Tag: People

  • Umusore yasabye gatanya nyuma yo kubona umugore we ari mubi atisize ibirungo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yasabye gatanya ndetse asaba ko yasubizwa inkwano ye nyuma yo gukwa umukobwa azi ko ari mwiza yakuraho ibirungo(make up) yari yisize agasanga ni mubi.

    Uyu musore wo mu Misiri , yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe , akibona umukunzi we kandi yaranamukoye yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yasabye-gatanya-nyuma-yo-kubona-umugore-we-ari-mubi-atisize-ibirungo/

  • Ngubu uburyo budasanzwe ushobora guteramo inda cyangwa ukayisama udateye akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byashoboka ko mwumvise amakimbirane mumiryango cyangwa kutumvikana hagati y'abakundana, bitewe no kuba babyara bitumvikanyweho, mbese bisa nk'ibibatunguye. Iyo ukurikiranye impamvu y'ayamakimbirane no kutumvikana usanga ababyaranye bitana bamwana kuruhare bagize mukuvuka kw'uwo mwana bitwaje ko rimwe narimwe ntamibonano mpuzabitsina bagiranye.

    Muri iyinkuru, turarebera hamwe uburyo butandukanye umukobwa/umugore ashobora guterwamo inda kandi atakoze imibonano mpuzabitsina:

    1. Amatembabuzi aza mbere y'amasohoro

    Igihe cyose ugiye mubikorwa biganisha kumibonano mpuzabitsina, ibukako igitsina gabo gishobora kurekura amatembabuzi mbere y'amasohoro. Nubwo ubushakashatsi bwinshi buvugako nta ntanga nyinshi ziboneka muri aya matembabuzi, bunavugako bishoboka ko umukobwa/umugore yasama igihe agize aho ahurira nayo.

    2. Igihe amasohoro ashoboye kugera hafi y'imyanya myibarukiro y'umukobwa/gore

    Zirikanako igihe uwo muri kumwe arangirije hafi y'imyanya myibarukiro gore, amasohoro ashobora kwinjira muburyo bumwe cyangwa ubundi ukaba wasama kabone n'ubwo igikorwa nyirizina cyaba cyarangiye.

    3. Imibonano mpuzabitsina ikorewe munzira y'imyanda.

    Nubwo iki gikorwa gifatwa nk'ikigayitse cyane cyane kuba kirisitu, usanga hari igice cy'abantu babukoresha mugihe cy'imibonano mpuzabitsina. Igihe bwakoreshejwe, birashoboka ko amasohoro makeya yava ahakorewe igikorwa agashobora kwinjira mumyanya myibarukiro gore akaba yasama.

    4. Kubantu bikinisha

    Nkuko tumaze kubivuga hejuru, kwikinisha nabyo ni umuco ufatwa nk'icyaha giteye isoni mubakirisitu ndetse bikaba bitanemewe mumico itandukanye y'abantu. Icyakora ibi ntibibuzako hari ababikora ndetse bakanifashisha ibikinisho byabugenewe mukwishimisha.

    Uretse kuba iyingeso igira n' ingaruka mbi zitari nkeya kumubiri w'ubikora, bishobora nogutera gusama inda zitateganijwe (nubwo ari gake, igihe intoki z'umugabo/umuhungu wikinishije zigize aho zihurira n'imyanya myibarukiro gore.

    Tubibutseko iki kibazo kitareba gusa urubyiruko, ahubwo n'abashatse nabo kugirango bashyire umutima kubyo bakora ndetse babashe nokugira inama abana babo.

    Source : https://yegob.rw/ngubu-uburyo-budasanzwe-ushobora-guteramo-inda-cyangwa-ukayisama-udateye-akabariro/

  • Dore ibanga ku mugabo wifuza gushimisha by’agahebuzo umugore mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Iki kibazo ariko gishobora kuba amateka, kuko umugabo wese ufite ikibazo cyo kutabasha gutera akabariro uko bikwiye kimwe n’ukeneye kurushaho kwitwara neza muri icyo gikorwa, REVIVE yabimufashamo maze icyo kibazo kigakemuka burundu.

    REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe by’umwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    • Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro
    • Yongera libido ku kigero cyo hejuru
    • Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno
    • Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi
    • Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga
    • Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
    • Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe :

    • Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza.
    • Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.
    • Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.
    • Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora, ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    Uramutse uyikeneye cyangwa se ushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho, wahamagara kuri telefone igendanwa +250786493913 cyangwa ukaba wayikoresha ubandikira kuri Whatsapp. Aho waba uri hose mu Rwanda cyangwa hanze, hari uburyo bworoshye bwo kuyikugezaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Dore-ibanga-ku-mugabo-wifuza-gushimisha-by-agahebuzo-umugore-mu-gutera-akabariro

  • Icyo wamenya ku ihohoterwa rishingiye k’ubukungu #Rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye k’ ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n’umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore. 

    Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi 90% by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n’ubukungu.

    Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n’akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw’isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y’abashakanye. 

    Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw’iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b’ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n’izindi hohoterwa, Ibimenyetso by’ ihohotera rishingiye k’ubukungu ni ibikurikira :

    1) Kudashaka gukora

    Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by’ubukungu z’urugo aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye k’ubukungu.

    2) Gusesagura umutungo

    Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w’urugo mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye ku b’ukungu.

    3) Kutazigamira umuryango

    Kw’izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by’ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z’amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n’imihindagurike y’ubukungu.

    4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)

    Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n’ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n’ibura ry’amafaranga.

    Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw’ ibandaho hagati y’abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k’ubukungu.

    Source : godforabetterlife

  • Umusore yatunguye benshi ubwo yasezeranaga n' abakobwa 9 icyarimwe_ yatangaje icyo buri umwe yamukundiye, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Arthur O Urso wo mu gihugu cya Brezil yatunguye benshi ashakana n' abakobwa icyenda icyarimwe mu bukwe rusange kugira ngo ashimangire urukundo yabakundaga.

    Amakuru avuga ko uyu musore wo muri Brezil washakanye n'abagore icyenda icyarimwe mu bukwe bw'agatangaza, asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu, nk' uko Ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje.

    Uyu musore wakoze ako gashya yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuri we kandi no ku bagore be, kuko babyishimiye cyane ndetse bigashimwa n'abantu batandukanye bagatangara ko bitabaho ariko byabayeho.

    Arthur O Urso, yagize ati 'Abantu batunguwe n'imyambarire yacu cyane, aho twagendaga tunyura byari ibitangaza, batwitegerezaga nk'ibitangaza babonye, ibi ni byo naharaniye kandi mbakunda kimwe'.

    Amakuru kandi akomeza avuga ko Arthur O Urso yabikoze mu guha urukundo aba bakobwa bose yarongoye kuko yabaterese ababwira ko abakunda, anabikora mu rwego rwo gushimangira ko gushaka abagore benshi bikwiye gushyigikirwa dore ko bitemewe mu duce tumwe na tumwe ndetse n'amadini akaba atabyemera, ariko we akaba yemerewe agashyingirwa na Padiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/19/umusore-yatunguye-benshi-ubwo-yasezeranaga-n-abakobwa-9-icyarimwe_-yatangaje-icyo-buri-umwe-yamukundiye-inkuru-irambuye/

  • Umugabo yakoze agashya ashakana n'abagore be 9 ku munsi umwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Brazil yashakanye n'abagore icyenda mu byo yise ibirori by'urukundo rwigenga n'imyigaragambyo yo kwamagana itegeko ryo gushaka umugore umwe.

    Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko umunyamideli ukomoka muri Brazil Arthur Urso yari yarashakanye na Luana Kazaki ariko bifuzaga gushyingiranwa mu bukwe rusange n'abandi bagore be.

    Icyakora, bahisemo gushyingiranwa nabandi bagore icyenda kugirango bizihize urukundo rw'ubuntu no kwamagana umugore umwe.

    Aba bashakanye bazwiho gukunda kwambara ubusa,gusa aho batuye hari itegeko ko kwambara imyenda  ari amahitamo aho kuba itegeko.

    Byatangaje benshi ubwo kiliziya gatorika yahitwa sao paulo isezeranya uwo mugabo na bagore be icyenda gusa mu busanzwe muri kiliziya gatorika bemerera umugabo gushaka umugore umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yakoze-agashya-ashakana-nabagore-be-9-ku-munsi-umwe-amafoto/

  • Mukobwa: Dore ibintu bizakwereka ko umuhungu agukunda by'ukuri kandi agufiteho gahunda nzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubona umugabo mwiza ugukunda muri iki gihe n'ibintu bigoye cyane, ibi bigatuma hari umubare w'abakobwa munini wamaze kumva ko ntabagabo beza kandi bavugisha ukuri bakibaho, niyo mpamvu twahisemo kubagezaho ibimenyetso 7 wowe mukobwa bizakwereka ko umusore mukundana agukunda byukuri.

