubwawe kuko nta na kimwe atakora kugira ngo agushimishe.

    Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo akunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwanirira ikintu aha agaciro, niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho. Niba ahora yirinda icyabatanya, akanakora ibishoboka kugira ngo mugumane ni uko atifuza kuguhomba kandi agukunda cyane.

    Uramuvuguruza akemera

    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. N'iyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y' umugore we byose birahinduka.

    Source : https://yegob.rw/niba-umugabo-wawe-agukorera-ibi-bintu-bikurikira-ntugashidikanye-aragukunda-by-ukuri/

  • Dore ibintu 11 bisabwa n’umukobwa uhamye kand… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa aba azi neza ko agiye kubona urukundo rwiza, kandi akitabwaho bidasanzwe kuko aba azi neza ko abikwiriye. Aba azi neza ko akwiriye kwitabwaho neza cyane. Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu 11 umukobwa ushikamye kandi wigenga asaba iyo bigeze mu rukundo.

    1. Uyu mukobwa akunda kuba hamwe n’umusore uzi kwitwara kigabo aho ari hose.

    2. Umukobwa ushikanye kandi wigenga, akunda kujya mu rukundo n’umusore uzamwubaha byuzuye. Umukobwa ushikamye, asaba kubahwa cyane.

    3. Umukobwa ushikamye kandi ukomeye, yifuza kujya mu rukundo n’umusore uzi kwita kubyo yifuza guhabwa cyangwa kubona. Buri wese aba azi ibyo ashaka kugeraho mu buzima, aba azi neza aho yifuza kwerekeza ubuzima bwe. Uyu mukobwa rero nawe afite intego, ariko ashaka umusore uzi kuzitaho.

    4. Umukobwa ukomeye aba yigenga, ariko ntibisobanuye ko atazasaba umusore umwanya mu rukundo rwabo. Azaririra umwanya wawe.

    5. Umukobwa ushikamye aba yifuza umusore ugire ubugwaneza cyane. Azabanza amenye neza niba koko umusore bakundana afite umutima mwiza kandi yiyubaha.

    6. Umukobwa uhamye ntabwo yifuza kuba hamwe n’umusore uhorana ukuri. Ntabwo yifuza umusore azahora agirira amakenga.

    7. Uyu mukobwa aba yifuza umusore werekana icyo ashoboye muri rubanda. Aba yifuza kumwiharira mubandi agaragaza ko yahiriwe.

    8. Umukobwa ukomeye kandi ushikamye, aba yifuza umusore ucishamo akamusetsa. Uyu mukobwa aba azi neza rimwe na rimwe mu rukundo ko ibintu hari ubwo bigorana bigakomera.

    9. Uyu mukobwa yifuza umusore ugira kwihangana. Arabizi cyane ko n’ubwo akomeye ariko ntabwo ari intungane. Azi neza ko azakora amakosa, niyo mpamvu akeneye umusore ugira kwihangana.

    10. Umukobwa ukomeye, yifuza umusore ugira intumbero. Umusore ushikamye ku kazi ke arakundwa cyane. Ikindi aba yifuza umusore uzi gukunda, ubiharanira kandi ubiha agaciro n’umwanya.

    11. Uyu mukobwa yifuza umusore uzi gutereta. Umusore uzi gutera imitoma arakundwa cyane, umusore uzi agaciro k'umukobwa akunda akabinyuza mu magambo.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110058/dore-ibintu-11-bisabwa-numukobwa-uhamye-kandi-ukomeye-mu-rukundo-110058.html

  • ”Ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima”… – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless, uhora wishimye ndetse ugaragaza ubudasa mu muryango nyarwanda no mu myidagaduro nyarwanda bitewe n’igihe uyu muhanzikazi yaziye mu muziki havugwamo abakobwa batwara inda bakava mu muziki imburagihe, ariko we akaba yaritwaye neza akaba awumazemo imyaka 10 ndetse akaba yarawubatsemo ibigwi.

    Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Ishimwe Clement yabwiye umugore we Butera Knowlesss amagambo yuje urukundo anamubwira ko we n’abana be ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yashimangiye urukundo amukunda, ati”Uyu munsi turatangira icyumweru cyo kwizihiza isabukuru ya Butera Knowless. Isabukuru nziza mukundwa.” 

    Muri aya magambo Ishimwe Clement yakoresheje amazina y'abana be yabyaranye na Butera Knowless maze yongeraho ko ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yagize ati''Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera nanjye turi abanyamahirwe kuba tugufite, warakoze cyane mukundwa,ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima bwanjye. Ndagukunda bya hatari.”

