Tag: People

  • Umugore wanjye, ubuzima bwanjye – Umunyamakuru Janvier Popote wasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Janvier Popote ukorera Isango Star, akaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ayinkamiye Allen.

    Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane aho ari no mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bazwi nka 'Influencer’ mu rurimi rw’amahanga, yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

    Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati 'umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Niringiye ibyiza muri uru rugendo rushya.'

    Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Biteganyijwe ko ubukwe bwabo nyirizina buzaba tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

    Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Relax Garden ari n’aho abatumiwe bazakirirwa, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba wabereye i Kanombe.

    Ababyeyi be bamwise Nshimyukiza Janvier, yaje kwamamara mu itangazamakuru yatangiye muri 2011 nka Popote. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminza y’u Rwanda muri 2013.

    Urutse uruganda rw’imyidagaduro yamamayemo, akaba ari n’umunyamakuru w’inkuru z’Ubutabera n’Ubuzima.

    Popote yamanitse akaboko arahirira kuzabana akaramata na Ayinkamiye Allen

    Ati “Ayinkamiye ni wowe amaso yanjye adahaga kureba, cyo ndebe nkukamire Bihogo nkogeze na Sine”

    Ayinkamiye Allen umukunzi yemeye kuba umugore wa Popote

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wanjye-ubuzima-bwanjye-umunyamakuru-janvier-popote-wasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Myugariro Nyandwi Sadam yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

    Bombi bazasezerana mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020,nibwo Nyandwi Sadam yateye ivi yambika impeta Denise mu birori byabereye kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo.

    Nyandwi Sadam yarahiriye kubana na Denise nyuma y'imyaka isaga 5 bakundana.

    Ubwo yateraga ivi,Nyandwi Sadam yatangaje ko impamvu yahisemo kuzabana n'uyu mukobwa ari uko ari mukobwa witonda kandi abona amunyuze umutima.

    Yagize ati”ni umukobwa mwiza kandi witonda, igihe tumaranye nasanze ari we wambera umwunganizi kuko hari byinshi duhuje.”

    Nyandwi Sadam yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir FC maze kuva muri 2017 asinyira Rayon Sports, mu Kuboza 2019 yaje kwerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-nyandwi-sadam-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Bimwe mu bintu utagomba gukora mu gihe uhuye n'umusore ugusaba urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ugihura n'umusore ugusaba urukundo n'ibyinshi uba ugomba kwirinda bityo tugiye kureba bimwe mu by'ingenzi ugomba kwirinda.

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga  rutanga inama mu rukundo:

    1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    Src:Elcrema

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-utagomba-gukora-mu-gihe-uhuye-numusore-ugusaba-urukundo/

  • Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo #rwanda #RwOT

    Umubiri w'umugabo (igitsina gabo) ufite ibintu byinshi bitangaje biwihishemo bidapfa kubonwa na buri , bimwe bigaragara imbere mu mubiri ibindi bishobora kubonwa n'amaso y'umubiri.

    Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa rooziato tugiye kubagezaho ibintu bitanu bitangaje byihishe mu mubiri w'umugabo.

    • Abagabo basaza bironderereza

    Burya uruhu rw'abagore rutakaza poroteyine yitwa kolajene mu buryo bworoshye kurusha uruhu rw'abagabo uko imyaka igenda yiyongera. Ibyo rero bigatuma uruhu rw'abagabo rutinda gukanyarara no kuzana iminkanyari ugereranije n'uruhu rw'abagore, kabone n'ubwo abagore ari bo bita ku ruhu cyane cyane mu isura(mu maso) ariko akenshi burya uko bahitaho cyane ni nako hangirika mbere y'ah'abagabo.

    • Abagabo bafite ubushobozi bwo kuvubura amashereka

    Nibyo rwose wabisomye neza abagabo umubiri wabo ufite imvubura zivubura amashereka. Gusa gutanga amashereka ku mabere y'umugabo bifatwa nk'ubusembwa(anomalies). Ibi bibaho gusa iyo ingano y'umusemburo wa porolakitine wazamutse mu mubiri w'umugabo bitewe no gukoresha imiti imwe n'imwe cyangwa se ibiyobyabwenge bituma umuntu asonza ku buryo bukomeye.

