Tag: People

  • Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko #rwanda #RwOT

    Hari abaturage basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera ibiti by'imbuto ziribwa, byaba na ngombwa ibiteye ku mihanda by'imitako bigasimbuzwa iby'imbuto.

    Ibiciro by'imbuto ziribwa ku masoko yo mu Rwanda byakomeje gutumbagira ariko byahumiye ku mirari, ubwo imipaka ya bimwe mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda yafungwaga, imbuto zavaga muri Ibyo bihugu zikabura ku isoko ry'u Rwanda.

    Hari abaturage basanga icyo kibazo cyabonerwa umuti igihe abanyarwanda bagira umuco wo gutera ibiti by'imbuto, ndetse byaba na ngombwa bimwe mu biti by'imitako biteye ku mbibi z'imihanda bigasimbuzwa ibiribwa imbuto.

    Hari uwagize ati'Ikibazo ni uko abakeneye imbuto ari benshi, noneho imbuto zikaza ari nkeya…urebye uburebure bw'imihanda iri mu gihugu cyacu yose, ugiye uyishyiraho imbuto byakemura ikibazo kinini cyane. Ibiciro byagabanuka.'

    Mugenzi we ati 'Imbuto zirahenze, baramutse bateye imbuto nyinshi abantu bagakangurirwa gutera imbuto byakoroha. Imbuto zikagura amafaranga make aho kugira ngo batere ibi biti bisanzwe. Yego nabyo ni byiza kuko biduha akayaga…ariko bibaye ari iby'imbuto zaboneka cyane, kuko ibiti biri ku mihanda nabyo ni byinshi.' 

    Ihuriro ry'abahinzi bibumbiye mu rugaga Imbaraga naryo ribona icyuho mu gutera ibiti by'imbuto mu Rwanda, ubuke bwabyo bukaba bugira ingaruka ku biciro by'imbuto.

    Bwana Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga nawe asanga ibiti by'imbuto bikwiye kongerwa, kandi n'ingemwe zabyo zikegerezwa abaturage ndetse n'ibiciro byazo bikoroshywa.

    Yagize ati 'Buriya mu by'ukuri zirahenze kuko buriya nk'igiti cya avoka kiri hagati y'amafaranga 500 n'amafaranga 100, igiti cy'umwembe cyo gisa n'aho gihenze cyane. Ariko impamvu bigihenze ni uko bikorwa na bacye, igihe byakozwe n'abantu benshi igiciro cyagabanuka.'

    Munyakazi yakomeje agira ati 'Icya kabiri ni uko muri serivisi leta yegereza inzego z'ibanze, hakwiye kwiyongeramo imbuto ziribwa ku buryo umuntu wese uzikeneye, yazibona ku buryo bworoshye.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko kizakomeza kongera ingemwe z'ibiti biribwa, imbuto kandi zikagezwa ku baturage ari Nako bakangurirwa kuzitera.

    Bwana Nshimiyimana Spridio ni umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu cy'amashyamba.

    Yagize ati 'Aho kugira ngo ushyire nk'umukindo imbere iwawe mu rugo, washyiramo igiti cy'avoka cyangwa icy'umwembe. Ibyo rero tugenda tubikangurira abaturage kubikora, no ku mihanda buriya hari aho dutera ingemwe z'ibiti biribwa imbuto bitewe n'uko zabonetse, iyo zihari turazitera cyangwa tukaziha abaturage bakazitera.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko muri uyu mwaka wa 202, cyateguye ingemwe z'ibiti zigera muri miliyoni 43 zigomba guterwa ku butaka bw'u Rwanda, muri izo ngemwe iz'ibiti biribwa imbuto zisaga miliyoni 2 zikazahabwa abaturage mu turere dutandukanye nta kiguzi.

    U Rwanda rufite gahunda yo kuba nibura muri buri rugo haba hateyemo ubwoko 3 bw'ibiti biribwa imbuto.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'imbuto zikomeje gukosha ku masoko appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/18/abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-bagaragaje-umuti-wavugutirwa-ikibazo-cyimbuto-zikomeje-gukosha-ku-masoko

  • Biteye ubwoba: uyu musore w' umunyarwanda imodoka imuca hejuru ntagire icyo aba, ibyo akora byateye benshi kumirwa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Bazil akomeje gutera benshi ubwoba bitewe n'ibintu bidasanzwe akora.Bamwe bakavuga ko ibyo akora abikoreshwa n'amajini.

    Bazili ni we muntu wa mbere ushobora gushyira ukuboko kwe mu muhanda imodoka ikamunyura hejuru ntagire icyo aba.Nkuko bigaragara mu mashusho hari ibindi yagiye akora nko guteruza umufuka wa sima amenyo afite amajerikani mu ntoki,kandi ntakibazo.Ashobora gunywera itabi mu mazuru rigaca mu kanwa n'ibindi bitangaje bituma abantu batangara bakavuga ko akorana n'imbaraga z'amashitani.Kuri we uyu mugabo avugako ibyo akora aba agira ngo abone icyatunga umuryango we.

