Tag: People

  • Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, umugore witwa Isimbi Jael, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko yari umukozi wa Mango Telecom LTD akirukanwa ku kazi azira ko atwite.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Mango 4G nayo ibinyujije kuri twitter yatangaje ko Isimbi atirukanwe kubera ko atwite, ahubwo ngo niwe ku giti cye wari wasabwe guhindurirwa imirimo, service y'ubucuruzi yasabye ko yakwimurirwamo basanga nta mwanya irimo.

    Image

    Mango ikomeza ivuga ko yaganiriye na nyirubwite bakamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano, ndetse ngo bamusabye kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzwe akoramo nawe yemera ko azatanga umusaruro yitezweho.

    Umwe mu bahawe amakuru yizewe na Isimbi yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa Mango yandikiye Isimbi ndetse no mu itangazo Mango yashyize kuri twitter nta kuri kurimo barimo kumusebya.

    Ati 'Yandikiranye na supervisor we amusaba ko yakoroherezwa mu ngendo z'akazi akora agahabwa amafaranga ya transport nk'uko n'abandi bakozi mu ishami rya marketing ari naho yatanze suggestion y'uko niba batayamubonera yahabwa akazi katamusaba kugenda mu ishami rya SALES[…]byo ntibyakozwe ahubwo yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika mu kazi.'

    Image

    Inkuru bifitanye isano : 

    Kigali : Umugore arashinja Mango 4G kumwirukana mu kazi azira ko 'atwite'

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/umugore-wavugaga-ko-mango-4g-yamwirukanye-ku-kazi-kubera-ko-atwite-yakamusubijemo/

  • Itangazo: UWIMANA Delphine yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA Ange Sandrine #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Delphine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA Ange Sandrine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yakoresheje yiga

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-delphine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-ange

  • Itangazo: NGORANE yasabye guhindura amazina akitwa RWEMARIKA Jean Claude #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGORANE yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa RWEMARIKA Jean Claude mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba aruko rimwe rimuteye ipfunwe ariryo NGORANE naho Jean Claude akaba ariryo yakoreshaga mu byangombwa by'amashuri y'imyuga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-gorane-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-rwemarika-jean-claude

  • Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza #rwanda #RwOT

    CV [Curriculum Vitae] nicyo kintu cya mbere utanga akazi yakira kivuye kuri wowe.

    Ni ingenzi cyane rero ko utuma akwitaho ahereye aho hambere yumvise ibyawe.

    Gusa hari n'abatanga akazi bibaza ibibazo by'ibanze ku bintu bikwiye kuba bigize Curriculum Vitae n'uko igomba kuba yubatse.

    Inzobere ebyiri mu by'umurimo zirasubiza ibibazo byacu.

    1. Inyandiko ya CV igomba kuba ifite iyihe ngano? Ese nakoresha ibara?

    Ubwoko bw'inyandiko za Arial, Calibri, Verdana, Tahoma, hamwe n'ingano ya 10 cyangwa 11 muri rusange nibyo byiza kwandikamo CV yawe.

    Yego ushobora gukorsha ibara, ariko ukarikoresha ritamurika cyane. Nubwo ibara riha CV yawe kuboneka nk'igezweho, ugomba kwitondera kurikoresha uko wiboneye no kwirinda ko rugaragara cyane.

    Ferdy Ed, umujyanama mu by'akazi kandi wanditse ibitabo bifashe mu majwi, birimo 'My job, My passion', ati: 'Nakugira inama yo guhitamo icyoroshye.'

    Uretse umukara, ushobora no gukoresha ibara ry'ikijuju cyijimye, ubururu bwijimye, icyatsi cyijimye bikoreshwa mu rwego rwemewe, nk'uko bivugwa na Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto.

    Sofia yongeraho ko hari imirimo nk'uwo kuba 'graphic designer' usaba urwego runaka rwo guhanga udushya.

    Ati: 'Aho rero ushobora gukoresha amabara aboneka muri CV yawe. Ariko ibyo ni umwihariko wa hano.'