    • Uruhara ni umwihariko w'abagabo

    Uruhara ni kimwe mu bintu umwana azungura ku mubyeyi we rukaba ari utumenyetso tugaragara kuri koromozome X y'umubyeyi w'umugore.

    Gusa iyi si yo mpamvu yonyine yo kuzana uruhara ku bagabo kuko hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara, gusa iyo umugabo afite uruhara, umwana we w'umuhungu aba afite amahirwe cyangwa se ibyago bingana na 60% kumera uruhara.

    SOBANUKIRWA: Ibitera uruhara nuko warurwanya - YouTube

    Imikorere y'imisemburo ya kigabo ku turemangingo dushinzwe gukora umusatsi ni yo ituma umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora imisatsi mishyashya. Umunaniro udashira, indyo ituzuye na zo ni izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara.

    • Abagabo bagira ibimenyetso bya kigore.

    Nyuma yo guhura kw'intanga ngabo n'intanga ngore, abantu bose baba bafite igitsina kimwe gusa, igitsina gore kugeza ku byumweru bitandatu umwana agisamwa.

    Ibi bivuze ko hatagize igihinduka nyuma y'ibyo byumweru abana bose bajya bavuka ari abakobwa. Koromozome X na Y ni zo sishinzwe kugaragaza igitsina cy'umwana, iyoo zihuye ari X ebyiri umwana aza ari igitsina gore naho haba hahuye X na Y umwana akazavuka ari umuhungu.

    Mu minsi ya mbere yo gusama rero, mbere ya biriya byumweru koromozome Y ntiba yagatangiye gukora akazi kayo, bityo rero ikazatangira gukora igitsina cy'umwana cyaratangiye kwerekeza ku bugore.

    • Abagabo bagira ubushobozi buke bwo gutandukanya amabara

    Ugereranije n'abagore abagabo usanga ubushobozi bwabo bwo gutandukanya amabara ari buke cyane. Ibi biterwa n'uko ubushobozi bwo gutandukanya amabara buba kuri koromozome X kandi umugabo akaba agira imwe naho umugore akagira ebyiri, ibyo rero bihita byumvikanisha ko ubushobobozi bw'umugore mu gutandukanya amabara bukubye kabiri ubw'abagabo.

    Est-il nécessaire de pouvoir nommer les couleurs pour comprendre ce qui est  jaune ou ce qui est vert ? â€

    Bamwe mu bagabo bagorwa no gutandukanya amabara

    Musinga C.

    The post Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/ibintu-bitanu-bitangaje-ku-bagabo/

  • Messi yatangiye kwifuza kwisubirira muri FC Barcelona kubera ibintu 2 bimugoye I Paris #rwanda #RwOT

    Muri Kanama uyu mwaka,nibwo Lionel Messi yavuye muri Barcelona yari amazemo imyaka 21 ariko yatangiye kuvuga kuri gahunda yo kuyisubiramo kuko yemera ko 'akumbuye byose' ku buzima bwo mu murwa mukuru wa Catlonia.

    Messi yemeje ko azasubira muri Barcelona n'umuryango we nibamara kurangiza amasezerano y'imyaka 2 yasinyiye Paris Saint-Germain.

    Messi yavuze ko we n'umugore we Antonela Roccuzzo bifuzaga kuguma muri Barcelona ariko ubukene bw'ikipe bubangamira icyifuzo cye.

    Mu kiganiro yagiranye na Sport uyu mugabo w'imyaka 34 yagize ati: 'Sinzi igihe amasezerano yanjye na PSG azarangirira.

    'Ariko nanone icyemejwe, kandi kidashidikanywaho, ni uko tugiye kuba muri Barcelona kandi ubuzima bwacu buzaba buhari.

    'Nicyo umugore wanjye ashaka kandi nanjye nshaka.'

    Yagaragaje ko yifuza kuzagira uruhare mu kongera kuzamura Barca kandi akavuga ko 'azishimira' kuba umuyobozi wa tekinike.

    Abajijwe icyo akumbuye i Barcelona,yagize ati “Buri kimwe.”

    'Byari igihe kinini ahantu hamwe, gahunda, imibereho ya buri munsi, njya mu rwambariro nari mpazi nkuko nzi ikiganza cyanjye.

    'Kwimukira i Paris byari impinduka zuzuye. Byasobanuraga kugera ahantu hashya rwose, haba mu mujyi ndetse n'ikipe.

