Tag: People

  • Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bice by'umubiri bifite ubushobozi bwo kwerekana no kugaragaza amawe mu mabanga yihishe n'amakuru atangaje ku muntu, biratangaje kumva ko imiterere y'intoki n'uburyo zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imiterere ya nyirazo.

    Ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bwerekanye ko uburebure bw'urutoki rwambarwaho impeta, uru twita mukuru wa meme, bitewe n'ingano y'umusemburo wa Testosterone n'indi misemburo ya kigabo igihe umwana ari munda, rushobora kugira icyo buhindura ku miterere n'imyitwarire y'umuntu.

    Itegereze neza ikiganza cyawe cy'ibumoso maze urebe rwa rutoki twise mukuru wa meme urugereranye n'urutoki dukunda gukoresha twerekana ibintu cyangwa urwo bita mukubita rukoko. Usanze bimeze bite?

    • Iyo mukuru wa meme isumba mukubita rukoko

    Abantu bagira intoki ziteye zitya ni abantu bakundwa cyane kandi bakurura abantu, bazi gucunga abandi mu bijyanye no guhozaho ikibahuza kandi bakamenya uburyo bwo kubareshya no kubiyegereza.

    Ni abantu bemera kwirengera ingaruka kandi bashobora gutanga igiguzi cyose byasaba ngo bagere ku byo bifuza. Iyo gahunda zabo zitagenze nk'uko babiteganyaga, ntibacika intege kuko bahora bashakisha inzira ishobora kubageza ku byo bifuza kugeraho. Byashoboka ko ari yo mpamvu batajya batsindwa mu buzima, baba bazwi nk'abantu bahiriwe mu buzima.

    • Iyo mukubitarukoko isumba mukuru wa meme

    Abantu bagira intoki zimeze zitya, ni abantu bihagararaho cyane, ntubyumve nabi si ukwiyemera no kwishyira hejuru ahubwo ni ukwigirira ikizere ku buryo bwo hejuru mu byo bakora. Bakunze kuvamo abayobzi beza kandi bafite impano yo kuyobora, ni abantu batuje ariko iyo bibayeho ko barakara nta kintu na kimwe gishobora gutuma bagabanya uburakari.

    Mu rusange si abantu batera intambwe ya mbere habo mu gukora ubucuruzi cyangwa mu rukundo, ariko iyo bateye intambwe iba ari intambwe ihamye bayiterana umugambi utisubiraho, kandi ibyo binjiyemo byose baba bumva bafatwa nk'abayobozi. Bagira ibitekerezo byagutse ku buryo mbere yo gukora buri kintu babanza kureba no gusesengura buri musaruro ushobora kukivamo, ibi bituma aria bantu bagira imibare cyane ntibahubuke mu byo bakora.

    • Iyo izo ntoki zombi zireshya

    Abantu bafite mukubitarukoko ireshya na mukuru wa meme, ni abantu bigengesera cyane, bahora hagati na hagati ntibaheza inguni kandi bahora batuje ku buryo akenshi baba bacuritse umutwe birebera hasi, bakunze kugira impuhwe kandi bagahora birinda ko hari icyatuma bashyamirana n'abandi.

    Iyo bari ahantu hari imirwano no gushwana baba bashaka gukiza no guhosha amahane, bagira guhuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo kubera guhorana urujijo no gukekeranya, kubagira inshuti ni byiza cyane kuko bavamo inshuti zidatenguha kandi bagahora biteguye kugufasha.

    Haba mu gukora ubucuruzi cyangwa mu bucuti, ni abantu b'abizerwa cyane kandi bashoboye kurinda indagizo, ushobora kubifashisha igihe icyo ari cyo cyose. Bagira ibitekerezo bidapfobya igihe cyose kabone n'iyo byaba mu bihe bikomeye bafite ubushobozi bwo kuvumbura igitekerezo kizima.

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/uko-intoki-zisumbana-bishobora-kwerekana-imyitwarire-nimitekerereze-ya-nyirazo/

  • Itangazo: UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari Izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-jean-claude

  • Uyu ni we muntu wenyine ku isi utapfa guhitanwa n'impanuka y'imodoka ||ibidasanzwe wamumenyaho (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ku munsi twumva abantu batandukanye bahitanwe n'impanuka yaba iz'imodoka, indege, cyangwa ikindi kintu gishobora guhitana abantu.Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk'umuntu cyakozwe n'abahanga mu bya siyansi ,bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w'umuntu kugirango abashe kuba yarokoka impanuka yimodoka uko yaba iteye kose.

