Tag: People

  • Byiringiro Lague wa APR FC yakoze ubukwe, Gen James Kabarebe yemera kububakira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko bwagombaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko buhurirana n’umukino ukomeye APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc ku Cyumweru wa CAF Confederation Cup.

    Byabaye ngombwa ko uyu rutahizamu abanza gukina uyu mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ukaba wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.

    Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

    Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, bahise bajya gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho biyakiriye.

    Ubu bukwe bukaba bwatashywe na n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.

    Gen James Kabarebe akaba yavuze ko nubwo atabatwerereye ariko agiye kububakira aho yavuze ko azabubakira inzu kandi nziza.

    Ati 'Lague na Kelia sinabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza nzabubakira kandi neza, nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.'

    Ubu bukwe kandi bwari bwitabiriwe n’abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savion a Nsabimana Eric Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC.

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zari zibizi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-wa-apr-fc-yakoze-ubukwe-gen-james-kabarebe-yemera-kububakira-amafoto

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yashimiye umukunzi we ukoresha amazina ya “Scary Face Diablos” kuba yamwambitse impeta ya fiançailles.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo yashyizeho amafoto umukunzi we amaze kumwambika impeta, yaherekejwe n’amagambo amushimira ndetse ko bahisemo inzira yo kubana ubuziraherezo.

    Ati “twerekeje mu rugendo rw’ubuziraherezo. Ndagukunda Jaanu(mukundwa). Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye guhera ku munsi wa mbere.”

    Uretse Kiss FM, Cyuzuzo akaba akora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiyo Rwanda aho akorana na Mucyo Christella, Michèle Iradukunda na Aissa Cyiza.

    Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

    Cyuzuzo yatanguwe n’iki gikorwa umukunzi we yamukoreye

    Yamushimiye kuba yarahaye ibyiyumviro bye agaciro guhera ku munsi wa mbere

    Cyuzuzo n’umukunzi we bateye intambwe nshya ibaganisha ku kubana akaramata

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amaramgamutima-y-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles-amafoto

  • Umuhangamideli Sonia Mugabo yasabwe aranakobw… – #rwanda #RwOT

    Ejo kuwa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Sonia Mugabo yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzuye, arenzaho emoji y'umutima.

    Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Sonia yasohoye amafoto atatu yafashwe mu muhango wo gusaba no gukwa kwe, buri foto ayiherekeresha ibyiyumviro bye.

    Yasohoye ifoto ari kumwe n'abamuherekeje 15, bambaye imikenyero myiza cyane isa, ndetse na marraine wa 16, aho yanditse abashima ku bwo kubana nawe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko anyurwa n'ubushuti bafitanye kuva ku munsi wa mbere. Ati 'Ndabakunda.'

    Yasohoye kandi ifoto ari kumwe n'umugabo we, iruhande rwabo hari 'Parrain' na 'Marraine', avuga ko 'Ndatekereza byaragombaga kubaho'.

    Yanasohoye ifoto yanditseho ko 'Papa na Mama kuba umukobwa wanyu nibyo byishimo by'ikirenga kuri njye. Ndizera nabateye ishema.'

    Ubwo muri Nzeri 2021, yambikwaga impeta, Sonia yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Diego kuva mu 2017. Icyo gihe yagize ati ati 'Tuziranye kuva mu mwaka wa 2017 ariko umwaka urashize turi mu rukundo.'

    Sonia Mugabo ni we washinze inzu y'imideli ya SM [Sonia Mugabo], ndetse aherutse gushyira ku isoko imyambaro mishya y'abagore yahanze muri iki gihe cya Covid-19.

    Inzu ye y'imideli yibanda cyane mu gukora imyenda yambarwa n'igitsina gore. Ni umwe bahanzi b'imideli bakomeye mu Rwanda, byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere ku mugabane wa Afurika.

    Yambika abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, ndetse imyenda ye yakunzwe cyane n'umugore wa Perezida São Tomé & Príncipe n'abandi barimo ibyamamare.