    Irebere nawe uko byari byifashe muri videwo:

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-uyu-musore-w-umunyarwanda-imodoka-imuca-hejuru-ntagire-icyo-aba-ibyo-akora-byateye-benshi-kumirwavideo/

  • Itangazo: MARARA Serge yasabye guhindura amazina akitwa GIHANA Serge #rwanda #RwOT

    Uwitwa MARARA Serge yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa GIHANA Serge mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina riri muri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-marara-serge-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-gihana-serge

  • Umukobwa w'umunyarwandakazi watuburiraya abasore online arafashwe||uwo yatuburiye yaramwishe(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa watuburiraga abasore b'i Kigali yaguwe gitumo n'uwo yaririye amafaranga maze bararwana bishyira kera.

    Nk'uko byavugwaga muri videwo ngo uyu mukobwa yashukishaga abasore kuboherereza amafoto y'ubwambure bwe maze nabo si ukwikora ku ikofi bakiva inyuma.Uyu musore watuburiwe yagaragaye arwana n'uyu mukobwa amushinja ko yamuririye amafaranga arenga ibihumbi 50.Uyu musore yumvikanaga asa nk'uwishyuza uyu mukobwa nawe wari wamubereye ibamba amwumvisha ko yamuhaye amafoto ye yambaye ubusa ko atakwiye kugira icyo amubaza ngo kuko byahwaniyemo.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wumunyarwandakazi-watuburiraya-abasore-online-arafashweuwo-yatuburiye-yaramwishevideo/

  • Amashusho y'umugabo minini cyane warongoye umugore muto yaciye ibintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga za interneti batangariye umugabo ubyibushye cyane washakanye n'umugore muto maze bamwe batangira gusabira uyu mugeni ugiye kubana n'uyu mugabo.Mu mashusho bagaragaye babyinana kandi basomana ku munsi w'ubukwe bwabo ariko benshi bakagaruka kuri uyu mugabo ubyibushye cyane bidasanzwe.

    Reba mu mashusho iyi couple:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumugabo-minini-cyane-warongoye-umugore-muto-yaciye-ibintu/

  • Musore, cheri wawe nakubwira ko ashaka ko mutandukana burundu uzamukorere ini bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakundana bashobora gushwana kubera impamvu zitandukanye, muri iyi nkuru rero turagufasha kumenya icyo wakora mu gihe wamenye ko uwo mukobwa ashaka ko mutandukana.

    1.Ihereze igihe:

    Mu rwego rwo kwikuramo urukundo rubi warimo fata akanya witekerezeho, umere neza. Niba ubabajwe n'igihombo cyo kubura uwo wakundaga, komera, ihe agahe.

    2.Irekure mugihe muri kumwe:

    Ujye wirekura , mujye muganira cyane, mwirekure. Kwifata bigasa n'aho hari ibintu uri kumuhisha bizamubabaza cyane. Mubwire niba wagize umunsi mubi, niba wagize umunsi mwiza mubwire,…Mugire inama zituma aba we ubwe,…

    3.Mureke agende:

    Ntabwo aribyo wifuzaga ariko nicyo gisubizo cya nyuma ukwiriye gukora. Mureke agende. Niba bigaragara ko utishimanye nawe kandi ukaba ari ntako utagize, mureke agende. Bikore ubyikoreye, ubitekerejeho, mwereke ko ntacyo utakoze.

    4. Siba numero n'ibyabahuzaga

    Ku mbugankoranyambaga, na telefoni byakomeza kumukwibutsa byaba byiza ubisibye burundu.

    5.Sibanganya buri kimwe gishobora kumukwibutsa.

    Ugomba kugendera kure ikintu cyose cyamukwibutsa ,amafoto,ubutumwa buryoshye byose ukabyirengagiza.

    6.Ba intwari y'urukundo rwanyu, murwanirire:

    Niba koko umukunda murwanirire, umwereke ko utabaho utamufite nk'uko wirirwa ubiririmba. Kumenya ko umukunzi wawe adashaka ko mukomezanya ni agahinda kandi byakubabaza kurushaho, gusa nanone kumenya ko akeneye umwanya nabyo n'i mugisha. Niba hari akabazo uzi neza ko afite, ba wowe umufashe muri cyo. Murwanirire, kora iyo bwabaga urwane. Mutunguze utuntu tw'impano dutangaje. Mutekere, musohokane, mutemberane mwembi. Mwibutse ibihe byiza mwagiranye. Mwereke uburyo uri mwiza kuri we, …

    7.Muhe akanya:

    Rimwe na rimwe mu rukundo, abantu bakenera akanya gahagije. Rimwe na rimwe hari ubwo mwembi mwumva ko mutiteguye urukundo rukakaye muri guhabwa, cyangwa umwe muri mwe akaba atarwiteguye. Muri ibi bihe rero abantu baba bakeneye gutandukana ho gato, bagahana umwanya. Uyu mukobwa muhe umwanya, ari nta n'icyo umubajije.