    Graham ni ikiremwa (robot) cyakozwe n'ikigo Transport Accident Commission (TAC) by'umwihariko abahanga barimo uwitwa patricia Piccinini ,Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye nimvune.Aba bihurije hamwe bakora ikiremwa kigamije kwereka isi ibikenewe ku mubiri wumuntu kugirango umuntu ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga impanuka.

    Aba bantu bakimara gushyira hanze iki kiremwa abantu benshi bahise bishima kuko bakekaga ko babonye umuti w'impanuka ariko kandi baje gusubiza amerwe mu isaho babo uburyo iki kiremwa giteye bishatse kuvuga kò kugirango ubashe kurokoka impanuka ugomba kuba uteye nk'iki kiremwa. Uburyo giteyemo nabwo buteye ubwoba ndetse benshi bakirukanka bakibonye.Bivuze ko umuntu uteye nkacyo ntawakongera kumwegera kuri iyi Si.Abantu bagaye ubu bushakashatsi bavuga ko nta gisubizo kirambye ku mpanuka cyabonetse.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-we-muntu-wenyine-ku-isi-utapfa-guhitanwa-nimpanuka-yimodoka-ibidasanzwe-wamumenyaho-amafoto/

  • Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko iyo tugeze ku bice y'umubiri, ibirenge ari kimwe mu ice bititabwaho cyangwa se ngo bihabwe agaciro kanini, kandi nyamara mu buryo butangaje imiterere y'ikirenge, uburebure cyangwa ubugufi bwacyo, imiterere y'amano n'ibindi bishobora kugaragaza uwo uri we n'uko witwara muri rusange.

    Urubuga persianv dukesha iyi nkuru rwagaragaje amoko ane y'imiterere y'amano y'umuntu ndetse rugaragaza n'ibiranga nyir'ukugira ayo mano.

    • Amano atatu abanza uhereye ku gikumwe yose arareshya

    Aya mano atatu iyo witegereje usanga areshya kandi abiri akurikiraho(ahera) ugasanga ari magufi.

    Abantu bafite amano ateye atya, baba aria bantu bagwa neza kandi bagira ibitekerezo by'ingirakamaro, aba bantu kandi baba ari abanyabugeni ku buryo babasha kuvumbura ubwiza bwihishe muri buri kintu, babona ibyiza biri mu bandi bantu batitaye ku bo bari bo.

    Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bashaka kubata mu mitego, ariko kubera ubushobozi bwabo mu gukoresha ubwenge bwabo neza babasha kubisohokamo neza. Bagira urukundo nyarwo kandi bagahuza n'abo bakundana.

    • Amano yose arareshya

    Niba ufite ikirenge kiriho amano yose areshya, muri kamere yawe uri umuntu uhangana cyane ukarwana ishyaka. Ufite imibonere ihamye ku mutuzo n'umutekano w'isi, ibyo bigatuma abandi bakubona nk'umuntu bakwiye kwiyegamiza no kwishingikirizaho, barakwizera kandi bemera ko nta kinyoma cyava mu kanwa kawe bityo nabo bakagukunda batakuryarya.

    Iyo ukundanye, ukunda nta buryarya kandi ukamenya kwita kuwo mukundana ukamenya n'icyo akeneye, kandi ntabwo ukunda gushwana kwa hato na hato.

    • Amano asumbana uva ku gikumwe ujya ku gahera

    Niba amano yawe ateye ku buryo ino ry'igikumwe ari ryo rirerire n'andi agasumbana muri ubwo buryo akoze umurongo uberamye, uri umuntu ushyira imbere kwigenga no kwisanzura, iyo bibaye ngombwa ko utanga igitekerezo kijyanye n'amarangamutima yawe.

    Wita ku buryo abandi baza kukubona n'icyo bagutekerezaho ku rugero rwo hasi, nta na rimwe ujya wemera ko hari umuntu wagusuzugura cyangwa ngo agucishe bugufi agukoze isoni.