    2. Nshobora gushyira ifoto kuri CV ?

    Ntabwo ari ngombwa cyane gushyira ifoto kuri CV, nk'uko Ferdy Ed abivuga.

    Ati: 'Ubwanjye simbitangamo inama, kuko ntekereza ko ikigomba gushishikaza umukoresha ari ukumenya niba wujuje ibyo akazi gasaba.'

    Naho se abashobora gusaba akazi mu bindi bice by'isi? Ibi ni uko Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto abivuga.

    Umugore uri kunywa icyayi areba kuri CV kuri mudasobwa

    Ati: 'Mu Bufaransa no mu bihugu bimwe bya Africa, ifoto ni irasabwa, kimwe n'amakuru agendanye nawe ubwawe, imyaka…Muri Amerika ya ruguru ho birabujijwe rwose.'

    3. Uhera kuki: Impamyabumenyi cyangwa inararibonye?

    Kuri Sofia Nassa, ni ngombwa buri gihe guhera ku mpamyabumenyi kugira ngo uhite wereka abatanga akazi ko wujuje icy'ibanze gisabwa.

    Ku ruhande rwe, Ferdy Ed, we atanga inama yo guhera ku nararibonye ufite (experience), cyereka 'ari umuntu udafite inararibonye cyangwa ukiri muto rwose'.

    Impamyabumenyi icyo gihe niyo washyira imbere mu kugaragaza ko ushoboye ibyo bashaka nawe ushaka gukoramo.

    4. Ni gute ngomba gukurikiranya ibintu?

    Kuri iyi ngingo izi nzobere ntaho zihuriza.

    Gukurikiranya inararibonye yawe uhereye ku bya vuba umanuka ku bya cyera nibyo bumenyerewe kandi bikoreshwa cyane, nk'uko Ferdy Ed abivuga.

    'Ariko bitewe n'intego zawe z'umwuga, niba urugero uri guhindura akazi ukora, uri kwimukira mu kazi, ni byiza gukora CV ishingiye ku kazi cyangwa ibikorwa wakoze.'

    5. Ni ngombwa kugira CV zitandukanye kuri buri kazi?

    Ferdy Ed ati: 'Ushobora kugira CV rusange mu nyandiko zawe igaragaza inararibonye yawe yose. Ariko igihe cyose ugiye kuyohereza usaba akazi, ugomba kuyisubira ikajyana n'igihe n'akazi usaba.'

    Ibyo bisobanuye ko ugomba kuba ufite ubwoko butandukanye bwa CV yawe.

    6. Paji imwe, paji ebyiri? Uburebure bukwiriye bwa CV ni ubuhe?

    Ni urupapuro rumwe!

    Sofia Nassa ati: 'Iyo umukandida abashije kwandika inararibonye ye ku rupapuro rumwe, sinshidikanya ko mu ibazwa imbona nkubone uwo mukandida abasha kwisobanura neza.'

    CV ni umukoro wo kuvuga muri macye, Ferdy nawe avuga ko inama nziza ari ukutarenza paji imwe wandika CV yawe.

    Ati: 'Ku bantu badafite inararibonye idasanzwe, ibyiza ni ukugira paji imwe. Gusa, hariho irengayobora ku myuga imwe n'imwe (ubushakashatsi, ubujyanama…) aho CV iri ku mpapuro eshatu ishobora kwihanganirwa.'

    7. CV yanjye igomba kuba ifite titre [Ijambo ry'umutwe]?

    Hano ibitekerezo biratandukanye.

    Ferdy Ed atekereza ko ari ingenzi cyane kwerekana uwo uri we kuri CV yawe ku ntangiriro, hejuru, uvuga na titre y'akazi kawe bitewe n'ako ushaka.

    Kuri Sofia Nassa, ntabwo ari ngombwa cyane kereka iyo ushaka gushyira ku myanya itandukanye.

    8. Igice cya 'hobbies/ loisirs' ni ngombwa?

    Kuri Sofia Nassa, icyo gice ni ngombwa cyane, kuko gituma utanga akazi amenya ibindi ushaka akazi akunda uretse ako kazi.

