Tag: People

  • Imbabura yahitanye umuryango muri Tanzania   #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania haravugwa inkuru ibabaje y' umubyeyi w'imyaka 25 y'amavuko wapfanye n'abana be babiri, bazize kubura umwuka wo guhumeka ubwo imbabura yari itetseho ibishyimbo mu nzu baryamamo.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 rishyira ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, bibera mu Mudugudu wa Busanda muri ako Karere ka Geita.

    Muri iki gihugu cya Tanzania, ubwo uyu mugore witwa Unice Kulwa yari kumwe n'abana be babiri ndetse n'umugabo we Kulwa Kamili warokotse iyi mpanuka agahita yihutanwa ku bitaro kwitabwaho.

    Aya makuru yashimangiwe na Wilson Shimo, Umuyobozi w'Akarere ka Geita wavuze ko uyu mubyeyi yapfanye n'abana be babiri aribo Kamuli Kulwa w'imyaka 5 ndetse na Jenipha Kulwa w'imyaka 3 y'amavuko, Amakuru yatanzwe na Victoria Mapunda, Umuyobozi w'umudugudu wa Busanda uyu muryango utuyemo avuga ko nyuma yo guhisha ibyo kurya bya nijoro, Mama w'abo bana yashyizeho ibishyimbo agirango abirazeho akajya kwiryamira n'abana ndetse n'umugabo, Aribwo ibyo byago byazaga kubaho mu ijoro hagati.

    Yavuze ko ngo bigeze mu ma saa sita z'ijoro aribwo umwe mu baturanyi, yumvise umwuka udasanzwe, asohoka hanze kugira ngo amenye aho urimo guturuka, kuko ngo yumvaga ari umwuka ufite impumuro idasanzwe.

    Uwo muturanyi ngo yagerageje kubyutsa abo muri iyo nzu yaturukagamo uwo mwuka udasanzwe, ariko ntibakanguka, arakomanga ariko ntihagira uwumva ngo akingure, nyuma yiyemeza kujya gukomanga ku rugo rw'undi muturanyi, nyuma biyemeza kwica urugi, binjira mu nzu basanga abo bantu bari mu nzu ntawumva, yaba ababyeyi n'abana bose batakaje ubwenge, kandi no mu nzu ngo hari ubushyuhe bukabije.

    Yagize ati 'Abaturanyi bahise babihutana kwa muganga, Ariko biba iby'ubusa kuko bagezeyo umubyeyi n'abaa be babiri bahita bitaba Imana naho Se wabo we yakomeje kwitabwaho kugeza yorohewe ndetse ubu akaba ameze neza'.

    Nyuma y'uru rupfu Umuyobozi w'aka karere ka Gieta yasabye abaturage guhora bitwararika kutaraza imbabura mu nzu zaka kuko biteza mpanuka zikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/07/imbabura-yahitanye-umuryango-muri-tanzania/

  • Nyabugogo: Umusaza akoze ibitangaza! Yinjiye… – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Saba z’Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera  inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y’akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje.

    Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru wa inyaRwanda.com ko umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati “Ntabwo mwongera gucuruza”.

    Uwaduhaye aya makuru akomeza avuga ko uwo musaza yahise yisohokera aragenda, maze mu kanya nk’ako guhumbya bahita babona muri Resitora no hanze yaho hahindutse nko mu Cyima (aho inzuki ziba).

    Abari muri Resitora bakwiriye imishwaro bakizwa n’amaguru, gusa amakuru avuga ko izi nzuki zitaryana na gato. Mu minota mike kandi izi nzuki zaje kugenda, zongera kugaruka ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba nk’uko ababibonye babihamirije inyarwanda.com.

    Izi nzuki zinjiye muri resitora yo muri Kigali bikekwa zatererejwe iyi resitora n’umusaza wimwe amazi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110178/nyabugogo-umusaza-akoze-ibitangaza-yinjiye-muri-resitora-asaba-amazi-bayamwimye-abateza-in-110178.html

  • Umukobwa w'imyaka 23 ari mu byishimo by'uko yatwawe ubusugi n'umugabo umurusha imyaka 22 #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yavuze ko atigeze yumva iakunzwe cyane nabo kugeza ubwo yahuraga n'umugabo we Mark ku rubuga rwa Tinder mu myaka itanu ishize.