    Diego Twahirwa watanze inkwano mu muryango wa Sonia Mugabo ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n'ubuhinzi bw'urusenda mu Rwanda, aho yashinze ikigo yise Gashora Farm, ndetse aherutse kubona isoko rikomeye ryo kurwohereza mu Bushinwa.

    Umushinga we ubarirwa muri za miliyari. Yagiye amurika umushinga we hirya no hino ku isi ndetse ahura n'abakomeye benshi. Atanga ibiganiro bihugura urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere yaba mu Rwanda no hanze yarwo.


    Sonia Mugabo washinze ikigo 'Sonia Mugabo' yasabwe aranakobwa. Abarimo Ange Kagame bagaragaza ko batewe ishema n'intambwe yateye

    Abagera kuri 15 barimo na Ange Kagame ni bo baherekeje Sonia Mugabo mu muhango wo gusabwa. Yabashimiye ubwitange n'ipfundo ry'ubushuti bafitanye

    Sonia Mugabo n'umukunzi we batangije umuryango mushya…Tariki 4 Ukuboza 2021, yabaye urwibutso rukomeye kuri bo kuko bahuje imiryango


    Sonia Mugabo avuga ko imyaka itatu ishize aziranye na Diego Twahirwa

    AMAFOTO: Chris Schwagga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112245/umuhangamideli-sonia-mugabo-yasabwe-aranakobwa-amafoto-112245.html

  • Yamutumyeho umuntu ko amukunda, guterera ivi muri Arena byari bigiye gupfa – Byinshi ku rukundo rwa Fabrice na Emelyne (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Emelyne Umuraza na Rukundo Fabrice umukinnyi wa APR BBC, bavuga ko rwageze neza kuva mu ntangiriro ariko umunsi wo gutera ivi imbere y’ihumbi 10 byari muri Kigali Arena, habuze gato ngo bipfe bitewe n’uko umukobwa yari yanze gukora ibyo umusore yamusabye bitewe n’irushanwa yari arimo.

    Ikinyamakuru ISIMBI cyafashe umwanya kiganiriza uyu muryango wamaze no kwaguka aho bafite umwana umwe w’umukobwa.

    Urukundo rwabo rwatangiye 2016 bigana mu ishuri muri IPRC South, byatangiye ari ubushuti busanzwe buza kuvamo urukundo.

    Emelyne Umuraza avuga ko yabonaga Fabrice atuje cyane ariko na none akagira impungenge z’uko uyu musore ari umukinnyi kandi abakinnyi hari indi shusho bafite hanze aha.

    Akomeza kandi avuga ko Rukundo Fabrice atari we wamubwiye ko amukunda ahubwo yabibwiwe n’inshuti ye Fabrice yari yatumye.

    Ati 'bwa mbere menya ko ankunda si we wabimbwiye, yatumye wa mushuti wacu nakubwiraga, arambwira ngo uriya musore aragukunda, mpita mubwira ngo mbabarira kuko numvaga nta shaka kujya mu bintu by’inkundo, akambwira ngo nyamara aritonda wabitekerezaho.'

    Bakomeje kuvugana, nyuma bisanga byaje kuvamo urukundo, gusa ngo yari afite impungenge z’uburyo azakundana n’umuntu bigana.

    Ikindi kintu cyakundaga kugaruka mu mutwe we ni uburyo agiye gukundana n’umukinnyi kandi batavugwaho neza, akibaza ko na we bigiye kumubaho.

    Rukundo Fabrice avuga ko ikintu cyamukuruye kuri uyu mukobwa ari uko yasanze ari umukobwa mwiza kandi utuje.

    Ati 'Turi kumwe mu ishuri nabonaga ari umukobwa witonda, ntabwo yasarugurikaga kandi ni mwiza navuga ko ari ibyo byankuruye kuko navugaga ko nshaka kujya mu rukundo n’umukobwa utuje kandi mwiza, ibyo akenshi nibyo bikurura abahungu.'