    1. Akubonera umwanya kndi ntiyita kuba afite gahunda nyinshi.

    Nta muntu numwe uhora  ahuze (adafite umwanya). Umukunzi wawe azaba agukunda bya nyabyo kandi agufiteho gahunda nyayo igihe akubonera umwanya mu kabonana ndeste mukabona n'umwanya wo kuganira. Ntabwo aba ari wawundi uguhamagara cyangwa se ngo akwandikire aruko agushaka gusa. Ahubwo ibi abikora n'igihe cyose atagukeneye ho ikintu runaka.

    2. Atuma wumva ko uri mwiza

    Umusore mukundana by'ukuri ahora atuma w'umvako uri umugore w'igitangaza kw'Isi, ntabwo bihagije ko akubwira ko uri mwiza, ahubwo buri gihe akora ibintu bituma nawe wumva ko koko uri mwiza kandi ntabwo atuza kugeza igihe wemereye ko koko uri mwiza nubwo waba utabyemera.

    3. Ahora yibuka ibintu wamubwiye

    Iki ni ikintu cy'ingenzi mu rukundo , umusore mukundana kandi ugukunda by'ukuri, ntabwo yibagirwa ibintu mwavuganye, ahubwo ugukunda by'ukuri ahora yibuka ibara ukunda, umugati ukunda gurya, itariki yamavuko yawe, ndetse nibyo wikundaho n'ibindi byinshi.

    Umusore ugukunda koko ntashobora kubyibagirwa kuko akenshi aba akuzirikana, ariko ibaze nawe ukundana n'umusore maze akibagirwa umunsi w'amavuko wawe? Ugukunda by'ukuri ahora y'ibuka n'utuntu duto cyane wamubwiye tukwerekeyeho.

    4. Ntatuma wicuza kumubano mufiitanye

    Iki nacyo ni ingenzi cyane mu rukundo , umusore ugukunda koko ntabwo atuma wicuza impamvu mwamenyanye , ntatuma wibaza impamvu utameze nkabandi bakobwa, tatuma wibaza impamvu utari mwiza n'ibindi byinshi , ahubwo uzamenya ko agukunda bya nyabyo igihe uzumva utuje igihe uri mu rukundo.

    5. Akwerekana mu nshuti ze ndetse no mu muryango

    Iyo bigeze aha byo biba ibindi , uzamenya ko waguye ahashashe igihe umusore mu kundana adaterwa ipfunwe no kukwereka inshuti ze kandi akazibwiza ukuri ko mukundana, ntibigarukira ahi ahubwo anakwereka umuryango we. Ibi abikora akujyana mu birori byahuje imiryango ye kandi ukabona ashaka ko uba inshuti cyane nabo mu muryango we ikindi agaharaira ko umuryango we ugukunda nkuko agukunda.

    6. Arakwizera

    Umukunzi wawe by'ukuri yizera ibyo umubwiye kandi akanagushigikira mumyanzuro itandukanye uba wafashe. Nimutizerana uzasaga agushinja kumubeshya ko umukunda kandi wenda unamukunda. Rero nubona umusore mukundana atakwizera uzamenye ko atagukunda cyane.

    7. Areka ibyo yarari gukora kugira ngo wishime igihe wababaye

    Umusore ugukunda ashobora  kugenda ibirometero bitabarika aje kugusura kugirango wishime, ntabwo ari wawundi usaba ko yagusura maze akavuga ngo ni kure ahubwo wowe uzamusure. Oya, ahubwo we yanakwitangira ariko ukabona ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-dore-ibintu-bizakwereka-ko-umuhungu-agukunda-byukuri-kandi-agufiteho-gahunda-nzima/

  • Ibidasanzwe wamenya kuri Point G iba mu myanya y'ibanga y'abagore benshi bavuga ko ari ivomo y'ibyishimo mu gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kwibaza ku gace kitwa Point G kabarizwa mu myanya y'ibanga y'abagore ,abashakanye ndetse n'abatera akabariro batarashakanye bahamya ko ariho hazingiye ibyishimo by'abigitsinagore benshi,ni nayo mpamvu twagerageje kuzenguruka imbuga zitandukanye ngo tumenye birambuye iby'aka gace.