    Mu gusobanura uko yahungaga abasore bashaka kuryamana nawe , uyu mukobwa w'imyaka 23, ukomoka muri Nouvelle-Zélande, yagize ati: “Ikintu kijyanye nibyo ntabwo cyakoraga kuri njye. Ndibuka ko natekereje kutazagira uwo duhuza igitsina ariko nanone nari mbizi neza ko ntari umutinganyi.

    “Byanteye ubwoba – Natinyaga ko ntazigera mbona umukunzi niyemeza kujya gushaka abajyanama ku bibazo byo gutera akabariro.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibyo byose byahindutse ubwo yahuraga n'umugabo we,ati: “Mvuye mu mashuri yisumbuye mfite imyaka 18 nahuye na Mark w'imyaka 45, kuri Tinder mbona ko nari narabuze umuntu ukwiye.”

    Mu mezi atandatu yakurikiyeho, aba bombi bagiye baganira buri gihe kandi ntibashobora kwifata ubwo bahuraga – nubwo barutanwa imyaka 22.

    “Ubwa mbere duhura twaraganiriye gusa hanyuma ubutaha dutera akabariro kandi sinigeze mbidwanya na gato. Natekereje nti 'uyu musore aratangaje, ndamukunda cyane'.

    “Nashimishijwe cyane no gutakaza ubusugi bwanjye ndavuga nti “Imana ishimwe, nshobora kujya kubaho ubuzima bwanjye ubu ariko uyu musore akora neza – ni byiza ko nakundanye n'umuntu watwaye ubusugi bwanjye.”

    Nyuma yimyaka ibiri bakundana, aba bombi bahise babana mu nzu imwe hagati muri 2019 mbere yo gushyingiranwa mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Nubwo abantu ku mbuga nkoranyambaga babona kurutana mu myaka ari ikintu kidasanzwe, Sav na Mark bibagiwe imyaka irenga 20 ibatandukanya – bashimangira ko “urukundo ari urukundo”.

    Sav yagize ati: “Numva ari byiza rwose ariko byambereye umurongo wo kwiga kuri njye n'umubano wanjye wa mbere.

    Ninjye mukobwa wa mbere Mark yabanye nawe,bityo twese tugomba kwigira byinshi hamwe.

    “Nubwo tutanganya imyaka, turacyashakira hamwe umugozi uzirika umubano w'igihe kirekire kandi ukomeye.

    Aba bombi bamaze igihe bashyira hanze amafoto agaragaza urukundo rwabo ndetse ntibahisha ko barutanwa mu myaka gusa bituma batukwa cyane.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-23-ari-mu-byishimo-by-uko-yatwawe-ubusugi-n-umugabo-umurusha

  • Karabaye: umugabo ateje abantu inzuki mu buryo bw'igitangaza i Nyabugogo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Saba z'Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y'akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje.

    Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze yatangaje ko umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati 'Ntabwo mwongera gucuruza'.

    Amakuru avuga ko uwo musaza yahise yigendera niyongere kugaragara.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-umugabo-ateje-abantu-inzuki-mu-buryo-bwigitangaza-i-nyabugogo/

  • Video: abageni bahinduye abantu tapi babagendaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ntihasiba kugaragara udushya dutandukanye dukorerwa mu bukwe.Kuri ubu hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza abageni bagenda ku migongo y'abantu, mbese nk'aho ari tapi.

    Mu rwego rwo kwerekana ko ubukwe bwabwo butangaje aba bageni bahisemo kugenda hejuru yabashyitsi bari baryamye bubitse inda.

    Muri iyo videwo, itsinda ry'abagore bagaragara baryamye hasi bubitse inda maze abageni babanyuraho babakandagira ku migongo nk'abaragenda kuri tapi y'umutuku.