    Ikintu cyamuteraga ubwoba ni uko yashoboraga kurakaza uyu mukobwa akisanga bashwanye kuko ari umukobwa urakara cyane.

    Ati 'Ikintu cyanteraga ubwoba kuri Emelyne ni uko nakwisanga nashwanye na we cyangwa nakoze ikintu kimurakaza kuko ari mu bantu ba mbere barakara cyane kandi iyo arakaye bisaba imbaraga kugira ngo asubire uko yari ameze, rero nkabyirinda.'

    Fabrice kandi avuga ko urukundo rwabo ataruhaga amahirwe ko ruzagera kure kuko bari ku ntebe y’ishuri nta mafaranga bafite kandi hari abantu bashobora kuza kumutereta bakumumutwara ariko ashimira Imana ko byarangiye babanye.

    Emelyne avuga ko na we abamuteretaga bataburaga kandi yareba agasanga ntaho bizagera yibaza ukuntu bakigana kandi bakazasoza bagafatisha, yaje gufata umwanzuro wo kubiha umwanya kuko n’ubundi bari ku ntebe y’ishuri, bagize amahirwe bavuye ku ntebe y’ishuri barakomezanya.

    Fabrice na Emelyne ni bamwe mu bavuzwe mu mpera za 2019 bitewe n’uburyo uyu musore yasabye iyi nkumi ko bazabana, yatereye ivi muri Kigali.

    Hari tariki ya 1 Ugushyingo 2019 ku mukino w’intoranywa (All Star Game), ni bwo yafashe umwanzuro wo kumusaba ko yazamubera umugore, ni igitekerezo cyaje agihamagarwa.

    Ati 'kiriya gitekerezo cyaje umunsi baduhamagara batubwira ko tugomba kwitabira All Star Game, baduhamagaye ku Cyumweru, mbitekereza ku wa Mbere, kuko byari no muri gahunda zanjye, ndavuga ngo iki nicyo gihe cyiza. Umuntu wa mbere nabibwiye ni inshuti yanjye ubu ntikiba mu Rwanda arambwira ngo uri umusazi mu mutwe, kuko banzi ncecetse bumvaga ntabikora, nabigumanye muri njye nkomeza kubitegura.'

    Habuze gato ngo iyi gahunda ipfe kuko Emelyne yari yanze gukora ibyo yari yasabwe na Fabrice wari mu irushanwa rya Slum Dunk aho yari yamubwiye ko agomba kumusimbuka undi akabyanga.

    Ati 'hashize iminsi nibwo nabibwiye wa mushuti wacu ngo amfashe Emelyne kuko yari yabyanze, nari namubwiye ko ngomba kuba ndi muri Slum Dunk kandi ngomba kuzamusimbuka, arabyanga ngo ntiyaza mu bantu bangana kuriya naje kubwira ya nshuti ye nabwiye bwa mbere ko kumukunda ngo amfashe kuko yari yabyanze, ni we wabimwuvishije na we aza kubyemera. Ku ruhande rwanjye ni njye n’umutoza wantoje muri Equity Bank twari tubizi.'

    Emelyne avuga ko yari yabyanze
    'Yarambwiye ngo ndi mu irushanwa kandi ngomba kugusimbuka, ngo ukansimbuka kubera iki se? ngo Dunk yo gusimbuka batanga amanota kandi batanga ibihembo, nti se kuki ari njye ushaka gusimbuka, ngo kuko uri umukunzi wanjye naba nkoze akantu gatandukanye, abakinnyi benshi barakuzi n’abashuti barakuzi barahita basakuza bimpeshe amanota, ndavuga nti reka reka, Arena yuzuye? Ubwo se sitaye, ndabyanga.'

    'Byageze ku wa Kane nabyanze, wa mushuti wanjye arampamagara ambaza impamvu nanze ko ansimbuka, ndamubwira nti rero njyewe rwose njyewe ziriya camera ni nyinshi, abantu ni benshi, ubwo ansimbutse nkagwa? Arambwira ngo urimo gukora amakosa, akweretse ko akwishimiye akuzanye hariya hagati wowe urabyanze, ubwo nazana undi mukobwa uzafuha? Anyereka ingingo nzifata birangira byemeye.'

