Tag: People

  • Nta heza h'isi: Ibyabaye ku mumotari watoraguye za miliyoni akazisubiza birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore usanzwe atwara abantu kuri moto (umu motari) akomeje guhabwa urwa menyo n'abantu benshi nyuma yuko atoraguye amadorali agera ku bihumbi 50 aya akaba ahwanye na miliyoni 50 z'amanyarwanda.

    Uyu musore wo mu gihugu cya Liberia witwa Emmanuel Tuloe, w'imyaka 18 avuga ko nyuama yo gusubiza ayo mafaranga ngo abantu benshi bakomeje kumubwira ko adateze gukira cyane ko yanakoraga akazi ko gutwara abantu n'ibintu kuri moto.

    Nkuko BBC dukesha aya makauru itangaza, uyu musore ngo akimara kumva nyirayo ari gutanga amatangazo ku maradiyo ngo yahise agira impuhwe afata umwanzuro wo gusubiza ayo mafaranga atari make.

    Tuloe wavuye mu ishuri ari mu mwaka wa karindwi ngo yahise atangira akazi ko gutwara moto mu rwego rwo kubona imibereho nubwo ubu atorohewe n'abantu benshi bamuseka igihe basanze moto ye yamupfiriyeho bakamubwira ko atazapfa akize bitewe n'ingano yayo mafaranga yatoraguye akaza kuyasubiza.

    Aganira na BBC Tuloe yagize ati: 'Bambwira ko ntazigera nkira mu buzima bwanjye, bavuga ko kubera nasubije amafaranga angana gutyo nzabaho nabi kandi ngapfa nkennye'.

    Mu kumushimira, uwo mugore yamuhaye amafaranga agera ku gihumbi na magana atanu y'amadorali ahwanye n'amanyarwanda miliyoni n'igice ndetse anamuha bimwe mu bikoresho bitandukanye birimo matela.

    Yavuze ko benshi bamusetse yemwe abandi bakamurakarira cyane bamubwira ko azapfa adakize mu buzima bwe bwose gusa asaba bagenzi be kugira ubunyangamugayo bakajya basubiza ibyo batoraguye banyirabyo.

    Source : https://yegob.rw/nta-heza-hisi-ibyabaye-ku-mumotari-watoraguye-za-miliyoni-akazisubiza-birababaje/

  • Umugeni yarize nk'uruhinja mu rusengerero, abantu bicwa n'ibitwenge(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni yasize inkuru, ubwo yifataga akarira cyane nk'umwana muto mu rusengerero, maze abari baje mu mihango y'ubukwe baraseka barakumbagara.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana uyu mugeni wifashe ararira cyane bikomeye ubwo yari agiye gusezerana imbere y'Imana n'umugabo we. Abari bitabiriye ubu bukwe byabasekeje, maze umugabo we atangira kumuhoza amubwira guceceka ,ariko umugeni akomeza kurira cyane kurushaho.Mu mashusho humvikanaga amajwi y'abaseka kubera uburyo uyu mugeni yariragamo bidasanzwe.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yarize-nkuruhinja-mu-rusengerero-abantu-bicwa-nibitwengevideo/

  • Amagambo asekeje abasore bakunda guteretesha abakobwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kureba amwe mu magambo y'imitoma isekeje ndetse inatangaje ikunzwe kuvugwa n'abahungu barimo gutereta abakobwa nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama ku bakundana:

    1.Ni wowe gipesu cy'ishati yanjye kuko ari wowe uyifunga

    2.Umubiri wawe 70% byawo ni amazi nanjye nkaba inyota

    3.Ese uri umunyamaji? Kuko buri gihe iyo nkubonye abandi bose mpita mbabura

    4.Ni wowe Filimi nshobora guhora ndeba nsubiramo

    5.Ese waba uri Facebook!? Kuko nkunda ibyo mbonye byawe byose!

    6.Ese izina ryawe ni Google? Kuko ufite ibyo nshaka byose

    7.Ese wantiza telephone yawe? Nabwiye uwahoze ari umukunzi wanjye ko nimbona umwiza nzamuhamagara
    8.Jye iyo turi kumwe mba mbona isi yabaye iyacu twembi gusa

    9.Nuba amazi njye nzaba Ifi, kandi nuba igisiga njye nzibera icyare

    10.Iyo umuyaga uhushye iteka, impumuro yawe ni yo numva yonyine

    11.Mu bari beza bo ku isi ni wowe ubahiga.