    Twabatembereza mu myanya myibarukiro y'umugore tukagaruka ku bice bimutera kuryoherwa/kwishima cyane mu gihe ari mu gikorwa cy'akabariro ariko kandi bwakwira bugacya bukongera bugacya tubasobanurira, niyo mpamvu duhisemo kubasobanurira ku gice kimwe benshi cyane mutari muzi kandi kiza ku mwanya wa kabiri mu kuzamura ibyo byishimo ku kigero cyo hejuru.

    Mu gihe cy'akabariro ikizamura ibyishimo cyane ku mugore ni igice cya Clitoris, iki nicyo gice gica agahigo cyo kuba kigira uruhare rugari mu kuzamura ibyishimo by'umugore. Ariko kandi abenshi yo murayizi, niyo mpamvu ahubwo tugiye kugaruka ku kandi gace kaza ku mwanya wa kabiri ariko kakaba katazwi na benshi Point G.

    Ni agace gato cyane ugereranyije n'ibyishimo gaha umugore mu gihe gakorwaho mu bihe byakabariro, gaherereye mu myanya myibarukiro y'umugore/umukobwa imbere ugana ku kiziba cy'inda. Kumenya niba kari aho hafi cg kure y'umwenge w'ibanga byakugora kuko buri mugore agira intera kaba gaherereyeho.

    Ariko nyine umugabo uzi kubyitwaramo neza aragashaka kandi akamenya aho gaherereye, abahanga mu buzima bavuga ko kaba gaherereye hagati ya cm 1kugera kuri 4 uvuye ku mwanya mwinjiriro.

    Aka gace kabera ivomo ry'ibyishimo ku bagore batari bacye bikanaba impamvu nyamukuru yo kubaka urugo rurangwamo ibyishimo runarambye kitwa Point G cg se G-Spot

    Kavumbuwe na muganga wahise anakiyitirira witwa Ernest Grafenberg mu mwaka wi 1982, nyuma y'urugendo rutari ruto yakoze igihe cy'imyaka 32 akora ubushakashatsi kuri uyu mwanya yaje no kwitititira.

    Ngayo nguko bagabo mufite abo mwashakanye ni mureke kwirukira mubapfumu ubundi muzubake zikomere.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-kuri-point-g-iba-mu-myanya-yibanga-yabagore-benshi-bavuga-ko-ari-ivomo-yibyishimo-mu-gutera-akabariro/

  • Umusore yarize nk'uruhinja nyuma yo gutanga numero y'umukunzi we kuri radio bakamumutwara.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria watanze nimero z'umukunzi we kuri Radio bagahita bamumutwara kandi yaramukundaga byahebuje yarize nk'uruhinja.

    Amakuru avuga ko uyu musore utatangajwe amazina, yari mu kiganiro kuri Radio hanyuma abanyamakuru baza kumubaza umukunzi we, nawe aramuvuga, bamubajije nimero ze za Telefone ahita azivugira kuri Radio, ni bwo abantu batandukanye bahise bazihamagara batangira gutereta, birangira umukobwa yemereye urukundo umusore wamuhamagaye.

    Amakuru y'ikinyamakuru Correctng, ahamya ko uyu musore yaje kujya ahamagara umukunzi we ntamwitabe, nyuma aza guperereza neza asanga umukunzi we ari mu rukundo rushyuye n'umuntu wafashe nimero ze kuri Radio batandukana batyo. Umukoresha wa Twitter, witwa Haykayauthentic yavuze ko uyu musore yatanze nimero y'umukunzi we kuri Radio kugira ngo abafana bamufashe kumusaba imbabazi kuko bigeze kugirana amakimbirane.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yarize-nkuruhinja-nyuma-yo-gutanga-numero-yumukunzi-we-kuri-radio-bakamumutwara/

  • Baryohewe n’ukwa Buki: Amafoto y’ubukwe bwa P… – #rwanda #RwOT

    Nshimyumukiza Janvier ni yo mazina yiswe n’ababyeyi, yamamaye ku izina rya Janvier Popote. Ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu Rwanda kandi barambye mu mwuga w’itangazamakuru yinjiyemo mu mwaka wa 2011 akaba ari no mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 34. 