    Ibyo binamufasha kugira ibitekerezo ku bumuntu bwawe.

    Umugabo uri gukorera ku rupapuro na mudasobwa

    Ferdy Ed we arigengesera. Avuga ko icyo gice gishobora kuba ingenzi ku bantu bakiri bato. Ko bifasha gutanga ishusho y'uwo muntu, ibyo akunda, imikino akina.

    Ati: 'Gusa, sinabishyira kuri CV y'umuntu ufite inararibonye nini rwose, kuri urwo rwego, ikiba gikenewe cyane ni inararibonye n'ibyo uwo mukandida yakoze.'

    Gusa iruhande rw'inama ye, avuga ko niba ushaka gushyira icyo gice kuri CV yawe, ugomba kurasa ku ntego. Urugero:

    • Imikino njyarugamba: (Iyihe mikino njyarugamba : karate ? Taekwondo ?)
    • Gusoma : (Gusoma ubuhe bwoko bw'ibitabo?)
    • Umuziki : (Ubuhe bwoko bw'umuziki: Reggae ? gakondo?)

    9. Nshobora gushyiraho links z'imbuga nkoranyambaga zanjye?

    Cyane!

    Izi nzobere zikugira inama cyane ko ari byiza gushyiraho link yawe ya 'LinkedIn kuri CV yawe.

    Ferdy ati: 'Ni urubuga nyarwo ku bantu bose bafite imishinga ya kinyamwuga ku mutima wabo'.

    Sofia Nassa atwibutsa ko muri iki gihe, abakoresha benshi bareba izina ry'umukandida bagahita bajya kumushakira kuri LinkedIn.

    Inama ntoya y'ubwanditsi :

    • Kuri LinkedIn yawe igice cy'inararibonye n'icy'ibyo wize cyangwa wahuguwemo kigomba guhora kijyanye n'igihe urimo
    • Konti yawe komeza uyishyiraho ibyo wanditse, inkuru zikuvugaho cyangwa inkuru zivuga ku kazi kawe
    • Jya usoma ubutumwa bwawe muri LinkedIn kuko hari abashobora kuhagushakira

    10. Nta nararibonye na nke mfite mu kazi nshaka gusaba. Nakora iki?

    (Ibi kenshi biba ko banyeshuri, abakirangiza amashuri, cyangwa ku bantu bahinduye umwuga)

    Ntacyo uba utakaje. Tinyuka utange CV yawe ukurikije izi nama z'abahanga. Bizagusaba gusa gushinga agati ku bumenyi bwawe.

    Ferdy Ed avuga ko ari ingenzi cyane ko niba uri umunyeshuri cyangwa ukirangiza amashuri ari byiza kugaragaza imenyeramwuga 'stages/entrepreneurships' wakoze rihamya ubushobozi bwawe mu kazi uri gusaba.

    Inyongezo! Aya ni amakosa akomeye izi nzobere zabonye muri za CV

    Ferdy Ed :

    'Umukono (signature) ! Aseka, ati 'simbigarukaho! Ntabwo ugomba gusinye kuri CV yawe.'

    Sofia Nassa :

    Ati: 'Kuri njye, ni amakosa. Ni ukuri ko tutari abatagatifu. Hashobora kuba utuntu muri CV zacu, ariko iyo habayemo amakosa menshi ibyo byerekana ko umukandida atari umuntu uzi icyo ashaka.'

    Andi makosa yo kwirinda ni ukongera imenyerezamwuga wakoze kugira ngo ubyibushye CV yawe

    Src:BBC 

    The post Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/ibintu-10-byagufasha-gutegura-cv-yawe-neza/

  • Ibyo umuhungu yakoreye umukobwa biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe bimenyerewe ko abantu bategura ibirori byo gutera ivi cyangwa gusaba urukundo abo bakunze, umusore yahisemo gukora ibirori bitandukanye n'ibimenyerewe.

    Umusore utavuzwe amazina naho aturuka yaciye ibintu ku isi yose ubwo yateguraga ibirori bitunguranye byo gutungura umukunzi we akamubwira ko ibye nawe birangiye.