    Source : https://yegob.rw/video-abageni-bahinduye-abantu-tapi-babagendaho/

  • Rwanda: Umwana utagira amaguru ahesheje umubyeyi we inzu y'agatangaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi yaravuze ati:' burya isubiriza igihe ,ndetse ngo ikiza urubwa', ibi nibyo byabaye kuri uyu mubyeyi Mama Christian wamaze imyaka myinshi ahanganye n'ibibazo birimo gutukwa ,kwinubwa na rubanda bamuziza umwana we wavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru, ariko kuri ubu arashima Imana nyuma yaho uyu mwana amubereye umugisha agatuma abasha kubona inzu y'agatangaza.

    Christian na Mama we babaga mu nzu ishaje ari abakene ,ndetse bikagora uyu mubyeyi kubona amafaranga y'ishuri yuyu mwana we w'imyaka umunani.Umwana yajyaga kwiga yikurura hasi kuko nta maguru afite ndetse nta n'ubushobozi bwo kugura akagare k'abamugaye bari bafite.Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi haje kuboneka inkunga ya miliyoni ebyiri zo kumufasha mu myigire.Mama Christian yasanze bidahagije kuko yakodeshaga inzu yo kubamo kandi nta kazi agira nibwo yakomeje gushakirwa ubufasha none kuri ubu ubuzima bwarahindutse, uyu mumama nk'umwana we bahawe inzu nziza cyane irimo ibikenewe byose, ndetse nibikoresho byo munzu byose.Mu marira y'ibyishimo Mama Christian yahise apfukama aha Imana icyubahiro, imukuye mu gisuzuguriro ikamuha inzu nziza acyesha umwana we wahoraga atotezwa bavuka ko ari karande zo mu miryango yabo.Abandi bagashinja mama we ko hari amakosa yakoze amutwite akavukana ubu bumuga.

    Christian yajyaga kwiga agendera ku maboko.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umwana-utagira-amaguru-ahesheje-umubyeyi-we-inzu-yagatangaza/

  • Reba imwe mu mitoma 12 isekeje abahungu bakunda kubwira abakobwa #rwanda #RwOT

    Ariko na none ushobora kuyibwira umukunzi wawe ugira ngo umusetse mu gihe yarakaye cyangwa yababaye,mbese bitewe n'ibihe arimo.

    Iyi niyo mitoma isekeje ndetse inatangaje ikunzwe kuvugwa n'abahungu:

    1.Ni wowe gipesu cy'ishati yajye kuko ari wowe uyifunga

    2.umubiri wawe 70% byawo ni amazi najye nkaba inyota

    3.Ese uri umunyamaji?kuko buri gihe iyo nkubonye abandi bose mpita mbabura

    4.Ni wowe Filimi nshobora guhora ndeba nsubiramo

    5.Ese waba uri Facebook!?, kuko nkunda ibyo mbonye byawe byose!

    6.Ese izina ryawe ni Google?kuko ufite ibyo nshaka byose

    7.Ese wantiza telephone yawe?nabwiye uwahoze ari umukunzi wajye ko nimbona umwiza nzamuhamagara.

    8.Jye iyo turi kumwe mba mbona isi yabaye iyacu twembi gusa.

    9.Nuba amazi jye nzaba Ifi,kandi nuba nuba igisiga jye nzibera icyare

    10.Iyo umuyaga uhushye iteka,impumuro yawe niyo numva yonyine

    11.Mu bari beza bo ku isi ni wowe ubahiga

    12.Ndi mwiza mu mibare y'Algebre,ariko iyo nkoze Equation ni wowe umbera Y.
    Martin Munezero

    Refe:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-imwe-mu-mitoma-12-isekeje-abahungu-bakunda-kubwira-abakobwa

  • Umunyamakuru yapfuye nyuma y'iminsi 2 gusa akoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru uzwi cyane muri Malawi witwa Russell Chimbayo, yapfuye nyuma y'iminsi ibiri ashyingiwe. Yakoze ubukwe ku wa gatandatu tariki 2 Ukwakira apfa ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021.

    Russell na Jacqueline Joana Jeke bavuze ngo “yego” ku wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira kuri St James CCAP muri Zingangwa nyuma umuhango wo kwiyakira ubera muri Mtendere Gardens Nyambadwe i Blantyre, mu majyepfo ya Malawi.

    Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki 4 Ukwakira, Bwana Chimbayo yapfuye azize uburwayi , nk'uko malawi24 ibivuga.