    Source : https://yegob.rw/amagambo-asekeje-abasore-bakunda-guteretesha-abakobwa/

  • Ku basore batereta: Ngaya amagambo agezweho mugomba gukoresha mutereta kugirango inkumi zibemerere urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Basore mutereta! Ngiyi  imitoma ikomeye cyane mwabwira abakunzi banyu bakaryoherwa:

    1. Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

    2. Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

    3. Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe

    4. Urukundo rwawe rwarantwaye

    5. Nabaye nk'umusazi kubera wowe

    6. Sinshobora guhagarika kugutekerezaho

    7. Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

    8. Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

    9. Iyo turi kumwe numva ntekanye

    10. Namaze kuvumbura urukundo rw'ukuri muri wowe

    11. Nkunda kuganira nawe

    12. Nkunda uburyo unkunda

    13. Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye

    14. Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

    15. Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n'ibitekerezo byanjye byose

    16. Nzajyana nawe ku mpera z'Isi mu gihe uzaba ukinkunda

    17. Sinshobora kukurutisha amafaranga n'izahabu

    18. Nzemera guca mu bikomeye n'ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

    19. Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka

    20. Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

    21. Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w'umunsi ukundi

    22. Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

    23. Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru

    24. Kugukunda bindyohereza ubuzima

    Source : https://yegob.rw/ku-basore-batereta-ngaya-amagambo-agezweho-mugomba-gukoresha-mutereta-kugirango-inkumi-zibemerere-urukundo/

  • Kimisagara: Gaz iturikanye abantu, ibibaye biteye ubwoba(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye impanuka ya gaz yaturitse ubwo umukobwa yari agiye guteka maze ikangiza ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

    Iyi mpanuka ya gas yabereye mu murenge wa Kimisagara, nkuko amashusho ya isano tv abyerekana.Umukobwa  witwa Mizero Yvette waturikanwe na gas yavuze ko ibi byabaye ubwo yari agiye  guteka maze ayicanye yumva mu itangiye gucumba umwotsi ,nibwo yahise asohoka abwiye abaturage ngo bamufashe ihita iturika inzu yose itangira gushya. Bahise bahamagara polisi, ariko kubera ko batuye ahantu hatagera kizimyamoto, byasabye ko abaturage bifashisha amazi kugirango bahashye uyu muriro.

    Abaturage batangaje ko iyi mpanuka ya gas ntamuntu yahitanye, uretse ibikoresho byose byo mu nzu byahiriyemo mu buryo buteye ubwoba.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-gaz-iturikanye-abantu-ibibaye-biteye-ubwobavideo/

  • Ruhango : Bateye iperu ku modoka itwaye Mazutu yakoze impanuka ngo bayivome ariko bataha amaramasa #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’impanuka y’imodoka yari ipakiye Mazutu iturutse mu Mujyi wa Kigali yaguye mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, yabaye nk’ikangaranyije agace yabereyemo kuko abaturage bakimara kubyumva bahise bumva ari nk’amanu abamanukiye bituma buri umwe akora kuri mugenzi we ngo bajye gushaka amaronko.

    Yaba ukoze ku kavido, ijerekani, indobo, ibase ndetse harimo n’abazanye arozwari barimo buhiza imyaka, ubundi bahita batera iperu kuri iriya kamyo yari yagaramye mu muhanda ndetse na Mazutu yatangiye kumeneka.

    Icyakora bagezeyo basanga ishyamba si ryeru nubwo hari bamwe babanje no kuyivoma ariko bakaza kuyamburwa n’abapolisi bahise baza kubabuza kwishyira mu kaga kuko iriya Mazutu yashoboraga guteza impanuka ikomeye.

    Umwe mu bari bamaze kuvoma ijerekani yagize ati 'None se wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.'

    Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo, yanenze bariya baturage babaye ba rusahurira mu nduru ati 'Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage.'

    Yavuze ko icyo bariya baturage bagombaga gutekeza cya mbere ari ugutabara abagize biriya byago no kumenyesha Polisi ariko ko byose babirenzeho ahubwo bakajya gushakira indonke muri biriya byago.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ruhango-Bateye-iperu-ku-modoka-itwaye-Mazutu-yakoze-impanuka-ngo-bayivome-ariko-bataha-amaramasa

  • Igikorwa umugabo yakoze ku munsi w'ubukwe bwe cyakoze abantu ku mutima(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wari ugiye gukora ubukwe yazamuye amarangamutima y'abantu nyuma yo kugaragara ateruye impanga y'umugeni we ufite ubumuga agenda amuteruye nk'umwana.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana umukwe wagendaga ateruye maramu we wavukanye ubumuga wari watashye ubukwe bw'impanga ye na we yambaye imyenda y'abageni.