    Imyaka 5 Butera Knowless wizihiza isabukuru y’imyaka 31 ifite gisobanuro cyi

    Imyaka itanu ishize barushinze ifite igisobanuro kinini kuri uyu muryango. Ni imyaka isanze baramaze kubyara abana babiri; Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera. Ni imyaka yasanze Knowless ashyize ku isoko Album zinyuranye zirimo na 'Inzora' aherutse gusohora yitiriye umwana we, iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye kandi b’ibyamamare.

    Ni imyaka isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Knowless na Clément barushinze tariki 7 Kanama 2016. Ku isabukuru y'urushako rwabo, buri wese agaragaza amarangamutima ye. Mu minsi ishize, Knowless na Clément bavuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho bizihirije isabukuru y'imyaka itanu ishize barushinze.

    Ubwo Knowless na Clement bizihizaga imyaka itanu bamaze barushinze bagiye i Dubai banagaragara mu mipira yanditseho Inzora izina ry’umwana wabo banitiriye umuzingo (Album)

    Ku munsi w’ejo ni bwo Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 31

    REBA HANO ‘UWO UZAKUNDA’ YA BUTERA KNOWLESS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110049/ndi-umunyamahirwe-kuba-ngufite-mu-buzima-clement-yateye-imitoma-myinshi-knowless-bamaranye-110049.html

  • Ni bwo bukwe buhendutse ku isi! Banze kwivuna… – #rwanda #RwOT

    Mu bukwe usanga imiryango yombi iba yateranye, ibyishimo ari byinshi cyane, bakarya bakanwa, bagatanga impano zitandukanye z’urwibutso. Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Faceofmala berekanye ubukwe bwari burimo umugeni n’umukwe gusa.

    Amakuru avuga ko aba bageni ari abo muri Afurika y’Epfo baba no muri America. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk’aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw’abageni.

    Bakoze ubukwe ari bibiri gusa nta basore n’inkumi babagaragiye habe n’abo mu miryango yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110047/ni-bwo-bukwe-buhendutse-ku-isi-banze-kwivuna-no-gusesagura-amafaranga-bakora-ubukwe-ari-ba-110047.html

  • Video: umukecuru yateje akavuyo mu rusengerero ashaka icya cumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru wo muri Ghana yateje akavuyo mu rusengero ashaka ko bamusubiza icyacumi yari yatuye.Amashusho y'uyu mugore wo muri Ghana usaba icya cumi inyuma yagaragaye ku mbugankoranyambaga  kandi yatunguye abatari bake.

    Iyi videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragazaga umukecuru uvuga ko atishimiye ibibera mu itorero. Umugore utaramenyekana akimara kuvuga ko atishimiye ibibera mu rusengero arahaguruka ava ku ntebe ye, maze ajya gutonganya pasteri ngo bamusubize ibye.

     

    Source : https://yegob.rw/video-umukecuru-yateje-akavuyo-mu-rusengerero-ashaka-icya-cumi/

  • Ibyo gafotozi yakoreye abageni biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gafotozi yakoze ibidasanzwe nyuma  yo gusiba amafoto y'ubukwe bw'abashakanye kubera kudahabwa ibiryo mu birori by'ubukwe yari yahawemo ikiraka.

    Inkuru yasakaye hanze  ivuga ko uyu mugabo yavuze ko atari umufotozi wabigize umwuga ahubwo ko ari umuntu ukunda gufata amashusho y'imbwa ze akazishyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko inshuti ye yashakaga kuzigama amafaranga yamwegereye maze imusaba kumufotora ku munsi w'ubukwe bwe akishyurwa amadolari 250 asaga ibihumbi 250 FRW kubukwe bwose.

    Yavuze ko yabanje kubyanga ariko nyuma yemera gufotora ku munsi w'ibirori. Yatangiye gukora ahagana mu ma saa tanu z'amanywa kandi biteganyijwe ko arangiza saa moya n'igice z'umugoroba.

    Mu gihe cyo gutanga ibiryo, gafotozi ngo yabwiwe ko adashobora guhagarika gufotora ngo agiye kurya kuko yari akenewe ngo akomeze gufata amafoto y'ibirori.

    Gafotozi yatse nyiri ubukwe akanya ngo abe yaruhuka maze agire icyo afata nka mazi ndetse n'icyo kurya bamwima na kimwe .

    Nyuma gafotozi yafashe icyemezo cyo gusiba amafoto yose yafotoye imbere y'uwakoze ubukwe yanga no gufata andi mafoto.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-gafotozi-yakoreye-abageni-biteye-agahinda/

  • Ibyo aba bageni bakoze ni ubwa mbere bibaye ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Faceofmala berekanye ubukwe bwari burimo umugeni n'umukwe gusa, ibintu bitegeze bibaho ku isi ,dore ko ubusanzwe ubukwe bwitabirwa n'abantu batari bake.