    Rimwe na rimwe hari igihe kigera ukumva ko waguma ahantu ha wenyine hatuje kandi ibi biba bimeze nk'uburyo bwo kwisubizamo imbaraga zigufasha mu myitwarire yawe isanzwe ikuranga.

    Mu mubano ukenye kubana n'umuntu uteye nkawe, umuntu witeguye gusangira nawe ibyiza n'ibibi muhura nabyo kandi uzigiraho ibindi bintu bishya.

    • Ino rikurikira igikumwe risumba andi yose

    Niba ikirenge cyawe giteye ku buryo ino rikurikira igikumwe ari ryo rirerire gusumba andi, uri umuntu utandukanye n'abandi cyane kuko ibintu byinshi ubibona ukwawe kwihariye, muri make urihariye kandi uhorana udushya.

    Ibi biguha ubushobozi bwo kubona abantu bakwishushanyaho, muri rusange uri umucamanza mwiza ku bijyanye n'imyitwarire y'abandi bantu, ubwenge bwawe butuma abandi bantu bakunda kugusanga mu bihe bisanzwe ndetse n'igihe bafite ingingo bashaka kukugishaho inama kuko baba bakwizeyeho ubwo bushobozi.

    Uburyo ubana kandi ukabanira abandi nabwo butuma ubakurura, gusa icyo baba bagushakamo cyane ni ukuntu ubatangaza ubereka itandukaniro ryawe kuko wihariye. Uhora ufite amakuru ku cyo uwo mubana akeneye bityo bigatuma muhora muryohewe.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

     

    The post Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/24/wari-uziko-imiterere-yamano-yawe-ishobora-gusobanura-uwo-uri-we/

  • Numenya ibi ntuzongera kurara wambaye ikariso. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Gusa abahanga bemeza ko kurara wambaye ikariso atari byiza haba ku bagabo cyangwa abagore.

    Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

    Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

    Ku bagore

    Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n'ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y'ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

    Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

    Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

    Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

    Ku bagabo

    Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku dusabo tw'intanga ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y'udusabo tw'intanga.

    Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

    Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk'uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

    Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kurara-wambaye-ikariso/

  • Umugabo yasajijwe n'umujinya avumbuye ko yashakanye n'umugabo mugenzi we hashize imyaka myinshi||dore ibyamubayeho nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yashakanye n'uwo yizeraga ko ari umugore wo murimu Misiri bamarana imyaka irindwi .Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n'umugore we.

    Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y'umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y'imyaka 15 avutse.

    Iki kiganiro cyaje gukurura uyu umushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry'umuturanyi wabo.

    Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n'umugore we, nawe yitwa Saïd Fati. Ku bw'amahirwe, umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n'uwabo bagabo bombi baganiraga. Kubaza ibibazo bitagira ibisubizo ntibyari bigishobotse kuri shoferi.Uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo byemeje ko ibyo yakekaga ari ukuri.

    Yaje kuvumbura ko yashakanye n'umugabo atari umugore. Kubera umujinya, yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga mugore we aramukomeretsa birangira ajyanwe mu bitaro.

    Nyuma y'ikirego cyatanzwe na se w'umugore we, hakozwe raporo y'ubuvuzi ivuga ko yakubise anakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y'ahahise.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasajijwe-numujinya-avumbuye-ko-yashakanye-numugabo-mugenzi-we-hashize-imyaka-myinshidore-ibyamubayeho-nyuma/

  • Ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga nta mugabo wundi bigeze baryamana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abagabo bashaka abagore bagasanga baracyari amasugi cyangwa se batarigeze baryamana n'undi mugabo uwari we wese ,ibi biba ikibazo umugabo akibaza icyo yakora kugirango baze kugira ibyishimo bingana mu ijoro rya mbere bakirushinga.Aha hari ibintu bitatu wakora mu gihe usanze umufasha wawe atarigeze apfundura agaseke nkuko bivugwa:

    1.Kuganira

    Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza. Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga

    2.Kwirinda guhatiriza

    Mu gihe mutangiye igikorwa, wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n'uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye. Ubundi ukamwira uti : 'Humura nta kibazo'.. Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

    3.Bihe igihe

    Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk'uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-mu-gihe-ushatse-umugore-ugasanga-nta-mugabo-wundi-bigeze-baryamana/

  • Umusore w'imyaka 34 ntazibagirwa na rimwe ibimubayeho nyuma yo kurongora umucekuru none akaba yitabye Imana bari mu kwa Buki.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kenya w'imyaka 34 ntazibahirwa na rimwe uburyo yahindutse Biliyoneri nyuma y'aho yemeye gushyingiranwa n'umukecuru w'imyaka 73 hanyuma apfa nyuma y'iminsi 3 bakoze ubukwe ibye byose amategeko arabimwegurira.