    'Nakunze ubuzima nagize muri Barcelona, ​​iyi kipe kandi ni ikintu nkumbuye nubwo bidasobanura ko ibintu bitameze neza hano.'

    Mu kwerekana isura y'ibyumweru bye bya mbere hamwe na PSG,Messi yavuze ko zari inzozi mbi z'ubucucike bw'imodoka 'budashobora kwihanganirwa' hamwe n'abana be batatu bagowe n'ubuzima bwa hoteli, yongeyeho mu kiganiro cye na Sport ati: 'Twarangiritse aho twari turi mbere.

    'Byose byari byoroshye kandi biri hafi. Najyanaga abana ku ishuri ngasubira mu rugo, hanyuma nkerekeza mu myitozo, ngasubira mu rugo gufata ibyo kurya,nkajya gutora abana.

    'Uyu munsi, nta mwanya mfite wo kujyana abana ku ishuri,gusubira kubatwara nkajya no mu myitozo.'

    Ku wa gatanu, Messi yasimbujwe mu gice cya kabiri mu mukino PSG yahanganaga na Lille nyuma yo kunanirwa kugira uruhare runini mu mikinire nubwo yari agifite imvune.

    Mu ntangiriro z'icyumweru yari afite ikibazo cy'imvune y'imitsi ariko yari yatangaje ko agomba gukina.

    Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yashimangiye ko yakuwe mu kibuga mu rwego rwo kwirinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yatangiye-kwifuza-kwisubirira-muri-fc-barcelona-kubera-ibintu-2-byamugoye

  • Urateganya guhura n'ababyeyi b'umukunzi wawe? Dore uko ugomba kwitwara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhura n'ababyeyi b'umukobwa bishobora kuba kimwe mubibazo bitesha umutwe nyamara bishimishije mu buzima bw'umugabo. Gutekereza ukuntu uri bwitware bishobora gutuma udasinzira nijoro. Ntushobora kugenzura ibishobora kubaho nyuma yuko muhuye, ariko ushobora gukora ibintu byiza mugihe murikumwe. Bakunzi ba Yegob.rw, hano hari ibintu bike bishobora kugufasha kugirango uhacane umucyo mugihe wahuye nababyeyi b'umukunzi wawe.

    1. Ambara neza:

    Turemeranya ko Iyo papa w'Umukunzi wawe akubonye, ikintu cya mbere azabona nukuntu wambaye. Yikubitana nimyenda yacitse, ishati idafunze igipesu, nibindi byatuma abona ko udasa neza akikubona. Nubwo waba wambaye ibintu bisanzwe, ugomba gusa neza. Menya neza ko imyenda yawe ifite isuku. Niba wambaye inkweto, menya neza ko zihanaguye. Irinde kwambara ishati iriho ibishushanyo cg yanditseho amagambo ateye isoni.

    1. Musuhuze mukinyabupfura:

    Kimwe mubizakugaragaza neza imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe ni imyitwarire yawe mugihe cyo gusuhuzanya. Urashaka ko papa w'umukunzi wawe akubonamo umuntu usobanutse yakwifuza kubonana nawe na nyuma yuko muhura bwa mbere? Mugihe musuhuzanya, ibuka guhuza amaso nawe hanyuma umwenyure.

    1. Itwaze Impano:

    Menya icyo se w'umukunzi wawe akunda, Niba utakizi baza umukunzi wawe agufashe guhitamo impano witwaza. Ushobora kandi guhitamo kuzana indabyo, cyangwa indi mpano kuri nyina w'umukunzi wawe. Kuzanira impano nyina w'umukunzi wawe byereka se urugero rwiza rwukuntu ushobora gufata umukobwa we neza.

    1. Genzura ubwoba mugihe uvuga:

    Nibisanzwe kugira ubwoba cyane cyane kuba uri imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe, ariko ugomba kubugenzura. Birashoboka ko ushobora kugira ubwoba mugihura, ariko uko akanya gashira ugomba kumenya uko ugabanya kugaragara nkufite ubwoba.

    1. Zimya tekefone yawe:

    Kureba muri terefone yawe buri gihe bifatwa nkikinyabupfura gike cyane cyane mugihe nkiki cyubusabane, cyangwa se bikagaragara nkaho utishimiye ibyo urimo. Niba ushaka gushimisha se, irinde kurangarira kuri terefone yawe mugihe uri kumwe numuryango.