    Emelyne yakomeje avuga ko ari umuhango ni wabo mu rugo barebye kuko Fabrice bari bamuzi, umukino wanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Fabrice agiye kujyaho bose bahise bajya kureba maze babona umukobwa wabo bamwambitse impeta, bose baramuhamagaye uwo mwanya ariko ntiyagira uwo yitaba bitewe n’uko yari agifite igihunga kinshi.

    Fabrice yavuze nta bwoba yari afite ko aza kumuhakanira imbere y’ibihumbi 10 muri Arena kuko urukundo rwabo rwari rumaze kugera ku yindi ntera, ubwoba yari afite ni uko atari kuza gusa.

    Nyuma y’umwaka umwe, tariki ya 10 Ukwakira 2020 baje no guhita bakora ubukwe ubu umuryango wabo ukaba waragutse aho bafite umwana w’umukobwa w’amezi 4.

    Umuryango waragutse nyuma y’urugendo rw’urukundo rwababereye rwiza

    Emelyne yari yanze ko Fabrice amusimbuka, byari gutuma umuhango wo kumwambika impeta na wo utaba

    Yamwambikiye impeta muri Kigali Arena imbere y’abantu ibihumbi 10

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yamutumyeho-umuntu-ko-amukunda-guterera-ivi-muri-arena-byari-bigiye-gupfa-byinshi-ku-rukundo-rwa-fabrice-na-emelyne-video

  • Wa mugore wabyaye abana 44 yahawe inkunga n'umugiraneza #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Uganda yatangiye kubyara afite imyaka 13 nyuma yo gushyingirwa ku gahato n'ababyeyi be afite imyaka 12.

    Muri videwo yatangajwe na Joe Hattab kuri Facebook, uyu mugore w'imyaka 40 yavuze ko arera aba bana wenyine nyuma y'uko umugabo we abataye akajyana amafaranga yose bari bafite.

    Ubu umubyeyi arera wenyine abana 38 kuko 6 muri 44 yabyaye bapfuye.

    Uyu mugabo w'umwarabu ufite umutima mwiza yahaye abana be ibitanda byo kuryamaho kandi yamufashije kujyana abana be bose mu ishuri.

    Igitangaje kurusha ibindi,uyu mugore yabyaye umwana umwe inshuro imwe gusa, abasigaye bose bari impanga, batatu na bane. Uyu mugore yibarutse abahungu 22 n'abakobwa 16 bakiriho mu bana bakiriho.

    Yabyaye abana 44 bose barimo impanga inshuro 4, abana 3 inshuro 5 na bane inshuro 5.

    Nta buryo bwo kuboneza urubyaro yigezeakorerwa kuko yabwiwe ko bwamugiraho ingaruka mbi cyane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-mugore-wabyaye-abana-44-yahawe-inkunga-n-umugiraneza

  • Menya amagambo aryoheye amatwi 4 wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye #rwanda #RwOT

    Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    Uri uw'agaciro kuri njye

    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    Umfatiye runini.

    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.

    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    Nkwibonamo

    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    Refe:herbeauty.co

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-amagambo-aryoheye-amatwi-4-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-andi-yose

  • Pasiteri w'imyaka 63 yakoze agashya ashyingiranwa n'umukobwa w'imyaka 18 uririmba muri korali #rwanda #RwOT

    Apotre Peter Tom Udofia, Umugenzuzi Mukuru w'Itorero “Way of Salvation Church of Jesus Christ” ahitwa Calabar, muri Nigeria,yashakanye n'umukobwa w'imyaka 18 uririmba muri imwe mu ma chorale y'itorero rye nk'umugore wa kabiri.