    Uyu musore yiyemeje ategura iki kirori mu rwego rwo gutandukana n'umukunzi we nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.

    Uyu mukobwa wari uzi ko uyu musore agiye kumwambika impeta,yatunguwe no kwinjira muri salle asanga ku rukuta rwo hakurya handitse ko uyu musore azi ibya mugenzi we Raymond umuca inyuma.

    Uyu mukobwa akimara kwinjira mu cyumba, havugijwe induru ngo 'surprise' hanyuma arebye hasi abona amagambo avuga ko 'Byarangiye.'

    Uyu mukobwa yahise agwa mu kantu kubera uku kuntu yabengewe ku mugaragaro biturutse ku ngeso ye y'ubusambanyi.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umuhungu-yakoreye-umukobwa-biteye-agahinda/

  • Nyuma yo Gutegereza Imyaka 17, Uyu Mugore Yibarutse Impanga Bwa Kabiri (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chinwe Ezennia Ogbeide, umudamu wo muri Nijeriya, yibarutse abakobwa b'impanga nyuma yimyaka 17 abyaye umwana we wa mbere. Ubu yibarutse izindi mpanga, umuhungu n'umukobwa

    We numugabo we ndetse n'umwana wabo wa mbere wiga muri kaminuza bizihije isabukuru yambere y'abakobwa babo b'impanga Emmanuella na Daniella i Port Harcourt, muri Leta ya Rivers mu ntangiriro zuyu mwaka.

    Ku cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo, umufotozi wagaragaje aya makuru, yavuze ko Madamu Ogbeide yasamye nyuma y'amezi make abakobwabe b'impanga bavutse.

    'Nyuma yo gutegereza imyaka 17 ngo babyare umwana wabo wa kabiri, Imana yabahaye impanga zagumye mu nda imyaka 3.'

    Yagize ati: 'Amezi make nyuma yo kuvuka kwabo, mama wabo Chinwe Ezennia Ogbeide yatangiye kumva ibintu bigenda mumubiri we biza kwemezwa ko atwite izindi mpanga.'

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutegereza-imyaka-17-uyu-mugore-yibarutse-impanga-bwa-kabiri-amafoto/

  • Umuvugabutumwa yashimye Imana yamuhaye umugabo ku myaka 55 akiri isugi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Punch, uyu mugore w'imyaka 55 y'amavuko yatangaje ko “satani atashakaga ko ashyingirwa” kuko igihe yari yiteguye, “nta mugabo wigeze amwegera.”

    Yavuze ko yemera ko ikibazo cyari mu itorero rye rya kera kandi ko Imana yamukoreye ibitangaza mu “itorero rye rishya kandi inzitizi zose zavanweho.”

    Ati'Satani ntiyashakaga ko nshaka. Igihe numvaga niteguye, nta mugabo wigeze ansanga. Nakomeje gutegereza igitangaza kiva ku Mana kugeza ngize imyaka 55.

    Ntabwo nigeze nsohokana n'umuntu mbere yuko nshyingirwa. Ubwa mbere natekereje ko ikibazo gituruka mu itorero ryanjye rya kera ndivamo, ariko ubu ndaha Imana icyubahiro. Yabinkoreye mu itorero ryanjye rishya kandi inzitizi zose zakuweho. “

    Abajijwe niba hari igitutu yari afite, yashubije ati: 'Nashoboye kwihanganira ibigerageza byose kubera kwizera kwanjye gushinze imizi cyane, kwizera no kwibanda kuri Kristo Yesu. By'umwihariko, Imana yampaye ubuntu kandi inyemerera kwitangira urugendo rwanjye.

    Tekereza umuntu uri muri iyi myaka udafite umugabo. Njye namaze iminsi myinshi ndira, nsaba Imana imbabazi. Ariko uyu munsi ndishimye kuko, nubwo agahinda kari kenshi, nashoboye kugera kuri byinshi mu bindi bice by'ubuzima bwanjye. “

    Esther yongeyeho ko atigeze atakaza ibyiringiro kandi yabashije gushaka akiri isugi.