    Inshuti ze, abo bakorana na bene wabo bari mu cyunamo kuva amakuru y'urupfu rwe yashyirwa ahagaragara ku wa kabiri.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakuru-yapfuye-nyuma-y-iminsi-2-gusa-akoze-ubukwe

  • Kigali: umugabo yasahuye inzu y'umugore we yitabaza umupfumu,none dore ibibaye.(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali haravugwa umugabo wibye umugore we ibikoresho byose byo mu nzu ashaka kubyimurira ku wundi mugore, birangira hitabajwe umuvuzi gakondo ,ahita abigarura.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho dukesha Dreamtv.rw kuri Youtube, bitangira umugore yagiye mu kazi maze umugabo we agapakira ibikoresho byose byo mu nzu, birimo akabati, uburiri ,intebe ndetse akamutwarira amafaranga. Ubwo abaturanyi bahise batungurwa bagirango barimutse nibwo bahise bahamagara kuri telefoni uyu mugore nyirurugo. Yahise ataha asanga umugabo we yimutse atwaye ibintu byose uretse imyenda yumugore.

    Yahise ata umutwe hanyuma atangira guhamagara umuganga wa gakondo wahise uza maze mu gukoresha imiti ye, wa mugabo wari wibye umugore ngo yahise ava mu modoka yari ipakiye bya bikoresho atangira kwigaragura hasi.Nibwo abaturage bahuruye bamufatana ibikoresho yari yibye babisubiza mu rugo.Uwo mupfumu na we yahise amuha umuti utuma yongera kumera neza.Abaturanyi bashinjaga uyu mugabo kuba umuhehesi ndetse no gusahura abagore bose abanye nabo.Bivugwa ko afite undi undi mugore yari ashyiriye ibi bikoresho.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yasahuye-inzu-yumugore-we-yitabaza-umupfumunone-dore-ibibaye-video/

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye guhita ukora mu gihe umaze gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga abantu baba bazi neza uko bafata abakunzi babo mu gihe bamaze gutera akabariro, gusa hari ibindi bikorwa bito bito, abakumdana bakwiye kwitaho nyuma yo kuryamana kugirango barusheho gusabana no kubagarira urukundo rwabo.

    Jya uhita ujya mu bwiherero:

    Igikorwa cyo kwihagarik nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina wagiye wumva burya ni ukuri.Nkuko byemezwa na muganga Sunny Rodgers umuhanga mu buzima bwimyororokere,avuga ko iki ari ikintu gikomeye umuntu aba agomba gukora nyuma yo gutera akabariro.

    Ganira n'umukunzi wawe.

    Hano Rodgers avuga ko iki kiganiro kigamije kubaka urukundo ruhamye hagati yawe n'umukunzi wawe.Uko muryamanye hagenda haza umusemburo witwa zoxytocin .uyu musemburo ugenda ubagira umwe hagati yanyu ,uko mugenda mumarana igihe.

    Jya unywa amazi. 

    Bitewe n'uko imibonano mpuzabitsina itwara umubiri ingufu nyinshi bituma amazi agabanuka .ugomba rero kwiyegereza amazi mu gihe ugiye mu buriri n'umukunzi wawe cyangwa mwasoza icyo gikorwa agahita ujya kuyashaka.

    Jya wibuka gushimira umukunzi wawe. 

    Kugirango utegure neza igikorwa cyubutaha ,jya ugerageza gushimira umukunzi wawe ,niba unafite akanya umutere imitoma, umubwire impamvu umukunda bihebuje.Ndetse nubwo waba utageze ku byishimo byawe bya nyuma ntugahite urakarira umukunzi wawe ,ahubwo uzafate akanya umushimire.

    Ukwiye guhita wambara umwenda w'imbere utuma umubiri uhumeka

    Rodgers kandi yavuze ko mu gihe umaze gutera akabariro ari ngombwa ko wambara umwenda utuma akayaga kinjira neza mu myanya y'ibanga.Aha atanga urugero nk'imyenda ikozwe mu ipamba kuko burya ipamba ribasha gufata microbe zose zakwibasira imyanya ndangagitsina.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-guhita-ukora-mu-gihe-umaze-gutera-akabariro/