    Udofia w'imyaka 63, yashakanye na Blessing Jeremiah Esu ahitw Ikot Akpang Ikpong, mu gace ka Akwa Ibom muri Nigeria

    Ibin birori byabaye ku ya 18 Ukwakira 2021.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-w-imyaka-63-yakoze-agashya-ashyingiranwa-n-umukobwa-w-imyaka-18

  • Itangazo: NIYITANGA Danny yasabye guhindura amazina akitwa NIYITANGA Eric #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIYITANGA Danny yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NIYITANGA Eric mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niyitanga-danny-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-niyitanga-eric

  • Umusore yaguye igihumure nyuma y' uko yakoye umukobwa azi ko ari mwiza nyuma aza gusanga asa n'umwaku_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore yatunguwe nyuma yo kubona umukobwa yakoye yaramwibeshyeho ubwiza bitewe n'ibirungo yiteraga buri gihe, nyuma akaza gusanga asa n'umwaku, niko guhita asaba ko yasubiswa inkwano yatanze yitwaje ko ibirungo by'ubwiza byamushutse.

    Ibirungo by'ubwiza (MakeUp), ni, bimwe mu bintu bishobora guhindura isura y'umukobwa bigutuma wamwibeshyaho ubwiza, kuko hari abahanga mu kubyitera ukaba utabona ikibi kimuriho mu gihe ntabyo yiteye utaba wanabasha guterayo ijisho.

    Umuhanga mu gusiga ibirungo (Makeup) ahindura umuntu bikaba byateza impaka. Umusore  wo mu Misiri  yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe akimukubita kandi yari yaramaze kumukwa, aho yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.

    Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko  uyu mugabo utaravuzwe izina yasabye ubutane mu rukiko rw'umuryango wa Heliopolis, avuga ko adashobora kwihanganira  isura y'umugore we yari aziko ari mwiza.

    Todayonline yatangaje iyi nkuru ivuga ko umusore kuva yatereta umukunzi we atigeze abona ifoto ye cyangwa ngo amubone amaso ku maso by'umwimerere, ubwo yamubonaga bwa mbere bamaze kubana yaguye mu kantu ahitamo kwaka gatanya yihuse. Yagize ati: 'Naratunguwe cyane, uwo nabonye atandukanye n'umuntu nahuye nawe inshuro nyinshi mbere yo gushyingirwa, yaranshutse  ntabwo nabana nawe'.

    Si uyu musore wo mu Misiri wahuye n'akaga gusa, kuko n'umusore wo muri Afurika y'Epfo, nawe aherutse kwirukana n'umugore we nyuma yuka yari amubonye bwa mbere atisize ibirungo by'ubwiza.

    Kwisiga ibirungo by'ubwiza bikajijisha abasore, byangiza bikanasenya inkundo nyinshi aho mu mwaka ushize uyu mugore ukomoka i Mpumalanga, muri Afrika yepfo yirukanwe  n'umugabo we ubwo yamukubitaga amaso atisize ibirungo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/23/umusore-yaguye-igihumure-nyuma-y-uko-yakoye-umukobwa-azi-ko-ari-mwiza-nyuma-aza-gusanga-asa-numwaku_-inkuru-irambuye/

  • Umusore Ugiye Kurongora Abakobwa Babiri Icyarimwe Yatangaje Abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birasanzwe ko umusore utararushinga ashobora gutereta abakobwa barenze umwe aribyo benshi bita 'gutendeka' gusa iyo igihe kigeze akumva ashaka kurongora afata umwe muribo akaba ariwe agira umugore. Ntago bimenyerewe yuko umusore asaba abakobwa babiri yuko babana ndetse abakobwa nabo bakabyemera ntakuzuyaza.

    Kumbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto y'umusore wicaye hagati y'inkumi ebyiri ziteguye kurushinga nawe, bose bambaye imyenda isa ndetse n'imipira yanditse ijambo 'Love'. Abantu benshi bakaba batangariye uyu musore ndetse banatebya bavugako ariwe musore ugiye kubaho inzozi ze.

    Umusore agiye kubana n'inkumi ebyiri

    Source : https://yegob.rw/umusore-ugiye-kurongora-abakobwa-babiri-icyarimwe-yatangaje-abantu/