    Mu minota micye ishize, yanyarukiye kuri Twitter agaragariza abamukurikira ibihe byiza ari kugirana n’umugore we mu kwezi kwa buki. Ni amafoto abagaragaza bombi bari ku mazi, bambaye imyenda y’umukara (ikabutura n’umupira) barebana akana ko mu jisho. Munsi y’aya mafoto yanditse ati “Ndagukeneye nk’uko umutima ukenera gutera”.

    Popote na Allen baryohewe n’ukwezi kwa buki

    Ubukwe bwa Popote na Allen bwaranzwe n’udushya n’urwenya dore ko n’ubusanzwe ahari abanyamakuru hatabura urwenya. Umunyamakuru Aissa M. Cyiza yifurije urugo rwiza Popote na Allen ariko abanza gutera urwenya avuga ko hari umuntu wahamagaye Popote kuri telefone ku munsi w’ubukwe akamubwira ko ashaka ko bavugana, maze ngo Popote aramusubiza ati “Hhahahha, wapi ubu ntibyakunda natashye ubukwe bwanjye,..”

    Tariki 05 Ugushyingo 2021 ni bwo Popote yasangije abakunzi be kuri Twitter amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Allen yakunze kurusha abandi bakobwa bose. Munsi y’ayo mafoto yanditse ati: “Umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Nizeye ibyiza muri uru rugendo rushya”. Yakurikijeho emoji y’umutima.

    Popote na Allen basezeranye imbere y’amategeko mu ntangiriro z’Ugushyingo

    Popote na Allen basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 4 Ugushyingo 2021 ubera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro. Tariki 14/11/2021 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa ibera i Kanombe, gusezerana imbere y’Imana nabyo biba kuri iyo tariki kuri Relax Garden muri Kimironko mu mujyi wa Kigali.

    Nshimyumukiza ‘Janvier Popote’ afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Ni umunyamakuru urambye mu mwuga w’itangazamakuru dore ko awumazemo imyaka 10, akaka yibanda ku makuru y’Ubutabera, Ubuzima n’Imyidagaduro muri iyo myaka yose amaze mu itangazamakuru.

    Popote na Allen bari banezerewe cyane ku munsi wabo w’ubukwe

    Popote yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye birimo: Radio Salus, Radio Huguka, Izuba Rirashe (ya The New Times) yakoreye nk’Umutokozi w’inkuru (Editor) kuva mu 2013 kugeza mu Ugushyingo 2018 ubwo iki kinyamakuru cyafungwaga. Yavuye muri The New Times yerekeza mu Imvaho Nshya nka ‘Editor’ ahamara umwaka n’amezi 6. Kuva mu mwaka wa 2020 Popote yatangiye gukorana Radio Mpuzamahanga y’u Budage 'Deutsche Welle” ariko ayikorera ari mu Rwanda.

    Mu 2019 ni bwo Popote yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ‘SG’ w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) muri Manda y’imyaka itatu. Hejuru y’izo nshingano afite, ubuakorera Radio Isango Star kuva mu 2012 (ayimazeho imyaka 9) ndetse akanakorera igitangazamakuru cye yise popote.rw gifite umwihariko wo kwandika inkuru mu rurimi rw’Igiswahili kikanagira Televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa Popote Tv.

    Allen yariye umunyenga mu mugongo w’umukunzi we Popote

    Bari basazwe n’ibyishimo ku munsi w’amateka mu buzima bwabo

    Bahamije imbere y’Imana ko biyemeje kubana akaramata

    Popote yabwiye umukunzi we ko amukeneye nk’uko umutima ukenera gutera

    Hano bari mu muhango wo gusaba no gukwa

    Allen ni umugore wa Popote mu buryo bwemewe n’amategeko

    Popote na Allen barebana akana ko mu jisho

    Umutoma Popote yabwiye umugore we bari kumwe mu kwa buki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111618/baryohewe-nukwa-buki-amafoto-yubukwe-bwa-popote-numukunzi-we-allen-basezeranye-kubana-akar-111618.html