    Yagize ati: 'Igihe kimwe nararakaye. Ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye nkomeza urugendo. Sinari nzi umugabo n'umwe kugeza nshyingiwe. Nashyingiwe nkiri isugi.

    Avuga uko yahuye n'umugabo we,Yagize ati 'Hari hashize imyaka irenga itatu Imana impishuriye ishusho ye na kamere ye ikambwira ibye binyuze mu bandi bantu.

    Umunsi umwe n'uwo Imana yampishuriye nyuma y' imyaka itatu,Imana yanyoherereje ubutumwa bushya binyuze ku muhanuzi. Ibisobanuro by'imiterere ye, aho aturuka kandi bihuye neza neza nuko yari ameze ubwo namubonaga muri Ilesa. Itorero ryanjye riri muri Osogbo, ariko twagize ibirori muri Ilesa aho nahuriye n'umugabo wandemewe.

    Imana yanagaragaje itariki y'ubukwe bwacu, bwari ku ya 29 Ukwakira 2021. Igihe cyo guhura kwacu n'ubukwe cyari gito rwose. Ndaha Imana icyubahiro cyose kuko yanyibutse nyuma y'iyi myaka yose. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuvugabutumwa-yashimye-imana-yamuhaye-umugabo-ku-myaka-55-akiri-isugi

  • Umupfakazi yirukanwe mu rugo rwe azira kutabyara umuhungu #rwanda #RwOT

    Umupfakazi w'umukene ukomoka muri Nigeria yasabye ubufasha nyuma yo kwirukanwa mu rugo rw'umugabo we mu buryo budakwiriye.

    Amakuru avuga ko bene wabo b'umugabo we wapfuye bamwirukanye kubera ko atabyaye umuhungu.

    Inkuru y'uyu mugore yasangi we ku mbuga nkoranyambaga n'umuryango utegamiye kuri leta. Nk'uko uyu muryango ubitangaza, uyu mupfakazi ashaka imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga we n'umukobwa we.

    Ati: 'Uyu mupfakazi w'umukene yirukanwe mu rugo rw'umugabo we wapfuye kubera ko nta muhungu yabyaye.”

    Atunganya imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga n'umukobwa we. Umugiraneza yamuhaye inzu itagira umuryango cyangwa idirishya nta n'amafaranga yo gushyira amashanyarazi mu cyumba.Arasaba ubufasha. '

    Mu mashusho yashyizwe hanze,uyu mugore yari muri iyo nzu yahawe nyuma yo kwirukanwa mu bye n'umuryango w'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupfakazi-yirukanwe-mu-rugo-rwe-azira-kutabyara-umuhungu

  • Yashinjwe kwica amaguru yombi ku bushake kugira ngo ahabwe akayabo k'ubwishingizi #rwanda #RwOT

    Uregwa wiswe gusa Sandor Cs. kubera amategeko akomeye yo muri Hongria, yahamijwe icyaha cyo ku bushake nkana imbere ya gari ya moshi imuca amaguru kugira ngo ashobore guhabwa amafaranga y'ubwishingizi muri 2014.

    Kubera iyi mpanuka itangaje, amaguru ye yombi yaciriwe mu ivi kandi kuva icyo gihe yagiye akoresha amaguru y'amakorano kandi akomeza kugendera mu kagare k'abamugaye.

    Uyu mugabo w'imyaka 54 utuye mu mudugudu wa Nyircsaszari wo muri Hongiriya bivugwa ko yagiye akajya mu nzira kugira ngo gari ya moshi ice hejuru y'amaguru ye yombi.

    Cs. yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo guhabwa inama imubwira ko kugarura amafaranga yizigamiye ari byiza kuruta gukomeza kuzigama kuri konti.

    Nyuma y'icyiswe impanuka, umugore we yasabye kwishyurwa ariko amasosiyete y'ubwishingizi yanga kubikora avuga ko bakeka ko ari we witeye impanuka.