    Source : https://yegob.rw/musore-cheri-wawe-nakubwira-ko-ashaka-ko-mutandukana-burundu-uzamukorere-ini-bintu/

  • Ntabyo gutwika: yakoresheje ubukwe buciriritse cyane aha isomo ingaragu zananiwe kurongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru y'umusore n'inkumi babaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga,ariko bereka benshi bitwaza ko nta bushobozi bafite bwo gukora ubukwe ,maze bakoresha ubukwe buciriritse cyane biyambariye imyenda isanzwe.

    Ubu bukwe bw'uyu musore n'inkumi bwasekeje abantu nyuma yaho umusore n'inkumi banze kwigora bashaka ibisabwa byose mu bukwe, aho bahisemo kujya gushaka umuvugabutumwa akabasezeranya ari babiri ndetse bagahita bitahira mu rugo rwabo rushya, ntabyo gukora imihango itandukanye ikorwa mu birori by'ubukwe.

    Amafoto yasakaye mu mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore n'inkumi bo mu gihugu cya nijeriya bambikana impeta imbere y'umuvugabutumwa mu biro bye, umusore yiyambariye umupira (T-shirt) n'ipantaro, naho umukobwa yambaye ikanzu isanzwe n'agatambaro mu mutwe.

    Uwitwa Jokotolajesu Oluwaseun David wasangije bagenzi be amafoto y'ubu bukwe budasanzwe muri group yo ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko ubu bukwe bwabereye mu rusengero rwitwa Evangelical Church Winning All ruri muri leta ya Gombe, mu majyaruguru ya Nijeriya.

    Source : https://yegob.rw/ntabyo-gutwika-yakoresheje-ubukwe-buciriritse-cyane-aha-isomo-ingaragu-zananiwe-kurongora/

  • Urukundo ni impumyi: umuzungukazi yaryohewe n'umwirabura birangira yibagiwe gusubira iwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudagekazi witwa Stephanie Fuchs na Sakoime ukomoka muri Tanzania bahuje imitima muri Mutarama 2012 ubwo bakoraga mu kigo cy'ubushakashatsi muri Tanzania.

    Uyu mudagekazi yashakanye n'umukuru w'imiryango y'aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y'ubwitange muri Tanzaniya.

    Fuchs yakoraga ubucuruzi bw'ubukerarugendo bwitwa Airbrb mu rwego rwo gushyigikira ibikobwa by'ubuzima bw'abaturage.Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia yabonye itsinda ryabungeri barebare kandi beza bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.

    Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine yari yambaye imyenda itukura nimitako myiza yaboheshejwe intoki.Uyu mugore yagize ati:' icyo gihe nabonye ntawe umeze nka we yari muremure kurusha abandi kandi yari afite mu maso heza.Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we ,nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye .Bari bafite igikundiro'.

    Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kwigumira muri Tanzania nuyu musore none ubu babanye nk'umugabo n'umugore ntiyasubiye i Burayi kandi avuga ko aticuza icyemezo yafashe aho bamaze no kwibaruka umwana w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-impumyi-umuzungukazi-yaryohewe-numwirabura-birangira-yibagiwe-gusubira-iwabo/

  • Inkumi yambitswe ubusa ku karubanda nyuma yo kwiba mu iduka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y' umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n'ubucuruzi bw'imiti ntabwo bisanzwe.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.

    Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby'isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

    Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

    Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n'umugore w'abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.

    Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y'ubufatanye bw'umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

    Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy'uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

    BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yambitswe-ubusa-ku-karubanda-nyuma-yo-kwiba-mu-iduka/

  • Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, umugore witwa Isimbi Jael, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko yari umukozi wa Mango Telecom LTD akirukanwa ku kazi azira ko atwite.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Mango 4G nayo ibinyujije kuri twitter yatangaje ko Isimbi atirukanwe kubera ko atwite, ahubwo ngo niwe ku giti cye wari wasabwe guhindurirwa imirimo, service y'ubucuruzi yasabye ko yakwimurirwamo basanga nta mwanya irimo.

    Image

    Mango ikomeza ivuga ko yaganiriye na nyirubwite bakamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano, ndetse ngo bamusabye kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzwe akoramo nawe yemera ko azatanga umusaruro yitezweho.

    Umwe mu bahawe amakuru yizewe na Isimbi yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa Mango yandikiye Isimbi ndetse no mu itangazo Mango yashyize kuri twitter nta kuri kurimo barimo kumusebya.

    Ati 'Yandikiranye na supervisor we amusaba ko yakoroherezwa mu ngendo z'akazi akora agahabwa amafaranga ya transport nk'uko n'abandi bakozi mu ishami rya marketing ari naho yatanze suggestion y'uko niba batayamubonera yahabwa akazi katamusaba kugenda mu ishami rya SALES[…]byo ntibyakozwe ahubwo yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika mu kazi.'

    Image

    Inkuru bifitanye isano : 

    Kigali : Umugore arashinja Mango 4G kumwirukana mu kazi azira ko 'atwite'

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/umugore-wavugaga-ko-mango-4g-yamwirukanye-ku-kazi-kubera-ko-atwite-yakamusubijemo/