    1. Komeza umubano nabo

    Nyuma yuko muhuye bwa mbere, ntukitware nkaho se w'umukunzi wawe atakibaho. Ongera umuhamagare, Niba wumva ufite ubwoba bwo guhamagara, ushobora kumwoherereza ubutumwa bugufi. Ushobora kandi kumenya icyo akunda ukamutumira mugasangira, bityo mukarushaho kugenda mumenyana kandi umwisanzuraho.

    Source : https://yegob.rw/urateganya-guhura-nababyeyi-bumukunzi-wawe-dore-uko-ugomba-kwitwara/

  • Muhanga: Abatwaye inda z'imburagihe barashimira Humuriza Tamari bakagaya ababyeyi babo babaha akato #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa baterwa inda z'imburagihe batarageza imyaka y'ubukure, barashimira Humuriza Tamari Fondation yabafashije kongera kugaruka mu buzima nk'abandi baturage, ariko kandi bakagaya ababatera inda na bamwe mu babyeyi babo babaha akato bakabafata nabi.

    Umwe muri aba batewe inda bakiri bato akabyara imburagihe, wo mu kagali ka Urwinkindi mu murenge wa Mushishiro, avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 ndetse uwayimuteye ntacyo amufasha mu kurera umwana, ko ndetse yashatse undi mugore. Avuga ko umushinga Humuriza Tamari Fondation wabavanye mu bwigunge, ukaba unatangiye gufasha abana babo.

    Yagize ati' Banteye inda mfite imyaka 15 ariko uwayinteye nta na kimwe amfasha ngo ndere umwana twabyaranye, ndetse yishakiye undi mugore mpitamo kumwihorera,  ariko Humuriza Tamari Fondation yaradufashije turatinyuka ndetse dore itangiye no gufasha abana bacu'.

    Undi nawe twirinze gutangaza amazina, avuga ko bari baribagiwe uko kujya mu bandi bimeze ndetse ko bageragezaga kubegera bakababwira ko babasebeje, ariko ubu  bameze neza kuko Humuriza yabafashije igatuma babona ko ubuzima bushoboka.

    Igikorwa cyo gufasha cyateguwe na Humuriza Tamari Fondation.

    Yagize ati' Iyo umukobwa yabyaye adafite umugabo bamuha akato, noneho reba uwabyaye akiri umwana we ntashobora kuko bavuga ko twabasebeje mu muryango, ariko ubuzima bwarahindutse cyane nyuma yo kubona umuryango wa Humuriza Tamari Fondation itugarurira icyizere ndetse abana bacu babonye ababyeyi ba nyabo'.

    Muhawenimana Jacqueline, umubyeyi ufite abakobwa 3 bose babyaye imburagihe avuga ko nubwo babamusigiye yishimiye kubarera nubwo ba se batabitaho, ariko nibura Humuriza Tamari Fondation ngo yabafashije kubona ibyo bo nk'ababyeyi batabasha kubonera abuzukuru babo.

    Yagize ati' Mfite abakobwa banjye batatu bose batewe inda batarageza imyaka y'ubukure, nubwo babansigiye nkaba mbarera hari ibyo njyewe ntabasha kubabonera none uyu muryango uratugobotse uduhaye ibikoresho byabo kandi biranshimishije'.

    Mukeshimana Pourcherie, avuga ko agaya ababyeyi bafata nabi abana babo kuko iyo umutereranye bituma yiheba ndetse ubuzima bukamubera bubi bityo mu buzima bubi abayemo bigatuma bongera kumutera indi nda noneho bikaba bibi. Avuga ko icyo kumufasha ari uko wamuba hafi kuko iyo utamufashe neza akomeza bwa buzima nuwo abyaye akamurera nabi cyangwa agashaka uko ayikuramo akanamwica.

    Pasteur Nyiraneza Arbertine, umuyobozi w'Umuryango utegamiye kuri Leta Humuriza Tamari Fondation avuga ko uyu muryango washinzwe hakurikijwe inkuru ya Tamari wo muri Bibiliya watewe inda na musaza we akagenda ahunze umuryango we, ' niyo mpamvu twebwe twafashe aba bakobwa baterwa inda n'abagabo cyangwa abasore bakabata bakabasiga nta nicyo babafashije'.