    Umugeni, Morgan Watkins yasangije amashusho kuri tiktok ahita arebwa n'abatari bake ndetse bashima cyane ubugwaneza bw'uyu mugabo wemeye kunezeza uyu mukobwa ufite ubumuga, kugirango na we atahe ubukwe bw'umuvandimwe we.

    Nk'uko ikinyamakuru Newsweek.com kibitangaza ngo iyi videwo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.1 abayikunze ni miliyoni 15.3 mu munsi umwe gusa.

    Source : https://yegob.rw/igikorwa-umugabo-yakoze-ku-munsi-wubukwe-bwe-cyakoze-abantu-ku-mutimavideo/

  • Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yabonye nyuma yo guca inyuma umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara muri Euston,mu mujyi wa Liverpool n'ahitwa Waterloo mu mujyi wa London azenguruka yambaye icyapa cyanditseho amagambo atangaje.

    Abatuye Londres na Liverpool bavuze ko babonye uyu musore agenda azenguruka ahahurira abantu benshi, yambaye ikarito yanditseho ati: 'Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.'

    Uyu musore yafotowe amafoto menshi n'abamubonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko ntibiramenyekana niba ari umukunzi we wabimutegetse cyangwa ari igihano yihaye.

    Igikorwa cy'umugabo cyatumye abantu benshi basangira ibitekerezo kuri we n'umukunzi we, aho benshi bavugaga ko umukobwa bakundana atamukunda.

    Ariko, abandi bavuga ko bishoboka ko uyu mugabo yaba ashaka kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yaciye-ibintu-henshi-kubera-igihano-kidasanzwe-yahawe-n-umukunzi-we

  • Ibyo uyu mugore yakoreye umwana w'umukozi wo mu rugo ni isomo rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakomeje gushimira cyane  umugore wakoreshereje ibirori bidasanzwe by'isabukuru y'umwana w'umukozi wo mu rugo rwe.

    Ni igikorwa benshi bafashe nk'intangarugero bitewe n'amagambo uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ubwo uyu mwana w'umuhungu yuzuzaga imyaka ine maze amutegurira ibirori.Uyu mugore yabwiye abitabiriye ibyo birori ati:'nyina w'uyu mwana mufata nk'umuyobozi w'uru rugo.Simufata nk'umwana w'umuja wanjye ahubwo mufata nk'umwana wanjye,niyo mpamvu namukoreye nk'ibyo nakorera abana banjye '.

     

    Ese wowe urabona ibyo uyu mubyeyi yakoze bitaba isomo ryiza? Twandikire muri comment 

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-mugore-yakoreye-umwana-wumukozi-wo-mu-rugo-ni-isomo-rikomeye/

  • Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye impyiko #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva kwivuriza mu Misiri, bahise bafata icyemezo cyo kubana akaramata aho bamaze gusezerana imbere y'amategeko, ni mu gihe no gusaba no gukwa byarangiye.

    Mu kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Muhire yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye ariko ko ntako bisa kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe.

    Ati “Biranejeje, amarangamutima y'abagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by'agaciro, kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe, kandi byongeye ubuzima bugoye, by'umwihariko umuntu waguhaye ubuzima, iyi tariki umwaka ushize ubuzima bwari bumeze nabi, ariko kuba nyuma y'umwaka umuntu akomeye, kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n'umugore w'umugisha.”

    Marie Reine ashimira Imana yabanyujije muri ibi bihe bigoye kuko iyo biza nyuma ngo hari ubwishingizi yari kuba adafite, ariko byamweretse ko nta kibazo batakemura.

    Ati “Biragoye ariko icyo mpa agaciro, umuntu tuziranye, umuntu dukorana ubuzima ubwo ari bwo bwose kandi mpita ntekereza iyo ibi biza nyuma hari ubwishingizi muri njye nari kuba ntafite, bwo kuba wenda hari ukundi byari kwitwa ariko niba byaraje mbere nkavuga nti iki kigeragezo kije nkagitambuka ndavuga nti wenda no mu rugo hari ubwishingizi bimpa ko no mu rugo bizagenda neza n'ibibazo tuzahura nabyo tukabikemura.”

    Ubukwe bwa Muhire buteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2021, ni nyuma y'uko tariki ya 12 Kanama 2021 basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko(umukunzi we Marie Reine) ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo murimo As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'umukunzi we, Ingabire Marie Reine wamwemereye impyiko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amarangamutima-ya-muhire-jean-claude-ugiye-kubana-na-ingabire-wamuhaye-impyiko