    Uyu mukecuru w'imyaka 73 yapfuye bari mu kwezi kwa buki asiga amakompanyi ya miliyoni nyinshi z'amadolari mu biganza by'uyu munya Kenya.

    Madamu Julia Danson Wachira yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yashyingiranwaga n'umusore w'imyaka 34 wo muri Kenya w'umudogiteri ariko uyu mugabo yasigaye ari umukire kubera uru rukundo rudasanzwe yakunze uyu mukecuru.Uyu Dr.John Wachira atuye muri Florida muri Amerika aho akora mu kubaga ubwonko kandi ngo niwe washyize hanze aya makuru.Uyu mugabo yagize ati 'Umukunzi wanjye ntakiriho.Yapfuye muri iri joro.Nakwifuza gutanga ibyanjye byose ngo agaruke.'

    Uyu mukecuru ngo yari afite ibigo bitandukanye birimo n'igitangazamakuru cyakoreraga muri Leta 5.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-34-ntazibagirwa-na-rimwe-ibimubayeho-nyuma-yo-kurongora-umucekuru-none-akaba-yitabye-imana-bari-mu-kwa-buki/

  • Umunyarwenya Zaba Missed Call yaba ari mu munyenga wurukundo? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uzwi wamenyekanye hano mu Rwanda ku izina rya Zaba Missed Call akaba anazwi cyane nkumukinwi wa filme zisetsa cyane cyane kuri Afrimax tv, yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram asomana numukobwa ku munwa. Ayo mashusho yayaherekeresheje utu emoji dutatu, aritwo impeta, ingufuri ndetse numutima. Muri ayo mashusho yari kumwe numukobwa witwa Lynda Nkusi nubundi bakinanye muri filme ya Afrimax yitwa Ranjit Bargav and Priyar.

    Dore amashusho wayabona aha👇👇👇

    https://www.instagram.com/tv/CVYucw6lSjK/?utm_medium=copy_link

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-zaba-missed-call-yaba-ari-mu-munyenga-wurukundo/

  • Umukobwa w'imyaka 18 yibasiye abamunenze gushakana n'umugabo w'imyaka 61 wakundanye na nyina #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko ari mukuru bihagije kandi ko ari icyemezo cye cyo gushaka umugabo ukuze kuko abasore bakiri bato baba batazi icyo bashaka kandi bava ku bagore bajya ku wundi.

    Uyu mukobwa yavuze ko abamunenga ari abamufitiye ishyari, kubera ko benshi muri bo bakibana na ba nyina barengeje imyaka 18.

    Deja asanzwe afitanye na Micheal, umukobwa w'umwaka umwe kandi yita ku bandi bana batatu Michael yabyaye ahandi.Ku myaka ye mike, ari kurera abana bane.

    Nyina wa Deja yakundanye na Michael Haugabook ariko ubu umukobwa we niwe bashakanye. Yavuze uko yakiriye ubukwe bw'umukobwa we n'umugabo bahoze bakundana.

    Muri iyo videwo, nyina wa Deja, Davina Evans, yavuze ko abana ba Michael babonaga Deja ari mubyara wabo na nyirasenge, ubu batazi niba bazamwita mubyara wabo, nyirasenge cyangwa nyirabukwe.

    Yanenze kandi Michael kuba yarashakanye n'umukobwa we kandi nawe baragacishijeho.

    Amakuru aravuga ko Micheal ukomoka Florida muri Amerika yatangiye gukundana mu ibanga na Deja kuva afite imyaka 14.

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi ntibari guhuza ku myaka y'uyu mugabo Micheal kuko hari abari kuvuga ko afite imyaka 47,abandi 57 mu gihe abandi bari kwemeza ko afite 61.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-18-yibasiye-abamunenze-gushakana-n-umusaza-w-imyaka-61-wahoze