    Umuyobozi wa Humuriza Tamari Fondation.

    Akomeza avuga ko umukobwa wabyaye akwiye kwegerwa akagirwa inama ndetse agafashwa mubyo we atabona yakagombye gufashwa n'uwamuteye inda, ariko twebwe twaravuze tuti 'ese Tamari turamufasha iki?'.  Kugirango tubashe kumufasha nibwo twavuze tuti uwabyaye atujuje imyaka nuwari uyifite reka bose tubafashe kubabonera ibikoresho by'ishuri ndetse abatarajya ku ishuri tubahe ibikoresho by'isuku harimo amavuta n'isabune nk'ibikoresho by'ibanze.

    Uyu muryango Humuriza Tamari Fondation urimo kwita kuri ba Tamari bo mu murenge wa Mushishiro bibumbiye mu matsinda 6 bafite abana barenga 200 ari nabo bafashijwe bahabwa ibikoresho by'ishuri birimo amakaye, ibikapu ku bana biga kuva mu mashuri y'inshuke n'abanza ndetse abana batarajya mu ishuri bahabwa ibikoresho by'isuku birimo amasabune n'amavuta byose hamwe bikaba bifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 1,5.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abatwaye-inda-zimburagihe-barashimira-humuriza-tamari-bakagaya-ababyeyi-babo-babaha-akato/

  • Urukundo si mu buriri! Ngibi iby'ingenzi wakorera uwo mukundana akarushaho kugukunda no kukwizera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ijambo buri wese asobanura uko ashaka, benshi bakanariha ubusobanuro butandukanye bitewe n'inyungu baba babifitemo. Ni muri urwo rwego rero usanga abenshi bibwira ko urukundo ari ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi n'abenda kuzabana ugasanga baryamanye mbere y'uko basezerana.

     

     

    Gusa hari ibikorwa byinshi wakorera umukunzi wawe akanyurwa mutarinze kuryamana mbere yo kubana.

    1.Gerageza umwereke ko umurutisha abandi
    Iyo weretse uwawe ko umukunda kuruta abandi, bituma uwo musore na we amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n'uburyo abona yitwara mu bandi.

    2.Kwikuramo ko imibonano ariryo pfundo ry'ibyishimo:

    Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego imwe yo kubaka urukundo rurambye, biroroha cyane kubyumvisha uwo bakundana. Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.

    3. Gerageza umuhe umwanya wose akeneye.

    Uwo mukundana iyo abona umuha umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n'ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n'imyizerere yawe.

    4. Muteteshe: Rimwe na rimwe jya umufata nk'umwana muto maze umuteteshe koko. Uhindure ijwi nk'uganiriza agahinja, umubwire amagambo meza amunyura umutima, umwibutse ukuntu umukunda cyane, kandi umuhumurize igihe atameze neza.

    5.Kumenya ibimushimisha: Ugomba kumenya ibishimisha umukunzi wawe, kandi ukiga gushimishwa n'ibimushimisha. Irinde kwikunda no kumvako ibyo ushaka aribyo bifite agaciro gusa, ahubwo menya kumwubaha cyane, kumuba hafi no kumwitaho ibye aribyo ushyira imbere.

    6.Ukuri muri byose: Umukunzi wawe iyo umwereka ko ntacyo umukinga bimufasha kukumenya, agahora agutekerezaho, akamenya ko utamutendekeraho abandi, yaba aryamye akamenya ko nta wundi muri kumwe, mbese icyizere cyose akaba ari wowe akigirira.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-si-mu-buriri-ngibi-ibyingenzi-wakorera-uwo-mukundana-akarushaho-kugukunda-no-kukwizera/

  • Mukobwa, nukora ibi bintu ukimenyana n'umusore kazaba kakubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

    1.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

    Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

    2.Kumusaba amafaranga

    Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

    3.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

    Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

    4.Kunywa ugasinda

    Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

    5.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

    Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-nukora-ibi-bintu-ukimenyana-numusore-kazaba-kakubayeho/

  • Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa #rwanda #RwOT

    Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.
    Uramuvuguruza akemera

    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.

    Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

    Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-bine-umugabo-akorera-umugore-akunda-gusa