    Cs. icyakora yashimangiye ko ari umwere kandi ko yakandagiye ku kirahure bikamuviramo gutakaza uburinganire bimuviramo kugwa imbere ya gari ya moshi yari ihagurutse kuri station, nk'uko amakuru abitangaza.

    Iperereza ryamaze igihe kirekire, ryanzuye ko agomba guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri isubitse no gutanga amapawundi 4.725 y'amagarama.

    Blikk yatangaje ko Cs yagize ati:

    “Njye mbona icyemezo kidasanzwe, mubisanzwe ntabwo aribyo nari niteze, ndumiwe.

    'Nkeneye gukomeza kugeza imperuka kuko, nk'uko bimeze, ibi ntabwo ari byiza, kandi urukiko rugomba kubyumva uku.'

    N'ubwo bitaremezwa niba Sandor azashobora kujuririra iki cyemezo, ariko byaje kumenyekana ko mbere y'iki kibazo, yakoraga mu rwego rw'ingufu z'amashyanyarazi kandi ashinga amashyiga mu gihugu ndetse no mu mahanga.

    Icyakora avuga ko gutakaza amaguru byarangije umwuga we ndetse ko n'uru rubanza rwamuhombeje cyane.

    Cs. avuga ko ubu yiga amategeko kandi yizera ko umunsi umwe azafasha abantu bahohotewe n'amasosiyete akomeye.

    Haracyari ibirego byinshi by'ubwishingizi bikiri mu nkiko kandi ntibishoboka ko kompanyi zishyura mbere y'icyemezo cy'urukiko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yashinjwe-kwica-amaguru-yombi-ku-bushake-kugira-ngo-ahabwe-akayabo-k

  • Umugabo yashyingiranwe n'umukobwa we yataye akiri uruhinja #rwanda #RwOT

    Mu buryo atazi, umugabo wataye umukobwa yibyariye akiri umwana bivugwa ko yamurongoye akamugira umugore.

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Travis Fieldgrove, ukomoka muri St Paul,Nebraska muri USA, yafunzwe azira gushaka no kuryamana n'umukobwa we w'imyaka 20, Samantha Kershner.

    Nk'uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza ngo igihe Samantha yavukaga mu mwaka wa 2000, papa we yagiye gutangira ubuzima bushya hamwe n'umukunzi mushya.

    Bavuga kandi ko igihe yari yujuje imyaka 17, yagarutse mu buzima bwe barakundana.

    Nyuma y'imyaka itatu bongeye guhura,urukundo rw'aba rwatangiye gukura kugeza ubwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Inyandiko z'urukiko zemeza ko icyifuzo cya Samantha cyo kuryamana na se 'cyaturutse ku ntego yagiranye n'undi mukobwa basangiye nyina yo kureba utanga undi kuryamana na se. '

    Bivugwa ko Samantha yateze n'uyu muvandimwe we basangiye nyina ko azamutanga gusambana na se.

    Umubano utemewe w'aba bombi wabaye kimomo nyuma y'uko uwahoze ari umukunzi wa Fieldgrove yagiye mu buyobozi gutanga amakuru kuri ibi bintu bitemewe.

    Abayobozi batangiye iperereza n'ubushishozi ku mibanire yabo bahita bamenya ko bagiye bashyira amafoto kuri Facebook baca amarenga ku rukundo rwabo.

    Abayobozi bakimara kubyinjiramo, Travis na Samantha barashyingiranywe.

    Icyakora, nyuma yuko amategeko abafashe, Travis na Samantha mu ntangiriro bavuze ko nta sano bafitanye. Ikizamini cya ADN cyakorewe kuri bo cyerekanye ibindi, mu byukuri Travis yari se.

    Kubera kugira na umubano udasanzwe n'umukobwa we yibyariye, Travis Fieldgrove yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri.Nyuma y'umwaka umwe, yongerewe indi myaka ibiri kubera gusubiramo iki cyaha.

    Samantha we yakatiwe igifungo cy'iminsi makumyabiri n'ibiri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashyingiranwe-n-umukobwa-we-yataye-akiri-uruhinja