    Amakuru avuga ko aba bageni ari abo muri Afurika y'Epfo baba no muri America. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk'aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw'abageni.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-aba-bageni-bakoze-ni-ubwa-mbere-bibaye-ku-isi/

  • Dore ibimenyetso byakwereka ko umuhungu agukunda(Ba maso mukobwa) – YEGOB #rwanda #RwOT

    1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye

    Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye.

    Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma umuntu abasha kugaragaza amarangamutima ye ashize amanga (isoni).

    2.Kwambara neza ngo akugaragarire neza

    Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n'umuhungu ugaragara nk'ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

    3.Iyo hagize ugusagarira arakurengera

    Kimwe n'abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, akenshi ibi bikorwa n'umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n'ubwo ari ibintu bishimishije, ni n'ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

    4.Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

    Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

    5.Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

    Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n'ubw'abakobwa igihe bahuye n'ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk'uko bamwe babivuga.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibinyetso-byakwereka-ko-umuhungu-agukundaba-maso-mukobwa/

  • Ibizakwereka ko urimo guhatiriza urukundo rwawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo utamenye niba urukundo urimo uri kurwihutisha, bishobora gutuma wisenyera umubano ufitanye n'umukunzi wawe. Urukundo rwihutishijwe rushobora kuba intandaro yo gusenyuka, rukarangira vuba nk'uko rwihutishijwe.

    Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 5 bikugaragariza ko uri kwihutisha urukundo urimo, ko ndetse ukwiriye kugabanya umuvuduko kugira ngo utisenyera, nk'uko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rubikugiraho inama.

    1. Urukundo urimo uruha igihe cyawe cyose

    Ikimenyetso cya mbere kigaragaza umuntu wihutisha urukundo ni uko aruha igihe kinini, akirengagiza izindi nshingano. Gukunda ni byiza, ariko ntibikuraho ko umwanya wawe wose uba ukwiriye kuwugenera urukundo. Niba ariko ubigenza, nicyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko wihutisha urukundo.

    2. Ntuba ukibona umwanya wo gusabana n'inshuti zawe

    Ikindi kizakugaragariza ko wihutisha urukundo birenze urugero bikeneweho, ni uko utakibonera umwanya inshuti zawe. Yego n'ubwo aribwo uba ugitangira gukundana n'umukunzi wawe ndetse ushaka ko urukundo rugira imbaraga, ariko kuburira umwanya inshuti zawe bigaragaza ko uri kurwihutisha cyane.

    3. Kwandikira umukunzi wawe buri kanya kandi nawe ukumva yabikora uko

    Iyo iteka uhora utekereza ku mukunzi wawe, ni ikimenyetso cy'uko watwawe. Buri kanya uhora wandikira umukobwa cyangwa umusore mukundana ubutumwa bugufi, ubinyujije mu butumwa bugufi (message ) haba kuri telefoni igendanwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ukumva ko nawe yabigira uko. Uri kwihutisha urukundo rwanyu kandi bishobora kuzakuviramo ingaruka itari nziza. Umukunzi wawe ashobora kukurambirwa wowe uzi ko uri gukora ibintu byiza, kuko utajya umuha umwanya wo kugukumbura ahubwo ukamuhozaho igitutu.

    4. Urashaka ko umukunzi wawe ahura n'ababyeyi bawe bakamenyana

    Kimwe mu bintu bishimisha mu rukundo ni ukwereka umukunzi wawe ababyeyi bawe, byaba amahire bakamwishimira. Ariko iyo nta gihe muramarana ukaba ushaka ko ahura n'ababyeyi bawe, ni ikimenyetso ko uri kwihutisha ibintu. Nturamenya icyerekezo cy'urukundo rwanyu, ariko wumva umusore cyangwa umukobwa mukundana wamwereka ababyeyi bawe. Ese ko bijya bibaho abantu bagatandukana, uwo muzajya mukundana bigashyuha wese uzajya umujyana mu rugo iwanyu? Ese nibiba 2,3, ababyeyi bazakubona gute? Genza ibintu gake.

    5. Urumva mwahita mukora ubukwe mukibanira akaramata

    Urukundo iyo rugitangira buri wese aba yumva rumugurumanamo. Ikintu cya mbere uhita utekereza ni umunsi mwakoze ubukwe n'umukunzi wawe, mukibanira ubudatana nk'uko bijya bibagendekera, mukabyara abana n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-urimo-guhatiriza-urukundo-rwawe/